Genocide:Hari abatangabuhamya barimo uwo Twahirwa yasambanyije ku gahato akamuvuna ukuboko
Abatangabuhamya benshi batanze ubuhamya, kuri Séraphin Twahirwa ukekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho umwe mu bagore bamubonye afata abagore ku ngufu akanara umuntu. Abatangabuhamya babivuze ku wa kane, tariki ya 19 Ukwakira mu rubanza rukomeje kuburanishwa Twahirwa na Pierre Basabose ku byaha bashinzwa bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Umugore wari mu batangabuhamya yerekanye […]
Davido na Nomcebo waririmbye Jerusalema bari i Kigali
Hari amakuru yatangiye gucaracara hirya no hino ko umuhanzi w’Umunya Nigeria Davido n’umuhanzikazi Nomcebo waririmbanye na Master KG indirimbo bise Jerusalem bamaze kugera i Kigali.Amakuru avuga ko aba bahanzi bamaze gusesekara i Kigali, aho bari mu bitabiriye ibihembo bya televiviziyo ya Trace Africa biteganyijwe gutangwa taliki 23 Ukwakira 2023. Ibi birori bikazabanzirizwa n’iserukiramuco rizatangira taliki […]
Ntwali Fiacre yasezereye Mamelodi Sundowns
Umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’, Ntwali Fiacre, yaraye afashije TS Galaxy asanzwe akinira kugera muri ¼ cy’irangiza cy’irushanwa rya Carling Knockout Cup nyuma yo gusezerera ikigugu Mamelodi Sundowns. Ntwali na bagenzi be bari bakiriye Masandawana yari yabasuye kuri Mbombela Stadium, mu mukino wa â…› cy’irangiza. Ni umukino babanje kuyobora nyuma yo gutsinda Mamelodi Sundowns yari yakinishije […]
Umunuko uzengereje abatujwe hafi n’igororero rya Huye,Meya ati’Kuryimura byo mubyibagirwe’

Igororero rya Huye, ni rimwe mu yegeranye n’abaturage ku buryo bavuga ko babangamiwe n’umunuko uturuka mu bwiherero bwaryo bityo bakaba basaba ko hagirwa igikorwa mu maguru mashya kuko urabarembeje. Aba baturage bavuga ko uyu munuko ukabije cyane ku buryo hari n’abiganyira guca inzira ziri hafi aho birinda ko banahandurira indwara zimwe na zimwe zituruka ku […]
Ntimukangambanire Congo na rimwe: Tshisekedi abwira ba Jenerali be
Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yasabye ba Jenerali be kwirinda kugambanira RDC; ahubwo bakayirwanirira kugeza ku rupfu. Tshisekedi yabibawiye ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki ya 18 Ukwakira, ubwo yabakiraga mu musangiro wabereye mu biro bye. Ni umusangiro witabiriwe n’abasirikare bo ku rwego rwa ba Jenerali muri FARDC, ba […]
KNC yahinduriye ubuzima Iranzi wimwe na FERWAFA amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Mà¼nich
Perezida wa Gasogi United, Kakooza Nkuliza Charles ‘KNC’, yamaze kwakira mu irerero ry’ikipe ye Iranzi Cédric uheruka kugaragaza ko yimwe amahirwe yo kwerekeza mu irerero rya Bayern Mà¼nich ku maherere. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo uyu mwana w’imyaka 12 y’amavuko yagaragaje ko yari mu bana b’Abanyarwanda 43 bari batsindiye kujya mu irerero rya […]
Yatawe muri yombi nyuma yo guhora asambanya umukobwa we
Polisi yo muri Tanzania, yataye muri yombi umugabo ucyekwaho gusambanya umukobwa we akanamutera inda.Ni nyuma y’uko agiye yirukana abagabo bagera kuri bane baje kurambagiza uwo mugabwa kugirango atazamujya kure. Uyu mugabo ashobora gufungwa imyaka 30 , mu gihe uyu mukobwa yaba ataruzuza imyaka 18, naho mu gihe yaba ayifite yakatirwa imyaka 20 y’igifungo nk’uko ingingo […]
Abanye-Congo benshi bashaka ko tujya mu ntambara n’u Rwanda: Minisitiri Muyaya
