Amagambo 5 ukwiye kujya ubwira umukunzi wawe buri munsi

Mu gihe uri kumwe n’umukunzi wawe, ni ngombwa cyane guhora umwereka ko umuzirikana kandi ugahozaho umubwira amagambo atuma arushaho kukwigarurira, ni muri urwo rwego hari amagambo make ushobora kubwira umukunzi wawe akarushaho kugukunda no kukwiyumvamo ndetse akanezerwa kurushaho. Twabonye aya magambo twifashishije bimwe mu bitekerezo by’impuguke mu mibanire n’umwanditsi Mata Masini ndetse n’umuvuzi w’umuryango Rachel […]

Zelensky yibutse umwaka Ukraine imaze mu ntambara, amenyesha u Burusiya ko nta ntsinzi buzabona

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, kuri uyu wa 24 Gashyantare 2023 yibutse umwaka ushize igihugu cye kiri mu ntambara, amenyesha u Burusiya bwayibashojeho ko nta ntsinzi buzigera bubona. Zelensky mu ijambo rirerire yagejeje ku banya-Ukraine, yavuze ko ubwo Abarusiya batangizaga iyi ntambara, babateraga ubwo ko mu gihe batamanika amaboko nta n’umwe uzaba ukiriho nyuma y’amasaha […]

P. Kagame yifurije imirimo myiza CDG Namuhoranye na CP Sano barahiriye kuyobora Polisi y’u Rwanda

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Gashyantare yakiriye indahiro z’abayobozi bashya ba Polisi y’u Rwanda, abifuriza kuzagira imirimo myiza. Abarahiriye kuyobora Polisi y’Igihugu ni DCG FĂ©lix Namuhoranye uheruka gusimbura CG Dan Munyuza ku nshingano z’Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, cyo kimwe na CP Vincent Sano uheruka kugirwa Umuyobozi Mukuru wungirije […]

Pologne yamaze guha Ukraine ibifaru bya mbere kabuhariwe yari imaze igihe yifuza

Kuri uyu wa Gatanu, ubwo hibukwa umwaka urangiye u Burusiyaa buteye Ukraine, Minisitiri w’ingabo w’igihugu cya Pologne yavuze ko Pologne yagejeje muri ukraine ibifaru bya mbere bya Leopard 2, iki gihugu cyari kimaze igihe cyifuza ngo kibashe guhangana na Moscow . Intambara yo muri Ukraine yinjiye mu mwaka wa kabiri kuri uyu wa Gatanu kandi […]

Perezida Kagame yishimiye kumarwa umunaniro n’umwuzukuru we

Perezida wa Rebubulika, Paul Kagame, yagaragarijwe imbamutima n’Abanyarwanda ndetse n’abandi bamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo kubasangiza ifoto ye aganira n’umwuzukuru we. Perezida Kagame usanzwe uzwiho kugira uburyo ahuza inshingano zo kuyobora igihugu ndetse n’izo kwita ku muryango we, yashyize hanze iyi foto ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Gashyantare 2023. Bigaragara […]

Kera kabaye FARDC yemeye ko M23 yayirukanye mu gace ka Mushaki

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyemeje ko umutwe wa M23 kuri ubu ari wo ugenzura agace ka Mushaki nyuma y’imirwano imaze iminsi igasakiranyirizamo impande zombi. Mushaki ni agace nyaburanga gakunda gukorerwamo ubukerarugendo, ikaba iherereye hagati ya za Groupement Mufuni-Matanda na Mufuni Karuba, muri Chefferie ya Buhunde ho muri Teritwari ya Masisi. Aka […]

Rusizi/ Giheke: Bemeza ko imihanda mibi ibabera intandaro y’idindira mu iterambere

Ikigo nderabuzima cya Giheke, kuko ngo cyubatse ku ruhande cyane, abo mu bice bitagira imihanda bacyumva mu makuru

Abaturage b’umurenge wa Giheke mu karere ka Rusizi bavuga ko bakomeje kubabazwa no guhezwa mu bukene bukabije n’imihanda mibi, ngo uretse umuhanda wa Kaburimbo Rusizi-Huye ukorwaho na bake cyane muri bo, indi yose yapfapfanye, bagasaba akarere kubumva, kakabakorera nibura umuhanda umwe wabagabaniriza ubwigunge. Ni ikibazo kigaragazwa na buri muturage w’uyu murenge uvuganye n’itangazamakuru,kikanashimangirwa n’ubuyobozi bwawo, […]

