Umujyi wa Kigali wiyemeje gukemura bwangu ikibazo cy’amazi anuka aturuka ku cyicaro cya Polisi

Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwijeje ko burakemura bwangu ikibazo cy’amazi anuka atwarwa na ruhurura idapfundikiye ituruka ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda giherereye mu murenge wa Kacyiru, mu karere ka Gasabo. Kuri uyu wa 3 Ukwakira 2022 ubwo ku biro by’umurenge wa Kacyiru haberaga inteko rusange, umuturage yavuze ko aya mazi ahangayishije abatuye mu […]
Bombori bombori mu matora y’ishyaka PSD mu ntara y’Uburengerazuba
Amakuru aturuka mu banyamuryango b’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage (PSD) ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba, aravuga ko ishyamba atari ryeru muri iri shyaka nyuma y’amatora aheruka kuba y’abagomba kuriyobora ku rwego rw’Intara. Ku cyumweru tariki ya 02 Ukwakira ni bwo mu karere ka Karongi habereye inama yabereyemo amatora y’abagomba kuyobora PSD ku rwego rw’Intara y’Uburengerazuba. […]
Kacyiru batewe ipfunwe n’uko ibiro byabo bitajyanye n’igihe kandi byegereye ibya Perezida

Abatuye mu murenge wa Kacyiru mu karere ka Gasabo bavuga ko batewe ipfunwe n’ibiro by’umurenge wabo byubatse mu buryo butajyanye n’igihe kandi byegereye ibiro by’Umukuru w’Igihugu na Minisiteri y’ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE). Ibi babivuze ubwo kuri uyu wa 3 Ukwakira 2022 hasozwaga igikorwa cyiswe ‘Akarere mu Kagali’ cyari kimaze igihe kigera ku kwezi. Muri […]
Un mannequin rwandais basé aux États-Unis retrouvé mort
La police de l’Arizona, aux États-Unis, enquête sur la mort du mannequin rwandais Neema Jeanine Ngerero, décédé le lundi 3 octobre à l’âge de 25 ans . Une source proche de la famille de Ngerero a déclaré au New Times que la jeune mannequin avait été retrouvée dans sa voiture quelques minutes après avoir quitté […]
Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we amugira General, amwambura inshingano yari asanganywe

