Arsenal itsinze ikindi kizamini, biyishyira mu mujyo mwiza w’igikombe
Arsenal yateye intambwe ikomeye igana ku gikombe cya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza, English Premier League, nyuma y’ibinyacumi bigera hafi kuri bibiri imbere y’ikipe rukumbi yabatsinze umukino ubanza muri uyu mwaka w’imikino. Wari umukino w’umunsi wa 21 wa English Premier League usifurwa na Antony Taylor kuri Emirates Stadium. Abatoza bombi bari bagerageje gukora ku […]
Perezida Kagame yatunguye undi muturage, amugisha inama
Perezida Paul Kagame yatunguye undi muturage wifuje ko yazitabira siporo rusange ya Car Free Day mu ntara nk’uko abigenza mu mujyi wa Kigali, amugisha inama y’intara yazatangiriraho. Ni igisubizo cyaturutse ku itangazo ryashyizwe kuri Twitter n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, rivuga ko Perezida Kagame n’umufasha we Jeannette Kagame bitabiriye Car Free Day mu mujyi wa […]
Nyabihu: Umuturage arashinja ubuyobozi gucura umugambi wo kumutwarira isambu mu buriganya

Umuturage witwa Nemeye Ezron wo mu kagari ka Marangara ho mu murenge wa Rugera w’akarere ka Nyabihu, arashinja ubuyobozi bw’akagari atuyemo gucura umugambi wo kumutwarira isambu mu buriganya mu nyungu z’uwiyita umukazana we. Nemeye ni umubyeyi wa Semasaka Jean Damascène, umuhungu we uba mu karere ka Mubende muri Uganda. Muri 2013 Semasaka yashakanye n’uwitwa Uwamariya […]
California: Abantu 10 bishwe barasiwe mu birori byo kwizihiza umwaka mushya ushingiye ku mboneko z’ukwezi
Polisi yavuze ko abantu icumi bapfuye nyuma yo kurasirwa mu birori byo kwizihiza umwaka mushya mu mujyi wo muri California witwa Monterey Park . Polisi ivuga ko abandi bantu 10 bakomeretse kandi ukekwaho icyaha atarafatwa. Iraswa ryabaye ahagana saa 22:20 ku isaha yo muri uyu mujyi (06:20 GMT ku Cyumweru) nk’uko iyi nkuru dukesha BBC […]
Uwazamuye ibendera ry’u Rwanda rukimara kubona ubwigenge arasaba ubufasha

Umusaza w’imyaka 87 y’amavuko witwa Ntagungira Alphonse utuye mu mudugudu wa Butete, akagari ka Kabyiniro, umurenge wa Cyanika mu karere ka Burera, uzwi cyane ku mateka ko ari we wazamue ibendera ry’u Rwanda ubwo rwabonaga ubwigenge arashima impinduka ziri mu gihugu ariko na none agasaba Leta ko yagira icyo imumarira nk’umuturage wakoreye igihugu. Aganira n’umunyamakuru […]
Abakinnyi 10 bahushije penaliti nyinshi muri iki kinyejana

Lionel Messi na Cristiano Ronaldo ni bo bayoboye abandi bakinnyi mu guhusha penaliti nyinshi mu kinyejana cya 21, aho Cristiano yahushije penaliti 29 naho Messi agahusha 32. Nubwo bimeze bityo ariko, Cristiano ni we mukinnyi mwiza muri iki kinyejana iyo bigeze kuri penaliti kuko mu bitego 819 yatsinze muri rusange harimo ibya penaliti 146 nk’uko […]
Somalia: Hafi y’ibiro bya Meya humvikanye iturika rihambaye ryakurikiwe n’amasasu
Kuri iki Cyumweru, iturika rihambaye ryumvikanye hafi y’ibiro bya Meya mu murwa mukuru wa Somaliya Mogadishu, nk’uko umutangabuhamya wongeyeho ko icyo gisasu cyakurikiwe n’amasasu yabitangaje . Farah Abdullahi, umukozi mu biro by’umuyobozi w’akarere yabwiye Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters ati: “Ubwo twari mu biro twamenwe amatwi n’iturika, turahunga, amasasu arakurikira.” Ntabwo byahise bisobanuka uwari inyuma y’icyo […]
Umunyamakuru Ntwali J. Williams agiye gushyingurwa

