Sugira Ernest yateye umugongo Gasogi United, asubira mu kipe yagiriyemo ibihe byiza
Rutahizamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Sugira Ernest, yamaze kwerekeza mu kipe ya AS Kigali yahoze akinira ateye umugongo Gasogi United byavugwaga ko ashobora kwerekezamo. Sugira nta kipe yari afite nyuma yo gusezererwa na APR FC no kurangiza amasezerano ye nk’intizanyo mu kipe ya Rayon Sports. Amakuru yari amaze iminsi yavugaga ko Sugira Ernest ari mu biganiro […]
Ingabire Victoire yahamagajwe na RIB
Umuyobozi w’ishyaka DALFA Umurinzi, Ingabire Victoire Umuhoza, yahamagajwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB). Ingabire abinyujije kuri Twitter ye yavuze ko RIB yamusabye kuyitaba kuri uyu wa Kabiri. Ati: “Nasabwe kujya kuri RIB ejo ku wa 19 Ukwakira 2021 saa tatu n’igice z’igitondo. Nzaba ndi yo.” Madamu Ingabire ntiyasobanuye icyo RIB yamuhamirije, gusa Umuvugizi w’uru rwego […]
Rayon Sports yaguze Iranzi na Makenzi, yongerera amasezerano Maxime (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yemeje ko yamaze gusinyisha myugariro Nizigiyimana Abdul Karim bita Mackenzie cyo kimwe na Iranzi Jean Claude usatira izamu aca ku mpande. Rayon Sports yemeje ko Makenzi w’imyaka 32 yasinye amasezerano yo kuyikinira umwaka umwe, nyuma yo gutandukana na Bukavu Dawa yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu mugabo ukomoka i […]
Kwizera Olivier mu bakinnyi 29 Rayon Sports izifashisha mu mwaka utaha w’imikino

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje urutonde rw’abakinnyi 29 izifashisha mu mwaka utaha w’imikino, barimo umunyezamu Kwizera Olivier kugeza ubu ibye bitarasobanuka. Uyu munyezamu kugeza ubu avuga ko amasezerano yari afitanye na Rayon Sports yarangiye, ibyo ubuyobozi bw’iyi kipe budakozwa. Cyakora cyo uyu munyezamu ari mu bakinnyi bane Rayon Sports izakinisha mu izamu ryayo, akazaba ahatanira […]
Perezida Kagame yazamuye mu ntera Lt Col Niyomugabo, amuha inshingano nshya
Perereda Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera Lt Col Bernard Niyomugabo mbere yo kumuha inshingano nshya. Bernard Niyomugabo wari usanzwe ari Lieutenant Colonel yagizwe Colonel, mbere yo kugirwa ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defense attaché) muri Ambasade y’u Rwanda muri Qatar. Col Niyomugabo yakoze imirimo inyuranye mu ngabo z’u Rwanda, irimo […]
Stade ya Kigali na yo yangiwe kongera kwakira imikino mpuzamahanga
Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku mugabane wa Afurika (CAF), yamenyesheje ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ko Stade ya Kigali i Nyamirambo itaruzuza ibisabwa ngo yemererwe kwakira imikino mpuzamahanga itegurwa na CAF. U Rwanda rwari rumaze imyaka ibiri rwifashisha Stade ya Kigali mu kwakira imikino mpuzamahanga, nyuma y’uko Stade Amahoro yanzwe kuko na yo hari ibyo […]
Itangazo ryo guhindura izina
Ikipe dufite ubu irakomeye, igikombe turacyizeye_Perezida wa Rayon Sports nyuma yo gusinyisha umunya-Brésil
Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidèle, yageneye ubutumwa abafana bayo nyuma yo gusinyisha umunya-Brésil Chrismar Malta Soarez no kongerera amasezerano Kevin Muhire. Ku wa Gatandatu tariki ya 16 Ukwakira ni bwo Rayon Sports yemeje ko yasinyishije Chrismar wakiniraga Varingha FC y’iwabo muri Brésil amasezerano y’imyaka ibiri, ndetse inasinyisha bundi bushya Kevin Muhire wari warasoje […]
Gen Muhoozi yavuze ko CMI yafashe umuyobozi w’inyeshyamba za UHLF
