U Burundi bwateguye abantu bo kuza guhungabanya umutekano mu Rwanda

Ubutegetsi bw’u Burundi ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza, bwasabye Imbonerakure (umutwe witwara gisirikare w’urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD) kwegera umupaka w’u Rwanda, bunategura abantu bo kuza guhungabanya umutekano w’igihugu. Ni icyemezo ubutegetsi bwa Gitega bwafashe nyuma y’uko kuva mu cyumweru gishize bwikunditse u Rwanda bushinja kurasa ibisasu ahitwa mu Rugombo mu yahoze ari […]
U Burundi bwijumditse u Rwanda kubera Ingabo zabwo zikomeje kwicirwa muri Congo

Guverinoma y’u Burundi yashinje u Rwanda gukomeza “ibikorwa bihungabanya umutekano” ku mupaka ubuhuza na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inerura ko ingabo zabwo ziri ku butaka bwa Congo zitazavayo kugeza igihe akazi kazijyanye kazaba karangiye byuzuye. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard, mu kiganiro ku Cyumweru gishize yahaye abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango […]
M23 yageze mu bilometero 30 uvuye mu mujyi wa Uvira

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza, wigaruriye agace ka Sange gaherereye muri Teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Sange yafashwe nyuma y’uko ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC ziyivuyemo. Agace ka Sange gaherereye mu bilometero bibarirwa muri 30 uvuye mu mujyi wa Uvira wa kabiri […]
Tshisekedi yashyize ibirego ku Rwanda mu ijambo yavugiye mu Nteko Ishinga Amategeko

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yagejeje ijambo ku mitwe yombi y’Inteko Ishinga Amategeko y’igihugu cye ryaranzwe no gushyira ibirego ku Rwanda. Tshisekedi yavuze iryo jambo nyuma y’iminsi mike we na Perezida Paul Kagame bashyize umukono ku masezerano y’amahoro, mu muhango wabereye imbere ya Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe […]
M23 yafashe Nyakabere, ikomeza gusatira Uvira

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza, wigaruriye Centre ya Nyakabere yo muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuhirukana ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Nyakabere ni Centre ibarizwa mu bilometero 40 mu majyaruguru ya Uvira, ibisobanura ko AFC/M23 ikomeje […]
FARDC yasubiranye na Wazalendo muri Kivu y’Amajyepfo, hapfa benshi

Abantu 36 ni bo byamekanye ko baguye mu mirwano yasakiranyije abasirikare bo mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo, mu gace ka Sange gaherereye muri Teritwari ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Ni imirwano yabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2025. Amakuru aturuka muri aka gace, avuga […]
P. Kagame yatanze umucyo ku watumye ibiganiro ku bibazo bya Congo byaberaga muri Afurika bijyanwa mu mahanga

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ibiganiro ku bibazo bya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byari bimaze igihe bibera i Luanda na Nairobi byajyanwe hanze y’umugabane wa Afurika, ku busabe bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi. Umukuru w’Igihugu yemeje ayo makuru mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo ya Al Jazeera. Ni ikiganiro Perezida Kagame yahaye kiriya gitangazamakuru, […]
Lt. Col Manirakiza wa FDNB yakomerekeye bikomeye mu mirwano na AFC/M23

Umuyobozi wa batayo ya 18 y’Ingabo z’u Burundi ziri kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt. Col Manirakiza Patrice, yakomerekeye mu mirwano yasakiranyije ingabo yari ayoboye n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Lt. Col Manirakiza yakomerekeye mu mirwano yabereye mu gace ka Luvungi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, ejo ku wa Gatandatu tariki ya […]
AFC/M23 yongeye gusaba u Burundi kuvana bwangu ingabo zabwo muri RDC

Umutwe wa AFC/M23 wongeye gusaba igihugu cy’u Burundi gucyura “by’aka kanya kandi nta mananiza” ingabo zabwo ziri mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko kuhaba kwazo biteje ikibazo gikomeye ku mutekano wa kiriya gihugu n’uw’akarere. U Burundi kuva muri 2023 bufite mu burasirazuba bwa RDC ingabo zirenga 10,000 ziyongeraho abarwanyi bo mu mutwe […]
AFC/M23 yafashe Luvungi, FARDC na FDNB bakwira imishwaro

Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza wigaruriye agace ka Luvungi gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. M23 yafashe Luvungi nyuma y’iminsi itanu yari imaze iyirwaniramo mu buryo bukomeye n’ingabo zirimo iza Leta ya RDC (FARDC), iz’u Burundi […]
Imirwano ya M23 n’abarimo FDNB igeze ku munsi wa 5: Amakuru avugwa ku rugamba

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza 2025, imirwano yakomeje gusakiranya ingabo zo mu mutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni imirwano igeze ku munsi wayo wa gatanu yikurikiranya, nyuma y’iminsi ine y’indi ikomeye yasakiranyije AFC/M23 n’ihuriro ririmo FARDC, Ingabo z’u Burundi, Wazalendo na FDLR. Kuri ubu […]
U Burundi bwagaragaje umujinya w’umuranduranzuzi nyuma yo gusubizwa na AFC/M23

Guverinoma y’u Burundi yagaragarije umujinya w’umuranduranzuzi umutwe wa AFC/M23, nyuma y’uko ingabo zawo zirashe ku butaka bwa kiriya gihugu. Ku wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza ni bwo AFC/M23 yarashe ibisasu bibiri muri Zone Rugombo iherereye mu yahoze ari intara ya Cibitoke. Amakuru avuga ko kimwe muri ibyo bisasu cyashenye imwe mu mbunda nini Ingabo […]
U Rwanda na Amerika byasinyanye amasezerano mashya afite agaciro ka Frw miliyari 330

U Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, byaraye bisinyanye amasezerano ya kabiri y’imikoranire mu bijyanye n’ubuzima. Ku ruhande rw’u Rwanda ayo masezerano yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku rwa Amerika yasinywe na Jeremy Lewin, Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Inkunga mpuzamahanga, Ibibazo by’Ubutabazi ndetse no kwishyira ukizana kw’amadini. Amasezerano […]
Ba Jenerali ba FARDC na ba Ofisiye ba Polisi ya RDC bahamijwe guta Goma bakayisigira M23

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku wa Gatanu rwakatiye ibifungo bitandukanye ba Ofisiye bahoze bayoboye Ingabo na Polisi mu mujyi wa Goma, nyuma yo kubahamya icyaha cyo guta uyu mujyi bikarangira ufashwe n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Aba barimo ba Jenerali Dany Yangba Tene na Papy Lupembe Mobenzo, cyo […]
Perezida Kagame yitabiriye tombola y’Igikombe cy’Isi

Perezida Paul Kagame ari mu banyacyubahiro baraye bitabiriye tombola y’Igikombe cy’Isi cya 2026 yabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ni umuhango witabiriwe n’abantu batandukanye, barimo Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’uw’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino. Ku wa 11 Kamena 2026 ni bwo ririya rushanwa rizakinirwa muri Leta […]
Lt. Col Minani wa FDNB yivuganwe na M23

Lieutenant-Colonel Athanase Minani wari umuyobozi wa batayo ya munani y’Ingabo z’u Burundi ziri kurwanira muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yishwe n’umutwe wa AFC/M23. Lt. Col Minani wahoze mu ngabo za kera z’u Burundi (Ex FAB), amakuru avuga ko yiciwe muri Operasiyo abasirikare bo mu mutwe w’abakomando na AFC/M23 baheruka gukorera mu gace ka Luvungi, […]
AFC/M23 yavuze umubare w’abamaze kugwa mu bitero bya FARDC na FDNB muri Kivu y’Amajyepfo

Abantu 23 ni bo bamaze kwicirwa mu bitero birimo iby’indege z’intambara, za drone n’imbunda ziremereye ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zikomeje kugaba mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo, nk’uko umutwe wa AFC/M23 wabitangaje. Umuvugizi w’uyu mutwe, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 6 Ukuboza, […]
Intambara ya Congo u Burundi bwishoyemo yatangiye kugera ku butaka bwabwo

