Kenya :Perezida Kenyatta ntazitabira ikiganiro mpaka gihuza abahatanira kuyobora igihugu

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta ntabwo azitabira ikiganiro mpaka gihuza abahatanira umwanya wo kuyobora Kenya. Iki kiganiro giteganyijwe kuba tariki ya 24 Nyakanga 2017 kikazabera kuri televiziyo y’igihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Umuyobozi w’ibiro bye bishinzwe itumanaho, Dennis Itumbi yatangaje ko Kenyatta atazaboneka nkuko bigaragara ku rukuta rwe rwa twitter. Iki kiganiro mpaka kizakorwa nyuma yuko cyimuwe […]

Ally Niyonzima yaba agiye gusinya amasezerano mu ikipe ya Nkana FC ya Zambia

Nyuma y’aho agiriye mu igeragezwa muri Zambia mu ikipe ya Zanaco bikanga, Umukinnyi w’ikipe ya Mukura, Ally Niyonzima ngo yaba agiye gusinya imyaka ibiri mu ikipe ya Nkana fc nayo yo muri kiriya gihugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mukinnyi yifujwe n’amakipe menshi, ku buryo ikipe ya Rayon Sports yo mu Rwanda, yigeze gutangaza ko yamaze kumusinyisha […]

Nyagatare: Nyuma yo kubangamirwa n’abamotari no koherezwa hafi y’irimbi Dr Frank Habineza arasabira inzego z’ibanze kweguzwa

Kuri uyu wa Mbere umukandinda w’Ishyaka Green Party yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza mu karere ka Nyagatare na Gatsibo, nyuma yo kubangamirwa n’abamotari akanahindurirwa aho yagombaga kwiyamamariza akoherezwa hafi y’ahari irimbi, yafashashe umwanzuro wo wo kuzenguruka umujyi asuhuza abaturage ndetse anasaba ko abayobozi b’inzego zibanze beguzwa. Abashinzwe kwamamaza DR Frank Habineza bemeje ko ubuyobozi bw’umurenge wa […]

RD Congo : 27 biganjemo abanyeshuri bapfuye barohamye 54 baburirwa irengero

Abantu 27 bapfuye abandi 54 baburirwa irengero nyuma yo kurohama mu mugezi wa KasaĂ ÂŻ, mu gice cy’Amajyepfo ashyira u Burengerazubabwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Abenshi muri bo ni abanyeshuri bajyaga mu kiruhuko nkuko jeune Afrique yabitangaje ibikesha umwe mu bayobozi bo muri ako gace kabereyemo impanuka. Umuyobozi w’intara ya Idiofa, Jacques Mbila […]

Idris Elba wo muri ‘’Sometimes in April’’ yatangaje ko atazongera gushaka umugore bibaho

Umukinnyi wa Filime, Idris Elba w’imyaka 44 y’amavuko umaze gutandukana n’abagore babiri, yatangaje ko gushyingirwa ari ibintu yakuye muri gahunda ze mu buzima bwose azabaho kuri iyi si. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru Essence giheruka gusohoka, yabajijwe ku bijyanye no kuba amaze gutandukana n’abagore 2, abazwa niba hari gahunda yo kuzongera gushaka, asubiza ko […]

Karekezi Olivier yasinyiye gutoza Rayons Sports Seninga yongera amasezerano muri Police FC

Amakuru agera kuri Bwiza.com aravuga ko Karekezi Olivier wabaye kapiteni w’Ikipe y’u Rwanda y’umupira w’amaguru, Amavubi, yamaze gusinyira gutoza ikipe ya Rayon Sports, mu gihe Seninga Innocent na we yongerewe amasezerano yo gutoza ikipe ya Police FC kugera muri 2020. Seninga yongerewe aya masezerano y’imyaka itatu nyuma yo gufasha ikipe ya Police FC kuza ku […]

Tanzania: Abakirisitu Babiri batwawe n'umugezi ubwo Pasiteri yarimo kubabatiza

Mu mpera z’icyumweru gishize, abantu Babiri bapfuye ubwo barimo babatirizwa mu ruzi ruherereye mu karere ka Rombo, mu ntara ya Kilimanjaro mu Burasirazuba bwa Tanzaniya. Amakuru atangwa nuwungirije Polisi muri kariya karere, Hamisi Selemani Issa, avuga ko abo bantu Babiri bari mu bagombaga kubatirizwa mu mazi menshi, amazi akaba yarabakuye mu nzara za Pasiteri n’umuyobozi […]

