Umubare w’abishwe na MONUSCO muri RDC wiyongereye
Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko abantu umunani ari bo bamaze kwitaba Imana; nyuma y’imvururu zahuje Ingabo za Loni ziri muri Congo (MONUSCO) n’abaturage bo muri Teritwari ya Nyiragongo. Umuvugizi w’ibikorwa bya Gisirikare byiswe Sokola II, Lieutenant-colonel Guillaume Ndjike Kaiko, kuri uyu wa Gatatu yatangaje ko abantu umunani ari bo bishwe […]
Umuhanzi Edouce na Miss Delice bibarutse imfura
Umuhanzi nyarwanda Edouce Softman n’umugore we Miss Nyinawumuntu Rwiririza Delice bari mu byishimo nyuma yo kwibaruka umwana w’imfura. Mu kiganiro yagiranye na BWIZA, Miss Delice yatangaje ko yibarukiye umwaka w’umukobwa mu bitaro bya bya kaminuza y’u Rwanda bya Butare ku wa Mbere tariki ya 6 Gashyantare 2023. Umugore wa Edouce kandi asobanura ko nyuma yo […]
Minisitiri w’umutekano muri Koreya y’Epfo yegujwe kubera urupfu rw’abantu 159

Inteko ishinga amategeko muri Koreya y’Epfo yatoye ingingo yeguza Minisitiri w’umutekano imbere mu gihugu, Lee Sang-min, ashinjwa uburangare mu rupfu rw’abantu 159 mu kwezi k’Ukwakira 2022. Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 08 Gashyantare 2023, ni bwo inteko ishinga amategeko muri Koreya y’Epfo yatoye yemeza gutakariza icyizere Minisitiri Lee Sang-min kubera umubyigano wabaye mu murwa […]
Iby’ingenzi ku ndwara ya ‘Baby Blues’ ituma umugore yihakana umwana amaze kwibaruka
Benshi ntibumva ukuntu umugore ashobora kubyara umwana agahita amwihakana binyuze mu kwanga kumuterura ndetse no kumwonsa amashereka ya mbere, bita umuhondo. Bibaho cyane ko umugore yihakana umwana nyuma yo kubyara. Ni indwara abantu benshi batazi ariko ibaho ndetse ikunda no gufata abagore ku bwinshi, bigatuma bihakana abana babo nyuma yo kwibaruka. Nk’uko tubikesha ishuri ry’ubuvuzi […]
Les prix alimentaires devraient baisser cette annĂ©e – Ndagijimana
Il y a des signes que les prix du marchĂ© vont baisser cette annĂ©e Ă©tant donnĂ© que les prix de certaines denrĂ©es alimentaires ont commencĂ© Ă baisser vers la fin de 2022, a dĂ©clarĂ© le ministre des Finances, Uzziel Ndagijimana . Lors de la prĂ©sentation d’un budget national rĂ©visĂ© 2022-2023 lors d’une session parlementaire conjointe […]
Perezida Zelensky yagereranyije abapilote bari ku rugamba n’Umwami w’u Bwongereza
Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yagiriye uruzinduko rutunguranye mu bwami bw’u Bwongereza kuri uyu wa 8 Gashyantare 2023. Uru ruzinduko rugamije gushimira ubwami bw’u Bwongereza ubufasha bukomeje guha Ukraine mu gihe ihanganye n’u Burusiya, ndetse no gusaba izindi zigezweho. Zelensky akigera i Londres, yakiriwe na Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, bagirana ikiganiro, banasobanurira itangazamakuru […]
Gasabo: Urukiko rwaburanishirije mu ruhame ushinjwa kwica umugore we
Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuwa Mbere rwaburanishirije aho icyaha cyakorewe, umugabo ukurikiranyweho icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake yakoreye umugore we amutemesheje umuhoro ahantu hatandukanye, mu mutwe, mu musaya, mu maso, ku maboko, no mu ijosi kugeza amwishe . Iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko yamujijije ko ari umusambanyi nyamara abatangabuhamya bo bakavuga ko bari […]
Uko amakipe azesurana mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’amahoro
Kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda habereye tombora y’igikombe cy’Amahoro aho amakipe arimo Rayon Sports, APR FC, Kiyovu Sports na Mukura atagaragaye mu ijonjora rya mbere. Umukino uzahuza Rwamagana City na Gasogi United ni wo mukino uzaba ukomeye mu ijonjora ry’ibanze ry’igikombe cy’Amahoro cy’abagabo rizakinwa ku itariki ya 14 n’iya […]
