Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ ari mu gahinda
Mugiraneza Jean Baptiste wamenyekanye nka Migi mu kipe y’Igihugu ‘Amavubi’ no mu makipe atandukanye, ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha nyina umubyara. Inkuru y’urupfu rw’umubyeyi wa Migi witabye Imana azize uburwayi yamenyekanye kuri uyu wa Mbere tariki ya 01 Ugushyingo. Migi asanzwe ari umuvandimwe wa Régis Mbonyingabo wa Kiyovu Sports, gusa na we yanyuze […]
Rubavu: Abana 4 bari bamaze imyaka itatu barabuze basanzwe mu buvumo barapfuye
Abana bane bo mu murenge wa Bugeshi ho mu karere ka Rubavu bari bamaze imyaka itatu baraburiwe irengero, kuri iki Cyumweru basanzwe mu buvumo barapfuye. Ku itariki ya 15 Nzeri 2018 ni bwo aba bana b’abahungu bari mu kigero cy’imyaka 10 na 14 baburiwe irengero icya rimwe. Hari amakuru yavugaga ko aba bana mbere yo […]
Lt Col Guido Rugumire yitabye Imana
(Rtd) Lieutenant Colonel Dr Guido Rugumire wigeze kuba mu buyobozi bukuru bw’Ibitaro bya Gisirikare by’i Kanombe, amaze iminsi ine yitabye Imana. Kuri uyu wa Mbere ni bwo Lt Col Rugumire ari bushyingurwe. Amakuru y’urupfu rwe yemejwe n’umugore we, Teddy Gacinya, wavuze ko yitabye Imana ku wa Gatatu w’icyumweru gishize nyuma y’iminsi yari amaze arwaye. Teddy […]
Nta kipe nkuru n’imwe yigeze itungurwa ku munsi wa mbere wa shampiyona y’u Rwanda
Imikino umunani yose yakinwe ku munsi wa mbere wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, yasize amakipe makuru yose yegukanye amanota atatu y’umunsi wa mbere wayo. Ku wa Gatandatu tariki ya 30 Ukwakira ni bwo shampiyona yatangiye, mu rugendo rwo gushaka ikipe isimbura APR FC ifite igikombe cy’umwaka w’imikino ushize. Mu mikino yari itegerejwe na […]
Rayon Sports yegukanye amanota 3 ya mbere muri Shampiyona itsinze Mukura VS
Ikipe ya Rayon Sports yegukanye amanota atatu y’umunsi wa mbere wa shampiyona, nyuma yo gutsinda Mukura Victory Sports et Loisirs igitego 1-0. Igitego cyo ku munota wa kane w’umukino cy’umunya-Maroc, Rharb Youssef ni cyo cyatandukanyije aya makipe yombi yari yahuriye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Rayon Sports yatsinze uyu mukino nyuma yo kuwitwaramo neza, […]
Senateri Uwizeyimana Evode agiye kurongora (Amafoto)

Ku wa Gatanu tariki 29 Ukwakira Senateri Uwizeyimana Evode yasezeranye imbere y’amategeko n’umukunzi we Zena Abayisenga bitegura kurushingana. Evode Uwizeyimana wanabaye Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, we n’umukunzi we basezeranyijwe n’umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Nyarugenge. Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo amafoto yabo yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga. Biteganyijwe […]
Uganda: Ikindi gisasu cyari mu ishusho y’igifenesi cyahitanye abantu 2
Abana babiri mu gace ka Nakaseke muri Uganda, bitabye Imana nyuma yo guturikanwa n’igisasu cyari mu ishusho y’igifenesi bakinishaga. Ni amakuru yemejwe na AIGP Asan Kasingye, Komiseri wungirije muri Polisi ya Uganda ushinzwe Politiki. Kuri Twitter ye yanditse ati: “Igisasu gisa n’igifenesi cyahawe abana mu mudugudu wa Ssegalye, Komine Semuto mu karere ka Nakaseke, gihita […]
RDF mu bufatanye n’ibisirikare bya Nebraska na Repubulika ya Tchèque
Itsinda ry’abayobozi bakuru bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bayobowe na Maj Gen Daryl Bohac usanzwe ari umuyobozi w’ingabo za Leta ya Nebraska, bari mu Rwanda aho bitabiriye ishyirwaho ry’ubufatanye hagati ya RDF, igisirikare cya Nebraska ndetse n’icya Repubulika ya Tchèque. Aba basirikare bo muri Leta ya Nebraska iri muri 50 zigize Leta zunze […]
