Musanze: Abagabo 6 bakurikiranyweho kwiba ibikoresho by’amashanyarazi
Abagabo batandatu bo mu karere ka Musanze bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi y’u Rwanda ya Muhoza muri aka karere nyuma yo gufatanwa ibikoresho bitandukanye by’amashanyarazi bibye mu minsi ishize. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira yavuze ko aba bagabo bose bafashwe ku itariki ya 7 […]
EU igiye gushora asaga Miliyari 4.8 z’Amayero mu guteza imbere amashanyarazi muri Afurika
Umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ u Burayi (EU) watangaje ko ugiye gutangiza imishinga igera kuri 19 itanga ingufu z’amashanyyarazi muri Afurika, aho uzashoramo asaga Miliyari 4.8 z’Amayero. Ibi bikaba ibikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryatanzwe n’itsinda rihagarariye umuryango w’ ubumwe bw’ ibihugu by’ i Burayi mu Rwanda, bikaba byaratangajwe na Komiseri Neven Mimica, ushinzwe […]
Nyabihu: Madamu Jeanette Kagame yasabye ababyeyi kwigisha abana amahame y'uburinganire
Madamu Jeannette Kagame, Umufasha wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yifatanyije n’abatuye bo mu karere ka Nyabihu, mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore, aho mu ijambo yabagejejeho yanabasabye gutoza abana uburinganire n’iterambere bakiri bato. Jeanette Kagame yasobanuye ko umugore w’umunyarwandakazi ari we soko y’iterambere rirambye akaba n’ishingiro ry’umuryango bityo bakaba bagomba gukomeza kwishimira […]
RDF yasoje igikorwa cyo gusimbuza abasirikare bari mu butumwa muri Centrafrica
Ingabo z’u Rwanda zasoje igikorwa cyo gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro muri Santarafurika zatangiye ku itariki 28 Gashyantare 2017. Batayo ya 13 y’Ingabo z’u Rwanda yasimbuye iy’ 101 mu butumwa bw’amahoro, Santarafurika.Kigali, 7 March 2017. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Icyiciro cya nyuma cy’abasirikare ba Batayo y’ 101 iyobowe na Lt Col Claver Kirenga, yageze i Kigali […]
Kenya: Abagore basengeye abagabo badashaka ko bagera kuri 2/3 mu nteko
Mu gihe isi yose iri kuzirikana kuri uyu wa 8 Werurwe 2017, umunsi mpuzamahanga wahariwe abagore, mu gihugu cya Kenya ho watangiye kuwizihiza ku itariki ya 7 mu rwego rwo kugira ngo baze kuwinjiramo neza uyu munsi. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ikinyamakuru Daily nation cyo muri kiriya gihugu, kivuga ko guverinoma yahisemo abagore batandukanye bari mu nzego […]
Liliane Mbabazi uba muri Uganda agiye gutaramira i Kigali
Liliane Mbabazi ni umunyarwandakazi ukorera umuziki mu gihugu cya Uganda, ategerejwe i Kigali aho azataramira abakunzi be mu gitaramo cyo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abagore. N’ubwo uyu munsi mpuzamahanga wizihizwa ku itariki ya 8 Werurwe, igitaramo giteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017, muri The Ranch Bar mu mujyi wa Kigali. Chimpreports, ikinyamakuru […]
Bujumbura :Ibiryo birabona umugabo bigasiba undi
Abaturage batuye umujyi wa Bujumbura mu gihugu cy’u Burundi baratabaza bavuga ko bafite kwibasirwa n’inzara kubera kwiyongera kw’ibiciro by’ibiribwa .Ngo ibintu bikomeje kuzamba kubera ubukene buri muri imwe mu miryango ituye uyu mujyi aho bamwe batagishobora kubona ibyo barya. Bamwe mu baturage batuye umujyi wa Bujumbura bavuga ko bagiye gupfa nk’amasazi kubera inzara n’ubukene bwugarije […]
Bamwe mu baganga batangiye kwinubira kubuzwa kugira telephone bari mu kazi
Bamwe mu baganga batangiye kuvuga ko bambuwe uburenganzira bwabo nyuma y’igihe gito cyane batangiye gukora nta telephone bafite, aho ndetse bamwe banavuga ko kuba bakora batishimye bishobora kuzagira ingaruka kuri bo ubwabo ndetse no ku barwayi. Ni mu gihe nyamara abandi bo bavuga ko iki cyemezo ntacyo kibatwaye nubwo kubyakira byabagoye. Umwe mu baganga waganiriye […]
ONU yongeye kwihaniza u Burundi ku kibazo cy’itsembabwoko rikomeje gukorerwayo
Kuri uyu wa 8 Werurwe 2017, akanama k’umuryango w’Abibumbye gashinzwe kurwanya jenoside kongeye gutunga agatoki leta y’u Burundi ikomeje kurebera ibikorwa by’ubwicanyi byibasira abantu bo mu bwoko runaka nyamara ikanga kugira icyo ibikoraho. Mu ibaruwa yanditswe n’umunyamabanga wa ONU akaba n’umuyobozi w’aka gashami Adama Dieng, ayandikira abashinzwe ibikorwa byo kubungabunga amahoro mu gihugu cy’u Burundi, […]
Uganda: Major yajyanye UPDF mu rukiko ayishinja kumusezerera ku ngufu atabishaka
