U Burusiya bwijeje ubufasha RDC yabusabye gushyigikira ibirego byayo ku Rwanda

Igihugu cy’u Burusiya cyatangaje ko cyasabwe na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuyishyigikira mu birego irega u Rwanda, kiyizeza gusuzuma ubwo busabe no kuyishyigikira mu rwego rwo kugira ngo amahoro agaruke mu Burasirazuba bwayo. Ejo ku wa Mbere tariki ya 13 Kamena ni bwo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo Kinshasa, Christophe Lutundula, yahuye n’abadiplomate bahagarariye […]

Nyamasheke: Abanyeshuri bakangutse basanga mugenzi wabo bararanaga yapfuye

Iyi nyubako ni yo abanyeshuri bararamo

Abakobwa biga muri Collège Saint Martin Hanika mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke, batunguwe no kubyuka mu rukerera rwo kuri uyu wa 14 Kamena ngo bajye gusubira mu masomo, bagasanga mugenzi wabo witwaga Abayizera Nadine w’imyaka 22, wigaga mu wa 6 w’icungamutungo, ukomoka mu mudugudu wa Karambo, akagari ka Shangi mu murenge wa […]

Byibuze Abongereza 3,000 bari gufasha Ukraine mu ntambara irwana n’u Burusiya

Abongereza byibuze 3,000 bari kurwana iruhande rw’Ingabo za Ukraine mu kurwanya Ingabo z’u Burusiya nk’uko byatangajwe kuri uyu wa Kabiri n’ikinyamakuru The Independent kibikesha komanda w’umutwe w’abakorerabushake b’abanyamahanga muri iyi ntambara imaze amezi hafi ane. Mamuka Mamulashvili, uyobora uyu mutwe wiswe Georgian Legion, yabwiye abanyamakuru ko muri rusange abarwanyi b’abanyamahanga bagera mu 20,000 bari mu […]

Leta isobanura uko izafasha abimukira baturuka mu Bwongereza batishimiye kuba mu Rwanda

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye uko izafasha abimukira baturuka mu Bwongereza bagaragaje ko batishimiye kuba muri iki gihugu. Mu kiganiro abanyamakuru bagiranye na guverinoma, umunyamakuru Scovia Mutesi yibukije abari bayihagarariye ku mu bimukira u Rwanda ruteganya kwakira harimo abagaragaje ko batifuza kuza, bamwe muri bo bavuze ko bashobora no kwiyahura. Ati: “Nyuma yuko humvikanye, haba mu […]

Rwamagana City yitabaje abarimo RIB kubera akarengane ivuga ko yakorewe na FERWAFA

Ikipe ya Rwamagana City FC yamaze gutanga ikirego yamenyesheje inzego zirimo urw’Igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB), kubera akarengane ivuga ko yakorewe na FERWAFA. Ni nyuma y’uko iyi kipe ibwiwe na FERWAFA ko itagikinnye umukino wa ½ wa kamarampaka muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri ishinjwa gukinisha umukinnyi ufite umuziro. Ikipe ya Rwamagana iheruka gusezererwa mu mikino yo gushaka […]

Umuyobozi wa UNHCR avuga ko hari ikindi kiri inyuma ku kohereza abimukira mu Rwanda bavuye mu Bwongereza

af17fc5f27a345c1d7c10064e6f18c5aa513c584.jpg

Umukuru w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR), Filippo Grandi, yamaganye gahunda y’Ubwongereza yo kohereza mu Rwanda kuri uyu wa kabiri indege ya mbere itwaye abasaba ubuhungiro, avuga ko akemanga impamvu zitangwa n’Ubwongereza ku ishyirwa mu bikorwa by’iyi gahunda. Urubuga rwa ONU rusubiramo amagambo ya Grandi wari i Geneve, agira ati: “Ku Rwanda, ndatekereza ko […]

Lt. Col. Bageni wa FARDC yagaragaye ahohoterwa n’abapolisi bamwita Umunyarwanda

Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya Lt. Colonel witwa Bageni yagaragaye akurubanwa yinjizwa nabi mu modoka ya polisiashinjwa kuba Umunyarwanda. Ibi bije nyuma y’aho mu minsi yashize abayobozi ba Congo cyane cyane mu gisirikare, batangarije ko bagiye gutangira guhiga bukware abitwa ibyitso by’u Rwanda bacengeye mu Gisirikare cya FARDC. Kuri twitter y’uwitwa Lwarhiba Musimwa niho […]

