Byakomeye! Abandi bantu babiri bishwe na COVID-19, handura 100

Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko mu gihugu habonetse abantu 100 banduye icyorezo cya Covid-19, mu gihe abo cyahitanye ari babiri. Abarwayi bashya babonetse barimo 52 b’i Kigali, 21 b’i Rubavu, 9 b’i Huye, 7 bo mu Ruhango, 4 b’i Rusizi, 4 b’i Muhanga, 2 bo mu Gakenke n’umwe w’i Rwamagana. Abitabye Imana […]

Abakinnyi b’umupira w’amaguru bangana urunuka (Amafoto)

messi-ronaldo-mediamiser-678x381_1_.jpg

Mu gihe bizwi ko umupira w’amaguru uhuza ingeri z’abantu batandukanye bakishima, rimwe na rimwe ujya unabonekamo amakimbirane atandukanye yaba ashingiye ku myemerere, ku ruhu, amadini ndetse n’ibindi bitandukanye; bikaba intandaro yo kugira ngo abantu bahinduke abanzi. Aya makimbirane hari abayagirana akarangira, mu gihe hari n’ababikirana inzika ku buryo icyari akantu gato birangira gihindutse inzigo. Ni […]

Abagabo bacitse ururondogoro kubera uburanga budasanzwe bw’umuzunguzayi (Amafoto)

20201208092154_-1662605041_6578029619279543797_640_800_85_webp.jpg

Umukobwa w’umuzunguzayi yatumye abakoresha imbuga nkoranyambaga biganjemo abagabo bacika ururondogoro, nyuma y’amafoto ye yagiye hanze azunguza Cocoa (amapapayi). Amafoto y’uyu mwari wo muri Ghana yagiye hanze, amugaragaza yikoreye amapapayi ku rutaro yambaye ikanzu itukura igaragaza imiterere y’igice cye cyo hasi, ibyatumye abagabo benshi bacika ururondogoro batangarira amabuno ye. Abenshi mu bagabo bahurije ku kuba umukobwa […]

RDC: Umuyobozi w’Umujyi wa Buji-Mayi yitandukanyije n’ishyaka rya Joseph Kabila

Umuyobozi w’Umujyi wa Mbuji-Mayi, Louis d’Or Ntumba Tshiapota, kuri uyu wa Gatanu, itariki 11 Ukuboza 2020, yatangaje ko asezeye mu ishyaka PPRD, rya Perezida Joseph Kabila, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru iwe mu rugo. Yagize ati: “Urebye uko ibintu bimeze ubu, reka mbabwire uko ntekereza kuri uku kuri. Icyerekezo cyanjye no kwizirika kuri Kasai y’Iburasirazuba, ubutaka […]

Mohammed Adil utoza APR FC yarahiriye kujyana Radiyo Rwanda mu nkiko

Umunya-Maroc, Mohammed Adil Erradi utoza APR FC, yarahiriye kujyana mu nkiko Radiyo Rwanda ashinja gutesha agaciro ibya ngombwa bye by’ubutoza binyuze mu munyamakuru wayo. Mu minsi ishize ubwo APR FC yiteguraga Gor Mahia yo muri Kenya mu mukino ubabanza w’ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions league, havuzwe amakuru y’uko umutoza Adil ashobora kudatoza uwo mukino kubera […]

Hari abakekwaho jenoside bavuga ko bapfuye kandi bakiriho

Umuvugizi w’Ubushinjacyaha bw’ u Rwanda, Faustin Nkusi avuga ko hari abakekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bajya batanga amatangazo ko bapfuye kandi bacyidegembya. Kuri ubu abantu barindwi biyongere ku bantu bakekwaho jenoside muri uyu mwaka wa 2020 bari ku Isi hose. Aba baragera ku 1,145 ndetse ngo bashobora kwiyongera mu gihe hari […]

Dr Sezibera yahawe imirimo mishya muri Commonwealth

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth), Patricia Scotland, kuri uyu wa Gatanu yatangaje amazina y’intumwa zidasanzwe ze, zirimo Umunyarwanda Dr Richard Sezibera, zigomba guteza imbere indangagaciro n’amahame by’umuryango ku Isi hose. Aba bantu uko ari bane bazibanda ku bintu by’ingenzi bigamije gushyigikira no gufasha ibihugu 54 bigize umuryango wa Commonwealth n’abaturage miliyari 2,5 […]