Perezida Kagame ari i Roma, arahurirayo n’abarimo Perezida Biden
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yamaze kugera i Roma mu Butaliyani, aho yitabiriye inama ya G-20. G20 ni umuryango uhuriwemo n’ibihugu bikize kurusha ibindi ku Isi. Perezida Kagame na Felix Tshisekedi wa RDC batumiwe mu nama ya 16 y’uyu muryango iteganyijwe hagati y’itariki ya 30 n’iya 31 Ukwakira. Izitabirwa n’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma byibumbiye […]
Umuntu nzumva amvuga nabi adafite gihamya nzajya kuri Polisi murege_Masudi Djuma
Umutoza wa Rayon Sports, Irambona Masudi Djuma, yatangaje ko hari abanyamakuru ashobora kuzajya kurega kuri Polisi kubera kumutangazaho amakuru atari yo kandi badafitiye gihamya. Ni nyuma y’amakuru aherutse gutangazwa na bimwe mu bitangazamakuru avuga ko uyu mugabo ukomoka mu Burundi atabanye neza n’abatoza bamwungirije muri Rayon Sports. Masudi aganira n’itangazamakuru mu mukino wa gicuti Rayon […]
FAR Rabat ya Mangwende yatsinzwe na Wydad Casablanca mu mukino waranzwe n’imisifurire mibi
Ikipe ya FAR Rabat ikinamo Umunyarwanda Imanishimwe Emmanuel ‘Mangwende’, yaraye itsinzwe na Wydad Casablanca igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona ya Maroc waranzwe n’imisifurire itavuzweho rumwe. FAR Rabat y’ingabo za Maroc yari yakiriye Wydad Casablanca ifite igikombe cya shampiyona iheruka, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona. Igitego cyo ku munota wa 61 w’umukino cy’umunya-Libya […]
Uganda: Abasirikare ba UPDF bishe barashe umupolisi wa UPF
Polisi ya Uganda ikorera mu karere ka Napak, yataye muri yombi abasirikare batatu ba UPDF bazira kurasira umupolisi wa UPF ahari habereye inkongi y’umuriro. Ni nyuma y’uko inkongi ifashe imodoka yo mu bwoko bwa Fuso yari itwaye ihene zirenga 200 izivanye ahitwa Moroto izijyanye Soroti. Umupolisi warashwe n’abasirikare bagenzi be ni uwitwa Osema John Francis […]
Sosiyete ya Facebook yahinduriwe izina
Sosiyete itanga Serivisi z’ikoranabuhanga ya Facebook yahinduriwe izina yitwa ‘Meta’, nk’imwe mu mpinduka zikomeye zabaye mu mikorere yayo. Iyi Sosiyete yatangaje ko ari byiza kwagura ibyo yari isanzwe ikora, bikarenga gutanga serivisi z’imbuga nkoranyambaga ahubwo bikagera no ku ikoranabuhanga rya VR (Virtual Reality). Kuba Facebook yahindutse Meta nta mpinduka bizateza kuri serivisi zayo nka Facebook, […]
Cristiano Ronaldo yatangaje ko we n’umukunzi we bagiye kunguka izindi mpanga
Rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Manchester United, yatangaje ko we n’umukunzi we, Georgina Rodriguez bitegura kwibaruka impanga zizasiga uriya munya-Portugal agize abana batandatu. Cristiano yemeje aya makuru mu butumwa yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram. Ati: “Nejejwe no gutangaza ko twitegura impanga. Imitima yacu yuzuye ibyishimo, si twe tuzarota duhuye namwe.” Aya magambo yari aherekeje ifoto […]
Abafana bemerewe kongera gusubira muri Stade nyuma y’amezi 19 batahakandagira
Minisiteri ya Siporo yemereye abafana kongera gusubira muri Stade, nyuma y’amezi 19 batemerewe kujyayo ngo barebe imikino. Muri Werurwe 2020 ni bwo abafana bakumiriwe kwinjira mu mastade yo mu Rwanda, mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 cyari kimaze kugaragara mu gihugu. Kuva icyo gihe imikino ya shampiyona yabaga muri Stade nta mufana urimo, mu […]
