Nyamagabe: Bane bafunzwe bakekwaho kwihanira ukekwaho ubujura bikamuviramo urupfu
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyamagabe yataye muri yombi abagabo 4 bakekwaho kwihanira bagakubita umuntu bakekagaho kwiba inkwavu 5 bikamuviramo urupfu. Uwakubiswe bikamuviramo urupfu ni Bikorimana Jean, wari utuye mu Murenge wa Mbazi, akaba yarakubiswe n’abaturage bari barangajwe imbere n’abantu 4, ubu bakaba barafashwe bakaba bafunze mu gihe iperereza rikomeje. Umuvugizi wa Polisi […]
Uganda: Umwarimukazi muri kaminuza akurikiranweho gutuka Janet Museveni
Umwarimukazi muri kaminuza wo mu gihugu cya Uganda, Dr. Stella Nyanzi yatawe muri yombi n’igipolisi cyimumarana amasaha menshi kimuhata ibibazo ku magambo ashinjwa kuvuga asebya umuryango w’umukuru w’igihugu. Uyu mwarimukazi yasabwe kwitaba igipolisi nyuma y’amagambo yanyujije ku rubuga nkoranyambaga anenga umufasha wa perezida Museveni, Janet Museveni avuga ko atanabashije gufasha abakobwa batishoboye kubona impapuro z’isuku, […]
Huye: Polisi yafatanye Amayero umugore ushinjwa kwigana amafaranga
Polisi ikorera mu karere ka Huye yafashe umugore washakishwaga ku cyaha cyo gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano. Nyiraminani Clothilde yafatiwe mu isoko ryo mu Rwabayanga mu murenge wa Ngoma ku italiki 7 Werurwe , aho yasanganywe amayero y’amiganano agera ku 2,850; ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Ngoma, akaba n’ubundi yashakishwaga na Polisi […]
Ese ni ngombwa kuganiriza abana ku bijyanye n’imibonano mpuzabitsina?
Ni kenshi iki kibazo kigenda kigarukwaho mu n’abantu batandukanye baba abafite uburezi, uburenganzira bw’abana n’ibindi bitandukanye mu nshingano zabo, gusa iki kibazo ntibyoroshye kukibonera igisubizo. Iyo uganiriye na bamwe mu bantu bakuru bakubwira ko mu muco nyarwanda bitemewe kuvuga ibintu bijyanye n’imibonano mpuzabitsina bavuga ko ari ukubashora mu ngeso mbi n’ibindi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu gihe […]
Zambia :Impunzi z’Abarundi mu kaga,2 bamaze kuhasiga ubuzima
Impunzi z’Abarundi ziri mu nkambi ya Maheba mu gihugu cya Zambia ziratabaza zivuga ko zimerewe nabi kubera ko ntabuvuzi zibona cyangwa indi nkunga iyo ariyo yose kugira ngo zibeho aho 2 bamaze kuhasiga ubuzima. Izi mpunzi kandi zishinja abayobozi b’Inkambi kuba aribo ba nyirabayazana b’ibyago zirigucamo kuko ngo bazibujije guhura na HCR cyangwa Leta ya […]
Abakoreye amakomini n’uturere baratakamba basaba ibirarane bimaze imyaka 12
Abahoze ari abakozi b’amakomini n’uturere kugeza 2006 baratakamba kuba bamaze imyaka 12 bishyuza ibirarane. Abo biganjemo abari abakonseye, abanyamabanga nshingwabikorwa ba za segiteri, n’abari abakozi mu turere no mu makomini. Ikibazo nk’iki kigaragara mu turere twinshi, turimo Kayonza, Gakenke, Rulindo n’ahandi. Abenshi ni abakoze hakiri amakomini 146, nyuma akaza kuvamo uturere 105. Mu gihe cy’ivugura […]
Sudani y’Epfo: Umujenerali witandukanyije n’igisirikare yashinze umutwe w’inyeshyamba
Umusirikare ufite ipeti rya Lt. general uherutse kwitandukanya n’igisirikare cya Sudani y’Epfo mu kwezi gushize, kuri uyu wa Mbere yatangaje ko yashinze umutwe mushya w’inyeshyamba ugamije kurwanya ubutegetsi bwa perezida Salva Kiir. Lt. Gen. Thomas Cirillo Swaka, wari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikoresho mu gisirikare cya Sudani y’Epfo, yitandukanyije n’igisirikare amaze gushinja perezida Salva Kiir guhindura […]
