Abapolisi babiri birukanwe bazira gusomana mu gihugu gihana imbibi n’u Rwanda
Abapolisi babiri bo muri Polisi ya Tanzania, birukanwe ku mirimo nyuma y’ifoto yabo yagiye hanze basomana. Ifoto yafatiwe mu gace ka Kagera, mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba bwa Tanzania, igaragaza aba bapolisi bari bambaye imyambaro y’akazi basomana, ibyabaye intandaro yo kwirukanwa kwabo. Amakuru avuga ko iyi foto yashyizwe kuri murandasi n’umupolisi wa Tanzania wari kumwe n’aba […]
IGP Munyuza yabwiye abapolisi ko kuba Abanyarwanda biruta amapeti yose bagira
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu, IGP Dan Munyuza, yasabye Abapolisi b’u Rwanda berekeje mu butumwa bwo kugarura amahoro i Juba muri Sudani y’Epfo kwirinda gusiga icyasha u Rwanda, ngo kuko kuba Abanyarwanda biruta amapeti yose bagira. IGP Munyuza yabivugiye mu ishuri rya Polisi riri i Gishari mu karere ka Rwamagana, ubwo yahaga impanuro abapolisi 176 […]
Abdul Razak Fiston yavuze ko atari ku rwego rwa Rayon Sports
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu y’u Burundi, Fiston Abdul Razak, yabeshyuje amakuru akomeje kumwerekeza mu kipe ya Rayon Sports, avuga ko ataragera ku rwego rwo gukinira amakipe yo mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba. Ku munsi w’ejo ku wa Kane hari hiriwe hacaracara amakuru avuga ko uyu rutahizamu wa JS Kabylie yo muri Algeria ari mu bakinnyi bane […]
Ibikurankota bine birimo Abdul Razak Fiston muri Rayon Sports
Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana nk’abakinnyi bane barimo batatu b’abanyamahanga, barimo rutahizamu mpuzamahanga w’Umurundi, Fiston Abdul Razak. Radio B&B Umwezi iri mu zubashywe zikora ibiganiro by’imikino hano mu gihugu, yavuze ko umwe muri abo bakinnyi yamaze kumvikana na Rayon Sports 100%, mu gihe abandi na bo ikirenge kiri mu muryango winjira muri iyi kipe […]
Iyi ni yo kipe narotaga kuzakinira_Bizimana Yannick avuga APR FC
Rutahizamu Bizimana Yannick, yahishuye ko gukinira ikipe ya APR FC aheruka kwerekezamo byari indoto ze kuva akiri muto. Ku wa 19 Nyakanga 2020 ni bwo uyu rutahizamu watsinze bitego umunani muri shampiyona ishize ya 2019-20, yerekeje muri APR FC avuye muri Rayon Sports yari amazemo umwaka umwe. Ari mu bakinnyi ba APR FC bamaze iminsi […]
Amerika: Derek Chauvin wishe umwirabira George Floyd yafunguwe
Derek Chauvin, Umupolisi w’umuzungu wavuzwe mu rupfu rw’umwirabura witwa George Floyd rwateje impagarara ku Isi hose, yarekuwe ejo ku wa Gatatu nyuma yo gutanga ingwate ya miliyoni y’Amadorali ya Amerika. Ni nyuma y’uko Chauvin wahoze ari umupolisi wa Amerika yari afungiye muri gereza ya Minnesota kuva mu mpera za Gicurasi uyu mwaka. Irekurwa ry’uriya mupolisi […]
Rubavu: Abahoze ari abazunguzayi barambiwe gusiragizwa no gufungwa
Abahoze ari abazunguzayi mu mujyi wa Rubavu bakahavanwa bajyanwa gucururiza imbuto mu gasoko k’ahazwi nko kwa Rujende, baravuga ko barambiwe gusiragizwa no gufatwa bakarazwa muri Sitade, bagasaba ubuyobozi kubashakira ahandi bakorera, haherereye mu gice cy’umugi kuko ariho bakenera imbuto. Kwa Rujende bari barahakodesherejwe n’Umuryango Femme Active bemeza ko ari wo wabavanye mu muhanda, aho bari […]
Rubavu: Kamariza arasaba kurenganurwa nyuma yo kurenganywa n’inzego zirimo RIB
Kamariza Sifa, umuturage wo mu karere ka Rubavu, arashinja inzego z’ubucamanza kumurenganya, ibyatumye atakaza inzu yaburanaga n’uwari umugabo we. Uyu muturage avuga ko byose byatangiye muri 2015 ubwo yatandukanaga n’umugabo we, Mutagengwa Gerard, nyuma y’amakimbirane yari amaze imyaka yaturukaga ku kuba atarabyaraga bigatuma ahozwa ku nkeke. Kamaliza avuga ko nyuma yuko urukiko rw’ibanze rwa Kacyiru […]
