Iby’ingenzi kuri Thomas Ritchie, umwera wa mbere winjiye muri RDF

Mu myaka 15 ishize, Umunyamerika Thomas Ritchie, yinjiye mu ngabo z’u Rwanda aba umwera wa mbere wari ushoboye kwambara umwambaro wazo. Uyu Ofisiye Mukuru kuri ubu ari muri mbarwa b’uruhu rwera babarizwa mu ngabo z’u Rwanda, yazinjiyemo nyuma yo gusoza amahugurwa ya gisirikare. Ku wa 19 Ugushyingo 2012, ni bwo Ritchie yinjiye muri RDF nka […]
Gen. John Tshibangu wa FARDC yatawe muri yombi

Umuyobozi w’Akarere ka 21 ka gisirikare mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Géral-Major John Tshibangu, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Ugushyingo 2025. Tshibangu yafatiwe mu kigo cya gisirikare cya Camp Kololo, nyuma y’iminota mike ageze i Kinshasa. Ntiharamenyekana icyatumye uyu musirikare atabwa muri yombi. Tshibangu icyakora yatawe muri […]
Ba Ofisiye ba FDNB mu bayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare bari mu Rwanda

Ba Ofisiye bo mu ngabo z’u Burundi (FDNB), bari mu bayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare muri Afurika bateraniye mu nama iri kubera mu Rwanda. Iyi nama y’iminsi itatu iri kuba ku nshuro ya 19, ihurije hamwe ibihugu 24, ifite insanganyamatsiko igira iti “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikoranabuhanga.” Abayirabiriye barimo […]
Museveni yemeje ko abanya-Kenya 2 bamaze iminsi muri firigo zo muri Uganda

Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda yemeje ko inzego z’umutekano z’igihugu cye zataye muri yombi Abanya-Kenya babiri b’impirimbanyi, nyuma y’ibyumweru bitanu baraburiwe irengero. Mu kwezi gushize ni bwo Bob Njagi na Nicholas Oyoo batawe muri yombi, nyuma yo kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza, aho bagaragaye bashyigikiye umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Uganda, Bobi Wine. […]
Gen (Rtd) Ibingira yasubije Nyamwasa uburana ko yambuwe amapeti yari afite muri RDF

General (Rtd) Fred Ibingira wahoze ari Umugaba w’Inkeragutabara, yasubije Kayumba Nyamwasa umaze igihe yinubira ko yambuwe impeta za gisirikare avuga ko yarwaniriye mu ngabo z’u Rwanda, agaragaza ko kurwanira amapeti n’ibyubahiro atari byo urugamba rwo kubohora igihugu rwari rugamije. Kayumba Nyamwasa uyobora umutwe wa RNC, muri Mutarama 2011 yahamijwe n’Urukiko rwa Gisirikare ibyaha birimo gushinga […]
Amashusho ya Yampano ari mu gikorwa cy’abakuze yarikoroje

Amashusho y’umuhanzi Uworizagwira Florien uri kumenyekana mu muziki nyarwanda nka Yampano ari gukora imibonano mpuzabitsina, akomeje gukwirakwiza ku mbuga nkoranyambaga. Ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo ni bwo amashusho y’uyu muhanzi yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo urwa X na Facebook. Muri aya mashusho y’iminota 10, nyirubwite agaragara ari mu buriri ari mu gikorwa cy’abakuze n’inkumi […]
Kagame yasubije abavuga ko ari gutegurira umukobwa we kuzamusimbura ku butegetsi

Perezida Paul Kagame yateye utwatsi ibivugwa ko yaba ari gutegurira umukobwa we Ingabire Ange Kagame kuzamusimbura ku butegetsi, agaragaza ko abana be ari Abanyarwanda nk’abandi. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo, mu ijambo yavugiye mu gitaramo cy’ihuriro Unity Club Intwararumuri. Ku mbuga nkoranyambaga ziganjemo izikoreshwa n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda hamaze […]
Ibihugu twari ku rwego rumwe mu myaka 60 ishize bisigaye bidukubye inshuro magana: Perezida Kagame

