Abahanzi nyarwanda bibitsemo impano ariko babuze abajyanama n’ abashoramari- Ras Banamungu

Umuhanzi w’ umunyarwanda, Ras Banamungu utuye mu gihugu cya Australia mu Mujyi wa Perth asanga abahanzi b’ abanyarwanda bafite impano zihagije ariko bakazira kutagira abantu babafashe mu guteza imbere ubutunzi bibitsemo. Ibi yise kubura Musical Teams Managments yabishimangiye mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017 ubwo yavugaga ko […]

Uganda: Kuki Gen.Henry Tumukunde arimo kuvugwa cyane mu bibazo by'Abanyarwanda?

Ikinyoma cy’umuvugizi wa polisi ya Uganda,Emilian Kayima ku bijyanye n’impunzi z’Abanyarwanda cyamenyekanye nyuma yaho ikinyamakuru The Standard cyo mu gihugu cya Kenya mu nkuru yacyo ndende gitangaje amakuru ahabanye cyane n’ibyo uyu mugabo yatangaje mu minsi ishize ubwo yaganiranaga ikiganiro na Chimpreports. Emilian Kayima ubwo yagiranaga ikiganiro n’iki kinyamakuru yabajijwe impamvu impunzi z’Abanyarwanda ziba muri […]

Umuhanzikazi Meek Rowland yasohoye indirimbo nshya- Yumve

Mutoni Meek uzwi mu buhanzi ku izina rya Meek Rowland, uba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika yasohoye indirimbo nshya yitwa “Ntagufite” yageneye abakundana. Mu kiganiro yagiranyena bwiza.com Meek yavuze ko icyatumye ahimba iyo ndirimbo ari uko yigeze kuganira n’umukobwa w’inshuti ye amubwira ukuntu iyo ari kure n’umukunzi we yumva adatuje kuko aba yumva yamuhora iruhande, […]

Bimwe mu byamamare bizataramira Abanyarwanda mu minsi mikuru ya Noheli n'Ubunani

I Kigali, kimwe n’ahandi hatandukanye mu gihugu mu mpera z’umwaka hategurwa ibitaramo bitandukanye byo kwishimira gusoza umwaka ndetse no gutangira umushya, kuri iyi nshuro hakaba hamaze kumenyekana ibyamamare bizitabira. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Ku ikubitiro hitezwe igitaramo kizagaragaramo itsinda rya Sauti Sol, bazakorera muri Kigali Convetion Centre mu gitaramo kiswe ‘New year countdown’ kikazaba tariki 31 Ukuboza […]

Isoko ryo gupiganirwa ku kigo nderabuzima cya Nyamiyaga/Kamonyi

Ikigo nderabuzima cya Nyamiyaga giherereye mu murenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kamonyi cyashyize hanze isoko ryo gupiganirwa, isoko ryo gukora amasuku no kubungabunga umutekano w’ibikoresho by’ikigo ndetse n’uw’abantu. Ibindi bisobanuro, biragaragara kuri iri tangazo. Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter @Bwiza.com

Perezida Kagame yavuze ko uruhare rw’abikorera rugomba kuza imbere mu guhashya ubukene muri Afurika

Perezida Paul Kagame yasabye abakuru b’ibihugu n’abandi bayobozi guha umwanya uhagije abikorera mu rwego rwo guca ubukene burundu ndetse no kwimakaza inzira z’iterambere rirambye. Ibi ni bimwe mu byo yavugiye mu nama yamuhuje n’abandi bakuru b’ibihugu bitandukanye bya Afurika, ikaba yabereye mu murwa mukuru wa Ghana i Accra, yari igamije kwiga ku nkingi z’iterambere rirambye […]

Icyemezo cya Perezida Donald Trump, imbarutso y’ intambara ya 3 y’Isi

Nyuma yaho Perezida Trump amaze gutangariza ko Amerika igiye kwimurira i Yeruzalemu ambasade yayo yo muri Isirayeli yakoreraga i Tel- Aviv byahise byumvikana ko ifata Yeruzalemu nk’ Umurwa Mukuru wa Isiraheli. N’ubwo atigeze ashaka kwerura ariko byumvikana neza ko yashatse kwemeza ko kuri we Yeruzalemu yose ihindutse umurwa mukuru wa Isiraheli kuko yanasobanuye ko byapanzwe […]

Champions Leagues: Reba uko amakipe yatomboranye kuzahura n’igihe azakinira muri 1/8

Mu gihe hari hashize iminsi hategurwa irushanwa rya Champions League, abantu benshi bari bategereje kureba uko amakipe azahura mu mikino ya 1/8 cy’irushanwa. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 11 Ukuboza 2017, hakaba hasohotse urutonde rw’amakipe azitabira iri rushanwa ndetse n’uko azagenda ahura, Chelsea ikaba izahura na Barcelona, Tottenham igahura na Juventus mu gihe Sevilla […]

