UPDF yasabwe kuryamira amajanja, mu gihe Museveni n’Umugaba Mukuru batari mu gihugu
Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Uganda (UPDF), Lt Gen. Peter Elwelu yazisabye kuryamira amajanja mu gihe Perezida Yoweri Museveni n’Umugaba Mukuru, Gen. Wilson Mbadi, batari mu gihugu. Ikinyamakuru Daily Monitor kivuga ko Gen. Elwelu yatangiye iyi ‘mpuruza yo ku rwego rwa mbere’ kuri radiyo (icyombo) ku mugoroba wo kuri uyu wa 23 Kamena 2022. Gikeka […]
Abasirikare barinda Tshisekedi bamusabye kubaha intwaro ubundi bakinjira mu Rwanda
Abasirikare bo mu mutwe ushinzwe kurinda Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Congo Kinshasa, bamusabye kubaha intwaro ubundi bakaza mu Rwanda kurangiza intambara. Aba basirikare bahaye Perezida Tshisekedi uyu mukoro ubwo bari mu mihanda ya Kinshasa, mu ngendo abanye-Congo muri iyi minsi bari gukora mu rwego rwo kwerekana ko bashyigikiye ingabo zabo ziri ku rugamba zihanganye […]
FARDC ivuga ko yasubije inyuma M23 yashakaga gufata ikigo cya gisirikare cya Rumangabo
Nyuma yo ituze mu turere tw’imirwano hagati y’ingabo za FARDC n’inyeshyamba za M23, , imirwano yongeye kubura ku mugoroba wo ku wa Kane ushize ahantu hatandukanye muri Teritwari ya Rutshuru, aho bivugwa ko FARDC yasubije inyuma ibitero bya M23 ishaka kwigarurira ikigo cya gisirikare cya Rumangabo. Amakuru aturuka mu gisirikare yemeza ko imirwano ikomeje kubera […]
M23 yemeza ko Perezida Museveni ari umuhamya w’imyitwarire yayo myiza

Umutwe witwaje intwaro wa M23 uhanganye n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo zizwi nka FARDC wemeza ko Perezida Yoweri Museveni wa Uganda ari umuhamya w’imyitwarire myiza yawo. Umuvugizi wa M23, Maj. Willy Ngoma mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa televiziyo UBC wari wamusuye i Bunagana, yabajijwe niba nta mpungenge z’uko ingabo z’ibihugu bigize umuryango wa […]
Ingabo za Ukraine zahawe amabwiriza yo kuva mu Mujyi wa Severodonetsk
Ingabo za Ukraine ziri mu Mujyi wa Severodonetsk zategetswe kuhava nk’uko byemejwe n’umuyobozi mukuru muri aka karere. Uyu mujyi niwo wibasiwe n’u Burusiya mu gihe bugerageza kwigarurira uduce twinshi two mu burasirazuba bwa Ukraine. Umuyobozi w’Akarere ka Luhansk, Serhiy Haidai, yagize ati: “Kuguma mu myanya imaze amezi menshi iraswaho gusa ntabwo byumvikana.” Ingabo z’u Burusiya […]
Perezida Kagame yakiriye Museveni wakoze agashya (Amafoto)

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu, yakiriye mugenzi we Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda uri mu bakuru b’ibihugu na za Guverinoma bitabiriye inama ya CHOGM 2022. Perezida Kagame yakiriye Museveni muri Kigali Conversation Center, ubwo yatangizaga inama y’Umuryango wa Commonwealth. Ni inama yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma 54 zigize uriya muryango. Perezida Kagame […]
La 26e réunion des chefs de gouvernement du Commonwealth (CHOGM) ouvre officiellement à Kigali
Les dirigeants de 54 pays se réunissent à Kigali le vendredi 24 juin pour l’ouverture officielle de la 26e réunion des chefs de gouvernement du Commonwealth (CHOGM), la sixième fois que l’événement est organisé par un pays africain. Les dirigeants présents à la séance d’ouverture comprennent le prince de Galles, le prince Charles, et son […]
I Nairobi mu mpaka Uganda yashyigikiye u Rwanda, u Burundi bujya inyuma RDC
Ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), bahuriye i Nairobi muri Kenya mu nama yigaga ku kibazo cy’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo Kinshasa. Ni inama yitabiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya ari na we wayiyoboye, Paul Kagame w’u Rwanda, Yoweri K. Museveni wa Uganda, […]
Inyeshyamba za M23 zongeye gufata intwaro zaturutse muri Uganda. Ndabyemeza – Alain Mukuralinda
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda, yemeje ko inyeshyamba za M23 zubuye imirwano mu burasirazuba bwa Congo zateye ziturutse muri Uganda, yibaza impamvu ariko u Rwanda ari rwo rukomeza gushyirwa mu majwi. Nyuma y’ibyumweru byinshi Repubulika ya Demokarasi ya Congo ishinja u Rwanda gutera inkunga inyeshyamba za M23 mu buryo bwa gisirikare, Guverinoma […]
Boris yasabye ibihugu bigize Commonwealth gukemurira hamwe ibibazo yemeza ko byatewe na Putin
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson yasabye ibihugu bigize umuryango Commonwealth gushakira hamwe umuti w’ibibazo yemeza ko byatewe na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, watangije intambara muri Ukraine. Boris mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma muri Commonweath (CHOGM) ibera i Kigali, wabaye kuri uyu wa 24 Kamena 2022, yasobanuye […]
Ibyihebe muri Mozambique byongeye gukaza ibitero, bimaze kwica abasirikare n’abasivile benshi
Amakuru aturuka mu ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique aravuga ko ibyihebe byongeye kukameza, ku buryo abatari bake bamaze kugwa mu bitero byabyo. Umutwe wa Islamic State watangaje ko byibura kuva ku itariki ya 5 Kamena kugeza ku wa 21 Kamena, ibyihebe byawo byari bimaze kugaba ibitero 19 byaguyemo abantu 33; barimo abasirikare 10 n’abasivile […]
U Burusiya burigamba gusenya ibitwaro 50 n’ibigenga ya lisansi by’igisirikare cya Ukraine
Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya yatangaje ko yakoresheje intwaro zisobanutse mu kugaba ibitero ku bigega bya lisansi by’igisirikare bya Ukraine no gusenya ibikoresho bya gisirikare hafi y’umujyi wa Mykolaiv uri mu majyepfo. Mu itangazo rye ryatanzwe mu mashusho, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ingabo y’u Burusiya, Igor Konashenkov, yatangaje ko ingabo zirwanira mu kirere z’u Burusiya zasenye “ibitwaro […]
Huye: Urubyiruko rwasabwe gukomera ku bumwe no gukunda igihugu

