U Rwanda rwungutse abapolisi bashya barenga 1900

Abapolisi 1903 bagize icyiciro cya 21 cya Polisi y’u Rwanda, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza basoje amahugurwa bari bamaze igihe bakorera mu Ishuri ry’Amahugurwa rya Polisi riherereye i Gishari mu karere ka Rwamagana. Uyu muhango witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, CG […]
Abandi barimu b’abanya-Zimbabwe baje kuzahura iremere ry’uburezi mu Rwanda

U Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza, rwakiriye icyiciro cya kabiri cy’abarimu bo muri Zimbabwe 143, baje muri gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu Rwanda. Aba barimu baje basanga abandi 157 bagize icyiciro cya mbere. Mu Kuboza 2022 ni bwo u Rwanda na Zimbabwe byasinyanye amasezerano yerekeye guhana abakozi b’inzobere mu nzego […]
Ab’i Goma baramukiye mu myigaragambyo

Abaturage bo mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Ukuboza baramukiye mu myigaragambyo. Ni imyigaragambyo yateguwe na Sosiyete Sivile n’urubyiruko rwo mu bice bigenzurwa n’umutwe wa AFC/M23, ikaba igamije kwamagana kuba ingabo z’uriya mutwe ziheruka kuva mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. […]
Tshisekedi aravuga ko FARDC na FDNB bemereye M23 gufata Uvira nk’amayeri
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC ryemereye inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 kwigarurira umujyi wa Uvira, nyuma yo gufata icyemezo cyo gusubira inyuma mu buryo bw’amayeri y’intambara. Tshisekedi yabitangaje ku Cyumweru tariki ya 21 Ukuboza, mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye inama […]
Maj. Gen Gatama yakiriye Umugaba Mukuru w’Ingabo za FADM i Mocimboa da Praia

Umuyobozi mukuru w’Inzego z’ Umutekano z’ u Rwanda (RSF) mu Ntara ya Cabo Delgado, Maj. Gen. Vincent Gatama, kuri uyu wa Gatandatu yakiriye Brig Gen Tomás Francisco João Mponha, Umugaba Mukuru wungirije w’Ingabo za Mozambique (FADM), i Mocimboa da Praia. Uru ruzinduko rwari rugamije gusuzumira hamwe uko umutekano uhagaze mu Ntara ya Cabo Delgado, no […]
AFC/M23 yamaganye u Burundi bwafashe bugwate impunzi z’Abanye-Congo

Umutwe wa AFC/M23 washinje Leta y’u Burundi gufata bugwate impunzi z’Abanye-Congo zahungiye muri icyo gihugu, ku mpamvu uvuga ko zishingiye kuri Politiki. Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yashimangiye ko amasezerano mpuzamahanga yemerera impunzi gutahuka mu gihugu cyazo nta komyi, ndetse u Burundi bukomeje kwizirikaho iz’abanye-Congo bukaba buri mu bihugu […]
U Rwanda n’u Burusiya byaganiriye ku kwagura ubufatanye

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov. Abakuru ba dipolomasi y’ibihugu byombi bahuriye i Cairo mu Misiri, aho bari bitabiriye inama ya kabiri ya ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga yigaga ku bufatanye hagati ya Afurika n’u Burusiya. Minisitiri Olivier […]
Bamporiki yijeje Perezida Kagame ko atazongera kwakira indonke

Bamporiki Edouard wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma y’u Rwanda, yabwiye Perezida Paul Kagame ko yamubabaje ubwo yakiraga indonke, ariko amwizeza ko ibyo yakoze bitazongera. Ni mu butumwa uyu mugabo wigeze kuba Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yageneye Umukuru w’Igihugu akanaba Chairman wa FPR Inkotanyi, ubwo ku wa Gatanu tariki ya 19 uyu muryango […]
Ndayishimiye yongeye kuvuga amagambo gashozantambara ku Rwanda

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, yongeye kuvuga amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda yashinje kuba rutabaniye neza igihugu cye. Uyu mugabo yavuze ayo magambo ku wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza, nyuma y’ibirori yari amaze kwakirwamo n’abagize inzego z’umutekano z’u Burundi byari bigamije kumwifuriza we n’umuryango we umwaka mushya wa 2026. Ni ibirori byabereye mu kigo gikoreramo […]
Amerika yavuze ibilometero yifuza ko M23 yerekezamo uvuye i Uvira

