Umugore yafashe ku ngufu umwana w’imyaka 14 nyuma yo kureba filme z’urukozasoni

Mu gihugu cya Kenya mu gace ka Makadara, Sharon kitangi w’imyaka 26 y’amavuko kuwa 21 Gashyantare 2016 nibwo yagejejwe mu rukiko ashinjwa gufata ku ngufu umwana w’imyaka 14 y’amavuko ny’uma yo kumushukashuka akamujyana iwe murugo birangira amukoresheje imibonano mpuzabitsina ku ngufu. Uyu mwana usanzwe akora akazi ko kohereza amafaranga binyuze kuri telefoni “MPESA” avuga ko […]

Col (Rtd) Mulisa Jean Bosco nawe yashinjije Brig. Gen. (Rtd) Frank Rusagara gushyigikira RNC

Brig. Gen. (Rtd) Frank Rusagara akomeje gushinjwa n’abatangabuhamya b’ubushinjacyaha mu rubanza aregwamo we na Col. Tom Byabagamba na Sgt (Rtd) Kabayiza Franà§ois, aho kuri uyu wa Mbere uwazanywe gushinja ari Col Mulisa Jean Bosco nawe wasezerewe mu gisirikare. Kimwe na mugenzi we, Col Jill Rutaremara uheruka gushinja Rusagara, Col Rtd Mulisa nawe yashinjije Frank Rusagara […]

Kizza Besigye yongeye gutabwa muri yombi ubwo yaratorotse aho yari afungishije ijisho

Kizza Besigiye, yatawe muri yombi n’igipolisi cya Uganda kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gashyantare 2016. Yatawe muri yombi mu gihe yageragezaga kuva mu rugo iwe aho yari afungishije ijisho kuva kuwa gatanu tariki ya 19 Gashyantare. Kizza Besigye afatwa nk’umuyobozi ukomeye w’abatavuga rumwe na leta akaba ari umukuru w’ishyaka rya Forum for Democratic […]

Ruhengeri: Abaturage bagiye gutora bakirizwa icyayi

Mu Kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza batunguwe no kujya gutora kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gashyantare, bakakirizwa icyayi cyo kunywa mbere yo gutora, ibintu bashimiye ubuyobozi bwabo. Umubyeyi Josianne, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’ako kagari, yavuze ko iyo gahunda bayiteguye mu rwego rwo gufasha abaturage guhangana n’ubukonje bw’igitondo baba banyuzemo baza ku biro by’itora. […]

Amafoto 10 y’umuhanzikazi Princess Priscillah ukomeje kwigarurira imitima y’abatagira ingano

Amazina ye nyakuri ni Umuratwa Priscillah akaba azwi ku mazina y’ubuhanzi ya Princess Priscillah akaba ari umuhanzi w’umunyarwanda kuri ubu uri kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za America aho ari gukurikirana amasomo muri Kaminuza, nyuma yo kugenda asohora indirimbo nziza z’urukundo zikanakundwa ni nako abantu benshi barushaho kumwiyumvamo ndetse bakanakoresha cyane amafoto ye ku mbuga […]

Umunyakenyakazi Huddah Monroe yagaragaye yiyambitse ubusa mu kiruhuko yagiriye i Dar-es-Salaam-AMAFOTO

Huddah Monroe umunyamideli ukomoka mu gihugu cya Kenya akaba asanzwe amenyerewe mu itangazamakuru nk’umwe mu bakobwa bazwiho kwiyambika ubusa kuri internet, ibyo yongeye kubishyira mu bikorwa kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Gashyantare 2016. Huddah yagaragaye yambaye ikariso n’akarega k’amabere ari ku mazi mu biruhuko yagiriye muri Hotel Kirimanjalo mu mujyi wa Dar-es-Salaam. Uyu […]

Ibyiza 10 byo gukorakora umugore ku bice by’ibanga mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina, Dore aho wakorakora