Thierry Hitimana yatsinze umukino wa mbere muri Simba yiyushye akuya
Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yatsinze umukino wa mbere iri kumwe n’Umunyarwanda Thierry Hitimana nk’umutoza wayo mukuru. Byasabye Simba kwiyuha akuya kugira ngo ibashe gutsinda igitego 1-0 Polisi Tanzania bari bahuriye mu mukino w’umunsi wa kane wa shampiyona ya Tanzania. Ni umukino wa mbere iyi kipe yakinaga itozwa na Thierry […]
FC Barcelona yirukanye umutoza Ronald Koeman
Ikipe ya FC Barcelona yirukanye Umuholandi Ronald Koeman, nyuma y’amezi 14 yari amaze ari umutoza wayo mukuru. Koeman wari umaze igihe yicariye intebe ishyushye, yirukanwe nyuma y’uko Barça yari imaze gutsindwa na Rayo Vallecano igitego 1-0 mu mukino wa shampiyona ya Espagne. Igitego rukumbi cy’umunya-Colombia Radamel Falcao ni cyo cyafashije Rayo Vallecano gutsinda bwa mbere […]
Rulindo: Umupadiri yatawe muri yombi akurikiranweho gusambanya umwana
Umupadiri wo muri Paruwasi ya Burehe mu Karere ka Rulindo, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha akurikiranweho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa ufite imyaka 17 y’amavuko. Uyu mupadiri w’imyaka 36 yafashwe ku wa Kabiri, tariki ya 26 Ukwakira 2021, ahita atangira gukorwaho iperereza. Icyaha akurikiranweho bikekwa ko yagikoreye mu Mudugudu wa Kibogora, Akagari ka Burehe, […]
Minisitiri Biruta yaganiriye na Wilmès washinje u Rwanda kudaha Rusesabagina ubutabera
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, kuri uyu wa Gatatu yagiranye ibiganiro na Madamu Sophie Wilmès uheruka gushinja u Rwanda kudaha ubutabera Paul Rusesabagina. Wilmès asanzwe ari Minisitiri w’Intebe Wungirije w’ubwami bw’u Bubiligi ndetse na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, akaba ari mu Rwanda aho yitabiriye inama y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) n’uw’Ubumwe bw’u […]
Umurundi n’umunya-RDC bafungiye mu Rwanda bazira kuhinjiza amahembe y’inzovu mu modoka y’abadipolomate
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufunze abantu bane barimo Umurundi n’Umukongomani bakurikiranweho kwinjiza mu Rwanda amahembe y’inzovu. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo uru rwego rweretse aba bantu uko ari bane itangazamakuru. Barimo Murokozi Desire na Gisa Derrick bakomoka hano mu Rwanda cyo kimwe na Kaburaburyo Cyriaqué ukomoka mu Burundi na Nicodem Bagabo […]
Umukobwa uheruka kugwa mu iturika ry’igisasu i Kampala yaba ari Umunyarwandakazi
Umukobwa w’imyaka 20 y’amavuko bivugwa ko akomoka hano mu Rwanda, ni we waguye mu iturika ry’igisasu ryabereye mu gace ka Komamboga gaherereye muri Diviziyo ya Kawempe i Kampala. Mu ijoro ryo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo mu kabari ko muri kariya gace hagabwe igitero, kigwamo umuntu umwe mu gihe abandi benshi bakomeretse. Emily […]
Huye: Resitora yihanangirije abakiriya barura ‘basa n’abubaka inzu ku isahani’

Resitora yitwa Amoris ikorera mu mujyi wa Huye mu ntara y’Amajyepfo, yihanangirije abakiriya bayo barura ibiryo byinshi ibasaba kubicikaho, ngo kuko biyiteza igihombo. Kuri uyu wa Kabiri ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hatangiye gukwirakwira itangazo ryasohowe na ba nyiri iriya resitora bihanangiriza abakiriya babo, ibyafashwe nk’agahomamunwa kuri benshi. Mu itangazo Amoris Restaurant yasohoye, yihanangirije abakiriya […]
Simba SC yatandukanye na Didier Gomes, isigaranwa n’umutoza w’Umunyarwanda