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yemeje ko Urwego rw’ubutasi bwa gisirikare muri kiriya gihugu (CMI) rwataye muri yombi umuyobozi w’inyeshyamba za Uganda Homeland Liberation Force (UHLF). Uyu mutwe wa UHLF ushinjwa kuba inyuma y’ibitero bitandukanye byagiye bigabwa ku birindiro by’Ingabo za Uganda, mu gice cy’amajyaruguru y’iki gihugu. Gen Muhoozi […]
RDF yatangiye kwandika abifuza kwinjira mu ngabo zayo

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), cyahaye rugari Abanyarwanda bifuza kwinjira mu ngabo zacyo ku rwego rw’abasirikare bato. Kwiyandikisha byatangiye kuva kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ukwakira kugeza ku wa 21 Ukwakira, bikaba biri gukorerwa ku rwego rw’imirenge. Ibisabwa ku bifuza kwinjira muri RDF
Afurika y’Epfo: Abaminisitiri 3 barimo uw’Ingabo bafashwe bugwate n’abahoze ari abasirikare
Minisitiri w’Ingabo za Afurika y’Epfo, Thandi Modise na bagenzi be babiri, bafashwe bugwate n’abahoze ari abasirikare mbere yo gutabarwa n’ingabo zo mu mutwe udasanzwe. Minisitiri Modise yari hamwe na Minisitiri muri Perezidansi, Mondli Gungubele cyo kimwe na Minisitiri w’Ingabo wungirije, Thabang Makwetla. eNCA yatangaje ko Minisitiri w’Ingabo za Afurika na bagenzi be bari mu bagize […]
Kera kabaye u Burundi bwakiriye inkingo za mbere za COVID-19
Igihugu cy’u Burundi kuri uyu wa Kane cyakiriye inkingo za mbere za COVID-19, mu gihe ibihugu byinshi bikataje mu gukingira abaturage babyo kiriya cyorezo. U Burundi bwashyikirijwe inkingo ibihumbi 500 zo mu bwoko bwa Sinopharm zakozwe n’igihugu cy’u Bushinwa, mu muhango wabereye i Bujumbura. Ni nyuma y’igihe kirekire abategetsi b’u Burundi barakunze gukerensa kiriya cyorezo […]
Rayon Sports yaguye miswi na Nyanza FC nyuma yo gusura mu Rukari (Amafoto)

Ikipe ya Rayon Sports yaguye miswi na Nyanza FC ibitego 2-2, mu mukino wa gicuti iyi kipe yakinnye nyuma yo gusura ingoro y’Amateka y’Abami mu Rukari. Aya makipe afatwa nk’amavandimwe yiteguraga umwaka w’imikino wa 2021-2022. Rayon yafunguye amazamu ku bitego bibiri byatsinzwe na Steve Elumanga ndetse n’umunya-Caméroun Essombe Willy Onana, mbere y’uko Nyanza FC ibyishyura […]
Dr Pierre Damien Habumuremyi yafunguwe, ashimira Perezida Kagame
Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yamaze kurekurwa, ashimira Perezida Paul Kagame wumvise ubusabe bwe akamuha imbabazi. Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 14 Ukwakira ni bwo Dr Habumuremyi yasohotse muri gereza ya Nyarugenge yari amaze igihe afungiyemo, nyuma yo guhabwa imbabazi n’Umukuru w’Igihugu. Icyemezo giha Dr Habumuremyi […]
Uganda igiye kohereza muri Somalia abapolisi kabuhariwe (Amafoto)

Polisi ya Uganda yatangaje ko mu Ukuboza uyu mwaka izohereza muri Somalia abapolisi 160 kabuhariwe mu butumwa bwo kuhabungabunga amahoro. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kane aba bapolisi basoje imyitozo ikaze bari bamazemo amezi atandatu ibategurira kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro. Iyi myitozo yaberaga mu kigo cy’imyitozo cya Kigo, yayobowe n’abapolisi bakuru bo […]
Agurisha amaraso ye buri kwezi ngo abone amafaranga yo gufasha umwana wo mu muryango ukennye

Mu bishingizi 106,000 bafasha abana b’Abanyarwanda bakomoka mu miryango itishoboye kwigobotora ingoyi y’ubukene, binyuze mu muryango mpuzamahanga Compassion Interantional Rwanda, harimo umwishingizi w’umuzungu, kubera ubushobozi buke, wemera gutanga amaraso ye buri kwezi, akayagurisha, kugira ngo abashe kubona amadolari y’Amanyamerika($) 21 (hafi Frw 20,000) agenerwa buri kwezi, umwe mu bana b’Abanyarwanda ukomoka mu muryango ukennye. Umuyobozi […]
