Burundi: Umunyamabanga w’ishyaka ry’Agathon Rwasa yarekuwe nyuma yo gutabarizwa

Nyuma y’amasaha atari make ari mu maboko y’urwego rw’gihugu rushinzwe iperereza, Umunyamanga w’Ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi yamaze kurekurwa asubira mu muryango we nyuma yo gutabarizwa. Uyu witwa Providence Ntirabampa wari umunyamanga w’Ishyaka CNL ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho mu Burundi bwa CNDD-FDD yatabarizwaga nyuma y’uko yatawe muri yombi mu buryo bumeze nko gushimutwa […]

AFC Leopards irifuza kugura rutahizamu w’Amavubi

Ikipe ya AFC Leopards iri mu zifite amateka akomeye muri Kenya, irifuza rutahizamu wa Marines FC n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Gitego Arthur. Gitego w’imyaka 20 y’amavuko, asigaje amezi atandatu mu masezerano afitanye na Marines FC. AFC Leopards yasabye Marines FC ko yamubagurisha kugira ngo abafashe kongera kwitwara neza. Ni Leopards kuri ubu iri ku mwanya wa […]

Kimenyi Yves na Muyango basezeranye imbere y’amateko

Kimenyi Yves usanzwe ari umukinnyi ukomeye mu Rwanda, yasezeranye imbere y’amategeko na Muyango witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2019. Aba bombi basezeraniye kubana akaramata muri salle yo mu nyubako y’umujyi wa Kigali aho bari babukereye. Urukundo rw’aba bombi rwavugishije benshi nyuma y’uko Bose bari Bamaze kuba ibyamamare.Imyaka yari ibaye itanu bimenyekanye ko bari mu rukundo. […]

Impamyabumenyi za Uganda na Kenya ntizizongera guhabwa agaciro muri Nigeria

Igihugu cya Nigeria kivuga ko kigiye guhagarika izindi mpamyabumenyi z’amashuri yaba aya Kaminuza n’andi yose mu bihugu byinshi, harimo Kenya na Uganda mu rwego rwikwirinda ko byaba intandaro y’impapuro mpimbano. Ibi bibaye nyuma y’iminsi micye iki gihugu cyo mu Burengerazuba bw’Afurika gihagaritse impamyabumenyi muri Benin na Togo. Ku wa gatatu, Minisitiri w’uburezi Tahir Mamman yagize […]

SADC yatangaje uyoboye ingabo za yo muri DRC yemeza ko ziri gufatanya na FARDC

dyakopu_fib.jpg

Umuryango wa SADC wemeje ko ingabo za wo zoherejwe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo ku itariki ya 15 Ukuboza 2023 gufasha Guverinoma ya RDC kugarura amahoro n’umutekano mu burasirazuba bw’igihugu bukomeje kuberamo intambara. Kuri uyu wa Kane, nibwo uyu muryango w’ubukungu uhuje ibihugu bya Afurika yo hagati n’iy’amajyepfo, ubinyujije mu itangazo rigenewe abanyamakuru, watangaje […]

Gen. Dagalo yagiye muri Kenya nyuma ya Uganda, Djibuti na Ethiopia

Kuri uyu wa Gatatu ushize, General Mohamed Hamdan Daglo uzwi ku izina rya “Hemedti”, umuyobozi w’ingabo za Rapid Support Forces, yari i Nairobi muri Kenya, aho yagiranye ibiganiro na Perezida William Ruto. Iyi nama yabaye nyuma yo gushyira umukono, i Addis Abeba, ku itangazo ry’amahoro basinyanye n’abasivili baharanira demokarasi muri Sudani, bibumbiye mu ihuriro Takadum, […]

Rubavu: ‘Abuzukuru ba Shitani’ bongeye kukameza, abaturage baratabaza

img-20240104-wa0009.jpg

Abaturage bo mu mirenge igize Umujyi wa Gisenyi w’akarere ka Rubavu barasaba inzego zirimo iz’umutekano kubatabara, zikabakiza abazi nk’Abuzukuru ba Shitani’ bamaze igihe babajujubya. Abuzukuru ba Shitani ni agatsiko gasanzwe kiganje cyane mu mirenge irimo uwa Gisenyi, Rubavu, Nyamyumba na Rugerero Abazi aka gatsiko bavuga ko kagizwe n’ibyiciro bitandukanye, kuva ku bana bakiri bato (bari […]

Nta gihindutse kuri uyu wa Gatanu Oscar Pistorius washinjwe kwica umukunzi we azarekurwa

Kuri uyu wa gatanu taliki 5 Mutarama 2023 , nibwo biteganijwe ko Oscar Pistorius wamenyekanye cyane mu irushanwa ryo gusiganwa ku maguru azarekurwa nyuma yo kumara imyaka isaga 10 afunzwe. Ishami rishinzwe ubugororangingo muri Afurika y’Epfo ryemeje icyifuzo cya Pistorius cyo gufungurwa by’agateganyo ku ya 24 Ugushyingo 2023.Akaba azarekurwa atarangije igihano cye bitewe n’imyitwarire yagaragaje. […]

Muri uku kwezi hitezwe imvura itari izanzwe imenyerewe – Meteo Rwanda

Ukwezi kwa Mutarama 2024, guteganyijwemo imvura itari isanzwe imenyerewe, aho byabaye ngombwa ko Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo Rwanda) bwasabye inzego zitandukanye kwitwararika. Gahigi Aimable, Umuyobozi Mukuru wa Meteo Rwanda avuga ko hari ibice by’igihugu bizagira imvura yo ku rwego rwo hejuru nubwo hari ibindi bice bizavamo izuba. Mu bipimo bya Meteo Rwanda […]

Abanya-Gaza bashobora kwisanga muri Congo nyuma y’intambara ya Israel na Hamas

Guverinoma ya Israel biravugwa ko iri mu biganiro by’ibanga n’ibihugu birimo Congo, mu rwego rwo kubyoherezamo abanya-Gaza bagizweho ingaruka na Israel na Hamas. Umwe mu bayobozi bakuru bo muri Guverinoma ya Israel yabwiye Ibiro Ntaramakuru Zman Israel ko ibiganiro hagati ya Guverinoma ya kiriya gihugu n’iya Congo-Brazzavile kuri ubu bigeze kure. Ati: “Congo izagira ubushake […]

Uganda: Impirimbanyi y’uburenganzira bw’abatinganyi yatewe icyuma

Impirimbanyi y’uburenganzira bw’abaryamana bahuje ibitsina muri Uganda, Steven Kabuye, mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu ushize yatewe icyuma n’abantu batamenyekanye igihe yari ari mu nzira ajya mu kazi nk’uko bivugwa n’umuryango akuriye. Uyu muryango, Coloured Voice -Truth to LGBTQ, ryacishije ubutumwa ku rubuga rwa X (rwahoze rwitwa Twitter) uvuga uti: “Amerewe nabi cyane, turasaba […]

DRC: Muri Katanga bazamuye idarapo ryabo nk’ikimenyetso cyo kwigenga

Abantu batamenyekanye bagiye ku biro bya polisi biherereye ahitwa Luena mu ntara ya Katanga mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bahamanura idarapo rya Leta bahazamura iry’iyi ntara, bigaragara ko ari ikimenyetso ko abatuye iyi ntara bashaka ubwigenge. Kuba Abazamuye iri darapo batamenyekanye kandi ari ku cyicaro cya Polisi y’igihugu biri mu byatumye urujijo […]

Kudatanga umusaruro byatumye Kakule Fabrice asezererwa muri Musanze FC

Amakuru akomeje kuvugwa muri siporo yo mu Rwanda n’uko umukinnyi wamamaye mu ikipe ya Rayon Sports Kakule Mugheni Fabrice waje kujya muri Musanze yasezerewe atarangije kontaro. Byamenyekanye kuri uyu wa 3 Mutarama 2024 , aho uyu mukinnyi wari wasinyiye Musanze FC amasezerano y’umwaka umwe, yasezerewe asigaje amezi atanu gusa ngo amasezerano ye arangire. Mugheni Kakule […]

Imwe mu mihanda y’i Muhanga iherutse gukorwa yasenyutse itaratahwa

Imwe mu mihanda y’i Muhanga mu murenge ka Nyamabuye na shyogwe yabaye igitaramo nyuma y’uko isenyutse itaramara kabiri yubatswe. Iyi mihanda yamaze kwangirika itaratahwa ku mugaragaro ndetse ngo ubuyobozi bw’aka Karere bwasabwe kenshi kuyisana ariko ntibyakorwa. Amakuru avuga ko ngo abaturage baturiye iyo mihanda yubakagwa, bagiye bagaragaza ko uburyo irigukotwamo biteye impungenge batabaza ubuyobozi bw’Akarere […]

SANDF yemeje ko igiye gusimbura MONUSCO muri RDC

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Gen Rudzani Maphwanya, yatangaje ko Ingabo Afurika y’Epfo izohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zisasimbura iza MONUSCO ziri mu nzira zo kuhava. Afurika y’Epfo ni kimwe mu bihugu bigize umuryango wa SADC byemeye kohereza Ingabo mu burasirazuba bwa RDC, mu rwego rwo kurwanya inyeshyamba zo mu mutwe wa […]

RSF yatangaje ko yiteguye ibiganiro byo guhagarika intambara muri Sudani

Umutwe wa Rapid Rapid Support (RSF) wavuze ko witeguye guhagarika imirwano byihuse kandi nta mananiza binyuze mu biganiro n’Ingabo za Sudani bahanganye kuva muri Mata 2023. Iki cyemezo kije mu gihe ingabo ziyobowe na Mohamed Hamdan Dagalo zashyize umukono ku itangazo rya Addis Abeba nyuma yo kuganira n’ihuriro ry’abasivili, Taqadum, ku wa Kabiri maze bahamagarira […]

RDF n’Igisirikare cya Pakistan baganiriye ku kunoza ubufatanye mu bya gisirikare

gc-gjkaxwaaaaif.jpg

Kuri uyu wa 3 Mutarama 2024, Umugaba mukuru wa RDF, Gen MK Mubarakh yakiriwe na Gen Sahir Shamshad Mirza, Umuyobozi wa Komisiyo zihuriweho z’Abagaba Bakuru b’Ingabo za Pakistan (PAF)i Islamabad. Baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye hagati ya RDF n’ingabo za Pakisitani. Umubaga Mukuru wa RDF, General Mubarakh Muganga yari ayoboye itsinda rigizwe n’abasirikare bakuru […]

Burundi:Imitima y’Abatinganyi yatangiye kujabuka no guhumeka insigane kubera P. Ndayishimiye

Abaryamana bahuje ibitsina bakunze kwita Abatinganyi bo mu Burundi batangiye kujabukwa imitima nyuma y’ijambo rya Perezida Ndayishimiye aherutse kubatangazaho. Aba baryamana bafite ibitsina biteye kimwe ngo bafite ubwoba , nyuma y’uko Perezida Evariste Ndayishimiye, atangaje ko bakwiye kujya bajyanwa muri stade bagaterwa amabuye. Ibi yabitangaje mu cyumweru gishize ubwo yaganiraga n’abaturage ndetse n’itangazamakuru ubwo yabazwaga […]

Uwahoze ari Ofisiye yahaye Perezida Ramaphosa amasaha 48 akaba yeguye

Uwahoze ari Ofisiye mu gisirikare cya Afurika y’Epfo yagaragaye mu mashusho atanga amasaha 48 kuri Perezida Ramaphosa ngo abe yeguye. Ingabo za Afurika y’Epfo zahise zifata uyu mugabo nkumwe mu bakora iterabwoba, zivuga ko zitandukanije nawe muri ibyo bikorwa byo gushaka gukuraho perezida. Ubusanzwe uyu Sylvester Mangolele yari umuyobozi mu ngabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo […]