Jean-Luc Mélenchon yikomye u Rwanda nyuma yo guhura na Tshisekedi

Umunyapolitiki Jean-Luc Mélenchon utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Bufaransa, yikomye u Rwanda arushinja gushaka guhungabanya amatora yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mélenchon washinze akanaba umuyobozi w’ishyaka La France Insoumise, ari muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu ruzinduko ari kugirira muri iki gihugu. Ku wa Kane yakiriwe na Perezida Félix Antoine Tshisekedi bagirana ibiganiro. […]

Icyo RDC izakora mu gihe M23 yaba irashe kuri Goma

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yaburiye M23 ko niramuka irashe ku mujyi wa Goma ingabo zayo zizahita ziyisubiza byihuse. Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Christophe Lutundula, ubwo yaganiraga n’abadipilomate bahagarariye ibihugu bitandukanye i Kinshasa. Yavuze ko “mu izina rya Perezida Tshisekedi ndetse n’iry’abaturage ba Congo, nababwira ko nihagira isasu na rimwe […]

Urukiko rwafashe icyemezo gifunga Apôtre Yongwe iminsi 30 y’agateganyo

Umuvugabutumwa akaba n’umushoramari Harelimana Joseph akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo kugirango iperereza rikomeze kandi abashe gucungirwa umutekano.Ni icyemezo cyafashwe kuri uyu wa Kane taliki 26 Ukwakira 2023, gifatirwa ku rukiko rw’ibanze rwa Gasabo. Urukiko rumaze gusuzuma impamvu zikomeye zituma akekwa n’imiburanire ye rwasanze ahakana icyaha aregwa ariko akemera ko yagiye yaka abantu amaturo mbere y’uko […]

Uganda:UPDF yacyeje abasirikare bayo bakubiswe n’abasivili bagacisha macye

Igisirikare cya UPDF gikomeje gushimira abasirikare bayo baherutse gukubitwa n’abaturage ubwo bari mu kazi ko gucunga umutekano ariko ngo bakora kinyamwuga ntibabasubiza cyangwa ngo ntibakoreshe imbaraga z’umurengera. Amashusho yerekana itsinda ry’abasivili bakubita bakanagerageza kwambura intwaro abasirikare bane ba UPDF mu Karere ka Kayunga yakwirakwijwe cyane ku mbuga nkoranyambaga mu ntangiriro ziki cyumweru. Majoro Charles Kabona, […]

Ibimodoka by’intambara bya IDF byinjiye muri Gaza mbere yo kugaba ibitero kuri Hamas

Igisirikare cya Israel (IDF) mu ijoro ryakeye cyagabye ibitero mu duce two mu majyepfo ya Gaza gikoresheje ibimodoka by’intambara. IDF yavuze ko yagabye ibi bitero mu rwego rwo “gutegura intambwe ziri imbere muri iyi ntambara”, ndetse ko “byagabwe ku bigo bitari bike by’iterabwoba, ku bikorwa remezo no ku birindiro birasirwamo ibisasu bya misire benya ibimodoka […]

Kazungu Denis yasabiwe kongererwa igifungo avuga ko nta kibazo

Mu minsi ishize nibwo mu Rwanda hamenyekanye inkuru y’incamugongo y’umubo witwa Kazungu Denis watawe muri yombi akurikiranyweho kwica abantu bagera kuri 14. Mu iperereza ry’ibanze ryakozwe ryagaragaje ko Kazungu akekwaho kwica akabashyingura mu cyobo yari yaracukuye iwe.Nawe ubwe yarabyiyemereye avuga mu Rukiko ndetse anavuga ko impamvu yabishe ko ngo bamwanduje SIDA ku bushake.Ubwo kuri uyu […]

Musanze:Agatsiko k’abiyita Abashomeri kateje impagarara

Mu karere ka Musanze mu murenge wa Kimonyi hari agatsiko k’insoresore ziyise abashomeri zazengereje abaturage zikabacucura utwabo kugeza ubwo ubu bagenda bikandagira. Abaturage bavuga ko aka gatsiko gatega abantu kakabambura utwabo ariko bamwe ngo bakabaniga, hari n’abo bakomeretsa.Agace gakunda kugaragaramo icyo kibazo ngo ni ku muhanda uva ku kigo nderabuzima cy’uyu murenge wa Kimonyi ukagera […]

