Abanduye Covid-19 mu Rwanda biyongereyeho 46

eovczgzxmaexd9q.png

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 8 Ukuboza 2020 yatangaje ko abanduye icyorezo cya Covid-19 biyongereyeho 46 mu bipimo 3855 byafashwe. Abanduye barimo 24 babonetse i Kigali, 10 babonetse muri Rubavu, 6 babonetse muri Bugesera, 3 babonetse muri Kirehe, 2 babonetse muri Rusizi n’uwabonetse muri Rwamagana.

Karasira Aimable yemeje ko yahamagajwe na RIB

Karasira Aimable kuri uyu wa 8 Ukuboza 2020 yatangaje ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamuhamagaje ku cyicaro cyarwo giherereye mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo. Ni nyuma y’amakuru yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko uru rwego rwamutaye muri yombi. BWIZA twari twahamagaye Umuvugizi wa RIB kugira ngo tumenye niba koko Karasira Aimable yatawe […]

Marines FC inyagiye Kiyovu Sports iyisanze i Kigali

Ikipe ya Marines FC yakomeje kuyobora by’agateganyo urutonde rwa shampiyona y’ikiciro cya mbere, nyuma yo kunyagira Kiyovu Sports ibitego 3-0. Iyi kipe y’i Rubavu yari yasuye Kiyovu Sports, mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Iyi kipe y’umutoza Yves Rwasamanzi yaherukaga gutsinda Gorilla FC ibitego 2-0, mu gihe […]

Hari abareganwa na Mudathiru basaba ubuhungiro mu Rwanda

Mu rubanza rwa Rtd. Major Habib Mudathiru na bagenzi be baregwa kuba bari abayoboke b’ishyaka rya Rwanda National Congress (RNC) ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, hari abanyamahanga basabye guhabwa ubuhungiro mu Rwanda. Aba banyamahanga ni Umurundi n’undi ukomoka muri Uganda. Bavuze ko bijejwe imirimo nyuma bakisanga binjijwe mu gisirikare kirwanya u Rwanda. Basabye imbabazi z’ibyo […]

Yishe abana be batatu ngo avane umugabo mu bibazo

Umugore witwa Regina Daniel w’ahitwa Louxmanda mu gace ka Bashnet , Akarere ka Babati mu Ntara ya Manyara muri Tanzania yishe abana be batatu agamije kuvana umugabo we wari usumbirijwe n’ibibazo byo gutunga urugo rwahoragamo intonganya. Uyu mugore w’imyaka 24 yishe aba bana akoresheje imyembe yarozwe, bikekwa ko yariho umuti wica imbeba. Umuyobozi mu Ntara […]

Mu Nteko: Imirwano ikaze hagati y’abashyigikiye Perezida Tshisekedi n’aba Kabila

image_1607434486.jpg

Nyuma y’akavuyo kabaye ejo ku wa 7 Ukuboza 2020 mu Nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, gatewe n’abayoboke b’ihuriro mpuzamashyaka rya CACH, uyu munsi noneho barwanye mu buryo buteye impungenge. Mu minota mike ishize, umunyamakuru Stanis Bujakera wa Actualité, washyize ahagaragara videwo y’aba badepite bari kurwana, yagize ati: “Imirwano iri kuba muri […]

Amwe mu mayeri akoreshwa n’abatekamutwe bibasira RSSB

Ikigo cy’igihugu cy’Ubwiteganyirize, RSSB, kiravuga ko kimaze iminsi cyibasiwe n’abatekamutwe bagerageza kwishyuza amafaranga y’umurengera bakoresheje amayeri atandukanye arimo gutanga serivisi z’ubuvuzi zitari ngombwa no gukoresha inyemezabwishyu z’impimbano. Ibi biri gukorwa na farumasi n’amavuriro amwe akunze gushaka kwishyuza amafaranga y’inyongera, gutwara serivisi nyinshi ndetse no gukoresha ‘ordonnances’ n’inyemezabwishyu z’impimbano. Ibikorwa by’uburiganya akenshi bikubiyemo guhuza ibikorwa, bimwe […]

Afurika: Ibihugu 10 umuntu agiriramo ibyago byo gupfa atarageza ku myaka 40

Raporo ngarukamwaka ya ‘Global Peace Index’, ni yo igaragaza uko ibihugu byo mu Isi birutanwa mu kurangwamo amahoro. Ni Raporo ikorwa n’Ikigo ”Institute for Economics & Peace” cyo muri Australia gikora ubushakashatsi bushingiye ku bintu binyuranye, cyifashishije itsinda ry’Inzobere Mpuzamahanga zituruka mu bigo bitandukanye biharanira amahoro. Global Peace Index ya 2020 igaragaza uko ibihugu 163 […]