Ikipe ya Simba Sports Club yo muri Tanzania, yamaze gutandukana n’Umufaransa Didier Gomes da Rosa wari umutoza wayo mukuru, isigaranwa n’Umunyarwanda Thierry Hitimana wari umwungirije. Gomes w’imyaka 52 y’amavuko, yari umutoza wa Simba kuva muri Mutarama uyu mwaka asimbuye Umubiligi Sven Vandenbroeck werekeje muri ASFAR Rabat yo muri Maroc. Uyu mutoza watoje Rayon Sports hagati […]
CAF Confederation Cup: APR FC itomboye ikigugu cyo muri Maroc
Ikipe ya APR FC igomba guhura na Renaissance Sportive de Berkane yo muri Maroc, mu mikino ya kamarampaka yo gushaka itike y’amatsinda ya CAF Confederation Cup. Ni nyuma ya tombora yabaye kuri uyu wa kabiri. APR FC ni yo igomba kubanza kwakira umukino ubanza, mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Maroc. RS Berkane izahura na […]
Simba SC yafashe icyemezo cyo kwirukana Didier Gomes da Rosa
Ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yafashe icyemezo cyo kwirukana Umufaransa Didier Gomes da Rosa nyuma yo kunanirwa kuyigeza mu matsinda ya CAF Champions league. Didier Gomes w’imyaka 52 y’amavuko, yari umutoza wa Simba kuva muri Mutarama uyu mwaka asimbuye Umubiligi Sven Vandenbroeck werekeje muri ASFAR Rabat yo muri Maroc. Uyu […]
Abapolisi 9 bakomerekeye ku mukino wa Marseille na PSG, hatabwa muri yombi abantu 21
Abapolisi icyenda ni bo bakomeretse na ho abantu 21 batabwa muri yombi, mbere, mu gihe na nyuma y’umukino wa Shampiyona y’Abafaransa ikipe ya Olympique de Marseille iheruka guhuriramo na Paris Saint-Germain. Ku Cyumweru tariki 24 Ukwakira ni bwo Marseille yakiriye PSG i Velodrome, mu mukino wa Shampiyona y’Abafaransa warangiye amakipe yombi aguye miswi 0-0. Kimwe […]
Ese ni ngombwa ko abana bamenya impamvu itumye ababyeyi babo batandukana?

Muri ibi bihe turimo ingo nyinshi zirasenyuka. Abenshi babikora batabanje gutekereza byimbitse ku ngaruka mbi bishobora kugira kuri bo ubwabo, ku bana babyaye, ku miryango yabo no kumibanire n’inshuti bahuriyeho. Gutandukana ku bashakanye si ikintu cyoroshye kuganira. Bigora kurushaho iyo, umwe mu bashakanye bibaye ngombwa ko abiganiriza abana be: agahinda, umujinya , igihirahiro, ubwoba. Ubwoba […]
Amakipe atanu mu munani APR FC izatomboramo ni ayo mu Barabu
Ikipe ya APR FC yashyizwe mu gakangara ka gatatu gaherereyemo amakipe yasezerewe muri CAF Champions league agomba gutomborana n’ayo mu ka kane karimo ayakomeje mu ijonjora rya gatatu rya CAF Confederation Cup. Kuri uyu wa Kabiri tatiki ya 26 Ukwakira ni bwo hateganyijwe tombora y’imikino ya kamarampaka ku makipe yasezerewe muri CAF Champions league ndetse […]
Karongi: RIB yataye muri yombi abanyeshuri 2 bazira ‘kunnyuzura’
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwataye muri yombi abanyeshuri babiri bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rubengera mu karere ka Karongi bazira gukubita no gukomeretsa bagenzi babo. Abatawe muri yombi barimo uw’imyaka 21 n’ufite imyaka 20; bakurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake abanyeshuri bagenzi babo nk’uburyo bwo kubannyuzura. Usibye aba bafunze, RIB iri gukora iperereza […]
Imyambarire y’abakinnyi ba Rayon Sports mu byacyesheje ibirori by’umunsi w’igikundiro (Amafoto)

Imyambarire y’abakinnyi ba Rayon Sports bari bacyeye ku maso, iri mu byasusurukije ibirori by’umunsi mukuru wa Rayon Sports Day wahariwe iyi kipe. Kuri icyi cyumweru ni bwo habaye ibirori by’umunsi mukuru wa Rayon Day uzwi nk’uw’igikundiro byabereye kuri Stade Amahoro i Remera. Abafana ba Rayon Sports babarirwa mu bihumbi umunani beretswe abakinnyi ikipe yabo izifashisha […]