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zatangaje ko zifuza ko inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zerekeza byibura mu bilometero 75 uvuye mu mujyi wa Uvira. Amerika yabisabye biciye muri Ambasaderi wayo wungirije muri Loni ushinzwe ibibazo bya Politiki byihariye, Jennifer Locetta. Uyu mu ijambo yagejeje ku kanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, yavuze […]
Ba ‘Pumbafu’ bahunze igihugu babanje gushaka gutandukanya Abanyarwanda birabananira: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yavuze ko nta gihugu na kimwe ku Isi abona gifite abaturage beza nk’ab’u Rwanda, bijyanye no kuba muri iki gihe Abanyarwanda bashyize hamwe nyuma y’ibibazo bikomeye bishingiye ku mateka banyuzemo mu myaka irenga 30 ishize. Perezida Paul Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza 2025, ubwo yari ayoboye inama […]
Hon. Bazivamo Christophe mu bayobozi bashya ba FPR-Inkotanyi

Ishyaka FPR-Inkotanyi kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Ukuboza ryemeje abayobozi baryo bashya, barimo Hon. Bazivamo Christophe wakoze imirimo itandukanye muri Guverinoma nka Minisitiri ndetse na Ambasaderi. Bazivamo na bagenzi be bemerejwe mu nama nkuru ya 17 ya FPR yabereye ku cyicaro gikuru cy’iri shyaka i Rusororo. Ni inama yayobowe na Perezida Paul Kagame, […]
Ingabo za Kinshasa zubuye ibitero kuri AFC/M23 yemeye gutanga agahenge

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko mu gihe wemeye gutanga agahenge mu rwego rwo guha amahirwe igarurwa ry’amahoro, ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zahisemo kubura ibitero ku birindiro byawo ndetse no mu duce dutuwe n’abaturage benshi. AFC/M23 yemeje ko yagabweho ibyo bitero, biciye mu itangazo ryasohowe na Lawrence Kanyuka uyivugira mu bya […]
U Burundi bwateguye imyigaragambyo yo kwibasira u Rwanda

Amakuru ava mu Burundi aravuga ko Leta y’iki gihugu yamaze gutegura imyigaragambyo igamije kwibasira u Rwanda izabera kuri za ambasade z’ibihugu bitandukanye. Amakuru avuga ko iyo myigaragambyo imaze itegurwa n’abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza. Ni imyigaragambyo biteganyijwe ko izabera imbere ya Ambasade z’ibihugu birimo Leta […]
Nababajwe no kumva ko ingabo za M23 ziri kuva muri Uvira zirimo kugabwaho ibitero: Senateri Graham

Senateri Lindsey Graham wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko yishimiye kumenya amakuru y’uko umutwe wa AFC/M23 wavanye ingabo zawo mu mujyi wa Uvira, gusa avuga ko yababajwe no kumva ko ingabo z’uwo mutwe ubwo zarimo ziva muri uwo mujyi zagabweho ibitero. Senateri Graham yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X. […]
Amb. Mbabazi yasuye umuryango wa Maj. Gen (Rtd) Joseph Adinkrah

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ghana, Rosemary Mbabazi, kuri uyu wa Kane tariki ya 18 Ukuboza yasuye umuryango wa Maj. Gen. [Rtd] Joseph Narh Adinkrah, wabaye umwe mu basirikare bo muri Ghana bari muri MINUAR mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu butumwa yanditse mu gitabo cy’abashyitsi kuri uyu wa Kane, Amb. Mbabazi yavuze […]
Uganda igiye kwakira inama y’abakuru b’ibihugu yiga kuri AFC/M23

Uganda irateganya kwakira inama y’abakuru b’ibihugu by’akarere, ikazaba yiga ku mutekano wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ukomeje kuzamba kubera imirwano ikomeje gusakiranya ingabo z’iki gihugu n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23. Umwe mu bayobozi bakuru muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’iki gihugu, yabwiye ikinyamakuru ChimpReports ko imyiteguro y’iyo nama yamaze gutangira. Ati: “Ni byo, […]
Kenya yacyuye abaturage bayo bari bamaze igihe barwana intambara y’u Burusiya na Ukraine

