Rayon Sports yatangiye shampiyona itsinda Gasogi United

Rayon Sports yatangiye shampiyona itsinda Gasogi United ibitego 2-1, mu mukino w’agapingane amakipe yombi yari yahuriyemo kuri uyu wa Gatanu. Gasogi United yari yakiriye Rayon Sports, mu mukino ufungura shampiyona ya 2023/24 wabereye kuri Kigali Pele Stadium yari yakubise yuzuye abafana. Ni umukino wari utegerejwe n’abatari bake ahanini bitewe n’amagambo yari yatangajwe na Perezida wa […]

Nyamasheke: Abaturage bahingaga icyayi ku butaka bwa Leta bigabije batangiye kubukurwamo

Meya Mukamasabo yabasabye kuzafata neza amafaranga bazahabwa, bayagarura mu buhinzi bw'icyayi kuko ubutaka bagihingaho buhari

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie aravuga ko ikibazo cy’abahinzi b’icyayi 1096 bo mu mirenge ya Cyato na Karambi, ba koperative ya COTHEGA, bagihingaga ku butaka bwa Leta bigabije, bagiye gutangira guhabwa ingurane nk’uko babyemeranijwe n’ubuyobozi bw’aka karere n’ubw’umushoramari watijwe ubwo butaka, Rwanda Mountain Tea, bakabuvamo, icyayi kikegurirwa uwo mushoramari. Yabitangarije Bwiza.com ku wa 16 […]

Perezida Kagame yakiriye Davido mu Urugwiro

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu yakiriye mu biro bye David Adedeji Adeleke wamamaye mu muziki nka David. Uyu munya-Nigeria w’ikimenyabose ari i Kigali aho yitabiriye igitaramo gisoza iserukiramuco rya ‘Giants of Africa’ riri kubera mu Rwanda. Iki gitaramo giteganyijwe ku wa Gatandatu tariki ya 19 Kanama, Davido azagihuriramo n’abahanzi batandukanye barimo umunya-Nigeria mwene […]

Amajyaruguru: Guverineri ucyuye igihe yasabye umusimbuye gukemura ikibazo cy’abadafite ubwiherero

Nyirarugero Dancille, Guverineri ucyuye igihe

Guverineri ucyuye igihe w’intara y’Amajyaruguru, Nyirarugero Dancille, yasabye Mugabowagahunde Maurice wamusimbuye kuzakemura ibibazo asize bigihari birimo icy’abaturage badafite ubwiherero. Ibi Nyirarugero yabimumenyesheje kuri uyu wa 18 Kanama 2023 ubwo yamushyikirizaga ububasha nka Guverineri mushya w’intara y’Amajyaruguru. Yagize ati: “Mu ntara y’Amajyaruguru dufite ikibazo cy’imirire mibi, ntabwo kirakemuka 100%. Harimo ikibazo cy’abangavu bahohoterwa, bagaterwa inda, turacyafite […]

Nangaa wahishuye ko Tshisekedi arindwa n’abarimo abaturutse muri FDLR ari mu buhungiro

Corneille Nangaa wabaye Perezida wa komisiyo y’amatora muri Repubulika ya demukarasi ya Congo, nyuma yo guhishura ko Félix Tshisekedi uyoboye iki gihugu arindwa n’abarimo abarwanyi ba FDLR, yatangaje ko ari mu buhungiro mu gihugu cyo muri Afurika. Nangaa mu kiganiro yagiranye na Jeune Afrique, yasobanuye ko amaze amezi ane atari muri RDC. Ati: “Maze amezi […]

Theo Walcott wamamaye mu ikipe ya Arsenal yasezeye Ruhago

Theo Walcott, umwe mu basore b’indashyikirwa bo mu bwongereza bo mu gisekuru cye,kuri uyu wa gatanu yatangaje ko yasezeye umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga ku myaka 34. Mu myaka 18 amaze akina umupira, uyu mukinnyi wok u ruhande yakinnye mu makipe arenga 560 muri rusange hakaba harimo amakipe atatu yo mu Bwongereza harimo n’ikipe ya Southampton, […]

Tshisekedi arifuza ko RDC yohererezwa Ingabo nk’izoherejwe i Cabo Delgado

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye umuryango wa SADC ko bibaye ngombwa wakohereza muri Congo ingabo nk’izo wohereje muri Mozambique. Tshisekedi yabitangarije i Luanda muri Angola ku wa Kane tariki ya 17 Kanama, ubwo yari yitabiriye inama ya 44 isanzwe y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango w’ubukungu w’ibihugu byo muri Afurika y’Amajyepfo […]

