Nyabugogo: Umunyamategeko akaba n’umusesenguzi ni we wahanutse ku igorofa
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko umwavoka witwa Bukuru Ntwali wakundaga kumvikana mu busesenguzi ku bibazo by’Abanyamulenge, ari we wahanutse ku igorofa rya kane mu nyubako y’Inkundamahoro muri Nyabugogo. Uyu munyamategeko yari atuye mu mudugudu wa Ituze, Akagari ka Kamuhoza, Umurenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 2 Kamena […]
Imyaka 54 irashize Santos FC yarimo Pelé yitabiriye ubutumire bwa Mobutu Sese Seko

Tariki ya 2 Kamena 1967 wari umunsi udasanzwe ku bakunzi b’umupira w’amaguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, ubwo yitwaga Congo. Uwo munsi ni bwo ikipe y’umupira w’amaguru ya Santos FC yo muri Brazil yarimo Edson Arantes do Nascimento uzwi nka Pelé yakinnye n’iy’igihugu ya Congo (Les Léopards) mu mukino wa gicuti yari yatumiwemo n’Umukuru […]
Ubwato bw’igisirikare cya Iran bwarimo 400 bwarohamye mu Kigobe cya Hormuz

Bumwe mu bwato bwa rutura bwa Irani bwarohamye nyuma yo gufatwa n’inkongi y’umuriro mu buryo budasobanutse hafi y’ikigobe cya Hormuz mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu, nyuma y’amasaha agera kuri 20 y’ibikorwa byo kugerageza kubutabara byananiranye. Igisirikare cya Iran cyavuze ko ubu bwato, bwiswe Kharg bwitirirwa ikirwa kiri hafi ya Hormuz, bwakoreshwaga mu myitozo […]
Afurika Yunze Ubumwe na yo yahagaritse Mali mu muryango nyuma ya Cedeao
Nyuma y’umuryango wa Cedeao, Afurika Yunze Ubumwe nawo wahagaritse Mali mu nzego zayo nyobozi ariko nta bindi bihano yigeze ifatira abayobozi bashya b’iki gihugu baherutse guhirika ubutegetsi bw’inzibacyuho bwari buriho mu gihe hategerejwe ishyirwaho rya minisitiri w’intebe mushya. Afurika Yunze Ubumwe ivuga ko abasirikare bahiritse ubutegetsi bagomba gusubira mu bigo byabo nk’uko yabivuze nyuma y’ihirika […]
Protais Musoni ku ngumi n’imigeri zavugije ubuhuha muri nteko nyafurika i Johannesburg
Umuyobozi mukuru wa Pan African movement ishami ry’u Rwanda, Musoni Protais, yanenze imirwano yaranzwe n’ingumi n’imigeri byaranze Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe iri kubera muri Afurika y’Epfo. Iyi nteko ikomeje kurangwa n’imvururu no kutumvikana ku bice biyigize mu nteko rusange yayo. Musoni avuga ko ” kuba abantu bakomoka ku mugabane umwe bakirwana […]
Nitubona itegeko tuzamanuka ku bakorana na Makanika ba Twirwaneho, ba Biloze Bishambuke-FARDC
Umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo DR mu Ntara ya Kivu y’Epfo, Capt. Dieudonné Kasereka avuga ko bari kwitegura, ko bategereje itegeko ngo bamanuke basenye imitwe ya Mai Mai, Biloze Bishambuke na Twirwaneho n’indi iteza umutekano mucye muri iyo ntara. Imirwano hagati y’iyi mitwe muri wikendi ishize yatumye Abanyamulenge benshi mu gace ka […]
Uganda: Abashakaga kwivugana Gen Katumba Wamala bafashwe na Camera
Polisi ya Uganda yashyize ahagaragara amashusho y’abagizi ba nabi bane bari bashatse kwivugana Gen Katumba Wamala yafashwe na Camera zicunga umutekano ku muhanda. Mu gitondo cy’ejo ku wa Kabiri ni bwo imodoka yari itwaye Gen Katumba usanzwe ari Minisitiri wa Uganda ushinzwe Umurimo n’ubwikorezi, yarasiwe ku muhanda wa Kisota mu gace ka Kisasi i Kampala. […]
Mugabe arifuza ko inteko yazamutumira akayisobanurira impamvu abaturage bakwiye kwamburwa ubutaka
Umunyamakuru Robert Mugabe asanga abagize inteko ishinga amategeko bakwiye kumufasha kumvikanisha igitekerezo cye amaze iminsi ashyira ahagaragara ndetse avuga ko yagikoreye inyigo inanditse cy’uko abaturage bakwamburwa ubutaka bukajya mu maboko ya leta kugirango buzabashe kubyazwa umusaruro mu nyungu rusange nk’uko byakozwe mu bihugu bitandukanye birimo nka Israel. Robert Mugabe avuga ko n’inteko ibishatse yazamutumira akayisobanurira […]
Wa mugore ‘wakoze ubukwe n’Umwuka Wera’ yatawe muri yombi

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka West Pokot muri Kenya, Jackson Tumwet, yatangaje ko uru rwego rwataye muri yombi umubyeyi witwa Elizabeth Nalem uherutse gukora ubukwe n’Umwuka Wera nk’uko yabyivugiye. Nalem w’imyaka 41 y’amavuko yatawe muri yombi kuri uyu wa 1 Kamena 2021 bikekwa ko azira kuba yarataye abana batandatu yabyaye n’umugabo we wamukoye inka […]
Urukiko rugiye kumva ubujurire bwa Dr Kayumba wafunzwe umwaka, avuga ko arengana
Urukiko rugiye kumva ubujurire bwa Dr Christopher Kayumba wafungiwe muri gereza ya Nyarugenge (Mageragere) mu gihe kigera ku mwaka, aho avuga ko yarenganaga. Uyu munyapolitiki wigishije muri Kaminuza y’u Rwanda, yatawe muri yombi tariki ya 10 Ukuboza 2019, akurikiranwaho ibyaha bitatu birimo: guteza imvururu ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali no gusindira mu ruhame. Icyo […]
Maroc-migration /communiqué : Communiqué des ministères de l’intérieur et des affaires étrangères (Mardi 01 Juin 2021)
1.Sa Majesté le Roi Mohammed VI, Que Dieu L’assiste, a bien voulu réitérer Ses Très Hautes Instructions aux Ministres chargés de l’Intérieur et des Affaires étrangères afin que la question des mineurs marocains non accompagnés, se trouvant en situation irrégulière dans certains pays européens, soit définitivement réglée. 2. Sa Majesté le Roi, Que Dieu Le […]
Amafoto: Abagabo 38 bafatiwe i Kampala bigize abagore mu bukwe bw’abatinganyi hari n’udukingirizo

Abantu b’igitsinagabo 38 bafatiwe i Nansana mu Mujyi wa Kampala bambaye nk’abagore mu bukwe bw’abari bagiye kubana bahuje ibitsina bazwi nk’abatinganyi ndetse hasangwa udukingirizo tutarakoreshwa. Luke Owoyesigyire, Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gice cy’umujyi, avuga ko bakiriye amakuru ko hari abatinganyi bateguye ubukwe muri zone 780 ahitwa Ochen muri Nansana. Yagize ati: ” Ako […]
Nyabugogo: Yishwe? Yiyahuye? urujijo ku muntu bivugwa ko yahanutse ku igorofa
Kuri uyu wa Gatatu, itariki 02 Kamena, abatuye mu Murenge wa Nyabugogo, Akagari ka Kimisagara, mu Karere ka Nyarugenge, mu mazu y’ubucuruzi ahazwi nko ku Nkundamahoro, umugabo yahanutse mu igorofa yitura hasi ahita apfa, aho bikekwa ko yiyahuye nyuma yo gufata umugore we arimo gusambana n’undi mugabo mu rukerera nka saa kumi n’imwe, mu gihe […]
Green Hill Academy yahagaritse amasomo

Ishuri ryitwa Green Hill Academy riri mu Mujyi wa Kampala ryafunzwe mu gihe cy’ibyumweru bibiri nyuma y’aho abanyeshuri baryo banduriye Coronavirus ku bwinshi. Mu ibaruwa yo kuwa 31 Gicurasi 2021, Umuyobozi wa Green Hill, Wilberforce Kamengo yavuze ko hari abanyeshuri banduye Coronavirus mu gihe Uganda iri mu nkundura y’ubwandu bushya bwatewe n’ubwoko bushya bwa virus […]
Gen. Katumba yashimiye motari wamutabaye, nyuma yo kuraswa n’abagizi ba nabi
Gen. Edward Katumba Wamala, umudepite wabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda na Minisitiri w’Umurimo n’Ubwikorezi, kuri uyu wa 2 Kamena 2021 yashimiye abamutabaye barimo umumotari, abamuhamagaye, abamwandikiye bamwifuriza koroherwa n’abamusuye ubwo yari amaze kuraswa n’abagizi ba nabi. Mu gitondo cy’ejo ku wa 1 Kamena ni bwo imodoka yari itwaye Gen. Katumba, umukobwa we witwa Brenda […]
RDC: Minembwe yahawe komanda mushya w’ingabo usimbura Gen. Muhima
Kuri uyu wa kabiri, tariki ya 1 Kamena 2021, Komanda mushya wa brigade ya 12 ishinzwe gutabara byihuse muri Minembwe muri Teritwari ya Fizi, ho muri Kivu y’Amajyepfo, Brig. Gen. Patrick Opya yatangiye imirimo ye ku mugaragaro. Ni mu muhango wo guhererekanya ububasha wayobowe na Gen. de Brigade Gaby Boswane, Komanda w’ibikorwa bya Sokola 2 […]
Buri Munyarwanda anywa litiro 72 z’amata ku mwaka_Impuzandengo
Mu gihe Isi yizihizaga umunsi mpuzamahanga wahariwe kunywa amata ejo tariki ya 1 Kamena 2021, Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yerekana ko bitewe n’ubwiyongere bw’umukamo mu Rwanda, ku mpuzandengo (average) buri Munyarwanda anywa litiro 72 z’amata ku mwaka. Iyi Minisiteri ivuga ko kuva mu mwaka w’2014 kugeza mu 2020, umukamo wavuye kuri litiro 1,735,000 ku munsi, […]
Huye: Ubushinjacyaha bukurikiranye abashumba bakubise abarinzi b’ikigo cya NIRDA
Ubushinjacyaha bukurikiranye abashumba 19 bakekwaho kuba barakubise abarinzi b’ikigo cy’Ubushakashatsi NIRDA (cyahoze ari IRST) giherereye mu Murenge wa Ngoma, Akagari ka Butare, bakangiza n’ inyubako zikorerwamo ubushakashatsi muri icyo kigo. Ibi byaha bikaba byarabaye ku wa 09/05/2021 mu ishyamba ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubushakashatsi (NIRDA), aho abarinzi bafashe abashumba bari baje kwahiramo ubwatsi, maze bagenzi babo […]
Amafoto: Umuparakomando wa Kenya yahuye n’uruvagusenya, ubwo yiyerekanaga

Ejo tariki ya 1 Kamena 2021, Kenya yizihije umunsi mukuru wiswe Madaraka Day, wibukirwaho igihe yigobotoye amategeko y’abakoloni b’Abongereza mu 1963. Uyu munsi wizihirijwe ku kibuga cy’umupira w’amaguru kiri muri Kisumu waranzwe n’ibikorwa bitandukanye byo kuwuryoshya, by’umwihariko kwiyerekana kw’abasirikare bagendera mu kirere bazwi nka ‘parakomando’. Ubwo umwe muri aba parakomando yiyerekanaga agendera mu mutaka (parachute), […]
MSF irikanga Kolera ishobora kwaduka i Goma
Umuryango w’abaganga batagira umupaka Médecins Sans Frontières (MSF) uvuga ko kubera ko indwara ya kolera (cholera) isanzwe iboneka mu gace kegereye ikirunga cya Nyiragongo biteye inkeke cyane, bicyenewe ko mu buryo bwihutirwa abantu bo mu Mujyi wa Goma mu burasirazuba bwa DR Congo bagezwaho amazi meza yo kunywa. Ibi MSF ibishingira ku kuba abantu hafi […]
U Burundi bwafunguye umupaka ubuhuza na RDC bwari bwarafunze mu mezi 6 ashize
Umuyobozi w’urwego rwa Polisi y’u Burundi rushinzwe umutekano wo ku mipaka, Mbonimpa Maurice kuri uyu wa 1 Kamena 2021 yafunguye umupaka wa Gatumba uhuza iki gihugu na Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), nyuma y’amezi agera kuri atandatu wari umaze ufunzwe. U Burundi bwari bwarafunze uyu mupaka mu rwego rwo gukumira icyorezo cya Covid-19 cyari […]
VIDEO: Abanyarwanda bazicwa n’inzara nibanga kumvaLeta yihute kubambura ubutaka/Inteko nimpamagare-Robert
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV
RDC: Abo muri Kivu y’Amajyepfo basabye Perezida Kagame kubasaba imbabazi
Sosiyete sivile yo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye Perezida Paul Kagame gusaba imbabazi nyuma y’amagambo ataravuzweho rumwe yatangaje ku bwicanyi bivugwa ko bwakorewe mu burasirazuba bwa RDC. Ni amagambo Umukuru w’Igihugu yatangaje mu kwezi gushize, ubwo yagiranaga ikiganiro cyihariye n’ibitangazamakuru bya RFI na France 24 cyabereye i Paris […]