Abasaga 11,000 ni bo bamaze kwemezwa ko bishwe n’umutingito wibasiye Turkiya na Syria
Ubu abantu barenga 11,000 bemejwe ko bishwe n’imitingito yibasiye Turkiya na Syria mu rukerera rwo ku wa Mbere . Abashinzwe ubutabazi, baturutse muri Turkiya n’amakipe mpuzamahanga, barimo gusiganwa n’igihe bashaka abarokotse mu mijyi yangiritse cyane mu majyepfo ya Turkiya no mu majyaruguru ya Syria, kandi bakomeje gukura abarokotse mu bisigazwa mu gihe cy’ubukonje bukabije. Perezida […]
Minisitiri w’imari aremeza ko ibiciro ku isoko byitezweho kugabanuka muri uyu mwaka
Minisitiri w’imari, Uzziel Ndagijimana yavuze ko hari ibimenyetso byerekana ko ibiciro ku isoko bizamanuka muri uyu mwaka urebye ko ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe byari byatangiye kugabanuka ahagana mu mpera za 2022 . Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 8 Gashyantare, ubwo yagaragarizaga abagize inteko ishinga amategeko ingengo y’imari y’igihugu ivuguruye ya 2022-2023, Minisitiri Ndagijimana […]
RDC yakumiriye ku butaka bwayo Radiyo na Televiziyo zo mu Rwanda
Inama Nkuru Ishinzwe kugenzura itangazamakuru muri RDC (CSAC), ku wa Kabiri yategetse ikigo Canal+ gufunga mu gihe cy’iminsi 90 Radiyo na Televiziyo zo mu Rwanda zigaragara kuri decodeur za Canal+. Kiriya kigo kivuga ko ku wa 31 Mutarama no ku wa 1 Gashyantare 2023 hari raporo y’igenzura yagaragaje ko Canal+ Rwanda ngo yavangiye amashusho ya […]
Umuhanzi Davis D yagonganye n’umumotari

Umuhanzi Icyishaka David uzwi cyane nka Davis D mu muziki w’indirimbo z’urukundo, akoze impanuka nyuma y’igihe gito aguze imodoka nshya yo mu bwoko bwa Benz. Ni impanuka yabereye mu Karere ka Kicukiro ahazwi nka Sejemu aho uyu muhanzi ukubutse hanze y’u Rwanda yagonganye n’umumotari. Iyi mpanuka yabaye mu masaa tanu zishyira saa sita aho Davis […]
U Rwanda mu bihugu mbarwa bikoreramo ikigo kigenzura ubwirinzi buhambaye bwa misile

U Rwanda ruri mu bihugu 8 ku Isi bikoreramo ikigo mpuzamahanga cy’Abisirayeli gikora kikanagenzura ubwirinzi buhambaye bw’ibitero byo mu kirere, by’umwihariko za misile. Iki kigo cya RAFAEL Advanced Defense Systems Ltd ubusanzwe cyakoreraga muri Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bwongereza, Australia, Koreya y’Epfo, Brazil, u Buhinde na Thailand. Muri Gicurasi 2022, iki kigo cyafunguye […]
Cibitoke: Bahangayikishijwe n’imirambo batazi aho iva ikomeje gutorwa ku nkengero z’uruzi rwa Rusizi
Abaturage bo muri Komini Rugombo mu Ntara ya Cibitoke, barasaba ipererea ryimbitse nyuma y’aho imirambo 22 imaze gutorwa muri iyi ntara hafi y’uruzi rwa Rusizi kuva mu Kuboza umwaka ushize . Iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ivuga ko iyo mirambo ahanini itorwa ku nkengero z’uruzi rwa Rusizi rutandukanya ibihugu by’u Burundi, Repubulika ya Demokarasi […]
Umukinnyi wahoze muri Real Madrid yahishuye impamvu yise imbwa ye ‘Messi’
Umunya-Espagne akaba n’umunyabigwi wa Real Madrid, Francisco Román AlarcĂłn Suárez wamamaye ku izina rya Isco, yatangaje abantu yita imbwa ye izina y’umunyabigwi wa FC Barcelona kuri ubu ukinira Paris Saint Germain, Lionel Messi. Bivugwa ko mbere yo kujya mu ikipe ya Real Madrid yatozwaga na Carlo Ancelotti mu mwaka w’2013, Isco yari umufana ukomeye wa […]
RDC: Loni iravuga abantu biciwe Kishishe na Bambo ari 171 aho kuba 131