UCI yemeje igihe Tour du Rwanda izabera
Impuzamashyirahamwe y’umukino wo gusiganwa ku magare ku Isi (UCI), yemeje ko Tour du Rwanda 2022 izaba hagati ya tariki ya 20 n’iya 27 Gashyantare 2022. Ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira 2021 ni bwo Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umukino w’Amagare (FERWACY) ryatangaje ko UCI yemeje ko Tour du Rwanda ya 2022 izaba mu mpera za Gashyantare. […]
Etoile Sportive du Sahel iri i Kigali mbere yo kwesurana na APR FC
Ikipe ya Etoile Sportive du Sahel yo mu gihugu cya Tunisia, yamaze kugera hano i Kigali mbere yo guhura na APR FC mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league. Iyi kipe y’Ingabo z’igihugu izahura na Etoile du Sahel ku wa Gatandatu, mu mukino uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, mbere y’uwo kwishyura uzabera […]
RIB yataye muri yombi abarimo Nsengimana wa Umubavu TV
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batandatu barimo Nsengimana Théoneste usanzwe ari nyiri Televiziyo ya Umubavu TV ikorera kuri YouTube. Nsengimana na bagenzi be bakurikiranweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha. RIB kuri Twitter yayo yasobanuye ko “ibyaha bakurikiranyweho birimo ibyo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda”, n’ubwo uru […]
Perezida Kagame yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi
Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yahaye imbabazi Dr Pierre Damien Habumuremyi wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, gusa asabwa kwishyura abo yari abereyemo imyenda. Icyemezo cyo guha Dr Habumuremyi imbabazi cyemejwe n’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatatu tariki ya 13 Ukwakira. Umwe mu mwanzuro w’iyi nama uvuga ko “Ashingiye ku bubasha ahabwa […]
Col Mamady Doumbouya yoherereje abajenerali 42 mu kiruhuko cy’izabukuru
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Col Mamady Doumbouya, yoherereje icya rimwe abasirikare 42 ba kiriya gihugu bo ku rwego rwa ba Jenerali mu kiruhuko cy’izabukuru. Mu ntangiriro z’uku kwezi ni bwo Col Doumbouya yarahiriye kuyobora Guinée nka Perezida wayo w’inzibacyuho, nyuma yo guhirika ku butegetsi uwari Perezida wa kiriya gihugu, Alpha Condé. Abajenerali yasezereye mu ngabo […]
Rutahizamu w’umunya-Brésil wari utegerejwe muri Rayon Sports ari i Kigali
Rutahizamu w’Umunya-Brésil, Chrismar Malta Soares, wari utegerejwe muri Rayon Sports, yamaze kugera i Kigali. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu ni bwo uyu mukinnyi yageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, yakirwa na bamwe mu bayobozi ba Rayon Sports. Chrismar Malta Soares yari yahagurutse i Rio de Jeneiro muri Brésil mu ijoro ry’ejo n’indege […]
Wa mugabo wagaragaye ahondagurwa n’umugore we yavuze isanganya yagiye ahura na ryo
Umugabo witwa Ntibimenya Jean Claude bita Camarade, avuga ko amaze igihe ahozwa ku nkeke n’umugore we, nyuma y’amashusho ye aherutse kujya hanze akubitwa n’umugore we. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amashusho y’uyu mugabo utuye kuri Ruliba ho mu murenge wa Kigali mu karere ka Nyarugenge akubitwa n’umugore we, yanamuciriyeho imyenda. […]
Cristiano Ronaldo yandikiye amateka kuri Luxembourg