Dore bimwe mu bintu byerekana ko intambara ya 3 y’Isi yatangiye kera

Ese koko Isi yaba yarinjiye mu Ntambara ya 3 yayo abantu benshi batabizi? Birashoboka ko Intambara ya 3 y’Isi n’ibyo yangiza byaba bihari mu gihe isi irebera ari nako hategurwa ibirori byo kumurika imideri mu bihugu byabanje guhura n’iyi ntambara nka Liban? Mu gihe abanyamideri biyereka berekana amakanzu agezweho y’agaciro, ibihugu by’ibihangange byo biri kwitegura […]

Umugore wanjye yansebeje mu bantu numva ngo mfite igitsina gito

Mu gihe nari maze iminsi mfite akanyamuneza mu mutima ndetse ntuje, nahisemo gufata umugore wanjye n’umwana tujya mu karuhuko ariko ntibyaje kungendekera uko nabyibwiraga. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ubwo twageraga aho tugomba kuruhukira, haje inshuti y’umugore kandi muzi uko abagore bakunda kuvugavuga. Nabahaye akanya baraganira bavuga ku ngingo zitandukanye, ariko nyuma naje gutambuka mu cyumba ngiye gufata […]

U Bubiligi: Umuhanzi Seleman yambikanye impeta n’umukunzi we —AMAFOTO

Umuhanzi w’Umunyarwanda, Seleman Decoz, yambikanye impeta y’urukundo n’umukunzi we, ubu bakaba biteguye kurushinga vuba. Mu kiganiro kirambuye Bwiza.com, yagiranye na Seleman, avuga ko impeta bayambikanye ku wa Gatandatu tariki ya 15 Nyakanga 2017, mu Bubiligi aho bose baba, ubu yiteguye kurushinga ndetse ko ari iby’agaciro kuba agiye kubana n’umukobwa bari bamaze imyaka myinshi bakundana. Agira […]

Abanyecongo babaye nka ya Mana yirirwa ahandi igataha i Rwanda

Abanyecongo baturiye umupaka w’u Rwanda ngo basigaye birirwa bakora ibikorwa byabo iwabo bwakwira bakaza kurara mu Rwanda kubera ibibazo by’umutekano muke bivugwa muri iki gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibyo bakora bihuje n’imvugo u Rwanda rukomora ku bakurambere barwo ko Imana yirirwa ahandi igataha i Rwanda. Abakunze kurara mu Rwanda ni abatuye i […]

Umuvugabutumwa muri Restoration yiciwe muri Congo abandi barakomeretswa bikomeye

Umuvugabutumwa wo mu Itorero Restoration, Pasitoro Habiyambere Fabien biravugwa ko yiciwe i Masisi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho yari mu ivugabutumwa. Amakuru agera kuri Bwiza.com, aravuga ko uyu muvugabutumwa yari kumwe n’itsinda ry’abantu bafatanya umurimo w’Imana bari baragiye muri iki gikorwa muri Congo, bahagurutse ku wa Kane tariki ya 13 Nyakanga 2017. [xyz-ihs […]

Nyamasheke: Kwamamaza umukandida wa FPR byatangiye bishimira ubwigunge yabakuyemo

Abaturage b’akarere ka Nyamasheke,abakuru n’abato muri rusange n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi by’umwihariko ngo ntibazibagirwa ubwigunge bahozemo,aho batabashaga kugenderanira n’utundi turere tw’igihugu kubera kutagira umuhanda ubahuza na two, ariko ubu ngo barajya I Kigali bakagaruka, ibyo ngo nta wundi baboshima uretse Paul Kagame wabibagejejeho bituma batangiranye imbaraga nyinshi mu kumwamamaza bakazanamutora 100%. Kumwamamaza byatangiriye mu Murenge […]

Waragiye ariko ntiwibagiranye- Zari Hassan yicaye ku mva ya Ivan Semwanga

Umugore w’umuhanzi Diamond Platnumz, Zari Hassan yashyize ahagaragara amafoto ye yicaye ku mva y’uwahoze ari umugabo we, Ivan Semwanga uherutse gupfa. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Uyu mugore wakomeje kurangwa n’udushya tudasanzwe ndetse rimwe na rimwe no kutumvikana n’umugabo we Diamond kuva Semwanga yapfa, yashyize amafoto ye ku rukuta rwe rwa Instagram yicaye ku mva, munsi y’ayo mafoto […]

