Kigali: Abaturage beretswe uburyo bwo kurwanya imirire mibi bitabasabye ibihambaye
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko bwahagurukiye kurwanya ikibazo cy’imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu, bumwe mu buryo buzifashishwa ni ugukangurira ababyeyi guhinga uturima tw’igikoni, guhinga ibijumba bikize kuri vitamini hagamijwe kurya indyo yuzuye. Mu rwego rwo gukomeza ibikorwa by’icyumweru cyahariwe kurwanya imirire mibi, ubuyobozi bw’Umujyi bufatanyije n’Umuryango mpuzamahanga uteza imbere Ibikomoka ku […]
Njye na Bushombe tuba twerekana ko n’abakene bashobora gukundana- Kankwanzi ukina mu Urunana
Muhutukazi Marie Mediatrice w’imyaka 54 y’amavuko yamenyekanye cyane ku izina akoresha akina mu “Ikinamico Urunana” rya Kankwanzi, atangaza ko urukundo rutagenewe abatunze ibyamirenge ahubwo ko n’abakene bakundana kandi bakajya inama. Kankwanzi avuga ko iyo akina aba atanga ubutumwa, cyane cyane mu Urunana akinana na Bushombe ngo aba yerekana ko urukundo rutagenewe abatunzi gusa ahubwo ko […]
Mahama: Abanyeshuri b’ impunzi z’Abarundi bahawe amahirwe yo kwiga kaminuza ku buntu
Iki cyemezo cyafashwe na Guverinoma y’ u Rwanda ibicishije muri Kigali Integrated College (KIC), iha amahirwe adasanzwe abanyeshuri b’ Abarundi bari mu nkambi y’ impunzi ya Mahama bifuza gukomeza kongera ubumenyi. Aba banyeshuri barangije amashuri yisumbuye bahawe amahirwe yo kuzishyurirwa ibikenewe byose kugirango bashobore gukomeza icyiciro cya Kaminuza nta mafaranga bishyura ahubwo bakanagenerwa ibikenewe byose […]
Umupolisi arahigwa bukware nyuma yo gupanga kwiba Airtel amaze gufata ku ngufu umukozi wayo
Igipolisi cya Uganda ahitwa Bushenyi kiri guhigisha uruhindu umupolisi wacyo wakoreraga kuri station ya polisi ya Ishaka ukurikiranweho gupanga igikorwa cyo kwiba iduka rya Airtel nyuma yo gushimuta umukozi wo muri iri duka akanamusambanya ku ngufu kuri uyu wa Mbere ushize. Nk’uko bitangazwa n’umuvugizi w’igipolisi mu karere ka Bushenyi, Martial Tumusiime, ngo, SPC Deus Tumusiime […]
Urutonde rw’ abantu 18 bagaragaye mu buzima bw’ igihugu mu 2017
Uko imyaka igenda yicuma ni nako abantu batandukanye bagenda bigaragaza mu bikorwa bifitiye igihugu akamaro mu rwego rwa politiki, ubukungu, ubukerarugendo mu myidagaduro n’ ibindi, ibyo bigatuma bafatwa nk’ indashyikirwa mu rwego mpuzamahanga ndetse no mu gihugu imbere. Uru rutonde rwakozwe na Bwiza.com ntirwakurikije ibarurishamibare (statistiques) ariko rwagendeye ku bintu bifatika bishingiye ku bihari ikindi […]
Ese Aline Gahongayire yari ategereje gatanya kugirango asubire mu rukundo?
Mu gihe hashize iminsi 3 gusa Umuririmbyi mu kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire atandukanye na Gahima Gabriel mu buryo bwemewe n’ amategeko yakomoje ku kuba yakongera kwinjira mu bijyanye n’urukundo. Ku bijyanye n’uko ahagaze ku bijyanye no kuba azongera kwinjira mu bijyanye no gukundana , Gahongayire agaragaza ko ari ibintu yiteguye ko bizaba ariko […]
Uko abahanga babona intambara hagati ya Amerika na Koreya ya Ruguru yagenda
Intambara hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Koreya ya ruguru muri iki cyumweru yasaga nk’ishoboka cyane nyuma y’aho kuri uyu wa kabiri ushize ubutegetsi bwa Kim Jong Un bugeragereje igisasu cya kirimbuzi buvuga ko cyagera ku mugabane wa Amerika wose. Kim Jong Un na Donald Trump bamaze iminsi baterana ubwoba umwe avuga ko […]
Guverinoma yiyemeje gutanga uburezi budaheza kandi mu byiciro byose- PM Ngirente Edouard
Minisitiri w’Intebe, Ngirente Edouard, avuga ko buri Munyarwanda wese afite uburenganzira ku burezi, ashingiye kuri gahunda ya Guverinoma yo kutagira uwo ibuhezamo. Ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y’Imitwe yombi ibikorwa bya Guverinoma birebana n’uruhare rw’uburezi mu kubaka igihugu gifite ubukungu bushingiye ku bumenyi, kuri uyu wa 1 Ukuboza 2017, Minisitiri w’Intebe yashimangiye ko uburezi ari […]
Kugereranya Kantano, Ngeze, Bemeriki, ..n’umunyamakuru w’ubu ni ugupfobya ibyagezweho na Leta y’Ubumwe – Dr Kayumba
Mu kiganiro kuri Radio Flash FM kuri uyu wa gatanu, abatumirwa bagarutse ku magambo ya Ministiri Uwizeyimana Evode yavuze mu nteko asobanura uko abanyamakuru bazajya bahanwa mu itegeko riri gutegurwa. Ni nyuma y’iminsi mike hacicikanye amakuru ku mbuga nkoranyambaga avuga ko Min Evode yise abanyamakuru”IMIHIRIMBIRI”. … Ba Kantano na Ngeze bavugaga ko Abatutsi ari inzoka […]
Uganda: Umuyobozi w’igipolisi yarashwe ahita yirukanwa no ku kazi
Uwari umuyobozi w’agateganyo w’igipolisi mu Karere ka Gulu, mu gihugu cya Uganda, ASP Joseph Ayiki, yirukanwe mu kazi nyuma y’umunsi umwe anarashwe n’ushinzwe umutekano w’ikigo cyigenga. ASP Ayiki yakomerekejwe n’amasasu mu kavuyo kadutse mu kigo cy’imyidagaduro kizwi nka TAKS (Through Arts Keep Smiling) giherereye muri Gulu mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri ushize. Uyu […]
Wari uziko gutera akabariro kenshi gashoboka ku bashakanye bifitiye umubiri akamaro?
