Rusizi: Abitabiriye imirikagurisha barinenze byinshi birimo n’imitegurire yaryo

Mugwaneza Francine avuga ko ibyo bamuritse basa n'ababisubijeyo byose kubera kubura abaguzi, bimwe babisubizayo bigiye kubapfiraho

Kuva ku wa 18 kugeza ku wa 28 Kanama 2022, muri gare y’akarere ka Rusizi habereye imurikagurisha n’imurikabikorwa ryari ryateguwe n’ihuriro ry’abafatanyabikorwa b’akarere mu iterambere (JADF Isonga Rusizi) ku bufatanye n’urugaga rw’abikorera (PSF) muri aka karere n’akarere ubwako, abaryitabiriye bakaba bararinenze byinshi birimo cyane cyane imitegurire yaryo bavuga ko yari iya huti huti, batanga inama […]

Depite Mukabunani avuga ko Muhizi uvugwaho kubeshya Perezida Kagame atakabaye afungwa

Umudepite uhagariye ishyaka PS Imberakuri mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, umutwe w’abadepite, Mukabunani Christine avuga ko umuturage witwa Muhizi Anatole uvugwaho kubeshya Perezida Paul Kagame, atakabaye afungwa. Kuri uyu wa 31 Kanama 2022, Urwego rw’igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko Muhizi yatawe muri yombi akurikiranweho icyaha cyo gutesha agaciro icyemezo cy’urukiko no gukoresha inyandiko […]

Burundi: Bruce Melodie yishyuye amafaranga miliyoni 30, Polisi ikomeza kumufunga

Polisi y’u Burundi ikomeje gufunga umuhanzi w’Umunyarwanda, Itahiwacu Bruce wamamaye nka Bruce Melodie, na nyuma y’aho yishyuye uwo avugwaho kwambura amafaranga y’u Burundi miliyoni 30. Uyu muhanzi yatawe muri yombi ubwo yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, giherereye mu mujyi wa Bujumbura, nyuma y’aho umushoramari witwa Bankuwiha Toussaint. Uyu mushoramari yabwiye Polisi y’u […]

Musanze: Abahwituzi b’isuku barishyuza Frw arenga miliyoni 7 bambuwe n’akarere

Uyu mwambaro ni wo warangaga abahwituzi b'isuku

Abaturage basaga 60 bo mu karere ka Musanze, baratakambira inzego zibishinzwe, bakishyurizwa asaga miliyoni zirindwi n’ibihimbi magana abiri by’amafaranga y’u Rwanda (Frw 7,200,000) bambuwe n’akarere kandi baragakoreye nk’abashinzwe irondo ry’isuku mu gihe cy’amezi atandatu yose badahembwa. Aba baturage bari barahawe akazi n’akarere ndetse batangira imirimo yabo ku wa 1 Mata 2021 ariko kuva icyo gihe […]

Umuherwe Rujugiro yavuze ku ndishyi Frw miliyari u Rwanda rwategetswe kumuha

Umuherwe Tribert Rujugiro Ayabatwa avuga ko indishyi y’akababaro leta y’u Rwanda yategetswe kumuriha ingana na Frw miliyari imwe kubera guteza cyamunara inyubako ye y’ubucuruzi izwi nka Union Trade Centre (UTC) iri i Kigali “ihagije”. Ku wa kabiri, urukiko rw’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba (East African Court of Justice, EACJ) rwategetse leta y’u Rwanda kwishyura Rujugiro indishyi ya […]

Musanze: Ahantu hamwe habereye impanuka enye mu masaha 15

10a664fb-159f-4677-945c-fe17ebf65b3f.jpg

Impanuka enye zabaye mu isanteri ya Kabaya iri mu rugabano rw’Imidugudu ya Rukereza mu Kagari ka Kigombe na Kabaya mu Kagari ka Ruhengeri yose yo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, mu gihe kitarenze mu masaha agera kuri 15. Abaturage babwiye BWIZA ko impanuka ya Mbere yabaye kuwa Gatatu ahagana saa kumi n’ebyiri […]

Umukobwa w’imyaka 15 arashinjwa kwica umwana w’umuhungu w’imyaka itatu

Polisi mu Karere ka Luweero muri Uganda, yataye muri yombi umwana w’umukobwa w’imyaka 15 kubera gukekwaho kwica undi mwana w’umuhungu w’imyaka itatu . Innocent Adriko wari wasigiwe nyirasenge ngo abe amwitaho, yaburiwe irengero ku wa Kabiri ahagana mu ma saa tanu z’ijoro. Umuvugizi w’aateganyo wa Polisi mu karere ka Savannah, Patrick Lule, yavuze ko umurambo […]

Ingabo za Eritrea zaba zongeye kwinjira mu ntambara ihuje Leta ya Ethiopia na TPLF

Kuri uyu wa Kane biravugwa ko Ingabo za Guverinoma ya Ethiopia zifatanyije n’iza Eritrea zagabye igitero ku nyeshyamba za TPLF mu ntara ya Tigray iherereye mu majyaruguru ya Ethiopia, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi w’izi nyeshyamba nubwo Reuters ivuga ko itashoboye kugenzura aya makuru. Getachew Reda, Umuvugizi wa TPLF, abinyujije kuri Twitter yavuze ko “izo ngabo z’ibihugu […]

Sahara Marocain : le Cap-Vert ouvre un Consulat Général à Dakhla

La RĂ©publique du Cap-Vert a ouvert, le 31 aoĂ»t 2022, un Consulat GĂ©nĂ©ral Ă  Dakhla. Un Ă©vĂ©nement qui marque le soutien ferme de ce pays Ă  la souverainetĂ© du Maroc sur son Sahara et Ă  l’intĂ©gritĂ© territoriale du Royaume. Le Consulat GĂ©nĂ©ral du Cap verde a Ă©tĂ© inaugurĂ© lors d’une cĂ©rĂ©monie prĂ©sidĂ©e par le Ministre […]

La République démocratique du Congo libère neuf Rwandais

La RĂ©publique dĂ©mocratique du Congo a libĂ©rĂ© neuf Rwandais, dont trois enfants, qui avaient Ă©tĂ© arrĂŞtĂ©s le 22 aoĂ»t par l’armĂ©e congolaise, les FARDC, pour avoir franchi illĂ©galement la frontière. Ils ont Ă©tĂ© reçus au poste frontière de La Corniche par des responsables du district de Rubavu le mardi 30 aoĂ»t. Le dĂ©veloppement fait suite […]

Umunyemari ukomeye mu Burusiya yapfuye nyuma yo guhanuka mu idirishya ry’ibitaro

Umuyobozi w’ikigo gikomeye gicukura kikanacuruza peteroli cyo mu Burusiya, Lukoil, ari we Ravil Maganov, yapfuye nyuma yo kugwa ahanutse mu idirishya ry’ibitaro i Moscou . Amakuru aturuka mu bitangazamakuru byo mu Burusiya avuga ko Maganov w’imyaka 67 yari ari kuvurirwa mu bitaro bikuru byo muri uyu mujyi kandi yapfuye azize ibikomere. Niwe uheruka muri benshi […]

Ubucucike muri gereza burakiyongera hari uburyo bwo kubikemura bukomeje kwirengagizwa

Amagereza yo mu Rwanda arimo kwiyongera kugeza ku rwego ruteye ikibazo kandi kwiyongera kw’abagororwa bikurura amaso y’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu. Ibi ni ibyatangajwe kuwa 30 Kanama ubwo hashyirwaga ahagaragara ubushakashatsi bwakozwena Transparency International ku bufatanye na Legal Aid Forum bugaragaza ko imibare iteye ubwoba. Bagaragaje ko ubucucike mu magereza yo mu Rwanda bwiyongereye kugera […]

Museveni yasezereye ba ‘Generals’ 48

Perezida wa Uganda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’iki gihugu, Yoweri Kaguta Museveni, yasezereye abasirikare 48 bafite amapeti ari mu cyiciro cya General. Uyu muhango wabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu i Entebbe kuri uyu wa 31 Kanama 2022, Museveni ashimira aba basirikare ubwitange bwabaranze mu kazi, aboneraho kubasaba gukora ibikorwa bibateza imbere nk’ubuhinzi n’ubworozi. Abasirikare basezerewe […]

Minisitiri Vincent Biruta yaganiriye na Gen Jeje Odongo n’intumwa ayoboye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yakiriye mugenzi we Gen Jeje Odongo wa Uganda n’intumwa ayoboye bagirana ibiganiro. Ni ibiganiro byabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ku Kimihurura. Iyi Minisiteri ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter yavuze ko ibiganiro bya Minisitiri Biruta n’intumwa za Uganda “byibanze ku gushimangira ubufatanye bw’ibihugu […]

Kidum abona ifungwa rya Bruce Melodie rishobora kuzura akaboze hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Umuhanzi Jean-Pierre Nimbona uzwi mu muziki w’u Burundi nka Kidum Kibido, yavuze ko ifungwa ry’umuhanzi Bruce Melodie rishobora kongera gukurura umwuka mubi hagati y’u Rwanda n’u Burundi mu gihe ibihugu byombi byari bimaze igihe byumvikana. Bruce Melodie afungiye i Bujumbura mu Burundi kuva ku mugoroba w’ejo ku wa Gatatu, nyuma yo kuhagera yitabiriye ibitaramo bibiri […]