Nyaruguru: Umwana yatewe inda ashukishijwe 500 Rwf, nayo ntiyayahabwa
Umwangavu twise KL (ku mpamvu z’umutekano we nk’umwana), ufite imyaka 16 y’amavuko, atuye mu mudugudu wa Sinai, Akagari ka Kibeho, Umurenge wa Kibeho, Akarere ka Nyaruguru. Ubu atwite inda y’amezi 4 yatewe n’umuhungu w’umunyonzi w’imyaka 24 baturanye, wamushukishije amafaranga y’u Rwanda 500, na yo ntiyayamuhaye nyuma yo kumusambanya. KL ubwo yaganiraga na Bwiza.com, yagize ati: […]
Mukura VS yabonye umutoza mushya wakiniye Olympique de Marseille
Ikipe ya Mukura VS, yamaze guha amasezerano y’akazi Umufaransa Djilali Bahloul ugomba guhita atangira akazi ko kuyishakira abakinnyi bazayifasha mu mwaka w’imikino wa 2020-2021. Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko iyi kipe yo mu karere ka Huye yamaze kumvikana n’uyu mutoza ugomba kuyitoza mu myaka ibiri iri imbere. Bahloul ni umutoza ufite […]
Kevin Monnet-Paquet mu bakinnyi 37 b’Amavubi bahamagawe na Mashami

Umutoza w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 37 bagomba kwitegura umukino w’ijonjora ry’Igikombe cya Afurika Amavubi agomba guhuriramo na Cape Verde. Umukino ubanza uzabera i Praia muri Cap-Vert ku wa 13 Ugushyingo mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 17 Ugushyingo 2020. Abakinnyi bahamagawe biganjemo abakina mu kipe ya APR FC, gusa […]
Tshisekedi yasabwe kwiyambaza u Rwanda mu gushyira iherezo ku nyeshyamba
Sosiyete sivile ikorera mu gace ka Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, yasabye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi, gukorana n’ibihugu baturanye birimo u Rwanda, mu rwego rwo gushyira iherezo ku mitwe yitwaje intwaro yayogoje igice cy’Uburasirazuba bwa Congo. Kuva ku wa Mbere tariki ya 5 Ukwakira, Perezida Tshisekedi ari i Goma mu […]
Rayon Sports yatangaje abakinnyi 24 bazayifasha gutwara ibikombe

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 24, ivuga ko bagomba kuyifasha kugera ku ntego zayo zo gutwara ibikombe. Ni Ikipe yiganjemo abakinnyi bashya Rayon Sports yasinyishije muri iyi mpeshyi, na bake bayisigayemo batashoboye kujya mu yandi makipe. Abakinnyi Rayon Sports yatangaje ko izifashisha ntibarimo umunyezamu Kimenyi Yves wagiye muri Kiyovu Sports, gusa […]
Perezida Ndayishimiye yaba yongeye kwanga kwitabira inama y’Abakuru b’Ibihugu
Perezida w’u Burundi, Gen. Maj. Evariste Ndayishimiye, na none yaba atari bwitabire inama ihuza Abakuru b’Ibihugu byo mu Karere, nk’uko bitangazwa n’itangazamakuru ryo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi inama iteganyijwe kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’uko yagiye isubikwa kenshi kubera kubura kwa bamwe mu bagombaga kuyitabira. Inama ku ikubitiro inama yagombaga kuba ku […]
Gen. Kazura na Musemakweli basuye APR FC (Amafoto)

Ku mugoroba w’ejo ku wa Mbere, abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda basuye ikipe ya APR FC i Shyorongi aho ikorera imyitozo, babashimira uko bitwaye mu mwaka ushize w’imikino ndetse banabibutsa intego nshya ikipe yihaye mu mwaka utaha. Abasuye APR FC bari bayobowe n’Umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, n’Umugenzuzi mukuru wa RDF […]
Transferts 10 z’abakinnyi zahenze kurusha izindi mu mpeshyi ya 2020