Abantu 3 barasiwe ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi
Amakuru ava mu gihugu cy’u Burundi mu ntara ya Kirundo. Avuga ko hari abarobyi 3 barasiwe ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda. Abaturage batuye mu Ntara ya Kirundo baturiye ahiciwe abo barobyi, baganira na Igihe/Burundi, batangaje ko abo bantu bishwe barashwe n’abasirikare b’u Rwanda. Iki kinyamakuru cy’i Burundi kigatangaza ko abo barobyi biciwe mu kiyaga […]
Moussa Camara yahishuye ibanga ry’ikipe ya Mali, “Onze Createurs” bagiye guhura
Mu gihe ikipe ya Rayon Sports yitegura kwerekeza i Bamako muri Mali kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2017, mu mukino wa 2 w’ijonjora ry’umukino wa CAF Confederation Cup, Moussa Camara yahishuye amabanga y’ikipe y’iwabo mu gihugu cye ya “Onze creatures” bagiye guhura. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ikipe ya Rayon Sports yavuze ko uyu mukinnyi […]
Urukiko Rukuru rwasubitse kumva ubujurire bw’ubushinjacyaha mu kibazo cya Imena Evode
Kuri uyu wa kabiri, itariki 07 Werurwe, Urukiko Rukuru rwimuriye kuwa Gatanu kumva ubujurire bw’ubushinjacyaha busaba ko uwahoze ari umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Imena Evode yasubizwa muri gereza agakurikiranwa afunzwe. Iki cyemezo kikaba cyafashwe nyuma y’aho Imena asabiye ikindi gihe cyo kwitegura kuburanira icyifuzo cy’ubushinjacyaha cy’uko yasubizwa mu buroko akazaburana afunzwe. […]
Umugore yabyaye ikintu gisa n’umwana utagira umunwa, gifite ijisho rimwe n'ibindi
Umugore w’imyaka 19 y’amavuko ukomoka mu karere ka Manafwa gaherereye mu burasirazuba bwa Uganda yibarutse umwana abaganga bari kugereranya n’ikivajuru kubera imiterere ye idasanzwe kandi idakunze kuboneka uretse kuba asa n’ibiremwa bavuga ko byaba byarigeze kubaho mu mwaka yak era yashize. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abaganga bo ku bitaro bya Magale bavuga ko uyu mugore yabyaye ikintu […]
U Burundi bwagaragaje ko gukemuka kw’ibibazo bufitanye n’u Rwanda bikiri kure
Abakurikirana hafi iby’umubano w’u Rwanda n’u Burundi bavuga ko kuba batanu mu badepite b’Abarundi bari mu Nteko Ishingamategeko y’Ibihugu bigize Afurika y’Iburasirazuba, EALA, bataritabiriye inama y’iminsi ibiri iri kubera i Kigali ngo kubera umutekano ari ikindi kimenyetso kigaragaza ko umuti w’ibibazo ibihugu byombi bifitanye ushobora kuba atari uwa hafi aha. BBC dukesha iyi nkuru ivuga […]
Bujumbura: Alimentation y’Abanyarwanda yari igiye kwibwa hakoreshejwe intwaro
Mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, itariki 06 Werurwe urusaku rw’amasasu rwumvikanye mu murwa mukuru w’u Burundi Bujumbura, aho amakuru atandukanye avuga cyari igikorwa cyo kugerageza kwiba abacuruzi b’Abanyarwanda hakoreshejwe imbunda. Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Indundi.com rwo mu Burundi ivuga ko umuntu witwaje imbunda mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere bashatse kwiba […]
Muhanga: Abaturage batereranwe n’inzego z’ibanze basaba Perezida Kagame kubarenganura
Abaturage bo mu kagari ka Gasharu, umurenge wa Rongi, Akarere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, bavuga ko agahinda kose bafite bagatewe na Rwiyemezamirimo Sindambiwe Simon, ucukuza amabuye y’agaciro akabateza isuri. Bemeza ko ikibazo cyabo bakibwiye ubuyobozi bw’inzego z’ibanze zikabatererana none aho bigeze bakaba basaba Perezida wa Repubulika kubarenganura. Abaturage bavuga ko imyaka itatu ishize basenyewe […]