Perezida Kagame yagaragaje ko bitumvikana ukuntu ibihugu bya Afurika byasigaye inyuma, ku buryo ibyari ku rwego rumwe na byo mu myaka iri hagati ya 50 na 60 ishize byabisize inshuro zibarirwa muri magana. Umukuru w’Igihugu yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 8 Ugushyingo, mu ijambo yavugiye mu gitaramo gisoza Ihuriro rya 18 rya Unity Club. […]
Tanzania: Abantu 240 bakurikiranweho kugambanira igihugu

Abantu babarirwa muri 240 muri Tanzania barezwe icyaha cyo kugambanira igihugu, nyuma y’imyigaragambyo irimo imvururu yakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu aheruka kuhaba. Perezida Samia Suluhu Hassan yatangajwe nk’uwatsinze aya matora ku majwi 98%, ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bari bayahejwemo bavuga ko atanyuze mu mucyo. Indorerezi zayakurikiranye na zo zivuga ko atubagirije amahame ya demokarasi. Perezida Samia […]
Ngoma: Umwarimukazi yasabye imbabazi nyuma yo gufatanwa ‘dish’ y’ibiryo by’abanyeshuri yari yibye

Umwarimukazi wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Kibare I rwo mu Murenge wa Mugesera mu Karere ka Ngoma, wafashwe yahishe ‘dish’ yuzuye umuceri wari watekewe abanyeshuri, biba ngombwa ko abisabira imbabazi. Uyu mwarimu yafashwe nyuma yuko bamwe mu babyeyi barerera muri iri shuri bamenyesha ubuyobozi bw’Umurenge ko abana babo batakirya ngo bahage. Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mugesera […]
Perezida Ndayishimiye yandagaje Faustin Ndikumana, avuga ko yahanzweho na Shitani

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, ku wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo yibasiye impirimbanyi Ndikumana Faustin, avuga ko yahanzweho n’imyuka mibi. Ndayishimiye yibasiye uyu mugabo usanzwe ayobora umuryango witwa PARCEM (Parole et Actions pour le Réveil des Consciences et l’Évaluation des Mentalités) wiyemeje gukangurira Abarundi guhindura ibyiyumvo n’ingendo, ubwo yerekaga abaturage ba Komine Matongo yo […]
U Rwanda na RDC byateye intambwe ikomeye igana ku masezerano y’ubukungu

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byaraye bishyize umukono ku mushinga wose w’amasezerano y’ubufatanye mu iterambere ry’ubukungu; intambwe ikomeye ibanziriza gusinya amasezerano. Uyu mushinga washyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho intumwa z’ibihugu byombi zari zimaze igihe zigiranira icyiciro cya kane cy’ibiganiro. Ni ibiganiro byanitabiriwe n’intumwa z’ibihugu bya […]
Litiro ya lisansi mu Rwanda yiyongereyeho Frw 127

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) ku wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo, rwashyizeho igiciro gishya cy’ibikomoka kuri peteroli cyasize litiro ya lisansi izamutseho Frw 127. Itangazo RURA yasohoye ryerekana ko litiro ya lisansi yageze kuri Frw 1,989 ivuye kuri Frw 1,862 yaguraga mu mezi abiri ashize. Mazutu yo yageze kuri Frw 1,900 ivuye kuri Frw 1,808 yaguraga, […]
Icyo Perezida Touadéra avuga ku gitutu bivugwa ko amaze igihe ashyirwaho n’u Burusiya

Perezida Faustin-Archange Touadéra wa Repubulika ya Centrafrique, yagaragaje ko nta gitutu amaze igihe ashyirwaho na Leta y’u Burusiya nk’uko bimaze igihe bivugwa. Amakuru avuga ko Perezida Touadera amaze igihe ashyirwaho igitutu na Moscou, kugira ngo asinyane amasezerano y’ubufatanye mu bya gisirikare n’umutwe w’abacanshuro wa Africa Corps wo muri kiriya gihugu. Uyu mutwe unazwi nka Russian […]
Touadera yagaragaje uko abarimo EU n’u Bufaransa bamutereranye, akagobokwa n’u Rwanda n’u Burusiya

