APR FC:Urukiko rugiye kuburanisha bundi bushya abarimo Eto’o

Urukiko rwa gisirikare ruburanisha abakozi ba APRC batatu barimo Eto’o rwanzuye ko ruzongera kuburanisha aba bagabo bundi bushya nyuma yo kwikorera iperereza . Ni urubanza ruregwamo abarimo ushinzwe igura n’igurisha ry’abakinnyi muri APR FC, Mupenzi Eto’o, umuganga w’iyi kipe, Maj Dr Nahayo Ernest, ndetse na Maj Uwanyirimpuhwe Jean Paul usanzwe ari Team Manager w’iyi kipe. […]

Abadepite ntibiyumvisha uburyo ki amazu ya Leta agera kuri 950 apfa ubusa

Ubugenzuzi butandukanye bwakozwe na bimwe mu bigo bya Leta birimo Rwanda Housing Authority byagaragaje ko inzu za Leta zigera kuri 950 zidakoreshwa ngo zibyazwe umusaruro. Muri iryo barura ryakozwe, ryagaragaje ko ubusanzwe Leta ifite inzu zirenga ibihumbi 49 ariko muri izo hakaba harimo izo zavuzwe haruguru ziba zipfa ubusa. Byarutsweho muri iki cyumweru ubwo Komisiyo […]

U Rwanda rwashyigikiye ko ibihano Amerika yafatiye Cuba bivaho

U Rwanda ku wa Kane rwashyigikiye umwanzuro w’umuryango w’abibumbye usaba ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze imyaka 64 zarafatiye Cuba byavaho. Ni ku ncuro ya 31 Loni yasabaga Amerika ko yakuraho biriya bihano. Ibihugu 187 birimo n’u Rwanda ni byo byashyigikiye uriya mwanzuro, bibiri ari byo Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel […]

Uganda yashenguwe no gukurwa muri AGOA

Kuri uyu wa gatatu, uganda yamaganye icyemezo cy’Amerika cyo kuyikura mu masezerano akomeye y’Ubucuruzi kubera ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu by’umwihariko abaryamana bahuje ibitsina.Ivuga ko iki cyemezo cyangiza ubuhinzi n’ubucuruzi muri iki gihugu. Amerika yavuze ko muri iki cyumweru Uganda kimwe na Repubulika ya Centrafrique (CAR), Gabon na Niger bikuwe mu itegeko ryerekeye iterambere ry’amahirwe muri […]

2023: APR FC yaje imbere ya Rayon Sports mu makipe akomeye muri Afurika

Ikipe ya APR FC yaje imbere ya mukeba wayo Rayon Sports ku rutonde rugaragaza uko amakipe arutana gukomera ku mugabane wa Afurika. Ni urutonde rwakozwe n’urubuga rwitwa Opta rwo mu Bwongereza ruzwiho gukora intonde zitandukanye mu mupira w’amaguru rwifashishije statistics (ibarurishamibare). Urutonde uru rubuga ruheruka gusohora mu kugaragaza uko amakipe arutana gukomera muri 2023, rushyira […]

Abayobozi 7 barimo Gitifu wa Rulindo n’uwa Muhanga barafunzwe

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rufunze abayobozi barindwi rukurikiranyeho kunyereza amafaranga y’ingurane yari agenewe abaturage bo mu Karere ka Rulindo. Uru rwego rwemeje ko mu bo rufunze harimo “abanyamabanga nshingwabikorwa babiri, uhari ubu n’uwo yasimbuye, ubu ukorera mu Karere ka Muhanga hamwe n’abandi bakozi bari bashinzwe gutanga amafaranga y’ingurane mu Karere.” Amafaranga aba bayobozi […]

Umunyamakuru Manirakiza Théogène yajuriye

Umunyamakuru Manirakiza Théogène yajuririye urukiko ku cyemezo rwafashe cyo kumufunga iminsi 30 y’agateganyo . Uyu munyamakuru usanzwe afite ikinyamakuru cya Ukwezi.com na shene yacyo , yajuririye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ku cyemezo rwafashe kimufunga by’agateganyo. Rwatanze italiki urubanza mu bujurire ruzaburanishirizwaho yo ku wa Mbere taliki ya 13,Ugushyingo 2023 saa tatu za mu gitondo. Ni […]

Uganda:Umuyobozi mu byihebe biherutse kwica ba mukerarugendo yafashwe

Uganda yavuze ko kuri uyu wa kane yafashe umuyobozi w’itsinda ry’ibyihebe bya ADF byitwara gisirikare byashinjwaga iyicwa rya ba mukerarugendo b’abanyamahanga babiri bari mu butembere muri parike yitiriwe Queen Elizabeth muri Uganda. Uganda yashinje ADF, umutwe w’ingabo witwaje intwaro ukorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ifitanye isano n’umutwe wa Kisilamu (IS) kwica abo bamucyerarugendo. […]

