Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 36

enisnecweamvuqy-1.jpg

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2020 yatangaje ko abandi bantu 36 banduye icyorezo cya Covid-19, mu bipimo 2392 byafashwe. Abanduye barimo 7 babonetse muri Kigali, 9 muri Gisagara, 1 muri Karongi, 17 muri Nyamagabe na 2 muri Rubavu.

Rutsiro FC na Gorilla zazamutse mu kiciro cya mbere

Ikipe ya Rutsiro FC yo mu Burengerazuba bw’u Rwanda na Gorilla FC y’umunyemari Hadji Mudaheranwa, zabonye itike yo kuzamuka mu kiciro cya mbere nyuma yo kwitwara neza mu mikino ya playoffs y’Ikiciro cya kabiri. Gorilla FC yazamutse mu kiciro cya mbere nyuma yo gusezerera muri 1/2 cy’irangiza Etoile de l’Est y’i Ngoma kuri za Penaliti. […]

Huye: Babiri bakurikiranweho kwiba ibikoresho by’ishuri birimo mudasobwa 18

img-20201118-wa0047.jpg

Uwiragiye Pacifique wari umucungamutungo mu ishuri rya Ecôle Regina Pacis de Tumba riherereye mu Karere ka Huye na Nsabimana Jean Baptiste wigishagamo, bafunzwe bakurikiranweho kwiba ibikoresho birimo mudasobwa (monitors) 18. Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, aho yavuze ko aba bagabo bombi batawe muri yombi tariki ya 29 Ukwakira […]

Igisirikare cya Uganda cyapfushije undi mujenerali

Igisirikare cya Uganda cyongeye gutakaza umusirikare mukuru wari ukuriye ubutegetsi n’abakozi witwa Brig. Gen. Emmanuel Mulindwa. Gen. Mulindwa yapfiriye kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatatu mu Bitaro bya Mulago nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi wa UPDF Brig. Flavia Byekwaso. Byekwaso yatangaje ko ko Gen. Mulindwa yapfuye mu masaha ya saa kumi z’umugoroba ariko ntiyagira byinshi atangaza ku […]

RDC: Indege y’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije yakoze impanuka

Indege nto yo mu bwoko bwa ‘petit porteur’ y’Ikigo cy’igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (ICCN) muri Congo, yakoreye impanuka ahitwa Katale, muri Teritwari ya Rutshuru, ho mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru kuri uyu wa Gatatu itariki 18 Ugushyingo 2020. Umupilote wari utwaye iyi ndege yahise apfa mu gihe abantu bane bari aho yaguye bakomeretse nk’uko bitangazwa […]

Imyigaragambyo ikomeye nyuma y’itabwa muri yombi rya Bobi Wine (Amafoto)

engkdugw8ae6jff.jpg

Nyuma y’itabwa muri yombi rya Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) uri kwiyamamariza kuba Umukuru w’Igihugu wa Uganda, abayoboke b’ishyaka ahagarariye rya National Unity Platform bakoze imyigaragambyo mu bice bitandukanye by’igihugu. Abapolisi bo muri Uganda batereye muri yombi Bobi Wine mu Karere ka Luuka mu gitondo cy’uyu wa 18 Ugushyingo 2020, ubwo yari mu gikorwa cyo […]

Gisagara: Umusaza avuga ko iyo imvura iguye ava mu nzu akugama ku ibaraza

arton671.png

Umusaza witwa Bandora Yohani utuye mu Kagali ka Duwani, Umurenge wa Kibilizi mu karere ka Gisagara, avuga ko iyo imvura iguye asohoka mu nzu akajya kugama ku ibaraza bitewe n’uburyo inzu ye isakayemo. Bandora usanzwe yibana afite imyaka 66 ngo anabarizwa mu kiciro cya mbere cy’ubudehe, ariko abaturanyi be bavuga ko inzu yenda kumugwaho nyuma […]