Perezida Faustin-Archange Touadera wa Repubulika ya Centrafrique, yagaragaje ko ubwo igihugu cye cyari mu ngorane u Rwanda n’u Burusiya ari bo bakigobotse, mu gihe abarimo Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi n’u Bufaransa barimo barebera. Touadera uzahatana mu matora y’Umukuru w’Igihugu cya Centrafrique ateganyijwe mu mpera z’ukwezi gutaha k’Ukuboza, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Marc Pellerman wa […]
Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika bategerejwe mu Rwanda

U Rwanda rugiye kwakira inama ya 19 y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare yo muri Afurika, izabera i Kigali kuva tariki ya 10 kugeza ku ya 12 Ugushyingo 2025. Iyi nama ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ejo hazaza h’amahugurwa n’amasomo ya gisirikare muri Afurika: Gukuraho icyuho cy’ikorana buhanga.” Inama y’Abayobozi b’Amashuri Makuru ya Gisirikare muri Afurika ni […]
FARDC iravuga ko imaze kwakira 500 bahoze ari abasirikare ba M23

Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), cyatangaje ko abarwanyi 72 kivuga ko bahoze ari aba M23 bari bamaze igihe baracyishyikirije bamaze koherezwa i Kisangani mu ntara ya Tshopo, nyuma y’igihe barahurijwe i Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru. FARDC ivuga ko kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Ugushyingo ari bwo bariya barwanyi boherejwe i […]
Twirwaneho yakubise ahababaza FDNB na FARDC, bata ibirindiro bikomeye

Ingabo z’u Burundi (FDNB) n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zavuye mu birindiro byazo bikomeye bya Point Zero zerekeza mu bice bya Kanguli muri segiteri ya Mutambala, nyuma yo gutsindwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho mu mirwano ikaze yabaye ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo. Amakuru avuga ko izi ngabo zavuye muri ibi birindiro, nyuma […]
Perezida Kagame yakiriye ku meza umujyanama wa Trump mu by’ukwemera

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo bakiriye mu musangiro Paula White, umujyanama wa Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu by’ukwemera ndetse n’itsinda ry’intumwa bari kumwe. Uyu mugabutumwakazi yakiriwe n’Umukuru w’Igihugu ari kumwe na Jennifer Korn Sporment usanzwe ari umujyanama wungirije […]
Twirwaneho yazamuye mu ntera Gen. Makanika wishwe na FARDC

Ubuyobozi bw’Umutwe wa Twirwaneho, ugamije kurengera Abanyamulenge batotezwa na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwazamuye mu ntera Michel Rukunda ‘Makanika’ wahoze ari umuyobozi w’igisirikare cy’uriya mutwe. Mu kwezi gushize ni bwo Makanika yazamuwe mu ntera, agirwa Lieutenant-General ndetse na Ofisiye w’Ikirenga wa Twirwaneho; nk’uko bigaragara mu itangazo Freddy Kaniki uyobora ishami rya Politiki […]
Umusirikare umaze imyaka 78 muri FARDC yijejwe ishimwe

Minisitiri w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Guy Kabombo Muadiamvita, yijeje umudali w’ishimwe umusirikare wo mu ngabo za kiriya gihugu umaze imyaka 78 mu gisirikare. Kuri uyu wa Kane tariki ya 6 Ugushyingo, ni bwo Minisitiri Muadiamvita yakiriye 1er sergent-major LUHEMBWE ALFANI bagirana ibiganiro. Uyu mukambwe w’imyaka 102 y’amavuko kuri ubu umaze imyaka 78 […]
Bintou Keïta agiye kuva ku buyobozi bwa MONUSCO

