Gatabazi JMV yagizwe Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gasana yongera kuba Guverineri

unnamed-11.jpg

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda kuri uyu wa 15 Werurwe 2021 yagize Gatabazi Jean Marie Vianney usanzwe ari Guverineri w’intara y’Amajyaruguru Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, amusimbuje Prof. Shyaka Anastase. Ni mu gihe Gasana Emmanuel wigeze kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo kuva mu 2018 kugeza muri Gicurasi 2020 yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba. Gasana Emmanuel asubijwe ku nshingano ya […]

Guma mu Karere yavuyeho, amasaha y’ingendo yongerewe_Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri

ewh_yfcwgaux9y9-90ba3.jpg

Kuri uyu wa 15 Werurwe 2021 mu biro bya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda (Village Urugwiro) hateraniye Inama y’Abaminisitiri, yafatiwemo ibyemezo bitandukanye byibanda ku cyorezo cya Covid-19. Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ni we wayoboye Inama y’Abaminisitiri Kimwe mu byemezo byafashwe byari byitezwe cyane harimo gukuraho gahunda ya Guma mu Karere; aho iyi nama yemeje […]

Guverinoma ya Zoe Kabila igiye kugabanya abanyamahanga, kuko babaye ‘uruvunganzoka’

Guverinoma ya Guverineri w’Intara ya Tanganyika muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Zoe Kabila yafashe icyemezo cyo gushakisha abanyamahanga baba mu mujyi wa Kalemie mu buryo butemewe n’amategeko, kugira ngo bose birukanwe. Iki cyemezo cyafashwe n’Inama y’Abaminisitiri ba Tanganyika yari iyobowe na Guverineri Kabila tariki ya 12 Werurwe 2021 nk’uko Radiyo Okapi yabitangaje. Nyuma […]

OMS yasabye ibihugu kudahagarika ikingira, mu gihe AstraZeneca ikomeje guteza impagarara

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), ryahamagariye ibihugu kudahagarika ibikorwa byo gukingira abaturage babyo COVID-19, mu gihe ibihugu byinshi bikomeje guhagarika guha abaturage babyo urukingo rwa AstraZeneca. Ubufaransa n’Ubudage kuri uyu wa Mbere byabaye ibindi bihugu bihagaritse guha abaturage babyo urukingo rwa AstraZeneca rwakozwe na Kaminuza ya Oxford yo mu Bwongereza. Ni nyuma y’ibindi […]

Les produits de Honey Hive interdit sur le marché

L’AutoritĂ© rwandaise des aliments et des mĂ©dicaments (Rwanda FDA) a demandĂ© Ă  tous les distributeurs, supermarchĂ©s et magasins de dĂ©tail d’arrĂȘter la distribution et la vente de produits Ă  base de miel sous le nom de marque Honey Hive et de retourner toutes les quantitĂ©s aux fournisseurs dans les 10 jours ouvrables. La dĂ©cision est […]

Abagande bakomoka mu Rwanda biyambuye izina ‘Banyarwanda’ bitewe n’ivangura bakorerwa

Inama y’Abagande bakomoka mu Rwanda yitwaga ‘Banyarwanda’ kuri uyu wa 15 Werurwe 2021 yahinduriwe izina bitewe n’ivangura abayigize bavuga ko bakomeje gukorerwa. Nk’uko Chimp Reports ibivuga, iki cyemezo cyafatiwe muri Serena Hotel iherereye mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala uyu munsi, ari nabwo iki cyemezo cyashyizwe mu bikorwa. Abagize iyi nama bemeje ko izina ‘Byanyarwanda’ […]

Umuyobozi muri minisiteri arafunzwe, aravugwaho kwakira ruswa ya 50,000 Frw

Udahemuka Jean Bosco, Umuyobozi ushinzwe Ubunyamabanga Bukuru muri Minisiteri y’Ibidukikije, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, kuva ku itariki 10 Werurwe nyuma yo gufatirwa mu cyuho yakira ruswa. Dr Thierry Murangira, Umuvugizi wa RIB yatangaje ko kuri ubu afungiye kuri Station ya RIB ya Nyamirambo mu gihe dosiye ye yashyikirijwe ubushinjacyaha. Ati “Uyu mugabo […]