Cristiano Ronaldo yatsinze ibitego bitatu wenyine (hat-trick), mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi Portugal yanyagiyemo Luxembourg ibitego 5-0. Cristiano yatsinze ibitego bibiri bya Penaliti mu minota 12 ya mbere y’umukino, mbere yo gutsinda Hat-trick ye ya 58 ku munota wa 87 w’umukino; ku mupira yateretse mu nshundura n’umutwe. Mbere y’aho Bruno Fernandes na […]
Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere, Etoile de l’Est izamuka nyuma y’imyaka 24
Ikipe ya Gicumbi FC yagarutse mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda, nyuma yo gusezerera Heroes ku giteranyo cy’ibitego 3-1. Ibitego byo mu gice cya mbere cy’umukino bya Nsengayire Shadad na Dusange Bertin byiyongereye ku cyo Bertin yari yaratsinze mu mukino ubanza, byari bihagije ngo Gicumbi igaruke mu cyiciro cya mbere yari imaze umwaka […]
Kibeho: Mu myaka 7 ibiciro by’ibibanza byikubye inshuro zigera ku 8

I Kibeho ku Butaka Butagatifu mu karere ka Nyaruguru, kuva mu 2014 kugeza uyu munsi, ibiciro by’imitungo itimukanwa cyane cyane ibibanza byarazamutse ku buryo byikubye inshuro zigera ku munani (8). Ibi biri mu bituma inyubako nshya zitiyongera uko bikwiye kuko ibibanza ari byo byabaye “Business”, aho kugira ngo ba nyirabyo babyubake ahubwo bahitamo kubicuruza kuko […]
Ingabo RDF ifite muri Mozambique zirakabakaba 2,000
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yatangaje ko ingabo n’abapolisi u Rwanda rufite muri Mozambique bagera ku bihumbi bibiri, mu gihe byari bizwi ko hari yo ababarirwa mu 1,000. Muri Nyakanga uyu mwaka ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku busabe bw’iya Mozambique, yagombaga kohereza muri iki gihugu abasirikare n’abapolisi 1,000 bo kugifasha guhangana n’ibyihebe […]
Igihugu cya mbere cyakatishije itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022
Ikipe y’Igihugu y’u Budage, Die Mannschaft, yabaye iya mbere ikatishije itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar nyuma yo kunyagira Macedonia y’Amajyaruguru ibitego 4-0. U Budage bwasabwaga gutsinda Macedonia ya Ruguru kugira ngo bubone itike y’Igikombe cy’Isi, ariko nanone bikaba ngombwa ko Armenia yari ibukurikiye itsindwa na Romania cyangwa bikanganya. Byarangiye Romania itsinze Armenia […]
Burundi: Abasirikare barimo Lt Col baguye mu mirwano n’abitwaje intwaro
Abasirikare babiri b’u Burundi barimo uwo ku rwego rwa Lieutenant Colonel, baguye mu mirwano n’abitwaje intwaro yabereye mu ntara ya Muramvya ku Cyumweru. Lt Col Nkurunziza Jean Marie na Caporal Ndayitwayeko Fidèle wari umurinzi we, baguye mu mirwano yasakiranyije ingabo z’u Burundi zibarizwa muri Brigade ya 110 ishinzwe gutabara aho rukomeye n’umutwe witwaje intwaro utaramenyekana. […]
Abakinnyi 7 ba Etincelles barajwe muri Stade nyuma yo gufatwa bahinduye urugo akabari
Abakinnyi barindwi b’ikipe ya Etincelles FC, baherutse kurazwa muri stade Umuganda nyuma yo kugubwa gitumo na Polisi bari mu rugo bari bahinduye akabari mu gihe amasaha abantu bose basabwa kuba bageze mu rugo yari yarenze. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba, CIP Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko aba bakinnyi barajwe muri stade ku Cyumweru, bakanacibwa […]
Perezida Kagame yakiriye mu biro bye Gen Teo Luzi uri mu Rwanda (Amafoto)