Jenerali wa M23 na Colonel wa FDLR bafatiwe ibihano na Loni

Umuryango w’Abibumbye ku wa Gatatu watangaje ko wafatiye ibihano abayobozi bakuru b’imitwe ya M23 na FDLR ikorera mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Abo uyu muryango watangaje ko wahanwe ni Général de Brigade Bérnard Maheshe Byamungu wa M23 na Protogène Ruvugaikore wa FDLR. Brig Gen Byamungu w’imyaka 49 y’amavuko, asanzwe ari Umugaba Mukuru […]

EAC yatangije iperereza ku wiciye umusirikare wayo muri RDC

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), watangaje ko watangije iperereza ngo hamenyekane abishe umwe mu basirikare wohereje kugarura amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira ni bwo John Ndawo wo mu ngabo za Kenya ziri muri RDC yiciwe i Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo. Uyu musirikare yiciwe muri […]

Dogiteri yakatiwe gufungwa burundu nyuma yo gufata kungufu mwishywa w’umugore we

Umuganga wo muri Nijeriya, Olaleye, yakatiwe igifungo cya burundu azira gufata ku ngufu. Umuganga wo muri Nijeriya, Olaleye, yakatiwe igifungo cya burundu azira gufata ku ngufu mwishywa w’umugore we. Umushinjacyaha yavuze ko Dr Olufemi Olaleye yaba yarahohoteye uyu mwana w’umukobwa mu gihe kirenga umwaka kugeza igihe umugore we abimenye akabimenyesha polisi. Olaleye yagejejwe imbere y’urukiko […]

CG (Rtd) Emmanuel Gasana arafunzwe

CG (Rtd) Emmanuel Gasana wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ndetse na Guverineri w’Intara z’Amajyepfo n’Uburasirazuba, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB). Uru rwego ruvuga ko CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi “nyuma y’igihe akorwaho iperereza ku cyaha acyekwaho cyo gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko nk’Umuyobozi w’Intara Ntara y’Iburasirazuba mu nyungu ze bwite.” […]

Pasiteri wari mu bakunzwe muri Uganda yapfuye arimo kwirukana amadayimoni

Muri Uganda mu gace ka Nakasongola, haravugwa urupfu rw’umushumba w’itorero rya pentekote ukomoka i Kampala nyuma yo gutwika ibintu bikekwa ko bifitanye isano n’imyuka mibi. Ibi byabaye ku wa kabiri, tariki ya 24 Ukwakira 2023, mu rugo rw’uwitwa Jessica Kyohairwe mu gace ka Lwabyata Sub County, mu karere ka Nakasongola. Uyu nyakwigendera uzwi nka Pasiteri […]

Igisasu cyishe umusirikare wa Kenya cyarashwe na FARDC: Umwe mu bayobozi ba EACRF

Ubuyobozi bukuru bw’Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ziri muri Congo Kinshasa (EACRF), bwanyomoje amakuru yavugaga ko igisasu cya mortar cyahitanye umusirikare wa Kenya cyaba cyarashwe n’Ingabo z’u Rwanda. Ku wa Kabiri tariki ya 24 ni bwo umusirikare wa Kenya yishwe n’igisasu cya mortar abandi benshi barakomereka, ubwo mu gace ka Kibumba ho muri Teritwari ya […]

Umunyamakuru Manirakiza Théogène yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwategetse ko umunyamakuru akaba na nyir’igitangazamakuru Ukwezi TV, Manirakiza Théogène, afungwa iminsi 30 y’agateganyo kubera ibyaha akekwaho birimo ibyo gukangisha gusebanya. Ku wa Kabiri taliki 24 Ukwakira 2023 nibwo yageze imbere y’Urukiko ku kubarana ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo ariko birangira kuri uyu munsi akatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.Impamvu Urukiko rutanga, ni uko […]