Saa Sita z’ijoro ry’itariki ya 5 Ukwakira 2020, ni bwo isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi ku mugabane w’Uburayi ryafunze imiryango, risiga amakipe amwe namwe akoze transferts zikomeye zo ku munota wa nyuma. Transferts nk’iya Edinson Cavani werekeje muri Manchester United n’umunya-Ghana, Thomas Partey, wavuye muri Atletico Madrid yerekeza muri Arsenal, ziri mu zikomeye zabaye ku munota […]
Rubavu: Aborozi barinubira serivisi mbi bahabwa na Koperative ‘SOSERGI’
Aborozi bibumbiye muri Koperative yitwa ‘COODERU’ ikorera mu mirenge itandukanye y’akarere ka Rubavu, barinubira serivisi bahabwa na Koperative ‘SOSERGI’ ibagurisha ibiryo by’inka zabo (drêche) bemeza ko ari mbi. Koperative COODERU abo borozi babarizwamo, yibumbiyemo aborozi b’inka bo mu mirenge ya Rubavu, Rugerero, Cyanzarwe, Nyundo na Nyamyumba; yose y’akarere ka Rubavu. Serivisi z’iriya Koperative aborozi binubira […]
Polisi yataye muri yombi abaheruka gutera urugo rw’umuturage bagasambanya inkumi ebyiri
Polisi y’Igihugu kuri uyu wa Mbere, yatangaje ko yataye muri yombi abasore babiri bo mu Karere ka Gicumbi baheruka gutera urugo rw’umuturage bagasambanya abakobwa babiri baho. Mu ijoro ry’itariki ya 30 Nzeri 2020, ni bwo abantu batahise bameyekana bateye urugo rw’umuturage witwa Bizimana Jean Bosco wo mu Karere ka Gicumbi, binjira mu nzu yararagamo abana […]
Captain mu ngabo za Uganda ari guhigwa nyuma yo kurasira mu kabari umugabo bapfa inkumi
Polisi yo mu mujyi wa Kampala muri Uganda, iri gukora iperereza ku irasa ryabereye muri kamwe mu tubari, ubwo umusirikare witwa Robert Namara ufite ipeti rya Captain yarasaga umucuruzi witwa Benson Moses Mugisha. Byabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize mu kabari kitwa 400 Bar gaherereye ahitwa Bukoto i Kampala, bikavugwa ko bapfaga umukobwa witwa Uwase […]
Meddie Kagere yujuje ibitego bine muri shampiyona ya Tanzania

Rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yujuje ibitego bine muri shampiyona ya Tanzania nyuma yo gufasha ikipe ye ya Simba SC kunyagira JKT Tanzania ibitego 4-0. Ni Kagere wamaze imikino ibiri ya shampiyona ya Tanzania adatsinda igitego, ahanini bitewe no kutagirirwa ikizere cyo kubanza mu kibuga n’umutoza Sven Ludwig Vandenbroeck. Kwima umwanya Kagere byatumye […]
Kagame mu ndirimbo nshya nyuma yo kwakirwa muri Moriah Entertainment

Nyuma y’indirimbo 3 amaze gushyira hanze zigafata imitima y’abazumvise umuhanzi ukorera muzika yo kuramya no guhimbaza Imana muri Australia Kagame Charles yamaze gushyira hanze indirimbo nshya yise “Naragukunze” nyuma yuko ibikorwa bye byatangiye gukurikiranwa na Moriah Entertainment kompanyi yagiye ireberera ibikorwa by’abahanzi batandukanye barimo Aline Gahongayire ,Patient Bizimana , Gaby Kamanzi, Richard Ngendahayo ndetse n’abandi… […]
Young Africans yirukanye umutoza Zlatko wari uyimazemo iminsi 37
Ikipe ya Young Africans yo muri Tanzania ikinamo Kapiteni w’Ikipe y’igihugu Amavubi, Haruna Niyonzima, yatangaje ko yamaze gutandukana n’umutoza Zlatko Krmpotic wari umaze iminsi 37 ari umutoza wayo mukuru. Mu itangazo ikipe ya Yanga yasohoye, yemeje ko yamaze gutandukana n’uriya mutoza wigeze gutoza APR FC, ariko ku bwumvikane. Itangazo rivuga ko “Young Africans SC ku […]
Abantu bane b’i Kigali n’uwa Nyamagabe banduye Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu, yatangaje ko abantu batanu barimo bane b’i Kigali n’umwe w’i Nyamagabe ari bo bagaragayeho icyorezo cya Covid-19. Babonetse mu bipimo 2,568 byafashwe, bituma umubare w’abamaze kwandura icyo cyorezo ugera ku 4,852; barimo 3,211 bagikize. Abantu 14 ni bo bakize kuri uyu wa Gatandatu, mu gihe abamaze gupfa bakiri 29.