Umunya-Guinée-Conakry Bintou Keita, agiye kuva ku nshingano zo kuyobora ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (MONUSCO). Uyu mugore ayobora buriya butumwa kuva muri Mutarama 2021, ubwo yasimburaga kuri izo nshingano Leïla Zerrougui. Mu busanzwe manda ya Keita nk’umukuru wa MONUSCO yagombaga kurangira muri Gashyantare 2026, gusa Jeune Afrique iravuga […]
Twirwaneho yambuye ingabo zirimo iz’u Burundi uduce 2

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukomeje kwigarurira ibice bitandukanye byo mu misozi y’i Mulenge, nyuma y’imirwano ikaze yahuje izi nyeshyamba n’ingabo zirimo iza Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo (FARDC), iz’u Burundi n’imitwe ya Wazalendo na FDLR. Ni imirwano yabaye ku wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo 2025. Amakuru avuga ko iyi mirwano yasize MRDP-Twirwaneho yigaruriye […]
Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo yasezeye RBA yari amazemo imyaka irenga 20

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo yamaze gusezera Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA) yari amaze imyaka 22 akorera. Kagabo yari umukozi wa RBA kuva muri 2003, ubwo iki kigo cyari kikiri Orinfor. Iki kigo yagihagarariye i Nyamagabe na Nyaruguru kuva mu 2010 ahamara imyaka itatu, mu 2013 yimurirwa ku cyicaro gikuru cya Radio Rwanda. Uyu munyamakuru yatangaje ko […]
Umugaba Mukuru w’Ingabo za KDF yasuye RDF (Amafoto)

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kenya (KDF), Gen. Charles Muriu Kahariri, ari mu Rwanda aho ari kugirira uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine. Gen. Kahariri uri mu Rwanda kuva ku wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Ugushyingo we n’intumwa ayoboye basuye Icyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, aho bakiriwe n’Umugaba Mukuru wazo, […]
Nova Event Management Ltd: Igisubizo mu gutegura inama, ubukwe n’ibindi birori

Sosiyete itegura ibirori bitandukanye ya Nova Event Management, ikomeje gukora itandukaniro muri uri ruganda, kubera serivisi izwiho guha abayigana bagataha banyuzwe. Nova Event Management izwiho kugira abahanga bazobereye mu gutegura, inama, ubukwe n’bindi birori bitandukanye bituma ababyitabiriye bagenda birahira ba nyirabyo. Kuri ubu iyi sosiyete ikomeje guhamagarira abafite ibirori, inama, ubukwe, isabuku y’amavuko n’ibindi kuyigana, […]
Minembwe: FDNB yahutaje Abanyamulenge bigaragambyaga bayamagana

Ingabo z’u Burundi ziravugwaho guhutaza abaturage bo mu duce twa Minembwe na Mikenge mu Territoire ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’uko ku wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo bakoze imyigaragambyo bamagana ubugome zimaze igihe zibakorera. Abatuye muri turiya duce bavuga ko Ingabo z’u Burundi zabujije abaturage kurema isoko rya Bijombo muri Fizi […]
Nyamasheke: 5 batawe muri yombi bakurikiranweho kwiba ibiryo by’abanyeshuri

Inzego z’Umutekano zo mu karere ka Nyamasheke, zataye muri yombi abantu batanu bo mu murenge wa Bushenge, bakaba bakurikiranweho kunyereza ibiro 50 bya kawunga yari igenewe kugaburirwa abana biga ku Ishuri Ribanza rya Nyarutovu. Abatawe muri yombi barimo abatetsi babiri bo kuri ririya shuri, abanyonzi babiri n’umucuruzi umwe. Bafashwe ku mugoroba wo ku wa kabiri […]
Rutahizamu ngenderwaho wa APR FC yasubukuye imyitozo mbere yo guhura na Rayon Sports

