Musanze yabonetsemo abantu 21 banduye Covid-19

eolbvyoxuaq820b.png

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 6 Ukuboza 2020 yatangaje ko Akarere ka Musanze kabonetsemo abantu 21 banduye icyorezo cya Covid-19. Ni mu gihe muri rusange, abanduye uyu munsi ari 45, mu bipimo 1974 byafashwe. Harimo aba b’i Musanze, 16 babonetse i Kigali, 3 babonetse muri Rusizi, 2 babonetse muri Nyagatare, 2 babonetse muri […]

Yatereye umugore n’umwana inda icya rimwe

Umugabo wo mu giturage cya Kesses mu gace ka Uasin Gishu muri Kenya ashinjwa gutera inda umugore we n’umwana w’umukobwa arera wiga mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza, mu bihe byegeranye. Umugore w’uyu mugabo witwa Lydia ndetse n’uyu mwana ni bo bahamirije aya makuru umunyamakuru wa televiziyo ya NTV ikorera muri iki gihugu. Lydia wari […]

Perezida Tshisekedi agiye gusesa amasezerano ye na Joseph Kabila

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi kuri uyu wa 6 Ukuboza 2020 yatangaje ko agiye gusesa amasezerano yo gusangira ubutegetsi yasinye na Joseph Kabila yasimbuye. Aya masezerano yasinywe tariki ya 6 Werurwe 2019 hagati y’amahuriro y’amashyaka ya politiki ya CACH ryari rihagarariwe na Tshisekedi na FCC ryari rihagarariwe na Joseph Kabila. […]

Umuhungu wa Museveni yasabye Besigye kumurekera umugore

Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Col. Dr. Kizza Besigye yarakaje umuhungu wa Perezida Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba mu buryo bukomeye, ku buryo yananiwe kubyihanganira maze amusaba kumurekera umugore. Tariki ya 3 Ukuboza 2020, ni bwo Dr. Besigye yibasiye umugore wa Gen. Kainerugaba, Charlotte Kainerugaba n’umuvandimwe we, Ishta Muganga; ngo “bene Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, […]

CAF Conf. Cup: AS Kigali isezereye Orapa United

AS Kigali imaze gusezerera Orapa United yo muri Botswana mu ijonjora ry’irushanwa rya CAF Confederations Cup, iyitsinze igitego kimwe ku busa. Ni umukino wo kwishyura wabereye kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, aho iyi kipe y’i Kigali yasabwaga gutsinda kugira ngo ikomereze mu kindi cyiciro cy’iri rushanwa. Intego yayo yayigezeho ibifashijwemo n’umunya-Nigeria Lawal Aboubakar wayitsindiye […]

IDPC ibona ko kurwanya urumogi birimo ivangura n’ubukoloni

Umuryango mpuzamahanga uharanira politiki yo kubyaza umusaruro ibiyobyabwenge, IDPC (International Drug Policy Consortium) ubona ko kurwanya urumogi birimo imyumvire yuje ivangura ndetse n’ubukoloni. Uyu muryango wabitangaje tariki ya 2 Ukuboza 2020 ubwo Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge yari imaze gutora itegeko rikura urumogi mu biyobyabwenge bikomeye, rikarushyira mu bimera byifashishwa mu gukora imiti. Inama […]

Museveni ari gukoresha umukobwa we mu gushaka amajwi mu rubyiruko

natasha_museveni_karugire_123344512_382040279656071_2047490238834697726_n.jpg

Mu gihe akomeje ibikorwa byo kwiyamamaza ashaka manda ya gatandatu ku butegetsi, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yamaze gushyira umukobwa we, Natasha, mu ikipe izamufasha gukusanya amajwi by’umwihariko mu rubyiruko mu matora ateganyijwe mu mwaka utaha. Nubwo yatsindiye manda eshanu zose kuva mu 1996, Perezida Museveni yakunze guhura n’imbogamizi zo kubona amajwi by’umwihariko mu rubyiruko […]