Kagera: Abakobwa basabwe kuzajya batanga inkwano

Umuyobozi mu Ntara ya Kagera mu Mujyi wa Bukoba, Kadole Kilugala avuga ko abakobwa bakwiriye kuzajya batanga inkwano mu rwego rwo kugira ngo hirindwe ibibazo biri mu ngo. Kadole yatangarije EATV ko kuba abasore aribo bonyine batanga inkwano bituma abakobwa bahohoterwa nyuma yo gushaka. Uyu mugore ati ” Ni ngombwa ko mu muryango mugari wacu […]

Nigeria iri kugurisha kuri internet indege 20 z’intambara za MiG-21

nigerian-air-force-c-130.jpg

Igihugu cya Nigeria cyashyize ku isoko indege z’intambara zigera kuri 20 zo mu bwoko bwa MiG 21 zari zisigaye mu bubiko bw’Igisirikare kirwanira mu kirere, aho ziri kugurishwa kuri internet bigizwemo uruhare n’ikigo cyo muri Amerika Inter Avia Group, ariko nta biciro byashyizwe ahagaragara n’abagurisha. Iyi nkuru dukesha urubuga rwa Africanmilitaryblog iravuga ko nubwo izi […]

Ubumwe bw’u Burayi bwongereye igihe cy’ibihano byafatiwe Abanyekongo 11

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bwafashe icyemezo cyo kongera mu gihe cy’umwaka ibihano byafatiwe Abanyekongo bahoze bakomeye mu butegetsi bwa Kabila bikazageza ku itariki 12 Ukuboza 2021. Ni icyemezo Ubumwe bw’u Burayi bwafashe kubera ibyaha byo guhonyora uburenganzira bwa muntu byakozwe mbere y’amatora yo mu 2018 nk’uko iyi nkuru dukesha urubuga Mediacongo.net ikomeza ivuga. Urutonde […]

Amajyepfo: abakabakaba 500 barajwe muri Stade barenze ku mabwiriza yo kwirinda covid-19

img-20201212-wa0008.jpg

Abantu 494 bo mu Ntara y’Amajyepfo biganjemo abatwara ibinyabiziga, abanyamaguru n’abandi basanzwe mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, barajwe muri Stade banatanga amande. Bafashwe guhera saa yine z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 11 Ukuboza 2020. Mu Ntara y’Amajyepfo hose hafatiwe abantu 494, imodoka 24 na moto 13, naho mu […]

Ntacyo mpfana na Museveni cyangwa umugore we- Gen. Tumukunde

Umukandida ku mwanya wa Perezida muri Uganda, Rtd. Lt. Gen. Henry Tumukunde avuga ko abantu badakwiriye gukomeza gushyiraho isano idahari hagati ye na Perezida Museveni wa Uganda ndetse n’umufasha we, Janet Kataha Museveni. Ubwo yari ageze muri Teso yiyamamaza, yagarutse kuri aya makuru. Avuga ko ibi ari ibihuha kandi ngo niyo iyi sano yaba ihari, […]

Abarundi babyukiye mu myigaragambyo hirya no hino mu gihugu – Amafoto

epbohgyw4aeimt3.jpg

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki 12 Ukuboza 2020, hirya no hino mu gihugu cy’u Burundi habaye imyigaragambyo ikomeye yo gushyigikira icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye cyo gukura iki gihugu mu bihugu birangwamo umutekano mucye. Uru rugendo rwateguwe na sosiyete sivile, rwo gushima ko u Burundi bwakuwe muri gahunda z’Akanama k’Umutekano ka Loni, rwatangijwe n’amasengesho yo gushimira Imana […]

Uwatoje Amavubi akurikiranweho gufata ku ngufu

Umutoza w’ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru ya Zambia Milutin ‘Micho’ Sredojevic akurikiranweho gufata umugore ku ngufu muri Afurika y’Epfo. Uyu munya-Serbia w’imyaka 51, wigeze no gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, ku wa Gatanu yitabye urukiko rwa New Brighton muri Afurika y’epfo, aza kurekurwa atanze ingwate ingana n’amadolari y’Amerika 660 (arenga 651,000Frw). Ibyo birego bibiri ashinjwa […]

