Bushali avuga ko agiye gushinga ikipe y’umupira w’amaguru yitwa Onze Bule

Bushali ubwo yari mu kiganiro kuri Radio 10

Umuhanzi w’injyana ya Kinyatrap, Bushali avuga ko agiye gushinga ikipe y’umupira w’amaguru, ikazaba ifite izina rya Onze Bule. Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, yavuze ko akunda umupira w’amaguru, abazwa uko yawukunze agira ati: “Impamvu nkunda umupira w’amaguru mbere ntaraza mu muziki, nakinnye umupira, za Gikondo baranzi nubwo baje kundoga birangira mbivuyemo. Na n’ubu hari […]

Xi and Biden exchange warnings on Taiwan

The US and Chinese leaders have warned each other over Taiwan during a phone call that lasted more than two hours. President Joe Biden told his Chinese counterpart, Xi Jinping, that the US strongly opposed any unilateral moves to change the island’s status. But he added that US policy on Taiwan had not changed. Beijing […]

William Ruto wemeza ko hari gutegurwa kumugirira nabi, aratunga urutoki Perezida Kenyatta

Visi Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko hari umugambi urimo gutegurwa wo kumugirira nabi, umuryango we ndetse n’abafatanyabikorwa be. Kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 29 Nyakanga, ubwo yavugiraga mu Ntara ya Nandi, Ruto yashinje Perezida Uhuru ko yamuteye ubwoba nubwo yagendeye ku nkunga ye mu matora rusange ya 2013 na 2017. Ruto yasabye […]

Munyakazi Sadate asanga aba-Rayon bakwiye kumusaba imbabazi

Munyakazi Sadate wahoze ari Perezida wa Rayon Sports, asanga abafana b’iyi kipe bakwiye kumusaba imbabazi nyuma kumutera imijugujugu mu gihe yikoraga ku mufuka we kugira ngo ikipe ibeho. Sadate yasubizaga Rutangambwa Martin wahoze ari Visi-Perezida we ndetse akanamubera umujyanama mu bya tekiniki wamubwiye ko akwiye gusaba imbabazi abafana ba Rayon Sports. Ni nyuma yo guhurira […]

Uganda: Urukiko rwategetse polisi guta muri yombi umudepite ushinjwa kwiba telephone

Urukiko muri Uganda rwategetse polisi guta muri yombi Umudepite wo mu ishyaka NUP uhagarariye Busiro mu Nteko Ishinga Amategeko, Paul Nsubuga kubera kutitabira iburanisha ry’urubanza akurikiranwemo icyaha cy’ubujura. Icyemezo cy’Umucamanza mu rukiko rw’ibanze rwa Buganda, Siena Owomugisha cyatewe n’uko ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mudepite yagiye ananirwa inshuro nyinshi kwitaba urukiko kandi nta n’ubwishingizi afite. Umucamanza […]

Rusizi: Inkongi y’umuriro yibasiye pariki ya Nyungwe hashya hegitari zigera kuri 21

umuriro_wajimijwe_hose_hegitari_zigera_kuri_21_zimaze_gushya.jpg

Abantu bataramenyekana n’ubu bagishakishwa n’inzego z’umutekano bigabije pariki y’igihugu ya Nyungwe,ku gice cy’umurenge wa Bweyeye mu mugudugu wa Nyabigoma, akagari ka Murwa barayitwika, abaturage bayizimya hamaze gushya hegitari 21, ubuyobozi bw’aka karere bukavuga ko nubwo iperereza rikomeje ngo hamenyekane abayitwitse, hakekwa ba rushimusi bategamo inyamaswa, cyangwa abahagika imizinga y’inzuki hafi yayo, umuriro ukaba warabacitse ukayigeramo. […]

Mu mezi atarenze abiri ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bizaba byakemuwe – Minisiteri y’ibidukikije

Mu gihe kitarenze amezi 2 ibibazo bigaragara mu guhererekanya ubutaka bizaba byakemuwe nk’uko byatangajwe ubwo Minisitiri w’ibidukikije yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko ingamba ifite zo gukemura ibibazo bikigaragara mu micungire y’ubutaka. Ibibazo inteko ishinga amategeko yasabye ko Minisitiri w’Ibidukikije yatangaho ibisubizo mu magambo birimo kuba nta genamigambi ku mikoreshereze y’ubutaka, itangwa rya serivisi z’ubutaka ritanoze, […]

RDC: FARDC irayoboye mu bikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu

Raporo y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burenganzira bwa muntu muri RDC, ishyira Igisirikare cy’iki gihugu (FARDC) ku mwanya wa mbere mu gukora ibikorwa bihonyora uburenganzira bwa muntu. Ni raporo igaragaza ibikorwa byabaye hagati ya Mutarama na Kamena 2022. Iyi raporo yerekana ko muri iki gihe habaye ibikorwa 3,471 bihonyora uburenganzira bwa muntu, ibyinshi muri byo […]

