Nkuranga wayoboye AMIR na Bagire Eugène bahakanye kwambura abarenga 250

Ku rukiko rw'ibanze rwa Kicukiro, ahabereye uru rubanza

Nkuranga Aimable wayoboye ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse rya AMIR na Bagire Eugène uvugwaho gushinga ikigo gicuruza ifaranga ry’ikoranabuhanga (cryptocurrency) kizwi nka BITSEC bahakanye ibyaha bakurikiranweho by’ubwambuzi bushukana bwahombeje abarenga 250. Bahakanye iki cyaha kuri uyu wa 17 Mutarama 2023 ubwo bari mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Muri uru rubanza rwatangiye […]

M23 yahakanye amakuru avuga ko hari ibice byo muri Rutshuru yavuyemo

Umutwe wa M23 wahakanye amakuru yavugaga ko hari ibice bimwe na bimwe bya Rutshuru wavuyemo guhera ku Cyumweru no kuri uyu wa Mbere ushize, nyuma y’aho Radio Okapi yari yatangaje ko uyu mutwe wavuye mu bice bya Kiwanja, Nyamilima, Buramba na Kisharo muri Rutshuru . Mu kiganiro yagiranye na Bwiza TV na Bwiza.com kuri uyu […]

Rutahizamu w’Amavubi yatandukanye n’ikipe yo muri Kazakhstan yakiniraga

Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Gérard Bi Goua Gohou, yamaze yatandukana n’ikipe ya Aktobe FC yo mu cyiciro cya mbere muri Kazakhstan; nyuma y’umwaka umwe ayikinira. Gérard Gohou wari usoje amasezerano ye, yari amaze gukinira FC Aktobe imikino 24; ayitsindira ibitego umunani ndetse n’imipira itatu yavuyemo ibitego bitatu yatanze. Hari andi makuru cyakora cyo avuga ko […]

Meya wa Goma yabujije abaturage gukora imyigaragambyo yamagana ingabo za EAC

Meya wa Goma, Komiseri Kabeya Makossa François, yabujije abatuye muri uyu mujyi gukora imyigaragambyo yamagana ingabo ziri mu mutwe w’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba uzwi nka EACRF. Sosiyete sivile zikorera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru ziherutse guteguza ingabo za EACRF ko zigomba kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 guhera tariki ya 12 Mutarama 2023, zitabikora kuri […]

Uganda: Inteko yaburiye abasirikare bivanga muri politiki, ibasaba kurekera Polisi akazi ko gufunga abakekwa

Perezida wa PAC muri Uganda, Sseggona yaburiye abasirikare bivanga muri politiki, abamenyesha ko batemerewe gufunga abasivili

Komite y’Inteko ishinga amategeko ya Uganda ishinzwe kugenzura imikorere y’inzego za Leta, PAC, yaburiye abasirikare bivanga muri politiki, ibasaba kurekera Polisi akazi ko gufunga abasivili bakekwaho ibyaha. Perezida wa PAC, Medard Lubega Sseggona, yatanze uyu muburo kuri uyu wa 17 Mutarama 2023, ubwo iyi komite yakiraga abahagarariye igisirikare bayobowe na Maj. Gen. Eric Leopold Kyanda. […]

Al Shabaab yivuganye abasirikare benshi ba Somalia, barimo umukuru

Umutwe w’iterabwoba wa Al Shabaab watangaje ko wivuganye abasirikare 11 bo mu ngabo za Somalia, barimo umwe mukuru wari umuyobozi wabo. Ni nyuma y’igitero abarwanyi b’uriya mutwe bagabye mu kigo cya gisirikare giherereye mu majyaruguru y’Umujyi wa Mogadishu kuri uyu wa Kabiri. Umuyobozi w’umutwe w’abarwanyi bagizwe n’abaturage ba bumwe mu moko atuye kariya gace, Mohamed […]

Le gouvernement renoncera à 27 milliards de francs rwandais d’impôt suite aux réformes