Manchester United yakorewe ibya mfura mbi na mukeba wayo Liverpool
Ikipe ya Manchester United yanyagiwe na Liverpool ibitego 5-0, mu mukino wa shampiyona y’Abongereza waberaga ku kibuga cyayo cya Old Trafford. Umukino w’aya makipe yombi ni wo ufatwa nk’uwa mbere ukurikirwa n’abantu benshi muri shampiyona y’Abongereza. Kugeza ku munota wa 60 w’umukino, Manchester United yari yamaze kunyagirwa ibitego 5-0 ndetse yamaze no guhabwa ikarita itukura […]
DCMP yasubiriye AS Kigali, iyisezerera muri CAF Confederation Cup
Ikipe ya AS Kigali yasezerewe mu mikino ya CAF Confederation Cup, nyuma yo gutsindwa ibitego 2-1 na Darling Club Motema Pembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. DCM yasezereye AS Kigali ku giteranyo cy’ibitego 4-2, nyuma y’uko mu mukino ubanza na bwo yari yayitsindiye ibitego 2-1 kuri Stade ya Kigali. Ibitego bya Karim Kimvuidi […]
Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports, ibishya ibirori by’umunsi mukuru wayo
Ikipe ya Kiyovu Sports yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1, mu mukino wasoje ibirori by’umunsi mukuru wa ‘Rayon Sports Day’ wahariwe iriya kipe. Ni ibirori byabereye kuri Stade Amahoro i Remera, byitabirwa n’abafana babarirwa mu bihumbi umunani. Abahanzi barimo Eric Senderi International Heat bari mu basusurukije abakunzi ba Rayon Sports, mbere yo kwerekwa abakinnyi 29 ikipe […]
Hari ubwoba bw’uko abatari bake bapfiriye mu iturika ry’igisasu ryabereye i Kampala
Abantu benshi birakekwa ko bashobora kuba bitabye Imana nyuma y’igisasu cyaturikirijwe mu gace ka Komamboga ho muri Diviziyo ya Kawempe i Kampala. Amakuru avuga ko iki gisasu cyatewe mu kabari kitwa Digida Bar kamamaye mu kotsa akabenzi. Amakuru y’iturika ry’iki gisasu yemejwe na AIGP Asan Kasingye usanzwe ari Komiseri wungirije wa Polisi ya Uganda ushinzwe […]
Abanyarwanda 47 birukanwe ku butaka bwa Uganda
Abanyarwanda 47 kuri uyu wa Gatandatu, birukanwe ku butaka bwa Uganda bashinjwa kuhaba mu buryo butemewe n’amategeko. Abirukanwe muri Uganda barimo abagabo 29, abagore icyenda n’abana icyenda. Ubwo bakirirwaga ku mupaka wa Kagitumba bavuze bashinjwaga kuba barinjiye ku butaka bwa Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, n’ubwo bari bafite ibya ngombwa. Aba Banyarwanda birukanwe nyuma y’uko […]
Urugendo rwa APR FC rujya mu matsinda ya CAF Champions league rurangiriye muri Tunisia
Ikipe ya APR FC yasezerewe muri CAF Champions league, nyuma yo kunyagirwa na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia ibitego 4-0 byatumye isezererwa ku giteranyo cy’ibitego 5-1. APR FC na Etoile du Sahel bari bahuriye mu mukino wo kwishyura wabereye kuri Stade ya Mustafa Bin Jannat i Monastir, nyuma y’ubanza amakipe yombi yanganyirijemo igitego […]
Ifoto y’umunsi: Umufana w’imyaka 9 wa Espérance de Tunis yifurije APR FC intsinzi imbere ya Etoile du Sahel
Umwana w’imyaka icyenda w’umunya-Tunisia usanzwe ufana ikipe ya Espérance Sportive de Tunis, yifurije ikipe ya APR FC intsinzi imbere ya Etoile Sportive du Sahel. Ifoto y’uyu mwana yafashwe ubwo APR FC yari igiye guhaguruka kuri Hotel ya IBEROSTAR icumbitsemo yerekeza kuri Stade ya Mustafa Bin Jannat ikiniraho na Etoile du Sahel. Espérance de Tunis uriya […]
Joseph Kabila yahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza
Uwahoze ari Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila, yashyikirijwe impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Masters Degree) nyuma yo gusoza amasomo. Iyi mpamyabumemyi Kabila yashyikirijwe yayikuye muri Kaminuza yo muri Afurika y’Epfo. Mbere y’umunsi umwe ngo Kabila ashyikirizwe iyi mpamyabumemyi, hari hakwirakwiye ibihuha bitandukanye bamwe bavuga ko yaba yahawe doctorat. Ejo ku […]
Abanyeshuri b’imyitwarire mibi kuva mu mashuri abanza bagiye kujya birukanwa
Abanyeshuri guhera mu bo mu mashuri abanza, ayisumbuye n’ay’imyuga n’ubumenyi ngiro; bagiye kujya birukanwa burundu mu gihe bagaragayeho imyitwarire mibi. Ingingo yo kwirukana abanyeshuri b’imyitwarire idahwitse igaragara mu Igazeti ya Leta n° Idasanzwe, yo ku wa 20 Ukwakira 2021. Ingingo ya 29 y’iyi gazeti ivuga ko “Umunyeshuri wo mu ishuri ribanza, iryisumbuye cyangwa iry’imyuga n’ubumenyingiro […]
Riderman ayoboye abahanzi bazataramira aba-Rayon ku munsi w’igikundiro
Umuraperi Gatsinzi Emery ukunzwe mu muziki nyarwanda nka Riderman, ari mu bahanzi batanu biteganyijwe ko bagomba gutaramira abafana ba Rayon Sports ku munsi wa Rayon Day wahariwe iyi kipe. Ku Cyumweru tariki ya 24 Ukwakira 2021, nibwo hazaba ‘Rayon Sports Day’. ‘Rayon Sports Day’, ni igikorwa ngarukamwaka Rayon Sports ikora mbere y’itangira rya shampiyona, aho […]
APR FC yaba yemerewe Frw miliyari 2 mu gihe yaba isezereye Etoile du Sahel
Abakinnyi n’abatoza ba APR FC, biravugwa ko bemerewe akayabo ka $ miliyoni 2 (Frw Miliyari 2) mu gihe baba basezereye ikipe ya Etoile Sportive du Sahel. Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatandatu ni bwo APR FC izesurana na Etoile du Sahel, mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league uzabera kuri Stade […]
Nta wuzitabira Rayon Day atarahawe doze zombi z’urukingo rwa COVID-19! Dore ibisabwa
Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko mu bisabwa ku bafana bayo kugira ngo babashe kwitabira umunsi mukuru wahariwe iyi kipe uzwi (Rayon Day) harimo kuba barafashe doze ebyiri z’urukingo rwa COVID-19. Ni icyemezo cyafashwe n’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) ari na cyo cyahaye Rayon Sports kwinjiza abafana bake kuri uriya munsi. Umunsi mukuru wa Rayon Day […]
Joe Biden yaburiye u Bushinwa ko nibwibeshya bugatera Taiwan Amerika izayitabara
Perezida Joe Biden wa Leta Zunze ubumwe za Amerika, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutabara Taiwan mu bya gisirikare mu gihe iki kirwa cyaba gitewe n’u Bushinwa. Ni nyuma y’igihe kirekire u Bushinwa buvuga ko Taiwan ari intara yabwo, yo ikifuza kubwiyomoraho ikaba igihugu cyigenga. U Bushinwa buvuga ko mu gihe Taiwan yaba ibwiyomoyeho bushobora […]
Icyamamare Alec Baldwin yarashe bagenzi be 2 ubwo bafataga amashusho ya filime
Icyamamare muri sinema ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alec Baldwin, yarashe bagenzi be babiri umwe arapfa ubwo bari mu ifatwa ry’amashusho ya filime. Polisi ya Amerika yavuze ko iyi mpanuka yabereye mu gace ka Santa Fe muri New Mexico, ubwo hafatwaga amashusho ya filime yitwa 19th Century western Rust. Umuvugizi wa Baldwin yabwiye Ibiro […]
Jimmy Gatete yakurikiranye imyitozo ya AS Kigali i Kinshasa (Amafoto)

Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ akanaba umunyabigwi wayo, Jimmy Gatete, yakurikiranye imyitozo y’ikipe ya AS Kigali iri i Kinshasa. Iyi kipe y’Umujyi wa Kigali iri muri uyu murwa mukuru wa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yitabiriye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup ugomba kuyihuza na Darling Club Motema Pembe […]