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere Perezida wa Repububulika, Paul Kagame, yakiriye mu biro bye Lieutenant General Teo Luzi watangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu hano mu Rwanda. Gen Luzi uyobora Polisi y’u Butaliyani izwi nka ’Arma dei Carabinieri yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Matsanti. Ibiro by’Umukuru w’igihugu byemeje ko aba […]
Bwa mbere mu Rwanda hatangajwe amazina y’abantu bahamwe no gusambanya abana
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda kuri uyu wa Mbere, bwatangaje ku mugaragaro urutonde rw’abantu 322 bahamwe n’ibyaha byo gusambanya abana no gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato abantu bakuru. Ni igikorwa cyahuriranye n’Umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa wahujwe no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana, wizihizwa kuri iyi tariki ya 10 Ukwakira. Abatangajwe kuri uru rutonde ruboneka ku […]
Lt Gen Teo LUZI uyobora Arma dei Carabinieri ari mu Rwanda
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza, kuri uyu wa Mbere yakiriye mu biro bye Lieutenant General Teo LUZI uyobora Polisi y’u Butaliyani izwi nka ‘Arma dei Carabinieri’. Gen LUZI yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Butaliyani mu Rwanda, Massimiliano Matsanti. Lieutenant General Teo LUZI n’itsinda ayoboye bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi itatu […]
U Bufaransa bwegukanye UEFA Nations League butsinze Espagne ku mukino wa nyuma
Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’, yegukanye igikombe cy’irushanwa rya UEFA Nations League nyuma yo gutsinda ku mukino wa nyuma Espagne ibitego 2-1. Ibitego bya Karim Benzema (ku munota wa 66) n’icyo ku munota wa 80 w’umukino cya Kylian Mbappé, byari bihagije kugira ngo u Bufaransa bwegukane UEFA Nations League ya mbere mu mateka yabwo. […]
RDC: Abarenga 100 bapfuye cyangwa bakaba baburiwe irengero
Abantu babarirwa mu ijana ni bo bimaze kumenyekana ko bashobora kuba bapfuye cyangwa bakaba baburiwe irengero, nyuma y’impanuka y’ubwato bwarohamye mu ruzi rwa Congo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Iyi mpanuka yabaye mu ijoro ryo ku wa Mbere w’iki cyumweru rishyira ku wa Kabiri, ibera mu ntara ya Mongala iherereye mu majyaruguru ashyira Uburengerazuba […]
Yibye shebuja arenga Frw miliyoni 12 nk’igihembo cyo kuba baryamanaga
Umukozi wo mu rugo witwa Ruth Khaecha, avugwaho kwiba sebuja akayabo ka miliyoni imwe n’ibihumbi 300 by’amashilingi ya Kenya (akabakaba miliyoni 12 z’amanyarwanda), gusa we avuga ko ayo mafaranga sebuja yayamuhaye nk’ishimwe ry’uko basambanaga. Uyu mukobwa yari yatawe muri yombi ashinjwa kwiba Paul Mwangi yakoreraga mu rugo ruri ahitwa Muthaiga. Amakuru avuga ko ubwo uriya […]
Uganda: Col Rutabana yasuye Amavubi mu myitozo yayo ya mbere, ayatera akanyabugabo
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana, yasuye mu myitozo abakinnyi b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ abagenera impanuro mbere yo guhura n’Imisambi ya Uganda. Ku gicamunsi cy’ejo ku wa Gatanu ni bwo abakinnyi b’ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ bakoze imyotozo ya mbere, bitegura umukino wa kane wo mu tsinda E mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya […]
Zabyaye amahari hagati y’umuhungu wa Museveni na Minisiteri y’Ingabo za Uganda
Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko ashobora kwegura ku nshingano ze mu gisirikare mu gihe yaba adahawe amafaranga ari gusaba mu rwego rwo kuvugurura imibereho y’Ingabo zirwanira ku butaka. ChimpReports ivuga ko uyu musirikare aherutse gusaba miliyari 20 z’amashiringi ya Uganda (arenga Frw miliyari 5.5) yo kuvugurura aho […]