Rutahizamu Cheikh Djibril Ouattara wa APR FC, yasubukuye imyitozo mbere y’iminsi mike NGO ikipe ye yesurane na Rayon Sports, mu mukino wa shampiyona utegerejwe na benshi mu Rwanda. Ouattara yarwariye muri CECAFA Kagame Cup yabereye muri Tanzania mu ntangiriro za Nzeri, ndetse nyuma yo gukina umukino ufungura iri rushanwa ntiyongeye kugaragara. Nyuma yo kwivuriza […]
Tshisekedi aravuga ko yiteguye kwinjira mu gisirikare

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yiteguye kuba umusirikare mu gihe ari byo igihugu cye cyasaba kugira ngo kibone amahoro. Tshisekedi yabitangarije i Cairo mu Misiri, aho aheruka kugirira uruzinduko. Ubwo yaganiraga n’abanye-Congo baba mu Misiri barimo abanyeshuri bagiye kuhiga, abacuruzi, abahakorera indi mirimo ndetse n’abasirikare bagiye mu myitozo, […]
Perezida Kagame yongeye kuganira na Emir wa Qatar

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 4 Ugushyingo, Perezida Paul Kagame yabonanye anagirana ibiganiro n’Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani. Umukuru w’Igihugu ari i Doha muri Qatar kuva ku wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo, aho yitabiriye Inama ya kabiri Mpuzamahanga ku Iterambere ry’Abaturage ku Isi izwi nka […]
Jenerali wo muri Uganda yasabye TPDF gukorera Samia Suluhu ‘coup d’état’

Gen (Rtd) David Sejusa wahoze ari umukuru w’ubutasi bwa Uganda ndetse n’umwe mu basirikare bakomeye b’iki gihugu, yasabye Ingabo za Tanzania (TPDF) gutabara zigafata ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan, mu rwego rwo guhagarika icyo yise ubwicanyi no gusenya ibintu byabereye mu gihugu. Sejusa yatanze ubu butumwa mu cyumweru gishize, ubwo muri Tanzania harimo habera […]
Perezida Kagame ari i Doha

Perezida Paul Kagame ari i Doha muri Qatar, aho azitabira Inama ya kabiri Mpuzamahanga yiga ku iterambere izwi nka World Summit for Social Development. Iyi nama y’Abakuru b’Ibihugu n’aba za Guverinoma yateguwe n’Umuryango w’Abibumbye. Iyi nama izaba hagati y’itariki ya 4 n’iya 6 Ugushyingo, izibanda ku guteza imbere uburinganire mu mibereho myiza, akazi keza […]
Lt. Gen Pacifique Masunzu yatawe muri yombi

Umuyobozi w’akarere ka Gatatu k’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt Gen Pacifique Masunzu, yatawe muri yombi mbere yo kujya gufungirwa i Kinshasa. Amakuru avuga ko Masunzu yatawe muri yombi ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo afatiwe mu mujyi wa Kisangani mu ntara ya Tshopo, mbere yo kujyanwa i Kinshasa. Uyu Jenerali avuga ko […]
ARJ yatangije itoranya ry’Umunyamakuru w’Umwaka wa 2025

Ishyirahamwe ry’Abanyamakuru mu Rwanda (ARJ), ku bufatanye n’Urwego rw’Imiyoborere (RGB), Ihuriro ry’Abanyamakuru b’Abagore (ARFEM) n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC), ryatangije ku mugaragaro gahunda yo gutoranya umunyamakuru w’umwaka 2025 binyuze mu bihembo bya Development Journalism Awards (DJA2025). Iyi gahunda igamije gushimira no guha icyubahiro abanyamakuru bagaragaza ubunyamwuga buhebuje, ubunyangamugayo, n’uruhare mu guteza imbere sosiyete nyarwanda binyuze mu […]
Tshisekedi yemeje ko ateganya kujya guhurira na Perezida Kagame kwa Trump

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yemeje ko hari gahunda y’uko mu minsi iri imbere we na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda bazahura na Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Tshisekedi yabitangarije i Cairo mu Misiri, ubwo ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo yaganiraga n’abanye-Congo baba muri […]
Niba uri umugabo uzaze ufungure ikibuga cy’indege cya Goma: Nangaa abwira Tshisekedi

Umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23, Corneille Nangaa, yakuriye Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC inzira ku murima ko nta bushobozi afite bwo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma AFC/M23 itabigizemo uruhare. Nangaa yatangaje ibi nyuma y’iminsi mike Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa butangaje ko icyo kibuga kuzafungurwa mu byumweru bike biri imbere, […]
Tshisekedi yashinje Kagame gushaka komeka uburasirazuba bwa RDC ku Rwanda

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashinje mugenzi we Paul Kagame gushaka komeka uburasirazuba bw’igihugu cye ku Rwanda. Tshisekedi yabitangarije i Cairo mu Misiri, ubwo ku Cyumweru tariki ya 2 Ugushyingo yaganiraga n’abanye-Congo baba muri kiriya gihugu cyo mu majyaruguru ya Afurika. Perezidansi ya RDC yasubiyemo Tshisekedi avuga ko “imigambi ye […]
Musanze: Umusaza w’imyaka 71 amaze imyaka 2 asembera kubera igiti yaguze

Umusaza witwa Ngirumpatse Ildephonse wo mu murenge wa Muko mu karere ka Musanze, amaze imyaka irenga ibiri yarasenyewe urugo ndetse ahari we hatezwa cyamunara, kubera igiti kimwe yaguze n’umuturage mugenzi we. Intandaro yatumye Ngirumpatse agurishirizwa umutungo ugizwe n’ubutaka bwarimo inzu ebyiri ndetse n’ibikoni, ni ibiti bitatu yaguze na mugenzi we witwa Ntarindi Assiel. Ni ibiti […]
Amashyaka 12 atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tshisekedi yahagaritswe

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahagaritse ibikorwa by’amashyaka 12 atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Byatangajwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Jacquemain Shaban, ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira 2025. Amashyaka yahagaritswe arangajwe imbere na PPRD rya Joseph Kabila Kabange wahoze ari Perezida wa RDC, LGD rya Augustin Matata […]
Imikoranire ya FARDC na FDNB mu bintu 4 bikomeje kubangamira amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje ibintu bine bikomeje kubangamira amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye, birimo kuba Ingabo z’iki gihugu zikomeje imikoranire n’Ingabo z’u Burundi. Nduhungirehe yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya TV5 Monde. Ku wa 27 Kamena ni bwo u Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano […]
Samia Suluhu yasabye ubufasha ba Perezida 2 ba EAC

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania, yahamagaye ba Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda na William Ruto wa Kenya abasaba ubufasha. Ni nyuma y’uko mu gihugu cye hakomeje imyigaragambyo ikomeye abaturage bashyigikiye uruhande rw’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwe bamaganamo amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru. Ni amatora Samia Suluhu Hassan uyobora Tanzania yatsinze […]
Masisi: Umusirikare mukuru wa FARDC yishwe n’umurinzi we

Umusirikare ufite ipeti rya Capitaine mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yarashwe n’uwari umurinzi we aramwica. Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira, mu gace ka Ngululu gaherereye muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru. Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko Capitaine wishwe yashinjwaga n’umurinzi we kuba […]
Samia Suluhu Hassan yatorewe kuyobora Tanzania ku majwi menshi

Komisiyo y’amatora muri Tanzania yatangaje ko Samia Suluhu Hassan ari we watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri iki cyumweru, nyuma yo kugira amajwi 97.66%. Ku wa Gatatu tariki ya 28 Ukwakira ni bwo abanya-Tanzania baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yakurikiwe n’imyigaragambyo ndetse n’imvururu zikomeye. Ishyaka Chadema rya mbere rikomeye mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi ryatangaje ko […]
APR FC yihanangirije bwa nyuma abakinnyi yari yarahagaritse, irabababarira

