ADEPR:Past.Modeste ngo ntiyanyuzwe nuwo yashatse yishora mubusambanyi none akomeje kwigira nyoni nyinshi ngo asige icyasha abayobozi b’Itorero-igice 1
Bwiza.com irabagezaho uburyo Pastor Modeste ubarizwa mu itorero rya ADEPR akaba avugwaho ubusambanyi no gutwara abagore babandi, aho guca bugufi ngo asabe imbabazi agafata ibyaha bye akabisiga abayobozi b’itorero mu rwego rwo kuyobya uburari ngo ahinduke umwere. Pastor Modeste yakiriwe mu itorero rya ADEPR Paruwasi ya Kimuhurura hagati y’umwaka wa 1996 na 1997 akubutse mu […]
Amasezerano y'amahoro ya Nyirarureshwa, umuzi w'intambara z'urudaca muri Afurika!
-Sudani y’Epfo burya basinye amasezerano y’amahoro! -Rwanda ibyahabaye byose naho hari Amasezerano ya Arusha yari yarasinywe! -Burundi mureba nabwo bwibitseho bene ayo Masezerano! -Cote d’Ivoire nayo yigeze kuba isibaniro kandi ifite Amasezerano nkayo ! Nahandi n’ahandi ku isi ariko cyane cyane ku mugabane wa Afrika ,bimaze gusa n’indwara y’amacenga mu mukino wa politiki witiriwe izina […]
Uruhare rw'ababyeyi rurakenewe mu kugabanya abana bajyanwa Iwawa
Ibi ni ibyatangajwe Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikonabuhanga Nsengimana Jean Philbert asaba ubufatanye n’ababyeyi mu gufata iya mbere barwanya ibiyobyabwebwe mu rubyiruko mu rwego rwo kubaka ejo hazaza heza h’abana b’u Rwanda, ari nako hatezwa imbere umuryango. Ibi yabivuze ubwo yaganiraga n’urubyiruko n’Ababyeyi bari baruherekeje mu muhango wo guha inyemezabumenyi bamwe mu rubyiruko rurangije amasomo y’imyuga mu […]
Ese kuki iyo umuntu yicaga inyamanza atabishaka yayishyinguraga ahatagera imvura?
Mu Rwanda hambere byari bimenyerewe ko hari imigenzo yaziririzwaga harimo no kwica inyamanza aho iyo uwayicaga yahuraga n’uruva gusenya nkuko byari bimenyerewe. Iyo amakuba yagwiraga umuntu akaba yayica atabishaka, byabaga ngombwa ko ayijyana kuyishyingura ahantu hatagwa imvura nko ku rutare. Nk’uko amateka akomeza abigarukaho, ngo iyo uwo mugenzo utakurikizwaga , nyiri ukwica inyamanza yabaga yabyara […]
Me Robert Bourghi yemeza ko Imbonerakuru za CNDD/FDD zoherejwe muri Gabon
Mu gihe hashize iminsi mike muri Gabon hatangajwe ko Ali Bongo Ondimba ari we wegukanye intsinzi mu matora ya Perezida w’ iki gihugu, umwunganizi mu by’ amategeko w’ umufaransa ukurikiranira hafi ibibazo bya Afurika , Me Robert Bourgi yemeza ko Imbonerakure zo mu Burundi ziri kurasa abantu. Me Robert Bourgi yashimangiye ko mbere y’ uko […]
Kibungo: Ku myaka 70, yamaze kwica umwana we yiyahuye ruramwanga
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeli 2016, nibwo umusaza, Munyamana w’imyaka 70 y’amavuko, utuye mu Kagali ka Ntovi, umurenge wa Rukumbeli ho mu karere ka Ngoma yajyanwe mu Bitaro amaze kwiyahura ntiyapfa ubwo yari amaze kwihekura. Mu gitondo cyo ku wa Gatanu ubwo yakoraga ayo mahano, ngo umugore we yari yagiye guhinga, akaba […]
Musenyeri Bigirumwami:Umwirabura wa mbere wahagarariye igihugu cye
Mu birori bikomeye cyane byari byitabiriwe n’ Umwami Mutara Rudahigwa wanavuze n’ ijambo nibwo Musenyeri Bigirumwami Aloys yimitswe ku itariki ya 1 Kanama 1952, ku munsi mukuru wa Pentekosti. Uko yagizwe Musenyeri wa Diyosezi ya Nyundo Inzego nkuru za Kiliziya Gatolika zayoborwaga n’abamisiyoneri b’ abera (abazungu0 kubera ko icyo gihe abazungu bari bataremera ko n’umwirabura […]
Umwuga wo gutegura indabo watumye ashobora kwitunga muri Kigali
Nizeyimana Ibrahim usanzwe utegura anacuruza idabo mu Mujyi wa Kigali yemeza ko uyu mwuga ukomeje gutera imbere bitewe ni uko Abanyarwanda bakenera indabo mu buzima bwabo bwa buri munsi. Mu kiganiro kirambuye na Bwiza.com, Nizeyimana Ibrahim ukora umwuga wo gutegura indabo cyangwa se Fleuriste mu rurimi rw’ igifaransa yagize ati:” Maze imyaka myinshi ntegurira abantu […]
Napfuye ndazuka-Perezida Mugabe
Ibi Mugabe yabivuze ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege i Harare, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 2 Nzeli 2016, yururutse amaze kugera hasi, abikuye ku nkuru yari yiriwe icicikana ko yapfuye. Ikinyamakuru ‘The Southern Daily’ cyari cyanditse ko Mugabe yahitanwe n’ indwara y’umutima, kinatangaza ko Zimbabwe igiye kujya mu nzibacyuho, ikaba igiye kuyoborwa na […]