‘Sinajya ahantu bambuza kunywa urumogi’Burna Boy avuga uko yanze kujya i Dubai

Ubusanzwe amazina ye yiswe n’ababyeyi ni Damini Ogulu uzwi nka Burna Boy , akaba ari mu babica bigacika mu muziki wo muri afurika by’umwihariko mu gihugu cya Nigeria. Uyu muhanzi asanzwe atumirwa mu bitaramo bitandukanye agahabwa akayabo gusa kuri iyi nshuro ntibisanzwe bitewe n’uko yanze miliyoni 5 z’amadorali ya Amerika ngo abe yaririmbira abakunzi be […]

N’ukomeza kwihata imigati n’icyayi by’umurengera izi ngaruka ziragutegereje

Umugati ni ifunguro ryihariye ku bakunda kurirya haba mu gitondo cyangwa andi masaha bitewe n’uko ubishaka.Biba akarusho rero iyo uwo mugati uwufatishije icyayi ariko iyo bibaye umurengera biba ibindi bindi kuko ushobora guhura n’ingaruka nyinshi. Haba abakuze cyangwa abakiri bato, bayakoresha mu masaha ya mu gitondo cyane. Ibinyamakuru nka Medineplus na Webmd bibitangaza, hari impamvu […]

VIDEO- Dr Kayumba yakatiwe igifungo cy’imyaka 2

Urukiko Rukuru kuri uyu wa Gatatu rwakatiye Dr Kayumba Christopher wahoze ari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda igifungo cy’imyaka ibiri isubitse mu gihe cy’umwaka umwe, nyuma yo kumuhamya icyaha cy’ubwinjiracyaha mu mu gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato. Muri Gashyantare uyu mwaka Dr Kayumba yari yagizwe umwere n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri iki cyaha yaregwaga, […]

Ubwongereza bwacyeje u Rwanda ku ruhare rwagize mu gutuma abimukira babwinjiragamo bagabanuka

Leta y’Ubwongereza yashimye u Rwanda ku ruhare amasezerano bagirane yagize mu gutuma abimukira babwinjiragamo bagabagabanuka. Ibi byagarutsweho na Minisiteri y’umutekano muri iki gihugu aho ngo abimukira binjiye mu Bwongereza binyuranye n’amategeko bagabanutseho 33% ugereranyije n’umwaka ushize. Ubuyobozi bw’iki gihugu buvuga ko ibi byose byagezweho kubera amasezerano ibihugu byombi byagiranye yo kohereza abimukira mu Rwanda. Robert […]

Ubudage bwemeye ko bwakoreye Tanzania Ubugome buyisaba imbabazi

Ubudage bwemeye icyaha n’ipfunwe buterwa n’amahano bwakoze muri Afurika by’umwihariko muri Tanzania mu myaka y’ubukoloni. Perezida w’iki gihugu yavuze ko atewe “isoni” n’ibikorwa by’ubugome bukabije igihugu cye cyakoreye Abanya-Tanzania mu gihe cy’ubukoloni. Mu 1900 , nibwo abarwanyi bari bibumbiye mu mutwe wa Maji Maji bigometse hanyuma abasirikare b’Abadage bicamo abagera ku 300’000.Ubu bwigomeke bwari bushingiye […]

Perezida Kagame yirukanye Dr Hitayezu muri MINECOFIN

Perezida Paul Kagame yaraye yirukanye Dr Patrick Hitayezu mu nshingano yari ashinzwe nk’Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye n’Ubukungu muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi. Itangazo rimwirukana Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yashyizeho umukono mu izina rya Perezida Paul Kagame, rivuga ko “yirukanywe bijyanye n’imyitwarire mibi yakomeje kwiyongera mu mirimo yari ashinzwe.” Dr Hitayezu yari Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibijyanye […]

Gambia:Umusirikare washinjwe gushaka kwica Perezida Adama Barrow yakatiwe

Urukiko rukuru rwa Gambiya rwakatiye igifungo cy’imyaka 12 umusirikare warindaga perezida Adama Barrow nyuma y’uko ashatse kumurasira mu rusengero ubwo bari mu masengesho.Uyu musirikare yafatanywe imbunda muri Gashyantare 2017, ubwo bari mu masengesho. Muri Mutarama 2022 nibwo uwo musirikare n’abandi umunani bashinjwe ubuhemu n’ubugambanyi kubera uruhare bagize mu gikorwa cyo gushaka guhirika ubutegetsi.Barindwi, barimo abasivili […]

Perezida Samia Suluhu ari i Kigali

Perezida Samia Suluhu Hassan wa Tanzania ari i Kigali, aho yitabiriye inama yiga ku bukerarugendo ya World Travel and Tourism Council Global Summit igomba kuhabera. Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo ni bwo Samia yageze i Kigali. Perezida wa Tanzania ari mu barenga 2000 byitezwe ko bagomba kwitabira iriya nama.