Nyakwigendera Chadwick Boseman agiye kugaruka mu gice cya 2 cya Black Panther

8179c51f4ae86f1b31e22ff1dd20e994.jpg

Inzu kabuhariwe mu gutunganya filimi, Marvel Studios, yemeje ko nta muntu uzasimbura nyakwigendera Chadwick Boseman mu gice cya kabiri cya filimi ye yakunzwe cyane izwi nka Black Panther. Chadwick yagaragaye nk’umukinnyi w’imana mu gice cya mbere cya Black Panther cyasohotse mu 2018 yitwa T’challa, wari Umwami wa Wakanda. Yitabye Imana ku itariki 28 Kanama 2020 […]

Sgt. Robert yaba azahabwa ibyo yasabye Uganda

Mu mpera z’ukwezi k’Ugushyingo 2020, hamenyekanaye amakuru ko Sergeant Major Robert Kabera mu Ngabo z’ u Rwanda (RDF) akitwa Sergeant Robert mu buhanzi yatorotse igihugu ahunga icyaha akekwaho cyo gufata ku ngufu umukobwa we w’imyaka 15. Nyuma y’igihe gito, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwashyize hanze itangazo buvuga ko bwatangije iperereza ku cyaha Sergeant Robert akekwaho. Ibi […]

Amatora yacu azaba mu mahoro, ntawe uzaduhungabanya- Museveni

Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yashimangiye ko amatora y’Umukuru w’igihugu ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha azaba mu mahoro, ndetse ko nta n’umuntu n’umwe ushobora kuzayahungabanya. Ibi Museveni yabitangaje mu gihe muri Uganda hari icyoba cy’uko nyuma y’amatora hashobora kuzaduka imvururu, kubera kubera kutemera ibizaba byayavuyemo kuri bamwe mu bakandida. Amarenga y’imvururu zishobora kwaduka muri […]

Gatsibo: Umwarimu aravugwaho gufatwa avuye kwiba igitoki, ubuyobozi bukavuga ko abeshyerwa

Umwarimu witwa Niyongira Jean Paul wigisha mu ishuri ribanza mu rwunge rw’amashuri rwa Kageyo, mu murenge wa Kageyo w’akarere ka Gatsibo; aheruka gufatwa yikoreye igitoki n’ibishyimbo by’ibitonore bivugwa ko yari avuye kwiba. Byabaye ku mugoroba wo ku wa Kane Tariki ya 10 Ukuboza, mu mudugudu wa Kinyana uriya mwarimu atuyemo, mu kagari ka Nyagisozi ho […]

Burundi: Imirambo itatu harimo uw’uruhinja yasanzwe mu kabari

Muri iki cyumweru mu gihugu cy’u Burundi mu kabari hasanzwe imirambo itatu, harimo uw’uruhunja rw’icyumweru y’abantu hataramenyekana neza uko bapfuye. Iyi mirambo yasanzwe mu gitondo cyo kuwa Gatatu mu kabari gaherereye mu mudugudu wa Masango, muri Komini n’Intara ya Muramvya (mu Burundi rwagati). Abaturage barakeka ko izi mfu zakomotse kubwumvikane bucye kuwaba yari se w’uyu […]

Umusirikare wa UPDF yakatiwe imyaka isaga 50 y’igifungo

Umusirikare mu Ngabo za Uganda (UPDF) yakatiwe imyaka 51 y’igifungo nyuma y’aho urukiko rwa gisirikare rumuhamije icyaha cyo kwica arashe abantu batatu ku itariki 10 Gashyantare mu Mujyi wa Gulu, nyuma y’amakimbirane ashingiye ku butaka. Lance Cpl Geoffrey Okello Onek wabarizwaga muri Division ya 4 ya UPDF muri Gulu, yishe Beatrice Ajok w’imyaka 52 n’abahungu […]

Min. Shyaka avuga ko bishoboka ko bamwe bakwizihiza Noheli n’Ubunani bari muri Guma mu rugo

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase, yagaragaje ko bishoboka cyane ko bimwe mu bice bigize igihugu bishobora gusubira muri Guma mu Rugo mu gihe cyose ubwandu bw’icyorezo cya Covid-19 bwaba bukomeje kwiyongera. Ibi Minisitiri Shyaka yabigarutseho ubwo yari mu kiganiro yagiranye na Radiyo y’igihugu aho yabajijwe niba bishoboka ko bimwe mu bice by’igihugu byasubizwa mu […]