Alliah Cool yasubije abamwibasiye bamuhora Icyongereza cye

Isimbi Alliance uzwi muri Cinema nka Alliah Cool, yasubije abamwibasiye bamuhora Icyongereza yavuze ubwo hatangwaga ibihembo bya Trace Awards biheruka gutangirwa i Kigali. Uyu mugore usanzwe ari umwe mu bagize itsinda ry’abagore rizwi nka Kigali Boss Babes, ni umwe mu batangaje amazina y’abahanzi begukanye ibihembo muri ririya rushanwa ryabereye muri BK Arena. Isimbi by’umwihariko ni […]

Uganda:Anita uyobora Umutwe w’Abadepite aherutse kwibaruka ku myaka 49 bihinduka inkuru

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda Madamu Anita Annet ku myaka 49, aherutse kwibaruka impanga mu ntangiriro z’iki cyumweru bivugisha benshi amangambure. Bwana Thomas Tayebwa umwungirije mu nteko niwe watangaje ku rubuga rwa Twitter (X) ko uyu Anita yamaze kwibaruka impanga kandi ko ameze neza n’abana bakaba nta kibazo. Ati: “Turashimira byimazeyo abayobozi bacu bose […]

Bokota Labama yagizwe umutoza w’imwe mu makipe yo mu Rwanda

Kamana Bokota Labama wahoze akina nka rutahizamu muri Rayon Sports, APR FC ndetse n’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, yagizwe umutoza wungirije w’Ikipe ya Addax Sports Club. Iyi Addax ikina muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri hano mu Rwanda, yahoze yitwa Rugende FC mbere yo kugurwa na Mvukiyehe Juvenal wahise ayihindurira izina. Bokota azaba yungirije Ndemeye Jean Louis uzwi […]

Abanyarwanda 50,8% ntibashobora kwigondera inzu ziciriritse: MININFRA

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo yatangaje ko umubare w’Abanyarwanda bafite ubushobozi bwo kwigondera inzu ziciriritse ukiri muto cyane, ku buryo abarenga 50% nta bushobozi babifitiye. Byatangajwe na Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, ubwo ku wa Kabiri yari yitabye abadepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu rwego rwo gutanga ibisobanuro ku bibazo byagaragaye muri gahunda yo kubaka […]

M23 yerekanye intwaro zirimo izigezweho na za drones yambuye FARDC

M23 ku wa Kabiri tariki ya 24 Ukwakira yerekanye intwaro zirimo n’izigezweho iheruka kwambura Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ni intwaro uyu mutwe wafatiye mu mirwano ikomeje kuwusakiranya n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya RDC kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 2023. Mu ntwaro uyu mutwe werekanye harimo izigezweho zisanzwe zikoreshwa n’umutwe w’abasirikare barinda […]

FARDC yitabaje Sukhoi-25 ngo ziyifashe M23

Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyaruguru aravuga ko Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) cyitabaje indege z’intambara za Sukhoi-25 mu kugaba ibitero kuri M23. Ni nyuma y’imirwano ikomeye ikomeje gusakiranya impande zombi mu bice bigize Teritwari za Rutshuru, Masisi na Nyiragongo. Imirwano ikomeye by’umwihariko yabereye i Kibumba ho muri Teritwari ya Nyiragongo. Ni imirwano […]

Ibyihebe byishe abasivili barenga 20 mu burasirazuba bwa DR Congo

Abasivili barenga 20 baguye mu gitero cyagabwe n’ibyihebe bya ADF bigendera ku mahame akarishye ya kiyisilamo mu Burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo. Iki gitero cyagabwe mu ijoro ryo ku wa mbere mu nkengero z’agace ka Oicha, umujyi wa Beni, intara ya Kivu y’Amajyaruguru. Ingabo ziharanira Demokarasi (ISF) zishamikiye kuri IS (ADF) zirashinjwa kwica […]

Donald Trump yigereranije na Nelson Mandela wa Afurika y’Epfo

Kuri uyu wa mbere, Donald Trump wahoze ari perezida wa Amerika, yigereranije na Nelson Mandela wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo wafunzwe kubera impamvu za Politiki akaba asanga bose bari mu mujyo umwe. Yiyitiriye Mandela nyuma yo kuvuga ko ubushinjacyaha bwa leta ya Amerika avuga ko bwamwibasiye bushaka guhagarika ubucuruzi bwe kubera impamvu za politiki, […]

Koffi Olomide yanenze TP Mazembe yanze kwambara ‘Visit Rwanda’