Guverinoma ya Kenya yatangaje ko yacyuye abaturage bayo babarirwa muri 18 bari bamaze igihe bifashishwa n’u Burusiya mu ntambara burwanamo na Ukraine. Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ibibazo by’Abanyakenya baba mu mahanga mu itangazo yasohoye, yavuze ko mu bakiriwe bamwe bari bafite ibikomere, nyuma yo kwisanga mu kigo cya gisirikare mu Burusiya. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Musalia Mudavadi, […]
Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi zaganiriye ku gucubya ubushyamirane

Inzego z’umutekano z’u Rwanda n’u Burundi, mu mpera z’icyumweru gishize zarahuye ziganira uko zacubya umwuka mubi n’ubushyamirane bwarimo bututumba hagati y’ibihugu byombi. Amakuru y’iyo nama yarimo n’abakuriye inzego z’ubutasi mu bihugu byombi, yemejwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, mu kiganiro yagiranye na Televiziyo ya France 24. Yagize ati: “Ku bijyanye n’u Burundi, muri […]
Ingabo za AFC/M23 zatangiye kuva muri Uvira

Umutwe wa AFC/M23 wemeje ko kuri uyu wa Gatatu tariki ya 17 Ukuboza watangiye kuvana ingabo zawo mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Byemejwe n’umuvugizi w’Igisirikare cy’uyu mutwe, Lt. Willy Ngoma, mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X. Yagize ati: “Ku bw’impambu z’amahoro, kuva kuri iki gicamunsi ingabo zacu, zatangiye […]
Lourenço yimye Tshisekedi ingabo

Perezida João Lourenço wa Angola, yanze guha ingabo mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zo kurinda igice cya Grand-Katanga. Ku Cyumweru gishize ni bwo Tshisekedi yagiriye uruzinduko i Luanda muri Angola, mu ruzinduko rw’amasaha make rwasize abonanye na Perezida Lourenço. Amakuru avuga ko Tshisekedi waherukaga koherereza Lourenço ubutumwa bwihariye yari […]
Ndayishimiye yaba yarashwanye na Gen. Prime Niyongabo bapfa kutumvikana ku kwisubiza Uvira

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi biravugwa ko yashwanye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’iki gihugu, Gen. Prime Niyongabo, nyuma y’uko inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zari zimaze kwigarurira umujyi wa Uvira. Ku itariki ya 9 Ukuboza ni bwo AFC/M23 yigaruriye uriya mujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kuwirukanamo ihuriro ry’ingabo za […]
Yafunzwe azira kwiyahura ntibimuhire

Polisi yo muri Lagos yataye muri yombi umusore uzwi cyane kuri TikTok, witwa Peller (amazina ye nyakuri akaba Habeeb Hamzat), akekwaho kugerageza kwiyahura no gutwara imodoka mu buryo bushyira ubuzima bw’abandi mu kaga, bikaviramo impanuka ikomeye yo mu muhanda. Iri tabwa muri yombi ryakurikiye videwo yakwirakwiye cyane ku mbuga nkoranyambaga ku Cyumweru, tariki ya 14 […]
Polisi iri gukurikirana abapolisi bagaragaye bapakira umunyonzi muri ‘Pandagare’ kinyamaswa

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko iri gukurikirana abapolisi bagaragaye mu mashusho bapakira umunyonzi muri imwe mu modoka zayo zizwi nka pandagare, mu buryo bw’ubunyamaswa. Muri ayo mashusho yasangijwe ku mbuga nkoranyambaga n’umwe mu bakoresha urubuga rwa X, abapolisi babiri bigaragara ko ari abo mu ishami rya Polisi yo mu muhanda bagaragara bapakira uwo mu nyonzi […]
Trump yashyize abaturage ba Tanzania mu gatebo kamwe n’ak’u Burundi

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yasinye itegeko rikumira abaturage bo mu bihugu bya Burkina Faso, Mali, Niger na Sudani y’Epfo kwinjira mu gihugu cye. Trump yagaragaje ko abo baturage bateje “akaga gakomeye”. Perezida Trump kandi yashyize abaturage bo mu bihugu bya Tanzania, Nigeria, Senegal, Angola, Côte d’Ivoire, Gabon, Gambia, Malawi, Mauritania, […]
Abamotari bose bagiye guhugurwa ku mikorere ya moto za Spiro