Arusha: Babuze amerekezo nyuma yo kugirwa abere

Abanyarwanda batanu mu bo Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwagize abere babuze ibihugu bibemerera ubuhungiro. Umwe amaze imyaka 16. Iki kibazo bagisangiye na bagenzi babo bane barangije ibihano byabo. Rimwe na rimwe, hari igihe uyu n’uyu mushobora guhurira mu mayira abiri, mu mujyi wa Arusha, mu majyaruguru ya Tanzania. Umwe muri abo bagabo […]

Liberia: George Weah mu guhindura itegeko nshinga na manda ya mbere itararangira

Kuri uyu wa Kabiri w’icyumweru gitaha, Abanyaliberiya barajya mu matora ya referandumu yo guhindura itegeko nshinga, aho nibaramuka bemeje ko rihinduka biba ari ikigeragezo gikomeye kuri Perezida George Weah, abatavuga rumwe nawe bavuga ko ashaka gutera ikirenge mu cya bagenzi be bo muri Afurika y’uburengerazuba yiyamamariza manda ya gatatu. Abatora bagera kuri miliyoni 2.5 barahamagarirwa […]

Afurika: Indege Abakuru b’Ibihugu 7 bagenderamo n’uko zirutana mu bushobozi

gettyimages-1134418943-1024x1024.jpg

Indege bwite (private jet) ni kimwe mu bikoresho byifashishwa n’Abakuru b’Ibihugu mu ngendo bakora, kukibona bigasaba amafaranga menshi kugira ngo kigurwe cyangwa se gikodeshwe by’igihe gito cyangwa kirekire. Afurika ifite Abakuru b’Ibihugu bagenerwa izi ndege, ziboneka mu buryo bubiri tumaze kuvuga haruguru. Tugiye kubatangariza 7 muri bo, ubwoko bw’indege bakoresha, ibiciro n’ubushobozi bwazo, twifashishije imbuga […]

Impamvu Gen. Muhoozi Kainerugaba asanga UPDF ari cyo gisirikare gikomeye azi

Umuhungu wa Perezida Museveni, akaba n’umujyanama we mu by’umutekano, Maj. Gen. Muhoozi Kainerugaba aravuga ko Igisirikare cya Uganda, UPDF, ari cyo cya mbere gikomeye azi kubera isezerano cyihaye kuva cyabaho. Ibi Gen. Kainerugaba yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa twitter kuri uyu wa Gatandatu nk’uko bigaragara kuri uru rubuga nkoranyambaga akunze gukoresha ashyira ahagaragara ibyo […]

Nyarugenge: Icyiciro cya 1 cy’ibitaro by’akarere cyuzuye gitwaye asaga miliyari 13

Icyiciro cya 1 cy’Ibitaro by’akarere ka Nyarugenge, (Nyarugenge District Hospital), gifite ibitanda 120 cyuzuye gitwaye arenga miliyari 13 z’amafaranga y’u Rwanda habariwemo n’ibikoresho, abaturage bakaba bavuga ko ibi bitaro biziye igihe. Ibi bitaro byatangiye kubakwa mu mwaka wa 2018 mu buryo bugezweho kandi bishyirwamo n’ibikoresho bigezweho abaturage bavuga ko byaje bikenewe. Bamwe mu baturage bashimira […]

Umutaliyanikazi Sarah yasezeye umugabo we Harmonize yifashishije amagambo akakaye

Sarah Michelotti, umugore wa CEO wa Konde Music Gang, ari we Harmonize, umuhanzi ukunzwe muri Tanzania no mu karere, yamaze gutandukana nawe ku mugaragaro nyuma y’aho uyu muhanzi yigambye ko yabyaye umwana hanze ndetse akanamwemera. Sarah avuga ko hari byinshi Harmonize amaze kumukorera ariko atakibashije kwihanganira gutenguhwa. Mu gahinda kenshi, Sarah yagize ati: “Nashakanye nawe […]

Perezida Kagame mu muhango wo gushimira Imana yahaye u Rwanda Karidinali (Amafoto)

eoimy2zxiaatgp6-2.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yitabiriye umuhango wo gutura igitambo cya Ukarisitiya cyo gushimira Imana iherutse kugira Musenyeri Antoine Kambanda ‘Karidinali’. Ni igitambo kiri guturirwa mu nyubako ya Kigali Arena muri iki gitondo cy’uyu wa 6 Ukuboza 2020, cyitabiriwe n’abantu batandukanye bo muri Kiliziya Gatolika ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’igihugu. Tariki ya […]