Abanyeshuri n’abakozi n’abayobozi b’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro rya IPRC Huye kuri uyu wa 23 Kamena 2022 bibutse ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ni umuhango wabanjirijwe n’igikorwa cyo kuremera uwarokotse jenoside yakorewe Abatutsi utuye mu murenge wa Mukura nyuma hakurikiraho igikorwa cyo gushyira indabo ku rwibutso rwa kaminuza y’u Rwanda, ishami rya […]
Tunisia: Uwahoze ari minisitiri w’intebe yatawe muri yombi n’igipolisi
Kuri uyu wa Kane, itariki 23 Kamena, Igipolisi cya Tunisia cyataye muri yombi uwahoze ari Minisitiri w’Intebe, Hamadi Jebali, wahoze ari umuyoboke mukuru mu ishyaka rya kisilamu rya Ennahda, akekwaho kunyereza amafaranga, nk’uko umwunganizi we yabitangarije Reuters. Polisi yo mu mujyi wa Sousse yafashe terefone ya Jebali na terefone y’umugore we imujyana ahantu hatazwi nk’uko […]
Boris Johnson yavuze ko u Rwanda rw’ubu rutandukanye n’urwo mu myaka isaga 20 ishize
Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza uri mu Rwanda guhera kuri uyu wa Kane, aho yaje kwitabira inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma (CHOGM 2022) igomba kuba kuri uyu wa Gatanu no kuwa Gatandatu, yagarutse kuri gahunda igihugu cye gifite yo kohereza abasaba ubuhungiro ndetse yibutsa abafata u Rwanda nk’uko rwari rumeze myaka isaga 20 ishize ko […]
U Rwanda rwatsinzwe urubanza ku ifungwa ry’imipaka yarwo na Uganda

Urukiko rw’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EACJ) kuri uyu wa 23 Kamena 2022 rwemeje ko Leta y’u Rwanda yafunze imipaka iruhuza na Uganda mu buryo butemewe n’amategeko. Iki cyemezo cyafashwe n’abacamanza batanu b’urukiko: Dr Yohane Masara, Monica Mugenyi, Dr Charles Nyawello, Charles Nyachae, Richard Muhumuza na Richard Wejuli. Aba bacamanza bari bayobowe na Dr Masara, bemeje […]
M23 ihakana uruhare mu rupfu rw’abasivili 13 yaba yarahinduye umuvuno
Umutwe wa M23 urahakana ko waba waragize uruhare mu rupfu rw’abaturage basaga 10 baherutse kwicirwa mu mirwano ikaze yabereye mu bice bitandukanye bya Rutshuru, aho FARDC yemeje ko ibisasu bya bombe bya M23 ari byo byahitanye abo baturage. Ku nshuro ya mbere kuva umutwe wa M23 wubura imirwano mu burasirazuba bw Repubulika ya Demokarasi ya […]
Perezida Ndayishimiye yaburiye abapolisi bo ku kibuga cy’indege bakomeje gusabiriza

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, avuga ko hari abapolisi bakorera ku kibuga mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, basebya igihugu. Nk’uko VOA yabitangaje, uyu Mukuru w’Igihugu yabivugiye mu nama yamuhuje n’abapolisi batangiye amasomo ya kaminuza iherereye mu ntara ya Bubanza, tariki ya 22 Kamena 2022. Perezida Ndayishimiye yasobanuye ko aba bapolisi bafite ingeso yo gusabiriza amafaranga ku […]
Hakuziyaremye wahoze ari Minisitiri agiye gushyingiranwa n’umunyabigwi wa ruhago wa Rayon Sports
Hakuziyaremye Munyana Soraya, wahoze ari Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, agiye kurushingana na Murangwa Eugene, wabaye umunyezamu wa Rayon Sports n’uw’ikipe y’igihugu Amavubi Stars. Soraya yabaye Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda kuva mu 2018 kugeza muri Werurwe 2021 ubwo yagirwaga Guverineri wungirije wa Banki Nkuru y’Igihugu asimbuye Nsanzabaganwa Monique. Murangwa we yabaye umunyezamu wa Rayon Sports n’Amavubi mu myaka […]
Perezida Zelensky arabyinira ku rukoma nyuma y’aho ubusabe bwa Ukraine bwo kwinjira muri EU bwakiriwe
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, arabyinira ku rukoma nyuma y’aho ubusabe bw’igihugu cye bwo kwinjira mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) bwakiriwe. Kuri uyu wa 23 Kamena 2022, ni bwo ibihugu bigize EU mu bwiganze byemeye ubusabe bwa Ukraine na Moldova bwo kubyiyungaho. Ni icyemezo cyishimiwe n’abarimo Perezida wa Komisiyo ya EU, Ursura von der Leyen, […]