Ikipe ya Sunrise yabonye umutoza uherutse kwirukanwa muri AS Kigali

Ikipe ya Sunrise yo mu karere ka Nyagatare, yabonye undi mutoza mushya nyuma yo gusezerera Muhire Hassan kubera umusaruro mucye yashinjwaga. Mutoza mushya w’iyi kipe witwa Mayanja Jackson, yabaye umukinnyi w’ikipe y’igihugu ya Uganda. Jackson Mayanja asanzwe amenyerewe muri shampiyona y’u Rwanda kuko yabaye umwungiriza wa Mike Mutebi mu ikipe ya As Kigali mu mwaka […]

Mu mwaka n’igice haratangira gutangwa indangamuntu zikozwe mu ikoranabuhanga

Mu mwaka n’igice mu Rwanda haratangira gutangwa indangamuntu ikozwe mu ikoranabuhanga nyuma y’uko izari zisanzwe zitabikaga amakuru yose akenewe. Ni gahunda ireba ingeri zose z’abaturage uhereye ku bakivuka abakuze n’abashesha akanguhe.Abana b’impinja bazajya bafatwa amafoto, ibikumwe byabo byo bigafatwa bamaze kugeza imyaka 5. Mu kwezi kwa 6 uyu mwaka, nibwo iri itegeko ryemeje uyu mushinga […]

Rubavu: Umuturage arashinja umuyobozi kumusambanyiriza umugore

Hakizimana Nzabonimpa Etienne wo mu kagari ka Rwangara ho mu murenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu, arashinja ukuriye umutekano mu mudugudu wa Muti atuyemo kuvogera urugo rwe akamusambanyiriza umugore. Uyu muturage yabwiye itangazamakuru ko umugore we yahengereye agatotsi kamutwaye agahita ajya gusambana na mutekano. Yagize ati: “Navuye mu kazi kuko ntaha naniwe, umugore wange yahengereye […]

Uganda:Couple y’Abanyamerika yaciwe amamiliyoni ya $ nyuma yo gutegeka umwana kwikinisha

Umugabo n’umugore b’Abanyamerika baba mu gihugu cya Uganda baciwe akayabo k’amafaranga nyuma y’uko bashinjwaga gukora iyicarubozo umwana wabo bareraga.Aba baciwe amande y’amadolari y’Abanyamerika ibihumbi 29.000 n’urukiko rwa Uganda . Nicholas na Mackenzie Spencer w’imyaka 30 batawe muri yombi mu 2022 bakurikiranyweho icyaha cyo gucuruza abantu no gukorarera iyicarubozo umwana w’umuhungu muto ufite imyaka hafi icumi […]

Amavubi yemeje umutoza wayo mushya

Umudage Torsten Frank Spittler yamaze kwemeza nk’Umutoza mushya w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’. Torsten Frank Spittler yatoje amakipe y’ibihugu bya Bhutan na Nepal, gusa yanabaye Technical director mu makipe y’ibihugu bya Yemen, Sierra Leone na Mozambique. Byitezwe ko agomba gufasha Amavubi mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026 azahuriramo n’amakipe ya Zimbabwe na Afurika y’Epfo […]

Kenya:Minisitiri yitotombeye ubutegitsi kubera ko butarebera ku Rwanda

Minisitiri w’ubukerarugendo muri Kenya, Alfred Mutua, yamaganye gahunda y’ubutegetsi bwa Kenya bushaka gusoresha ba mukerarugendo cyangwa n’abanya Kenya bagarutse mu gihugu cyabe bafite ibikoresho bifite agaciro k’amadorali 500. Ni nyuma y’uko Abanya-Kenya barimo kwamagana aya mabwiriza y’abategetsi by’umwihariko abashinzwe gusoresha. Yavuze ko iki cyemezo cya KRA ari imwe mu mpamvu zituma abakerarugendo basura iki gihugu […]