Haruna Niyonzima yahesheje Young Africans insinzi ibyibushye

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, Haruna Niyonzima, yafashije ikipe ye ya Young Africans kwegukana amanota atatu y’umunsi wa kane wa shampiyona ya Tanzania, nyuma yo gutsinda Coastal Union ibitego 3-0. Haruna Niyonzima winjiye mu kibuga mu ntangiriro z’igice cya kabiri cy’umukino asimbura, yatsindiye Young Africans igitego cya kabiri kinjiye ku munota wa 52 w’umukino. […]
Kimenyi Yves Rayon Sports icyemeza ko ari uwayo yagizwe Kapiteni wa Kiyovu SC
Umunsi wa mbere w’umwiherero ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye kuri uyu wa Gatandatu, watorewemo abakinnyi bagomba kuyobora bagenzi babo maze Kimenyi Yves agirwa Kapiteni mushya wa Kiyovu Sports. Umwiherero wa Kiyovu Sports wo kungurana uburyo bakwitegura umwaka utaha w’imikino, uri kubera kuri Muhazi mu karere ka Rwamagana. Ni umwiherero ubaye nyuma y’umunsi umwe abatoza bose […]
RDF yemeje ko iheruka guta muri yombi abarwanyi b’umutwe wa RED-Tabara
Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyemeje ko giheruka guta muri yombi abarwanyi 19 bo mu mutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi. Ni amakuru RDF yemeje mu itangazo rigenewe abanyamakuru, rivuga ko abo barwanyi batawe muri yombi ku wa 29 z’ukwezi gushize. Itangazo riragira riti: “Ku wa 29 Nzeri, abarwanyi 19 b’Abarundi bavuze ko babarizwa mu […]
RD Congo: Abakinnyi 11 b’ikipe imwe baâkubiswe n’inkuba barapfa
Igihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo gifite umuhigo (mubi) wo kuba icya mbere ku Isi kigeze kugaragaramo abantu benshi bapfiriye mu kibuga, mu mukino umwe w’umupira w’amaguru. Kuba umukinnyi yakwitura mu kibuga agapfa ni ibimenyerewe mu mupira w’amaguru, gusa iyo bibaye ku bakinnyi barenze umwe icyarimwe hibazwa byinshi. Mu Ukwakira mu mwaka w’1998, ikipe […]
Bujumbura: Inkongi ikomeye yibasiye isoko rya Kamenge (Amafoto)

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, isoko rya Kamenge riherereye muri Komini Ntahangwa mu majyaruguru y’Umujyi wa Bujumbura, ryafashwe n’inkongi ikomeye y’umuriro. Amakuru avuga ko iyo nkongi yatangiriye mu byumba bibikwamo amavuta y’amamesa, gusa hakaba hataramenyekana ikiyihishe inyuma. Byasabye amasaha arenga atatu kugira ngo Polisi y’u Burundi ishinzwe kuzimya inkongi ibashe kuzimya uwo muriro. […]
Ngoma: Umugabo ari gushakishwa nyuma yo kwica umugore we
Umugabo witwa Nshimiyimana Emmanuel wo mu Murenge wa Rukumberi, ho mu karere ka Ngoma; arashakishwa n’inzego zishinzwe umutekano nyuma yo gukekwaho kwica umugore we witwa Ntabahuzimana Hiralie. Byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu ubwo Nshimiyimana yicaga umugore we agahita atoroka. Birakekwa ko yamwicishije umupanga. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukumberi Mbarushimana, Ildephonse, yabwiye BWIZA […]
Munyakazi Sadate yavuze umukino Rayon Sports yatsinzemo APR ukamukora ku mutima
Munyakazi Sadate wabaye Perezida wa Rayon Sports, yibukije abafana b’iyo kipe umukino Rayon Sports yatsinzemo APR FC ibitego 2-0 ikayitwara igikombe cya Super Coupe. Ku wa 23 Nzeri 2017, ni bwo Rayon Sports yahuriye na APR FC mu mukino wa Super Cup wabereye kuri Stade Umuganda mu karere ka Rubavu. Umukino wahagaze iminota isanzwe yawo […]
Karekezi Olivier yavuze amakipe abiri azahanganira igikombe na Kiyovu SC