Kuri uyu wa Kabiri ushize, ibiro bishinzwe uburenganzira bwa muntu muri Repubulia ya Demokarasi ya Congo byavuze ko ubwicanyi bwakozwe mu mpera z’Ugushyingo mu turere tubiri two mu burasirazuba bw’igihugu bwahitanye abasivili 171, bivugurura umubare w’abishwe wari watangajwe mbere . Iperereza ry’ibanze ry’Umuryango w’Abibumbye mu Kuboza, ryavugaga ko hapfuye abantu 131, mu gihe abategetsi ba […]
Batsinze ibitego byinshi ariko bitagira igikombe

Harry Kane ayoboye urutonde rw’abakinnyi bakomeye ku mugabane w’Uburayi batsinze ibitego byinshi ariko bidaherekejwe n’igikombe icyo ari cyo cyose. Nta gihe gishize rutahizamu w’Umwongereza Harry Kane atsinze igitego cya 200 muri Premier League kikaba n’icya 267 atsindiye Tottenham Hotspurs, bikiyongeraho n’ibitego 53 yatsindiye ikipe y’igihugu y’u Bwongereza agahita yuzuza ibitego 320 muri rusange. Ku cyumweru […]
Ureberera inyungu umuhanzi Niyo Bosco yagize icyo atangaza ku gutandukana guhwihwiswa
Umuyobozi wa Sunday Entertainment Group, Justin Sunday yavuze ko atigeze atandukana na Niyo Bosco nk’uko byavuzwe mu itangazamakuru mu minsi yashize. Byavuzwe ko Niyo Bosco atari kumvikana na Sunday Entertainment ku ngingo zimwe na zimwe z’amasezerano bagiranye, aho hari ibyo uyu muhanzi yabasabaga kumukorera mu gihe bo batabyumvaga. Amakuru yakomeje gusakara avuga ko baba batandukanye […]
Kabale: Umunyarwandakazi yicishijwe isuka n’umuhungu we wamushinjaga uburozi
Umunyarwandakazi w’imyaka 50 y’amavuko wari utuye mu karere ka Kabale muri Uganda, Provia Busingye yishwe n’umuhungu we Benon Tumwesigye wamushinjaga kuba umurozi. Umuvugizi wa Polisi muri Rejiyo ya Kigezi, Elly Maate yasobanuye ko Tumwesigye yishe umubyeyi we amukubise isuka mu mutwe, nyuma y’aho uruhinja rw’uyu muhungu ruvutse rugahita rupfa. Maate ati: “Byavuzwe ko Benon Tumwesigye […]
Mozambike: Ingabo z’u Rwanda zongereye ibikorwa byazo mu gice cy’amajyepfo ya Cabo Delgado
Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zongereye ibikorwa byazo byo kurwanya iterabwoba mu majyepfo y’intara ya Cabo Delgado muri Mozambike . Amakuru yatangajwe n’izi ngabo avuga ko Ingabo z’u Rwanda zongereye ibikorwa mu majyepfo y’intara ya Cabo Delgado, zitera inkunga Mozambique mu kurwanya iterabwoba kure y’agace k’imishinga ya gaze zari zisanzwe zikoreramo. Imishinga ya gaze yahagaritswe […]
Abanyarwanda batuye muri Turkiya bose baratekanye nyuma y’umutingito ukaze wibasiye iki gihugu
Ambasade y’u Rwanda muri Turkiya kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 7 Gashyantare, yatangaje ko Abanyarwanda bose batuye mu turere twibasiwe n’umutingito bafite umutekano . Abantu barenga 8,700 bamaze guhitanwa n’uyu mutingito wibasiye ibihugu bya Turkiya na Syria mu gihe abashinzwe ubutabazi bakomeje gushakisha abaheze mu matongo. “Umutingito wari mubi rwose. Kugeza ubu abantu 3,381 […]
Rickman yishyuriye Sheilah Gashumba itike y’igitaramo cya BeyoncĂ©
Umunyamakuru Sheilah Gashumba yishyuriwe arenga miliyoni 2 n’umukunzi we, Rickman Manrick kugira ngo bazajyane kureba igitaramo Umunyamerikakazi BeyoncĂ© azakorera mu mugi wa Stockholm muri Suwede. Kuri uyu wa 7 Gashyantare 2023 ni bwo Gashumba yagize isabukuru y’amavuko y’imyaka 27. Mu mpano yahawe harimo kwishyurirwa itike yo kuzareba igitaramo cya BeyoncĂ© Abinyujije ku rukuta rwe rwa […]
Uburyo bwifashishwa mu gupima ubukana bw’umutingito
Mu gupima ubukana bw’umutingito hifashishwa ibipimo bitandukanye. Icyitwa Richter cyavumbuwe na Charles F. Richter mu mwaka w’1935, aho ari kimwe mu bikoreshwa cyane ku Isi. Nk’uko tubikesha kaminuza y’ikoranabuhanga ya Michigan, iki gipimo cyifashishwa mu gupima ubukana bw’umutingito. Nk’umutingito wabereye muri Turukiya na Siriya wari uri ku kigero cya 7.8 nk’uko cyabyerekanye. Iki gipimo, gipima […]