Maj Gen Kayemba yise Tshisekedi umubeshyi

Maj Gen Silver Kayemba wo mu ngabo za Uganda (UPDF), yashinje Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’ubutegetsi bwe kubeshya abaturage ba kiriya gihugu ku bijyanye na manda y’Ingabo EAC yohereje muri kiriya gihugu. Muri Nzeri umwaka ushize ni bwo EAC yatangiye kohereza muri RDC ingabo zo kuhagarura amahoro. Ni icyemezo […]

Meteo yateguje imvura izikuba kabiri mu minsi ya mbere y’Ugushyingo hagereranijwe n’iyarisanzwe

Muri uku kwezi k’Ugushyingo mu Rwanda hateganyijwe imvura izikuba kabiri ugereranije n’iyari isanzwe igwa mu gihe gishize. Ibi byatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere,’METEO’ aho cyagaragaje ko muri iyi minsi icumi y’uku kwezi twatangiye hazagwa imvura iremereye cyane. Iki kigo cyagaragaje ko imibare y’ingano y’imvura izagwa, igaragaza ko hazabaho kwikuba kabiri ugereranyije n’iyari isanzwe nk’uko […]

Rubavu: Abanyeshuri ba CS Cyanzarwe barataka kwicishwa inzara

Abanyeshuri bo ku Rwunge rw’amashuri rwa Ryabizige rwo mu murenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu, baravuga ko bahinduriwe abatetsi none inzara ikaba igiye kubica. Ababyeyi barerera kuri iri shuri na bo bavuga ko abana babo bariraga ku gihe, gusa bagashimangiranko ibyabaye ku wa Kabiri tariki ya 31 Ukwakira ari agahomamunwa, bijyanye no kuba saa kumi […]

Cristiano Ronaldo yatuye umujinya abafana ba Al Ettifaq bamujujubije bifashishije Messi

Cristiano Ronaldo yagaragarije uburakari bukomeye abafana b’ikipe ya Al Ettifaq, nyuma yo kumukoba bifashishije izina Lionel Messi. Ku wa Mbere w’iki cyumweru ni bwo Messi yegukanye Ballon d’Or ye ya munani ahigitse abarimo Erling Haaland na Kylian Mbappé bari bahataniye icyo gihembo. Cristiano Ronaldo wagitwaye incuro eshanu ntiyitabiriye ibirori byo kugitanga byabereye i Paris mu […]

Umugore yishe umwana we kugirango ajye mu kazi ko mu rugo muri Soudi Arabia

Urukiko rukuru rwo muri Kenya rwahimije umugore icyaha cyo kwica umuhungu we w’umwaka umwe kugira ngo ajye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu gukora akazi ko mu rugo. Uyu mugore witwa Happy Mwenda Mumba ahamwa n’icyaha cyo guteza urupfu rw’umuhungu we, ufite umwaka umwe n’amezi atatu kuko yamubujije urugendo rwe rwerekeza muri UAE Abatangabuhamya umunani batanze […]

Undi muturage w’i Rubavu yakomerekejwe n’igisasu cyaturutse muri RDC

Umuturage wo mu murenge wa Bugeshi w’akarere ka Rubavu, yakomerekejwe n’igisasu cyaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uwakomerekejwe n’iki gisasu ni uwitwa Hagumimana Pierre wo mu mudugudu wa Buringo, akagari ka Butaka ho mu murenge wa Bugeshi w’akarere ka Rubavu. Amakuru BWIZA yamenye ni uko igisasu cyaturutse ku ruhande rwa Congo cyamukomerekeje ukuguru, ubwo […]

RDC:Etat de siège yashyizwe mu majwi mu kuzabangamira abakandida batavuga rumwe na Leta

Raporo y’itsinda mpuzamahanga rishinzwe gukumira ihohotera (ICG), ivuga ko abaturage ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo bakomeje guhura n’akaga muri iki gihe cy’amatora yegereje ariko kandi ngo sibo gusa kuko n’abakandida batavuga rumwe na Leta biteze kubuzwa umudendezo biturutse kuri gahunda y’ubutegetsi bwa Gisirikare mu ntara zitandukanye za Congo. ICG itangaza ko hakurikijwe uko amatora […]

Dosiye ya Jean Paul Nkundineza yaregewe Urukiko

Urukiko rw’Ibanze rwa Nyarugenge, rwaregewe umunyamakuru Nkundineza Jean Paul wamenyekanye mu gukora inkuru zibanda ku butabera, aho aregwa ibyaha birimo gutukana mu ruhame, guhohotera uwatanze amakuru ku byaha, guhoresha ibikangisho. Nkundineza Jean Paul ku wa 16 Ukwakira 2023, nyuma yo kwitaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwari rwamuhamagaje.Icyo gihe uru rwego rwatangaje ko rurimo kumukurikirana ku byaha […]