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 11 mu miyoborere myiza

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya wa 11 mu bihugu 54 bifite imiyoborere myiza ku rutonde rwa Mo Ibrahim Governance Index 2020. Iki gihugu cyahawe amanota 60.5%. Ni mu gihe ibihugu nk’Ibirwa bya Maurice bifite 77.2% hagakurikiraho Cape Verde (73.1%) Seychelles (72.3%), Tunisia (70.4%) Botswana (66.9%) South Africa (65.8%), Namibia (65.1%), Ghana (64.3%), Senegal (63.2%) na […]

Amerika yashenye igisasu cyambukiranya imigabane (ICBM) cyari kivuye muri Aziya

Igisasu cya misile cyambukiranya imigabane (ICBM) cyasenyewe mu kirere n’ikindi cyarasiwe mu bwato bw’intambara ku nshuro ya mbere mu igeregeza ryagenze neza kuri uyu wa Kabiri, nk’uko byemejwe n’Ikigo gishinzwe Ubwirinzi bwa Misile cyo muri Amerika (MDA). Iki gisasu cyambukiranya imigabane cyarasiwe mu Birwa bya Marshall biherereye mu Nyanja ya Pasifika, hagati ya Hawaii na […]

Cameroon: Umunyarwanda yegukanye agace ka mbere ka GP Chantal Biya (Amafoto)

eng0hlexuai92tl.jpg

Umunyarwanda Mugisha Moïse yegukanye agace ka mbere k’irushanwa ry’amagare rya Grand Prix Chantal Biya riri kubera muri Cameroon. Aka gace ko kuzenguruka umujyi wa Douala kari kagizwe n’ibilometero 95.9. Abakinnyi bagatangiye saa yine ku masaha yo mu Rwanda. Mugisha Moïse wegukanye aka gace ari mu bagize ikipe y’u Rwanda (Team Rwanda). Uko basiganwe n’ibihe bakoresheje […]

Karongi: Abaturage bamaze imyaka itanu bategereje ingurane

Bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Kamusanganya mu Kagari ka Kibirizi mu Murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi baratabaza nyuma yo kumara imyaka itanu baka ingurane y’ibyabo byangijwe ahanyujijwe umuyoboro w’amashanyarazi uva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uza mu Rwanda. Nsekanabo Jean de Dieu na Nyirashuri Debura ni bamwe muri aba baturage, […]

Diamond ari hafi gusohora indirimbo yakoranye n’umukobwa we

diamond8.jpg

Umuhanzi Diamond Platinumz wo muri Tanzania ari hafi gushyira ahagaragara indirimbo yafatanyije n’umukobwa we w’imyaka itanu y’amavuko, Latifah Dangote (Princess Tiffah). Iby’iyi ndirimbo, Diamond yabitangaje ubwo yashyiraga ku rubuga rwe videwo ya Tiffah ugaragara ari muri sitidiyo (studio) yambaye ‘ecouteurs’ nini, we amwifatira amajwi aho yumvikana asubiramo ijambo ‘Sitaki’ bijyanye n’ingoma (beat) yumvukinamo. Sitaki ni […]

Abanyarwanda baherutse kwirukanwa muri Congo basubiye mu miryango

Abanyarwanda bakabakaba 2000 bahungutse bava mu mashyamba ya Congo nyuma yo gucyurwa ku ngufu n’Igisirikare cya FARDC kuri uyu wa Gatatu, itariki 18 Ugushyingo mu gitondo, batangiye gusubizwa mu miryango yabo baturuka mu Nkambi ya Nyarushishi bari bamaze iminsi bacumbikiwemo. Imodoka 56 ni zo zavanye aba Banyarwanda 1885 muri iyi nkambi iherereye mu Karere ka […]

Un quatrième lot de réfugiés bloqués en Libye arrivera jeudi au Rwanda

Le quatrième groupe de 80 à 100 réfugiés et demandeurs d’asile qui étaient bloqués en Libye sera évacué vers le Rwanda ce jeudi 19 novembre 2020, s’ajoutant aux groupes précédents qui avaient été emmenés à partir de l’année dernière. L’accueil temporaire des réfugiés et demandeurs d’asile libyens s’inscrit dans le cadre du mécanisme de transit […]