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza warashe ku butaka bw’u Burundi, nyuma y’igihe ingabo z’iki gihugu zisuka amabombe mu bice bituwe n’abaturage benshi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko mu ma saa 10:00 z’igitondo AFC/M23 yarashe igisasu ahitwa Nyakagunda, muri Zone Rugombo iherereye mu yahoze […]
U Burundi bwacuze ibihumbi by’imyambaro isa n’impuzankano ya RDF

U Burundi buravugwa mu mugambi wo gukora ibihumbi by’imyambaro isa n’impuzankano y’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ndetse n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Amakuru y’uwo mugambi yatanzwe na bamwe mu bakozi b’uruganda rukorera imyambaro mu Burundi rwitwa ‘East African Textile Manufacturers’. Ku wa 28 Ugushyingo ni bwo uru ruganda rukorera mu mujyi wa Gitega rwatashywe […]
M23 yahanuye drone ya Bayraktar TB2

Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza, zahanuye indi drone y’intambara y’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Amakuru aturuka imbere muri AFC/M23 avuga ko iyi drone yo mu bwoko bwa Bayraktar TB2 RDC yaguze mu Bushinwa yahagurutse ku kibuga cy’indege cya Bujumbura mu Burundi ikajya kurasa […]
U Rwanda na RDC byasinyanye amasezerano yo guhuza ubukungu

U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byaraye bisinyanye amasezerano yo kwihuza k’ubukungu bw’akarere, nyuma y’ay’amahoro yashyizweho umukono na ba Perezida b’ibihugu byombi. Ayo masezerano azwi mu rurimi rw’Icyongereza nka Regional Economic Integration Framework (REIF), ku ruhande rw’u Rwanda yashyizweho umukono na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu gihe ku ruhande […]
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Trump (Amafoto)

Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza, yagiranye ibiganiro byibanze ku mubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na mugenzi we Donald Trump. Ibiganiro by’abakuru b’ibihugu bombi byanitabiriwe n’abandi bayobozi ba Amerika, barimo Visi-Perezida JD Vance, Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Marco Rubio, Umujyanama wa […]
Ibya drone ya CH-4 yahanuwe na M23 na Operasiyo y’Abakomando yahekuye FDNB

Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza, zahanuye drone y’intambara yo mu bwoko bwa CH-4 y’Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC). Amakuru BWIZA yamenye ni uko iyi drone yahanuriwe ku musozi wa Ngomo, aho yari yajyanwe no kurasa imbunda nini ya M23 iri hejuru yawo. Ni drone amakuru […]
Perezida Kagame na Tshisekedi basinyanye amasezerano y’amahoro

Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuri uyu wa Kane tariki ya 4 Ukuboza bashyize umukono ku masezerano y’amahoro y’ibihugu byombi. Ni umuhango wabereye i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, uyoborwa na Perezida Donald Trump. Uyu muhango kandi witabiriwe n’abakuru b’ibihugu barimo William […]
Washington: Tshisekedi na Ndayishimiye baganiriye mu muhezo

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagiranye ibiganiro byabereye mu muhezo. Ni ibiganiro aba bagabo bombi bagiraniye i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho bitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na RDC. Perezidansi y’u Burundi (Ntare Rushatsi House) […]
Uhagarariye Museveni na we yitabiriye isinywa ry’amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na RDC

Visi-Perezida wa Uganda, Jessica Alupo, yamaze kugera i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika hari bubere umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni amasezerano ari businywe na ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 4 […]
Perezida Kagame yakiriye ku meza 6 bagize Kongere ya Amerika

Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye ku meza abashingamategeko batandatu bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anagirana na bo ibiganiro. Abo Umukuru w’Igihugu yaganiriye na bo barimo Senateri Mike Rounds, Rep. Brian Mast, Senateri Kevin Cramer, Senateri Pete Ricketts, Depite Ronny Jackson na Major-General Trent Kelly. Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku […]
Perezida Kagame yageze i Washington (Amafoto)

Perezida Paul Kagame yageze i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwabyo rwa X, byavuze ko Umukuru w’Igihugu i Washington “azahura na Perezida Donald Trump anitabire isinywa ry’amasezerano ya Washington.” Ku wa […]
Uko byifashe ku rugamba muri Kivu y’Amajyepfo aho M23 ikomeje guhanganira na FARDC n’abayifasha

