Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwakora icyo ari cyo cyose kugirango rwirinde

“Hariho ibintu byinshi ntazi. Ariko niba ushaka kumbaza, niba hari ikibazo muri Congo kireba u Rwanda? Kandi niba u Rwanda rwakora icyo ari cyo cyose kugirango rwirinde? Navuga 100%”, ibi ni bimwe mu byatangajwe na Perezida Kagame mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wa CNN, Larry Madowo, ubwo yabazwaga niba koko u Rwanda rufite ingabo muri […]

Uzibeshya agakora ku Rwanda azaba atangije intambara kuri Uganda: Gen. Muhoozi 

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko uwo ari we wese uzashotora u Rwanda bivuze ko azaba anatangije intambara kuri Uganda. Gen Muhoozi yabitangaje biciye mu muvugizi we, Maj. Chris Magenzi. Maj. Magezi mu butumwa yanditse kuri X mu izina rya Gen. Muhoozi yagize ati: “CDF Gen. Muhoozi Kainerugaba: Nabivuze kenshi. Nihagira […]

Perezida Kagame agiye guhura na Tshisekedi

Ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu w’iki cyumweru hazaba inama ihuza Umuryango w’Iterambere ry’Ibihugu byo mu Majyepfo ya Afurika (SADC) n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) mu rwego rwo kuganira ku bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC). Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gashyantare 2025 […]

Mugabo dore uburyo 7 wakigarurira amarangamutima y’umugore

Abagabo bakunda gutekereza ko abagore bagendera ku marangamutima, mu gihe bo bagendera ku bitekerezo bisobanutse. Ibi bivuze ko niba ushaka gutsindira umutima w’umugore, ugomba kumenya uko washimangira amarangamutima ye mu buryo bumukora ku mutima. Dore uburyo burindwi bwagufasha kumukundisha urukundo rukomeye: 1. Kugaragara nk’ugifite agaciro mu bandi bagore Abagore basanzwe bakunda abagabo babona ko bafite […]

RIB yafunze umucamanza Uwingabiye Delphine n’umugabo we

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwafunze Uwingabiye Delphine, umucamanza mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, akekwaho icyaha cyo kwaka no kwakira ruswa. Uwingabiye Delphine ngo yakiriye ruswa yizeza umuturage ko azatsinda urubanza rwe yari afite muri urwo rukiko. Muri iki kibazo kandi RIB yatangaje ko yafunze Rwarinda Theogene, umugabo wa Uwingabiye Delphine, ukurikiranyweho kuba […]

Nyuma yo gukubitwa na M23 basanga Igisirikare cya Afurika y’Epfo gikwiye kongera gutyazwa

Urupfu rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa bw’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) rwateje impaka zikomeye ku bijyanye no kohereza Ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) hariya hantu. Bamwe, harimo n’amashyaka ya politiki, bibajije niba abo basirikare baratojwe bihagije, bafite ibikoresho kandi bashyigikiwe. Lindy Heinecken yamaze imyaka […]

Afurika y’Epfo yahaye Taiwan igihe ntarengwa cyo kuvana ambasade yayo i Pretoria

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Taiwan yavuze ko Guverinoma ya Afurika y’Epfo yahaye Taiwan igihe ntarengwa cy’impera za Werurwe cyo kwimurira ambasade y’icyo kirwa hanze y’umurwa mukuru, Pretoria. Afurika y’Epfo yahagaritse umubano w’ububanyi n’amahanga na Taiwan mu 1997 kandi ikomeza kugirana umubano ukomeye kandi wa hafi n’u Bushinwa, bubona ko iki kirwa kiyobora kandi muri demokarasi […]

Amerika yasabye abaturage bayo bari muri RDC kuhava bwangu

Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Gashyantare 2025, zasabye abaturage bazo bari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kwihutira kuhava. Ni mu itangazo Amerika yatanze biciye muri Ambasade yayo i Kinshasa. Iyi Ambasade yavuze ko bitewe n’ikibazo cy’umutekano muke uri mu mujyi wa Kinshasa yafashe icyemezo cyo kuba igabanyije […]

Nyuma yo gukubitwa na M23 basanga Igisirikare cya Afurika y’Epfo gikwiye kongera gutyazwa

Urupfu rw’abasirikare ba Afurika y’Epfo bari mu butumwa bw’Umuryango w’Iterambere rya Afurika y’Amajyepfo (SADC) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) rwateje impaka zikomeye ku bijyanye no kohereza Ingabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF) hariya hantu. Bamwe, harimo n’amashyaka ya politiki, bibajije niba abo basirikare baratojwe bihagije, bafite ibikoresho kandi bashyigikiwe. Lindy Heinecken yamaze imyaka […]

Cristiano Ronaldo yagiriye inama itari agacecuru Kylian Mbappé

Nyuma yo kwerekeza muri Real Madrid, Kylian Mbappé akomeje kwakirwa nk’umwe mu bakinnyi bazatanga umusaruro ukomeye muri iyi kipe ifite amateka akomeye ku Isi. Ku bw’ibi, Cristiano Ronaldo, wahoze ari igihangange muri Real Madrid, yamugiriye inama z’ingenzi zizafasha uyu mukinnyi w’Ubufaransa kwitwara neza no kwinjira mu bihe bye byiza. Mu kiganiro gica kuri El Chiringuito […]

Perezida Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yasubije Trump

Perezida Cyril Ramaphosa wa Afurika y’Epfo yasubije mugenzi we Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, avuga ko igihugu cye leta ayoboye nta butaka yigeze ifatira. Trump mu masaha yashize yari yashize yari yanditse ku rubuga rwe rwa Truth Social ko igihugu cye kuzahagarika inkunga cyahaga Afurika y’Epfo, nyuma yo gushinja Leta y’iki gihugu […]

USAID ni agatsiko k’abagizi ba nabi – Elon Musk

Abayobozi bakuru b’Ikigo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga, USAID, bashyizwe mu kiruhuko nyuma yo kugerageza kubuza Ikigo gishya gishinzwe gukurikirana imikorere ya guverinoma, DOGE (Department of Government Efficiency) kwinjira muri sisitemu yayo. Umuherwe Elon Musk ukuriye DOGE, we adaciye ku ruhande yagize ati: “USAID ni agatsiko k’abagizi ba nabi.” Abayobozi babiri […]

U Rwanda rurateganya kuzaba rwaranduye kanseri y’inkondo y’umura mu 2027

Minisitiri w’ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yemeje ko u Rwanda rwiyemeje kurandura kanseri y’inkondo y’umura mu 2027, Imyaka itatu mbere y’intego Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryihaye yo kuba yaranduye iyi kanseri ku Isi mu 2030. Nsanzimana yashimangiye ko iyi ntego izagerwaho hifashishijwe imbaraga rusange. Kanseri y’inkondo y’umura ikomeje kuba imwe mu mpamvu zitera […]

Grammy Awards 2025: Beyoncé na Kendrick Lamar begukanye ibihembo bikomeye

Ibihembo bya Grammy Awards 2025 byabereye i Los Angeles ku itariki ya 2 Gashyantare 2025, aho abahanzi batandukanye bashimiwe ku bw’ubuhanga bwabo mu muziki. Ibi ni ibihembo ngarukamwaka bihabwa abahanzi bitwaye neza mu byiciro bitandukanye, birimo Pop, Hip-Hop, R&B, Rock, Country, Afrobeats, na Classical. Muri uyu mwaka, Beyoncé yaciye agahigo atsindira Album y’Umwaka (Cowboy Carter), […]

David Bayingana yateye imitoma Miss Nadia Umutesi

Umunyamakuru David Bayingana yifurije isabukuru nziza y’amavuko Nadia Umutesi, inkumi bivugwa ko bari mu rukundo, aho yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Abinyujije kuri Instagram, Bayingana yagize ati: “Isabukuru nziza Mwamikazi wanjye, twishimiye umwaka wuzuye urukundo, ibitwenge n’ibyo umutima wawe wifuza.” Ubwo yari muri Gen Z Comedy Show, David Bayingana ubwe yemeje ko ari mu rukundo na […]

Zabyaye amahari hagati ya Trump na Afurika y’Epfo 

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yikomye Afurika y’Epfo ndetse ayiteguza ko Amerika igomba guhagarika imfashanyo yayigeneraga. Perezida Trump abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwe rwa Truth Social post, yashinje Afurika y’Epfo kuba “ifata nabi cyane igice cy’abaturage bamwe”, bityo ko agomba kuyihagarikira inkunga kugeza igihe icyo kibazo kizakorerwaho iperereza. Yagize ati: “Afurika […]

Perezida Kagame yishimiye Arsenal yanyagiye Man City

Arsenal yatsinze Manchester City ibitego 5-1 mu mukino wa Premier League wabereye kuri Emirates Stadium ku Cyumweru, tariki ya 2 Gashyantare 2025. Ikipe y’umutoza Mikel Arteta yakomeje kwitwara neza, yuzuza imikino 14 idatsinzwe. Kai Havertz yafunguye amazamu hakiri kare, mbere y’uko Erling Haaland yishyurira Manchester City mu gice cya kabiri. Icyakora, Arsenal yagarutse ikomeye, itsinda […]

FARDC yemeje ko Col. Rugabisha yivuganwe na M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyemeje ko Colonel Alexis Rugabisha wari umwe mu basirikare bakuru bayoboye urugamba ingabo zayo zirwanamo n’umutwe wa M23 yishwe. Colonel Rugabisha yari umuyobozi wa Brigade ya 12 y’Ingabo za RDC zirwana na M23. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye ejo ku wa Gatandatu, mbere y’uko FARDC irwemeza binyuze mu […]