30 bazatoranywamo uwegukana Ballon d’Or 2021 bamenyekanye
Ikinyamakuru France Football gitanga igihembo cya Ballon d’Or, cyashyize ahagaragara urutonde rw’abakinnyi 30 bagomba gutoranywamo uzegukana igihembo cya Ballon d’Or ya 2021. Ballon d’Or y’uyu mwaka izatangwa tariki ya 29 Ugushyingo, mu gihe iy’umwaka ushize itatanzwe kubera icyorezo cya COVID-19. Kuri iyi nshuro iki gihembo kigiye gutangwa mu gihe nta mukandida uhabwa amahirwe menshi yo […]
Kapiteni w’ikipe y’Igihugu ya Uganda yerekeje muri Kiyovu Sports
Ikipe ya Kiyovu Sports yamaze gusinyisha rutahizamu Emmanuel Okwi usanzwe ari Kapiteni w’Ikipe y’Igihugu ya Uganda ‘The Cranes’. Emmanuel Okwi w’imyaka 28 y’amavuko, yasinye umwaka umwe muri Kiyovu Sports bari bamaze iminsi bari mu biganiro. Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo Okwi yerekanwe nk’umukinnyi mushya wa Kiyovu Sports. Emmanuel Okwi […]
Umunyamakuru Maisha wa BTN yakubitiwe i Rubavu
Umunyamakuru wa BTN Patrick Maisha ukorera mu karere ka Rubavu, yakubiswe n’abakora ubucuruzi bwo gutwara abantu mu buryo butemewe ubwo yari agiye gutara amakuru kuri iki kibazo yari yagejejweho n’abatwara abantu mu buryo bwemewe muri Gare ya Gisenyi. Maisha yahuye n’iri sanganya ku wa Kane w’iki cyumweru, ubwo yari mu gikari giparikamo za Taxi Voiture. […]
Kwegura byo ntabwo biri mu masezerano yanjye_Mashami ukomeje kotswa igitutu
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yatangaje nta gahunda afite yo kwegura ku nshingano zo gutoza iriya kipe kuko kwegura bitari mu masezerano ye. Mashami yabibwiye itangazamakuru nyuma y’umukino wa gatatu wo mu tsinda E Amavubi yatsinzwemo n’Imisambi ya Uganda igitego 1-0, mu ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Gutsindirwa […]
U Bufaransa bwakoreye ibitangaza ku Bubiligi, bubutsindira mu mukino w’ishiraniro
Ikipe y’Igihugu y’u Bufaransa ‘Les Bleus’, yageze ku mukino wa nyuma wa UEFA Nations League nyuma yo gukora ibitangaza igasezerera u Bubiligi ku bitego 3-2. Ni ibitego iyi kipe y’umutoza Didier Deschamps yatsinze iturutse inyuma, dore ko igice cya mbere cy’uyu mukino wabereye i Turin mu Butaliyani cyarangiye u Bubiligi buri imbere n’ibitego 2-0. Birimo […]
Amavubi yatsindiwe i Kigali na Uganda, icyizere cyo kujya mu gikombe cy’Isi gitangira kuyoyoka
Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yatsinzwe n’Imisambi ya Uganda igitego 1-0, mu mukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Hari mu mukino wari utegerejwe n’abatari bake wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo. Igitego cyo ku munota wa 41 w’umukino cya Aziz Fahad Bayo ni cyo cyafashije Imisambi ya Uganda kurangiza igice […]
11 b’Amavubi besurana n’Imisambi ya Uganda bamenyekanye
Umutoza w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Mashami Vincent, yamaze gutangaza abakinnyi 11 u Rwanda ruza kwiyambaza imbere y’Imisambi ya Uganda bashaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 kizabera muri Qatar. Ni umukino wo mu tsinda E ubera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. 11 b’Amavubi babanza mu kibuga Umunyezamu: Mvuyekure Emery (18) Ba […]
Ndizeza Perezida Kagame ko nazinutswe gusubira mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda_Bazeye wa FDLR