Uganda: Minisitiri yabujijwe kugira icyo avuga mu ishyingurwa rya Sheikh Muzaata

muzaata-ihk-671x403.jpg

Abitabiriye umuhango wo gushyingura Sheikh Nuhu Muzaata wapfuye kuwa Gatanu ushize aguye mu Bitaro Mpuzamahanga bya Kampala, akaba yashyinguwe kuri uyu wa Gatandatu, banze kumva ubutumwa bwa guverinoma bwari bujyanywe na minisitiri Sarah Kanyike. Ibihumbi by’abantu byahise bijya kwifatanya n’umukandida w’ishyaka NUP, ku mwanya wa perezida, Robert Kyagulanyi Ssentamu, uzwi nka Bobi Wine w’ubumwe bw’igihugu […]

N’amavugurura akomeye yakoze, FC Barcelona ikomeje gusuzugurwa

fb_img_16072409114841388.jpg

Imwe mu makipe abiri y’umupira w’amaguru akomeye cyane muri Esipanye, FC Barcelona ikomeje gusuzugurwa mu buryo budasanzwe, mu gihe byari byitezwe ko izitwara neza nyuma yo gukora amavugurura mbere y’uko umwaka w’imikino utangira. Ubu aho bigeze, iyi kipe yavaga mu myanya ine ya mbere ku rutonde rw’agateganyo bigoranye, iri ku mwanya wa 7 n’amanota 14 […]

Paris: Imyigaragambyo ya 2 yamagana itegeko rishya ry’umutekano yaranzwe n’urugomo

image_1_.jpg

Ubugizi bwa nabi bwadutse kuwa Gatandatu wa kabiri ubwo ibihumbi by’Abafaransa byongeraga kwigabiza imihanda mu myigaragambyo yo kwamagana itegeko rishya rigenga ibijyanye n’umutekano. Benshi mu bigaragambya babanje kwigaragambya mu mahoro mu murwa mukuru w’u Bufaransa, Paris, mbere y’uko haduka guhangana gukomeye hagati y’abapolisi n’abigaragambya biganjemo abari bambaye umukara, barimo abari bipfutse mu maso. Bamwe mu […]

Dr. Kayumba wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda yafunguwe

Dr. Christopher Kayumba wigishaga muri Kaminuza y’u Rwanda, yafunguwe kuri uyu wa 5 Ukuboza 2020, aho yari amaze amezi akabakaba 12 atawe muri yombi. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS, SSP Uwera Pelly Gakwaya, yahamirije aya makuru Bwiza.com muri iki gitondo cy’uyu wa 6 Ukuboza 2020. Dr. Kayumba yagiranye ikiganiro n’umunyamakuru wa Radio/TV1, Jean […]

Umuhungu wa Perezida Ndayishimiye mu birori byo kurangiza ayisumbuye (Amafoto)

fb_img_16072323426068496.jpg

Kuri uyu wa 5 Ukuboza 2020, umuhungu wa Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye witwa Allwin Ndayishimiye hamwe na bagenzi be, bakoze ibirori byo kwishimira kuba barangije amasomo mu mashuri yisumbuye. Ibi birori byabereye mu Ntara ya Bujumbura mu ishuri rya Lycée du Lac Tanganyika aho yigaga, binajyana no kubaha impamyabumenyi. Ibi birori byari byitabiriwe na […]

Rusizi: Umusore yabenze umugeni we ku munsi w’ubukwe

img-20201206-wa0003.jpg

Mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi haravugwa inkuru y’umusore witwa Ntirandekura Gad w’imyaka 33 y’amavuko wari witeguye gusezerana muri uyu murenge n’umukobwa wo mu murenge wa Nkombo witwa Mukayakaremye Enatha w’imyaka 28, aho bagombaga kuhasezeranira kuri uyu wa 5 Ukuboza saa tatu z’igitondo, nyuma bakerekeza ku rusengero rwa ADEPR muganza bagasezerana kubana akaramata,bakakira […]