Dr. Sabin Nsanzimana yagizwe Minisitiri w’Ubuzima
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yahinduriye imirimo Dr. Sabin Nsanzimana wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB); amugira Minisitiri w’Ubuzima. Dr. Nsanzimana yasimbuye kuri izi nshingano Dr. Daniel Ngamije wari uzimaranye imyaka hafi ibiri, nyuma yo kuzihabwa muri Gashyantare 2020 asimbuye Dr. Diane Gashumba. Muri Gashyantare uyu mwaka ni bwo Dr. […]
Au moins 13 capteurs seront installés à Kigali pour surveiller le bruit et la pollution de l’air
Au moins 13 capteurs seront bientôt installés dans la ville de Kigali pour surveiller le niveau de pollution atmosphérique et sonore . Les capteurs seront mis en place par l’Autorité de gestion de l’environnement du Rwanda (REMA) et l’Institut africain des sciences mathématiques (AIMS). Les capteurs font partie d’un nouveau cadre de la ville de […]
Uwahoze ari Perezida wa Comores yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu
Kuri uyu wa Mbere, itariki 28 Ugushyingo, uwahoze ari Perezida wa Comores, Ahmed Abdallah Sambi, yakatiwe igifungo cya burundu n’urukiko rushinzwe umutekano w’igihgu, nk’uko ibitangazamakuru byaho bibitangaza . Usibye gukatirwa, Urukiko rw’umutekano rwategetse kandi ko umutungo we ufatirwa ndetse yamburwa uburenganzira bwe nk’umunyagihugu nk’uko bitangazwa na Comores Info. Ikinyamakuru Habariza Comoros cyo cyatangaje ko, “abategetsi […]
Uburozi Tshisekedi aherutse gusimbuka bwatumye Ambasaderi w’u Bufaransa ahamagarwa

Ambasaderi w’u Bufaransa muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Bruno Aubert aherutse guhamagarwa na guverinoma y’iki gihugu, nyuma y’aho Perezida Félix Tshisekedi asimbutse uburozi yohererejwe mu ibaruwa. Amakuru ikinyamakuru Politico cyahawe avuga ko iyi baruwa y’urupapuro rumwe ndetse n’ikinyamakuru yari mu ibahasha y’umuhondo, yagejejwe ku biro bya Perezida Tshisekedi tariki ya 12 Ugushyingo 2022. […]
Somalia Villa Rose attack: At least four dead in hotel siege
BBC Somali forces are battling to regain control of a hotel seized by militants in the centre of the capital, Mogadishu, on Sunday evening. At least four people have been killed and dozens more injured in the siege which has lasted more than 12 hours. Witnesses have told the BBC of hearing multiple explosions and […]
Ingona ya rutura ‘Gustave’ imaze kurira abarenga 300 mu ruzi rwa Rusizi
Ingona ya rutura bivugwa ko imaze gutwara ubuzima bw’abantu barenga 300 mu Burasirazuba bwa Afurika, birakekwa ko yaba yarapfuye nyuma y’igihe yaraburiwe irengero. Iyi ngona izwi nka Gustave yamamaye mu kurya abantu, ishinjwa kugira uruhare mu mfu z’ababarirwa mu magana y’abaturage b’u Burundi. Iyi ngona bivugwa ko ipima toni irenga y’uburemere na metero esheshatu z’uburebure. […]
DR Congo crisis: Nairobi peace talks ongoing without M23 rebels
The third round of peace talks between the DR Congo government and multiple armed groups are finally taking place today in Nairobi after being postponed two times. The M23 rebels, who have been fighting government forces since May this year, were not invited for the talks. “We were not invited ” The military spokesperson of […]
Niba barabishe berekane imirambo yabo – Gen. Nzabampema anyomoza FARDC

Umuyobozi w’inyeshyamba z’Abarundi z’umutwe wa FNL, Gen. Aloys Nzabampema, aranyomoza amakuru avuga ko Igisirikare cy’u Burundi gifatanyije n’icya Repubulika ya Demokarasi ya Congo biherutse kwica inyeshyamba 40 z’uyu mutwe . Urubuga SOS Medias Burundi ku rubuga rwarwo rwa twitter ruvuga ko Gen. Nzabampema yanyomoje aya makuru agira ati “ Ni impuha. Niba barabishe, berekane imirambo […]
Perezida Kagame yatangiye ubutumwa mu mishyikirano y’Abanyekongo ibera i Nairobi