Nkaka Ignace alias La Forge Bazeye Fils wahoze ari Umuvugizi w’Umutwe wa FDLR, yasabye ko atahamywa ibyaha bifitanye isano n’iterabwoba akurikiranweho ahubwo agasubizwa mu buzima busanzwe nk’uko bigendera abahoze ari abarwanyi, yizeza Perezida Paul Kagame ko yamaze kuzinukwa gusubira mu bikorwa bihungabanya umutekano w’u Rwanda. Kuri uyu wa Kane ni bwo Bazeye na Lt Col […]
Nyaruguru: Umusore w’imyaka 18 akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 7
Umusore witwa Nkurunziza Bosco ufite imyaka 18 y’amavuko, utuye mu mudugudu wa Ntanda, akagari ka Raranzige, umurenge wa Rusenge, akarere ka Nyaruguru, akaba yari umukozi wo mu rugo, yafashwe n’abaturage ashyikirizwa ubuyobozi bw’umurenge wa Rusenge, kubera ko akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 7 wo mu rugo yakoragamo. Amakuru y’ihohoterwa ry’umwana akaba yatanzwe n’ababyeyi b’umwana. […]
Guinée: Col Doumbouya yashyizeho Minisitiri w’Intebe w’umusivile
Perezida w’inzibacyuho wa Guinée-Conakry, Col Mamady Doumbouya, yashyizeho umusivile witwa Mohamed Beavogui nka Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma y’inzibacyuho ya kiriya gihugu. Beavogui w’imyaka 68 y’amavuko, ni impuguke mu icungamari ryo mu rwego rw’ubuhinzi yakoze igihe kirekire mu muryango w’Abibumbye. AFP ivuga ko afitanye isano na Diallo Telli, umudipolomate wa mbere wa Guinée-Conakry wabaye Umunyamabanga Mukuru […]
Espagne yahangamuye u Butaliyani bwari bwarananiranye, igera kuri finali ya UEFA Nations league
Ikipe y’Igihugu ya Espagne ‘La Furia Roja’, yaraye igeze ku mukino wa nyuma w’irushanwa rya UEFA Nations league nyuma yo gutsinda u Butaliyani bwari bwarananiranye ibitego 2-1. Amakipe yombi yari yahuriye mu mukino wa 1/2 cy’irangiza wabereye kuri Stade ya San Siro, i Milan mu Butaliyani. Espagne yiganjemo abakinnyi b’urubyiruko, yari irajwe ishinga no kwihorera […]
Abakinnyi 25 ba Guinée-Bissau bajyanwe kwa muganga ikitaraganya nyuma yo gugufatwa n’impiswi
Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu gihugu cya Guinée-Bissau (FFGB), ryatangaje ko abakinnyi 25 b’ikipe ya kiriya gihugu n’abatoza barembeye mu bitaro, nyuma yo kuhajyanwa igitaraganya bahitwa banaruka. Aba bakinnyi bagize iki kibazo nyuma yo gufata ifunguro rya nimugoroba ku munsi w’ejo. Ikipe ya Guinée-Bissau iri i Rabat muri Maroc aho igomba guhurira n’ikipe ya kiriya gihugu, […]
Uganda yageze mu Rwanda mbere yo gucakirana n’Amavubi (Amafoto)

Ikipe y’Igihugu ya Uganda ‘The Cranes’, yamaze kugera i Kigali aho yitabiriye umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2022 cyo muri Qatar uzayihuza n’Amavubi y’u Rwanda. Uyu mukino wa Gatatu wo mu itsinda E uzabera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa kumi n’ebyiri z’umugoroba w’ejo ku wa Kane tariki ya 07 Ukwakira, […]
APR FC yitegura gusezerera ES du Sahel yahagamwe na Etincelles
Ikipe ya APR FC yitegura guhurira na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league, yananiwe gutsinda Etincelles bagwa miswi 0-0. Ni mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi ejo ku wa Kabiri, gusa APR FC yawukinnye idafite abarimo Omborenga Fitina, Manishimwe Djabel, Jacques Tuyisenge na Mugunga Yves […]
Perezida Filipe Nyusi yasabye ibyihebe bihanganye na RDF kuyamanika cyangwa bikicwa
Perezida wa Mozambique, Filipe Nyusi, yasabye ibyihebe bihanganye n’Ingabo z’u Rwanda mu ntara ya Cabo Delgado kuyamanika cyangwa bikicwa, ngo kuko ntaho bigifite ho guhungira. Perezida Nyusi yabivugiye mu muhango wo kuzirikana imyaka 29 y’amahoro ishize muri Mozambique harangiye intambara yashyamiranyije Guverinoma y’ishyaka rya FRELIMO n’inyeshyamba zo mu ishyaka rya UNAMO. Ni umuhango wabaye mu […]
