Rwanda: Abandi babiri bishwe na Covid-19

Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda kuri uyu wa 9 Ukuboza 2020 yatangaje ko abandi bantu babiri bishwe n’icyorezo cya Covid-19. Aba ni: umugore w’imyaka 60 wapfiriye mu mujyi wa Kigali n’undi w’imyaka 56 wapfiriye mu Karere ka Ngororero. Naho abanduye ni 41 mu bipimo 3654 byafashwe. Aba ni 32 babonetse i Kigali, 3 babonetse muri Musanze, […]
Russia: Babujijwe kunywa inzoga mu minsi 42 nyuma yo gufata urukingo rwa Covid-19
Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Burusiya, Tatiana Galikova, yabujije abaturage kunywa inzoga mu minsi 42, nyuma yo guhabwa urukingo cy’icyorezo cya Covid-19. Ni mu gihe iki gihugu cyemeje ko cyavumbuye urukingo rw’iki cyorezo rwitwa Spunik V cyitegura gutangira kuruha abaturage mu buryo bwa rusange. Tatiana Galikova ati: “Bagomba kwirinda kujya ahahurira abantu benshi, bakambara udupfukamunwa, bagakoresha […]
Perezida Magufuli yirukanye Minisitiri wananiwe gusoma indahiro
Perezida wa Tanzania, Dr John Magufuli, kuri uyu wa Gatatu yirukanye ku mirimo Francis Ndulane yaherukaga kugirira icyizere cyo kuba Minisitiri Wungirije w’Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, nyuma yo kunanirwa gusoma neza indahiro. Perezida Magufuli yatangaje ko agomba gusimbuza uriya Muminisitiri, nyuma gato y’umuhango wo kwakira indahiro z’Abaminisitiri bashya 21 n’abungiriza babo 22 baheruka kwinjira muri Guverinoma […]
Iby’ingenzi ku bwato bushya bwa Uganda butwara abantu 300 n’imodoka 18

MV Sigulu ni ubwato bunini Uganda igize mu mateka, bukaba bufite ubushobozi bwo kwikorera imodoka 18 no gutwara abagenzi 300 icya rimwe. Ubu bwato bwatangiye gukora ku mugaragaro tariki ya 3 Ukuboza 2020 mu muhango wayobowe na Perezida wa Repubulika ya Uganda, Yoweri Kaguta Museveni. Icyo gihe Perezida Museveni yagize ati: “Ubwato bwa Sigulu ni […]
Huye: Umuturage yishwe n’amacupa atandatu y’urwagwa
Umugabo w’imyaka 45 y’amavuko wo mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye yahawe intego yo kunywa amacupa atandatu y’urwagwa birangira rumuhitanye nk’uko bivugwa na bamwe mu baturage bari bahari. Urupfu rwa Hakuzimana Venuste wo mu Mudugudu wa Rwinuma mu Kagari ka Rango A rwamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 9 […]
Russia: Abajura binjiye mu ndege ifatwa nk’ubwihisho bw’intambara ndimbuzi, basohokamo bemye

Abajura bo mu Burusiya batamenyekanye binjiye mu ndege idasanzwe ya Ilyushin II-80 ifatwa nk’ubwihisho bw’intambara ndimbuzi, bibamo ibikoresho by’itumanaho, barinda basohokamo nta we ubatahuye. Nk’uko Minisiteri y’Umutekano w’Imbere mu karere ka Taganrog kari muri iki gihugu yabitangaje, aba bajura binjiye muri iyi ndege aho yari iri ku kibuga cy’ikigo gishinzwe ikoranabuhanga ry’indege kiri muri aka […]
Yanze kwishyura amafaranga y’ibitaro kubera ko umugore we yabyaye umwana udashamaje
Umugabo wo mu gihugu cya Nigeria yanze kwishyura amafaranga y’ibitaro, nyuma y’uko umugore we yibarutse umwana ufite isura idashamaje. Mu butumwa uyu mugabo yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook, yavuze ko ari mu bubabare n’agahinda gakomeye, yibaza niba koko ari we se w’uriya mwana umugore we yibarutse. Uyu mugabo yavuze ko umwana yibarutse ari mubi […]
Nyamasheke: Umurambo w’umugabo watoraguwe mu mugezi, birakekwa ko yishwe
Mu masaa kumi n’ebyiri n’igice z’igitondo zo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2020, ni bwo umuturage wari wazindukiye mu mirimo ye yasanze umurambo w’umugabo witwaga Karemera Fabien w’imyaka 54 y’amavuko mu mugezi witwa Nyirakannyogorero mu mudugudu wa Nyabihanga, akagari ka Mutongo mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, abamwishe bakaba bagishakishwa. Amakuru Bwiza.com yahawe […]
Abasirikare 10 ba Nigeria biciwe mu gitero bagabye ku mutwe w’iterabwoba wa ISWAP
Abasirikare 10 ba Nigeria biciwe mu mirwano yabahuje n’intagondwa z’Abayisilamu mu Leta ya Borno, iherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba, mu gihe umusirikare umwe yafashwe bugwate nk’uko byemezwa n’amakuru yavuye mu nzego z’umutekano. Iyi mirwano yabaye kuwa Mbere ubwo itsinda ry’abasirikare ryagabaga igitero ku nkambi y’abarwanyi b’umutwe wa Leta ya Kisilamu muri Afurika y’Uburengerazuba (ISWAP) mu giturage […]
Ryaba ari iherezo ry’umuvumo w’Igikomangoma cya Kigeli IV Rwabugiri kuri Nyaruguru?

