RDC: Ingabo za Uganda zongeye kugaragara muri Rutshuru zaba zigenzwa n'iki?

Amakuru atangazwa na sosiyete sivile muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko hari umutwe w’ingabo za Uganda umaze ibyumweru ushinze ibirindiro mu gace ka Tshongo mu ishyamba ribamo Ingagi rya Sarambwe muri Rutshuru ho muri Kivu y’Amajyaruguru. Nta gikorwa cy’izi ngabo kiragaragara, ariko ngo icyazanye izi ngabo za Uganda ntikiramenyekana nk’uko amakuru akomeza avuga. […]

Ubwumvikane bw’umugabo n’umugore ni yo nkingi ihamye y’iterambere ry’urugo

Akenshi ingo nyinshi zikunze gusenyuka ku bw’impamvu zo kutumvikana ku mpande zombi , ari naho usanga bisiga ingaruka mbi ku rubyaro bakabafataho urugero rubi. Ubushakashatsi bugaragaza ko iyo umugabo ashyize hamwe n’umugore we ari yo nkingi ya mwamba y’iterambere ry’urugo rwabo haba mu rukundo ndetse no mu buryo bw’ubukungu. Hakunze kugaragara ikibazo cy’abagabo banga kugirwa […]

Reba uko Inama idasanzwe ya 17 y'abakuru b'ibihugu muri EAC yagenze mu mafoto

Kuri uyu wa Kane, itariki 08 Nzeri 2016 nibwo i Dar es Salaam muri Tanzania hateraniye Inama ya 17 Idasanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), inama yitabiriwe na ba Perezida Dr John Pombe Magufuli wa Tanzania, Yoweri Museveni wa Uganda, Paul Kagame w’u Rwanda na Visi Perezida wa Kenya William Ruto ndetse […]

Amateka: Ese mu Rwanda rwa kera, ubuhake bwari bufite akamaro?

Ubuhake bwanditsweho ibintu byinshi kandi bamwe bakabuvugaho ibi abandi bakabuvugaho biriya. Muri iyi nyandiko turifashisha ibyanditswe na Kayumba Charles mu gitabo cyahurije hamwe Abanyamateka bo mu Rwanda “les Defis de Historiographie Rwandaise,Faits et Controverses.” Ubuhake hari bamwe babona ko bwari uburyo Abatutsi bari barashyizeho ngo bakandamize Abahutu. Abenshi muri abo ni intiti z’abazungu zanditse ko […]

Imihigo si uburyo bwo gushimisha bamwe cyangwa guhana abandi, ni uguhindura ubuzima bw’abaturage-Perezida Kagame

Mu muhago waberaga muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa Gatanu tariki tariki ya 9 Nzeli, wo kwesa imihigo ya 2015/2016 no guhiga iya 2016/2017, Perezida Kagame yavuze ko imihigo atari uburyo bwo gushimisha bamwe cyangwa guhana abandi, ahubwo ko ari uguhindura ubuzima bw’abaturage. Muri uyu muhango, Perezida Kagame kandi yaboneyeho kwibutsa abayobozi ko ubuyobozi […]

Nyamata: Babiri bakurikiranweho kwica inka 4 z’abaturanyi bazihaye acide

Igipolisi mu Karere ka Nyamata cyataye muri yombi Umugabo n’umugore bo mu Bugesera bakurikiranweho kuroga inka enye za Munyeragwe Epimaque na Nsabimana Innocent zirimo izihaka eshatu n’ikimasa Ibi bikaba byarabereye, mu mudugudu wa Rucucu, mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Nyamata, ku mugoroba wo ku itariki ya 08 Nzeli 2016. Munyeragwe agira ati “Twaje […]

Kuminota 7 nibwo imibonano mpuzabitsina itangira kunyura ba nyir’ ubwite

Abantu benshi bakunda kwibaza igihe cya nyacyo imibonano mpuzabitsina igomba kumara. Abagabo ahanini, nibo bakunda kugira impungenge z’igihe byasaba ngo bashimishe abagore babo. Mu mwaka wa 2005, nibwo Dr Irwin Goldstein yagaragaje ko iminota 7 ariyo minota nibura ihagije ngo abashakanye banyurwe n’akabariro. Nyuma yaho nibwo Dr Eric Corty yagize nawe icyo abitangazaho. Yagaragaje ko […]

Akarere ka Gasabo kahize utundi mu Kwesa Imihigo muri 2015-2016

Akarere ka Gasabo kaje imbere y’utundi 29 mu kwesa imihigo muri uyu mwaka wa 2015-2016 nk’uko byagaragajwe mu muhango wo gusuzuma ibyahizwe ubushize, aho aka karere kagize amanota 81.6%, gakurikirwa n’aka Gicumbi kagize 80.3%, naho Akarere ka Huye kaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 78.98%. Dore uko uturere twarushanyijwe: Mu ijambo rye asobanura uko amanota […]