Minisitiri Biruta avuga ko ingabo z’u Rwanda zitazivanga muri politiki ya Centrafrica

Minisitiri Biruta yamaze impungenge umuryango uvuga ko ingabo z'u Rwanda zizafasha Touadéra kuyobora indi manda

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yatangaje ko ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrica zitazivanga muri politiki y’iki gihugu. Minisitiri Biruta yabivugiye mu kiganiro kigufi yagiranye na radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, ati: “U Rwanda ntabwo rushobora kwivanga muri bibazo by’imbere birebana na politiki ya Repubulika ya Centrafrica.” Umukuru wa […]

Iby’ingenzi ku mukobwa wa mbere w’umucakara watunze miliyoni y’amadolari

Sarah Rector yavutse mu mwaka w’1902 mu burasirazuba bwa Oklahoma, mu matware yahoze ari ay’Abahinde. Yavukanaga n’abana batanu, babyawe n’abirabura b’abacakara. Babaga mu rugo rw’Umuhinde wari ubatunze nk’abacakara be. Hashingiwe ku masezerano yo mu 1866 yasabaga ko abana bakomoka ku bacakara bahabwa ubutaka, Sarah yahawe hegitari 64 mu gace ka Glenpool, mu bilometero 97 uvuye […]

RDC: Sosiyete sivile iremeza ko abaturage 27 ari bo biciwe mu myigaragambyo yamagana MONUSCO

Ubuhuzabikorwa bwa sosiyete sivile ku rwego rw’intara muri Kivu y’Amajyaruguru buvuga ko buhangayikishijwe n “ibyaha byibasiye inyokomuntu” byakorewe abaturage bikozwe n’ingabo za MONUSCO ku baturage bo mu mijyi ya Goma, Beni na Butembo. Uru rwego rukaba ruhamagarira Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano kumenya abishwe n’amasasu mu myigaragambyo itandukanye yo kurwanya MONUSCO mu ntara. Itangazo rigenewe […]

Centrafrica: ICC yasohoye impapuro zo guta muri yombi uwahoze ari umuyobozi wa Seleka

Kuri uyu wa Kane, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) rwatangaje ko rwasohoye impapuro zo guta muri yombi uwahoze ari umuyobozi wa Seleka akaba n’umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro muri Repubulika ya Centrafrica, kubera ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu mu gihe cy’intambara y’abanegihugu mu 2013. Nourredine Adam, ubu uri muri Sudani nk’uko abahanga benshi babivuga, arashakishwa kubera ibyaha […]

Ikibazo cy’ amafaranga y’umurengera yishyuzwa n’uturere ku mpushya zo kubaka cyahagurukiwe

Uturere twahawe umuburo wo kwirinda kongera amafaranga y’impushya zo kubaka, ikigo gishinzwe imiturire mu Rwanda (RHA) kivuga ko binyuranyije n’amategeko. Janvier Muhire, inzobere mu bijyanye n’uburenganzira bwo kubaka muri RHA yatangaje ko iyi miburo yatanzwe nyuma y’iperereza ryimbitse mu Karere ka Bugesera nk’icyitegererezo mbere yo kugenzura utundi turere. Yavuze ko hakurikijwe iteka rya perezida ryo […]

MONUSCO ikomeje gusaba imbunda zirasa kure n’indege z’intambara ngo ishobore kurwanya M23

Misiyo y’amahoro y’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo, MONUSCO, ikomeje gusaba intwaro zirimo iziremereye zirasa kure na kajugujugu z’intambara kugira ngo ibashe kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 uvugwaho kuyirusha imbaraga. Ikinyamakuru Africa Intelligence gikora inkuru zicukumbuye by’umwihariko ku mutekano wo ku mugabane wa Afurika, kuri uyu wa 28 Nyakanga 2022 cyatangaje […]

Mu Rwanda hateganyijwe imvura izaturuka mu ishyamba ryo muri Congo

Ubutumwa bwa Meteo buteguza imvura

Ikigo cy’igihugu cy’iteganyagihe, Meteo Rwanda, cyatangaje ko mu minsi itatu hateganyijwe imvura izaturuka mu ishyamba ryo muri Congo (Repubulika ya Demukarasi ya Congo). Mu butumwa iki kigo cyashyize kuri Twitter kuri uyu wa 28 Nyakanga 2022, cyasobanuye ko imvura itaherukaga kugwa izaturuka n’ubuhehere bw’ishyamba ryo mu gihugu cy’abaturanyi. Yagize iti: “Hateganyijwe imvura hagati y’italiki ya […]