Ikipe ya APR FC yatangaje ko yababariye abakinnyi bayo babiri bari mu bihano, Mamadou Sy na Seidu Yussif Dauda, ni nyuma yo kwihanangirizwa. Tariki ya 10 Ukwakira 2025 APR FC yari yahagaritse aba bakinnyi bombi kubera imyitwarire mibi bagaragaje ubwo yari mu Misiri bagasohoka mu mwiherero nta ruhushya. Icyo gihe bahagaritswe iminsi 30. APR FC […]
Aho u Rwanda ruhagaze kuri gahunda y’u Bufaransa yo kongera gufungura ikibuga cy’indege cya Goma

Guverinoma y’u Rwanda yagaragaje ko ikibuga cy’indege cya Goma kitagomba gufungurirwa i Paris mu Bufaransa, kuko impande zirebwa n’ibibazo byatumye gifungwa atari ho ziri kuganirira. Macron yatangaje ko kiriya kibuga cy’indege kigiye gufungurwa ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro n’umutekano mu karere ka Afurika y’ibiyaga bigari […]
Gen. Júlio Jane wa FADM yasuye RDF i Mocímboa da Praia

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique (FADM), Gen Júlio dos Santos Jane, ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri mu mujyi wa Mocímboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado. Umugaba Mukuru w’Ingabo za Mozambique yari kumwe na mugenzi we Maj Gen André Rafael Mahunguane w’ingabo za kiriya gihugu zirwanira […]
AFC/M23 yateye utwatsi gahunda ya Macron na RDC yo gufungura ikibuga cy’indege cya Goma

Umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ko udakozwa gahunda yatangajwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa, yo gufungura ikibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Goma uri mu maboko yawo mu byumweru bike biri imbere. Macron yatangaje ko kiriya kibuga cy’indege kigiye gufungurwa ku wa Kane tariki ya 30 Ukwakira, ubwo yari mu nama mpuzamahanga yiga ku mahoro […]
M23 yisubije Ndete nyuma yo kubabaza umwanzi wayo

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira wisubije agace ka Ndete ko muri Teritwari ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma y’imirwano yawusakiranyije n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC. Amakuru avuga ko M23 yigaruriye kariya gace nyuma yo kugaba igitero gitunguranye ku ngabo za Leta, mbere ya saa sita z’amanywa. […]
Abanya-Kenya bagerageje kujya kwifatanya n’abanya-Tanzania kwigaragambya

Polisi ya Kenya kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira yakumiriye abaturage b’iki gihugu bashakaga kwinjira muri Tanzania mu rwego rwo kwifatanya n’abaturage b’iki gihugu mu myigaragambyo. Ibinyamakuru byo muri Kenya byo muri Kenya biravuga ko Polisi yatangiriye bariya bantu ku mupaka wa Namanga uhuza kiriya gihugu na Tanzania. Kuva ku wa Gatatu tariki […]
Perezida Kagame ntiyitabira inama yagombaga guhuriramo na Tshisekedi kwa Macron

Perezida Paul Kagame ntari bwitabire inama mpuzamahanga yiswe iyo gushyigikira mahoro n’ubukire mu Karere k’Ibiyaga Bigari iri bubere i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukwakira 2025. Ni inama yateguwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa afatanyije na mugenzi we Faure Gnassingbé wa Togo. Ni inama by’umwihariko iri bwibande ku bikorwa […]
Ndayishimiye yikanze coup d’état, asubika kujya kwa Macron

Amakuru akomeje gukwirakwizwa mu Burundi aravuga ko Perezida Evariste Ndayishimiye w’iki gihugu yasubitse ku munota wa nyuma urugendo yagombaga kugirira i Paris mu Bufaransa, nyuma yo kumenya ko hari umugambi wo kumuhirika ku butegetsi wari wamaze gutegurwa. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira ni bwo Ndayishimiye yagombaga guhaguruka i Bujumbura yerekeza […]
Tshisekedi yahaye isezerano abaturage bari mu matware ya M23