Abanyeshuri 7 bafashwe basambanira mu cyumba kimwe

Polisi yo muri Kenya mu gace ka Ndhiwa yataye muri yombi abanyeshuri 7 bo mu mashuri yisumbuye bakorera imibonano mpuzabitsina mu cyumba kimwe. Umutangabuhamya wabashije kubona aba bana avuga ko imyitwarire yagaragarijwe n’abo bana igihe bageraga muri iyo nzu byamuhamirije ko hari ikintu kidasanzwe baje kuyikoramo, agenzuye asanga ari inkozi z’ibibi. Akomeza avuga ko aba […]

RSF yasabye Leta ya Nkurunziza gutangiza iperereza ku rupfu rw’ Umunyamakuru Bigirimana

Umuryango Mpuzamahanga w’ Abanyamakuru batagira umupaka, Reporters sans frontières (RSF) urahamagarira Leta y’ u Burundi gutangiza iperereza ryigenga rigamije kugaragaza uburyo umunyamakuru Jean igirimana yishwe. Jean Bigirimana wari umunyamakuru ukorera ikinyamakuru IWACU yaburiwe irengero ku itariki ya 22 Nyakanga 2016. Amakuru atandukanye yagiye atugeraho yemeza ko uyu munyamakuru yafashwe ubwo yavaga mu rugo iwe mu […]

Sudani y’Epfo irashinjwa gukomeza kugura ibitwaro mu gihe ubukungu burushaho kuba nabi

Igihugu cya Sudani y’Epfo kirashinjwa kugura ibitwaro nyamara cyugarijwe n’ibibazo by’ubukungu, aho raporo nshya y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko guverinoma y’iki gihugu yaguze indege 2 z’intambara, amakamyo yuzuye amasasu y’intwaro nto ndetse ngo ikaba inashaka gukora amasasu, mu gihe ngo abarwanya ubutegetsi nta ntwaro zifatika baherutse kubona nk’uko iyi raporo y’ibanga Reuters yabonye kuri uyu wa […]

Itorero ry’ Abadivantisiti rikomeje kwibasira Pasiteri Ezra Mpyisi

Umukambwe , Pasiteri Ezra Mpyisi umaze imyaka 65 ari umuvugabutumwa mu itorero ry’Abadivantisiti b’umunsi wa Karindwi mu Rwanda, yibasiwe n’abayobozi b’iri torero ndetse bajya banamukumira bamuziza ko yavuze ko amadini yose ari aya Satani. Muri Kamena 2016, nibwo Pasiteri Ezra Mpyisi yatangaje ikinyamakuru ko atemeranya na gato n’abavuga ko amadini n’amatorero ari iby’Imana, ahubwo ngo […]

Zilatan yatangiye kwicuza impamvu atakoranye na Mourinho kuva na mbere

Nyuma y’igihe gito Zilatan Ibrahimovic ageze muri Manchester United yatangiye kwicuza impamvu kuva kera na kare atigeze yisunga Jose Mourinho bitewe n’ubushobozi amubonamo. Uyu musore yavuze ibyo mu gihe Man Utd irimo kwitwara neza mu ntangiro za shampiyona bitewe n’imipangire myiza y’umutoza ibintu ngo bimuha ikizere cy’uko ashobora no gutwara igikombe. Ku mukino wa Man […]

Gatsibo: Abayisilamu barasabwa kurwanya ingengabitekerezo ishingiye ku iterabwoba

Bitewe n’ uko aka karere gafite amateka maremare ku idini, Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo burasaba abayoboke b’idini ya Isilamu, kurwanya ingengabitecyerezo ishingiye ku bikorwa by’iterabwoba. Ibi byashimangiwe kuri uyu wa Kane tariki 8 Nzeli 2016, mu nama yahuje ubuyobozi bw’aka karere n’abayoboke b’Idini ya Isilamu. Byari mu nama igamije kurwanya no gukumira ibikorwa by’iterabwo bishingiye […]

Igipolisi cyahakanye kugaburira Ingurube Mukulu wayoboraga ADF ari Umusilamu

Igipolisi cya Uganda cyahakanye ibirego gishinjwa byo gukorera iyicarubozo uwahoze ari umukuru w’inyeshyamba zigendera ku matwara y’ubuhezanguni ya kisilamu, Jamil Mukulu kugeza ubwo ngo kimugaburiye Ingurube kandi ari ikizira ku basilamu. Ibi birego byashyizwe ahagaragara na jamil Mukulu ubwe ubwo yagezwaga imbere y’umucamanza w’urukiko muri Jinja kuwa kabiri ushize mbere yo kujyanwa muri Gereza ya […]

Kuki abahanzi bakunze kwambara imyenda ya gisirikare?