Imirwano ikomeye ikomeje gusakiranya umutwe wa AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo. Impande zombi zaramutse zihanganiye mu bice bitandukanye by’iriya ntara, nyuma y’indi mirwano ikomeye yazisakiranyije ku wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza 2025. Nko mu ma saa moya z’igitondo, impande zombi zarimo […]
Maj. Gen Ruki Karusisi yahawe inshingano nshya

Maj. Gen Ruki Karusisi wahoze ari umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe (Special Operations Force), amaze igihe yarahawe inshingano nshya. Kuri ubu Maj. Gen Ruki ni we muyobozi wa Diviziyo ya gatanu y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburasirazuba. Ni inshingano yasimbuyeho Brig. Gen (Rtd) Pascal Muhizi umaze amezi ane ashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru. Muri Werurwe uyu […]
Ndayishimiye yageze kwa Trump

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yaraye ageze i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye umuhango wo gusinya amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu masaha y’ijoro ni bwo Perezidansi y’u Burundi yatangaje ko Perezida Evariste Ndayishimiye yageze muri Amerika, ndetse ko akihagera yakiranwe ubwuzu n’Abarundi bahaba. Amafoto […]
Abarasiwe mu myigaragambyo bashakaga kumpirika ku butegetsi: Perezida Samia Suluhu

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania yagaragaje ko ashyigikiye inzego z’umutekano z’igihugu cye zishinjwa kwica amagana y’abigaragambyaga, avuga ko bari bagambiriye guhirika ubutegetsi bwe. Samia mu ijambo yagejeje ku baturage b’igihugu cye, yavuze ko abiganjemo urubyiruko bari bishyuwe ngo bigabize imihanda, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yo ku wa 29 Ukwakira yasize yongeye gutorerwa kuyobora Tanzania […]
Ba ACP Rumanzi na Muheto mu bapolisi bagiye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru

Polisi y’Igihugu yatangaje ko yashyize mu kiruhuko cy’izabukuru abapolisi 74, barimo babiri bo ku rwego rwa ba Komiseri. Abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ACP Sam Rumanzi wakoze imirimo irimo kuba Umuhuzabikorwa w’urwego rwunganira akarere mu by’umutekano-DASSO ku rwego rw’Igihugu. Barimo kandi ACP Francis Muheto wakoze imirimo itandukanye muri Polisi, irimo kuyobora Polisi y’u Rwanda mu […]
Ndayishimiye yavuze ku bucuti bwa Jenerali wa RDF n’uwa FDNB

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yagaragaje ubucuti busanzwe buri hagati y’Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen Vincent Nyakarundi na Lt. Gen Silas Ntigurirwa wo mu ngabo z’u Burundi, ari ikimenyetso cy’uko ibibazo biri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda bizarangira. Lt. Gen Ntigurirwa usanzwe ari umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare mu biro bya Perezida […]
Ibisasu by’ingabo za RDC byishe abantu i Kamanyola

Abantu batatu bo mu gace ka Kamanyola muri Kivu y’Amajyepfo bishwe n’ibisasu by’ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abandi batanu barakomereka. Ni nyuma y’imirwano ikomeye yaramutse isakiranya ihuriro ry’ingabo za Kinshasa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23, muri Kamanyola no mu bindi bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo. Umuvugizi wa AFC/M23, […]
Imana ifashe AFC/M23 kugira ngo umutekano uri i Goma uzarambe: Musenyeri Ngumbi

Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Goma, Msgr Willy Ngumbi, yashimye umutwe wa AFC/M23 kuba warabashije kugarura umutekano mu mujyi wa Goma, asaba Imana gukomeza kuwufashakugira ngo amahoro ari muri uriya mujyi azarambe. Musenyeri Ngumbi yashimiye AFC/M23 mu misa yo kwibuka umunsi wahariwe umuhire Anuarite iheruka kubera i Goma. Ni misa yitabiriwe n’abayobozi bo ku ruhande […]
‘Jenerali’ Ndayishimiye yazindukiye kwa Trump

