MONUSCO yemeza ko idafite ububasha bwo gukora iperereza kuri RDF ishinjwa kwinjirira RDC
Misiyo y’ubutumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, ivuga ko idafite ububasha bwo gukora iperereza ku ngabo z’u Rwanda zishinjwa kwinjira muri iki gihugu, ngo zijya gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23. Tariki ya 13 Nyakanga 2022, i Kinshasa habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyarimo Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann, Bintou Keita uhagarariye […]
MONUSCO ibona gukura M23 muri Bunagana bireba cyane ingabo za RDC
Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, ibona ingabo za Leta ari zo zirebwa cyane no kuba zakura umutwe witwaje intwaro wa M23 mu mujyi wa Bunagana zimaze ukwezi zifashe. Byatangajwe n’Umuvugizi wa MONUSCO, Mathias Gillmann mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, i Kinshasa tariki ya 13 Nyakanga 2022, cyibandaga ku mutekano muke […]
U Rwanda na Maroc byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu bijyanye no kurinda amakuru
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kugenzura uko amakuru y’umuntu ku giti cye arindwa muri Maroc (CNDP) kuri uyu wa Kane i Rabat, yasinyanye n’ikigo cy’igihugu gishinzwe umutekano wa interineti mu Rwanda (NCSA), amasezerano y’ubwumvikane hari na Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Zaina Nyiramatama. Perezida wa CNDP, Omar Seghrouchni na Perezida wa NCSA, Colonel David Kanamugire, bavuga ko […]
Museveni ntiyemeranya na Banki y’Isi yashyize Uganda mu bihugu 16 bikennye
Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, ntiyemeranya na Banki y’Isi iherutse gushyira Uganda ku rutonde rw’ibihugu 16 bifite abaturage bakennye cyane ku Isi. Iyi raporo yakorewe ku bihugu 195 yasohotse nyuma y’iminsi mike Leta itangaje ko Uganda yamaze kwinjira ku rutonde rw’ibihugu byifashije (middle income) ivuye mu bikennye (low income). Raporo kuri iri terambere yatangajwe na […]
Urukiko rwategetse ko abakozi ba FERWAFA bari bafunzwe barekurwa
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Gatanu, rwategetse ko abakozi ba FERWAFA bari bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa barekurwa bagakurikiranwa badafunze. Aba ni Nzeyimana Félix wahoze ashinzwe amarushanwa n’umusifuzi witwaTuyisenge Javan. Bombi bari bamaze igihe bafunzwe bakurikiranyweho ibyaha bitatu bifitanye isano ruswa. FERWAFA ni yo yari yarabaregeye RIB kubera uruhare bakekwagaho mu […]
Pfizer forme des médecins rwandais sur les vaccins et l’utilisation des médicaments
Le Rwanda a lancé la mise en œuvre d’un accord avec la société pharmaceutique mondiale, Pfizer, pour fournir tous ses médicaments et vaccins disponibles sur une base non lucrative. L’accord prévoit la formation de professionnels de la santé des pays signataires du monde entier. L’accord a été signé entre Pfizer et 42 pays, et le […]
Ingabo za Iran zakoze igikorwa cyo kwigomeka kuri Biden wasuye Israel
Igisirikare cya Iran cyatangaje ko cyohereje mu nyanja y’Abahinde utudege twinshi tutagira abapilote, mu rwego rwo kwigomeka kuri Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden wasuye Israel. Ni nyuma y’aho Perezida Biden na Minisitiri w’Intebe wa Israel, Yair Lapid, kuri uyu wa 14 Nyakanga 2022 bombi bashyize umukono ku itangazo ryamagana intwaro […]
Abadepite ba Amerika bemeje umwanzuro usaba u Rwanda kurekura Rusesabagina
Inteko ishingamategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, umutwe w’abadepite, yemeje umwanzuro wo gusaba leta y’u Rwanda, Paul Rusesabagina ku mpamvu bavuga ko ari iz’ubumuntu. Umwaka ushize, Rusesabagina yakatiwe gufungwa imyaka 25 aho afungiye mu Rwanda ahamijwe ibyaha birimo iterabwoba. Muri Gashyantare 2022, abadepite babiri b’inteko ya Amerika; Young Kim wa California na Joaquin Castro […]