Schweinsteiger yanze kuva muri Man Utd ategekwa kutazakina muri Europa
Bastian Schweinsteiger usanzwe akina hagati mu kibuga mu ikipe ya Manchester United yanze kuva muri iyi kipe nyuma y’uko umutoza Mourinho aherutse kuvuga ko atamwifuza muri iyi kipe. Amagambo uyu mukinnyi yitangarije ubwo yangaga kuva muri iyi kipe, yavuze ko nta yindi kipe yo ku mugabane w’i Burayi yamurutira Man Utd ku bw’iyo mpamvu ngo […]
Ugisha inama: Umugore we yanze konsa umwana ngo amabere atagwa
Ngishije inama nyuma yo kurambirwa kugura kigozi, umugore yahoraga ambeshya ko yabuze amashereka ariko umuntu w’umukobwa yaciye inyuma aranyongorera, ambwira ko ari ukwanga konsa imfura yacu ngo amabere ye atazagwa. Mu by’ukuri mfite akazi ariko amata ngura mu kwezi yatuma nsigara ntabasha no kwigurira ikabutura, kandi mu by’ukuri madame afite amashereka ariko yabaye ibamba yonsa […]
Ruhango: Abagizi ba nabi bishe umugabo bamutemye
Mu ijoro ryo kuwa 2 Nzeli 2016, mu Karere ka Ruhango, Akagali ka Kabagari , Umudugudu wa Munanira , abagizi ba nabi batemye umugabo witwa RĂ©vĂ©rien Hitimana ahita apfa naho umugore we akomeraka bikomeye ariko Imana ikinga akaboko. Abaturanyi bakurikiranye iki gitero cy’ abagizi ba nabi bemeza ko Hitimana yakubiswe umuhoro mu mutwe ahita apfa […]
Cibitoke: Ubuyobozi ngo bwabanje kwanga kwakira imirambo y’Abarundi biciwe mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatanu, itariki 02 Nzeri 2016 nibwo imirambo y’Abarundi babiri baherutse kurasirwa ku butaka bw’u Rwanda bashyikirijwe ubuyobozi bw’u Burundi, ariko amakuru aturuka ku Ruhwa akaba avuga ko abayobozi ku ruhande rw’u Burundi babanje kwanga kwakira iyi mirambo. Aya makuru dukesha SOS MĂ©dia Burundi avuga ko imirambo y’aba barundi barasiwe mu Rwanda, aho […]
Sobanukirwa n’indwara y’imitezi ikunze gufata abasambana mu kajagari
Imitezi n’indwara ikunze kwandurira mu mibonano mpuzabitsina ikozwe mu kajagari bikaba n’intandara yo kuba umwana yavuka ayanduye mu gihe umugore asamye yarayanduye. Iyo hakozwe imibonano mpuzabitsina idakingiye kimwe n’izindi ndwara, bizahaza uyirwaye gusa aho itandukaniye n’izindi ndwara nka SIDA,nuko yo iyo uyirwaye agannye muganga ikira. Ubusanzwe iyi ndwara iterwa na Bagiteri (Bacterie) Neisseria gonorrheae, ikaba […]
Gen Evariste Ndayishimiye yunze mu iry’Imbonerakure ko zizaza mu Rwanda gufata no kwica impunzi z’Abarundi
Hagati mu kwezi kwa kanama ubwo habagaho inama rusange y’ishyaka CNDD FDD ry’i Burundi, nibwo batoye abayobozi bashya, muri uwo muhango ni nabwo urubyiruko rw’iri shyaka (Imbonerakure) rwigambye ko zizakurikira abarwanya Leta bahung iye mu Rwanda. Mu kiganiro BBC yagiranye, Gen Evariste Ndayishimiye, umuyobozi mushya wa CNDD FDD yabajijwe kuri iyi mvugo, yasubije agoreka imvugo […]
Rwamagana: Buri mwaka yinjiza byibuze miliyoni 50 akura mu bworozi bw’ingurube
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kane tariki ya 01 Nzeli 2016, nibwo Minisitiri wungirije muri Minisiteri ishinzwe guteza imbere ubuhinzi mu gihugu cya Zimbabwe, P.T Zhanda, yasuye umworozi w’ingurube witwa Ngirumugenga Peter utuye mu murenge wa Kigabiro ho mu karere ka Rwamagana. Akigera mu karere ka Rwamagana, Minisitiri P.T Zhanda yaganiriye n’ubuyobozi bw’akarere ari […]
Iminsi yo kwivanga muri politiki z’ibihugu bya Afurika yararangiye — Jean-Marc Ayrault
Kuri uyu wa Gatanu minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Jean-Marc Ayrault, yatangaje ko iminsi yo kwivanga muri politiki z’ibihugu bya Afurika yararangiye. Ni nyuma y’imvururu zakurikiye ibyavuye mu matora ya perezida muri iki gihugu, uwahoze ari perezida wacyo yigeze kuvuga ko Afurika itabaho idafite u Bufaransa. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa, Leta Zunze Ubumwe za […]
Igihe Juliana Kanyomozi azibarukira cyatangiye guhwihwiswa
Umuhanzikazi utakigaragaza cyane mu ruhando rwa muzika haba iyo mu karere cyangwa iya Uganda Juliana Kanyomozi aravugwaho kuba ngo mu byumweru bitatu biri imbere azaba yamaze kwibaruka umwana. Ni nyuma y’amazi agera hafi kuri atandatu bihwihwiswa ko atwite ariko we akaba yarabiteye utwatsi avuga ko ibyo ari ibihuha ahubwo ko ari abashaka kumwicira izina. Uku […]
Ese nyuma yo gukira, Machar arongera arwanire umwanya amaze kwamburwa inshuro 2?