Umuhungu w’umwami Kigeli IV Rwabugiri witwaga Muhigirwa yari umutware wa Nyaruguru mu kinyejana cya 19, mbere yo gupfa yiyahuye, akaba yari yarayivumye ngo ntikaramye (kurama) umutware. Ubundi Muhigirwa yari afite nyina witwaga Nyiramparaye. Ariko amakuru avuga ko atari yarabyawe na Rwabugiri kuko nyina yahatashye amufite. Rwabugiri afata Muhigirwa nk’umwana we nk’uko na we yari yarabikorewe […]
Perezida Magufuli yatunguranye k’umwanzuro yafatiye uwadidimanze ari kurahira
Perezida wa Tanzania, Dr Joseph Pombe Magufuli yatesheje agaciro indahiro ya Minisitiri wungirije ushinzwe ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, Francis Ndulane wagize ukudidimanga ubwo yarahiraga. Ndulane yarahiriye uyu mwanya kuri uyu wa 9 Ukuboza 2020, ariko Perezida Magufuri avuga ko indahiro ye ataribuyakire kuko ngo “yadidimanze.” Ni mu muhango wabereye Dodoma. Kugeza ubu ntibizwi niba Ndulane azasubiramo […]
Rwamagana: Urubyiruko rwasigajwe inyuma n’amateka rurashinja ubuyobozi kurwima ibikoresho rwemerewe na leta
Urubyiruko rwasigajwe inyuma n’amateka rwo mu Mudugudu wa Bigabiro mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro, ruratakamba rusaba guhabwa ibikoresho rwemerewe na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) rumaze kwigishwa imyuga mu mwaka w’2017. Abo basore n’inkumi boherejwe mu Karere ka Ka Ruhango mu Ntara y’Amajyepfo muri Mata 2017 barangije amasomo y’imyuga y’ubudozi, gutenganya imisatsi ndetse […]
USA: Umucamanza yategetse CIA guhishura amajwi yafashwe mu iyicwa rya Khashoggi
Umucamanza wa New York kuri uyu wa Kabiri yategetse inzego z’ubutasi za Leta Zunze Ubumwe za Amerika kwemera ko zibitse inyandiko na cassette iriho amajwi yafashwe ubwo umunyamakuru Jamal Khashoggi yicwaga mu 2018. Umucamanza yanategetse Ikigo cy’ubutasi cya CIA n’Ibiro by’Umuyobozi w’Ubutasi bw’Igihugu (ODNI) gusobanura impamvu babitse iyi cassette ndetse CIA isabwa raporo kuri ubu […]
Mugisha MoĂŻse aravuga ko hari bagenzi be bafite umugambi wo kumwica
Mugisha MoĂŻse uheruka kwegukana Isiganwa ry’amagare ryo muri Cameroon rya Grand Prix Chantal Biya, yavuze ko hari bagenzi be bakinana mu kipe ya Skol Adrien Cycling Academy bafite umugambi wo kumwica. Yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu, mu kiganiro yagiranye na Radio 10. Ni nyuma yo gusesa amasezerano muri iyi kipe kubera ubwumvikane buke yagiye agirana […]
Umuturage ntagomba kwishyura serivisi itangirwa ubuntu – Umuvunyi Mukuru