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, yatangiye ubutumwa mu mishyikirano y’ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’imitwe yitwaje intwaro iri kubera i Nairobi kuva kuri uyu wa 28 Ugushyingo. Iki ni icyiciro cya gatatu cy’imishyikirano, cyahuje Leta ya RDC n’imitwe y’inyeshyamba irenga 40, kikaba kiramara iminsi itandatu. Cyatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa […]
Mali: Igisirikare cyafashe Abafaransa bane kivuga ko bari barafashe bugwate abaturage 10
Igisirikare cya Mali kiravuga ko cyakoze operation idasanzwe yagejeje ku ibohozwa ry’imbohe zigera ku icumi, ariko kigatungurwa no gusanga abari bafashe bugwate aba bantu ari abaturage b’u Bufaransa basabaga ingurane cyangwa guhabwa amakuru y’ingenzi ku bacuruzi b’ibiyobyabwenge . Iyi nkuru dukesha urubuga Afrikmag iravuga ko Abafaransa benshi bari mu maboko y’inzego z’umutekano za Mali numa […]
Abatalibani baba barinjije amamiliyoni y’Amadolari mu mitegurire y’Igikombe cy’Isi muri Qatar
Ikinyamakuru Telegraph cyo mu Bwongereza kuri uyu wa Gatanu ushize cyatangaje ko Abatalibani binjije amamiliyoni y’amadolari mu mitegurire y’igikombe cy’Isi kiri kubera muri Qatar . Iki kinyamakuru cyavuze ko umutwe w’Abatalibani uri ku butegetsi muri Afghanistan kuva muri Kanama 2021 Ingabo za Amerika zimaze kuhava, wakodesheje imashini n’ibikoresho byo kubaka ba rwiyemezamirimo bahawe akazi n’abayobozi […]
Musanze: Umugore aravuga ko umugabo we yapfuye afunzwe na polisi

Umugore witwa Beatrice Mugirase w’imyaka 28 wo mu Mudugudu wa Mubona, Akagari ka Kigombe, Umurenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, aravuga ko umugabo we Mutiyomba Arsene, yapfuye nyuma y’ibikomere yagize ubwo yakubitirwaga ahitwa ku Kirabo nyuma polisi ijya kumufungira kuri Sitasiyo ya polisi y’ahazwi nka Gurupoma. Uyu mugore hacamo umwanya umwe agasuka umuzige w’amarira, […]
Mu gahinda kenshi, Rudakubana Paul yashyinguwe (Amafoto)

Rudakubana Paul wamamaye mu biganiro bitandukanye kuri YouTube mbere yo kwitaba Imana mu cyumweru gishize, yashyinguwe n’inshuti ze ndetse n’abavandimwe be ejo ku Cyumweru. Umuhango wo kumushyingura wabereye mu kagari ka Cyabagarura ho mu murenge wa Musanze w’akarere ka Musanze, ari na ho yabarizwaga. Ni umuhango witabiriwe n’abantu b’ingeri zitandukanye barimo abagize umuryango we, inshuti […]
RDC: Hagiye gusohorwa raporo isobanura urwego urwango rufitiwe Abatutsi b’Abanyekongo rugezeheho
Amakuru aturuka muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko ubutumwa bubiba urwango ku Batutsi b’Abanyekongo n’Abanyamulenge bumaze kugera ku rugero rwa 81% buvuye kuri 67% kandi umubare w’ababigenderamo wiyongereye cyane muri ibi byumweru . Ku itariki ya 9 Ukuboza 2022, umuryango PMVS (Programme Multisectoriel de Vulgarisation et Sensibilisation) urateganya kuzashyira ahagaragara raporo isobanura mu […]
Gasogi United yicaje ku ntebe ishyushye umutoza wa Kiyovu Sports
Ikipe ya Kiyovu Sports yahagaritse Umubiligi Alain-André Landeut umaze amezi make ari umutoza wayo mukuru, ndetse hari amakuru y’uko bishobora kurangira imwirukanye burundu. Uyu mutoza yahagaritswe nyuma y’umukino w’agapingane w’umunsi wa 11 wa shampiyona Kiyovu Sports yatsinzwemo na Gasogi United ibitego 3-1 ku Cyumweru. Ni umukino wabanjirijwe no guterana amagambo ku ruhande rwa Kiyovu Sports […]
Nairobi: M23 yongeye guhezwa mu mishyikirano yahuje Leta ya RDC n’imitwe y’inyeshyamba irenga 40