Kagere ari mu mwiherero w’Amavubi, yitezweho gusubiramo ibyo yakoreye Uganda mu myaka 10 ishize
Rutahizamu Meddie Kagere ukinira ikipe ya Simba Sports Club yo mu gihugu cya Tanzania, yamaze kugera mu mwiherero w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ ikomeje kwitegura Imisambi ya Uganda. Kagere uheruka gufasha Simba gutsinda Dodoma Jijii muri shampiyona yageze mu mwiherero w’Amavubi ku mugoroba w’ejo. Aya Mavubi y’u Rwanda akomeje kwitegura Imisambi ya Uganda mu mikino ibiri yo […]
Facebook yahombye $ miliyari 7 mu gihe cy’amasaha atandatu serivisi zayo zahagaze
Sosiyete ya Facebook yahombye abarirwa muri $ miliayari 7, nyuma y’amasaha atanu imbuga nkoranyamba zayo zirimo urwa Facebook, WhatsApp, Instagram na Messenger zamaze zidakora. Urubuga DownDetector rwatangaje ko izi mbuga nkoranyambaga zahagaze ku Isi yose ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 44 z’i Kigali. Hashtag ya #Facebookdown n’imwe mu zavugwagaho cyane ku rubuga rwa […]
Facebook, WhatsApp, Instagram na Messenger byakwamye

Zimwe mu mbuga nkoranyamba zikoreshwa na benshi ku Isi zirimo urwa Facebook, WhatsApp, Instagram na Facebook Messenger, zagize ikibazo kuri uyu wa Mbere biba ngombwa ko zihagarara. Urubuga DownDetector rwatangaje ko izi mbuga nkoranyamba zahagaze ku Isi yose ku isaha ya saa kumi n’imwe n’iminota 44 z’i Kigali. Magingo aya Hashtag ya #Facebookdown n’imwe mu […]
Perezida Ndayishimiye avuga ko hari bamwe muri CNDD-FDD bamwifuriza gupfa
Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, avuga ko hari bamwe mu barwanashyaka b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi bashobora kuba bamwifuriza gupfa kubera amanyanga bakomeje gukora amaze igihe ashyira hanze. Perezida Ndayishimiye yabitangaje ku wa Kane w’icyumweru gishize, mu masengesho ategurwa n’ishyaka CNDD-FDD aba buri wa Kane wa nyuma w’ukwezi yabereye mu mujyi wa Gitega. Umukuru w’Igihugu […]
Abanyeshuri barenga ibihumbi 60 batsinzwe ibizamini bya Leta bazasibira
Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko hari abanyeshuri bagera kuri 60,642 bagomba gusibira bagasubiramo amasomo, nyuma yo gutsindwa ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2020/2021. Kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Ukwakira ni bwo iyi Minisiteri yatangaje amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta, barimo abakoze ibisoza amashuri abanza ndetse n’abakoze asoza Icyiciro Rusange cy’ayisumbuye. Ni […]
Kamonyi: Hafashwe abandi 27 bakekwaho guhohotera abaturage bitwaje intwaro gakondo
Polisi ikorera mu Karere ka Kamonyi, ku Cyumweru tariki ya 3 Ukwakira yafashe abantu 27 bagize itsinda rikekwaho guhohotera no kwiba abaturage bitwaje intwaro gakondo zirimo imipanga. Ni nyuma y’uko abaturage bari bamaze iminsi bagaragaje ko hari abantu babatega bitwaje imihoro bakabagirira nabi ndetse bakanabambura. Icyenda mu bafashwe bafatiwe mu Murenge wa Ngamba, abandi 18 […]
Messi yasogongeye ku ntsinzwi ya mbere muri PSG
Ikipe ya Paris Saint-Germain iri kumwe na Lionel Messi, yatakaje umukino wa mbere kuva uyu munya-Argentine yayigeramo mu mpeshyi y’uyu mwaka. Paris Saint-Germain yari imaze imikino umunani idatsindwa, ku Cyumweru yatsinzwe na Stede Rennais ibitego 2-0, mu mukino wa shampiyona y’Abafaransa. Messi waherukaga gutsinda ibitego cy’akataraboneka mu mukino wa UEFA Champions league PSG iheruka gutsindamo […]