Perezida w’u Burundi, Général-Major Evariste Ndayishimiye, yazindutse iya rubika yerekeza i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye umuhango w’isinywa ry’amasezerano y’amahoro hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza, ni bwo Ndayishimiye yahagurutse ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye […]
Visi-Guverineri Manzi Willy yavuze ku nkuru zavugaga ko yatawe muri yombi

Visi-Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe politiki, ubuyobozi, n’amategeko; Ngarambe Manzi Willy, yanyomoje amakuru yavugaga ko yarawe atawe muri yombi. Inkuru z’uko Manzi Willy usanzwe ari uwo ku ruhande rwa AFC/M23 yaraye atawe muri yombi, zakwirakwizwaga n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bigaragara ko bahengamiye ku ruhande rwa Leta ya RDC. Aba bavugaga ko yafatiwe muri Canada n’inzego […]
Umuriro w’amasasu ya M23 na FARDC n’abayifasha mu bice byinshi bya Kivu y’Amajyepfo

Kuva mu rucyerera rwo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ukuboza 2025, inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zaramukiye mu mirwano ikomeye n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu bice bitandukanye by’intara ya Kivu y’Amajyepfo. Amakuru y’iyi mirwano aremezwa n’abayobozi batandukanye bo ku ruhande rwa AFC/M23, yaba Lawrence Kanyuka uvugira […]
Gen (Rtd) James Kabarebe yahawe inshingano nshya

Perezida Paul Kagame yakoze impinduka nke muri Guverinoma zasize ahaye imirimo mishya abarimo Gen (Rtd) James Kabarebe. Itangazo Minisitiri w’Intebe, Justin Nsengiyumva yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza, ryerekana ko Umukuru w’Igihugu yagize Dr Telesphore Ndabamenye, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi. Dr. Ndabamenye wari usanzwe ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, yasimbuye […]
Ndayishimiye na we azaherekeza Perezida Kagame na Tshisekedi kwa Trump

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yemeje ko ateganya kwerekeza i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahazabera umuhango wo kwemeza amasezerano y’amahoro y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni umuhango byitezwe ko uzabera i Washington ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza, ahategerejwe ba Perezida Paul Kagame na Félix Antoine Tshisekedi. […]
Ndayishimiye yongeye kwikoma Perezida Kagame

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye kwikoma mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda, amushinja kwinjiza impunzi z’Abarundi ziba mu Rwanda mu gisirikare mbere yo kuzohereza kurwana mu mutwe wa AFC/M23 yavuze ko ufite Icyicaro Gikuru cy’Ingabo i Kigali. Ndayishimiye yongeye guzura ibi birego kuri Perezida Kagame ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu biro bye, […]
Kinshasa: Umuturage yagaragaye ahohoterwa azira ‘gusa na Kagame’

Mu mujyi wa Kinshasa, umuturage ukomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yagabweho igitero gikomeye n’abasivili bamushinja kuba Umunyarwanda, kuko afite “isura isa n’iya Kagame”. Mu mashusho yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, abari bafashe uwo muturage bumvikana bamuhatira kwemera ko ari Umunyarwanda, mu gihe we yumvikana abasubiza ko akomoka muri Kivu y’Amajyaruguru. Bati: “Wowe mugabo uri Umunyarwanda. […]
Amerika yateguje indi myigaragambyo muri Tanzania

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko muri Tanzania hateguwe imyigaragambyo mishya, nyuma y’indi ikomeye yakurikiye amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye mu kwezi gushize. Ambasade ya Amerika muri Tanzania mu butumwa buburira Abanyamerika yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki ya 1 Ukuboza, yavuze ko mu gihe iyo myigaragambyo yamagana Guverinoma ya Tanzania yagombaga kuba ku itariki […]
Mbayahaga yifatiye ku gahanga M23

Umuvugabutumwa Mbayahaga Isidore wo mu gihugu cy’u Burundi, yifatiye ku gahanga umutwe wa AFC/M23 avuga ko ingabo zawo zananiwe urugamba, nyuma yo kuneshwa n’iz’u Burundi. Uyu mugabo usanzwe azwiho gufasha ubutegetsi bwa Perezida w’u Burundi akanaba inshuti ye magara, Evariste Ndayishimiye, yabigarutseho mu kiganiro aheruka guha umuyoboro wa YouTube witwa African TV. Ni ikiganiro yatanze, […]
AFC/M23 yongeye kwikoma u Burundi