Abanyamakuru n’abarimu ba kaminuza mu bakomerejweho gukingirwa Covid-19

Abanyamakuru bo mu Rwanda nabo kuri uyu wa Mbere bari mu bantu batangiye guhabwa urukingo rwa Covid-19 barimo n’abarimu bo muri kaminuza n’abacuruzi ba rimwe mu masoko yo mu nkengero z’umujyi wa Kigali. Abacuruzi babarirwa mu 1500 bo mu Gakiriro, mu masoko ya Gahanga na Karembure nibo bahawe urukingo rwa Covid-19 mu gikorwa cyabereye mu […]

Col. Sematama yemeje ko yihuje na Col. Makanika

sematama-2.jpg

Col Charles Sematama uherutse gutoroka igisirikare cya Repubulika ya Demukarasi ya Congo, yemeje ko yihuje na mugenzi we Col Michel Rukunda (Makanika) bakomoka mu bwoko bumwe bw’Abanyamulenge, bakaba bagamije kurinda abaturage kuko ngo “ntacyo Leta ikora”. Col Sematama aherutse kubitangariza radiyo BBC, ubwo umunyamakuru yamubazaga niba koko yarihuje na mugenzi we nk’uko byavugwaga. Yamusubuje ati: […]

Bobi Wine yatawe muri yombi

ewgtimswqaaoiyz.jpg

Umunyapoliki utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Uganda Robert Kyagulanyi, uzwi nka Bobi Wine, yafashwe ahita afungwa ubwo yari mu myigaragambyo i Kampala. Uyu munyepolitiki yari ayoboye itsinda ry’abadepite bo mu ishyaka rye, National Unity Platform, mu myigaragambyo yo kwamagana gufungwa no kunyuruza abamushyigikiye kuva mbere, mu gihe na nyuma y’amatora yo kuwa 14 Mutarama 2021. Ibinyamakuru […]

Burundi: Ikigo Al Hamra cyo muri UAE kigiye gufasha SNR gukumira ubutasi

Mu gihe hakomeje kugaragara urwikekwe hagati y’u Burundi n’u Rwanda nubwo rwagiye rugabanyuka kuva mu mwaka ushize, u Burundi ngo buracyafitiye amakenga u Rwanda kubw’ibyo bikaba bivugwa ko ubutasi bw’iki gihugu kuri ubu bwahaye akazi ikigo cyo muri UAE kizobereye gukumira ubutasi ngo kibufashe gutahura ibikorwa by’ubutasi ku butaka bwabwo. Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo […]

Ingabo za Afurika y’Epfo mu myitozo yo kurwanira mu mashyamba mbere y’ubutumwa bushya muri RDC – Amafoto

43-sa-brigade.png

Abasirikare b’intoranwa mu Gisirikare cya Afurika y’Epfo bo muri Brigade ya 43 bamaze iminsi bahugiye mu myitozo ikaze yo kurwanira mu mashyamba n’imijyi mu gihe bitegura koherezwa muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo nk’ingabo zidasanzwe zigomba gufasha MONUSCO guhangana n’imitwe yitwaje ibirwanisho yigize akaraha kajya he. Iyi myitozo iri kubera ahitwa Entabeni hafi ya Thohoyandou […]

Rusizi: Urubyiruko rukora ubucuruzi bwambukiranya imipaka rwasabwe kudapfusha ubusa amahirwe rufite

N’ubwo rumwe mu rubyiruko ruturiye imipaka mu Karere ka Rusizi usanga ruvuga ko rwugarijwe n’ubushomeri n’ubukene kubera kubura icyo rukora n’icyo rukoze ntirukibyaze umusaruro utubutse kubera igishoro kidafashe, ubuyobozi bw’aka karere na bamwe mu bafatanyabikorwa bako bavuga ko hari amahirwe menshi y’iterambere mu ishoramari rufite rutamenya kubyaza umusaruro, rugasabwa gukanguka rukagura imitekerereze kugira ngo rukore […]