Rusizi: Bishimiye ko bemerewe kubatizwa no gukora indi mihango yera

img-20201208-wa0009.jpg

Nyuma y’aho hasohokeye itangazo ryemerera amadini n’amatorero ibikorwa bimwe byaherukaga gukorerwa mu nsengero mbere ya COVID-19; nko kubatiza, kwemerera abana bari hejuru y’imyaka 6 gusenga, kongera iminsi y’amateraniro n’ibindi, bamwe mu bayoboke b’abadini n’amatorero akorera mu karere ka Rusizi bagaragaje akanyamuneza bashimira Leta yabibemereye, bizeza gusenga bubahiriza n’amabwiriza yo kuyirinda. Baganira na Bwiza.com, bamwe mu […]

Bobi Wine ntiyatsinda amatora- Andrew Mwenda

Umunyamakuru n’Umuyobozi w’ikinyamakuru The Independent cyo muri Uganda, wigeze no kuba mu kanama Ngishwanama ka Perezida Kagame Paul, Andrew Mwenda, avuga ko Depite Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine adashobora gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu muri Uganda. Mu gihe ibikorwa byo kwiyamamaza kubahatanira kuba Perezida wa Uganda bikomeje, abantu batandukanye bagenda batanga ibitekerezo kuri iki gikorwa […]

Islamic State yakoresheje ikoranabuhanga ry’Abanazi mu gukora intwaro

v-1_cutaway.jpg

Itsinda ry’abashakashatsi rifite icyicaro mu Bwongereza ryasanze umutwe w’iterabwoba wa Leta ya Kisilamu (Islamic State) warashyizeho umuyoboro urambuye wagenewe kugura ibikoresho by’ingenzi bikenewe mu gukora intwaro zangiza, zimwe muri zo zishingiye ku ikoranabuhanga rya roketi ryatejwe imbere mu Budage bw’Abanazi. Umuryango utegamiye kuri leta ukora ubushakashatsi ku makimbirane akoreshwamo intwaro (Conflict Armament Research) wahishuye ko […]

Agahinda k’umugabo w’umugore uherutse kubyara inkoko

Robert Kisinde, umugabo w’umugore uherutse kubyarira inkoko mu gace ka Uvinza gaherereye mu Ntara ya Kigoma muri Tanzania, ari mu gahinda kenshi bitewe n’uburyo umuryango wabo ukomeje kubura umwana muzima. Uyu mugabo mu kiganiro yagiranye na Clouds TV, yavuze ko amaze imyaka 4 ashakanye n’uyu mugore. Ngo hashize umwaka umwe umwana wa mbere babyaranye tariki […]

Dr Kayumba ari kwandika igitabo nyuma yo gufungurwa

Umushakashatsi wahoze ari mwarimu muri Kaminuza y’ u Rwanda, Dr Christopher Kayumba yashyize hanze ko hari igitabo ari kwandika, bamwe mu bamukurikira kuri Twitter bavuga ko bagitegerezanyije amashyushyu yo kumenya ibizaba bigikubiyemo. Uyu mugabo wari umaze amezi ayinga 12 muri gereza, ku rukuta rwe rwa Twitter (https://twitter.com/Ckayumba) niho yatangarije ko ari kwandika igitabo ubwo yahabwaga […]

Uganda: Gen. Muntu yatanze impamvu asanga Museveni akwiye kujya mu zabukuru

Gen. (Rtd) Mugisha Muntu, umukandida wa Alliance for National Transformation (ANT) ku mwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha muri Uganda, yatanze impamvu asanga Perezida Yoweri Museveni akwiye kujya mu zabukuru amushinja kwitwaza Covid-19 mu kubuza abakandida bazaba bahanganye kugera ku bazatora. Gen. Muntu aravuga ko abaturage nibatabasha kumenya neza abakandida 10 […]

Prof. Sam Rugege wayoboye Urukiko rw’Ikirenga yahawe imirimo mishya

Prof. Sam Rugege wayoboye Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, kuri uyu wa 7 Ukuboza 2020 yashyizwe mu Nama y’Ubutegetsi y’umuryango mpuzamahanga wa Weinstein International Foundation wunga abafitanye amakimbirane. Kugirira Prof. Rugege iki cyizere, uyu muryango wabishingiye ku bunararibonye afite nk’uwamaze imyaka 16 ayobora mu Rukiko rw’Ikirenga rw’u Rwanda, agateza imbere ubutabera ndetse akanashyira imbere ubwunzi mu […]