Umutoza mushya wa Kiyovu Sports, Karekezi Olivier, yavuze ko amakipe ya APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona y’umwaka ushize na Rayon Sports yabaye iya kabiri, ari yo abona azahatanira na Kiyovu igikombe cya shampiyona. Karekezi yabwiye itangazamakuru ku wa Gatanu tariki ya 02 Ukwakira, ubwo we na bagenzi be berekanwaga nk’abatoza bashya ba Kiyovu Sports. […]
Biravugwa ko igisirikare cy’u Rwanda cyafashe abarwanyi ba Red-Tabara
Inkuru iri mu bitangazamakuru byo mu gihugu cy’u Burundi, iravuga ko igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko gifite abarwanyi 19 bo mu mutwe wa Red-Tabara urwanya ubutegetsi bw’u Burundi. Ikinyamakuru SOS Media Burundi, cyavuze ko abo barwanyi bafatiwe mu ishyamba rya Nyungwe rifatanye n’irya Kibira ry’i Burundi, nyuma y’uko bari bamaze kugaba igitero muri kiriya gihugu. […]
Masisi: Abatari bake bishwe n’imyuzure
Abantu babarirwa mu icumi bitabye Imana, nyuma y’imyuzure yatewe n’imvura ikomeye yaguye mu mujyi wa Sake uherereye muri Masisi ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni imvura yaguye ku wa Kane w’iki cyumweru, itera isuri muri kariya gace kagizwe n’imisozi ihanamye. Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Carly Nzanzu […]
U Burundi mu bihugu 10 bya mbere bya Afurika ruswa ivuzamo ubuhuha
Umuryango Mpuzamahanga Transparency International urwanya ruswa n’akarengane, muri Mutarama uyu mwaka wasohoye raporo igaragaza uko ibihugu by’Isi bihagaze mu guhangana na ruswa. Raporo y’uwo muryango yerekana ko igihugu cya Somalia ari cyo kiza ku isonga mu kumungwa na ruswa ku mugabane wa Afurika, mu gihe u Burundi na bwo buza mu myanya 10 ya mbere. […]
RGB yirukanye inzego zose z’ubuyobozi bw’itorero ADEPR
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere, RGB, rwafashe icyemezo cyo gukuraho inzego z’ubuyobozi z’itorero rya ADEPR ku rwego rw’igihugu, nyuma y’ibibazo by’ingutu byakunze kuvugwa muri ririya torero. Amakuru y’ihagarikwa rya biro nyobozi ya ADEPR, akubiye mu ibaruwa RGB yandikiye Rev. Karuranga Ephrem wari umuvugizi wa ADEPR ku rwego rw’igihugu, Kayigamba Calixte wari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya ADEPR […]
Kaminuza y’u Rwanda ntabwo iri muri esheshatu zemerewe kongera gufungura ku ikubitiro
Minisiteri y’Uburezi kuri uyu wa Gatanu, yatangaje ko Kaminuza esheshatu mu gihugu zitarimo Kaminuza y’u Rwanda ari zo zemerewe gusubukura ibikorwa byo gutanga amasomo burundu, hakazifashishwa uburyo bwo kwiga bisanzwe cyangwa ikoranabuhanga. Ni ibyatangajwe na Minisitiri w’Uburezi, Dr Uwamariya Valentine, mu kiganiro cyahuje inzego zirimo Minisiteri y’Uburezi, iy’Ubuzima, Ubutegetsi bw’Igihugu, Ubucuruzi n’Inganda na Polisi y’u […]
APR na AS Kigali zabimburiye andi makipe kwemererwa gukora imyitozo
Minisiteri ya Siporo kuri uyu wa Gatanu, yamaze guha uburengazira bwo gusubukura imyitozo amakipe ya APR FC na AS Kigali yabimburiye ayandi. Tariki 23 Nzeri 2020 ni bwo ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda “FERWAFA” ryari ryandikiye Minisiteri ya siporo, risabira uburenganzira amakipe ya APR FC na AS Kigali kwemererwa gutangira imyitozo. Impamvu ni uko aya […]
Ku myaka 80 y’amavuko, Peter Webster agiye guhagarika gukina umupira w’amaguru
Kuri uyu wa Gatanu umukambwe w’imyaka 80 y’amavuko wo mu gihugu cya Australia, arasezera burundu ku mupira w’amaguru nyuma y’imyaka myinshi awukina. Uyu musaza witwa Peter Webster, yavukiye i Preston mu Bwongereza mbere yo kwimukira muri Wales mu 1948, aho yavuye yerekeza mu gihugu cya Australia aho kuri ubu atuye mu gace ka Wollongong. Mu […]
Trump yatangaje ko we n’umugore we banduye Coronavirus
Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe za Amerika, yavuze ko we n’umugore we, Melania Trump, banduye icyorezo cya Covid-19, bakaba bahise bajya mu kato. Perezida Trump yemeje ko yanduye kiriya cyorezo mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, nyuma y’uko umwe mu bantu ba hafi ye asanzwemo kiriya cyorezo. Uwo ni Hope Hicks […]
GER collaborates with communities to fight against food problems in the COVID-19 Situations

The Coronavirus pandemic has had negative impacts on the socioeconomic lifestyle of communities due to blockage of typical employments, some prohibited businesses and movements during the country lockdowns to contain the spread of virus. Despite the government having tried to calm the situation by setting fixed food prices and allowing the transportation of food, the […]
Didier Drogba yabaye Umunyafurika wa mbere wegukanye igihembo cya UEFA President’s Award
Umunya-Côte d’Ivoire, Didier Drogba, yabaye Umunyafurika wa mbere wegukanye igihembo gitangwa n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku mugabane w’u Burayi cya UEFA President’s Award. Didier Drogba yaherewe iki gihembo i Genève mu gihugu cy’u Busuwisi, ahabereye tombora ya UEFA Champions league. Perezida wa UEFA, Aleksander Ceferin, yavuze ko bahisemo guha kiriya gihembo Drogba, kubera ko “ni intwari […]
UEFA Champions league: Lionel Messi na Cristiano Ronaldo bisanze mu tsinda rimwe

Tombora ya UEFA Champions league yabaye mu kanya kashize, yasize ikipe ya Juventus ya Cristiano Ronaldo yisanze mu tsinda rimwe na FC Barcelona ya Lionel Messi. Aba bagabo bombi bayoboye umupira w’amaguru ku Isi bagiye gihura nyuma y’imyaka ibiri badahura, dore ko bahuzwaga na El Clasico muri Espagne.
Ishimwe rya Perezida Paul Kagame ku bakunze igihugu
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yashimye Abanyarwanda n’incuti zabo bakoze urugendo rwo gukunda igihugu, agaragaza ko ibyo igihugu kimaze kugeraho kibikesha umusanzu wabo. Ni ibikubiye mu butumwa bugufi umukuru w’Igihugu yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, yifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza ku ncuro ya 30 Umunsi wo gukunda igihugu wizihijwe kuri uyu wa 01 Ukwakira. Perezida Kagame […]
Ntibisanzwe! Imbwakazi ‘Sandra’ yemeye kurera ibyana by’Intare (Amafoto)

Muri Pariki yitwa White Lion Park iherereye mu gace ka Kiparisovo, mu mujyi wa Vladivostok ho mu Burusiya, haravugwa intare y’ingore yabwaguye ibibwana ikanga kubyonsa, bikaba ngombwa ko hiyambazwa imbwakazi akaba ari yo ibirera. Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza iyo ntare yitwa ‘Sirona’ yirukana ibyana byayo, ku buryo yageragezaga no kubirya. Viktor Agafonov uyobora […]
Abakongomani bigaragambije basaba ko Congo yashyirirwaho Urukiko Mpanabyaha
Ibihumbi by’Abakongomani kuri uyu wa Kane, babyukiye mu myigaragambyo basaba iyubahirizwa ry’imyanzuro ikubiye muri raporo yiswe “Mapping Report” ivuga ku byaha bitandukanye ndengakamere byakorewe ku butaka bwa Congo Kinshasa. Ni imyigaragambyo yabereye mu mujyi wa Bukavu ho mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Abigaragambya bahagurukiye ku igorofa ryitiriwe umuvugabutumwa ‘Munzihirwa’ wishwe n’inyeshyamba za AFDL, bafite ibyapa […]
Dr Biruta yavuze igikomeje gutuma umubano w’u Rwanda na Uganda utaba mwiza