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine, arasanga Abanyarwanda bakwiye kongera mu muco wabo ihame ryo kwirinda kwishyura serivisi zitangirwa ubuntu, ndetse yibutsa ko gutanga serivisi mbi, no gusiragiza umuturage ari bimwe mu byuho bya ruswa. Ibi Umuvunyi Mukuru yabitangaje kuri uyu wa Gatatu, ubwo hatangizwaga Icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, hizihizwa Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Kurwanya Ruswa, uba buri […]
Rubavu: Ikibazo cy’isambu yo mu 1959 Kagame yasabye gukemura, gikomeje kuba ingume
Ku wa 10 Gicurasi 2019 ubwo Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagendereraga akarere ka Rubavu, umuturage witwa Ntibankundiye Patrick yamugejejeho ikibazo kijyanye n’isambu y’ababyeyi be yavugaga ko yambuwe n’uwitwa Uwimana Solange. Ntibankundiye yagaragarije Umukuru w’Igihugu ko gukurikirana iyi sambu byatumye umubyeyi we, Urimubenshi Thomas aburirwa irengero, ndetse na we akaba yaragiye afungwa bya hato na […]
Gen. Kainerugaba akomeje guterana amagambo na Dr. Besigye
Uguterana amagambo hagati ya Rtd. Col. Dr Kizaa Besigye n’umuhungu wa Perezida Museveni akaba n’umujyanama we mu bya gisirikare, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba gukomeje gufata indi ntera. Byatangiye ubwo Besigye yavugaga ku masezerano yahawe muka Gen. Muhoozi, Charlotte binyuze muri kompanyi ye. Wasoma: https://bwiza.com/?Umuhungu-wa-Museveni-yasabye-Besigye-kumurekera-umugore Kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukuboza 2020, Gen. Kainerugaba kuri […]
Smartphones zikorerwa mu Rwanda zigiye koherezwa ku isoko ryo mu Bwongereza
Telephone ngendanwa zo mu bwoko bwa Smartphone zikorerwa mu Rwanda n’uruganda rwa Mara Phones zigiye koherezwa ku nshuro ya mbere ku isoko ryo mu Bwongereza. Icyiciro cya mbere cy’izi telephone kigiye koherezwa nyuma yo kugena Livewire nk’ikigo kizakwirakwiza izi telephone za Mara Phones mu Bwongereza. CEO wa Livewire, Richard Gallant ati: “Mara Terefone iha abaguzi […]
Iran yafashe abakekwaho kwica umuhanga wayo mu bijyanye n’intwaro za kirimbuzi

Igihugu cya Iran kiratangaza ko cyamaze guta muri yombi abantu benshi bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’umuhanga wacyo mu gukora intwaro za kirimbuzi, Mohsen Fakhrizadeh wishwe mu kwezi gushize nk’uko byatangajwe n’Ibiro Ntaramakuru, ISNA, kuri uyu wa Kabiri. “Abakoze ubwo bwicanyi, bamwe muri bo bakaba baramenyekanye ndetse bakanafatwa n’inzego z’umutekano, ntibazahunga ubutabera,” ibi byatangajwe n’umujyanama […]
Singapore: Ambasade y’u Rwanda iravuga ku birego byo kwinjiza intasi zitoteza abarwanya ubutegetsi
Ambasade y’u Rwanda muri Singapore yashyize hanze itangazo rivuga ko ibirego by’uko yinjiza intasi zigamije kwibasira abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ari ibigamije gusebya Leta. Muri iki gihe, hari ibirego ko za ambasade z’ u Rwanda zinjiza intasi zigamije kwibasira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki gihugu. Muri iri tangazo ryo kuwa Mbere tariki 7 Ukuboza 2020, nk’uko […]
Nyamasheke: Ntibumvikanye na Visi Meya ku byiciro bishya by’ubudehe bashyizwemo