Umugore wa Perezida wa Syria ashobora kwamburwa ubwenegihugu bw’u Bwongereza

asma-bashar-al-assad.jpg

Igipolisi cyo mu Bwongereza cyatangije iperereza ku birego bishinja Asma al-Assad, umugore wa Perezida wa Syria, Bashar al-Assad gushoza no gushishikariza ibikorwa by’iterabwoba muri Syria. Asma al-Assad, usanzwe ufite ubwenegihugu bw’u Bwongereza n’ubwa Syria, ashobora kwamburwa ubu bwenegihugu bw’u Bwongereza mu gihe yahamwa n’icyaha nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza. Igipolisi cy’u Bwongereza kuri iki […]

Umunyamakuru Cyuma Hassan avuga ko adateze guhindura imikorere nyuma yo gufungurwa

screen-shot-2020-03-20-at-9.53.25-pm.png

Umunyamakuru Niyonsenga DieudonnĂ© uzwi nka Cyuma Hassan avuga ko nyuma yo gufungwa amezi 11 akagirwa umwere, atazahindura uko yakoraga akazi ke. Mu kiganiro na BBC, Cyuma yavuze ko azakomeza gukorera abaturage. Ati ” Nta kintu gishobora guhinduka na gitoya” mu buryo akoramo umwuga we. Ati: “Ngomba gukora umwuga nize, atari uko [umuntu] kanaka abishaka. Nzakomeza […]

Abantu 1100 bakekwaho ibyaha bya jenoside baridegembya, abenshi bari mu baturanyi

Umuyobozi w’ishami ry’Ubushinjacyaha rishinzwe gukurikirana aho abakekwaho ibyaha bya jenoside baherereye (GFTU), Jean Bosco Siboyintore, ku wa 12 Werurwe 2021 yatangaje ko hari abantu 1100 bakekwaho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi bacyidegembereza mu mahanga, abenshi bakaba bari mu bihugu by’abaturanyi. Yabitangarije mu mahugurwa y’abagize Inteko Ishinga Amategeko, yerekeye ku mahame yo kurwanya no guhana icyaha […]

RDC: Inzara iravuza ubuhuha muri Gereza ya Rutshuru, abagera ku 10 bamaze gupfa

Nibura abagororwa icumi bishwe n’inzara kuva mu ntangiriro za 2021 muri gereza nkuru ya Rutshuru iherereye muri Kivu y’Amajyaruguru . Abagize sosiyete sivile yo muri kariya gace batangaje aya makuru bagaragaza ko n’ubuvuzi bubi nabwo buri mu biri gutera izo mfu. Umuryango utegamiye kuri Leta wo muri Rutshuru witwa Badilika, usobanura ko aho bafungiye ari […]

Chameleone yakubise amaso polisi akizwa n’amaguru

Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone mu mpera z’icyumweru gishize yagaragaye ari ku muvuduko ahunga Polisi ya Uganda yakekaga ko yaba igiye kumuta muri yombi. Sqoop dukesha aya makuru ivuga ko Chameleone yari mu modoka ye, ageze ahitwa Kololo, ku kabari kitwa ‘DNA Lounge Kololo’ ashaka kugira icyo afata, ariko abari aho babona […]

CAR-Amafoto: Umutekano wari wakajijwe mu matora y’Abadepite

rca1.jpg

Muri Repubulika ya Centrafrica (CAR) kuri uyu wa 14 Werurwe 2021 habaye icyiciro cya kabiri cy’amatora y’abagize inteko ishinga amategeko. Aya matora yagombaga kubera rimwe n’ay’Umukuru w’Igihugu yabaye tariki ya 27 Ukuboza 2020 ariko bitewe n’ibibazo by’urugomo; amwe mu masite yarayahagaritse. Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza (Reuters) mu gitondo cyo kuri uyu wa 14 Werurwe, byatangaje ko […]

Rusesabagina wikuye mu rubanza, Sankara kuri Perezida wa Zambia na Gitifu ushinjwa amacakubiri; mu nkuru nyamukuru zaranze icyumweru yishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 8 Werurwe 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye, arimo ay’urubanza rwa Paul Rusesabagina, Sankara n’abandi 19 rwari rukomeje, ayiswe ibihuha yavugaga kuri Perezida Magufuli, aya Gitifu uvugwaho kubiba amacakubiri mu bakozi ayoboye n’ay’ubuzima yerekeye icyorezo cya Covid-19. Amakuru yakiranze ni akurikira: Rusesabagina yikuye mu rubanza rwe Paul Rusesabagina ukurikiranweho ibyaha 9 by’iterabwoba […]