Le gouvernement renoncera à 27 milliards de francs rwandais cette année alors que le gouvernement assouplit les taux d’imposition actuels dans le cadre des réformes en cours, a indiqué l’Autorité fiscale du Rwanda (RRA) . Les taux d’imposition élevés dans le pays ont récemment suscité l’indignation du public, une préoccupation qui, selon le président Paul […]

Umuyobozi wa CIA yaburiye Perezida Zelensky ko ashobora kwicwa

Umuyobozi wa CIA yaburiye Perezida Volodymyr Zelensky ko yashoboraga kwicirwa mu nama y’ibanga yabaye mbere gato y’igitero cy’u Burusiya . Mu gitabo cye yise ‘The Fight Of His Life: Inside Joe Biden’s White House’, Umwanditsi Chris Whipple avuga ko mu gihe Perezida wa Ukraine atafataga nk’ibintu bikomeye umuburo wa Amerika ko igitero cy’u Burusiya cyegereje, […]

M23 yibukije ingabo za EAC ko nta zindi zemerewe kujya mu bice yavuyemo

Perezida w’umutwe witwaje wa M23, Bertrand Bisimwa, yibukije ingabo z’umuryango wa Afurika y’iburasirazuba (EAC) ko nta zindi zemerewe kujya mu bice byo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo abarwanyi bawo baherutse kuvamo. Bitarenze tariki ya 15 Mutarama 2023, abarwanyi ba M23 bagombaga kuba barekuye ibice byose bafashe muri teritwari ya Ruthuru, Masisi na […]

Igisirikare cy’u Rwanda n’icya Amerika bigiye guhurira mu myitozo izitabirwa n’ibihugu 20

Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Afurika kigiye gukorana imyitozo n’amahugurwa n’abafatanyabikorwa bayo bo muri Afurika barimo u Rwanda . Ingabo z’u Rwanda, Botswana, Uganda, Kenya, Djibouti na Somalia zizitabira imyitozo yiswe “Justified Accord” guhera mu mpera z’uku kwezi. Nk’uko byatangajwe na Task Force y’Igisirikare cya Amerika gishinzwe Amajyepfo y’u Buryi na Afurika, […]

Ubuhamya bwa Dr Nikolae Minovici wiyahuye inshuro 12 ari mu bushakashatsi

Dr Nikolae Minovici yavukiye mu muryango w’umuganga witwaga Stephan Minovic muri Romania tariki ya 23 Ukwakira 1868, akaba yari nyandwi (umwana wa karindwi) iwabo. Agaragara mu nyandiko zitandukanye nk’umwe mu baganga baranzwe n’udushya mu gihe bari bakiri ku Isi, kuko we yiyahuye inshuro 12 arimo gukora ubushakashatsi, aho yari ashaka kumenya uko iki gikorwa kigenda […]

Abanyamulenge bamaganye amakuru avuga ko Twirwaneho yakira inkunga ituruka muri USA

Umuryango Mahoro Peace Association (MPA) uharanira uburenganzira bw’Abanyamulenge wamaganye amakuru avuga ko umutwe w’ubwirinzi wa Twirwaneho ukorera mu misozi ya Minembwe umaze igihe kirekire wakira inkunga ituruka muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ikinyamakuru Africa Intelligence gifite umwihariko wo gukora inkuru zicukumbuye mu rwego rwa politiki n’umutekano, kuri uyu wa 16 Mutarama 2023 cyatangaje ko […]

RRA yemeye guhara Frw miliyari 27 mu rwego rwo kugabanyiriza abasora umutwaro

Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahooro (RRA), kiri gukora amavugurura yerekeye koroshya ibipimo by’imisoro mu Rwanda azasiga muri uyu mwaka wa 2023 gitakaje Frw miliyari 27 ugereranyije n’amafaranga cyinjizaga mu misoro. RRA yatangiye aya mavugurura, nyuma y’igihe Abanyarwanda bijujutira imisoro ihanitse mu Rwanda. Ni ikibazo cyanahagurukije Perezida Paul Kagame, mu minsi ishize asaba inzego bireba kukivugutira umuti. […]