Sadate Munyakazi na Semuhungu Eric bakomeje gutukanira ku karubanda
Ku rubuga rwa Twitter hakomeje intambara z’amagambo hagati ya Sadate Munyakazi, Semuhungu Eric n’umunyamideli Turahirwa Moses. Mu minsi yashize ni bwo Moses yagiye ku rubuga rwe rwa Instagram atuka Sadate, KNC ndetse na Rutangarwamaboko baherukaga kumushinja ubutinganyi no kumwamagana. Nyuma yo gutukwa, Sadate ntiyaripfanye ahubwo na we yahise agira icyo avuga abinyujije kuri Twitter ye, […]
LeBron James yaciye agahigo karemereye muri NBA
Rurangiranwa mu mukino wa Basketball, LeBron James, yanditse amateka yo kuba umukinnyi watsinze amanota menshi mu mateka ya shampiyona ya Basketball ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA). Uyu mugabo yabigezeho ubwo ikipe ya Los Angeles Lakers asanzwe akinira yatsindaga Oklahoma City Thunder amanota 133-130 mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu. Ni umukino King […]
General Takirwa yasabye abaganga kutavura abarwayi basambana bahuje ibitsina
Umugaba wungirije w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Francis Takirwa yasabye abaganga n’abaforomo kutongera kuvurira mu mavuriro ya Leta abasambana bahuje ibitsina. Ubwo yashyikirizaga ubuyobozi bw’akarere ka Mbarara ibikorwaremezo bishya tariki ya 5 Gashyantare 2023, Maj. Gen. Takirwa yavuze ko bikabije kubona abaryamana bahuje ibitsina, by’umwihariko abagabo, bajya kwivuza uburwayi bwo kwiyitumaho bufitanye […]
Kentucky: Umunyarwanda Imanitwitaho Zachee wari warihinduje igitsina yishwe arashwe
Ku wa Gatanu ushize, Imanitwitaho Zachee, Umunyarwanda wari warihinduje igitsina wari uzwi n’inshuti ze nka Zachee, yarasiwe i Louisville, muri Kentucky, ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aricwa . Uyu nibura abaye umuntu wa gatanu wihinduje igitsina muri Amerika wapfuye azize urugomo mu 2023, nkuko byatangajwe na Pittsburgh Lesbian Correspondents, blog yerekana ihohoterwa rikorerwa […]
Umupilote wo muri Nouvelle-Zélande yafashwe bugwate n’inyeshyamba
Umupilote wo muri Nouvelle-ZĂ©lande yafashwe bugwate n’inyeshyamba zo mu karere ka Papua gaharanira ubwigenge . Mehrtens w’imyaka 37 yafashwe nyuma y’uko indege ye yari itwaye abagenzi batanu yaterwaga nyuma yo kugwa mu ntara yitaruye y’imisozi ya Nduga. Abamushimuse, bo mu mutwe wa West Papua National Liberation Army (TPNPB), babwiye BBC ko “afite umutekano”. Ariko bavuga […]
Ngabo Karegeya yashyikirijwe ibyangombwa by’ubutaka Leta yahaye ikigo yashinze
Minisitiri w’ibidukikije, Mujawamariya Jeanne d’Arc yashyikirije umushumba witwa Ngabo Karegeya ibyangombwa by’ubutaka Leta iherutse guha ikigo cy’ubukerarugendo yashinze, Ibere rya Bigogwe Tourism Company Ltd. Mu nama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 30 Mutarama 2023 ni bwo hafashwe icyemezo cyo kwegurira iyi kampani ubutaka bwo mu Bigogwe kugira ngo ibwifashishe mu guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku bworozi. […]
RDC: Ihangana hagati y’abaturage na MONUSCO ryaguyemo 3, imodoka 4 ziratwikwa
Abantu batatu bapfuye na ho imodoka enye ziratwikwa, ubwo abaturage bo muri Teritwari ya Nyiragongo ho mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bari bahanganye n’Ingabo za Loni ziri muri Congo (MONUSCO). MONUSCO mu itangazo yasohoye yavuze ko “yababajwe n’urupfu rw’abigaragambya batatu ubwo bagabaga igitero gikomeye ku modoka zayo kuri uyu wa Kabiri, ahagana mu masaha y’umugoroba.” […]