Amahirwe yo kwiga ku buntu, Tangira wige Bibiliya uyu munsi
OUR MISSION EVANGELIZE, EQUIP, EDUCATE * Bible Institute ( Pastoral Studies, Christian Education and Christian Counseling program Bachelor degree program/4years – Tuitions FREE – BOOK FREE -Website maintenance $100/yr – Administration $5/ 1 test * Biblical Studies & Church Leadership In Kinyarwanda ( Diploma program/2years) – Tuition FREE – Administration FREE – Website maintenance $50/year […]
Umuvugizi wa ADEPR yavuze ku bazana umwuka mubi mu itorero
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuwa kane tariki ya 30 Gicurasi 2019, umuvugizi w’itorero rya ADEPR yavuze ku nkuru zimaze iminsi zivuga ko ubuyozi bw’ADEPR bukwiye kwegura. Rev. Karuranga yavuze ko abavuga ibi ari abazana umwuka mubi mu itorero. Ibi bije nyuma yaho hamaze iminsi hacicikanye inyandiko y’abiyita ko bahagarariye Abakirisito basaba ubuyobozi bw’ADEPR buyobowe na […]
Nyamasheke: Abana b’abakobwa 161 batewe inda mu mezi abiri
Ikibazo cy’inda zitateganijwe mu bana bari hagati y’imyaka 12 na 17 ngo ni kimwe mu bihangayikishije ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’abafatanyabikorwa bako mu by’ubuzima n’ubutabera kuko ngo bagenda biyongera,ahabarurwa abagera ku 161 banyuze ku bigo nderabuzima babyaye hagati y’ukwezi kwa mbere n’ukwa 3 uyu mwaka,bigakekwa ko hari n’abandi batamenyekanye. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu […]
Abahakana jenoside yakorewe Abatutsi ni injiji- Ntakirutinka Charles
Umunyapolitiki Ntakirutinka Charles w’imyaka 69 y’amavuko, avuga ko abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, ari injiji itazagira n’icyo igeraho. Mu kiganiro yagiranye na Bwiza.com ku wa Kabiri tariki ya 28 Gicurasi 2019, Ntakirutinka nk’inararibonye muri Politiki y’u Rwanda ndetse uzi ibyarubayemo na mbere ya 1994, avuga ko aho Umututsi yari hose […]
Umugore wanjye yambaye ikariso itari ubururu n'umweru namwirukana- Rwarutabura
Umufana ukomeye w’ikipe ya Rayon Sports uzwi ku izina rya Rwarutabura, yagaragaje ibyishimo afite kubera iyi kipe igiye kwegukana igikombe cya shampiyona, avuga ko amaze imyaka isaga 20 ayifana, ashima umugore we, by’umwihariko ko n’ikariso yambara igomba kuba isa n’imyenda iyi kipe yambara (Ubururu n’umweru). Rwarutabura ashima Perezida Kagame, ariko akanifuza ko n’abafana b’ikipe y’igihugu […]
Ubukangurambaga bugamije guteza imbere ireme ry’uburezi bukomereje i Rukara/ Kayonza
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2019, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Dr Isaac Munyakazi, yasuye akarere ka Kayonza muri gahunda y’ubukangurambaga bwo guteza imbere ireme ry’uburezi, aganira n’ubuyobozi bw’akarere ku ishusho y’ Uburezi muri rusange, kugira ngo ahakiri ibibazo bishakirwe ibisubizo. Muri urwo ruzinduko rwe mu Karere ka Kayonza, Dr Munyakazi […]
Perezida Kagame yakiriwe na Tshisekedi ndetse bakorana inama na mugenzi wabo wa Angola – Amafoto
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, uri I Kinshasa, aho yitabiriye imihango y’ishyingurwa rya Etienne Tshisekedi, yakiriwe na Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo na madamu we, ndetse agirana ibiganiro na bagenzi be ba Congo na Angola. Iyi nama y’abakuru b’ibihugu bitatu; Paul Kagame w’u Rwanda, Felix Tshisekedi wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, na […]
U Rwanda rwagize icyo ruvuga ku iyicwa rya Nkurunziza muri Afurika y’Epfo