RDC: Batangiye gusaba ko manda y’umukuru w’igihugu yagirwa imyaka 10

f3z1toxa8aacycm.jpg

Mu gihe cy’iminsi ibiri, ishyaka rya politiki “Vent d’avenir” ryari muri kongere i Kinshasa, mu kigo cya Théresanium muri Komini ya Kintambo. Ku wa Gatatu, itariki ya 16 Kanama no ku wa Kane, itariki 17 Kanama, abayoboke b’ishyaka bakoze ku ruhare rwabo mu nzira y’ubuzima bw’igihugu, ndetse no ku ngingo y’amatora ateganijwe mu Kuboza. Mu […]

Mugore/Mugabo niba ushaka kubaka rugakomera irinde iri kosa

Umugore cyangwa umugabo iyo agiye kurushinga aba yifuza ko yubaka rugakomera,ariko ntibamenye amakosa runaka bashobora gukora agahita atuma urugo rutembagara. Kimwe mu bintu umugore n’umugabo badakwiye gukora iyo bashaka kubana neza, umwe agomba kwirinda kugenzura telefoni y’undi mu gihe umwe atareba undi.Bijya bibaho ko umwe hari igihe acunga undi asinziriye ugasanga afashe iyo telefoni agendereye […]

Bwa mbere Judith yemeye ko hari ikintu yishinja yakoze kitari cyiza mu rukundo rwe Safi

Niyonizera Judith wamenyekanye ubwo yari mu rukundo n’umuhanzi Niyibikora Safi uzwi nka Safi Madiba,yavuze byinshi ku rukundo rwe n’uyu mugabo ariko avuga ko kuva babana hari ikintu yishinja yakoze kitari cyiza mu buzima bwabo. Mu kiganiro yakoreye kuri X (Twitter space) yabajijwe icyo nib anta kintu yaba yarahemukiyeho Safi yicuza ahishura ko icyo atakwibagirwa ari […]

RDF ntibereyeho gushoza intambara: Perezida Kagame

Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame, yatangaje ko zitabereyeho gushoza intambara, ahubwo ko zibereyeho kurinda amahoro, haba imbere mu gihugu no mu mahanga. Ibi yabivuze ubwo yari amaze gukurikirana umusozo w’imyitozo y’urugamba yahawe izina rya ‘Exercise Hard Punch 04/2023’ yabereye mu kigo cya Gabiro kuri uyu wa 17 Kanama 2023. Umukuru w’Igihugu yavuze […]

Ukraine ikomeje kugaba ibitero bya drone bya hato na hato i Moscow

Abayobozi b’u Burusiya bashinje Ukraine kugaba igitero cya drone ku muturirwa uherereye mu murwa mukuru, Moscow, cyateje iturika ryumvikanye mu karere k’ubucuruzi muri uyu mujyi. Meya Sergei Sobyanin yavuze ko ubwirinzi bw’ibitero byo mu kirere bwarashe iyo drone bukayimanura ibisigazwa byayo bikagwa mu kigo kiberamo imurikagurisha. Ni kimwe mu bitero biheruka nk’ibi bya drone za […]

Urukiko rwateye utwatsi ubujurire bw’ushinjwa kwica umuhanzi Radio

Ibiro by’Umuyobozi ushinzwe Ubushinjacyaha (DPP) byahamagariye Urukiko rw’Ubujurire kutakira ubujurire bwatanzwe na Godfrey Wamala uzwi ku izina rya Troy. Wamala ashaka kujuririra igihano cy’igifungo cy’imyaka 14 yakatiwe kubera urupfu rw’umuhanzi w’icyamamare Moses Ssekibogo, uzwi ku izina rya Radio Mowzey. Wamala yahamijwe icyaha mu Kwakira 2019 n’umucamanza Jane Frances Abodo, ashingiye ku bimenyetso bifatika bishimangira icyaha […]

Kubera iki abagufi batakirwa mu gisirikare?

Ibisirikare byinshi ku Isi ntabwo byakira abantu bafite uburebure buri munsi ya metero imwe na santimetero 60. Biba bisobanuye ko babarwa nk’abagufi cyane ku buryo batabasha aka kazi. Mu gisirikare cy’u Rwanda ho, uwasabaga kwinjiramo yagomba kuba afite byibuze uburebure bwa metero imwe na santimetero 62. Gusa ngo ubu burebure ntibukirebwaho, keretse ko “umugufi bikabije” […]

Rwanda is among the top three African countries in blood system management

Rwanda is among the top three African countries (Rwanda, Namibia and Tanzania) in blood system management and it plans to be in the top five countries in the world that fulfill blood quality management, according to Dr. Thomas Muyumba , Director of the Blood Transfusion Center at the Rwanda Biomedical Center (RBC). “Rwanda is self-sufficient […]

Abanyakameruni 400 bangiwe gukora ikizamini kibinjiza mu banyamategeko bakorera mu Rwanda

Abanyakameruni bagera kuri 400 cyane cyane abiga amategeko baheze mu Rwanda kandi ntibashobora gukora ibizamini byabo bya nyuma bibemerera kuba ba avoka kuko ngo u Rwanda rwaba rusaba ko Cameroun na yo yabanza kubyemera. Ni ukuvuga ko abanyeshuri b’Abanyarwanda nabo babanza kwemererwa gukora ibyo bizamini muri Cameroun. Amakuru dukesha urubuga Camerounactu.com avuga ko mu by’ukuri […]

Kigali: Ibindi binyabiziga birenga 250 byafatiwe mu mukwabu

Polisi y’Igihugu yafashe ibindi binyabiziga 258 birimo imodoka n’amapikipiki bitari bicanye amatara, nyuma y’umukwabu wakorewe mu mihanda itandukanye yo mu mujyi wa Kigali. Ibyo binyabiziga byafashwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 15 no ku wa Gatatu tariki 16 Kanama, nyuma y’uko abapolisi bo mu Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda basanze […]

Nigeria yitegura kohereza ingabo muri Niger yemeje ko abasirikare ba yo 36 baherutse kwicwa

Kuri uyu wa Kane, itariki ya 17 Kanama, Igisirikare cyemeje ko nibura abasirikare 36 ba Nigeria biciwe mu bitero bibiri ubwo bari mu bikorwa byo kurwanya abitwaje intwaro muri Leta ya Niger yo mu majyaruguru ashyira hagati mu gihugu. Agatsiko k’abantu bitwaje imbunda nini kakomeje kwica abantu mu majyaruguru y’uburengerazuba bwa Nigeria mu myaka ibiri […]

Ababyeyi ba Dr Kayumba bizihije imyaka 63 bamaze bashakanye

Dr Kayumba yaganiraga n'umubyeyi we

Ababyeyi ba Dr Christopher Kayumba wabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, ishuri ry’itangazamakuru n’itumanaho, bizihije isabukuru y’imyaka 63 bamaze bashakanye. Francis Kayumba w’imyaka 92 na Magdalene Mukankuranga w’imyaka 84 ku Cyumweru tariki ya 13 Kanama 2023 banizihije isabukuru y’amavuko yabo. Dr Kayumba witabiriye ibi birori, kuri uyu wa 18 Kanama yatangaje ati: “Ubwo Data yuzuzaga […]

Fayulu aremeza ko mu 2018 muri RDC habaye coup d’état

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika ya demukarasi ya Congo, RDC, aremeza ko mu mwaka w’2018 muri iki gihugu habaye ihirikwa ry’ubutegetsi bwari bugiye kujyayo hashingiwe ku Itegekonshinga. Ibi yabitangaje ubwo yagaragazaga ko ashyigikiye ko Mohamed Bazoum wakuwe ku butegetsi n’abasirikare tariki ya 26 Nyakanga 2023 yabusubiraho, mu rwego rwo kubahiriza ibiteganywa n’Itegekonshinga. […]

Rayon Sports yakiriye rutahizamu w’umunya-Côte d’Ivoire wabaye umunyamahanga wayo wa 12

Rayon Sports kuri uyu wa Gatanu yakiriye umunya-Côte d’Ivoire, Gnamien Mohaye Yvan waje kurangizanya na yo. Uyu rutahizamu w’imyaka 20 y’amavuko yageze i Kigali mu masaha yatambutse. Ni rutahizamu Rayon Sports ivuga ko akinisha akaguru k’ibumoso, mu mwaka ushize akaba yarakiniraga Stars Olympic Football Club D’Abobo y’iwabo. Uyu mukinnyi abaye umunyamahanga wa 12 uje muri […]

Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo yo kurasa ya RDF (Amafoto)

20230818_061928_copy_1000x745.jpg

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, ku wa Kane yakurikiranye imyitozo ya gisirikare y’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Iyi myitozo izwi nka Exercise Hard Punch 04/2023 yabereye mu kigo cy’imyitozo cy’Ingabo z’u Rwanda giherereye i Gabiro mu karere ka Gatsibo. Imyitozo nk’iyi yaherukaga kuba mu Ukuboza 2018. Yitabirwa n’ibyiciro byose by’Ingabo haba izirwanira […]