DRC releases detained Rwandans

The Democratic Republic of Congo has released nine Rwandans, including three children, who had been arrested on August 22, by Congolese army, FARDC, for illegally crosing the border. They were received at La Corniche Border Post by Rubavu District officials on Tuesday, August 30. The development follows talks between the two mayors of Goma (DR […]

DIGP Namuhoranye yitabiriye inama y’Umuryango w’abibumbye ihuje abayobozi ba Polisi i New York

Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa DCG Felix Namuhoranye ari i New York aho yitabiriye inama ya 3 y’umuryango w’Abibumbye ihuriza hamwe abayobozi ba Polisi (UNCOPS). Inama y’abayobozi ba Polisi mu muryango w’abibumbye (UNCOPS 2022) yahurije hamwe Abaminisitiri, Abayobozi ba Polisi n’abahagarariye imiryango ishinzwe iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ku cyicaro cy’umuryango w’abibumbye guhera tariki […]

Umuherwe wo muri Taiwan yiyemeje gushora miliyari mu gutoza miliyoni 3 z’indwanyi z’abasivili

robert-tsao.jpg

Umuherwe wo muri Taiwan kuri uyu wa Kane yashyize ahagaragara gahunda izatwara miliyari y’amafaranga akoreshwa muri Taiwan (Miliyoni 33 z’Amadolari) yo gutoza “abarwanyi b’abasivili” barenga miliyoni eshatu kugira ngo bazafashe kurengera ikirwa kiyobowe mu nzira ya demokarasi mu gihe Abashinwa baba bagiteye . Robert Tsao, ufite imyaka 75, ni umwe mu bacuruzi bateye imbere muri […]

The Ben finally marries long time fiancé

U.S-based singer The Ben, real name, Benjamin Mugisha to formalise his relationship with the beautiful fiancĂ© Pamella Uwicyeza. The R&B/pop singer has finally tied the knot with his girlfriend Uwicyeza, a former Miss Rwanda contestant, who he has been dating for a while now. According to confirmed reports and available photos, the civil marriage ceremony […]

Bruce Melodie arrested in Burundi

The Burundian Ministry of Information on Wednesday confirmed that Rwandan singer Bruce Itahiwacu alias Bruce Melodie, was detained upon arrival in Bujumbura following allegations that he failed to reimburse the money he was paid to perform in 2018 but never showed up. Media reports indicate Bruce Melodie, was arrested while exiting Melchoir Ndadaye airport in […]

Musanze: Barashinja Zion Temple kwima amatwi ubuyobozi, igakomeza kubabuza umudendezo

Ibaruwa ya Meya wibutsaga Zion Temple kurinda abaturage urusaku

Abaturage baturiye urusengero rw’Itorero Zion Temple ry’Intumwa Paul Gitwaza riherereye mu mudugudu wa Bukane, akagari ka Cyabagarura, umurenge wa Musanze mu karere ka Musanze, baratakamba ngo inzego zifitiye ububasha zibakizeurusaku rw’ibikoresho by’umuziki byifashishwa mu rusengero rwayo kuko ngo bibabuza amahwemo, amanywa n’ijoro. Iyi mikorere y’iri torero ngo yakomeje kuba umutwaro ku baturiye uru rusengero rwa […]

Minister Bamporiki’s case hearing date unveiled

Former Minister of State in the Ministry of Youth and Culture, Edouard Bamporiki, is set to appear before Nyarugenge Intermediate Court on September 16, this year. Bamporiki was suspended from the cabinet on May 5 and placed under house arrest following allegations of his involvement in corruption. Harrison Mutabazi, the Spokesperson of the Judiciary confirmed […]

RDC yasabye AU kuyifasha gusaba Loni gusuzuma raporo ishinja u Rwanda gufasha M23

Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yatangaje ko ikeneye inkunga y’Akanama k’Amahoro n’Umutekano ka Afurika Yunze Ubumwe mu gusaba Akanama nk’aka kUmuryango w’Abibumbye gusuzuma, mu gihe gito gishoboka, ibikubiye muri raporo y’impuguke zawo ku nkunga ivuga ko u Rwanda ruha umutwe wa M23 . Iki nicyo cyifuzo cyatanzwe kuri uyu wa Gatatu, itariki 31 Kanama […]

Leta y’u Burundi yemeje ko yafunze Bruce Melodie

Guverinoma y’u Burundi yemeje ko umuhanzi Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki nka Bruce Melodie yafungiwe muri iki gihugu, mu rwego rwo gukorwaho iperereza ku cyo yise ubutekamutwe akurikiranweho. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo Bruce Melodie yahagurutse i Kigali yerekeza mu gihugu cy’u Burundi, aho agomba gukorera ibitaramo bibiri. Ibi bitaramo birimo icya VIP agomba […]