Clement TheVibe icyizere cy’ejo hazaza mu muziki w’ u Rwanda
Mbarushimana Clement uzwi nka Clement Thevibe ni umusore w’Umunyarwanda, wabonye izuba tariki 05/Nzeri/ 1998, ubusanzwe ni umucuranzi w’inanga za kizungu ( Guitar) aho asanzwe acuranga guitar solo ndetse na acoustic. Gusa kuri ubu uyu musore wavukiye mu mujyi wa Kigali yatangiye urugendo rwa muzika nk’umuririmbyi mu njyana ya RNB. Clement Thevibe yatangiye urugendo rwe rwa […]
Kigali yagumishijwe muri Guma mu Rugo kugeza mu cyumweru gitaha

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Kabiri iyobowe na Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yemeje ko Umujyi wa Kigali uguma muri gahunda ya Guma mu Rugo kugeza ku wa 08 Gashyantare. Ni nyuma y’inama yari yateranye ku wa 18 Mutarama yemeje ko Kigali ijya muri gahunda ya Guma mu Rugo, mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira […]
Gicumbi: Inka y’umuturage yabyaye inyana ifite isura y’ingurube
Inka y’umuturage witwa Ndikuye wo mu murenge wa Manyagiro, yabyaye inyana ifite isura y’ingurube mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri. Iyi nka yabyaye ifite amezi atanu ariko yari yaratangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi ari nabwo bwatumye ibyara igihe kitaragera. Umuvuzi w’amatungo, Gabiro Eric wabyaje iyi nka yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko kubyara inyana imeze gutyo byatewe […]
Perezida wa Diaspora Nyarwanda ku rwego rw’Isi ari gukorwaho iperereza na RIB
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahamagaje Perezida wa Diaspora Nyarwanda witwa Daniel Murenzi uvugwaho gukoresha nabi umutungo wa Diaspora ubarirwa muri miliyari 2 z’Amanyarwanda. Aya makuru yemejwe n’umuvugizi wa RIB Dr Thierr Murangira avuga ko Murenzi yitabye uru rwego mu bihe bitandukanye agahatwa ibibazo. Yasobanuye ko yahamagajwe nyuma y’aho aba Banyarwanda baba hanze y’igihugu bamuhaye amafaranga bamushinje […]
Menya indirimbo iri gukora ku mutima wa Ange Kagame muri ibi bihe

Umukobwa w’umukuru w’igihugu, Ange Ingabire Kagame yashyize hanze ko indirimbo y’umuhanzi wo muri Nigeria, Omah Lay yitwa ” Godly” ari yo arimo yiyumvira muri ibi bihe. Uyu mubyeyi w’umwana umwe w’umukobwa kuri Twitter (https://twitter.com/AngeKagame) yavuze ko iyi ndirimbo ari nk’umugenzo wa mugitondo aho bigeze. Ingingo yumvikanisha ko ayumva kenshi. Yagize ati ” Ndimo kumva ‘Godly’ […]
Madamu Ndayishimiye yabyukije Miss Burundi yari imaze imyaka 4 itaba (Amafoto)

Madamu wa Perezida w’u Burundi, Angeline Ndayubaha, kuri uyu wa Kabiri yatangije irushanwa ryo gushaka Nyampinga w’u Burundi w’uyu mwaka wa 2021, nyuma y’imyaka ine ritaba. Ni mu muhango wabereye muri Hoteli ya Royal Palace Burundi iherereye i Bujumbura. Mu ijambo rye, Madamu wa Perezida Ndayishimiye yasabye abayobozi gufasha intara bayoboye gukangurira abakobwa bujuje ibisabwa […]
Umukobwa yaburiye abakobwa bafite abakunzi batabakubita
Umukobwa wo muri Nigeria yumvikanye mu mashusho ku mbuga nkoranyamabaga avuga ko abakobwa bafite abasore bakundana ariko bakaba batabakubita cyangwa ngo bagire ikindi gikorwa kibi babakorera, bafite ikibazo. Uyu mukobwa avuga ko umukobwa ufite umukunzi utamuhohotera, aba amwihishemo, ko ” aba atamukunda bya nyabyo. Aba ari uburyarya. Aba agomba kukwereka uwo ari we.” Avuga ko […]
Ibihugu 10 bya mbere bifite igisirikare gikaze muri Afurika ikoresha Igifaransa