Umutwe wa AFC/M23 ku Cyumweru tariki ya 30 Ugushyingo, wongeye kwikoma igihugu cy’u Burundi, ugishinja kuba nyirabayazana y’ibitero bitandukanye bimaze igihe bigabwa mu bice bitandukanye bituwe n’abaturage benshi bo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Umuvugizi w’Ishami rya Politiki rya AFC/M23, Lawrence Kanyuka, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko “Ibitero byose […]
FACA yungutse abasirikare bashya barenga 500 batojwe na RDF

Igisirikare cya Repubulika ya Centrafrique (FACA), kuri uyu wa Gatandatu cyungutse abasirikare bashya 545 barangije amahugurwa yabo y’ibanze ya gisirikare bahawe n’abarimu b’Ingabo z’u Rwanda (RDF). Muri uyu muhango kandi hari aba Suzofisiye 121 barangije amahugurwa y’amezi atandatu yo kuyobora na yo yatanzwe n’abarimu ba RDF. Ibirori byo gusoza ayo mahugurwa byabereye mu kigo cya […]
FDNB yashyinguye abasirikare bayo benshi muri Kasika mbere yo kuhatsindirwa na M23: Willy Ngoma

Umutwe wa AFC/M23 wigambye kuba Ingabo zawo ziheruka gukubita ahababaza iz’u Burundi, ubwo impande zombi zarwaniraga mu gace ka Kasika muri iki cyumweru. AFC/M23 yemeje aya makuru biciye mu muvugizi w’igisirikare cyayo (cyitwa ARC), Lt. Col. Willy Ngoma. Uyu Ofisiye mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yagize ati: “Birakwiye kumenyesha ko abasirikare benshi […]
Ancuabe: Perezida Chapo yasuye RDF na Polisi y’u Rwanda

Perezida Daniel Francisco Chapo wa Mozambique, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 29 Ugushyingo yasuye Inzego z’umutekano z’u Rwanda (RSF) zikorera mu Karere ka Ancuabe, mu Ntara ya Cabo Delgado. Perezida Chapo yari aherekejwe na Minisitiri w’Ingabo za Mozambique, Maj Gen Cristovão Artur Chume; Umugaba Mukuru w’Ingabo z’icyo gihugu, Gen Julio dos Santos Jane; Umugaba […]
Fayulu yasabye Tshisekedi guhishura ibikubiye mu masezerano azasinyana na Perezida Kagame

Umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira yamusabye guhishurira abanye-Congo ibikubiye mu masezerano y’amahoro yitegura gusinyana na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda. Nta gihindutse abakuru b’ibihugu bombi bazahurira i Washington ku wa 4 Ukuboza 2025, aho bagomba kwakirwa na Perezida Donald Trump. Tshisekedi ubwo yaganiraga n’abanye-Congo baba […]
Gen. David Sejusa yashimye Perezida Kagame

Gen. (Rtd) David Sejusa wahoze mu ngabo za Uganda, yashimye Perezida Paul Kagame wagize ubutwari bwo kwerura akanenga uko Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe witwara iyo kuri uyu mugabane habaye ihirikwa ry’ubutegetsi. Ni nyuma y’uko Umukuru w’Igihugu ubwo yaganiraga n’abanyamakuru ku wa Kane w’iki cyumweru, yagaragaje ko hari za Coup d’état ziba nziza ndetse n’iziba […]
Umwe muri ba Perezida ba EAC azaherekeza Perezida Kagame na Tshisekedi i Washington

Perezida William Samoei Ruto wa Kenya, biravugwa ko azitabira umuhango wo kwemeza amasezerano y’amahoro u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byasinyanye mu mezi atanu ashize uzabera i Washington muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Kwemeza ariya masezerano yashyizweho umukono ku wa 27 Kamena uyu mwaka, bizakorwa na ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda […]
Tshisekedi yemeje ko azajya i Washington kuhahurira na Perezida Kagame