Uwafunzwe imyaka 20 arengana azira iyicwa rya Malcolm X arishyuza New York miliyoni 40$
Umugabo wagizwe umwere nyuma yo kumara imyaka 20 muri gereza muri Amerika azira iyicwa ry’impirimbanyi y’uburenganzira bw’Abirabura, Malcolm X, mu 1965, akurikiranye Umujyi wa New Yorkawushinja kugira uruhare mu kurenganywa. Kuri uyu wa Kane ushize, abunganira Muhammad Aziz batanze ikirego kirega umujyi mu rukiko, basaba nibura indishyi zingana na miliyoni 40 z’amadolari nk’uko tubikesha The […]
Hari abaturage bo mu Cibitoke bavuga ko bari kubona abarwanyi benshi bavuga Ikinyarwanda

Bamwe mu baturage bo mu duce twa Gafumbegeti, Rutorero na Mukoma mu Ntara ya Cibitoke mu Burundi, baravuga ko bafite ubwoba kubera inyeshyamba za FLN zikomeje kuhagarara ari nyinshi. SOS Médias Burundi dukesha iyi nkuru ivuga ko amakuru aturuka mu Gisirikire cy’u Burundi, yemeza ko izi nyeshyamba zivuga Ikinyarwanda ari iz’umutwe wa FLN urwanya u […]
Minisitiri Sophie Wilmès wakunze kutajya imbizi n’u Rwanda yeguye
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi akanaba Minisitiri w’Intebe wungirije w’iki gihugu, Sophie Wilmès, yatangaje ko yeguye ku mirimo ye mu rwego rwo kwita ku mugabo we urwaye. Euro News yatangaje ko ejo ku wa Kane ni bwo uyu mugore wakunze kutajya imbizi n’u Rwanda yatangaje ko yeguye, mu rwego rwo kujya kwita kuri Christopher Stone […]
Umwongereza wari ufungiwe muri Donetsk yapfiriye muri gereza
Umwenegihugu w’u Bwongereza, Paul Urey, wari wasuzumwe indwara zidakira kandi akaba yari afite ibibazo by’umuhangayiko, yapfiriye aho yari afungiwe muri Repubulika ya Rubanda ya Donetsk (DPR) (yiyomoye kuri Ukraine) ku Cyumweru gishize, nk’uko Umuvunyi Mukuru, Darya Morozova, yabitangaje kuri uyu wa Gatanu. Uyu muyobozi avuga ko Urey yarwaniraga Ukraine nk ‘“umucanshuro” mbere yo gufatwa n’ingabo […]
Museveni yavuze ko agiye gushyiraho intasi zo kureba abayobozi basinzirira ku kazi
Perezida Museveni Yoweli wa Uganda yavuze ko agiye gushyiraho intasi zishinzwe kureba abayobozi avuga ko basinzirira mu biro, bikadindiza ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta. Mu ijambo rye ubwo yafunguraga ku mugaragaro urwego Public Policy Executive Oversight Forum (Apex platform), yavuze ko Urwego rushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, ISO, rugiye guhagurukiye iki kibazo. Yagize […]
RDC: PPRD iravuga ko amatora ya 2023 nataba izabifata nko gushoza intambara
Ishyaka rya rubanda riharanira kongera kwiyubaka na demokarasi (PPRD) ry’uwahoze ari Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, ryatangaje ko igikorwa cyose cyo kugerageza kwigiza inyuma amatora ateganyijwe mu mwaka utaha rizagifata nko gushoza intambara. Iri shyaka ribarizwa mu ihuriro FCC (Front Commun pour le Congo) rirakangisha gushyira mu bikorwa ingingo ya 64 […]
Ufite amahirwe menshi yo gusimbura Boris Johnson ashyigikiye gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda
Kuri uyu wa Gatanu, uwahoze ari minisitiri w’imari w’u Bwongereza, Rishi Sunak, kuri ubu unaza imbere mu majwi mu bashaka kuba minisitiri w’intebe mushya, yashyigikiye gahunda yo kohereza abimukira mu Rwanda ya Boris Johnson, avuga ko ari ngombwa mu rwego rwo guhagarika udutsiko tw’abagizi ba nabi dushyira mu kaga ubuzima bw’abantu tubambutsa Umuyoboro w’u Bwongereza […]
Mali yafatiye ingabo za UN ingamba nyuma yo guta muri yombi abasirikare ba Côte d’Ivoire