Abiy Ahmed yemeye imishyikirano n’ingabo za Tigray

inteko.jpg

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, yatangaje ko guverinoma ye igiye kujya mu mishyikirano n’ingabo ziharanira ubwigenge bwa Leta ya Tigray. Nk’uko Reuters ibivuga, PM Abiy yabimenyesheje abagize inteko ishinga amategeko ya Ethiopia kuri uyu wa 14 Kamena 2022. Umukuru wa guverinoma yasobanuriye abadepite ko yashyizeho itsinda riziga ku buryo ibiganiro bizabaho. Ati: “Ku bijyanye […]

Imfashanyo irimo lisansi n’imiti iri mu nzira iva mu Burusiya yerekeza mu Burundi

Igihugu cy’u Burusiya kiri mu ntambara muri Ukraine, cyatangaje ko imfashanyo cyageneye u Burundi igizwe na lisansi, ifumbire mvaruganda n’imiti iri mu nzira yerekeza muri iki gihugu. Ni imfashanyo u Burusiya bwari bwijeje u Burundi mu kwezi gushize. Ambasaderi w’u Burusiya mu Burundi, ValĂ©ry Mikhaylov, yatangaje kuri uyu wa Mbere ko igihugu cye kirimo gushaka […]

Nta n’urushinge u Rwanda rwigeze ruduha – Umuvugizi wa M23

Umutwe wa M23 wari waratsinzwe mu 2013 mbere yo kongera kubura intwaro mu mpera z’umwaka ushize ushinja Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo kwanga gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro yashyiriweho umukono muri Kenya, uremeza ko nta bufasha bw’u Rwanda, n’iyo bwaba urushinge, wigeze wakira. Ibi Umuvugizi wa M23, Major Willy Ngoma, yabitangarije Deutsche Welle, […]

Kwa Clarisse Karasira bibarutse imfura

Umuririmbyikazi Clarisse Karasira n’umugabo we Ifashabayo Sylvain Dejoie, bemeje ko bamaze kwibaruka umwana wabo w’imfura. Aba bombi bibarutse imfura y’umuhungu. Karasira yemeje aya makuru abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram. Ati: “Impundu impundu babyeyi, Ikoobe Ikoobe Abato. Umukobwa w’Imana n’igihugu hamwe n’umutware, imfura yo mu batangana baguye umuryango. Imana ishimwe Igikomangoma cyacu kindyamye mu gituza […]

Ubwongereza: Batatu barajuririra koherezwa mu Rwanda mbere y’uko indege ihaguruka

Abandi bantu batatu mu basaba ubuhungiro biteze koherezwa mu Rwanda mu ndege ya mbere ivuye mu Bwongereza, barateganya kujurira bwa nyuma mbere yuko indege ihaguruka kuri uyu wa kabiri. Ni bamwe mu bantu umunani bakiri ku rutonde rw’abagenzi nyuma yuko ababarirwa muri za mirongo batsinze imanza zabo bagakurwa ku rutonde. Ariko kugerageza kwa nyuma kuburizamo […]

Mali: Ingabo z’u Bufaransa zavuye mu birindiro zari zimazemo imyaka 4

Ingabo z’u Bufaransa zari mu butumwa bwo kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu karere ka Berkhane, zavuye mu birindiro bya MĂ©naka biherereye mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Mali zarimo guhera mu 2018. Umugaba w’ingabo z’u Bufaransa, General Pascal Ianni yamenyesheje ibinyamakuru birimo TV5 Monde ko igikorwa cyo kuva muri ibi birindiro cyabaye kuri uyu wa 13 Kamena […]

USA: Senateri Menendez yashinje byeruye Leta y’u Rwanda gufasha M23

Umuyobozi wa komisiyo ya Sena ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe ububanyi n’amahanga, Bob Menendez, mu izina ryayo, yashinje byeruye Leta y’u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, FARDC. Mu butumwa yatangarije kuri konti y’akazi ya Twitter kuri uyu wa 13 Kamena 2022, Menendez yasabiye […]