Nk’uko byari bimeze mu mwaka ushize, igihugu cya Misiri, kinakoresha Igifaransa, kiracyaza imbere ku mugabane wa Afurika mu kugira igisirikare gikomeye n’abasirikare bose hamwe 930,000, barimo abari mu kazi 450,000. Gifite indege z’intambara zigera ku 1053, ibimodoka bya burende 11,000 n’ingengo y’imari ya miliyari 10 z’Amadolari. Igihugu cya Algeria nicyo gikurikiraho mu bihugu byo muri […]
RDC: Perezida wa Senat aragerwa amajanja n’Umushinjacyaha Mukuru
Ubushinjacyaha Bukuru bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bwatangiye gukurikirana Perezida Senat, Alexis Thambwe Mwamba, ukekwaho kunyereza umutungo w’igihugu. Ifungurwa ry’iyi dosiye ryasobanuwe kuri uyu wa Kabiri havugwa ko ku itariki ya 06 Mutarama 2021, Thambwe yasohoye mu izina rya Senat sheki 3, imwe ya miliyoni 2 z’Amayero, indi ya miliyoni y’Amadolari n’indi ya miliyoni […]
Abakire 10 ba mbere muri Afurika mu 2021
Urubuga Forbes rwashyize hanze urutonde rw’abakire 10 ba mbere muri Afurika mu 2021. Imyaka ikomeje kwikurikiranya ko umuntu wa mbere ukize muri Afurika ari Umunya-Nigeria, Aliko Dangote ufite miliyari 12 na miliyoni imwe y’amadolari ya Amerika. Dangote araza imbere kuko kompanyi ye Simi yungutse agera kuri miliyari ebyiri z’amadolari ugereranyije n’umwaka ushize. Dore uko bakurikirana: […]
Abahanga ba Afurika mu nsengero, aho gushakisha urukingo rwa Covid-19?