Leta y’igisirikare kiyoboye Mali mu buryo bw’inzibacyuho, yafatiye ingamba ingabo z’ibihugu ziriyo mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUSMA), nyuma yo guta muri yombi abasirikare 49 ba Côte d’Ivoire. Aba basirikare ba Côte d’Ivoire barafunzwe kuva tariki ya 10 Nyakanga ubwo bageraga ku kibuga cy’indege cya Bamako, baherekejwe n’indege yikoreye intwaro. Basobanuye ko bagiye mu butumwa […]
U Bwongereza: Rishi Sunak ayoboye abahatanira kuba minisitiri w’intebe
Uwahoze ari minisitiri w’imari, Rishi Sunak, ari imbere y’abandi ba conservateurs bahatanira kuba minisitiri w’intebe w’u Bwongereza mu matora ya mbere y’abadepite ba Tory yo ku wa Gatatu, mu gihe abahatanaga bagabanyutse bakagera kuri batandatu nyuma yo gukurwa mu irushanwa kw’abakandida babiri. Mu cyumweru gishize, Sunak weguye ku mwanya wa minisitiri w’imari, ndetse bikaba intangiriro […]
Museveni yibiye akabanga Tshisekedi wamwitabaje ku kibazo cya M23
Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yagiriye inama mugenzi we Félix Tshisekedi wa Congo Kinshasa ko kuganira n’inyeshyamba z’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwe ari byo byatanga igisubizo ku bibazo impande zombi zifitanye. Ku wa Kane tariki ya 14 Nyakanga Perezida Museveni ku biro bye i Entebbe, yahakiriye intumwa za Perezida Tshisekedi wamwoherereje ubutumwa bwihariye amusaba […]
UPDF yamaze impungenge abatewe ubwoba na ‘Operation Rudahigwa’
Umuvugizi w’ingabo za Uganda (UPDF) zirwanira ku butaka, Lt Col. Chris Magezi, yamaze impungenge Abanyekongo bavuga ko izi ngabo zizifatanya n’iz’u Rwanda (RDF) mu gikorwa cya ‘Operation Rudahigwa’ cyo kurwanya Interahamwe muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC). Tariki ya 28 Gicurasi 2022, Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangarije […]
U Burusiya burashinjwa iterabwoba ryeruye nyuma y’igitero cya misile cyahitanye 23 barimo abana
Misile z’u Burusiya zarashwe mu Mujyi wa Vinnytsia rwagati muri Ukraine, zihitana byibuze abantu 23, barimo abana batatu, mu cyo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy yise “igikorwa cy’iterabwoba ryeruye”. Iki gitero cya saa sita z’amanywa kuri uyu wa Kane ku mujyi uri mu birometero amagana uvuye aho urugamba rubera kandi kure y’ahabera ibitero by’ingabo z’u […]
Rubavu: Meya yavuze kuri Perezida wa IBUKA wamushinje gukererwa kwirukana uwohereje umutetsi mu kwibuka

Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yavuze ku bukererwe ashinjwa bwo kwirukana uwari umukozi ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero wohereje umutetsi w’ishuri ryisumbuye ngo amuhagararire mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize jenoside. Nyuma y’inkuru yo kwirukanwa k’uyu mukozi, Nyiraneza Espérance, ashinjwa gupfobya jenoside, BWIZA yagiranye ikiganiro na Nkuranga Egide uyobora IBUKA ku rwego rw’igihugu, […]
Rwanda suspends local games betting
The ministry of trade and industry (MINICOM) in agreement with ministry of sports (MINISPORTS) has said that all sports betting and online gaming companies in Rwanda that offer betting odds or options on all local gaming are suspended with immediate effect until further notice. This comes after it was speculated that there might be more […]
Col Doumbouya yakoreye agashya abaminisitiri be ubwo bari bateraniye mu nama (Amafoto)

Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Col Mamadi Doumbouya, yatunguye abaminisitiri bagize Guverinoma y’igihugu cye ubwo bari bateraniye mu nama abohereza gusukura umujyi wa Conakry. Byabaye kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Nyakanga ubwo Perezida Doumbouya yari ayoboye inama y’Abaminisitiri. Umujyi wa Conakry usanzwe ari umwe mu mijyi ya Afurika ikunze kurangwamo imyanda myinshi ku mihanda […]