Antoine Christophe Agbepa Mumba uzwi mu muziki wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nka Koffi Olomide, yanenze ikipe ya TP Mazembe y’iwabo nyuma yo kwanga kwambara imyambaro yanditseho ‘Visit Rwanda’ mu mikino ya Africa Football League. Ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira ni bwo TP Mazembe yakinnye na Espérance Sportive de Tunis yo muri Tunisie, […]

Imanza zisaga 25,000 zimaze imyaka itatu zitararangizwa mu Rwanda

Kuba hari imanza nyinshi zitarasozwa usanga abaturage bavuga ko zibashyira mu gihombo gikabije bitewe n’uko hari ibyabo batinda kubonaho uburenganzira. Muri rusange muri iyi myaka itatu ishize, hari imanza zisaga ibihumbi 52 zasabiwe kurangizwa ariko murizo izisaga 27,000 ni zo zarangijwe mu gihe izindi zisaga 25,000 zitararangizwa. Mu zarangijwe izigera ku 4,525 zarangijwe n’abahesha b’inkiko […]

Hamissa Mobeto arashinja Diamond amacakubiri mu bana be

Umuhanzi wo muri Tanzaniya, Diamond Platnumz yamaranye igihe n’abana be batatu, aribo Princess Tiffah, Nillan, na Naseeb Junior, ariko yakomeje guheza umuhungu we Dylan, yabyaranye na Hamisa Mobetto. Mu minsi yashize, Diamond yasangije abakunzi be amafoto na videwo yishimira ibihe byiza yagiranye n’abana be batatu. Yagaragaye akina nabo, abajyana mu ngendo zitandukanye.Hari amakuru avuga ko […]

Icyoba mu nzego z’ubutasi zo mu burengerazuba bw’Isi kubera drones u Burusiya buri guha Syria

Inzego z’ubutasi z’ibihugu byinshi byo mu burengerazuba bw’Isi bikorera mu bihugu bya Syria na Iraq zikomeje gucungira hafi u Burusiya, kubera drones z’ubutasi bukomeje guha Syria. Ubutasi bwa gisirikare bw’u Bufaransa (DRM) bwatangaje ko bufite amakuru y’uko mu minsi iri imbere u Burusiya buzohereza drones icyenda ku birindiro bya gisirikare bya Hmeimim busanzwe bugenzura muri […]

Yigize kadahumeka acucura iduka ry’imitako

capturebytre.png

Umusore w’imyaka 22 yatawe muri yombi nyuma yo kwigira nka mannequin imbere y’idirishya ry iduka ribarizwa mu gihigu cya Pologne Uyu musore wari wigize nk’igikoresho gifite ishusho y’umuntu bagaragarizaho imyenda icuruzwa(Mannequin), yagumye aho ku iduka maze nyiri iduka amaze kugenda yiba ibicuruzwa birimo imikufi. Abategetsi ba Polonye bavuze ko amaherezo uyu mugabo yakomeje kwiba ariko […]

Rubavu: Umuturage w’u Rwanda yakomerekejwe n’isasu ryarasiwe muri RDC

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko ku wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira hari umuturage wo mu karere ka Rubavu wakomerekejwe n’isasu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Guverinoma mu itangazo yasohoye mu ijoro ryo ku wa Mbere, yavuze ko isasu ryakomerekeje uyu muturage ryaturutse mu mirwano yahuzaga imitwe ishyigikiwe na Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi […]

Urukiko rwafashe icyemezo ku musore ucyekwaho kwiba Telefoni ya The Ben

Nyuma y’uko umusore witwa Ndagijimana Eric uzwi nka X- Dealer atawe muri yombi ,Dosiye ye igashyikirizwa ubushinjacyaha, kuri ubu yakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo. Ni umwanzuro wafashwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge kuri uyu wa 23 Ukwakira 2023, icyakora ntabwo higeze hasomwa ibijyanye n’uko iburanisha ryagenze, umucamanza yavuze ko biri bushyirwe mu ikoranabuhanga ry’inkiko ababuranyi bakabisangamo. […]