USA: Byibuze abantu umunani barasiwe mu birori byo kwibuka Martin Luther King

Byibuze abantu umunani bakomerekeye mu iraswa ryabereye mu birori byabereye muri Leta ya Florida yo muri Amerika mu rwego rwo kwibuka impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, Dr. Martin Luther King, Jr. mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere ushize . Iraswa ryabereye muri Ilous Ellis Park muri Fort Pierce nk’uko ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe […]

Kicukiro: Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu rukiko

Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 17 Mutarama, urukiko rwibanze rwa Kicukiro rurafungura ibanzirizarubanza mu rubanza rw’uburiganya buregwa Aimable Nkuranga, wahoze ayobora Ishyirahamwe ry’ibigo by’imari iciriritse mu Rwanda (AMIR) na mugenzi we Eugene Bagire . Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Faustin Nkusi, yemeje ko aba bombi bakurikiranweho ibyaha bitatu byo gukora mu buryo butemewe ubucuruzi bw’amafaranga, uburiganya n’iyezandonke. […]

Igisirikare cya Somalia kiravuga ko cyambuye Al-Shabaab ibirindiro bikomeye yari ifite ku Nyanja y’u Buhinde

Kuri uyu wa Mbere, minisitiri w’ingabo wa Somalia yavuze ko ingabo za leta zafashe ibirindiro bikomeye bya al Shabaab ku nkombe y’inyanja y’u Buhinde, muri imwe mu ntsinzi zikomeye kuva batangiza ibitero bikaze kuri uyu mutwe wa kisilamu umwaka ushize . Minisitiri w’ingabo, Abdulkadir Mohamed Nur, yatangaje ko izo ngabo zafashe umujyi wa Harardhere uri […]

Umukobwa akekwaho kwica umukunzi we na mubyara we abatwikiye mu nzu

Polisi y’i Kampala muri Uganda, yataye muri yombi umukobwa w’imyaka 24 witwa Suzan Kaitesi, ushinjwa gutwikira mu nzu umukunzi we ndetse na mubyara we, bikaba bivugwa ko mbere y’uko abatwika, yabanje kubareba ku maso arabafungirana ahita akongeza inzu barashya barakongoka. Mubyara w’uyu mukobwa witwa Patricia Arinda ndetse n’umukunzi we byatangajwe ko yitwa Kajumba bapfiriye mu […]

Uganda: Pasiteri Twahirwa ushinjwa gufata ku ngufu umuzungukazi yataye muri yombi

Igipolisi cya Uganda cyataye muri yombi umupasiteri n’abapolisi bacyo batatu nyuma y’aho uyu mupasiteri ashinjwe gufata ku ngufu umugore w’umunyamahanga bakanamwambura amafaranga . Mu mpera z’icyumweru gishize, Nation Media Group yatangaje ibijyanye n’ukuntu uyu mugore witwa Anda yafashwe ku ngufu na Joseph Collins Twahirwa nyuma gato yo kugera muri Uganda ku itariki ya 11 Ukuboza […]

Mu Bwongereza: Abimukira bari muri gahunda yo koherezwa mu Rwanda bemerewe kujurira

Urukiko rukuru rwo mu Bwongereza rwemereye abimukira bari muri gahunda yo kohereza mu Rwanda kugeza ikirego cyabo mu rukiko rw’ubujurire. Ni umwanzuro uraba uhagaritse by’agateganyo uburyo bwatuma abimukira batangira koherezwa mu Rwanda hashingiwe ku wo uru rukiko rwafashe mu Kuboza 2022, wavugaga ko iyi gahunda yemewe n’amategeko. Nk’uko BBC News ibivuga, abacamanza Lewis na Swift […]