Hamenyekanye uko mu 2011 Zlatan Ibrahimovic yishe intare muri Afurika y’Epfo

Rutahizamu wa AC Milan n’ikipe y’igihugu ya Suède, Zlatan Ibrahimovic, yashinjwe kuba muri 2011 yariciye intare muri Afurika y’Epfo; hanyuma uruhu rwayo, umutwe n’amajanja akabitwara mu gihugu cye. Zlatan mu busanzwe ukunze kwiyita Intare, yanenzwe cyane mu gihugu cye kubera kwica iyo nyamaswa. Ikinyamakuru ‘Expressen’ cyo mu gihugu cya Suède, cyanditse ko mbere y’umwaka umwe […]

Babiri bari mu buryohe bw’urukundo batembanywe n’umugezi bifotorezagaho

Umugabo n’umugore bo muri Kenya, kuri uyu wa 4 Mata 2021 batembanywe n’umugezi wa Nyamindi uherereye mu gace ka Kirinyaga, ubwo bifotorezaga ku nkengero zawo bizihiza umunsi wa Pasika. Abaturage bari hafi aho bavuze ko byabaye mu masaha y’ikigoroba. Ngo babujije aba bakunzi bari banezerewe kwegera cyane uyu mugezi, bifata ‘selfie’ ariko barabyanga bakomeza igikorwa […]

Col Blaise Nimpagaritse yakatiwe gufungwa burundu, anacibwa indishyi ya miliyoni 30

Lt Col Blaise Nimpagaritse wo mu ngabo z’u Burundi, yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kwica umusore wakoraga mu kabari. Mu ijoro ryo ku wa Gatanu w’icyumweru gishize ni bwo Col Nimpagaritse yishe umusore w’imyaka 24 y’amavuko witwa Nimubona Lionel, wo muri Komini ya Rusaka ho mu ntara ya Mwaro amwiciye mu […]

Amakuru y’abantu miliyoni 533 bakoresha Facebook barimo Abarundi 15,709 yaribwe

burundi.jpg

Ikigo Hudson Rock gikora iperereza ku bajura bwifashisha ikoranabuhanga tariki ya 3 Mata 2021 cyatangaje ko abajura bashyize ku karubanda amakuru bwite y’abantu babarirwa muri miliyoni 533 bakoresha urubuga rwa Facebook. Alon Gal ushinzwe ikoranabuganga muri iki kigo, yatangaje ko amakuru yibwe ari ay’abari mu bihugu 106, akaba arimo: nimero za telefone, nimero yihariye iranga […]

Hamenyekanye ikishe Musenyeri Cyprian Kizito uherutse gusangwa mu cyumba cye yapfuye

Arikiyepisikopi wa Kampala muri Uganda, Cyprian Kizito Lwanga uheruka kwitaba Imana, yazize indwara y’umutima nk’uko byagaragajwe n’ibyavuye mu isuzuma ry’umurambo we. Ku wa Gatandatu tariki ya 03 Mata ni bwo Kiliziya Gatolika muri Uganda yatangaje ko Musenyeri Kizito yasanzwe yitabye Imana. Arikidiyosezi ya Kampala yavuze ko uyu wari umwe mu bakomeye muri Kiliziya Gatolika mu […]

Disi Dieudonné yasabiye Gitifu w’Umurenge wa Nyagisozi ikiruhuko igihe hitegurwa kwibuka jenoside

Umukinnyi w’imikino ngororamubiri, Disi Dieudonné, akaba n’umwe mu bana ba Disi Didace, yamenyesheje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, ikibazo cy’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyanza, Habineza Jean Baptiste, avuga ko yatanze amakuru y’ibinyoma ku bana ba Disi Didace bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasaba ko yaba ahawe ikiruhuko […]

RDC: Abasirikare babiri ba FARDC baguye mu mirwano yabahuje na Raia Mutomboki

Imirwano hagati ya FARDC n’inyeshyamba za Raia Mutomboki kuwa Gatandatu no ku Cyumweru, itariki 04 Mata yaguyemo abasirikare 2 ba leta n’inyeshyamba mu giturage cya Nyatesa muri Gurupoma ya Kalonge, ho muri Teritwari ya Kalehe. FARDC niyo itangaza ko inyeshyamba 4 za Raia Mutomboki ari zo zishwe ku rugamba hagapfa abasirikare babiri bayo. Shasha Rubenga […]

Bene Kabuga barashinja Avoka we kumufata bugwate

Abana ba Kabuga Félcien ukurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi, bashinje umwunganizi we, Me Emmanuel Altit kumufata bugwate, kuko atabaha amakuru y’ubuzima bw’umubyeyi wabo. Ni ibikubiye mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryasohowe na Donatien Nshimyumuremyi, imfura ya Kabuga akanaba uhagarariye umuryango we. Yagize ati: “Ubuzima bwa Papa bukomeje kumera nabi kuva yagera i La […]

Ubukwe bwa Areruya Joseph bwabaye nyuma y’amezi abiri busubitswe

samuel.png

Ubukwe bw’umukinnyi w’ikipe y’u Rwanda y’amagare na Benediction Ignite Club, Areruya Joseph n’umukunzi we, Uwera Josephine bwabaye nyuma y’igihe gikakaba amezi abiri busubitswe. Uyu muhango wabaye mu mpera z’iki cyumweru gishize, aho bombi basezeraniye imbere y’Imana mu karere ka Kayonza. Ubukwe bwa Areruya na Uwera kandi bwitabiriwe n’inshuti zabo zirimo abakinnyi bagenzi be barimo Mugisha […]