Muhanga: Minani arakekwaho kwicisha umugore we intorezo akiyahura

Minani Théogène wo mu mu murenge wa Muhanga w’Akarere ka Muhanga, arakekwaho kwica umugore we witwa Mujawamaliya Seraphine amukubise ishoka, na we agahita yimanika mu mugozi. Inkuru y’urupfu rw’uyu mugabo n’umugore we yamenyekanye ku mugoroba wo ku Cyumweru tariki ya 22 Ukwakira. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhanga, Nteziyaremye Germain, yabwiye ikinyamakuru Imvaho Nshya ko bikekwa […]

Trace Awards:Abahanzi nyarwanda barashinjwa imyitwarire mibi

Abateguye ibihembo bizwi nka Trace Awards, baravuga ko abahanzi nyarwanda bitwaye nabi mu bikorwa no mu itegurwa by’ibi bihembo bigatuma babifatira ku gahanga. Abahanzi b’Abanyarwanda bari batoranyijwe, harimo Bwiza, Chris Eazy , Keny Sol ,Bruce Melodie ndetse na Ariel Wayz.Aba bahanzi rero ngo ubwo hategurwaga ibi bihembo ntibagiye bagaragara mu bikorwa ibyaribyo byose byabanzirizaga ibihembo […]

Apôtre Yongwe yagejejwe imbere y’urukiko

Harelimana Joseph bakunda kwita Yongwe kuri uyu wa Mbere taliki 23 Ukwakira 2023 , nibwo yagejejwe mu rukiko rw’ibanze rwa Gasabo arikumwe n’umwunganira mu mategeko ngo asomerwe ibyaha aregwa bityo aburane no ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Ni nyuma y’uko Taliki 6 uku kwezi n’ubundi Dosiye ye aribwo yashyikirijwe ubushinjacyaha.Kuri iyi nshuro ya mbere yitabiyeho urukiko […]

Bemba yongeye kwikanga RDF muri RDC

Minisitiri w’Ingabo wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Jean Pierre Bemba, yashinje Igisirikare cy’u Rwanda kongera umubare w’Ingabo ku butaka bwa Congo. Bemba yabivugiye mu nama y’abagize Guverinoma ya RDC yabaye ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira 2023. Yavuze ko “umurongo w’abasirikare ba RDF baturutse mu Rwanda, babonywe banyura mu bice bya Kibumba berekeza […]

Iby’urukundo rw’umunyarwandakazi Laika na Harmonize byasubiye i bubisi

Nyuma y’uko muri iyi minsi havugwaga urukundo rushyushye hagati y’umunyarwandakazi Laika Umuhoza na Harmonize biturutse ku byo aba bagaragazaga ibimenyetso, hari andi makuru avuga ko badakundana. Ibi byamenyekanye ubwo mu mpera z’icyumweru dusoje Harmonize yataramiye mu gihugu cya Uganda ari naho uyu muhanzikazi Laika abarizwa.Ubwo uyu muhanzi yabazwaga ku rukundo rwabo n’abanyamakuru yabateye utwatsi avuga […]

Gahunda yo kunga u Rwanda na RDC yarapfubye: Perezida Lourenà§o

Perezida Manuel Joà£o Lourenà§o Conà§alves wa Angola, yatangaje ko gahunda yo kunga u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isa n’iyamaze gupfa burundu. Lourenà§o usanzwe ari umuhuza mu bibazo ibihugu byombi bifitanye nyuma yo guhabwa izo nshingano n’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, yabitangarije i Nairobi muri Kenya aho mu mpera z’icyumweru gishize yari yagiriye […]

Goma: Wazalendo na FDLR bagerageje kwinjira mu Rwanda

Abarwanyi b’umutwe wa FDLR n’ab’indi mitwe yitwaje intwaro Leta ya Congo yise Wazalendo, bakoreye igisa nk’akarasisi mu mujyi wa Goma banagerageza kwinjira mu Rwanda. Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 21 Ukwakira, ahagana mu ma saa yine. Amashusho yagiye hanze yerekana aba barwanyi bari ku mupaka muto uhuza u Rwanda na […]