Abayoboke ba Dr Riek machar utavuga rumwe n’ubutegetsibmuri Sudani y’Epfo basohoye amafoto agaragaza umuyobozi wabo asa nk’uwatoye agatege nyuma y’ukwezi kurenga ahunze imirwano ikaze yabereye I Juba bivugwa ko yakomerekeyemo. Abantu Magana barapfuye mu mirwano yongeye kubura muri iki gihugu mu kwezi kwa Nyakanga aho ingabo za Machar n’iza perezida salva Kiir zarwanye zikoresheje ibimodoka […]
Burundi: Umuturage yishwe atemaguwe n’umurambo we uratwikwa
Nsekambabaye Jean, yari umuturage wo ku musozi wa Mugoboka, komini Bugenyuzi, mu ntara ya Karusi, yishwe n’abaturanyi be bamwica bamutemaguye nyuma banatwika umurambo we. Yishwe yari amaze iminsi igera ku kwezi yarahungiye hafi y’ikigo cya polisi muri komini Bugenyuzi aho mu ntara ya Karusi, akaba yari yahunze kubera impungege z’umutekano we, akaba yari yahunze nyuma […]
Abimuwe ahazubakwa uruganda rw’icyayi muri Nyaruguru bahawe inzu z’agaciro
Abaturage bimuwe ahazubakwa uruganda rw’icyayi n’ahazahingwa icyayi mu mirenge ya Munini na Mata yo mu karere ka Nyaruguru bahawe inzu y’agaciro ka miliyoni 10 kuri buri muturage bakazahabwa n’ibikorwaremezo n’amatungo yo korora hagamijwe kubatuza neza no kubazamurira imibereho. Izi nzu bahawe zigera ku 100, uruhare rw’umuturage ni ruto kuko ntaho zihuriye n’ agaciro k’inzu umuturage […]
Ubukangurambaga bwo kurwanya icuruzwa ry’abantu bukomeje gukorwa mu mashuri
Bitewe n’uko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu giteye inkeke ibihugu ndetse n’Isi muri rusange, aho usanga abibasirwa ari urubyiruko, Polisi y’u Rwanda ikomeje ubukangurambaga bwo kurwanya iki cyaha yibanda mu mashuri. Ni muri urwo rwego ku ya 1 Nzeri Polisi y’u Rwanda mu turere twa Ngororero, Karongi na Gicumbi yagiranye inana n’abanyeshuri bagera ku 2000 bo mu […]
2034: Ese Paul Kagame atayoboye u Rwanda ibyagezweho byasenyuka ?
Umunsi umwe Perezida Paul Kagame yateye urwenya abaza umuturage ati:”Utuye hehe?” nyamuturage agiye gusubiza ariko ataragira icyo avuga, Paul Kagame amuca mu ijambo agira ati, “Ntiwirirwe wigora kuko nzi aho abanyarwanda bose batuye”. Uru rwenya rero rusobanura byinshi, kuko Perezida Paul Kagame amaze imyaka 22 ayobora u Rwanda ndetse mu Kuboza 2015, 98% by’ abaturage […]
Kirehe: Polisi yafashe imodoka ipakiyemo amakarito 40 ya Zebra Waragi
Polisi y’u Rwanda mu karere ka Gatsibo ku itariki 31 Kanama yafashe imodoka ipakiyemo amakarito 40 y’inzoga itemewe yitwa Zebra Waragi. Iyo modoka yo mu bwoko bwa Toyota Dyna ifite nomero iyiranga RAC 330 J yafatiwe mu kagari ka Rugarama, ho mu murenge wa Rugarama ahagana saa cyenda z’ijoro. Ruzindana Ferdinand wari uyitwaye afungiye kuri […]