Umunyamakuru Ntwali John Williams wapfuye tariki ya 17 Mutarama 2023 agiye gushyingurwa mu irimbi ryo mu karere ka Kamonyi kuri iki gicamunsi. Inkuru y’urupfu rwa Ntwali yamenyekanye tariki ya 19 Mutarama, nyuma y’aho abapolisi bashinzwe gupima impanuka zo mu muhanda babimenyesheje murumuna we. Aba bapolisi basobanuye ko Ntwali wari kuri moto yagongewe n’imodoka kuri Rwandex […]
Davis D yasabye Harmonize kumugana akamwereka abakobwa beza

Umuhanzi Davis D wo mu Rwanda yasabye Harmonize uri i Kigali kumugana akamwereka aho abakobwa b’Abanyarwandakazi beza bari, akava kuri Bruce Melodie. Umunyatanzaniya Rajab Abdul Kahali wamamanye nka Harmonize yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa 21 Mutarama 2023, yakirwa na Bruce Melodie. Akigera mu Rwanda, Harmonize yatangarije kuri Instagram ko ubwiza bw’iki gihugu burimo: […]
Urutonde rw’imirimo 5 ishobora kuba imbarutso yo gusenyuka kw’ingo
Nubwo akazi ari inkingi ya mwamba mu gutunga urugo, ariko hari akazi uwo mwashakanye yakora cyangwa wowe ubwawe wakora kakongera ibyago byinshi byo kutabana neza mu mahoro . Nubwo akazi kose uwo mwashakanye yakora katabababuza kugirana ubwumvikane buke, tugiye kurebera hamwe imirimo (akazi ) uko igenda irutanwa mu kuba yatuma abashakanye bahorana urwicyekwe no mu […]
Imyaka 14 irashize General Laurent Nkunda afatiwe i Rubavu
Imyaka 14 irashize General Laurent Nkundabatware (Nkunda) wari umuyobozi ku rwego rwa gisirikare w’umutwe witwaje intwaro wa CNDP warwanyaga ubutegetsi bwa Repubulika ya Demukarasi ya Congo atawe muri yombi. Nkunda yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano saa yine n’iminota mirongo itatu (22h30) z’ijoro rya tariki ya 22 Mutarama 2009, ubwo yari yinjiye mu Rwanda anyuze mu […]
U Buhinde bwitambitse filimi mbarankuru ya BBC yibasira Minisitiri w’Intebe Modi
U Buhinde bwahagaritse filime documentaire ya BBC yibajije ku ruhare rw’ubuyobozi bwa Minisitiri w’intebe Narendra Modi mu gihe cy’imyivumbagatanyo yo muri Gujarat mu 2002, buvuga ko no gusangiza amashusho ayo ari yo yose binyujijwe ku mbuga nkoranyambaga byabujijwe . Kuri uyu wa Gatandatu, Kanchan Gupta, umujyanama wa guverinoma, ku rubuga rwe rwa Twitter, yatangaje ko […]
Uvira: Twirwaneho iravugwaho kwivugana ofisiye wa FARDC mu mirwano yabahuje
Nyuma y’imirwano yahitanye abarimo ofisiye yabaye hagati y’abasirikare bo muri regiment ya 3301 y’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi ba Twirwaneho, kuva ku cyumweru gishize ku ya 15 Mutarama, ituze ryagarutse kuva ku itariki ya 20 Mutarama, mu turere tw’imirwano i Mugeti, mu misozi ya Uvira, intara ya Kivu y’Amajyepfo . Iyi […]
Rusizi: Bifuza ko umujyi wabo utakongera kwitwa uw’umwanda n’akajagari