Ikigo gikora kikanacuruza moto zikoresha umuriro w’amashanyarazi zizwi nka Spiro, cyatangaje ko giteganya guha abamotari bose amahugurwa yerekeye imikoreshereze ya ziriya moto, nk’uburyo bwo gukemura ibibazo bya hato na hato bikunze kuzivugwaho. Ubuyobozi bwa Spiro Rwanda bwabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza, mu kiganiro bwagiranye n’abanyamakuru. Ni ikiganiro cyabereye ku gicaro gikuru […]
Capt. Traoré arateganya gusaba ibisobanuro Ndayishimiye utegerejwe i Ouagadougou

Perezida w’inzibacyuho wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, yatangaje ko ateganya gusobanuza Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi ku mpamvu Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wafashe icyemezo cyo guhagarika igihugu cye. Traoré yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Televiziyo y’igihugu cye (RTB). Muri Mutarama 2022 ni bwo Burkina Faso yahagaritswe mu muryango wa Afurika yunze Ubumwe, […]
FDNB yatangiye gucyura ingabo zayo zatsinzwe na AFC/M23 rwihishwa

Amakuru ava mu Burundi aravuga ko ingabo zacyo zatsindiwe mu mirwano zari zihanganiyemo na AFC/M23 muri Kivu y’Amajyepfo mu byumweru bishize, zatangiye gucyurwa zinyujijwe mu kiyaga cya Tanganyika. SOS Médias Burundi ivuga ko hari abatangabuhamya benshi bayihamirije ko abo basirikare bahoze mu Mujyi wa Uvira mbere yuko wigarurirwa n’abarwanyi ba AFC/M23 mu ijoro ryo ku […]
Uvira: Abaturage baramukiye mu myigaragambyo basaba ko Ingabo za AFC/M23 zitagenda

Abaturage bo mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 16 Ukuboza baramukiye mu myigaragambyo basaba ko ingabo z’umutwe wa AFC/M23 zitava muri uwo mujyi. Mu mashusho Lawrence Kanyuka uvugira AFC/M23 yashyize ku rubuga rwe rwa X, abaturage benshi bitabiriye imyigaragambyo. Aba bari bitwaje ibyapa banaririmba indirimbo zikubiyemo […]
Isezerano rya AFC/M23 ku Burundi ku bijyanye n’imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo

Umutwe wa AFC/M23 wahaye isezerano u Burundi ko utazigera na rimwe wemera ko imitwe irwanya ubutegetsi bwabwo ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yifashisha uduce wabohoye nk’ibirindiro byo guhungabanya umutekano w’icyo gihugu. Uyu mutwe watanze iryo sezerano biciye mu itangazo ryasohowe n’umuvugizi wawo mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka. Byari nyuma y’uko kuri […]
FDLR yiciye abantu mu gitero yagabye i Walikale

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Ukuboza, inyeshyamba zo mu mutwe wa FDLR zagabye igitero mu mudugudu wa Tuonane wo muri Teritwari ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru, zica abantu bane. Amakuru avuga ko abarwanyi bagabye icyo gitero bari bayobowe n’uwiyita Jenerali uzwi ku izina rya Mudayongwa. Abo barwanyi ubwo bageraga muri […]
Abanyarwanda baguye mu mpanuka ya Bisi ya Trinity yavaga i Kampala ijya i Kigali

Abantu batatu byemejwe ko bapfuye abandi benshi barakomereka, nyuma y’uko Bisi ya Sosiyete itwara abagenzi ya Trinity yarimo iva i Kampala iza mu Rwanda ikoze impanuka. Iyi Bisi ifite Plaque RAT 597K, yakoreye impanuka ku muhanda munini uhuza imijyi ya Mbarara na Kabare, mu karere ka Rukiga. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda mu gice cya […]
Ni iki cyagenzaga Tshisekedi kwa João Lourenço?

Perezida Félix Tshisekedi Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku Cyumweru tariki ya 14 Ukuboza yagiriye uruzinduko rw’akazi i Luanda muri Angola. Amakuru avuga ko Tshisekedi i Luanda yahagenzwaga no kuzahura ibiganiro bya Luanda, gahunda ya dipolomasi igamije kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Congo. Ikinyamakuru Le Potentiel kivuga ko uruzinduko rwa Tshisekedi rwari rugamije […]
Nasanze FARDC ari igisirikare cya ntaho nikora: Tshisekedi

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akomeje kunengwa na benshi mu baturage be, nyuma yo gutangaza ko ubwo yafataga ubutegetsi yasanze igihugu cye gifite ‘igisirikare cya ntaho nikora’. Yabitangaje ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ubwo yari kumwe n’urubyiruko rurenga 3,000 bari bahuriye muri ‘Gmnase’ ya Stade Tata Raphaël i Kinshasa. Umukuru […]
Huye: Abarwanashyaka ba Green Party basabwe gukoresha imbuga nkoranyambaga mu kumenyekanisha igihugu