Umubiri w’umuntu ugizwe n’ibice byinshi umugore aba afite ibice bitandukanye n’iby’umugabo, tuvuze ku gitsina cy’umugore, igitsina kigizwe n’ibice bituma umubiri we wuzuza inshinga zawo zaba izijyanye no kwibaruka cyangwa se gusohora imyanda mu mubiri, ubushakashatsi bukaba bugaragaza ibice by’umubiri w’umugore umugabo we ashobora gukorakora mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina bikabafasha kunezerwa bombi. Ese gukorakoranaho(caresses) bimaze iki? […]

Police HBC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari

Ikipe y’umukino w’intoki ya Police HBC yegukanye igikombe cyitiriwe Intwari z’u Rwanda ku itariki ya 21 Gashyantare 2016. Igikombe yagitwaye nyuma yo gutsinda ikipe ya APR HBC ibitego 21 kuri 19. Ni umukino wabereye ku kibuga cy’ishuri ryisumbuye rya Ruhango (ESI) mu karere ka Ruhango Imikino y’amajonjora yari yabaye tariki ya 20 aho ikipe ya […]

Gisagara:Abagize Komite zo kwicungira umutekano basabwe gushyira imbaraga mu gukumira ibyaha

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gisagara yasabye abagize Komite zo kwicungira umutekano (Community Policing Committees-CPCs) gushyira imbaraga mu bukangurambaga bwo kwirinda ibyaha. Babisabwe ku itariki 17 Gashyantare na Inspector of Police (IP) Marie Chantal Uwambaye, akaba ashinzwe imikoranire ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage ndetse n’izindi nzego hagamijwe ubufatanye mu kwicungira umutekano muri aka karere […]

Intumwa ya Perezida Obama mu Burundi yasabye Leta kureka kwita abayirwanya abicanyi

Intumwa idasanzwe ya Perezida Barack Obama mu karere k’ibiyaga bigali, Thomas Perriello yasabye Leta y’u Burundi kureka gufata abatavuga rumwe nayo kimwe ibita abagizi ba nabi, abicanyi cyangwa inkozi z’ibibi. Mu ruzinduko rwe rw’iminsi 3 mu karere k’ibiyaga bigari, mu kiganiro Thomas Perriello yagiranye n’abanyamakuru kuri iki cyumweru tariki ya 21 Gashyantare 2016, yatangaje ko […]

Abasore baherutse kwishyikiriza igipolisi bongeye gushinja Gen. Niyombare, Alexis Sinduhije na Hussein Radjabu

Abasore bagera kuri 15 baherutse kwishyikiriza inzego z’umutekano mu Burundi bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru baritangariza uko bapangaga ibitero n’uko bajyaga bica abantu bakanatera za grenades mu mujyi wa Bujumbura. Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, aba basore bavuze ko imyitozo ya gisirikare bayiherewe mu Rwanda, ndetse ko mu bakundaga kuza kubereka uko bakora kugirango bafate u Burundi harimo […]

Abanyarwanda bongeye kuramukira mu matora batora abajyanama b’imirenge

Kuri uyu wa Mbere Abanyarwanda bongeye kuramukira mu matora bitorera Abajyanama Rusange n’Abakandida b’Abagore bavamo 30% mu Nama Njyanama z’Uturere batorerwa mu Mirenge. Aya matora yatangiye saa moya za mugitondo kuri uyu wa 22 Gashyantare 2016, bikaba biteganyijwe ko asoza saa cyenda z’amanywa, aho imyanya itorerwa 832 y’abajyanama ihatanirwa n’abantu 2000. Mu gihe mu matora […]

Polisi y’u Rwanda iri gukorera ubukangurambaga bwo kurwanya ibyaha mu mashuri

Mu rwego rwo gukumira ibyaha, cyane cyane mu rubyiruko, Polisi y’u Rwanda yatangiye ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye yo mu gihugu. Ubu bukangurambaga bugamije gukangurira urubyiruko kugira uruhare rugaragara mu gukumira ibyaha batanga amakuru, hagamijwe gutegura urubyiruko rw’ejo hazaza rubereye u Rwanda. Guhera mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare uyu mwaka, abanyeshuri barenga 6700 bo mu turere […]