Umutwe witwaje intwaro wa M23 wongeye guhezwa mu mishyikirano yahurije i Nairobi muri Kenya ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) n’indi mitwe irenga 40. Iyi mishyikirano iri kubera muri Safari Park Hotel yatangijwe ku mugaragaro n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba akaba na Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, saa tatu z’igitondo cy’uyu wa […]
Brussels: Habaye imvururu zikomeye nyuma y’uko u Bubiligi bwari bumaze gutsindwa na Maroc
Polisi y’i Brussels yafunze abantu barenga 10, nyuma y’imvururu zikomeye zakurikiye umukino w’Igikombe cy’Isi Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi yatsinzwemo na Maroc ibitego 2-0 ku Cyumweru. Imvururu zabereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Brussels usanzwe ari Umurwa Mukuru w’u Bubiligi, aho amagana y’abakunzi b’umupira w’amaguru bamwe bari banifubitse amabendera ya Maroc bahanganye n’abapolisi bashinzwe guhosha imvururu, […]
Umukuru w’ubutasi bw’u Bufaransa ‘ategerejwe’ i Kigali vuba aha
Umuyobozi mukuru w’urwego rw’ubutasi rw’igisirikare cy’u Bufaransa, Général Jacques Langlade de Montgros biravugwa ko ateganya kugirira uruzinduko mu Rwanda mu mpera y’uku kwezi k’Ugushyingo. Ikinyamakuru Africa Intelligence tariki ya 25 Ugushyingo cyasobanuye ko Gen. Langlade azagirana ikiganiro na mugenzi uyobora ubutasi bw’u Rwanda, Gen. Maj. Vincent Nyakarundi n’Umugaba Mukuru w’ingabo z’igihugu, Gen. Jean Bosco Kazura. […]
Museveni wahoze mu bakuru ba M23 yashinze umutwe wo kuyirwanya
Mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuva muri uku kwezi k’Ugushyingo, hari umutwe witwaje intwaro mushya witwa Pareco/FF (Résistants patriotes congolais/Force de frappe) uvuga ko ugamije guhangana na M23. Pareco/FF yashinzwe tariki ya 23 Ugushyingo na Sendugu Museveni wahoze ashinzwe ububanyi n’amahanga mu mutwe wa M23 mbere yo kuwirukanwamo muri 2013. Uyu mutwe […]
M23 yanze gusubira inyuma, Ndayishimiye ashima ububanyi n’u Rwanda, FDLR ihigira gutaha irwana: inkuru z’icyumweru
Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 21 Ugushyingo cyaranzwe n’inkuru zerekeye ku mutekano, ubutabera na politiki. Harimo ko: M23 yasabwe gusubira inyuma, irabyanga Perezida wa Angola, uwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo n’uw’u Burundi akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) basabye umutwe w’inyeshyamba za M23 guhagarika imirwano no gusubira mu bice wahozemo mbere. Aba […]
Al-Shabab yagabye igitero kuri hoteli ikomeye i Mogadishu hafi na perezidansi
H?oteli Villa Rose yo mu murwa mukuru Mogadishu, aho abategetsi bo muri leta ya Somalia bazwiho kuba bari, yagabweho igitero n’intagondwa za Al-Shabab muri ako gace kari hafi ya perezidansi y’icyo gihugu. N?yuma gato yuko icyo gitero kuri hoteli Villa Rose gitangiye, Minisitiri w’ibidukikije wa Somalia Adam Aw Hirsi yavuze ko yarokotse igitero nk’uko ibinyamakuru […]