U Burusiya bwongeye kurasa mu Karere ka Kyiv bwa mbere mu byumweru byari bishize

Ingabo z’u Burusiya zagabye igitero cya misile ku gace ka Kyiv ku nshuro ya mbere mu byumweru kandi zirasa mu karere ka Chernihiv mu majyaruguru, mu byo Ukraine yavuze ko ari ukwihorera kubera kwihagararaho. Hagati aho, abayobozi ba Ukraine, batangaje ko bazagaba igitero cyo kugarura akarere ka Kherson kari karigaruriwe mu majyepfo y’igihugu, agace kafashwe […]

Uwo ariwe wese ukina n’umuriro azashya- Xi Jinping abwira Biden ku kibazo cya Taiwan

Abaperezida ba Amerika n’Ubushinwa baburiranye mu kiganiro bagiranye kuri telephone cyamaze amasaha arenga abiri; Xi Jinping avuga ko uwo ari we wese ukina n’umuriro azashya, naho Joe Biden, amwibutsa ko igihugu cye kikiri mu murongo cyahozemo ku kibazo cya Taiwan. Perezida Joe Biden yabwiye mugenzi we Xi Jinping w’Ubushinwa, ko Amerika idashyigikiye na gato ibikorwa […]

Ishimwe rya Gen Muhoozi kuri Ian Kagame witegura kuba Sous-Lieutenant

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba imfura ya Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yashimiye Ian Kagame witegura gusoza amasomo ya gisirikare. Ian Kagame usanzwe ari umwana wa gatatu mu muryango wa Perezida Kagame, aritegura gusoza amasomo mu ishuri rya gisirikare rya Sundhurst riherereye mu majyepfo w’Umujyi wa Londres mu Bwongereza. […]

Neymar Jr wa PSG azitaba urukiko mu Kwakira mu rubanza aregwamo na sosiyete yo muri Brazil

Rutahizamu w’ikipe ya Paris Saint-Germain, Neymar Jr, agomba kwitaba urukiko mu Kwakira kubera amakosa yaba yarakozwe muri transfer ye ajya muri Barcelona avuye mu ikipe ya Santos yo muri Brazil. Uyu mukinnyi w’imyaka 30 ukomoka mu gihugu cya Brazil ndetse n’uwahoze ari perezida wa Barcelona, Sandro Rosell na Josep Maria Bartomeu, bazaburanishwa kubera ruswa n’uburiganya […]

Meya wa Kampala yari agiye kurwanira n’Umuvugizi wa guverinoma mu kiganiro kuri televiziyo

Meya w’umujyi wa Kampala, Erias Lukwago yari agiye kurwanira n’Umuvugizi wa guverinoma ya Uganda, Ofwono Opondo mu kiganiro ‘Frontline’ bombi bahuriyemo kuri NBS TV. Ku mbuga nkoranyambaga no ku binyamakuru byo muri Uganda hasakaye videwo ngufi igaragaza Meya Lukwago na Opondo baterana amagambo, bigera aho Umuvugizi wa guverinoma ahaguruka, asatira umuyobozi wa Kampala. Opondo watungaga […]

Teta Sandra yavuze ko Weasel atari we wamukubise akamukomeretsa

Umunyarwandakazi Sandra Teta uba muri Uganda aho abana n’umugabo we, Weasel Manizo, avuga ko atari we wamukubise akamugira intere nk’uko byari byatangajwe ku munsi w’ejo. Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Sandra Teta yabyimbaganye mu maso ndetse afite amaraso ku munwa bigaragara ko yakubiswe bikomeye. Indi foto igaragaza abana be babiri bari imbere ya se, […]

Gen. Kainerugaba yavuze ku makuru y’uko Museveni yamubujije gukoresha Twitter

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yavuze ku makuru y’uko umubyeyi we, Perezida Yoweri Museveni yaba yaramubujije gukoresha urubuga rwa Twitter. Muri mpera za Kamena 2022, humvikanye amakuru y’uko Museveni yateranyirije hamwe abasirikare bakuru, ababuza gushyira kuri uru rubuga ibyerekeye umutekano w’igihugu, by’umwihariko Lt Gen. Kainerugaba. Aya makuru amaze gusohoka, […]

Musanze: Muganga washinjwaga ibyaha birimo gusambanya umwana no kumwica yahamije kimwe

Urukiko rwisumbuye rwa Musanze kuri uyu wa 28 Nyakanga 2022 rwahamije Muganga Maniriho Jean de Dieu icyaha cyo gusambanya umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko, rumuhanaguraho ikindi cyo kumwica no kumukuriramo inda, rumukatira igifungo cy’imyaka 25. Maniriho yatawe muri yombi tariki ya 9 Ugushyingo 2020 nyuma y’urupfu rw’uyu mukobwa witwaga Iradukunda Emerance muganga avuga ko yari umukunzi […]