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko azajya i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho azahurira na Perezida Paul Kagame. Tshisekedi yabitangaje ku wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo, ubwo yaganiraga n’abanye-Congo baba i Belgrade muri Serbie, aho yari yagiriye uruzinduko rw’akazi. Perezidansi ya RDC yasubiyemo amagambo […]
Ba defence attachés bo mu bihugu bitandukanye basobanuriwe uko abahoze muri FDLR bakirwa mu Rwanda

Abajyanama mu bya gisirikare (Defence Attachés) bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, basuye Ikigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze, bagamije gusobanukirwa neza uburyo abahoze ari abarwanyi ba FDLR bakirwa, bagafashwa mu gusubizwa mu buzima busanzwe no kongera kwinjizwa mu muryango nyarwanda. Itsinda ryakiriwe na Madamu Valérie Nyirahabineza, Umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Gusezerera no Gusubiza […]
Inama y’Abaminisitiri yashyize mu myanya abayobozi batandukanye

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki ya 28 Ugushyingo, yashyize mu myanya abayobozi muri za Minisiteri n’ibigo bya Leta bitandukanye. Itangazo ry’ibyemezo by’iyi nama yayobowe na Perezida Paul Kagame, ryerekana ko abayobozi bashyizwe mu myanya barimo Umuvunyi Mukuru, Nirere Madelene wongerewe manda. Dr. Didace Nshimiyimana na Julius Ntete bo bagizwe abacamanza mu Rukiko rw’Ikirenga. […]
M23 yaciyemo kabiri Mwenga na Kamituga, yototera ibifaru by’Ingabo z’u Burundi

Amakuru aturuka ku mirongo y’urugamba mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko Ingabo za AFC/M23 zamaze gusa n’izicamo kabiri imijyi ya Mwenga na Kamituga, nyuma yo kwigarurira agace kari hagati yayo. Amasoko ya BWIZA muri Kivu y’Amajyepfo aremeza ko kuri uyu wa Gatanu zimwe mu ngabo za AFC/M23 zageze mu gace ka Kashaka, agace kari […]
Diyama na zahabu bicuruzwa i Antwerp birahacukurwa?: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yashimangiye ko ibirego bishinja u Rwanda kwiba amabuye y’agaciro ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ari amahomvu, avuga ko ababitiza umurindi ari bo basahuye kiriya gihugu kurusha undi uwo ari we wese. Perezida wa Repubulika yabigarutseho ku wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru. Congo Kinshasa n’ibihugu biyishyigikiye […]
Hamenyekanye itariki nshya y’umuhuro wa ba Perezida Kagame, Tshisekedi na Trump

Ba Perezida Paul Kagame na mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, byitezwe ko bazahura na Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 4 Ukuboza 2025, mu nama izasiga bashyize umukono ku masezerano y’amahoro. Amakuru kuri ubu avuga ko Washington ikomeje kotsa igitutu Kigali na Kinshasa, mu rwego […]
CAF yafatiye ibihano Umurundi Girumugisha na Al Hilal ye

Impuzamashyirahamwe y’Umupira w”Amaguru muri Afurika (CAF), yahanishije Umurundi Girumugisha Jean Claude kumara imikino itatu adakina inamuca ihazabu ya $ 5,000 (FBU miliyoni 14.7) kubera imyitwarire mibi yagaragarije i Kigali. CAF yahannye uyu rutahizamu w’ibumoso, nyuma y’ubushyamirane bwakurikiye umukino w’amatsinda ya CAF Champions League ikipe ya Al Hilal Omdurman yo muri Sudani Girumugisha akinira iheruka gutsindamo […]
P. Kagame yemeje ko Tshisekedi ari kubakana FDLR n’umuhungu wa Habyarimana

Perezida Paul Kagame yemeje ko mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze igihe akorana n’abarimo umuhungu wa Habyarimana Juvenal wahoze ari Perezida w’u Rwanda mu kubaka FDLR, kugira ngo ihungabanye umutekano w’u Rwanda. Umukuru w’Igihugu yemeje aya makuru kuri uyu wa Kane tariki ya 27 Ugushyingo, mu kiganiro yahaye abanyamakuru. […]