Kenya: 4 baguye mu birori byarimo Ruto, abarenga 100 barakomereka

Polisi ya Kenya yatangaje ko abagore bane bapfiriye hanze ya Stade y’i Kericho na ho abarenga 100 barakomereka, ubwo bari bitabiriye ibirori byo kwizihiriza Umunsi w’Intwari. Byabaye mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukwakira, ubwo umugore wacuruzaga icyayi hanze ya stade ya Kericho yakimenaga mu muriro, bigateza impagarara mu mbaga y’abantu bari […]

RDC:S.Civile isanga Perezida wa CENI azaba mubi cyane kurusha Nangaa mu matora

Sosiyete Civile iravuga ko nta matora ateganyijwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu Ukuboza 2023 . Impamvu ishingirwaho ko amatora ashobora kutazaba ngo ni uko muri iki gihugu huzuyemo akajagari n’intambara by’urudaca bityo bikazaburizamo amatora. Gusa ngo niyo yaba, amajwi ashobora kwibwa biturutse ku bubasha bwa Perezida wa Komisiyo y’Amatora CENI Denis Kadima Kazadi […]

Masisi: Imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC, FDLR na M23

Amakuru aturuka i Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, aravuga ko imirwano yongeye kubura hagati y’umutwe wa M23 n’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Impande zombi zubuye imirwano nyuma y’iminsi itanu y’agahenge. Amakuru avuga ko imirwano yaramukiye mu gace ka Bwiza ho muri Teritwari ya Masisi, ahakomeje kumvikana urusaku rw’imbunda zirimo […]

Video nshya Diamond yishimanye na Zari na musanzire we Shakib

capturemu.png

Abantu batandukanye bakoresha imbuga nkoranyambaga bacitse ururondogoro nyuma yo kubona Zari Hassan, Shakib Lutaaya barikumwe na Diamond Platnumz bishimanye. Mu mashusho yafashwe aba bose bari kumwe, hibajijwe ukuntu Diamond Platnumz ahuza urugwiro na Zari kandi baratandukanye akanabikora umugabo we areba. Gusa amakuru avuga ko nta kindi cyari kibyihishe inyuma uretse kuba byarahuriranye n’urugendo Daimond yagiriye […]

Umukozi wa RSB yafatiwe mu cyuho yakira ruswa ya Frw 25,000,000

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko rwataye muri yombi Uwitonze Valens usanzwe ari umukozi ushinzwe ubugenzuzi bw’ubuziranenge bw’inganda mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RSB), nyuma yo kumufatira mu cyuho yakira ruswa ya Frw miliyoni 25. RIB yemeje aya makuru mu butumwa yanditse ku rubuga rwayo rwa X. Uru rwego rwavuze ko ruswa uyu mugabo yakiraga […]

Rwamucyo yasimbuye Gatete nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Loni

Ambasaderi Rwamucyo Eugène wigegeze guhagararira u Rwanda mu bihugu bitandukanye, ni we wagizwe intumwa ihoraho y’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye. Amb. Rwamucyo yigeze guhagararira u Rwanda mu bihugu nk’u Bwongereza, Ireland, u Buhinde, Sri Lanka na Bangladesh. Rwamucyo kandi yari asanzwe ahagarariye u Rwanda mu bihugu by’u Buyapani, Malaysia, Philippines na Thailand. […]

Trace Awards:Abahanzi b’Abanyarwanda ntibahawe amahirwe nk’ayahawe abanyamahanga

Kuri uyu wa Gatanu taliki 20 Ukwakira 2023, nibwo habaye ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’aho ibirori byo gutanga ibihembo bya Trace Awards bigeze bitegurwa. Muri iki kiganiro hatangajwe uko abahanzi bazitwara n’umwanya bahawe uko ungana ku rubyiniro gusa icyagaragaye n’uko abahanzi b’abanyarwanda bahawe umwanya muto ugerereranyije n’abanyamahaga. Nta muhanzi wo mu Rwanda uzaririmba nibura […]

RIB yashyikirije u Burundi Bukeyeneza ukekwaho kwiba banki agatorokera mu Rwanda

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwashyikirije Polisi y’u Burundi umuturage w’icyo gihugu witwa Jolis Bukeyeneza ukekwaho kwiba za miliyoni z’amafaranga y’Amarundi agatorokera mu Rwanda. Igikorwa cyo gushyikiriza u Burundi uyu mugabo cyabereye ku mupaka uhuza ibihugu byombi w’i Nemba mu karere ka Bugesera. Muri Kamena uyu mwaka ni bwo Bukeyeneza w’imyaka 30 y’amavuko yatorokeye mu Rwanda, […]