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, avuga ko u Rwanda na Uganda bari kugana mu cyerekezo kizima mu gusubiza ku murongo umubano w’ibihugu byombi, gusa hakaba hakiri ibigikenewe gukorwa kugira ngo uwo mubano usubire ku murongo. Imyaka itatu irashize ibihugu by’u Rwanda na Uganda bidacana uwaka, bitewe n’ibirego buri gihugu kigenda gishinja ikindi. […]
Minisitiri Biruta yavuze ku mabwiriza yo gutanga abanyabyaha u Burundi bwahaye u Rwanda
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagarutse ku mabwiriza abategetsi b’u Burundi baherutse guha u Rwanda kugira ngo umubano w’ibihugu byombi usubukurwe, avuga ko gutanga ayo mabwiriza atari cyo gisubizo kiza. Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye yakunze kugaragaza ko igihugu cye kidashobora kongera gutsura umubano n’u Rwanda, mu gihe iki gihugu gituranyi kitarashyikiriza u […]
ADEPR yahagaritse ku mirimo Rev. Karangwa John wari umuvugizi wayo wungirije
Itorero rya ADEPR ryemeje ko Rev. Karangwa John wari Umuvugizi waryo wungirije yahagaritswe ku mirimo ye mu buryo bw’agateganyo mu gihe cy’amezi atatu, anasabwa gutanga imfunguzo n’ibyangombwa by’imodoka y’akazi yagendagamo. Ibaruwa ihagarika Rev. Karangwa John yashyizweho umukono n’Umuvugizi wa ADEPR, Rev. Karuranga Euphrem, kuri uyu wa 30 Nzeri 2020. Ni nyuma y’inama yabaye ku wa […]
Gicumbi: Abitwaje intwaro bateye urugo rw’umuturage basambanya inkumi ebyiri
Mu ijoro ryakeye abantu batarameyekana bateye urugo rw’umuturage witwa Bizimana Jean Bosco wo mu Karere ka Gicumbi, binjira mu nzu yararagamo abana babiri b’abakobwa babasambanya babafatiyeho ibyuma bari bitwaje. Abakobwa basambanyijwe umwe afite imyaka 17 na mukuru we w’imyaka 20 y’amavuko, bakaba batuye mu mudugudu wa Gacurabwenge, mu kagari ka Gacurabwenge ho mu murenge wa […]
Pitso Mosimane wigeze gusezerera Rayon Sports yasezeye muri Mamelodi Sundowns
Umunya-Afurika y’Epfo Pitso Mosimane watozaga ikipe ya Mamelodi Sundowns y’iwabo, yamaze gutandukana na yo yerekeza muri Al Ahly yo mu gihugu cya Misiri. Pitso Mosimane arazwi cyane hano mu Rwanda kuko muri 2018 ikipe yahuye na Rayon Sports, iyisezerera mu ijonjora rya nyuma rya CAF Champions league ku bitego 2-0. Amakuru y’uko uyu mugabo yamaze […]
Prof. Philip Cotton uyobora Kaminuza y’u Rwanda yarahiriye kuba Umunyarwanda
Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Nzeri, Professor Philip Cotton usanzwe ari Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (UR), yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda arahirira kuba Umunyarwanda. Ni umuhango wayobowe n’umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyarugenge bwavuze ko bwahaye Prof. Cotton ubwenegihugu bw’u Rwanda, nyuma yo kubusaba we n’abandi bantu […]
Ghana: Icyamamare Jackie Appiah yavuze ku bivugwaho ko atwitiye Perezida wa Liberia
Jackie Appiah, umukinnyi w’amafilimi wo mu gihugu cya Ghana, yavuze ku makuru yavuzwe ko atwinde inda ya Perezida George Weah wa Liberia, avuga ko atari ukuri. Amakuru yasakaye ku rubuga rwa Instagram mu minsi yashize, yavugaga ko Appiah yongereye ibiro kubera ko atwite inda ya Perezida Weah wabaye umukinnyi ukomeye w’umupira w’amaguru. Ubwo Jackie Appiah […]
Joe Biden yabwiye Trump ati “Ziba” ubwo bari bahuriye mu kiganiro mpaka
Ikiganiro mpaka hagati ya Donald Trump na Joe Biden bazahatanira kuyobora Leta zunze ubumwe za Amerika, cyaranzwe n’akajagari, guterana amagambo no gucanamo kenshi bigera n’aho umwe abwira undi ati “ziba.” Ni ikiganiro cyabereye muri Leta ya Ohio mu ijoro ryakeye. Iki kiganiro mpaka cyari gitegerejwe n’Isi yose cyabereye muri Leta ya Ohio, kikaba kibanze kuri […]