Sobanukirwa impinduka umubiri ugira iyo utangiye gukora siporo buri munsi

Abahanga mu by’ubuzima bavuga uko umuntu ukora siporo buri munsi agira ubuzima bwiza ndetse kandi bikaba byamurinda kundwara indwara zitandura nka Diabete, umuvuduko w’amaraso ukabije, hakiyongeraho no guhorana akanyamuneza. Nk’uko Ucsfhealth.com dukesha iyi nkuru ibitangaza, izi ni impinduka umubiri wawe ugira mu gihe ukora siporo buri munsi. Nyuma y’umunsi umwe Mu gihe uri gukora siporo, […]

Beni: FARDC na UPDF biravuga ko byigaruriye ahari indiri ikomeye ya ADF

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n’iza Uganda (UPDF) riratangaza ko ryamaze “kwigarurira” ikibaya cya Mwalika, cyahoze ari indiri ikomeye y’inyeshyamba za ADF muri Teritwari ya Beni . Aya makuru yatangarijwe itangazamakuru ryaho mu kiganiro n’abanyamakuru cyakiriwe n’umuvugizi w’urwo rugaga, kuri uyu wa Kane, itariki ya 23 Gashyantare 2023, nk’uko tubikesha 7sur7.cd. […]

Tour du Rwanda: Mugisha MoĂŻse yavuye mu isiganwa imburagihe

Umunyarwanda Mugisha MoĂŻse uri mu bo Abanyarwanda bari bahanze amaso muri Tour du Rwanda ikomeje, yamaze kuva muri iri siganwa ritararangira. Uyu musore wa Team Rwanda yavuye muri Tour du Rwanda kuri uyu wa Gatanu, ubwo hakinwaga agace ka gatandatu kayo kavuye i Rubavu kerekeza i Gicumbi. Ubuyobozi bwa Tour du Rwanda kugeza ubu ntiburatangaza […]

Perezida Evariste Ndayishimiye yerekeje i Kinshasa

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yerekeje i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yitabiriye inama y’Umuryango w’Ubukungu w’Ibihugu bya Afurika yo hagati (CEEAC). Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Perezida Evariste Ndayishimiye yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye i Bujumbura yerekeza i Kinshasa. Yari aherekejwe n’umufasha we, Angeline […]

Arusha: Gereza yafungiwemo abagize uruhare muri jenoside igiye gufungwa ku mugaragaro

Gereza y’Umuryango w’Abibumbye (UNDF) muri Arusha, yakiriye abakatiwe n’abakekwagaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu myaka yashize, igiye gufungwa . Iyi gereza y’ibyumba 89 iherereye mu yindi gereza nkuru irinzwe cyane iri mu nkengero z’umujyi wa Arusha izashyikirizwa Guverinoma ya Tanzania kuwa 28 Gashyantare. Ifunga ryayo ryerekana umusozo w’ibikorwa by’Urwego rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’Urukiko […]

Aisa Kirabo Kacyira nommĂ©e Ă  la tĂŞte du Bureau d’appui des Nations Unies en Somalie

Le SecrĂ©taire gĂ©nĂ©ral des Nations Unies, AntĂłnio Guterres, a annoncĂ© jeudi la nomination d’Aisa Kirabo Kacyira Ă  la tĂŞte du Bureau d’appui des Nations Unies en Somalie (UNSOS). La rwandaise Kacyira succèdera Ă  Lisa Filipetto, d’Australie, Ă  qui le SecrĂ©taire gĂ©nĂ©ral exprime sa gratitude pour son dĂ©vouement et sa direction efficace du BANUS . Mme […]

69% by’Abanyekongo nta cyizere bafitiye Ingabo za EAC mu kurandura imitwe yitwaje intwaro – Institut Ebuteli

Abenshi mu Banyekongo ntibaha amahirwe ingabo z’akarere z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ko zishobora kurandura inyeshyamba za M23 mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo . Nk’uko ubushakashatsi bwo muri Mutarama 2023 bwakozwe na Ebuteli, ikigo cy’ubushakashatsi kuri Congo, bwashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki 23 Gashyantare, mirongo itandatu n’icyenda ku ijana (69%) […]