Myr Sinayobye yavuze ku kuba Kiliziya yaba irimo kwiga uko abapadiri bashaka, abatinganyi bagashyingiranwa

Musenyeri Edouard Sinayobye uhagarariye Kiliziya mu Rwanda muri Sinodi irimo kubera i Roma, yanyomoje amakuru amaze iminsi avuga ko iyi Sinodi yaba irimo kwiga uko abapadiri bakwemererwa gushaka na ho abatinganyi bakajya bemererwa gishyingirwa. Myr Sinayobye usanzwe ari umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu, yabigarutseho mu kiganiro aheruka kugirana na Pacis TV. Hamaze iminsi amakuru avuga […]

Nyagatare:Bata ingo zabo bagashaka abagore badafite abana benshi kugira ngo barye bijute

Mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Tabagwe mu kagali ka Nyagatoma haravugwa umuco bamwe mu bagabo baho badukanye wo guta ingo zabo bakajya gushaka abagore badafite abana benshi kugirango babone uko barya bagahaga. Ibi byagarutsweho na bamwe mu bagore bo muri uyu murenge, aho bavuga ko bugarijwe n’ikibazo cy’uko abagabo babo babona babyaranye abana […]

Gicumbi:Babiri batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba insinga z’umuriro

Polisi yagaruje metero 90 z’insiga z’amashanyarazi zari zibwe inata muri yombi abagabo babiri bari bazibye. Ibi byabereye mu Karere ka Gicumbi aho abagabo babiri bafatiwe mu Karere ka Gicumbi, barimo uw’imyaka 51 wafatanywe insinga z’amashanyarazi zireshya na Metero 78 ndetse n’ibizingo bitatu bisanzwe bijyaho izi nsinga. Hanafashwe kandi ari kandi n’undi w’imyaka 26 wafatanywe insinga […]

Hari umumunyamakuru ushinja Eddy Kenzo kwica abantu akabatambaho ibitambo

Umunyamakuru uzwi cyane kuri radiyo akaba na DJ, uzwi nka Jacob Omutuuze yashinje umuhanzi Eddy Kenzo kwica abantu akabatangaho ibitambo kugirango ahirwe mu muziki. Mu nyandiko yakangaranyije abatari bacye yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook, Omutuuze yavuze ko Kenzo ari umwicanyi watambye abantu benshi kugirango agere ku ntsinzi y’umuziki. Uganda showbiz itangaza ko ibyo birego […]

Perezida Kagame agiye kugenderera Arabie Saoudite

Perezida Paul Kagame ategererejwe i Riyadh muri Arabie Saoudite, mu ruzinduko rw’akazi agomba kugirira muri iki gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati. Nta gihindutse Umukuru w’Igihugu azasura Arabie Saoudite mu ntangiriro z’icyumweru gitaha. Byitezwe ko muri uru ruzinduko azagirana ibiganiro n’abayobozi ba Arabie Saoudite, barimo n’umwami Salman bin Abdulaziz Al Saud. Ibiganiro by’impande zombi byitezwe […]

UNICEF na OMS barimo gutabaza nyuma y’ibikomeje kubera muri Sudan byafashe indi ntera

Umubare w’imiryango ifite inzara wikubye hafi kabiri muri Sudani nyuma y’aho intambara hagati y’abajenerali yateje igihugu akajagari mu gihe cy’amezi atandatu, nk’uko OMS na UNICEF babitangaje ku wa gatatu. Iyi ntambara ishingiye ku makimbirane yahitanye abantu barenga 9000, bigatuma abantu babarirwa muri za miriyoni bavanywe mu byabo baba impunzi bityo ibibazo by’ubuzima mu gihugu bikomeza […]

Tshisekedi azamuye mu ntera ba Jenerali barimo Tshiwewe

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’icyo gihugu, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru barimo n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za RDC, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa. Tshisekedi nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi we, Tina Salama, yazamuye mu ntera Lt Gen Tshiwewe amugira Général. Abandi bazamuwe mu ntera barimo Jacques Nduru Ychaligonza […]