Perezida Yoweri Kaguta Museveni yazamuye mu ntera umuhungu we, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba amugira General; gusa amwambura inshingano zo kuba Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka yari asanganywe. Gen Muhoozi yari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka kuva muri Kamena 2021, ubwo yasimburaga kuri izi nshingano Lt Gen Peter Elwelu kuri ubu usanzwe […]
Kera kabaye u Burundi bwemeje ko imipaka yabwo n’u Rwanda ifunguye
Leta y’u Burundi ku wa Mbere tariki ya 03 Ukwakira, yemeje ko imipaka ihuza iki gihugu n’u Rwanda yari imaze imyaka itandatu ifunze yamaze gufungurwa. Ku wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri ni bwo hamenyekanye amakuru y’uko u Burundi bwongeye gufungura imipaka ibuhuza n’u Rwanda, nyuma y’igihe kirekire ifunzwe. U Burundi bwari bwarafunze imipaka kuva […]
Mu 2026 imyaka izaba ibaye 40 abantu bashaje bayoboye, ibyo bizahinduka – Lt. Gen. Muhoozi
Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, ukomeje gutangaza ibintu bitavugwaho rumwe muri iyi minsi bamwe bakibaza ko yaba afite ikibazo mu mutwe, kuri ubu yatangaje ko urungano rushaje rwayoboye Uganda kuva mu 1986 ruyobowe na se, Yoweri Museveni, rugomba kwitegura kujya ku ruhande urungano rushya rukita ku bibazo by’igihugu […]
Abantu 1470 bamaze kwicwa kuva Perezida Ndayishimiye yajya ku butegetsi – Ligue Iteka
Ishyirahamwe Ligue Iteka riharanira uburenganzira bwa muntu mu Burundi, riravuga ko abantu 1470 bishwe muri iki gihugu hagati y’ukwezi kwa gatandatu 2020 n’ukwa munani uyu mwaka. Abagera ku 146 ryemeza ko bishwe n’abakorera inzego za leta . Iri shyirahamwe rikorera mu buhungiro ryemeza ko iyi mibare ishobora kuba ari mike kubera ko abarikorera baahabwa uburenganzira […]
Ndimbati yasabye abagabo kutihakana abana babyara ku ruhande
Uwihoreye Jean Bosco wamamaye mu gukina urwenya na filimi nyarwanda nka Ndimbati aragira abagabo bagenzi be inama yo kutihakana abana babyarana n’abagore babo batari ab’isezerano. Ndimbati abivuze nyuma yo gufungurwa muri gereza yari amazemo amezi arenga 6, aho yari akurikiranweho icyaha cyo gusambanya no gusindisha Kabahizi Fridaus ubushinjacyaha bwemezaga ko yari atarageza ku myaka y’ubukure. […]
Rutsiro: Abarwanashyaka ba Green Party bahaye Leta y’u Rwanda umukoro
Abarwanashyaka b’ishyaka Democratic Green Party of Rwanda (DGPR) bo mu karere ka Rutsiro, barasaba Leta y’u Rwanda kunoza serivisi za Mituweri no gutangaza ibyiciro by’ubudehe bishya kuko hari abagorwa no guhabwa serivisi kubera ko bitaratangazwa. Ibi babitangaje ubwo basozaga amahugurwa y’umunsi umwe yabaye kuri uyu wa 01 ukwakira 2022 yahuje abahagarariye iri shyaka 40 baturuka […]
Kenya yashinje Gen Muhoozi kuyitangizaho intambara no kugambirira guhirika Ruto
Umwuka mubi ukomeje gututumba hagati ya Kenya na Uganda, nyuma y’amagambo atarikiwe neza n’abanya-Kenya yatangajwe na Lt Gen Muhoozi Kainerugaba usanzwe ari Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka. Intandaro y’uyu mwuka mubi yabaye ubutumwa uyu musirikare usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter. Lt Gen Muhoozi […]
Nyaruguru: Icyorezo cya ruswa cyageze no mu bunzi

Ubwo bari mu muhango wo kurahirira manda nshya y’imyaka 5 kuri uyu wa 3 Ukwakira 2022, bamwe mu bunzi bo mu karere ka Nyaruguru bari basanzwe muri uru rwego bavuze ko bagiye bahura kenshi mu kazi kabo ko kunga, n’abaturage bagerageje kubaha ruswa kugira ngo bafatirwe imyanzuro ibabogamiyeho. Nyirampitiye Valerie warahiriye manda ye ya 7 […]
Muhanga: Yafatanwe magendu irimo amabaro 140 y’imyenda ya caguwa
Mu gitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 3 Ukwakira, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga yafatanye umushoferi witwa Ndagijimana Jean D’Amour ufite imyaka 44 y’amavuko, ibicuruzwa bitandukanye byinjijwe mu gihugu mu buryo bwa Magendu bivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) . Ibyo yafatanywe ni amabaro 140 y’imyenda ya […]
Rusizi: Abanyamuryango ba Kinyaga Coffee baguye mu kantu bumvise uburyo amafaranga yabo yariwe

Ubwo basobanurirwaga n’abagenzuzi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) ku byavuye mu igenzura bakorewe muri Mata 2022 ku bijyanye n’imicungire, imikorere n’imikoreshereze y’umutungo wabo, abanyamuryango ba koperative y’abahinzi ba kawa (Kinyaga Coffee) ikorera mu murenge wa Nkanka mu karere ka Rusizi, babaye nk’abakubiswe n’inkuba bumvise ubuyo miliyoni zirenga 16 zanyerejwe n’abayobozi babo. Iri genzura […]
Kera kabaye Nsabimana Aimable yabonye ikipe nshya nyuma yo kwirukanwa na APR FC
Myugariro Nsabimana Aimable wari umaze igihe adafite ikipe nyuma yo kwirukanwa na APR FC, yamaze kwerekeza muri Kiyovu Sports. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo uyu mukinnyi wo mu mutima w’ubwugarizi yasezerewe mu buryo butunguranye na APR FC yari amazemo umwaka umwe, nyuma yo kuyigarukamo avuye muri Police FC yari asanzwe abereye Kapiteni. Kugeza ubu […]
President Samia drops Mulamula in mini Cabinet reshuffle
Tanzanian President Samia Suluhu Hassan on Sunday made changes to her cabinet, a few months after she reshuffled the cabinet in April. In the new changes announced in a statement by the Directorate of Presidential Communication, Ms Stergomena Tax has been appointed as Minister for Foreign Affairs and East Africa Cooperation, replacing Liberata Mulamula. Prior […]
Umudepite wakubise ikofe ofisiye mukuru muri Polisi ya Uganda yahamagajwe