APR FC yakoreye imyotozo ya mbere muri Tunisia idafite Kapiteni wayo (Amafoto)

Kapiteni wa APR FC, Jacques Tuyisenge, ntiyagaragaye mu myitozo ibanziriza iya nyuma iyi kipe yakoreye i Tunis muri Tunisia. Iyi kipe y’ingabo z’igihugu iri muri Tunisia kuva ku wa Gatatu w’iki cyumweru, aho yitabiriye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league izahuriramo na Etoile Sportive du Sahel. Uyu mukino uteganyijwe kubera kuri […]
Mugisha Samuel yatawe muri yombi na RIB
Mugisha Samuel usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akurikiranyweho icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake. Mugisha Samuel usanzwe akinira La Roche-sur-Yon Vendée Cyclisme yo mu Bufaransa ari mu Rwanda mu biruhuko nyuma yo gusoza shampiyona. Yatawe muri yombi kuri uyu wa 21 Ukwakira […]
Amavubi nyuma yo gutsindwa na Uganda yasubiye inyuma ho imyanya itanu ku Isi
Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’, yasubiye inyuma ho imyanya itanu ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA rwerekana uko ibihugu bikurikirana mu mupira w’amaguru. Amavubi kuri ubu ari ku mwanya wa 133 ku Isi, mu gihe ku rutonde rw’ukwezi gushize kwa Nzeri yari ku wa 127. U Rwanda rwatakaje imyanya itanu nyuma yo gutsindwa n’Imisambi ya Uganda […]
Nyaruguru: Buri mwaka asaga miliyari 4,5 FRW azajya agurizwa ab’amikoro make bifuza guhinga icyayi
Buri mwaka, uhereye umwaka w’ubuhinzi wa 2022/2023, kugeza mu 2042, umushinga wa SCON (Services Company Outgrowers Nyaruguru) urateganya guhinga hegitari 500 z’ubutaka bw’abaturage b’amikoro make, butabyazwa umusaruro, mu mirenge ya Mata, Kibeho, Cyahinda na Busanze yo mu karere ka Nyaruguru. Buri muturage ufite ubutaka azajya agurizwa 900,000 Frw kuri hegitare ahinge icyayi, umushinga ukamwigisha uko […]
Trump agiye gushinga urubuga nkoranyambaga rwe rwo guhangana na Twitter na Facebook
Uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko agiye gushinga urubuga nkoranyambaga rwe yise ‘Truth Social’ nyuma yo gukumirwa ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye. Trump yavuze ko uru rubuga nkoranyambaga rwe ruje “guhagurukira igitugu cya sosiyete z’ikoranabuhanga zikonmeye” ashinja gucecekesha amajwi y’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Amerika. Ikigo Trump Media & Technology […]
Cristiano Ronaldo yafashije Manchester United kwigaranzura Atalanta yari yayifashe ku gakanu

Ikipe ya Manchester United ibifashijwemo na Cristiano Ronaldo, yatsinze Atalanta ibitego 3-2 nyuma yo kuyigaranzura. Manchester United y’umutoza Ole Gunnar Solskjaer yaherukaga gutsindwa na Leicester City ibitego 4-2, yari yakiriye Atalanta i Old Trafford mu mukino wa UEFA Champions league wa gatatu wo mu tsinda F. Nta wari uzi ko Manchester United iza kwegukana intsinzi […]
Jimmy Gatete yasuye ikipe ya AS Kigali
Uwahoze ari rutahizamu w’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, Jimmy Gatete, yasuye ikipe ya AS Kigali iri i Kinshasa aho yitabiriye umukino wo kwishyura w’ijonjora rya kabiri rya CAF Confederation Cup izahuriramo na Darling Club Motema Pembe. Ni umukino uteganyijwe ku Cyumweru. Amafoto yagiye hanze yerekana Gatete ufatwa nk’umukinnyi wahize abandi Amavubi yagize mu mateka yayo ari kumwe […]
Shampiyona: Hamenyekanye igihe APR FC izesuranira na Rayon Sports