UPDF igiye kwinjiza mu gisirikare abasirikare bashya 10,000

Kuri uyu wa Mbere ushize, Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyavuze ko gishaka kwinjiza byibuze abandi basirikare 10,000 mu myitozo iteganijwe gukorwa hagati y’itariki 18 Kamena n’itariki 4 Nyakanga 2022 nk’uko tubikesha Daily Monitor. Nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’ingabo, Brig Gen Felix Kulayigye, ngo igisirikare kirashaka abinjira mu gisirikare 8.300 basanzwe baturutse mu turere dutandukanye, abinjira mu […]

Umuraperi Youssoufa ukomoka muri RDC yahagaritse igitaramo yateganyaga i Kigali muri Nyakanga

Umuraperi w’Umufaransa ufite inkomoko muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Youssoufa Mabiki, wari utegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyari giteganyijwe ku itariki ya 1 Nyakanga, yagihagaritse kubera umwuka mubi ukomeje kugaragara hagati ya Congo n’u Rwanda kubera intambara ihuza M23 na FARDC. Ibi nyir’ubwite yabyemeje asubiza umufana we wari umusabye gusubika icyo gitaramo cy’i Kigali […]

Urukiko rwa LONI ruvuga ko nta mpamvu ihari yatuma Kabuga ataburanishwa

Urukiko mpuzamahanga rwa ONU/UN rwategetse ko uyu mugabo uregwa kuba umwe mu bateye inkunga jenoside yakorewe Abatutsi, ameze neza ku buryo yashyirwa imbere y’urukiko i La Haye mu Buholandi aho afungiye. FĂ©licien Kabuga ashinjwa gutera inkunga y’imari no guha intwaro abakoraga Jenoside yaguyemo abasaga miliyoni. Nyuma yo gufatwa, mu 2020 Kabuga yahakanye ibyo aregwa abyita […]

RDF yatangaje ko irakomeza kurinda ubutaka bw’u Rwanda ibitero biturutse hanze

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) kimaze gutangaza ko kirakomeza kurinda ubutaka bw’u Rwanda ibitero biturutse hanze. Itangazo gisohoye mu gitondo cy’uyu wa 14 Kamena 2022, cyamenyesheje abaturage ko umutekano wabo n’ubutaka bw’u Rwanda urinzwe, kandi ibi bitero bigomba guhagarara. RDF iti: “RDF irizeza abaturage uburinzi n’umutekano wabo n’ubutaka bw’u Rwanda kandi izakomeza kongera icyizere ko ibitero […]

Amafoto: Abarwanyi ba M23 bagaragaye mu mpuzankano nshya i Bunagana

bunagana1.jpg

Mu gitondo cy’uyu wa 13 Kamena 2022, abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 bafashe umujyi wa Bunagana ukoze ku mupaka wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) na Uganda. M23 ubwayo yemeje aya makuru, igisirikare cya RDC kizwi nka FARDC cyemeza ko uyu mutwe witwaje intwaro wafashe Bunagana ubifashijwemo n’ingabo z’u Rwanda nk’uko gisanzwe kibizishinja, […]

FARDC yemeje ko Bunagana yafashwe na M23, abasirikare bayo benshi bakwira imishwaro

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC, cyemeje ko kuva ejo ku wa Mbere inyeshyamba zo mu mutwe wa M23 ari zo ziri kugenzura Umujyi wa Bunagana nyuma yo kuwigarurira. M23 na yo yemeje ko iri kugenzura uyu mujyi binyuze muri Major Willy Ngoma uyivugira, gusa ivuga ko igishyize imbere gahunda yo kugirana ibiganiro […]

Nigeria yanyagiye São Tomé ibitego 10-0, iyandikiraho amateka

Ikipe y’Igihugu ya Nigeria ‘The Super Eagles’ yanyagiye iya SĂŁo TomĂ© & Principe ibitego 10-0; biba ibitego byinshi intsinze mu mateka yayo mu mukino umwe. Amakipe yombi kuri uyu wa Mbere yari yahuriye mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika kizabera muri CĂ´te d’Ivoire. Rutahizamu Victor Osimhen ukinira Napoli yo mu Butaliyani yatsinze […]