R Kelly yakatiwe imyaka 20 yiyongera kuri 30 afungiwe

Umuhanzi w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe z’America R Kelly yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 kubera icyaha yashinjwaga kuva mu mwaka wa 2008 cyo gukoresha imibonano mpuzabitsina abana no kubereka amashusho y’urukozasoni. Kuri uyu wa Kane tariki 23 Gashyantare 2023, R Kelly w’imyaka 56 yongeye gukatirwa indi myaka 20 iza yiyongira kuri 30 yakatiwe n’u urukiko rwa […]

Karongi: Polisi yagaruje asaga 800,000 Frw mu yari yibwe umucuruzi

Polisi y’u Rwanda ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare, yafatanye abasore batatu, amafaranga y’u Rwanda 848,800 mu bihumbi 981,100 bacyekwaho kwiba umucuruzi mu Karere ka Karongi . Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko bafashwe ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, […]

Gicumbi: Umugore arashinjwa kwica umwana we akoresheje umugozi

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye bwa Gicumbi kwa 21 Gashantare bwakiriye dosiye iregwamo umugore w’imyaka 31 y’amavuko, ubarizwa mu Karere ka Gicumbi,Umurenge wa Ruvune, Akagari ka Gashirira, Umudugudu wa Rugerero, bumukurikiranyeho icyaha cyo kwica umwana yibyariye w’amezi atanu amunigishije umugozi . Nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha Bukuru ivuga, ngo icyaha uregwa yagikoze ku itariki 16 Gashyantare […]

Uwabaye Umuvugizi wa Perezida Ndayishimiye yagizwe Umuyobozi w’urwego rushinzwe itangazamakuru

Alain-Diomède Nzeyimana wahoze ari Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagizwe Umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe itumanaho n’itangazamakuru. Minisitiri w’Intebe, Gervain Ndirakobuca na Minisitiri LĂ©ocadi Ndacayisaba ushinzwe itumanaho, ikoranabuhanga n’itangazamakuru bashyize umukono ku cyemezo giha Nzeyimana iyi nshingano tariki ya 23 Gashyantare 2023. Muri uru rwego, Oscar Nzohabonayo yagizwe umuyobozi w’ishami ry’itumanaho, Aloys Hoziyo agirwa […]

Boris Johnson arasaba u Bwongereza guha Ukraine indege z’intambara zinyaruka

Boris Johnson wabaye Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza arasaba guverinoma y’igihugu cye koherereza Ukraine indege z’intambara zinyaruka kugira ngo izifashishe ihangana n’u Burusiya. Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Mark Austin wa Sky News kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023, Boris yavuze ko n’ubwo u Bwongereza budafite indege z’indwanyi za F-16 zikorerwa muri Leta zunze ubumwe za Amerika, […]

U Rwanda mu bihugu bishyigikiye ko ingabo z’u Burusiya ziva muri Ukraine byihuse

Uko itora ryagenze mu Nteko Rusange ya UN

U Rwanda ruri mu bihugu 141 byatoye umwanzuro usaba ko ingabo z’u Burusiya zihagarika intambara zimaze umwaka zitangije muri Ukraine, zikava muri iki gihugu. Kuri uyu wa 23 Gashyantare 2023, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye ni bwo habereye iri tora ry’Inteko Rusange rishyigikira ubusugire bwa Ukraine. U Rwanda, ibihugu byo mu muryango w’akarere ka Afurika y’iburasirazuba […]

Manchester United yaturutse inyuma itsinda Barcelona ihita inakatisha itike ya ÂĽ

1677190547608.jpg

Manchester United yakatishije itike y’imikino ya ÂĽ cy’irangiza muri Europa League ku giteranyo cy’ibitego 4-3 nyuma yo guturuka inyuma igatsinda Barcelona ibitego 2-1. Manchester United yari yakiriye FC Barcelona kuri Old Trafford mu mukino wo kwishyura wa ? mu mikino ya UEFA Europa League wasifuwe na Clement Turpin. Umukino watangiye Manchester United isatira cyane, ndetse […]