Nyampinga w’u Rwanda wegukanye ikamba mu 2016, Mutesi Jolly yibajije ku bahanga b’abashakashatsi bo ku mugabane wa Afurika avuga ko birirwa mu masengesho, aho gushakisha urukingo rwa Covid-19. Mu butumwa Miss Jolly yashyize ku rubuga rwa Twitter, avuga ko bibabaje kuba aba bahanga bakomeje kwibera mu nzu z’amasengesho, bakajya muri Guma mu Rugo, bakurikiza amabwiriza […]
Nafashije RPF ngo idatsindwa-Museveni
Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni ubwo ishyaka riri ku butegetsi mu Rwanda, Rwanda Patriotic Front (RPF) ryizihizaga isabukuru y’imyaka 15 rimaze rishinzwe, yavuze ko yatanze ubufasha ngo urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990 ngo iryo shyaka ritarutsindwa. Mu ijambo rye mu 2002, Museveni yavuze ko byamusabye gukora ibintu bibiri ku kibazo cy’u Rwanda; gufasha […]
Myanmar: Abadepite bose bafungiwe ahantu hamwe nyuma yo guhirika ubutegetsi
Amagana y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Myanmar bafungiwe mu kigo cyo mu murwa mukuru kuri uyu wa Kabiri nyuma y’umunsi umwe igisirikare gihiritse ubutegetsi kigafunga abanyapolitiki bakuru barimo perezida w’iki gihugu, Aung San Suu Kyi. Umwe mu badepite bavuganye n’Ibiro Ntaramakuru by’Abanyamerika, Associated Press, avuga ko we na bagenzi be bagera kuri 400 babashije kuvugana […]
Uganda: Gen Lokech yategetse CID kugaragaza vuba abantu bamaze amezi 2 barashimuswe
Umuyobozi Wungirije wa Polisi ya Uganda, Maj Gen Paul Lokech, yahaye amasaha 48 Urwego Rushinzwe Iperereza (CID) ngo rube rwamaze kugaragaza abantu bose baburiwe irengero nyuma yo gushimutwa n’inzego z’umutekano. Ni ibikubiye mu rwandiko Gen Lokech yandikiye Brig Gen Chris Damulira ukuriye ubutasi ku byaha muri CID na AIGP Grace Akullo uyobora Ishami Rishinzwe Iperereza […]
Zimbabwe: Umunyemari wabaye umudepite wari ufite abagore 12 n’abana 79 yishwe na Covid-19
Umunyapolitiki wo muri Zimbabwe, Luke Phibion Masamvu, wahoze ari umudepite uhagarariye Mutasa-North mu nteko, yapfuye ku myaka 62 y’amavuko azize Covid-19, ku itariki 30 Mutarama, asiga abagore be 12 n’abana 79. Luke Phibion yari umunyemari n’umunyapolitiki uzwi cyane mu Ntara ya Marondera, Bindura na Manicaland. Umuvugizi w’uyu muryango, akaba ari n’umuvandimwe wa nyakwigendera, John Masamvu, […]
UBUSESENGUZI: Abayobozi b’uturere baba bikorezwa urusyo
Ubusesenguzi bwerekana ko abayobozi b’uturere (ba Meya) baba bikorezwa urusyo, bushingiye ku mikorere yabo, uburyo bajya kuri izi nshingano n’uburyo bazivaho cyangwa se bazivanwaho. Ba Meya babiri; Nzamwita DĂ©ogratias uyoboye Akarere ka Gakenke na Habitegeko François uyoboye Akarere ka Nyaruguru ni bo bonyine barangije manda ebyiri, abandi bagiye begura, bagenzi babo bakeguzwa bitewe n’impamvu zitandukanye. […]
Umuntu wa mbere wanduye Sida yaba ari umusirikare wari mu Ntambara ya 1 y’Isi
Umuntu wa mbere ku Isi wanduye agakoko ka VIH gatera Sida yaba ari umusirikare w’Umufaransa wayanduye mu Ntambara ya Mbere y’Isi yose ayanduriye muri Cameroun nk’uko byashyizwe ahagaragara n’impuguke mu ndwara zandura n’ibyorezo wo muri Canada Dr Jacques PĂ©pin. Aya ni amakuru mashya yazanye yatangaje mu gitabo cye yise “Aux Origines du Sida”, aho yemeza […]
Umugore wa Bobi Wine yasanze abana be muri Amerika
Umugore w’umunyapolitiki Robert Kyagulanyi (Bobi Wine), Barbie Itungo kuri uyu wa 1 Gashyantare 2021 yasanze abana be muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA). Nk’uko Chimp Reports dukesha aya makuru yabitangaje, Itungo yagaragaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Entebbe mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala. Iki gitangazamakuru kivuga ko uyu mugore wari wambaye umupira w’umukara […]
Uganda: Umuyobozi w’Akarere arashinjwa gushaka gufata ku ngufu umunyeshuri muri KIU
Igipolisi cya Mbarara muri Uganda cyahamagaje Umuyobozi w’Akarere ka Isingiro, Jeremiah Kamurari ushinjwa kugerageza gufata ku ngufu umunyeshuri wiga muri Kaminuza Mpuzamahanga ya Kampala (KIU) washakaga ko amusinyira. Kamurari avugwaho kuba yarashutse uyu mukobwa w’imyaka 21 witwa Patricia Katushabe bagahurira muri Lodge akagerageza kumufata ku ngufu mbere y’uko abasha kumucika. Umuvugizi w’igipolisi muri iki gice, […]
Utubari twemerewe kongera gukora muri Afurika y’Epfo
Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyri Ramaphosa, yoroheje amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 mu gihugu cye arimo gukomorera icuruzwa ry’ibisindisha. Perezida Ramaphosa yatangaje iyoroshya ry’ariya mabwiriza, ubwo yishimiraga kwakira doze miliyoni z’inkingo za AstraZeneca zitezweho gutuma Afurika y’Epfo yigaranzura COVID-19. Yavuze ko igihugu kizaguma mu kiciro cya gatatu cya Guma mu Rugo, ariko avuga ko […]
Kigoma: Umugabo yakatiwe kumara umwaka atanywa inzoga
Urukiko rukuru muri Kigoma rwahanishije umugabo witwa Boniphace Kachila kumara amezi 12 atanywa inzoga nyuma yo guhamwa no kuba yarishe sebukwe, Ndolele Donansiano atabigambiriye. Kachila atuye ahitwa Kiyungwe muri Kasulu mu ntara ya Kigoma. Yishe sebukwe bari bahoze basangira inzoga kuwa 13 Kamena 2019 nyuma yo kurwana bitewe n’intonganya zabaye ubwo bari bamaze gusohoka mu […]
Rusizi: Byamenyekanye ko yiyahuriye muri kasho nyuma y’iminsi 14 aburiwe irengero
Polisi y’u Rwanda irakeka ko umugabo witwa Nsekanabo JoĂ«l w’imyaka 40 y’amavuko wari utuye mu Kagari ka Kinyaga, Umurenge wa Nkanka w’Akarere ka Rusizi, yiyahuriye muri kasho, mu gihe umuryango we uhamya ko wari umaze iminsi 14 waramubuze. Nk’uko umugore wa Nsekanabo witwa Mukamuganga Claudine yabitangarije Radio Ijwi rya Amerika dukesha aya makuru, hafi saa […]