Urubyiruko rwinshi rwiganjemo abahanzi rukunze kugaragara rwambaye imyambaro ya gisirikare mu buzima bwa buri munsi ariko cyane cyane no mu bitaramo. Mu rwego rwo kumenya icyo abahanzi babitekerezaho twaganiriye na bamwe muri bo ariko badusaba ko dutatangaza amazi yabo. Ku ikubitiro uwa mbere yagize ati:” ku ruhande rumwe , numva impamvu yatuma umuntu yambara umwenda […]

Kigoma: Abaturage borojwe amatungo magufi ariko yororoka vuba ngo biteze imbere

Ku bufatanye bw’Akarere ka Huye n’Umufatanyabikorwa World Vision, bamwe mu baturage bo mu karere ka Huye, mu Murenge wa Kigoma borojwe amatungo magufi ariko yororoka vuba kugira ngo babashe kwiteza imbere. Iki gikorwa cyo koroza abaturage ubworozi bw’ingurube, cyabaye kuri uyu wa gatatu tariki ya 7 Nzeri 2016, kikaba ari igikorwa cyiza cyakorewe abaturage bo […]

U Bwongereza bugiye kohereza abandi basirikare 100 muri Sudani y’Epfo

Abasirikare basaga 100 b’u Bwongereza bagiye gusanga abandi b’Umuryango w’Abibumbye bakorera muri Sudani y’Epfo nk’uko byatangajwe kuri uyu wa kane na minisitiri w’ingabo , ingabo zose z’u Bwongereza muri iki gihugu zikazaba zigeze kuri 400. Minisitiri w’ingabo, Micheal Fallon yavuze ko kohereza izi ngabo zizagenda zisanga izindi 300 z’Abongereza zisanzwe mu karere, bishobora kuzafasha kugabanya […]

Ibintu 5 ukwiye kumenya ku Munyamabanga Mukuru mushya wa CNDD, Gen. Evariste Ndayishimiye

Ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi kuva mu 2005 mu gihugu cy’u Burundi, riherutse gutora Umunyamabanga Mukuru waryo mushya, umwanya waje ukuraho uwa perezida w’ishyaka wari usanzwe, ugahabwa Gen. Evariste Ndayishimiye. Ese uyu mugabo ni muntu ki? Ibintu bitanu by’ingenzi ukwiye kumumenyaho. Azwiho kuba umuhanga mu kuvuga imbwirwaruhame zihumuriza Umuyobozi mushya w’ishyaka CNDD yagiye akoresha amagambo […]

Abahinzi barasabwa kuba baretse gutera imbuto muri iki gihe cy’umuhindo

Ikigo gishinzwe iteganyagihe mu Rwanda kiraburira Abahinzi kuba baretse gutera imbuto muri iki gihe kuko imvura y’abahinzi ikiri nkeya bityo bikaba bishobora kubangiriza imyaka. Iki kigo kivuga ko muri uyu muhindo imvura izaba nke ugereranyije n’iyaguye mu mwaka ushize, kuko ngo iy’iki gihe izibanda mu ntara y’Iburengerazuba n’Amajyaruguru naho mu y’Iburasirazuba n’Amajyepfo izaba nke. Abakozi […]

Guhuza muri EAC biracyari ikibazo mu gihe buri gihugu kireba inyungu zacyo

Guhuza mu umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) biracyari ikibazo kuko ibihugu bishinjanya gushaka nyungu zabyo aho gushaka inyungu z’umuryango. Uku kutumvikana kwatewe no kutumvikana ku masezerano y’ubufatanye mu ubukungu hagati y’uyu muryango n’umuryango w’ubumwe bw’uburayi aho ibihugu bimwe byasinye aya masezerano ibindi bihugu byanga kuyasinya. Ibihugu byasinye kuri aya masezerano ni u Rwanda na Kenya […]

Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda yasuye Polisi y’u Rwanda

Tariki ya 8 Nzeri 2016, Ambasaderi w’Ubuyapani mu Rwanda Takayuki Miyashita yasuye icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, akaba yarashimishijwe cyane n’ibyo Polisi y’u Rwanda imaze kugeraho, mu kwifashisha ikoranabuhanga mu kubungabunga umutekano no kwirinda ibyawuhungabanya. Ambasaderi Takayuki yakiriwe n’Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana, ndetse banagirana ibiganiro. Yanasuye kandi […]

Igihango Habyalimana yagiranye na Mobutu ni intandaro yo kudasenya FDLR

Mu gihe hakibazwa impamvu Umuryango mpuzamahanga udashyira mu bikorwa icyemezo cyo kwambura intwaro umutwe wa FDLR abakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga basanga kuba uyu mutwe ushyigikiwe n’ umuryango SADC ntawapfa kuwisukira. Hitegerejwe uburyo ingabo zidasanzwe za Loni (Brigade Speciale d’ Intervention) zigizwe ahanini n’ ibihugu bimwe byo muri SADC yasenye inyeshyamba za M23 mu gihe gito […]

Nyabihu : Abagore babiri bafatanywe udupfunyika tw’urumogi dusaga 7600

Polisi y’u Rwanda mu karere ka Nyabihu yafatiye mu mikwabu itandukanye abagore babiri bafite bule z’urumogi zisaga 7600. Abarufatanwe ni Uwamahoro Chantal; wafashwe ku ya 8 Nzeri na Akingeneye Sofia; wafashwe tariki 7 Nzeri. Bombi bafatiwe mu kagari ka Kora, ho mu murenge wa Bigogwe, aho ubanza yafatanwe bule 6081, naho uheruka akaba yarafatanwe bule […]