Kicukiro: Gitifu afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’umuhungu

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mbogo w’akarere ka Rulindo rukekaho ibyaha birimo gusambanya umwana w’umuhungu. Amakuru y’itabwa muri yombi rya Gitifu Ndagijimana Froduard yemejwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry wavuze ko akurikiranweho ibyaha bitanu. Ni ibyaha birimo “gusambanya umwana, gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina, gukoresha […]

Polisi y’u Rwanda yavuze ku mugabo warashwe arimo kwiba imifuka ya kawunga

Polisi y’u Rwanda yavuze ko itazigera yihanganira umuntu wese uharanira inyungu ze bwite mu buryo butari bwiza n’ubusambo bwe bizabangamira Abanyarwanda. Ibi umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ,ACP Boniface Rutikanga yabikomojeho mu kiganiro yagiranye na BWIZA.COM , ubwo yabazwaga ku makuru yabyutse avugwa ko hari umugabo warashwe mu Ntara y’Amajyepfo ubwo yarimo kwiba imifuka ya […]

Rubavu: Abakobwa baratabaza kubera ‘umuhungu wirirwa ubasambanya ku ngufu’

Bamwe mu bakobwa bo mu murenge wa Cyanzarwe w’akarere ka Rubavu, baravuga ko hari umuhungu wirirwa ubasambanya ndetse akanabakubita; bagasaba inzego zibishinzwe kumuryoza ihohotera abakorera. Uwo aba bakobwa bahurizaho ni uwitwa Olivier wo mu kagari ka Rwangara muri Cyanzarwe. Amakuru BWIZA yahawe n’abaturage bo muri kariya gace ni uko hari na bamwe mu bagabo b’aho […]

DR Congo:Kandidatire ya Moà¯se Katumbi yemejwe n’Urukiko yari yararegewe

Nyuma y’uko Kandidatire ya Moise Katumbi igiweho impaka igacyemangwa kubera ubwenegihugu byavuzwe ko atajuje,kuri ubu hari amakuru avuga ko yaba yamaze kwemerwa bityo akazahatana mu matora n’abandi bakandida bazaba bemejwe. Uyu muyobozi w’ishyaka rya ‘Ensemble pour la Nation” Moise Katumbi ari mu bari batanze Kandidature yo kuba umukuru w’igihugu cya Rebupulika ya Demokarasi ya Congo […]

Amasazi n’umunuko bizengereje abaturiye ikimoteri cya Nduba

Abaturage baturiye hafi n’ikimoteri cya Nduba by’umwihariko, abatuye mu midugudu ibiri bavuga ko amasazi n’umunuko baturiye aka gace bibazonze bityo bikaba ari ikibazo kibateye inkeke. Ni mu gihe inteko rusange y’Umutwe w’abadepite iherutse gusura aka gace babona ko aka gace gateye inkeke abaturage ari nabwo bahise basaba ko imiryango 80 ituriye ikimoteri cya Nduba yakwimurwa […]

RDC: M23 yashyizeho amasaha y’umukwabu

Umutwe wa M23 wamaze gushyiraho amasaha ntarengwa y’akazi mu duce twa Teritwari za Nyiragongo na Rutshuru ugenzura. Uyu mutwe mu itangazo wasohoye ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira ntiwasobanuye impamvu wafashe izi ngamba, gusa wavuze ko zafashwe “mu nyungu z’abaturage.” Mu ngamba wafashe harimo ko imirimo igomba gukorwa hagati ya saa 5:30 z’igitondo na […]

Lionel Messi yegukanye Ballon d’Or ya 8

Umunya-Argentine Lionel Messi ukinira Inter Miami yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ni we wegukanye Ballon d’Or ya 2023, nyuma yo guhigika abarimo Erling Haaland bari bayihataniye. Messi yaherewe iki gihembo yegukanaga ku ncuro ye ya munani mu birori byaraye bibereye ahitwa Théà¢tre du Chatelet i Paris mu Bufaransa. Uyu munya-Argentine yegukanye Ballon d’Or, […]

Amajyaruguru: Abagore bo muri Green Party biyemeje gutanga umusanzu mu kubugabunga ibidukikije

Abagore bo mu Ishyaka Riharanira Demukarasi no kurengera ibidukikije (Democratic Green Party) mu ntara y’amajyaruguru, biyemeje gutanga umusanzu wabo mu kubungabunga ibidukikije. Aba bagore bihaye uyu mukoro ku wa Gatanu tariki ya 27 Ukwakira, ubwo bahuriraga muri kongere yabahurije mu karere ka Musanze. Ni Kongere yasize by’umwihariko komite z’abagore bahagarariye abandi mu majyaruguru. Mukeshimana Athanasie […]