U Rwanda ruremeza ko Umunyarwanda Camir Nkurunziza yiciwe mu bujura muri Afurika y’Epfo nk’uko byemejwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, uvuga ko iyo umuntu yabaye umunyabyaha ahora ari umunyabyaha. Ni nyuma y’amakuru yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu avuga ko hari Abanyarwanda barashwe n’Igipolisi cya Afurika y’Epfo nyuma yo kwiba imodoka […]
Bujumbura: Leta igiye guhambiriza intumwa ya Loni
Mu gihe amatora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri 2020, Leta y’ u Burundi yatangaje ko igiye guhagarika imikoranire yari isanzwe ifitanye n’ intumwa ya Loni muri iki gihugu . Leta ya Perezida Pierre Nkurunziza ivuga ko intumwa ya Loni mu Burundi, Michel Kafando yivanga mu bibazo by’ imbere mu gihugu ndetse ko anarengera. Ibyo […]
Miliyoni 16 z’Amadolari ya Amerika agiye gushorwa mu mushinga wo kwagura IPRC Musanze
Kuri uyu wa kane tariki ya 30 Gicurasi 2019 ku Ishuri Rikuru ry’Imyuga n’Ubumenyingiro rya Musanze- IPRC Musanze- riherereye mu Murenge wa Nkotsi, Akarere ka Musanze habereye umuhango wo gushyira ibuye ry’ifatizo ahagiye kubakwa inyubako zifite agaciro ka miliyoni cumi n’esheshatu z’Amadolari ya Amerika yatanzwe na Leta y’Ubushinwa mu rwego rwo kwagura iri Shuri. Umushyitsi […]
1994: Kuki Inkotanyi zikimara gufata Kigali Ubufaransa bwifuje kugana Paul Kagame?
Muri Nyakanga 1994, ubwo ingabo za FPR/Inkotanyi zari zimaze gufata umujyi wa Kigali ariko zigikomeje urugamba rwo kubohora ibindi bice by’ igihugu, Leta y’ Ubufaransa yahise yohereza intumwa ebyiri kugira ngo zivugane na Paul Kagame wari umugaba mukuru wa RPA. Aha umuntu yakwibaza impamvu Ubufaransa bwa Perezida Mitterand wari ucuditse na Perezida Habyarimana ndetse anafasha […]
Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Congo
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yageze mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aho agomba kugirana ibiganiro na mugenzi we w’iki gihugu, Felix Tshisekedi. Perezidansi y’u Rwanda ibicishije ku rukuta rwayo twa Twitter, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 31 Gicurasi 2019, yagaragaje amafoto Perezida Kagame ageze i Kinshasa, Umurwa Mukuru wa Repubulika Iharanira […]
Umuraperi Flesh Kid w’imyaka irindwi yashimuswe
Umubyeyi w’umuraperi Patrick Ssenyonjo uzwi nka Flesh Kid, Mutabazi yamaze gushimuta umuhungu we amuvana Kampala ku ngufu amusubiza iwabo mu Karere ka Luwero. Ikinyamakuru Bigeye dukesha iyi nkuru kivuga ko ibi ngo yabitewe no kubona ko ushinzwe inyungu z’umuhungu we adashobora kumwubakira inzu cyangwa ngo amugurire imodoka kandi ari se w’icyamamare. Flesh Kid ni umuraperi […]
Nyagatare: Abakijya muri Uganda Meya Mushabe yabagereranyije n’umwana wananiye umubyeyi
Nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda iburiye Abanyarwanda ibabuza gukomeza kugirira ingendo mu gihugu cya Uganda, ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare, kamwe mu dufite imirenge ikora ku mupaka w’u Rwanda na Uganda, buvuga ko hari serivisi zimwe na zimwe zavuguruwe kugira ngo abaturage barusheho kuzibonera mu gihugu cyabo ariko ko abatana batabura. Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Mushabe […]
Uburusiya: Byinshi ku rupfu rw’Umwana w’umudipolomate w’u Rwanda wahanutse mu igorofa ya 21
Umuhungu w’Umunyamabanga wa mbere wa Ambasade y’u Rwanda mu Burusiya, Francis Karagire witwa Nicolas Karagire w’imyaka 18 yahanutse mu idirishya ahita apfa. Ibinyamakuru bitandukanye byo mu gihugu cy’Uburusiya ndetse no mu bindi bihugu nka BBC ya Bongereza bitangaza ko uyu mwana yahanutse mu idirishya ry’inzu yabanagamo n’ababyeyi be ahitwa Nakhimovskiy i Moscow. Ambasaderi w’u Rwanda […]