Nyamasheke: Bifuza kugabanirizwa inyungu ku nguzanyo kubera ibihombo batewe na COVID-19

abayobozi_ba_kvs_na_bo_basanga_kugabanya_inyungu_ku_nguzanyo_bizagirira_akamaro_gakomeye_abanyamuryango.jpg

Bamwe mu baturage b’Akarere ka Nyamasheke basanzwe bagana ibigo by’imari baravuga ko imirimo bakoraga yahungabanye kubera icyorezo cya COVID-19, abari barafashe inguzanyo n’abatangiye kuzifata aho kigabanirije ubukana bagasaba ko inyungu ku nguzanyo zagabanuka igihe bacyishakisha. Ni bimwe mu byo abanyamuryango ba Karambi Vision SACCO (KVS) mu murenge wa Karambi, batangarije Bwiza.com ubwo yabasuraga mu nama […]

Ubuhamya bwa Pasiteri Nick umaze imyaka 37 nta maguru n’amaboko afite (+amafoto)

ns1las-new-044_lastoriesep044fordigital38898981124jpeg.jpg

Nicholas James Vujicic (Nick) ni umugabo w’imyaka 37 y’amavuko ubwiriza ubutumwa bw’iyobokamana, ukomoka muri Australia ariko akaba aba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Yavutse atagira amaboko n’amaguru, ubu ahamya ko ameze neza ndetse ni icyitegererezo cya benshi ku Isi, kuko atumirwa mu buganiro bitandukanye kugira ngo atange ubuhamya bwubaka rubanda. Nick imbere y’imbaga nyamwinshi, imuteze […]

Bobi Wine uvuga ko ari hafi guhirika Museveni yatawe muri yombi

Polisi ya Uganda kuri uyu wa Gatatu, yataye muri yombi Depite Robert Ssentamu Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, uri mu bakandida bahatanira guhirika ku butegetsi Perezida Yoweri Kaguta Museveni. Bobi Wine yafatiwe mu karere ka Luuka, aho yari yagiye kwiyamamariza. Ubutumwa buri kuri Twitter y’uyu mudepite buvuga ko “Polisi ku itegeko rya Mwesigwa Frank ukuriye […]

Mashami yabwiye abanyamakuru ko bazabazwa byinshi ku munsi w’imperuka

Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yashinje bamwe mu banyamakuru kugira uruhare mu kuba rutahizamu Kévin Monnet-Paquet ataritabiriye ubutumire bw’Amavubi, ashimangira ko hari bamwe mu banyamakuru bazabazwa byinshi ku munsi w’imperuka. Umutoza Mashami yabitangaje ku munsi w’ejo, nyuma y’umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika Amavubi yanganyijemo na Cap-Vert 0-0. Ni umukino Amavubi yarushijwemo […]

Burundi: Ndayishimiye yasabye Imbonerakure kuba maso zikarinda igihugu abanzi

Perezida w’u Burundi yasabye Imbonerakure kurushaho kuba maso no gukaza amarondo zigakingira Abarundi abanzi zititaye ku bizivugwaho. Ibi yabitangaje mu gihe ishyaka CNDD-FDD riri kwizihiza icyumweru cyahariwe ‘intwari ku rugamba rw’amahoro na demokarasi’ cyatangiye kuri uyu wa Mbere ushize kizageza kuwa Gatandatu itariki 21 Ugushyingo. Abayobozi batandukanye ba CNDD-FDD bagarutse ku mateka y’uwahoze ari umutwe […]

Uzava mu ishyaka CNDD-FDD azabona ishyano- Perezida Ndayishimiye

Perezida w’ u Burundi, Evariste Ndayishimiye atangaza ko abazahairahira bava mu ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD bazabona ishyano. Ibi yabitangaje ubwo CNDD-FDD yizihizaga umunsi mukuru w’indwanyi cyangwa intwari nk”uko UBM News abitangaza. Ndayishimiye avuga ko abazava muri CNDD-FDD bazicuza nyuma bitewe n’intambwe ikomeye iri shyaka rizaba rigejeje ku gihugu. Perezida Evaritse wanabaye umunyamabanga mukuru w’ishyaka […]