Kenya:Mu Kuboza haratangira gukoreshwa indangamuntu ikomatanyije

Perezida William Ruto yizeje Abanya Kenya ko mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka bari butangire ibikorwa by’ubucuruzi hakoreshwa indangamuntu ikomatanyije ndetse n’igikumwe muri gahunda yiswe Maisha number. Muri Nzeri, guverinoma yasubitse gahunda yari iteganijwe kubera ibihe bidasanzwe by’ubukungu ariko ishyiraho indi tariki nshya ya 30 Ukuboza. Ati: “Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bose bayobowe na Minisiteri y’ikoranabuhanga, hemejwe […]

Abanyeshuri bakubise umwarimu iz’akabwana azira kubaha igikoma kitarimo isukari

Mu kigo cy’ishuri cya Boma mu gihugu cya Kenya haravugwa umuyobozi w’ikigo wakubiswe n’abanyeshuri iz’akabwana nyuma yo kubaha igikoma kitagira isukari. Collins Omondi, umuyobozi w’iri shuri yakubiswe kuri uyu wa Gatanu arakomereka azira gucunga nabi ishuri ayoboye kugeza ubwo isukari yabaye ikibazo byatumye abanyeshuri banyweye igikoma kitagira ikindi kivanzemo kandi barabyishyuriye byose. Muri raporo yatangajwe […]

Burundi:Uburwayi bwatumye Umunyamakuru Floriane Irangabiye ahindurirwa Gereza

Umunyamakuru Floriane Irangabiye, wari ufungiye muri gereza ya Muyinga mu majyaruguru y’u Burundi kuri ubu yamaze kwimurirwa mu yindi gereza nyuma yo kubisabwa n’abarimo umuryango we. Uyu munyamakuru yakatiwe imyaka 10 ashinjwa guhungabanya ituze rya rubanda mu gihugu cy’u Burundi.Nyuma y’uburwayi rero bwa Asthma yamaze kwimurirwa muri gereza nkuru ya Mpimba muri Bujumbura. Kuri iki […]

Uko Pitchou amerewe nyuma yo kuvunikira mu mukino wa Rayon Sports

APR FC yatangaje ko imvune Umurundi Nshimirimana Ismail Pitchou yagiriye mu mukino wa Rayon Sports idakanganye, ndetse ko byitezwe gukorana na bagenzi be imyitozo. Pitchou yasohotse mu kibuga asimbuwe na Niyomugabo Claude ubwo APR FC yakinaga na Rayon Sports ku Cyumweru, mu mukino w’umunsi wa cyenda wa shampiyona amakipe yombi yaguyemo miswi 0-0. Uyu musore […]

Gutuburira abantu amabuno byabaye imari ishyushye muri Tanzania

Abifuza guhindura imiterere y’imibiri yabo by’umwihariko abigitsinagore bakomeje kwiyongera mu gihugu cya Tanzania nyuma y’uko bitaro bya Muhimbili Mloganzila Hospital bitangije iyi gahunda kumugaragaro. Dr. Eric Muhumba ushinzwe kubaga ababagana, avuga ko abakomeje kugana ibi bitaro abenshi ngo bajya kwiyongeresha ibibuno.Gusa ngo n’ubwo ari abahanga mu gutanga iyi serivisi, ntibazaba ari bonyine kuko bazajya bafatanya […]

FARDC yateye M23 na Sukhoi-25

Amakuru aturuka mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aravuga ko muri aya masaha ingabo z’iki gihugu ziri kugaba ibitero ku birindiro bya M23 zikoresheje indege z’intambara. Ni nyuma y’iminsi ine impande zombi zirasana zikoresheje amabombe. M23 biciye mu bayobozi bayo yemeje ko FARDC iri kurasa ibirindiro byayo biherereye mu duce twa Kibumba na […]

Diamond yasubije Mobetto wamushinje ivangura mu bana be ubwo yazaga mu Rwanda

Mu minsi ishize ubwo mu Rwanda habaga ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards umuhanzi Diamond nawe ari mu babyitabiriye ariko ubwo yazaga yazanye n’abana be ariko batarimo umuhungu we Dylan yabyaranye na Hamissa Mobetto. Nyuma y’aho rero nibwo Mobeto yamushinje ivangura mu bana be kuko uyu mwana atamujyanye mu bandi. Mu gusubiza rero,Diamond Platnumz […]

Israel yarashe muri Syria na Lebanon

Igisirikare cya Israel cyemeje ko cyarashe ku bikorwa remezo bya gisirikare byo mu bihugu bya Syria na Lebanon, mu gihe hari impungenge z’uko intambara kiriya gihugu gihanganyemo na Hamas ishobora gukwira mu bihugu byinshi byo mu burasirazuba bwo hagati. IDF yemeje ko kuri uyu wa Mbere indege zayo z’intambara zarashe ibisasu muri Syria ndetse no […]

Jérémy Doku yishongoye kuri Manchester United nyuma yo kuyibabaza

Rutahizamu Jérémy Doku yishongoye kuri Manchester United, nyuma y’uko Manchester City asanzwe akinira yari imaze kuyinyagira ibitego 3-0 mu mukino wa shampiyona y’Abongereza. Ni Manchester United yari yakiriye Man City i Old Trafford, mu mukino wa derby y’i Manchester wabaye kuri iki cyumweru. Ibitego bibiri bya Erling Haaland na kimwe cya Phil Foden byari bihagije […]

Ubutinganyi bwongeye kugonganisha Uganda na Amerika

Nyuma y’uko Perezida Museveni aherutse gushyira hanze itegeko rihana abatinganyi bigateza impagarara mu miryango itandukanye mpuzamahanga, kuri ubu iri tegeko ryongeye gutuma Amerika yongera gushishikariza abaturage bayo kwirwanaho. Amerika yashishikarije abaturage bayo b’abafatanyabikorwa mu iterambere rya Uganda gushyira igitutu kuri Museveni guhindura amategeko bityo abatinganyi bagahabwa uburenganzira bwabo. Muri iki cyumweru, Amerika yatanze indi nama […]

Uwahoze atoza Amavubi yagaragaje ko yifuza kuyagarukamo

Umudage Antoine Hey wahoze atoza Ikipe y’igihugu ‘Amavubi’, yagaragaje ko afite inyota yo kugaruka kongera kuyibera umutoza. Uyu mutoza w’Umudage yatoje Amavubi y’u Rwanda hagati ya 2017 na 2018. Yasezeye ku kazi ko gutoza iyi kipe nyuma y’uko Amavubi yari amaze gusezererwa muri CHAN ya 2018 yaberaga muri Maroc. Kuri ubu Amavubi nta mutoza mukuru […]

Abasirikare 2 ba UPDF biciwe muri Congo

Abasirikare babiri bo mu ngabo za Uganda (UPDF), biciwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abo bikekwa ko ari abarwanyi b’umutwe wa ADF. Ni igitero cyagabwe i Kasindi ku mupaka wa RDC na Uganda mu ijoro ryakeye. Muri rusange abantu batanu barimo abashoferi babiri b’abanye-Congo n’undi umwe w’umunya-Kenya ni bo biciwe muri kiriya gitero. Abasirikare […]

Musanze: Umuturage arashinja ‘umukire inzego zose zitinya’ kumutwarira isambu ku mbaraga

screenshot_20231024-071946_1.jpg

Bazimaziki Aimable wo mu murenge wa Muko w’akarere ka Musanze, arasaba inzego bireba kumurenganura nyuma y’uko umucuruzi ukomeye witwa Habyarimana Pierre amutwariye ubutaka mu buryo yita ubw’imbaraga. Uyu muturage wa ‘Ntahonikora’ avuga ko ikibazo cye n’uyu mukire cyatangiye muri Mata 2022. Avuga ko icyo gihe yashyizwe ku gitutu n’umugore we witwa Mukamana Claudine amusaba ko […]

Kamonyi: Polisi yarashe mu cyico umusore ukekwaho kwica umukecuru w’imyaka 69

Polisi mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa Gatandatu yarashe mu cyico umusore witwa Ndahimana Alexis wakekwagaho kwica anize umukecuru witwa Mukarusi Rosalie. Ndahimana w’imyaka 29 y’amavuko yarasiwe mu muduguru wa Kigarama, akagari ka Remera ho mu murenge wa Rukoma. Amakuru y’iraswa rye yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rukoma, Mandela Innocent. Amakuru avuga ko uyu […]

BNR yasobanuye imvano y’ifungwa rya Forex Bureau zigera kuri esheshatu

Banki nkuru y’Igihugu, BNR yasobanuye impamvu yafunze Forex Bureau zafunzwe mu gihugu by’umwihariko mu mujyi wa Kigali. Ni nyuma y’uko hari hamaze iminsi havugwa ko amadolari ngo yabuze nyamara BNR yo ikavuga ko ahubwo aribwo aboneka ugereranyije n’amezi atambutse. Abavuga ibi babishingira ku kuba bagana za Forex Bureaus zinyuranye bashaka Amadolari ariko bagataha amara masa.Abayacuruza […]