Ibi bishobora kuba ari bishya mu matwi yawe, gusa ni ukuri nkuko bigaragazwa n’abahanga mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bagaragaza ko gukora imibonano mpuzabitsi bifitiye akamaro gakomeye ubuzima bw’ababikoze mu gihe ikozwe neza [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nk’uko dukomeza tubitangarizwa na forbes.com, igaragaza akamaro gakomeye n’inyungu nyinshi imibiri yunguka mu gihe hakozwe imibonano mpuazabitsina. 1. Kongera ubushobozi bwo […]
Gicumbi : Abakozi b’akarere baherutse gutabwa muri yombi bagejejwe imbere y’urukiko
Kuri uyu wa Kane, itariki 30 Ugushyingo 2017, abakozi bagera kuri bane bo mu Karere ka Gicumbi baherutse gutabwa muri yombi na Polisi bacyekwaho ibyaha birimo gutanga amasoko ya leta binyuranyije n’amategeko no gukoresha inyandiko mpimbano bitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Gicumbi . Aba bakozi ni uwari umukozi ushinzwe Imari n’Ubutegetsi, Kagwene Viateur; ushinzwe iterambere, Habyarimana […]
CECAFA:Amavubi arerekeza muri Kenya,Bakame ashobora kudakina
Kuri uyu wagatanu tariki 01 Ukuboza 2017 nibwo ikipe y’igihugu Amavubi ahaguruka i kanombe yerekeza muri Kenya aho yitabiriye amarushanwa ya CECAFA Senior Challenge Cup gusa igikomeje gutera urujijo ni imvune y’umunyezamu wa mbere Ndayishimiye Eric Bakunze kwita Bakame wavunitse urutugu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Nyuma y’imyitozo yo ku munsi wejo tariki 30 ugushyingo 2017 Bakame yatangarije […]
Indege ya Turkish Airlines yari ivuye muri Kenya yaguye bitunguranye nyuma yo kwikanga igisasu
Indege ya Turkish Airlines yari itwaye abagenzi 107 iturutse I Nairobi muri Kenya, kuri uyu wa Kane byabaye ngombwa ko igwa bitunguranye ku kibuga cy’indege cya Khartoum nyuma yo kwikanga ko yari yatezwemo igisasu nk’uko byatangajwe n’abayobozi. Iyi ndege yari iturutse muri Kenya igana i Cairo mu Misiri, ubwo umugenzi ukomoka mu Bwongereza wari muri […]
Uganda: UPDF irakataje mu guha ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka
Brig. Gen. Sam Kavuma wari wungirije umugaba mukuru w’igisirikare kirwanira mu kirere mu ngabo za Uganda, UPDF, yazamuwe mu ntera agirwa Major Gen. ahita anoherezwa kungiriza umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka. Ibi ngo bikaba bikozwe mu rwego rukomeje rwo kongerera ubushobozi igisirikare kirwanira ku butaka. Chimpreports dukesha iyi nkuru iravuga ko ibi byatangajwe mu […]
Intara y'Amajyaruguru ku isonga mu miyoborere no gutanga serivisi
Ubushakashatsi bukorwa buri mwaka n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) hagamijwe kugaragaza igipimo cy’imiyoborere ibereye abaturage n’imitangire ya serivisi hashingiwe k’uko abaturage babibona, bwagaragaje ko uyu mwaka wa 2017 Intara y’amajyaruguru iza ku mwanya wa mbere mu miyoborere n’imitangire ya serivisi n’amanota 70.9%. Ubwo bushakashatsi bugaragaza ko mu Turere icumi twa mbere, tune ari utwo mu Ntara […]
Isirayeli yagereranyije Paul Kagame n’ umwubatsi w’ umuhanga ugiye kubahuza na Afurika
Kuba Perezida w’ u Rwanda, Paul Kagame yiswe umuyoboro uhuza igihugu cya Isirayeli n’umugabane wa Afurika byakomeje gushimangirwa na Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga y’ iki gihugu. Ibi bibaye mu gihe Leta ya Isirayeli yifuza kurushaho kwegera Afurika yifashishije diplomasi nk’ uko bikubiye muri politiki ya Minisitiri w’ Intebe wa Isirayeli, Benyamin Netanyahu. Mu rurimi […]