Tariki ya 4 Ukuboza 2020 ku rwego rw’igihugu ni bwo abaturage batangiye gushyirwa mu byiciro by’ubudehe bishya, gusa hakomeje kumvikana impaka n’amakimbirane bivuka hagati yabo n’abayobozi (mu midugudu, mu tugari no mu mirenge) bitewe n’uko babashyira mu byo batifuza, bavuga ko “bitajyanye n’ubushobozi bwabo”. Inkuru nk’izi zumvikanye mu turere dutandukanye mu gihugu, BWIZA ibasha kugera […]
Major (Rtd) Mudhatiru yasabye urukiko guca inkoni izamba
“Nciye bugufi imbere yanyu mbasaba imbabazi kandi nsaba imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange. Mu bushishozi bwanyu muzace inkoni izamba munyorohereze ibihano. Harakabaho ubutabera,” ibi ni ibyatangajwe na Major (Rtd) Habib Mudhatiru, ufatwa nk’ukuriye itsinda ry’abarwanyi 32 b’umutwe wa P5 urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, ubwo yasaba urukiko kuzamugabanyiriza ibihano. Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo hasozwaga […]
Ingabo za Ethiopia zarashe ku bakozi ba LONI
Ingabo za Ethiopia zarashe ku bakozi b’umuryango w’abibumbye (ONU/UN) ndetse zirabafunga, nyuma yuko batwaye imodoka bakarenga kuri za bariyeri (barrières) muri leta ya Tigray iberamo imirwano, nkuko byemejwe n’umuvugizi wa leta, Redwan Hussein.Automatic word wrap Yongeyeho ko iryo tsinda ry’abakozi ba ONU ryarenze ku mabwiriza yo kutagera muri ako karere. Kuva ku itariki ya 4 […]
Uwari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda yahawe akazi mu Rukiko rw’Ikirenga rw’u Bushinwa
Uwahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga rwa Uganda, Hon. Bart Katureebe Magunda, yahawe akazi mu Rukiko rw’Ikirenga rw’u Bushinwa nyuma y’amezi atandatu avuye mu kazi ke. Muri uru rukiko rwo mu Bushinwa, Hon. Katureebe azaba ari umwe mu bagize akanama k’inzobere mu gukemura amakimbirane mpuzamahanga ashingiye ku bucuruzi mu gihe cy’imyaka ine. “Bart Katureebe yagizwe umwe […]
Manchester United yatsinzwe na Leipzig, isezererwa muri UEFA Champions league
Ikipe ya Manchester United yasezerewe muri UEFA Champions league itarenze amatsinda, nyuma yo gutsindwa na RB Leipzig yo mu Budage ibitego 3-2. Ni Manchester United yagaragaje ukurwana kugeza ku munota wa nyuma, gusa ibitego bibiri yatsinze mu minota ya nyuma ntibyari bihagije kugira ngo igere muri 1/8 cy’irangiza. Icyizere cya Manchester United yari yaratangiye ririya […]
Nyamasheke: Barizezwa imicungire myiza y’umutungo wabo nyuma y’imyaka myinshi y’ibihombo

Abanyamuryango b’ikigo cy’imari Bushenge SACCO kiri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, baravuga ko nyuma y’imyaka 10 y’imicungire mibi y’umutungo wabo yanagiye yivangwamo n’ubuyobozi bw’uyu murenge byabereye intandaro y’itabwa muri yombi ry’abagiye bayiyobora n’uwayoboraga uyu murenge mu myaka ishize, abandi bagahunga ubu bikaba bitazwi aho baherereye, basaba ubuyobozi bushya gushyira imbere imicungire myiza […]
Gen Otafiire yavuze ko atazemera ko Bobi Wine ayobora igihugu yarwaniye imyaka 6
Gen Kahinda Otafiire, Minisitiri wa Uganda ushinzwe Afurika y’Iburasirazuba, yabwiye Bobi Wine gukomeza kubyina no kuririmba, ngo kuko atarwaniye Uganda imyaka itandatu kugira ngo iyoborwe n’uriya muhanzi. Yabitangaje kuri uyu wa Kabiri ubwo yari yaherekeje Perezida Yoweri Museveni mu gace ka Kashenyi, aho yiyamamarije. Gen Otafiire yagaragaje ko kuyobora Uganda atari irushanwa ry’imyidagaduro, ko ahubwo […]
PSG vs Basaksehir: Umusifuzi yatutse umwirabura, abakinnyi bose bava mu kibuga

Umukino wahuje Paris Saint Germain na Istanbul Basaksehir mu irushanwa rya UEFA Champions League, wasubitswe iminota igera kuri 40 bitewe n’umusifuzi wa kane watutse mu buryo bw’ivanguraruhu umunya-Cameroon, Pierre Webo. Pierre Webo wabaye rutahizamu wa Cameroon, ubu ni umutoza wungirije wa Basaksehir. Umusifuzi ushinjwa kumutuka ni umunya-Romania Sebastian Coltescu, bikaba byavuyemo guterana amagambo hagati yabo […]