Komisiyo y’Amatora yongereye igihe cyo kwiyimura kuri lisiti y’itora

Komisiyo y’Igihugu y’amatora yongereye umunsi umwe ku gihe ntarengwa yari yatanze cyo kwikosoza kuri lisiti y’itora, bitewe n’umubare munini w’abagikora iki gikorwa. Tariki ya 17 Nyakanga 2017 wari umunsi ntarengwa wo gusoza iki gikorwa ariko hongereweho umunsi umwe kugira ngo n’abasigaye bamare kwikosoza. Icyo gihe iyi Komisiyo yahamagariraga Abanyarwanda bemerewe gutora kugenzura niba bari kuri […]

Cameroun: Abasirikare basaga 30 baburiye mu mpanuka y’ubwato bari barimo

Ubwato bw’igisirikare cya Cameroun kuri iki Cyumweru bwarohamye ahitwa Debunsha, burimo abantu 37 barimo abasirikare bo mu mutwe ushinzwe gutabara byihuse (Brigade d’intervention rapide (BIR). Abantu batatu nibo kugeza ubu byemezwa ko babashije kurokoka. Ubu bwato bwari butwaye ibikoresho bwiswe “Mundemba” bwari buri kwerekeza ahitwa Bakassi burimo abantu 37 harimo n’ababukoramo, bwarohamye mu Nyanja kuri […]

Rwamagana: Imodoka yataye umuhanda igonga umugenzi ahita apfa

Ku mugoroba wo ku cyumweru tariki ya 16 Nyakanga, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota yataye umuhanda igonga umugenzi wagendaga n’amaguru ahita yitaba Imana ndetse igonga inzu y’umuturage. Ahagana mu masaha ya saa Kumi n’ebyiri na 45 nibwo iyi mpanuka ibaye, ikaba yabareye mu mudugudu wa Kabuga mu kagari ka Sibagire mu murenge wa Kigabiro. […]

Senat y’u Rwanda yemeje manda ya 2 y’Umuvunyi Mukuru wagaragaje imbogamizi zigihari

Abagize Senat y’u Rwanda bemeje manda ya kabiri y’Umuvunyi Mukuru, Aloysia Cyanzayire nyuma y’uko aba babanje kumva ibikubiye muri raporo ya komite ishinzwe ibibazo bya politiki n’imiyoborere myiza kuri dosiye ye nyuma y’aho na none inama y’abaminisitiri yari yemeje kumwongeza indi manda. Jean-Damascene Sindikubwabo, perezida w’iuyi komite, avuga ko isuzuma ryabo ryarebye ibyo yakoze, umwirondoro […]

Dr Frank Habineza aremeza ko umukandida wa FPR niyibeshya gato bazamutsinda mu matora

Ku munsi wa gatatu hatangijwe ibikorwa byo kwiyamamaza, Dr Frank Habineza, umukandida w’ishyaka riharanira demokarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), aranenga ibiherutse gutangazwa n’umukandida wa FPR ko ibizava mu matora bizwi, avuga ko ahubwo niyibeshya gacye bazamutsinda mu matora. Ni mu kiganiro yagiranye na Ijwi rya Amerika, aho yagaragaje imbogamizi bahura nazo n’uburyo ki bizeye kuzitwara […]

Umwana w’umukobwa akurikiranyweho kwica nyina yarangiza akamutwikira mu nzu

Umwana w’umukobwa w’imyaka 15 y’amavuko wo muri Illinois, leta nto ihana imbibi na leta ya Indiana ari gukurikiranwa n’ubutabera nyuma yo kwivugana nyina umubyara yarangiza agatwika inzu mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Anna Schroeder w’imyaka 15 yabwiye urukiko ko atakundaga nyina, dore ko yanatahuwe kuri uwo mugambi we mubisha wo kwiyicira umubyeyi binyuze […]

RDC: Umunyamakurukazi w’Umunyamerika wari waburiwe irengero yabonetse ari muzima

Umunyamakurukazi w’Umunyamerika wari waburiye kuwa gatanu ushize muri pariki ya Okapi Okapi Wildlife Reserve muri Ituri nyuma y’igitero cy’inyeshyamba za Mai-Mai, yaje kuboneka mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku Cyumweru ari muzima nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi wa Teritwari ya Ituri, Alfred Bongwalanga. Kuwa Gatanu nibwo agatsiko k’abantu bitwaje ibirwanisho bateye abashinzwe kurinda pariki bari baherekeje […]