Umudepite mu nteko ishinga amategeko ya Uganda uherutse gutera ikofe ofisiye mukuru muri Polisi, Yorke Alioni Odria, yahamagajwe n’urwego rushinzwe ubugenzacyaha, CID. Tariki ya 29 Nzeri ubwo mu ngoro y’inteko hari hamaze kubera amatora y’abadepite bazahagararira Uganda mu nteko y’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, Depite Alioni watsinzwe yateje akavuyo, ahungabanya abari bahari. Uyu mudepite yagiye […]
Donald Trump yajyanye CNN mu rukiko ashaka indishyi y’asaga miliyoni 450 z’Amadolari
Kuri uyu wa Mbere, Donald Trump wahoze ari Perezida wa Amerika yareze CNN kumusebya, asaba indishyi zingana na miliyoni 475 z’amadolari kandi avuga ko uyu muyoboro wa televiziyo wakoze “ubukangurambaga bwo kumuharabika no kumwandagaza” . Trump, mu kirego cye yashyikirije urukiko rw’akarere rwa Fort Lauderdale, muri Florida, avuga ko uyu muyoboro wakoresheje imbaraga zawo nk’igitangazamakuru […]
Rubavu: Umugabo yivuganye umugore we ahita aburirwa irengero
Umugore wo mu karere ka Rubavu wari utuye mu mu dugudu wa Rukeri, akagari ka Bihungwe ho mu murenge wa Mudende; yasanzwe yishwe atemwe mu mutwe n’uwo bikekwa ko ari umugabo we kugeza ubu wahise aburirwa irengero. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, Rudatinya Vianney yemeje aya makuru avuga ko uyu mugabo yahise burirwa irengero. Avugana […]
TPLF yavanye ingabo mu bice bya Amhara ngo zijye guhangana n’ingabo za leta n’iza Eritrea
Abategetsi b’inyeshyamba zo muri Tigray baravuga ko bavanye ingabo zabo mu duce bigaruriye mu ntara baturanye ya Amhara bakazohereza mu majyepfo kugira ngo zihangane n’igitero gihuriweho bagabweho n’ingabo za Ethiopia na Eritrea mu majyaruguru. Nyuma y’amezi atanu y’agahenge, imirwano yongeye gutangira mu mpera za Kanama hagati y’inyeshyamba za TPLF na guverinoma ya Ethiopia, ishyigikiwe n’imitwe […]
Abayapani bakangaranyijwe n’igisasu cya Misile Koreya ya Ruguru yanyujije hejuru yabo
Koreya ya Ruguru yanyujije misile hejuru y’u Buyapani kuri uyu wa Kabiri, mu gisa nko gushaka kwereka u Buyapani na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ko ifite imbaraga mu karere . Misile yo mu bwoko bwa ballistique yagenze ibirometero 4.500 mbere yo kugwa mu Nyanja ya Pasifika, kure bihagije ku buryo yagera no ku Kirwa […]
Tshisekedi yakoze impinduka zikomeye muri FARDC, ashyiraho Umugaba Mukuru mushya
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’iki gihugu, yakoze impinduka mu buyobozi bukuru bwazo, anashyiraho Umugaba Mukuru w’Ingabo mushya. Uwo Tshisekedi yagize Umugaba Mukuru w’Ingabo za Congo Kinshasa ni Lt. Gen Christian Tshiwewe; nyuma yo kumuzamura mu ntera amuvanye ku ipeti rya Général Major. Tshiwewe wari […]