Minisitiri w’Itumanaho n’itangazamakuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba n’Umuvugizi wa Guverinoma y’icyo gihugu, yemeje ko abenshi mu baturage b’iki gihugu bifuza ko cyajya mu ntambara n’u Rwanda; gusa akavuga ko Guverinoma yacyo ishyize imbere uburyo bwa dipolomasi mu gukemura amakimbirane ifitanye n’u Rwanda. Minisitiri Patrick Muyaya yabitangaje ubwo yari muri Studio za Top […]
Burundi:Umuyobozi w’Ishyaka yanenze ubutegitsi ahita afungwa
Kuri uyu wa kabiri, umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi mu Burundi, yafunzwe nyuma yo kunenga guverinoma ku mbuga nkoranyambaga, nk’uko byemejwe n’inzego zitandukanye zirimo n’iz’ubutabera. Ni umuyobozi w’Ishyaka riharanira demokarasi n’iterambere rirambye mu Burundi (Codebu), aho kuri uyu wa kabiri yafungiwe muri gereza nkuru ya Bujumbura ashinjwa guhungabanya umutekano w’imbere mu gihugu no kugisebya. RFI […]
Minisitiri Paula yatunguranye ubwo yagaragazaga impano afite imbere y’imbaga
Minisitiri Paula Ingabire , ni umwe mu baminisitiri bakiri mu myaka mito muri za Minisiteri zitandukanye.Uyu muyobozi yatunguranye ubwo yari imbere y’imbaga agaragaza impano yo kubyina indirimbo gakondo zo mu Rwanda. Uku kuvuna sambwe kwishimiwe n’abatari bacye aho wasangaga benshi badashaka kumukuraho amaso bijyanye n’uburyo yabikoragamo nk’usanzwe yarabigize umwuga. Ni ibirori byabaye mu ijoro ndangamuco […]
U Rwanda ku mwanya wa 3 ku Isi mu bihugu byugarijwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa

Raporo nshya ya Banki y’Isi, yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatatu mu bihugu byugarijwe n’izamuka rikabije ry’ibiciro by’ibiribwa ku Isi. Iyi raporo ivuga ko izamuka ry’ibiciro by’ibiribwa mu Rwanda rihagaze kuri 15%, inyuma y’ibihugu bya Misiri (36%) na Lebanon ya mbere ku Isi ibiciro by’ibiribwa byazamutseho 44%. Ibindi bihugu biri mu icumi bya mbere […]
Polisi iri gushakisha umuntu wibagiriwe imbunda muri Restaurent
Abapolisi i Nairobi barimo gushakisha nyir’imbunda yasigaye muri resitora mu gace ka Kilimani kuri uyu wa kabiri taliki 17 Ukwakira 2023. Imbunda, iri mu bwoko bwa pistolet ya Steyr C9-A2 MF yuzuye amasasu 16, yavumbuwe kuri cistern mu bwiherero bw’abagabo bwa Restaurant ya CJ kuri sitasiyo ya Ola hafi ya Argwings Kodhek muri Kenya. Polisi […]
Hari andi makuru ataravuzwe igihe The Ben yari i Bujumbura
Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, nyuma gukorera igitaramo i Bujumbura mu Burundi bikaza kuvugwa ko yahibiwe Telefoni ye igendanwa,kuri ubu hari amakuru yandi akomeje kugenda agaragara. Amakuru atangazwa n’umwe mu miyoboro ya You Tube ikorera mu Burundi, aravuga ko uyu muhanzi na bagenzi be bafatiriwe muri hoteli bari bacumbitsemo nyuma y’uko ngo batari […]
TP Mazembe ntikozwa ibyo kwambara Visit Rwanda ku myambaro yayo
Ikipe ya Tout Puissant Mazembe yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamenyesheje CAF ko itazigera ikinana imyambaro yanditseho Visit Rwanda ubwo izaba ikina irushanwa rya African Super league. Iyi kipe y’umuherwe Moise Katumbi iri mu makipe umunani agomba kwitabira irushanwa rya African Super league rigomba kubera muri Tanzania. Biteganyijwe ko mu gihe cy’iri rushanwa, […]
Nyagatare:Hari abaturage barimo n’abirukanywe muri Tanzania babuze ayo bacira n’ayo bamira