Abakinnyi bose ba APR FC bapimwe Covid-19 (Amafoto)

Kuri uyu wa Kabiri Tariki 29 Nzeri 2020, abakozi bose b’ikipe ya APR FC bapimwe icyorezo cya COVID-19, nyuma y’itangazo rya Minisiteri ya siporo rikomorera itangira ry’ibikorwa bya siporo mu gihugu hose ryasohotse ejo ku wa Mbere. Iki gikorwa cyabimburiye itangira ry’imyitozo y’ikipe y’ Ingabo z’Igihugu yitegura umwaka utaha w’imikino, cyabereye ku bitaro bya gisirikare […]
Thiago Silva yanenze cyane uburyo PSG yamujugunye
Myugariro Thiago Silva yatuye umujinya wose Leonardo usanzwe ari umuyobozi wa Siporo mu kipe ya PSG, anenga uburyo yamusezereye muri iriya kipe yahoze abereye Kapiteni. Silva wari umaze imyaka umunani ari umukinnyi wa Paris Saint-Germain, yatandukanye na yo nyuma gato y’umukino wa nyuma wa UEFA Champions league yatsinzwemo na Bayern Munich. Thiago Silva yimwe amahirwe […]
Utubari twongeye gufungurwa, amashuri akomeza gufungwa
Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya, yemeye ko utubari two muri Kenya twongera gufungura kuri uyu wa kabiri, nyuma y’amezi atandatu dufunzwe kmu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19. Perezida Kenyatta yabitangaje ku wa Mbere w’iki cyumweru, ubwo yagezaga ijambo ku baturage ku ngamba za leta zo gukomeza guhangana n’icyorezo cya Covid-19. Ni icyorezo kimaze kwandurwa n’abanya-Kenya […]
Liverpool yatsinze Arsenal iyiturutse inyuma (Amafoto)

Ikipe ya Liverpool yongeye kwerekana ko ari umukandida ukomeye ku gikombe cya Shampiyona y’Abongereza y’uyu mwaka, nyuma yo gutsinda Arsenal ibitego 3-1, mu mukino wabaye mu ijoro ryakeye. Bakinaga umukino w’umunsi wa gatatu wa shampiyona wabereye ku kibuga Anfield Road. Ni umukino wa gatatu wikurikiranya iyi kipe y’umutoza Jurgen Klopp itsinze kuva shampiyona yatangira, bikayishyira […]
Rutahizamu wahoze akinira APR FC n’Amavubi yasezeye umupira w’amaguru
Rutahizamu Michel Ndahinduka ‘Bugesera’, wamenyekanye cyane mu kipe ya APR FC n’Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yasezeye ku mupira w’amaguru. Uyu mugabo w’imyaka 30 y’amavuko yahisemo guhagarika gukina umupira w’amaguru, nyuma yo kugira imvune ku kagombambari k’iburyo yatumye adakandagira mu kibuga mu mwaka w’imikino wa 2018/19 ubwo yasubiraga Bugesera FC yamumenyekanishije. Ndahinduka wahawe izina rya ‘Bugesera’ nyuma […]
SKOL yagaragaje ubushake bwo kongera inkunga yahaga Rayon Sports
Ubuyobozi bw’inzibacyuho bwa Rayon Sports, bwatangaje ko bwatangiye ibiganiro n’abaterankunga b’iyo kipe buhereye ku ruganda rwa SKOL rusanzwe ari umuterankunga mukuru, bunahishura ko urwo ruganda rwagaragaje ubushake bwo kongera inkunga rwatangaga. Ni ibikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizweho umukono na Perezida w’inzibacyuho wa Rayon Sports, Murenzi Abdallah. Muri iryo yangazo, Murenzi yavuze ko Skol “yerekanye […]
Minisports yatanze uburenganzira bwo gusubukura ibikorwa bya siporo
Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa Munyangaju, yemeje ko ibikorwa bya siporo zose bisubukuwe guhera kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kanama. Ni ibikubiye mu ibaruwa Minisitiri Munyangaju yandikiye abayobozi b’amashyirahamwe yose y’imikino mu Rwanda. Minisitiri Munyangaju yagize ati: “Nyuma yo gusuzuma ingamba mwatugejejeho zizakurikizwa mu gihe cy’isubukurwa ry’imikino mu myitozo ndetse no mu marushanwa, […]