Amwe mu maresitora akomeye mu Mujyi wa Kigali yafunzwe

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwafunze uburiro (Restaurants)bukomeye bugera kuri 12 nyuma y’ubugenzuzi bwakozwe bwagaragaje ko zishobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abazigana kubera ikibazo cy’isuku. Uburiro buzazamura ubuziranenge ndetse bukuzuza ibisabwa n’Umujyi wa Kigali birebana n’isuku buzemererwa kongera gufungura nyuma yo guhabwa uburenganzira. Muri resitora zasabwe gufunga harimo Billy’s, resitora yo mu rwego rwo hejuru iherereye […]

UEFA Nations league: Espagne yakoreye u Budage ibya mfura mbi

Ikipe y’Igihugu ya Espagne ‘La Furia Roja’, yaraye inyagiye iy’Abadage ibitego 6-0 biyihesha gusanga iy’Abafaransa muri 1/2 cy’irangiza cy’irusganwa rya UEFA Nations league. Muri uyu mukino Ferran Torres ukinira Manchester City yatsinzemo ibitego bitatu wenyine, iba incuro ya mbere uyu mukinnyi atsinze ibitego bitatu mu mukino umwe. Rutahizamu wa Juventus, Arvalo Morata ni we wafunguriye […]

U Rwanda rugiye kwakira izindi mpunzi ziba muri Libya

Guverinoma y’u Rwanda ibinyujije muri Minisiteri y’Ubutabazi, yatangaje ko kuri uyu wa 19 Ugushyingo 2020, iki gihugu kigiye kwakira izindi mpunzi ziraturuka muri Libya. Nk’uko Umuvugizi w’iyi Minisiteri, Claude Twishime yabihamirije The New Times, izi mpunzi zibarirwa hagati ya 80 n’100, zizakirirwa mu nkambi ya Gashora iri mu Karere ka Bugesera. Izi mpunzi kandi zizasimbura […]

Perezida Kagame yakiriye intumwa za Ethiopia irimo imirwano

enfjedew8amztvh.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yakiriye intumwa z’igihugu cya Ethiopia muri iki gihe ihanganye na Leta ya Tigray iri mu majyaruguru y’iki gihugu. Ibiro bya Perezida Kagame (Village Urugwiro), byifashishije Twitter bitangaza ko ” Perezida Kagame yakiriye intumwa ziyobowe na Visi Minisitiri w’Intebe akaba na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Ethiopia, Demeke Mekonnen, aho […]

Njye na Bwana Zuma ntabwo dusabana kandi ntabwo twigeze dusabana – Umucamanza

unnamed-7.jpg

Umucamanza Raymond Zondo yahakanye kwigiriza nkana ku wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Jacob Zuma, usaba ko yakurwa ku buyobozi bwa komisiyo ishinzwe kumukoraho iperereza kuri ruswa, kubera umubano bwite bafitanye. Imwe mu mpamvu Zuma yakoresheje mu busabe bwe bw’impapuro 100 ni umubano wa hafi n’umucamanza. Kuri uyu wa Mbere ariko, umucamanza, Zondo yabisenyeye imbere […]

Ingabo za Ethiopia zerekeje kugaba ibitero ku murwa mukuru wa Tigray

Ethiopia ivuga ko ingabo zayo zigaruriye ahantu hanini mu leta ya Tigray iri mu majyaruguru y’igihugu ndetse ko ubu zirimo kwerekeza ku murwa mukuru Mekelle w’iyo leta. Ingabo za leta ya Tigray zigometse ku butegetsi bwa Ethiopia zivuga ko ubu zirimo kurwana ku wundi mujyi wa Alamata wo muri iyo leta. Impunzi ziva muri ako […]

Hon. Bamporiki yavuze ko atagaya Amavubi yanganyije na Cap-Vert

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard kuri uyu wa 17 Ugushyingo 2020 yavuze ko atagaye ikipe y’igihugu (Amavubi) yanganyije na Cap-Vert ubusa ku bundi (0-0). Ni mu gihe bamwe mu bakunzi b’iyi kipe binubiye cyane imyitwarire y’abakinnyi cyane cyane abataha izamu batabashije kwinjiza igitego na kimwe mu mikino irenga itatu baheruka […]