Nyamasheke: Umubikira warokoye abasaga 100 muri Jenoside yagororewe
Soeur Kamuzima Maciana uzwi ku izina rya Mama Madelena w’imyaka 83 wari umuyobozi w’ishuri ryisumbuye rya Mutagatifu Faransisiko wa Asize rya Shangi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, ashimirwa n’abaturage b’umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke n’abarenga 100 yarokoye bari bamuhungiyeho muri iri shuri yayoboraga. Yashyikirijwe ishimwe yagenewe na Unit club intwararumuri iyoborwa na […]
Ikibuga cy'indege cya Bugesera, umwe mu mishinga izibandwaho 2019/2020
Umushinga w’ikibuga cy’indege cya Bugesera ni umwe mu mishinga minini n’ibikorwa bizitabwaho mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2019/2020 n’indi mishinga irimo kongerera ubushobozi Banki y’Amajyambere y’u Rwanda. Amafaranga azakoreshwa mu ngengo y’imari isanzwe azagera kuri miliyari 1.424,5 bingana na 49.5% y’ingengo y’imari yose ya Leta, naho azakoreshwa mu ngengo y’imari y’iterambere azagera kuri miliyari 1,152.1. […]
Tanzania: Igitero mu Nkambi y’Impunzi ya Nduta cyakomerekeje babiri
Abantu babiri bakomerekeye mu gitero cy’abitwaje intwaro cyagabwe mu ijoro ryo kuwa gatatu rishyira kuwa Kane mu Nkambi y’Impunzi ya Nduta mu gihugu cya Tanzania, aho bivugwa ko hanibwe amafaranga ataramenyekana umubare. Abantu babiri bakomerekeye muri iki gitero babaga mu mudugudu wa 8 muri Zone 11 no mu Mudugudu wa 30 muri Zone ya 13. […]
Gasabo: Abahungutse muri Tanzania bavuga ko barambiwe gutungwa na Leta
Imiryango yahungutse muri Tanzania igatuzwa mu Murenge wa Jabana mu karere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali, ivuga ko barambiwe gukomeza gutungwa na Leta, bagasaba ko bafashwa ku buryo bajya bishakira imibereho. Mu mwaka wa 2014, nibwo aba Banyarwanda batujwe mu Mudugudu wa Gitega, Akagari ka Bweramvura, muri uyu murenge wa Jabana, muri iyi myaka itanu […]
Abanyarwanda babiri biciwe muri Afurika y’Epfo barashwe n’igipolisi
Abanyarwanda babiri, Camir Nkurunziza wahoze mu gisirikare cy’u Rwanda ndetse na mugenzi we utatangajwe amazina baraye biciwe mu gihugu cya Afurika y’Epfo kuri uyu wa Kane nimugoroba barasiwe ahitwa Goodwood, mu Mujyi wa Cape Town. Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ubuyobozi rivuga ko abo Banyarwanda bombi bapfuye ubwo abapolisi bo mu mutwe wa Flying Squad barekuraga amasasu. […]
Abantu 40% banywa itabi ku isi bahitanwa n’indwara zifata mu bihaha mu gihe rihitana miliyoni 8 buri mwaka – OMS
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima riraburira abatuye isi ko abantu 40% banywa itabi ku isi bahitanwa n’indwara zifata mu bihaha nka kanseri, indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero n’igituntu. Uyu muburo uje mu gihe kuri uyu wa Gatanu, itariki 31 Gicurasi, hateganyijwe kwizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wo Kurwanya Itabi. Insanganyamatsiko muri uyu mwaka igira it: “Wikwemerera […]
Sudani y’Epfo: Abapolisi b’u Rwanda biganjemo ab’igitsina gore bambitswe imidari
Kuri uyu wa 30 Gicurasi, abapolisi 188 b’u Rwanda biganjemo ab’igitsina gore bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro n’umutekano muri Sudani y’Amajyepfo bambitswe imidari y’ishimwe kubera ubunyamwuga bagaragaza no gukora akazi kabo bashinzwe neza. Ibi birori byo kwambikwa imidari byabereye ku cyicaro cy’aho baba i Juba, biyoborwa n’ intumwa yihariye ihagarariye Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye […]