Igisasu Al Shabaab yateze cyishe abarwanyi bayo 15
Igisasu umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab wateze mu gace ka Lamu ko muri Kenya hafi y’umupaka uyihuza na Somalia, cyishe abarwanyi bayo 15. Umuvugizi w’ingabo za Kenya, Esther Wanjiku yatangarije Nation ko abarwanyi b’uyu mutwe bateze iki gisasu gitabwa munsi y’ubutaka ku muhanda uri muri aka gace, bagenzi babo bari mu modoka kiza kubaturikana mu […]
RIB transfère le dossier de vice-président de la FRVB au parquet
Le Bureau des enquêtes du Rwanda (RIB) a transféré la semaine dernière l’affaire de Jean de Dieu Bagirishya, le deuxième vice-président en charge des compétitions à la Fédération rwandaise de volley-ball (FRVB), au parquet. Le développement a été confirmé lundi par le porte-parole de RIB, Thierry Murangira. “Oui, c’est vrai, le cas de Bagirishya a […]
Ntabwo tubyina intsinzi kuko tuzi umwanzi duhanganye_Perezida Nyusi ku byihebe muri Cabo Delgado
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi avuga ko urugamba ingabo z’u Rwanda (RDF) n’iz’igihugu ayoboye (FADM) zihanganyemo n’ibyihebe mu ntara ya Cabo Delgado rutararangira ku buryo babyina intsinzi. Mu kiganiro uyu Mukuru w’Igihugu yagiranye n’itangazamakuru tariki ya 25 Nzeri 2021 ari kumwe na mugenzi we, Paul Kagame, yavuze ko ingabo z’igihugu cye n’iz’u Rwanda ziri kugana […]
Mashami yahamagaye 36 b’Amavubi bagomba kwitegura Uganda
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yahamagaye abakinnyi 36 bagomba kwitegura imikino ibiri u Rwanda rugomba guhuramo na Uganda Cranes mu gushaka itike y’Igikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022. Umukino ubanza uzabera i Kigali aho ‘’Amavubi Stars’’ azakira Ikipe y’Igihugu ya Uganda ku wa kane tariki ya 7 Ukwakira 2021 kuri Stade ya Kigali guhera […]
Depite Ssegirinya ushinjwa uruhare mu bwicanyi bw’imihoro muri Masaka yarekuwe
Urukiko mpuzamahanga ruburanisha ibyaha by’ubugizi bwa nabi ruyobowe n’umucamanza Suzan Okalany rwategetse irekurwa ry’umudepite uhagarariye Kawempe y’Amajyaruguru, Mohammed Ssegirinya, wari ufungiye muri gereza ya Kigo nyuma y’aho Depite Nsaja Patrick uhagarariye Nsaja y’Amajyepfo yemeye kumwishingira asimbura Francis Zaake. Hon. Zaake kuri ubu utari mu gihugu, yari yariyemeje guha kwishingira mugenzi we ariko ananirwa kwitaba bityo […]
Urukiko rwemeje ko inzitizi yatanzwe n’Urugaga mu rubanza na Me MHAYIMANA ku karengane nta shingiro ifite

Kuri uyu wa 27 Nzeri, 2021 mu Rukiko Rukuru/Kigali rukorera i Nyamirambo, rwemeje ko inzitizi yatanzwe n’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda nta shingiro ifite, urubanza bafitanye na Avoka MHAYIMANA ubarega kumurenganya mu byemezo yafatiwe na Komite yarwo ishinzwe imyitwarire rugomba gukomeza. Nkuko bigaragara mu nyandiko yasinyweho n’inteko y’abacamanza , ivuga ko inzitizi yatanzwe n’Urugaga rw’Abavoka mu […]
Pasiteri arashinjwa konka ibitsina by’abahungu batatu akabikuramo amasohoro
Uwashinze akaba n’umuyobozi w’Itorero, Wise Chapel International, riri Asebu mu gace ka Abura Asebu mu Karere ka Kwamakese muri Ghana, Umuhanuzi Davidson, ari mu rukiko, ku birego byo konka ibitsina by’abahungu batatu, akabikuramo amasohoro y’abahungu ngo ayakoreshe mu migenzo. Uyu mupasiteri urukiko rumukurikiranyeho kuba yaronse ibitsina by’abo bahungu mu gace kari mu Ghana rwagati, aho […]
Abataliban babujije abagabo kwiyogoshesha ubwanwa
Aba Taliban babujije abogoshi (aba-coiffeurs) bo mu ntara ya Helmand mu majyepfo ya Afghanistan kogosha cyangwa guconga ubwanwa, bavuga ko binyuranyije n’uko bo bafata amategeko ya kisilamu. Uwo ari we wese uzabirengaho azahanwa, nkuko polisi y’aba Taliban igenzura iby’idini ibivuga. Abogoshi bamwe bo mu murwa mukuru Kabul bavuze ko na bo bahawe ayo mategeko. Ayo […]
Dosiye y’umunyamakuru Jado Castar yashyikirijwe ubushinjacyaha
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze gushyikiriza ubushinjacyaha bw’u Rwanda dosiye iregwamo umunyamakuru Bagirishya Jean de Dieu wamenyekanye nka Jado Castar, nyuma y’icyumweru yari amaze akorwaho iperereza. Ni nyuma yo gutabwa muri yombi ku wa Mbere tariki ya 20 Nzeri akekwaho gukoresha inyandiko mpimbano. Jado Castar usanzwe ari umuyobozi mukuru wa Radio B&B FM-Umwezi, anasanzwe ari […]
Ivuguruye: Uwo bivugwa ko ari mushiki wa Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yahitanwe n’ibikomere nyuma yo kuraswa

Amakuru aturuka mu Burundi agera kuri Bwiza.com aravuga ko ymugore witwa Chantal Hatungimana bivugwa ko ari mushiki wa Minisitiri w’Intebe, Guillaume Bunyoni amaze kuraswa kuri uyu wa Mbere, itariki 27 Nzeri, muri aya masaha ya mbere ya saa sita arasiwe ahitwa Carama mu majyaruguru ya Bujumbura aza gupfira kwa muganga azize ibikomere. Bivugwa ko ibi […]
Gen Tumukunde ari gukorwaho iperereza
Lt Gen. (Rtd) Henry Tumukunde, wigeze kuba minisitiri w’umutekano wa Uganda, akurikiranweho n’igipolisi guhohotera umuturage mu Karere ka Wakiso, amuziza kunyura mu isambu ye. Bivugwa ko ibi byabaye ku itariki ya 19 Nzeri 2021 saa kumi n’imwe ubwo Gen. Tumukunde yakubitaga uwitwa Willy Jasimwa w’imyaka 29 akoresheje inkoni amushinja kunyura mu isambu ye nk’uko byatangajwe […]
Perezida João Lourenço ku gitutu azira umurengera w’amafaranga yakoresheje ajya muri Amerika
Abagize Sosiyete sivile n’imitwe ya Politiki itandukanye muri Angola, bakomeje kunenga Perezida João Lourenço wa kiriya gihugu nyuma y’umurengera w’amafaranga yagenewe yitabira Inteko Rusange ya Loni. Tariki ya 08 Nzeri Perezida Lourenço yemeje iteka rya miliyari 2.5 z’ama-Kwanza akoreshwa muri Angola (arenga Frw miliyari 4.2) nk’amafaranga yagombaga gukoresha mu myiteguro y’Inteko Rusange ya 76 ya […]
Covid-19: U Rwanda rumaze gukingira 10% by’abaturage barwo
U Rwanda rwageze ku ntego mpuzamahanga y’ukwezi kwa Nzeri yo gukingira Covid-19 abagera ku 10% bya miliyoni 12,9 z’abaturage barwo ndetse ubu rukaba ruri mu bihugu Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi uvuga ko byagendwa nta kwikanga. U Rwanda rumaze gukingira 2,029,038 by’abaturage barwo bamaze kubona doze ya mbere, naho 1,466,966 bari bamaze kubona doze zose ku […]
Alain Numa ku bibazo biri mu bana b’aba Métis mu Rwanda
Umubare w’abana bavuka ku banyamahanga, cyane abazungu baza mu Rwanda batahatinda, gikomeza kugaruka mu matwi ya benshi, ingingo ituma Alain Numa, uyobora Association des Métis du Rwanda, avuga ko aba bana bavuka bategerejwe n’uruhuri rw’ibibazo. Association des Métis du Rwanda ifasha abagore nk’abo batereranywe abana na ba se b’abazungu, ivuga ko hari abakobwa benshi batewe […]
Palestina: Umudepite wari umaze imyaka 2 afunzwe na Israel yarekuwe aruhukira ku irimbi

Umunyapolitikikazi, wari umuyobozi wa Sosiyete Sivile ndetse wanabarizwaga mu Nama Nshingamategeko ya Palestina (Palestinian Legislative Council), Khalida Jarrar, wari umaze imyaka ibiri afunzwe na Israel yarekuwe aruhukira ku irimbi ahashyinguye umukobwa we atabashije gushyingura. Abayobozi ba Israel barekuye Jarrar w’imyaka 58 kuri iki Cyumweru nyuma ya saa sita bamunyuza kuri bariyeri yo mu burengerazuba bw’Umujyi […]
Burundi: Habonetse imirambo n’inkomere zirimo izivuga Ikinyarwanda