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamenyesheje abaturage batuye mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo by’umwihariko mu duce tugenzurwa n’umutwe wa M23 ko Leta ye itigeze ibibagirwa, abaha isezerano ry’uko bari mu nzira zo kugera ku mahoro. Tshisekedi yatanze ubu butumwa mu ijambo yagejeje ku baturage be rijyanye n’imyaka 29 ishize […]
Amerika yaburiye abaturage bayo bari muri Tanzania

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zasabye abaturage bazo n’bakozi ba Guverinoma yazo bari muri Tanzania kuba maso, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye yadutse muri iki gihugu. Tanzania yadutsemo imyigaragambyo, mu gihe abaturage bayo kuri uyu wa Gatatu tariki 29 Ukwakira abaturage bayo babarirwa muri miliyoni 39 baramukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu. Ni amatora Perezida Samia Suluhu w’iki […]
Kera kabaye u Burundi bwashyikirije u Rwanda umurambo wa Musirikare warohamye mu Rusizi

Ubutegetsi bw’u Burundi kuri uyu wa Gatatu tariki ya 29 Ukwakira, bwashyikirije u Rwanda umurambo w’umusore witwa Musirikare Obed waherukaga kurohama mu ruzi rwa Rusizi bikarangira ujyanwe i Bujumbura. Mu Cyumweru gishize ni bwo uyu musore wari ufite imyaka 31 y’amavuko yarohamye mu Rusizi, ubwo yari yagiye koga. Ku wa 24 Ukwakira ubuyobozi bwa Zone […]
Hamenyekanye ibice M23 iteganya koherezamo ingabo zayo nshya 17,000

Umutwe wa AFC/M23 urateganya kohereza abasirikare bashya wungutse mu mezi make ashize ku rugamba, mu rwego rwo kwagura ibice byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ugenzura. Mu mezi abiri ashize ni bwo uyu mutwe wungutse abasirikare bashya babarirwa mu 17,000 basoje imyitozo mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo ndetse n’icya Tchanzu. Umugaba […]
Umusirikarekazi wa FARDC mu mazi abira nyuma yo gukora ‘Save the Date’ yambaye umwambaro w’akazi

Umusirikarekazi wo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), ari mu mazi abira nyuma yo gushyira hanze ifoto imugaragaza ahoberana n’umukunzi we. Ku wa Gatanu tariki ya 24 Ukwakira ni bwo Adjudant Sarah Ebabi Ebadjara yatawe muri yombi, mbere yo gushyikirizwa ubushinjacyaha bwa gisirikare. Ku wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira ubu bushinjacyaha […]
FDNB yamuritse imodoka ya gisirikare yakoze

Igisirikare cy’u Burundi (FDNB), ku wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira cyamuritse imodoka ya gisirikare giheruka gukora. Minisitiri w’Ingabo z’u Burundi, Chantal Nijimbere ndetse n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen. Prime Niyongabo ni bo batashye iyi modoka. Ifoto y’iyi modoka nto yo mu bwoko bwa Pickup ikomeje guhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, yashyizwe hanze bwa mbere […]
Impamvu FARDC ikomeje gusuka amabombe kuri M23 ikoresheje za CH-4

Umutwe wa AFC/M23 ukomeje gushinja Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) kurasa mu duce ugenzura zikoresheje za drone z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4. Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 28 Ukwakira, umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje ko mu ma saa cyenda z’igicuku Ingabo za Leta zakoresheje drone zikarasa “mu […]
AFC/M23 yahishuye impamvu nyamukuru Ndayishimiye akomeje kwijandika mu ntambara yo muri RDC

Umutwe wa AFC/M23 wagaragaje ko impamvu u Burundi bukomeje gushora imbaraga zabwo zose mu ntambara ya RDC idafite aho ihuriye n’amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano buvuga ko bwasinyanye na Kinshasa, ko ahubwo ari ukubera ibirombe by’amabuye y’agaciro bwemerewe. AFC/M23 mu nyandiko yanyujije ku rubuga rwayo rwa X yagaragaje ko “u Burundi bwa Évariste Ndayishimiye bumaze igihe […]