U Rwanda rwegukanye umwanya wa kabiri ku isi mu myiyerekano ya Taekwondo

Abakinnyi bari bahagarariye u Rwanda mu mikino y’imyiyerekano ya Taekwondo, yabereye muri Korea ku wa 6/12/2017 babashije kwitwara neza begukana umudali wa siliva (silver). Ni mu irushanwa ryitwa ‘Ambassador’s cup world championship’, ryahuje ibihugu 96 biturutse ku migabane itandukanye y’isi, 25 akaba aribo bahatanye kuri final. Ikipe y’abanyarwanda yari igizwe n’abakinnyi babiri aribo Mbonigaba Boniface […]

Dore zimwe mu mpamvu zishobora gutuma umugabo aba ikiremba cyangwa ingumba

Ni kenshi usanga abagabo bubatse banabyaye bahura n’ikibazo cyo kuba ingumba ndetse no gutera akabariro bikanga, ibi ngo bikaba bishobora guterwa n’uburwayi butandukanye n’izindi mpamvu. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Urubuga Rue89 ruvuga ko abahanga mu buzima bagaragaje zimwe mu mpamvu zishobora gutera ubugumba ku bagabo yemwe ngo niyo baba barabyaye, zimwe muri zo zishingiye ku miterere y’umubiri […]

Leta y’u Rwanda ntihuza n’akanama ka Loni karwanya iyicarubozo kayisaba kwisubiraho

Nyuma yaho, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu “Human Rights Watch (HRW)” usohoreye icyegeranyo gishinja igisirikare cy’u Rwanda ibyaha birimo kwica imfungwa urubozo, Akanama ka Loni karwanya iyicarubozo katangaje ko gahangayikishijwe no kubona Leta y’ u Rwanda idashyira imbaraga mu kurica burundu, yo ikaba ihakana izi raporo ko ari izigamije guharabika u Rwanda. Aka kanama gasanga […]

Ecobank ikomeje ibikorwa byo gufunga amashami yayo, abayakoragamo bakajya gushakishiriza ahandi

Mu gihe amabanki n’ibigo by’imari usanga biharanira gufungura amashami mashya mu bice bitandukanye by’igihugu, banki nyafurika, Ecobank yo irakataje mu kuyagabanya hirya no hino mu turere tw’igihugu, abayakoragamo bakaba bagomba gushakishiriza imirimo ahandi. Muri Mutarama 2018, Ecobank iteganya gufunga amashami agera kuri 5 yo mu turere turimo Musanze, Rubavu, Nyagatare, Muhanga ndetse na Rwamagana abakoraga […]

Abarwanyi ba Islamic State basaga 6000 bashobora kwinjira muri Afurika-AU

Afurika yunze ubumwe iratangaza ko abarwanyi bo mu mutwe wa leta ya kisilamu, (Islamic State) basaga ibihumbi 6 bashobora kwinjira ku mugabane w’Afurika mu gihe nta gikozwe. Ibi ni ibyatangajwe na Komiseri muri komisiyo y’amahoro n’umutekano mu muryango w’Afurika yunze ubumwe, Smail Chergui, aho yavuze ko imikoranire y’ibihugu by’Afurika n’ibihugu by’abarabu ishobora gutuma abarwanyi basaga […]

Rusizi: Rwiyemezamirimo yagiye atishyuye abaturage, akarere kabita indangare

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi, buravuga ko abaturage bafitiwe umwenda na Rwiyemezamirimo wabakoresheje mu muhanda Nkungu-Cyamudongo, ho mu murenge wa Nkungu bazishyurwa ari uko Rwiyemezamirimo yamaze kumurikira akarere uyu muhanda n’ibindi bikorwa bijyanye nawo, ariko iki gihe ntikizwi, cyane ko ngo uyu Rwiyemezamirimo yataye ibyo bikorwa atabirangije, kandi akaba atari kuboneka. Vincent de Paul Nsengiyumva, Umunyamabanga […]

Tanzania : Perezida Magufuli yababajwe n’abasirikare be 15 baherutse kugwa muri RDC

Mu mpera z’icyumweru gishize, ni bwo inyeshyamba zikorera mu mashyamba ya Congo zagabye igitero ku basirikare ba Tanzania bacunga umutekano muri kiriya gihugu, abagera kuri 15 bagahita bahasiga ubuzima, mu gihe abandi basaga 50 bakomerekeyemo bikabije. Mu itangazo perezida wa Tanzania, John Pombe Magufuli aherutse gushyira ahagaragra, yahumurije imiryango y’ababuze ababo ndetse anavuga ko yifatanyije […]