France: Umupolisi akurikiranweho kunyereza ibiro 52 bya cocaine byari byafashwe
Ikibazo cyigeze kuvuka ku cyicaro cya polisi gishinzwe ubugenzacyaha cya paris mu myaka 2 ishize, aho abapolisi bibye ibiro 52 bya Cocaine yari yafatanywe abayicuruza, cyagejejwe imbere y’urukiko kuri uyu wa Mbere, itariki 07 Werurwe 2017. Abakurikiranwe akaba ari brigadier mu gipolisi witwa Jonathan Guyot n’abo bareganwa 9. Mu ntangirro z’ukwezi kwa Nyakanga 2014 nibwo […]
Umuhungu wa Michael Jackson yavuze ibigwi bya se n’uburyo abantu bamufataga
Umuhungu mukuru wa nyakwigendera Michael Jacckson, Prince Jackson yatangaje bimwe mu bigwi bya se akiriho wari waramenyekanye nk’umwami mu njyana ya Pop, aho yavuze ko urupfu rwe rwatunguranye ndetse rukaba rwarateye benshi intimba. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro Good morning America uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko yagiranye n’umunyamakuru Robin Roberts, yagarutse ku buhangange bwa se wamubyaye […]
Amateka y’intambara ikaze y’ingabo za Idi Amin Dada wa Uganda n’iza Tanzania mu 1978-1979
“Iyo utazi aho uva ntumenya niyo ugana”. Iyi ni imvugo isanzwe abantu bakoresha mu Kinyarwanda bashaka kugaragaza akamaro ko kuzirikana amateka y’ibyabaye ku muntu cyangwa igihugu. Ubu buryo bw’imitekerereze kandi usanga abantu benshi babushingiraho bakora igenamigambi ry’uko baba bategerezwa kubaho muri gihe kizaza cyabo, nkuko n’ubyirengagije usanga gutambuka agana imbere bimubera insobe, ahoma bihomoka . […]
Nubwo u Rwanda rufite umuperezida mwiza ntawugomba gufatwa nk’utasimburwa — Me Kevin Gatete
Me Thierry Kevin Gatete aratangaza ko igikorwa cyo kuvugurura itegeko nshinga ngo perezida Kagame azabashe kwiyamamaza mu yindi manda ari kintu gishobora kuzateza ikibazo u Rwanda . “ Nubwo nzi neza ko ari cyo Abanyarwanda benshi bifuza numva ntatuje kubera igitekerezo cyo kugira itegeko nshinga iry’umuntu .”, uwo ni Me Thierry Kevin Gatete mu kiganiro […]
Gatsibo: Nta kwihanira, abajura baragororwa bagakira- Gitifu wa Kiramuruzi
Ubu ni ubutumwa bwa Kavutse Epiphanie, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, iburasirazuba. Ni nyuma y’uko kuwa gatandatu ushize, mu kagari ka Gakoni hiciwe umugabo wibye ibitoki, agakubitwa kugeza anogotse. Uyu mujura wari ubisanganwe yafashwe n’irondo yikoreye ibitoki bibiri, ashyikirizwa nyirabyo. Umugore we arebye mu rutoki asangwa koko byaciwe mu kwe aramukubita […]
Rutshuru:Abarwanyi basezerewe batangiye kujya muri M23 kubera kubura imperekeza
Sosiyete Sivile yo muri Teritwari ya Rutshuru muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo iravuga ko hari abarwanyi basezerewe batangiye kujya mu mutwe wa M23 n’indi mitwe y’inyeshyamba itandukanye nyuma yo gutegereza imperekeza bagaheba. Umwe muri bo akaba yaratangarije Radio Okapi ko basezerewe nta n’amafaranga ijana babahaye ashimangira ko nta bushobozi bafite bwo kuba babona aho […]
Rutsiro:Umugabo yafatanywe amafaranga y'amiganano
Mpayimana Obed w’imyaka 39 ukomoka mu Murenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro, afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kivumu nyuma yo gufatanwa inoti zirindwi z’amafaranga y’u Rwanda z’inyiganano, zihwanye n’amafaranga ibihumbi mirongo itatu na bitanu (35000Frw). Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba Chief Inspector of Police (CIP) Theobald Kanamugire, yavuze ko Mpayimana yafatiwe mu […]