Major Ronald Iduuli, wahoze akora mu rukiko rwa gisirikare rwa Makindye, yajyanye igisirikare cya Uganda (UPDF) mu rukiko agishinja kuba cyaramusezereye mu gisirikare amazemo imyaka 18 mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Kuri ubu Major Iduuli arasaba impozamarira ya miliyari 1.2 z’amashilingi ya Uganda kubera akababaro yatewe ubwo yasezererwaga ku mwanya yari yarahawe na perezid Museveni mbere […]
Ingabire Immaculée ntiyemeranya n’abasaba Leta kubafasha kwiga Kaminuza
Umuyobozi wa Transparence International Rwanda(TIR), Ingabire ImmaculĂ©e asanga kwiga Kaminuza ari ibintu by’inyongera bitari iby’ibanze kuko bisaba umuntu wifite mu mutwe no mu mufuka. Ingabire ImmaculĂ©e asanga nta muntu wakagombye gusaba inkunga Leta ngo imufashe kwiga Kaminuza kuko iba yaramufashije kwiga amashuri abanza ku buntu ndetse akiga ayisumbuye atanga amafaranga make cyane. Uyu muyobozi akaba […]
Umunyeshuli yanyoherereje amafoto yambaye ubusa, ansaba kuryamana nawe nkamuha amanota- Ugisha inama
Ni umwarimu, yigisha muri kaminuza, aragisha inama, Aho yagize ati: “ndi mwarimu muri kaminuza, umunyeshuli w’umukobwa wiga mu mwaka wa 3 yanyoherereje amafoto ye yambaye ubusa, ansaba amanota y’ubuntu nkayamuha majije kuryamana nawe, mungire inama nkore iki”? [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubu butumwa ni ubw’umwarimu wigisha muri UON (University of Nairobi). Nawe aho waba uri ushobora kuba […]
Leta niyo nyirabayazana y’amapfa yakunze kuvugwa mu gihugu – Green Party
The Democratic Green Party”, Ishyaka ritavuga rumwe n’Ubutegetsi bw’u Rwanda, riravuga ko Leta ariyo nyirabayazana w’amapfa yakunze kuvugwa mu gihugu bitewe na Poltiki mbi y’ubuhinzi yashyizweho. Ibi bikaba byatangajwe n’umuboyobzi w’iri shyaka, Dr. Frank Habineza mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com aho yavuze ko Politiki yo guhuza ubutaka no gutegeka abaturage guhinga igihingwa kimwe aribyo byagiye […]
Rwamagana: Barinubira gucuruza ibyabo binyagirwa kandi basora
Abacururiza mu isoko rya Rwamagana barinubira gucuruza mu isoko riva nyamara batanga umusoro ku gihe. Bavuga ko iyo imvura iguye ibicuruzwa byabo binyagirwa ndetse bimwe bikangirika bamwe bikabaviramo guhomba. Aba bacuruzi bavuga ko nubwo igice kinini cy’iryo soko gisakaye, bitabuza ko banyagirwa iyo imvura iguye, bikabasaba gutwikira ibicuruzwa byabo. Gakire Emmanuel Victor acururiza muri zone […]
Kampala: Umukobwa yikinishirizaga mu ruhame- REBA AMAFOTO
Byabereye mu gitaramo mu mujyi wa Kampala ku cyumweru tariki ya 6 Werurwe 2017. Aho umukobwa wari witabiriye igitaramo yafotowe arimo kwishyira intoki mu gitsina asa nk’uwikinisha. Iki gitaramo cyari kirimo abahanzi batandukanye nka Duo Benon, Vamposs ndetse n’umwami wa Raggae muri Uganda , Bebe Cool. Iki gitaramo cyari gifite insanganyamatsiko igira iti “Raggae Nyam […]
Bimwe mu bikubiye mu kiganiro Perezida Trump yagiranye na Kenyatta kuri telefone
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 7 Werurwe 2017, Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta yagiranye ikiganiro kirambuye ku murongo wa Telefone na Perezida Trump wa Amerika ku nshuro ye ya mbere kuva yagera ku butegetsi. Mu kiganiro kitarambiranye cyane, aba baperezida 2 baganiriye ku bijyanye n’ubukungu n’ubuhahirane ndetse banaganira ku buryo hafatwa ingamba mu guhangana […]
Perezida Kagame yongeye kubwira amahanga ko Afurika ikeneye abo ikorana nabo idakeneye abayikorera
Kuri uyu wa kabiri, itariki 07 Werurwe 2017 perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yari ari mu gihugu cy’u Bwongereza aho yari yitabiriye itangira ry’inama yateguwe n’ikinyamakuru Wall Street Journal ku gushora imari muri Afurika yateguwe ngo haganirwe ku ikoranabuhanga n’iterambere. Iyi nama yitabiriwe n’abashoramari b’ingenzi, abafata ibyemezo n’abayobozi muri za guverinoma, yateranye yiga uko ikoranabuhanga […]
Arsenal yapfunyikiwe umutwaro w’ibitego 10 na Bayern Munich
Mu irushanwa ry’amakipe yabaye aya mbere iwayo ku mugabane w’Uburayi (Ligue des champions), ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yatsinzwe n’ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage, ibitego 5-1, biza bisanga ibindi 5 yayitsinze ku mukino ubanza. Uyu mukino wabaye kuri uyu wa Kabiri Tariki ya 7 Werurwe 2017, umukino ukaba wabereye mu rugo kwa […]