Nyuma y’imyaka itari mike,baba abayobozi basuraga umujyi wa Rusizi uhereye kuri Perezida Kagame, n’abawutuye ubwabo binubira umwanda wawugaragaragamo, basaba ko byakosorwa byihuse, ubuyobozi bw’aka karere buravuga ko watangiye kugaragaramo impinduka, abawutuye bakavuga ko batifuza ko hazongera kugira umuyobozi ubanenga umwanda n’akajagari. Ubwo umukuru w’igihugu Paul Kagame yasuraga akarere ka Rusizi mu myaka yashize, akanenga umwanda […]
RRA yijeje abanyenganda kuborohereza umutwaro w’imisoro iremereye
Ikigo gishinzwe kwinjiza imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) cyiyemeje koroshya imisoro iri hejuru muri iki gihe, intambwe izagirira akamaro ubucuruzi ndetse n’igihugu muri rusange . Ibi byatangajwe ku wa Gatanu ushize, itariki 20 Mutarama, mu nama ngishwanama n’abanyenganda i Kigali. Impungenge z’imisoro ikabije zagaragaye vuba aha, zatumye uru rwego rushinzwe imisoro n’amahoro rusabwa kugira icyo […]
Perezida Ndayishimiye yasabye abibye amafaranga y’igihugu kwihana bakayagisubiza

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yasabye abayobozi bibye amafaranga y’igihugu, kwihana bakayasubiza kuri konte ya Banki Nkuru bucece, abasezeranya ko nta n’umwe muri bo uzakurikiranwa. Uyu Mukuru w’Igihugu ubwo yasozaga amasengesho yateguwe n’ishyaka riri ku butegetsi, CNDD-FDD, kuri uyu wa 21 Mutarama 2023, yasobanuye ko abibye aya mafaranga bayahishe kugira ngo inzego zishinzwe ubugenzuzi zitazayabona. […]
Burkina Faso: Ingabo zidasanzwe z’u Bufaransa ziri muri iki gihugu zahawe ukwezi kumwe ko kuhava
Guverinoma ya gisirikare ya Burkina Faso yategetse ingabo z’Abafaransa ziri muri iki gihugu cya Afurika y’iburengerazuba kuhava bitarenze ukwezi kumwe . Iki cyemezo cyatangajwe na Agence d’Information du Burkina (AIB) kuri uyu wa Gatandatu, nicyo kimenyetso giheruka cyerekana ko umubano wifashe nabi hagati y’u Bufaransa n’igihugu bwahoze bukolonije kuva haba ihirika ry’ubutegetsi rya kabiri rya […]
Umupasiteri wo muri Ghana yakatiwe imyaka 519 y’igifungo
Umupasiteri wo muri Ghana yakatiwe igifungo cy’imyaka 519 azira gutekera umutwe abantu barenga 100 bashoye ibihumbi magana by’amadolari muri sosiyete ye . Nk’uko GhanaWeb ibitangaza, Urukiko Rwisumbuye rwa Accra rwakatiye Pasiteri Edward Buabeng igihano nyuma yo guhamwa n’ibyaha 173 byo gucura umugambi wo gukora icyaha n’uburiganya. Pasiteri, bivugwa ko ari umuyobozi mukuru wa Career Link […]
Umuhanzi Sentore yakebuye abifotoreza ku mva
Umuhanzi nyarwanda w’indirimbo gakondo, Jules Sentore, yakebuye abajya mu marimbi, bakifotoreza ku mva, bamara bakabitangariza ku mbuga nkoranyambaga. Sentore avuga ko imvugo aba bantu bagereka kuri aya mafoto iyo bayashyize ku mbuga nkoranyambaga zidakwiye, abasaba kuzireka, anaboneraho kubibutsa ko kwifotoreza ku mva bidasanzwe mu muco nyarwanda. Yagize ati: “Ndabasaba mbinginze: Imvugo mukoresha k’umafoto mufata mwagiye […]
Blinken na mugenzi we muri Qatar baganiriye ku Rwanda na RDC
Umunyamabanga wa Leta zunze ubumwe za Amerika (USA), Antony Blinken, yatangaje ko yavuganye na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Qatar, Mohammed bin Abdulrahman bin Jassim Al Thani kuri uyu wa 22 Mutarama 2022. Blinken yasobanuye ko ibyo yavuganye n’uyu mudipolomate mukuru wa Qatar harimo uruhare igihugu cye kiri kugira kugira ngo amahoro aboneke mu burasirazuba bwa […]