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda, DGPR, kuri Iki cyumweru tariki ya 14 Ukuboza ryakomereje ibikorwa byaryo birimo inama n’amahugurwa mu karere ka Huye. Ni igikorwa cyabanjirije ibi bikorwa bigomba gusorezwa mu karere ka Nyamagabe, nyuma y’amezi agera ku icumi ririya shyaka rizenguruka uturere 30 tugize igihugu, aho ryahuye rikanahugura abarwanashyaka baryo ku […]
Umudepite wa RDC yateguje ko mu minsi 18 iri imbere Wazalendo zizaba zinjiye mu Rwanda

Depite Willy Mishiki uri mu bahawe kuyobora abarwanyi b’inyeshyamba za Wazalendo, yatangaje ko mu minsi 18 iri imbere izo nyeshyamba zigomba kuba zisubije Umujyi wa Uvira, hanyuma intambara ibera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikerekezwa mu Rwanda. Uyu mudepite uhagarariye Teritwari ya Walikale akabarizwa mu ihuriro Union Sacreé Pour la Nation riyoboye RDC, yatangaje […]
Green Party yijeje kuvuganira abaturage bataragerwaho n’amashanyarazi

Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR), ryijeje gukomeza gukora ubuvugizi kugira ngo abaturage bataragerwaho n’umuriro w’amashanyarazi bawuhabwe, kandi ubagereho ufite imbaraga. Iri shyaka ryijeje ubwo bivugizi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 13 Ukuboza, ubwo ryakoreraga inama ikomatanyije n’amahugurwa mu karere ka Kicukiro. Umwe mu barwanashyaka bitabiriye icyo gikorwa yasabye ubuyobozi bwa […]
AFC/M23 yamaganye ibihugu bikomeje kuyikoreza u Rwanda

Umutwe wa AFC/M23 wateye utwatsi ibirego by’ibihugu bikomeje kugaragaza ko ukoreshwa n’u Rwanda, ugaragaza ko imvugo nk’iyo igamije guhindura ukuri mu buryo buteye inkeke, bigaha ishingiro ya Leta ya Kinshasa igamije kurimbura no guheza igice cy’abaturage bayo. AFC/Yatangaje ibi nyuma y’uko ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza ibihugu binyamuryango by’akanama ka Loni gashinzwe amahoro […]
Amerika yashinje u Rwanda ‘kuganisha akarere mu ntambara’

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatanu tariki ya 12 Ukuboza, zashinje u Rwanda kuba ruri kuganisha akarere k’Ibiyaga Bigari mu ntambara. Ni ibirego byazamuwe na Ambasaderi wa Amerika mu muryango w’Abibumbye, mu ijambo yagejeje ku kanama kawo gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi. Ambasaderi Mike Waltz yabwiye ako kanama ati: “U Rwanda ruri kuganisha […]
U Rwanda rwasubije u Burundi bwarukangishije intambara

Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, Martin Ngoga, yahakanye ibirego by’u Burundi bushinja u Rwanda kurasa ku butaka bwabwo. Amb. Ngoga yasubizaga mugenzi we, Zéphyrin Maniratanga uheruka kubwira akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ko u Rwanda rwarashe ku butaka bw’u Burundi, ndetse agatanga umuburo w’uko mu gihe ibyo byakomeza ibihugu byombi […]
U Burundi bwabwiye Loni ko bushobora kwinjira mu ntambara yeruye n’u Rwanda

Igihugu cy’u Burundi biciye mu ntumwa yacyo i New York mu muryango w’Abibumbye, cyateguje ko gishobora kwinjira mu ntambara n’u Rwanda mu gihe rwaba rukomeje ibitero kivuga ko kigabwaho na rwo. Imbere y’akanama ka Loni gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi, Ambasaderi Zéphyrin Maniratanga yashinje u Rwanda kutubahiriza umwanzuro 2773 wa kariya kanama usaba u Rwanda […]
Hari icyizere cy’uko mu matora ataha tuzabona amajwi ahagije: Hon. Mugisha wa Green Party