FARDC iritegura kugaba ibitero by’indege z’intambara: Major Willy Ngoma

Umutwe wa M23 watangaje ko witeguye kwirwanaho, mu rwego rwo guhangana n’ibitero Igisirikare cya RDC giteganya kuwugabaho gikokoresheje indege z’intambara. Byatangajwe n’umuvugizi w’Igisirikare cya M23, Major Willy Ngoma, mu butumwa yanditse kuri X. Yagize ati: “Ihuriro rya Guverinoma mu gutakaza umuvuduko waryo, ryarashe abasivile rikoresheje imizinga iremereye bice bya Bambo risenya amazu, amavuriro ndetse riranitegura […]

Urubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 24 ruhangayikishije Leta

Leta y’u Rwanda ihangayikishijwe n’urubyiruko ruri hagati y’imyaka 13 na 24 nyuma y’uko bigaragaye ko barimo kunywa inzoga ku rwego rw’umurengera. Ibi ngo bibakururira akaga karimo kurwara agahinda gakabije ndetse no kuba bakwiyahura. Ubushakashatsi bugaragaza ko uru rubyiruko rwihariye 15% mu kunywa inzoga.N’ubwo uru rubyiruko arirwo ruvugwa cyane, n’abakuru nabo usanga bibasiwe n’inzoga z’umurengera. Urwego […]

RDC:Ubuzima bukomeje guhenda muri Kivu zombi

Ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bukomeje guhenda nyuma y’uko ibiciro bya Lisansi byatumbagiye. Ibinyamakuru bitandukanye bivuga ko ubwikorezi bw’abantu n’ibintu byakomeje kuba ikibazo by’umwihariko muri Kivu y’Epfo n’iya ruguru ku buryo ibiciro byikubye Gatatu cg Kane. Muri Kamena uyu mwaka ibiciro byari byashyizweho Litiro ya Lisansi ntiyagombaga kurenza 2995 by’amafaranga akoreshwa muri Congo […]

IDF yivuganye Abu Rakaba wa Hamas

Igisirikare cya Israel (IDF), cyigambye ko cyivuganye Asem Abu Rakaba wari ukuriye ingabo zirwanira mu kirere mu mutwe wa Hamas. IDF yatangaje ko Abu Rakaba yiciwe mu rugo rwe ruherereye mu mujyi wa Gaza, nyuma yo kuraswaho hakoreshejwe indege z’intambara. Uyu mugabo Israel ivuga ko ari we wari ufite mu nshingano za drone z’intambara za […]

Rwanda:Abitwikira amadini bagacucura abantu utwabo akabo kagiye gushoboka

Muri iyi minsi hari abantu bakomeje kwitwikira amadini bakambura abantu ibyabo.Ni muri urwo rwego inzego za Leta zahagarukiye iki kibazo nyuma y’uko gikomeje gufata indi ntera.Mu nzego zatangaje ko zigiye gufata iya mbere mu guhagurukira iki kibazo harimo Urwego rushinzwe Imiyoborere mu Rwanda (RGB). Umuyobozi w’uru rwego, Dr Usta Kaitesi, yamaganye abitwaza Imana bahanurira abaturage […]

Uganda:Igipolisi cyahawe amabwiriza yo kugarura imiti yibwa ikoherezwa mu bihugu by’ibituranyi

Umugenzuzi mukuru wa polisi muri Uganda , Martin Ochola yategetse abayobozi bose gukumira byihuse ubujura n’igurisha ry’imiti bigenewe ibigo nderabuzima bya Uganda. Ochola abinyujije ku muyobozi wa polisi ushinzwe ibikorwa wungirije umugenzuzi mukuru wa polisi —AIGP John Nuwagira, yavuze ko iki gihugu gihura n’ubujura bukabije bw’imiti bukunze kugurishwa muri DRC, muri Sudani y’Epfo ndetse no […]

Muri Sudan bikomeje kuba bibi

Imiryango itandukanye ikomeje ghunga urugomo n’imivurungano muri Sudani ahoigeze mu turere twa kure two mu majyaruguru ya Sudani y’Amajyepfo. Aba bantu barimo gukurwa mu byabo barashaka ubuhungiro mu karere imiryango itabara imbabare irimo mu rwego rwo guhangana n’ikibazo gikomeye cyo gutanga ubufasha bwihutirwa. Mu bagizweho ingaruka harimo Umjuma Achol Mut, umukecuru w’imyaka 29 wahunze urugo […]