Kuri uyu wa Gatandatu ushize, mu duce twa Ruhembe na Nderama muri Zone Bumba, ho muri Komini Bukinanyana na Gafumbeti, no muri Zone Butahana muri Komini ya Mabayi, mu mu Ntara ya Cibitoke, hatoraguwe imirambo ine mu gihe abandi bantu 13 bakomeretse babonwe n’abaturage mbere yo gufatwa n’abashinzwe umutekano. Muri abo bantu bapfuye ndetse n’abakomeretse […]
Ndacyari muri NUP- Jose Chameleone
Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone avuga ko akiri umunyamuryango w’Ishyaka National Unity Platform (NUP) mu gihe yari aherutse kuvuga ko atigeze ava muri National Resistance Movement ya Museveni. Mu mpera z’icyumweru, Chameleone yavuze ko akiri umurwanashya wa NUP mu gihe ubwo yahabwaga imodoka yo mu bwoko bwa Range Rover na NRM, yari […]
Umunyemari Gaposho yatawe muri yombi na RIB azira imbwa ze
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi umunyemari Gahunde Jean uzwi nka ‘Gaposho’ kubera ikibazo cy’imbwa ze bivugwa ko zisagarira ndetse zinakarya abaturanyi be. Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo afungiye kuri sitasiyo ya RIB i Remera. Ati: “Ni byo Gahunde uzwi ku izina rya Gaposho, […]
Cabo Delgado: Ingabo za SADC zagabye ibitero ku byihebe, zicamo 18
Ingabo z’umuryango wa Afurika y’Amajyepfo ziri mu butumwa bw’amahoro muri Mozambique, SAMIM, zagabye igitero ku birindiro by’umutwe w’iterabwoba wa Al Sunnah wa Jama’ah biri mu gace ka Chitama mu Karere ka Nangande muri Cabo Delgado, zicamo ibyihebe 17. Itangazo SAMIM yashyize ahagaragara kuri uyu wa 26 Nzeri, rivuga ko izi ngabo zagabye iki gitero ku […]
Uwahoze ari umudepite yirukiye Pasiteri Bugingo ngo amutabare
Katto Lubwama uzwi nka Biiso, ubukene bumugeze aharindimuka, yagannye Pasiteri Aloysisu Bugingo ngo amutabare muri ibi bihe atorohewe. Lubwama yahoze ahagarariye Lubaga y’Amajyepfo mu Nteko ya Uganda, ku Cyumweru ku gicamunsi yirukiye kwa Bugingo uyobora Ministries International Church ngo amusabire abone uko akira amadeni. Amakuru avuga ko Lubwama ari mu bihe bibi bitewe n’amadeni yatewe […]
‘Ni Agahomamunwa’: Agahinda k’abanyeshuri ba GS Nyaruteja bakoze ikizami cya Leta ku masomo batigeze biga na rimwe

Abanyeshuri bakoze ikizamini gisoza icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye muri GS Saint Justin Nyaruteja riri mu mudugudu wa Nyaruteja, akagari ka Rwambogo, mu murenge wa Butare mu karere ka Rusizi, n’ababyeyi babo baravuga ko batiteze umusaruro muri icyo kizamini kuko mu masomo 9 bakoze agera kuri 5 batari barigeze bayiga kubera kubura abarimu, bagasaba MINEDUC kwita […]
Rusesabagina wakatiwe bigateza impaka, Perezida Kagame muri Cabo Delgado n’urupfu rwa Bagosora mu nkuru nyamukuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 20 Nzeri 2021 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru ziganjemo izirebana n’umutekano, imikino n’ubutabera nk’isomwa ry’uburanza rwa Paul Rusesabagina n’abandi 20 bareganwaga ibyaha by’iterabwoba. Ni izi: Rusesabagina yakatiwe 25 biteza impaka Urukiko Rukuru, urugereko rukuru rwihariye ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, tariki ya 20 Nzeri rwakatiye Paul Rusesabagina igifungo cy’imyaka 25, abandi bareganwaga […]
Perezida Kagame yishimiye intsinzi ya Arsenal kuri Tottenham
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yishimiye intsinzi y’ibitego 3-1 ikipe ya Arsenal yihebeye yakuye kuri Tottenham Hotspur, ashimira buri wese wayigizemo uruhare. Arsenal ku mugoroba wo ku cyumweru yari yakiriye Tottenham i Emirates Stadium, mu mukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona y’Abongereza. Ni amakipe yombi asanzwe ahurira mu majyaruguru y’umujyi wa London, ikaba impamvu nyamukuru […]