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), ryamaze gushyira ahagaragara ingengabihe y’uko amakipe azahura muri shampiyona y’icyiciro cya mbere ya 2021/2022. Ni shampiyona izatangira ku wa 30 Ukwakira hakinwa imikino y’umunsi wa mbere wayo. Imikino myinshi izajya itangira saa cyenda z’igicamunsi, gusa hari mike izajya itangira saa sita n’igice z’amanywa na saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kubera […]
Ethiopia yagabye ikindi gitero cy’indege karahabutaka i Mekelle
Igisirikare cya Ethiopia mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu cyagabye igitero cy’indege mu mujyi wa Mekelle ho ntara ya Tigray, kiba icya kabiri kigabwe muri uriya mujyi muri iki cyumweru. Televiziyo ya Tigrai igenzurwa n’ishyaka rya TPLF riri ku butegetsi mu ntara ya Tigray yatangaje ko iki gitero cyagabwe rwagati mu mujyi wa Mekelle. […]
Gasabo: Umugore yatwitse moto yari yaraguriye umugabo we nyuma yo kumufata asomana n’inkumi
Umugore witwa Mukampabuka Béatrice wo mu murenge wa Jali mu karere ka Gasabo, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha azira gutwika moto bivugwa ko yari yaraguriye umugabo we. Mukampabuka w’imyaka 62 y’amavuko yatwitse moto y’umugabo we witwa Kimonyo uri mu kigero cy’imwaka 30 amushinja kumuca inyuma akikundira abandi bakobwa. UMUSEKE wavuze ko intandaro yo kugira […]
UEFA CL: Messi yakuye PSG mu menyo ya Leipzig, Griezmann aca agahigo kabi

Ikipe ya Paris Saint-Germain ibifashijwemo ahanini na Lionel Messi, yatsinze Leipzig yo mu Budage ibitego 3-2 mu mukino wari uw’ishiraniro. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa gatatu wo mu tsinda A wabereye i Parc des Princes. Umunota wa cyenda wonyine wari uhagije ngo Kylian Mbappé atsindire Paris igitego cya mbere, mbere y’uko umunya-Portugal André […]
Rayon Sports yahangamuye Bugesera FC yari yarananiranye
Ikipe ya Rayon Sports yabaye ikipe ya mbere ishoboye gutsinda Bugesera FC yari imaze imikino ine ya gicuti idatsindwa ndetse itaninjizwa igitego. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo warangiye Rayon Sports itsinze igitego 1-0. Igitego cyo ku munota wa 48 w’umukino cya Mucyo Didier witsinze ni […]
RDF yemeje ko abasirikare bayo bakandagiye ku butaka bwa RDC
Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyemeje ko ejo ku wa Mbere tariki ya 18 Ukwakira abasirikare bacyo bageze ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ariko mu buryo butari bwagambiriwe. Ni nyuma y’amakuru yiriwe acicikana ejo hashize avuga ko ingabo z’u Rwanda zambutse ku butaka bwa Congo Kinshasa, zigakozanyaho n’ingabo za kiriya gihugu mu mirwano […]
U Burundi bwashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 ba FLN bwari bufunze
Leta y’u Burundi kuri uyu wa Kabiri tariki ya 19 Ukwakira, yashyikirije u Rwanda abarwanyi 11 bo mu mutwe wa FLN baheruka gufatirwa ku butaka bwa kiriya gihugu. Igikorwa cyo gushyikiriza u Rwanda aba barwanyi cyabereye i Nemba ho mu karere ka Bugesera, ku mupaka ugabanya ibihugu byombi. U Rwanda rwari ruhagarariwe na Brig Gen […]
Rayon Sports yaba yafatiwe ibihano na FIFA
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi (FIFA), yamaze gufatira ibihano ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kunanirwa kubahiriza ibikubiye mu masezerano yari yaragiranye nk’umukinnyi witwa Philipe Artur Banen. Muri Mutarama 2020 ni bwo uyu munya-Caméroun wakinaga muri Union sportive de Douala yo mu cyiciro cya mbere iwabo yasinyanye na Rayon Sports amasezerano y’imyaka ibiri yo kuyikinira, […]