Umusaza yamaze kurya ubugali n’inyama ateye akabariro umukobwa bakundanaga ahita apfa

Polisi muri Kitengela muri Kenya iri gukora iperereza ku rupfu rw’umusaza w’imyaka 59 wapfuye asambana n’umukunzi we ufite imyaka 23. Polisi ivuga ko nyakwigendera yapfuye ku wa gatatu ubwo bari mu nzu yakodesherezaga umukunzi we ku cyerecyezo cy’umuhanda wa Balozi muri Nairobi. Raporo yatanzwe na polisi ya Kitengela ivuga ko nyakwigendera yari amaze igihe ari […]

Padiri Nahimana Thomas yashyize hanze ‘ifoto y’umuhuro’ we na Tshisekedi

Padiri Nahimana Thomas wiyita Perezida wa Repubulika y’u Rwanda ikorera mu Buhungiro, yashyize hanze ifoto yemeza ko ari iy’umuhuro aheruka kugirana na Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu ntangiriro z’iku kwezi ni bwo uyu mupadiri uba mu huhungiro mu Bufaransa nyuma yo kwirukanwa muri Kiliziya gatolika yatangaje ko yahuye na […]

Perezida Kagame yagennye ko bimwe mu bikoresho bya RCS bigirwa ibanga

Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda, yagennye ko bimwe mu bikoresho by’Urwego rushinzwe igorora (RCS) bigirwa ibanga. Iby’izi mpinduka bigaragarira mu iteka rya Perezida N°064/01 ryo ku wa 16 Ukwakira 2023 rishyiraho abagize inama nkuru y’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe igorora (RCS). Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira ni bwo iri […]

Amashusho ya Mutesi Jolly yizihiwe yatitije imbuga nkoranyambaga-Video

capturefre.png

Mutesi Jolly Nyampinga w’u Rwanda 2016, ari mu bakomeje kuvugwa muri iyi minsi bitewe n’ubutumwa butandukanye akomeje gutanga binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Ni nyuma y’uko kuri uyu wa Kane atanze ubutumwa ku rubyiruko aburira urubyiruko kwirinda inzoga kugirango barusheho gukorera igihugu bemye. Ubu butumwa buragira buti “Rubyiruko rugenzi rwanjye, urugamba rwiterambere ry’igihugu cyacu rukeneye, ko […]

Israel yivuganye undi komanda wa Hamas n’umuryango we

Igisirikare cya Israel kuri uyu wa Kane cyivuganye Jehad Mhsein wari umwe mu bayobozi bakuru b’umutwe wa Hamas n’umuryango we, nyuma yo kugaba igitero ku rugo rwe. Uyu mugabo yiciwe mu gace ka Sheikh Radwan gaherereye mu mujyi wa Gaza, nk’uko Ibiro Ntaramakuru byegamiye ku mutwe wa Hamas byabitangaje. Jehad Mhsein yiyongereye ku bandi bayobozi […]

Ubwongereza bwatangiye kubuza abaturage babwo kujya muri Pariki zo muri Uganda

Kuri wa gatatu, guverinoma y’Ubwongereza yihanangirije abaturage bayo kwirinda ingendo muri parike izwi cyane ya Uganda bitewe n’umutekano mucye uherutse gutuma abantu batatu babura ubuzima. Ni nyuma y’uko ba mukerarugendo babiri barimo n’Umwongereza, ndetse n’umuyobozi muri iyo pariki(Guider) waho baguye mu gitero cyagabwe ku mutwe w’abasirikare uzwi cyane. Ku wa kabiri, aba uko ari batatu […]

Genocide:Hari abatangabuhamya barimo uwo Twahirwa yasambanyije ku gahato akamuvuna ukuboko

Abatangabuhamya benshi batanze ubuhamya, kuri Séraphin Twahirwa ukekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho umwe mu bagore bamubonye afata abagore ku ngufu akanara umuntu. Abatangabuhamya babivuze ku wa kane, tariki ya 19 Ukwakira mu rubanza rukomeje kuburanishwa Twahirwa na Pierre Basabose ku byaha bashinzwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umugore wari mu batangabuhamya yerekanye […]