Ubuyobozi bw’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), rivuga ko inama zikomatanyije n’amahugurwa bumaze igihe bukorera hirya no hino mu gihugu zabuhaye icyizere cy’uko ririya shyaka rizabona amajwi ahagije ndetse rigatsindira imyanya myinshi mu matora yo muri 2029. Byatangajwe na Komiseri Mukuru muri iri shyaka, Hon. Mugisha Alexis, ubwo […]
FARDC na Wazalendo barwaniye mu wundi mujyi wo muri Kivu y’Amajyepfo

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo bafatanya urugamba, kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 bongeye gusubiranamo. Impande zombi zarwaniye mu mujyi wa Baraka wo muri Teritwari ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Uyu mujyi ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya RDC zawuhungiyemo, nyuma yo gutsindirwa mu mirwano […]
Agahinda ku muryango wabyaye umwana upfuye umurambo we ukaburirwa irengero

Ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza 2025 ku bitaro bya Roi Khaled biherereye muri Komine ya Bujumbura, umuryango wari umaze kubura umwana wavutse yapfuye wagiye kuwutora ngo uwushyingure, batungurwa no gusanga waburiwe irengero. Umwe mu bagize uwo muryango avuga ko ibi byatangiye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ubwo nyina w’uwo mwana yafatwaga n’ibise ari […]
Trump yatamaje Tshisekedi

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yamutakambiye imusaba kujya gutwara amabuye y’agaciro yayo, kugira ngo arangize intambara avuga ko yarwanagamo n’u Rwanda. Trump yabitangaje ku wa 9 Ukuboza, mu ijambo rigaragaza uko ubukungu bwa Amerika buhagaze muri iki gihe yavugiye i Pennsylvania. Muri iryo jambo, […]
Gen. (Rtd) Kabarebe yahererekanyije ububasha na Dr. Kayitesi

Gen (Rtd) James Kabarebe wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe ubutwererane bw’akarere, yahererekanyije ububasha na Dr. Usta Kayitesi wamusimbuye kuri izo nshingano. Ni umuhango wabaye ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 11 Ukuboza, witabirwa n’abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe. Gen (Rtd) James Kabarebe wasimbuwe ku mwanya […]
Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare ba RDF barenga 21,000

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yazamuye mu ntera abasirikare 676 bo ku rwego rwa ba Ofisiye mu ngabo z’u Rwanda, anemeza izamurwa mu ntera ry’abandi bato 20,389. Abazamuwe mu ntera barimo Colonel Innocent Munyengango uyobora Brigade ishinzwe ibikoresho mu ngabo z’u Rwanda na Colonel François Régis Gatarayiha usanzwe ayobora ishami rishinzwe […]
Abasirikare b’u Burundi bacyihishe mu misozi miremire basubukuye ibitero ku Banyamulenge

Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko hari abasirikare b’Abarundi bacyihishe mu misozi miremire yo muri Kivu y’Amajyepfo, ndetse bakaba bubuye ibitero ku banye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi batuye mu gace ka Minembwe. Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, mu itangazo yasohoye kuri uyu wa Kane yavuze ko “mu gihe abasirikare benshi b’Abarundi bamaze gusubira mu gihugu cyabo, […]
U Burundi bwatakambiye M23 ngo ibuhe abasirikare babwo yafashe mpiri, ibuha amabwiriza

Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko iki gihugu giherutse kohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo intumwa zo kuganira n’umutwe wa AFC/M23, kugira urekure abasirikare ba kiriya gihugu wafatiye ku rugamba ndetse unemerere gutaha mu mahoro abaheze mu misozi miremire ya Uvira. Abayobozi bakuru bane bo mu gisirikare cy’u Burundi ni bo baherutse […]
Ingabo z’u Burundi ziri muri Congo zirenga 20,000: Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yatangaje ko ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zamaze kurenga 20,000. Umukuru w’igihugu yabitangaje ku wa Kane tariki 11 Ukuboza, ubwo yari amaze kwakira indahiro y’abayobozi baheruka kwinjira muri Guverinoma, iya Dr. Charles Murigande uheruka kugirwa umusenateri ndetse n’iy’abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire. Perezida Kagame yakomeje ku masezerano […]
Musanze: Wa musaza umaze imyaka 2 asembera kubera igiti yaguze ahanze amaso umucamanza

Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze ku wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza, rwaburanishije urubanza ruregwamo abantu umunani bashinjwa kugira uruhare mu gutuma umusaza witwa Ngirumpatse Ildephonse wo mu murenge wa Muko atakaza ahari iwe, kuri ubu akaba amaze imyaka ibarirwa muri itatu asembera. Abaregwa uko ari umunani barimo abakurikiranweho ibyaha birimo icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe […]
Gen. Byamungu wa M23 yahumurije abasirikare b’u Burundi bihishe muri Uvira

Umugaba Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa n’ubutasi mu mutwe wa AFC/M23, Général de Brigade Bernard Maheshe Byamungu, yasabye abasirikare b’u Burundi bihishe mu mujyi wa Uvira kuhava bagasanga imiryango yabo. Ni ubutumwa uyu musirikare yatanze, nyuma y’uko ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza AFC/M23 yigaruriye uriya mujyi wa kabiri muri Kivu y’Amajyepfo, […]
AFC/M23 yemeje ko yabohoye Uvira bidasubirwaho

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Ukuboza, wemeje ko wamaze kubohora Umujyi wa Uvira wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. AFC/M23 yemeje ko yamaze kubohora uyu mujyi biciye mu muvugizi wayo, Lawrence Kanyuka. Uyu muvugizi abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yahuje ifatwa rya Uvira n’icengezamatwara ry’imvugo z’urwango, ibitero […]
Me Nyarugabo yahumurije abatuye Uvira yafashwe na AFC/M23

Me Moïse Nyarugabo wigeze kuba Minisitiri w’Ubukungu wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yahumurije abatuye mu mujyi wa Uvira wo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, abasaba kudahunga ingabo z’umutwe wa AFC/M23. Ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza ni bwo Ingabo za mbere za AFC/M23 zinjiye muri Uvira, nyuma y’imirwano yari imaze […]
Amerika n’ibihugu by’i Burayi bokeje RDF na AFC/M23 igitutu

Leta Zunze Ubumwe za Amerika na bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi, byashyize igitutu ku mutwe wa AFC/M23 n’Ingabo z’u Rwanda bishinja kuwushyigikira, bisaba impande zombi “guhagarika by’ako kanya” ibitero muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Usibye Washington, abandi bifatanyije na yo mu gushyira igitutu ku Rwanda na AFC/M23 barimo Umuryango w’Ubumwe bw’u […]
AFC/M23 yigaruriye Umujyi wa Uvira

Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza zinjiye mu mujyi wa Uvira. AFC/M23 yinjiye muri uriya mujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kwirukana ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC mu duce twose tuwukikije. Ubuyobozi […]
Brig. Gen Rusanganwa wayoboraga APR FC yahawe inshingano nshya

Brig. Gen Deo Rusanganwa wari Umuyobozi Mukuru w’Ikipe ya APR FC, yagizwe umuyobozi wa Diviziyo ya kabiri y’Ingabo z’u Rwanda ikorera mu ntara y’Amajyaruguru.
Perezida Kagame yageneye Ouattara ubutumwa bwihariye

Minisitiri w’Intebe, Dr. Justin Nsengiyumva, yashyikirije Perezida Alassane Ouattara wa Côte d’Ivoire ubutumwa bwihariye yagenewe na Perezida Paul Kagame. Minisitiri w’Intebe Dr. Nsengiyumva yahuye na Perezida Ouattara, nyuma yo kwitabira umuhango w’irahira rye wabaye ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025. U Rwanda na Côte d’Ivoire ni ibihugu bisanzwe bifitanye imibanire myiza mu nzego […]
M23 yigaruriye akandi gace kegereye Uvira

Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Mutarama wigaruriye Kiliba, agace gaherereye mu bilometero bibarirwa muri 15 uvuye mu mujyi wa Uvira. Kiliba yafashwe nyuma y’uko Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo zari zikarimo zihisemo kukavamo zigahunga. Nyuma y’ifatwa rya Kiliba kandi amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira avuga ko […]
U Burundi bwateguye abantu bo kuza guhungabanya umutekano mu Rwanda

Ubutegetsi bw’u Burundi ku wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza, bwasabye Imbonerakure (umutwe witwara gisirikare w’urubyiruko rwo mu ishyaka CNDD-FDD) kwegera umupaka w’u Rwanda, bunategura abantu bo kuza guhungabanya umutekano w’igihugu. Ni icyemezo ubutegetsi bwa Gitega bwafashe nyuma y’uko kuva mu cyumweru gishize bwikunditse u Rwanda bushinja kurasa ibisasu ahitwa mu Rugombo mu yahoze ari […]