Minisitiri w’Intebe wa Israel yitabye urukiko ku byaha bya ruswa

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu kuri uyu wa Mbere, itariki 05 Mata yitabye urukiko mu rubanza akurikiranwemo ibyaha bya ruswa. Icyiciro cy’urubanza kigomba kugaragarizwamo ibimenyetso cyatangiye kuri uyu wa Mbere mu gihe amashyaka ya politiki muri Israel abonana na perezida kugira ngo harebwe uko hashyirwaho guverinoma nyuma y’amatora adasobanutse yo mu kwezi gushize. Aya […]

Abarokotse jenoside bafite ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije bakubye gatatu abandi baturage bahuje ikibazo

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC, Dr. Yvonne Kayiteshonga, yagaragaje ko ibibazo by’ihungabana n’agahinda gakabije byiganje mu barokotse jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo ababifite bakubye gatatu abandi baturage bahuje ikibazo. Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 5 Mata 2021 aho avuga ko ibi bibazo byiganje mu barokotse […]

Nyuma yo kubura ubuyobozi bwa Kampala, Umuhanzi Chameleone yasubiye ku ishuri

Umuhanzi Jose Chameleone wo mu gihugu cya Uganda biravugwa ko yasubiye ku ishuri nyuma y’igihe kirekire yaratwawe n’umuziki. Uyu muhanzi mu mazina ye nyakuri witwa Joseph Mayanja, aherutse kugaragaza ifoto ye ari hanze ya Kaminuza ya Cevendish muri Kampala, ashyiraho caption ya emoji y’ibitabo. Ikinyamakuru Nairobi News kivuga ko uyu muhanzi yaba yiyandikishije mu cyiciro […]

Umunyarwanda yirukanwe muri Uganda yakuwemo inzara

Umunyarwanda Anastase Nyirimpeta avuga ko yakuwemo inzara ubwo yari afungiwe muri Uganda akekwaho kuba intasi, gukwirakwiza intwaro no kwinjiza intasi muri iki gihugu zishushanyije nk’abakirisitu. Uyu ari mu bantu icyenda; umugoore umwe n’abagabo umunani, birukanwe ku butaka bwa Uganda, bavuga ko bari bamaze igihe bafungiwe ahantu hatandukanye muri icyo gihugu, bakaba barageze mu Rwanda kuwa […]

Hong Kong: Bari mu myigaragambyo yamagana amabwiriza yo gukumira Covid-19

Itsinda ry’abafite utubari, karaoke n’ibindi bikorwa bifitanye isano muri Hong Kong bari mu myigaragambyo yamagana ingamba zafashwe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zatumye bamara umwaka badakora. Iyi myigaragambyo y’iminsi ine yatangiriye hanze y’ibiro bikuru bya Guverinoma ya Hong Kong ku Cyumweru bibuka umwaka umwe wari ushize abayobozi bashyizeho bwa mbere amabwiriza yo […]

Perezida Samia yakuyeho umuyobozi mukuru mu kigo cya peteroli habura amasaha make ngo arahire

download-15.jpg

Perezida wa Tanzania, Samia Suluhu Hassan yatesheje agaciro ishyirwaho ry’Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe guteza imbere peteroli (TPDC), Thobias Mwesiga Richard byari biteganyijwe ko arahira kuri uyu wa Kabiri tariki 6 Mata 2021. Itangazo rivuye mu biro bya Perezida Samia BWIZA yabonye rivuga ko ahubwo TPDC igiye kuyoborwa na Dr Mataragio James wayoboraga TPDC mbere y’ishyirwaho rya […]

La liga: Atlético Madrid ikomeje korohereza akazi FC Barcelona na Real Madrid

Ikipe ya Atlético Madrid yongeye korohereza akazi FC Barcelona na Real Madrid bahanganiye igikombe cya shampiyona ya Espagne, nyuma yo gutsindwa na Sevilla igitego 1-0 mu ijoro ryakeye. Sevilla na Atlético bakinaga umukino w’umunsi wa 29 wa shampiyona wabereye ku kibuga cya Estadio Ramon Sánchéz Pijuan. Igitego cyo ku munota wa 69 w’umukino cyatsinzwe na […]

Anthony Martial ashobora kutongera gukina muri uyu mwaka

Manchester United ishobora kuba igiye gukina imikino isigaje muri uyu mwaka w’imikino idafite rutahizamu wayo Anthony Martial nyuma yo kuvunika arimo gukinira Ubufaransa, nkuko umutoza Ole Gunnar Solskjaer abivuga. Martial, w’imyaka 25, yakiniye Ubufaransa mu mukino wabuhuje na Ukraine n’uwabuhuje na Kazakhstan mu mpera y’ukwezi gushize, aza kuvunika mu ivi. Umutoza Ole yagize ati: “Kubura […]

Nsa n’uba muri gereza_Dr Denis Mukwege

mukwege.jpg

Umuganga wamamaye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo cyane cyane mu mujyi wa Bukavu uherereye mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, Dr Denis Mukwege, avuga ko ubu asa n’uba muri gereza. Yabitangarije imboni y’ikinyamakuru Telegraph muri Afurika, Will Brown nk’uko bigaragara mu nkuru yacyo yasohotse tariki ya 3 Mata 2021. Impamvu Dr Mukwege avuga ko asa […]

Umugambi wo kurandura imitwe yitwaje intwaro, ubusabe bwa Bagosora; mu nkuru nkuru zaranze icyumweru gishize

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 29 Werurwe 2021 cyaranzwe n’amakuru atandukanye: arebana n’ubutabera arimo aya Col. Théoneste Bagosora wangiwe gufungurwa, ay’umutekano arimo arebana n’umugambi wo kurandura imitwe yitwaje intwaro mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo ndetse n’aya politiki. Inkuru nkuru zakiranze: Ubufatanye bwa FARDC, RDF n’izindi ngabo mu guhashya imitwe yitwaje intwaro Umuvugizi […]