U Rwanda ruri gusuzuma icyifuzo cy’Abanyamerika badashaka gusubira iwabo

eoovxd8xmaema6e.jpg

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda iravuga ko irimo gusuzuma ubusabe bw’Abanyamerika bifuza ko u Rwanda rwababera igihugu nabo bakarubera abaturage beza kuko batifuza gusubira iwabo. Aba Banyamerika bavuga ko biteguye kubera u Rwanda abaturage beza kandi b’ingirakamaro bakavuga ko batifuza gusubira muri Amerika kubera ibibazo byari bibabangamiye nk’uko bavuga. Umwe muri bo, Imahkus Okofu […]

Abahinde basaga 140 bajyanwe mu bitaro ku bw’iseseme

Abakozi mu by’ubuvuzi mu Buhinde mu Mujyi wa Eluru muri Andhra Pradesh, batangaza ko hadutse uburwayi budasanzwe butaramenyekana bwiganjemo iseseme butuma abantu barenze 140 bose bamaze kujyanwa kwa muganga muri iki cyumweru. Abaganga bavuga uretse iseseme nk’ikimenyetso nyamukuru, barwayi b’iyi ndwara ataramenyekana, barangwa no gucika intege. Abaganga babwiye The Indian Express dukesha iyi nkuru ko […]

Papa Fransisiko agiye gukora uruzinduko rw’amateka mu gihugu cya Irak

Ku nshuro ya mbere kuva haduka icyorezo cya Covid-19, Papa Fransisiko guhera ku itariki 5 kugeza ku itariki 8 azakorera uruzinduko rwe rwa mbere mu mahanga mu gihugu cya Irak, ndetse rukaba ari n’uruzinduko rw’amateka nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Mbere. “Nyuma yo kwakira ubutumire bwa Repubulika ya Irak na Kiliziya Gaturika yaho, Papa Fransisiko […]

Akaduruvayo mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC

image_1607411061.jpg

Kuri uyu wa 7 Ukuboza 2020 ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo yabayemo akaduruvayo katewe n’abadepite b’ihuriro mpuzamashyaka rya CACH rya Perezida Félix Tshisekedi. Byahereye hanze y’iyi ngoro, aho abarwanashyaka b’amashyaka ya UDPS rya Perezida Félix Tshisekedi na PPRD rya Joseph Kabila babanje guteza akavuyo hanze; biganjemo abari bafite moto, ndetse […]

Abitegura kuba abasirikare bakuru ba Kenya baje gufatira amasomo kuri RDF

ndc2.jpg

Itsinda ry’abanyeshuri n’abarimu bo mu Ishuri rya Gisirikare rya Kenya, bari mu Rwanda kuva ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, aho bitabiriye uruzinduko rujyanye n’amasomo. Uru ruzinduko rw’iminsi irindwi bazarusoza ku wa 11 Ukuboza. Ku munsi w’ejo ririya tsinda riyobowe na Maj Gen Rashid Abdi Elmi uyobora ririya shuri, ryahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen […]

U Rwanda rwisobanuye ku $35 atavugwaho rumwe acibwa amakamyo avuye muri Tanzania

Amadolari 35 yishyurwa na buri rukururana yinjiye ku butaka bw’u Rwanda ivuye mu gihugu cya Tanzania ni ayo gucumbikira abashoferi mu bigo by’akato babanza kunyuramo mu rwego rwo gukumira iwkirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 ntabwo ari umusoro nk’uko byatangajwe na minisitiri ushinzwe ibikorwa by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Nshuti Manasseh. Ibi bisobanuro byatanzwe nyuma y’aho kuwa Mbere, […]

Umunyamerika wa mbere ukomoka muri Afurika yagizwe umuyobozi wa Pentagon

Perezida watowe muri Amerika Joe Biden yahisemo Jenerali uri mu kiruhuko cy’izabukuru Lloyd Austin ngo abe umunyamabanga ushinzwe ingabo, nkuko bivugwa n’ibitangazamakuru byo muri Amerika. Jenerali Austin, w’imyaka 67, azaba abaye Umunyamerika wa mbere ukomoka muri Afurika uyoboye ibiro bikuru by’ingabo z’Amerika bizwi nka Pentagon. Jenerali Austin yahoze akuriye ibiro bihuza ibikorwa by’ingabo z’Amerika ku […]

Rusizi: Umugabo akurikiranweho uruhare mu rupfu rw’uruhinja rwe rw’amezi 2

Mugiraneza Jean de Dieu w’imyaka 31, utuye mu mudugudu wa Kibamba, akagari ka Cyarukara, mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugarama akekwaho uruhare mu rupfu rw’uruhinja yibyariye rw’amezi 2, biturutse ku makimbirane asanganwe n’umugore we yaba yarabaye indandaro y’urupfu rw’uru ruhinja. Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari […]