DJ Sonia aratabaza avuga ko abo muri minisiteri bamumereye nabi

Umwe mu bakobwa bavanga imiziki mu Rwanda, Kayitesi Sonia uzwi nka DJ Sonia aratabaza avuga ko hari imigambi yo kumugirira nabi cyane kumwangisha abantu iri gucurwa n’abantu atatangaje amazina ariko bakora muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’ubuhanzi kandi ko amaze imyaka atabaza inzego zinyuranye ngo ahabwe ubutabera kuri iki kibazo ariko ntibigire icyo bitanga. Abinyujije kuri […]

PAC yatamaje Meya wa Nyabihu wari uyikinze ibikarito mu maso ku gutuza abaturage muri ‘buffer zone’ 

Perezida wa Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Umutungo n’Imari bya Leta (PAC) Depite Muhakwa Valens yatamaje Umuyobozi w’Akarere ka Nyabihu, Mukandayisenga Antoinette, wavuze ko akarere ayoboye katari kazi ko amazu yasaniwe abasenyewe n’ibiza mu bice byegereye ibirunga hatemerewe guturwa (buffer zone) nk’uko bigenwa n’Ikigo cy’igihugu cy’Ubukerarugendo (RDB). Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2025 […]

Abadepite basabye MINUBUMWE kwihutisha ivugurura rya politiki y’ubumwe n’ubwiyunge

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 8 Nyakanga, Inteko Rusange y’Umutwe w’Abadepite yagejejweho raporo ya Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no Kurwanya Jenoside ku isesengura rya Politiki y’lgihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, 2020. Abadepite basabye Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu kwihutisha gahunda yo kuvugurura Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge igahuzwa n’igihe. Abadepite basanga Politiki y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge igenda […]

CG Namuhoranye yitabiriye inama yiga ku ikoreshwa neza rya AI mu iperereza ku byaha

Mu nama y’Umuryango w’Abibumbye, UNCOPS 2026, i New York, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG Felix Namuhoranye, yitabiriye ibiganiro byibanze ku gukoresha neza Ikoranabuhanga ry’Ubwenge buhangano (AI) mu iperereza ku byaha. Muri iyi nama harebewe hamwe uburyo bwo guhuza ibikoresho byo gufata amashusho bigezweho byambarwa ku mutwe n’ibindi bikoresho byifashisha AI mu guhindura uburyo […]

Akarere ka Nyabihu kasobanuye impamvu umukozi yishyuwe amafaranga ya misiyo nyuma y’imyaka 15

Akarere ka Nyabihu kasobanuye ko ikibazo cy’umukozi wishyuwe amafaranga y’ubutumwa bw’akazi nyuma y’iminsi 5.130, bingana n’imyaka hafi 15, cyaturutse ku burangare bwabayeho icyo gihe, ariko nyuma y’ubugenzuzi byemezwa ko ayo mafaranga yari ay’umwenda agomba kwishyurwa. Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026, ubwo ubuyobozi bw’Akarere ka Nyabihu bwitabaga Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Gukurikirana […]

DJ Sonia ku byo gusambanira muri WC y’akabari

DJ Sonia ni umwe mu bakomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga, aho bivugwa ko yasambaniye mu musarani wo mu kabari yariho avangiramo imiziki mu Karere ka Kicukiro ariko we akabihakana. Mu majwi yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, byavugwaga ko DJ Sonia yasambanye n’umwe mu bagabo b’abakire wategetse umwe mu bashinzwe umutekano (bouncer) we kurinda ubwiherero bw’abakobwa, aba […]

Zimbabwe: Mnangagwa yasinye itegeko rimwemerera kugumana ubutegetsi kugeza mu 2030

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, kuri uyu wa Kabiri yasinye itegeko rivugurura itegeko nshinga ryongera manda ye ku butegetsi kugeza mu 2030, nk’uko byatangajwe n’umuvugizi wa guverinoma, Nick Mangwana. Izi mpinduka zongera manda ya perezida n’inteko ishinga amategeko kuva ku myaka itanu kugeza kuri irindwi, kandi zikuraho amatora ya perezida ataziguye, bityo agatorwa n’inteko ishinga […]

Shaddyboo yajyanywe muri Rehab

Mbabazi Shadia uzwi nka Shaddyboo yajyanywe mu kigo cya Isange Rehabilitation Centre giherereye i Huye kugira ngo afashwe kuva ku gukoresha ibiyobyabwenge no guhabwa ubufasha bwo kwita ku buzima bwo mu mutwe. Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko Shaddyboo adafunzwe, ahubwo ko yoherejwe muri icyo kigo ku bushake bwe, hashingiwe ku byagaragaye […]

Ubwato rutura bwa FDNB bwaburiwe irengero

Amakuru aturuka mu gisirikare cy’u Burundi aravuga ko ubwato bwacyo bwifashishwaga mu gucunga umutekano mu Kiyaga cya Tanganyika bumaze iminsi ibiri bwaraburiwe irengero. Ubu bwato buzwi nka ‘patrouilleur’, ingabo z’u Burundi zabwifashishaga mu kurinda imipaka yo mu Kiyaga cya Tanganyika, ndetse no guherekeza ubundi bwato bubiri (Kajago na Mushara) butwara abasirikare n’ibikoresho bya gisirikare bijya […]

Iyo dipolomasi ivuga ubutabazi: Isesengura rya politiki rihishwe muri ayo magambo kuri Perezida Tshisekedi

Mu kiganiro Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yahaye RFI, yatangaje ko ubutumire aherutse guha abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida FĂ©lix Tshisekedi atabukoze agamije kumwangiriza, ahubwo ko ari “secours” (ubutabazi) ari kumuha. Aya magambo yahise akurura impaka. Ni ubuhe “butabazi” Perezida wa Congo yaba akeneye, kandi kuki Perezida w’u Burundi ari we ubuvugaho? Mu rwego rwa […]

Ibyago mu muryango wa Dr. Nyirinkwaya

Muganga akaba n’umushoramari Dr. Nyirinkwaya Jean kuri uyu wa 8 Nyakanga 2026 yatangaje ko yabuze umufasha we, Akibode Marie Louise kuwa 04 Nyakanga 2026. Muganga Nyirinkwaya washinze Ibitaro bya La Croix du Sud,yabitse umufasha we abinyujije kuri Facebook avuga ko we n’abana be” bababajwe no gutangaza urupfu rw’umufasha n’umubyeyi wasenderezaga urukundo mu buzima bwabo.” Uyu […]

Opozisiyo ya RDC yavuze uwo yifuza ko aba umuhuza, ishyiriraho Tshisekedi andi mabwiriza 

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo basabye ko uwahoze ari Perezida wa Nigeria, Olusegun Obasanjo, yagirwa umuhuza mu biganiro bigamije gushakira umuti ibibazo bya politiki, umutekano n’imiyoborere bimaze igihe byugarije iki gihugu. Ni umwanzuro wafatiwe mu biganiro byabereye i Bujumbura ku wa 6 Nyakanga 2026, ubwo bariya banyapolitiki bagize ihuriro rizwi nka […]

Operasiyo Murindi: Uko Abafaransa bisanze mu birindiro bya FPR, Bernard Kouchner agahamagarwa mu biganiro byihutirwa

Muri Gicurasi 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo gufata indi ntera. Mu gihe amahanga menshi yari yaratereranye Abatutsi bicwaga, ku Murindi wa Byumba — icyicaro gikuru cya FPR — hari habera umukino ukomeye wa dipolomasi n’iperereza wari ugiye kugira uruhare mu mubano hagati ya FPR n’u Bufaransa. Nk’uko byanditswe na Jacques Morel mu gitabo cye […]

Misiri yatanze ikirego muri FIFA ivuga ko yibwe na Argentine

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru rya Misiri (EFA), ryashyikirije FIFA ikirego rishinja abasifuzi bari bayobowe na François Letexier kugira uruhare mu isezererwa ry’ikipe ya kiriya gihugu. Misiri yasezerewe ku wa Kabiri nyuma yo gutsindwa na Argentine ibitego 3-2, mu mukino wa â…› cy’irangiza cy’Igikombe cy’Isi wabereye kuri Stade ya Atlanta. Misiri yari yihagazeho neza muri uyu mukino, […]

RDC: Umushakashatsi Stearns asanga ibiganiro na M23 ari byo gisubizo cy’ibibazo bya Congo

Mu kiganiro cyakozwe kuri Space Live ku rubuga nkoranyambaga rwa X cyateguwe ku mugoroba wo kuwa Mbere n’umunyamakuru Stanis Bujakera Tshiamala, umushakashatsi Jason Stearns, usanzwe ukunda gufata uruhande rwa Leta ya Kinshasa, kuri iyi nshuro yashyigikiye ko M23 igirana amasezerano ya politiki na guverinoma ahakana igitekerezo cy’uko igitutu cy’amahanga cyonyine gishobora gutuma u Rwanda ruvanaho […]

Amerika na Iran byongeye kurasanaho nyuma y’amasezerano yo mu kwezi gushize

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziravuga ko yagabye ibitero “bikomeye” kuri Iran mu rwego rwo gusubiza ibitero ku bwato butatu bwa peteroli mu Muhora wa Hormuz. Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo za Amerika (Centcom) bwatangaje mu masaha akuze kuwa Kabiri ko bwagabye ibitero birenga 80, harimo n’icyo ku bwato buto burenga 60 bw’ingabo za Iran  (Islamic Revolutionary […]

Delhi: U Rwanda n’u Buhinde bikomeje gushimangira ubufatanye mu bya gisirikare

Itsinda riyobowe na Brig Gen Louis Kanobayire, Umuyobozi Mukuru ushinzwe amahugurwa n’uburezi mu Ngabo z’u Rwanda, riri i New Delhi mu Buhinde, aho ryitabiriye inama ya kabiri ya Komite ihuriweho y’u Rwanda n’u Buhinde ishinzwe ubufatanye mu bya gisirikare. Iyi nama igamije kurushaho gushimangira ubufatanye hagati y’ibihugu byombi hibandwa ku nzego bihurijemo inyungu, ishingiye ku […]