Mu karere ka Nyagatare haravugwa imiryango ikabakaba 300 ivuga ko imaze imyaka 16 yaratujwe mu gace ka Gihorobwa ariko ntibahabwa ibyangombwa by’imiturire. Ni imiryango irimo n’iy’Abanyarwanda birukanywe mu gihugu cya Tanzania yatujwe muri ako gace ku butaka bwa hegitari 7 ahagana mu mwaka wa 2007 batuzwa mu buryo bw’umudugudu ariko kuva icyo gihe nta byangombwa […]
Uganda: Ba mukerarugendo 2 bishwe n’abitwaje intwaro
Ba mukerarugendo babiri b’abanyamahanga n’umunya-Uganda wari utwaye imodoka yari ibatwaye, biciwe mu gitero cyagabwe ku modoka barimo. Aba bantu uko ari batatu biciwe muri Parike yitiriwe Umwamikazi Elizabeth II, Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira 2023. Umuvugizi wa Polisi ya Uganda, CP Fred Enanga, yatangaje ko umutwe umutwe w’iterabwoba wa ADF ari wo ukekwaho […]
Afurika yamaganye Israel ku bwo kwica amagana y’abana b’abanya-Palestine
Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe wamaganye wivuye inyuma Israel, nyuma y’igitero gikomeye iheruka kugaba kuri bimwe mu bitaro byo muri Palestine ikacyiciramo abana babarirwa mu magana. Ku wa Kabiri tariki ya 17 Ukwakira ni bwo Israel yagabye ibitero bikomeye mu mujyi wa Gaza, birimo icyagabwe ku bitaro bya Al-Ahli Baptist biherereye muri uriya mujyi. Abantu […]
Musanze: Umukozi w’akarere afungiwe ‘gutesha agaciro urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi’
Ntibansekeye Léodomir usanzwe ari umukozi w’akarere ka Musanze ushinzwe kubika ibikoresho, afunzwe akekwaho icyaha cyo gutesha agaciro Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw’Akarere ka Musanze. Uyu mukozi yatawe muri yombi ku wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira 2023. Ni nyuma y’uko Ku wa 11 Ukwakira yafashe ibikoresho ashinzwe kugenzura, bigizwe na matelas ndetse n’amagare yagenewe […]
Rayon Sports yaransuzuguye, nzajya mpora nyihana: Rutahizamu wa Musanze FC
Rutahizamu wa Musanze FC, Peter Agblevor yarahiriye kujya ababaza Rayon Sports ashinja kuba yarigeze kumusuzugura. Uyu munya-Nigeria ku Cyumweru gishize yafashije Musanze FC gutsinda Rayon Sports, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona. Igitego uyu rutahizamu yatsinze ku munota wa 50 w’umukino ni cyo cyafashije ikipe ye gukura amanota atatu mu nzara za Rayon Sports […]
Nkore iki?Umugore wanjye akunda gusomana kurusha imibonano
Umugabo yagishije inama y’icyo yakora nyuma y’uko ngo umugore we akunda gusomana kuruta uko yaterwa akabariro. Yagize ati”Amazina sindibuyatangaze, gusa nashakaga kugisha inama y’icyo nakora ngo umugore wanjye anyurwe n’imibonano kuruta uko anyurwa no gusomana mu gihe turi mu mabanga y’abashakanye. Ubusanzwe madamu yabaye igihe kinini muri Amerika njye ntabwo ndajyayo narimwe, gusa dushakana yambwiye […]
Undi mwana arashinja FERWAFA kumuvutsa amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich
Umwana witwa Iranzi Cedric wo mu murenge wa Bumbogo w’akarere ka Gasabo, arashinja Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) kumuvutsa amahirwe yo kwerekeza mu irerero rya Bayern Munich yo mu Budage. Uyu mwana w’imyaka 12 y’amavuko ni umwe mu bana bitabiriye igerageza ryabereye i Nyamata mu karere ka Bugesera mu minsi ishize, ryasize hatoranyijwe abana […]
Cyera kabaye Davido yavuze ku by’impanga we n’umugore we baherutse kwibaruka
Umuhanzi Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria yatangaje ku byiyumviro byo kwakira impanga we n’umugore we Chioma Rowland nyuma y’umwaka umuhungu wabo w’imyaka itatu, Ifeanyi Adeleke yitabye Imana. Davido mu kiganiro yagiriye i New York, yavuze ko we n’umugore we batunguwe no kumenya ko babyaye impanga mu kwezi k’ukwakira guhura n’uko umuhungu wabo yapfiriyeho. Ati: […]
Nyamasheke:Imvura iherutse kugwa yasize bamwe mu baturage batabaza
Mu mpera z’icyumweru gishize, nibwo haguye imvura iremereye by’umwihariko mu karere ka Nyamasheke,aho yangije ibikorwa by’abaturage birimo n’amazu. Ni imvura nyinshi yaguye ku wa Gatandatu no ku Cyumweru mu Karere ka Nyamasheke ikaba yari ivanze n’urubura , yasenye inzu 45 z’abaturage yangiza imyaka mu mirima n’ibikorwaremezo bitandukanye. Ibi rero byatumye Abaturage basigara iheruheru kuko byagizeho […]
Umunyafurika ukekwaho kugaba igitero cy’iterabwoba cy’i Brussels yarashwe mu cyico
Polisi y’u Bubiligi kuri uyu wa Kabiri yarashe mu cyico uwaraye arasiye abafana babiri b’abanya-Suède mu cyo inzego z’ubuyobozi muri kiriya gihugu zise igitero cy’iterabwoba. Amakuru y’iraswa ry’uyu mugabo yemejwe na Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu Bubiligi, Annelies Verlinden. Abanya-Suède ni bo baraye barasiwe mu gitero cyagabwe mu gace ka Schaerbeek i Brussels. Minisitiri w’Intebe w’u […]
Umunyarwandakazi Laika yashyize ukuri kose hanze ku rukundo rwe na Harmonize

Umuhanzi w’umunyarwanda ukizamuka mu muziki Laika Music yatoboye avuga ku urukundo n’ubucuti afitanye Harmonize, nyuma y’uko bari bamaze iminsi bavugwa cyane mu bitangazamakuru bitandukanye. Aba bombi baherutse kwemeza urukundo rwabo, bagaragaza ko bimaze no gufata indi ntera bikanarenga umuziki.Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru, Laika yemeye ko yishimiye byimazeyo umubano we na Harmonize, kandi ko atigeze […]
Suède yanze gukina n’u Bubiligi nyuma yo kumenya ko abafana bayo barasiwe i Bruxelles
Ikipe y’Igihugu ya Suède yanze gukina igice cya kabiri cy’umukino wo gushaka itike y’Igikombe cy’u Burayi yahuriragamo n’u Bubiligi, nyuma yo kumenya ko hari abafana bari mu bari bayiherekeje barasiwe i Bruxelles. Amakipe yombi yagwaga miswi igitego 1-1 ubwo hafatwaga icyemezo cyo guhagarika uriya mukino, ndetse abafana bari bagiye kuwureba bagasabwa kuguma muri Stade yitiriwe […]
Kenya:Abanyeshuri 100 bibasiwe n’indwara itaramenyekana
Mu gihugu cya Kenya, mu ishuri ryitwa Keroka Kisii, haravugwa uburwayi bwatunguranye mu banyeshuri bahiga ariko bukaba bwaburiwe ibisobanuro ku cyabuteye. Aba banyeshuri uko ari ijana, ngo bafashwe baribwa mu nda, bakanacibwamo nyuma ubuyobozi bw’ishuri bubonye bikaze bihutira kubatwara kwa muganga nk’uko byatangajwe na Juma umuyobozi w’abarimu muri iki kigo. Ati”Nibyo koko abanyeshuri bacu bagize […]
P. Kagame yakiriye Gen. Nguema uheruka guhirika ku butegetsi Ali Bongo
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira, yakiriye mu biro bye Gen Brice Clotaire Oligui Nguema uheruka guhirika ubutegetsi bwa Ali Bongo Ondimba wahoze ari Perezida wa Gabon. Ibiro by’Umukuru w’Igihugu ku rubuga rwabyo rwa X byatangaje ko Perezida Kagame n’uriya Jenerali “baganiriye ku rugendo rw’inzibacyuho rukomeje muri Gabon, ibibazo by’umutekano […]
FARDC irashinjwa kugaba igitero ku ngabo za EAC
Umutwe wa M23 washinje Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imitwe bakorana ndetse n’abacancuro kugaba igitero ku ngabo z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe kugarura amahoro muri Congo (EACRF). Amakuru avuga ko izi ngabo zo muri Uganda zagabweho iki gitero kuri uyu wa Mbere tariki ya 16 Ukwakira, ubwo imodoka enye zarimo zagwaga mu gico […]
Bunyoni yarezwe icyaha gishya cyo kugerageza kwivugana Ndayishimiye
Général de Police Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi, yarezwe icyaha gishya cyo kugerageza kwica Perezida wa kiriya gihugu, Gen Evariste Ndayishimiye. Bunyoni yarezwe iki cyaha gishya kuri uyu wa Mbere, ubwo yagezwaga imbere y’urukiko rw’ikirenga rw’u Burundi akomeje gusaba ko rwaba rumufunguye by’agateganyo. Uyu mugabo wanabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Burundi, […]
Lt Gen Tshiwewe yahaye gasopo Gen Numbi uheruka guteguza Tshisekedi ko ashobora kuvanwa ku butegetsi
Umugaba Mukuru w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Lt Gen Christian Tshiwewe Songesa, yahaye gasopo Gen John Numbi wahoze ayobora Polisi ya kiriya gihugu nyuma yo kuburira Perezida Tshisekedi ko ashobora kwamburwa ubutegetsi nk’uko yabuhawe. Numbi usanzwe ari umwizerwa wa Joseph Kabila wahoze ayobora RDC, kuva muri 2021 aba mu buhungiro. Amakuru avuga ko […]
RDC:Indwara y’ubushita yongeye kuzonga abatuye muri Kivu y’Amajyepfo
Mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo hagaragaye indwara y’ubushita (Monkeypox) ikomeje kwibasira abaturage bo mu bice bitandukanye bibarizwa muri iyo ntara. Bwa mbere ubu burwayi ngo bwabonetse i Bukavu mu cyumweru gishize.Ni uburwayi bivugwa ko bukomoka ku nguge ziba mu mashyamba agaragiye uyu mujyi nk’uko byatangajwe na 7 sur 7. Ishami ry’Ubuzima mu ntara y’Amajyepfo ya […]
Diamond amaze iminsi arembeye mu bitaro
Umuhanzi Diamond Platinumz, mu mpera z’icyumweru yari mu bitaro nyuma yo kurwara indwara yatunguranye ariko ntiyamaze igihe kinini arembye kuko ngo yitaweho kugeza yongeye kumerwa neza. Akimara koroherwa Diamond yavuze ko yarwaye akibasirwa n’ubukonje bukabije ku wa gatandatu mbere y’igitaramo cya festival ya Wasafi yagombaga gukorera i Arusha, muri Tanzaniya. Yagize ati”Umunsi wanjye watangiye nabi […]
Amajyaruguru:Bava mu karere kamwe bakajya kugura inyama mu kandi
Mu ntara y’Amajyaruguru mu karere ka Rulindo inyama zirabona umugabo zigasiba undi nyuma y’uko ngo hakora ibagiro rimwe mu murenge wa Basabose bityo ugasanga bajya kuzishaka mu karere ka Gakenke. Iki kibazo kigaragara mu murenge wa Basabose muri aka karere aho usanga ngo abaturage bawutuyemo bagorwa no kubona inyama bitewe n’uko hakora ibagiro rimwe ryemewe […]
Israel irigamba kwivugana ba komanda 6 ba Hamas
Igisirikare cya Israel kirigamba kwivugana abayobozi bakuru batandatu n’umutwe wa Hamas, nyuma y’iminsi umunani imirwano itangiye hagati y’impande zombi. Abo IDF yemeza ko imaze kwivugana barimo Ali Qadi wahoze akuriye umutwe w’abarwanyi kabuhariwe wa Hamas witwa Nukhba Jabalya. Barimo kandi Zachariah Abu Ma’ar wahoze akuriye dipolomasi muri biro ya Politiki ya Hamas, Belal Alqadra wahoze […]
Nyamasheke:Ikimasa gituma umukobwa arongorwa byihuse
Mu karere ka Nyamasheke mu ntara y’Iburengerazuba, haravugwa amakuru y’uko abakobwa boroye ibimasa aribo byorohera kubona abagabo babarongora mu buryo bworoshye.Ni amakuru avuga ko abakobwa biteje imbere aribo babona amafaranga yo guhonga abasore aribo bashaka abagabo naho abakene bagasigara amara masa. Mu mirenge igaragaramo iki cyibazo by’umwihariko harimo umurenge wa Karambi aho ngo abakobwa baho […]
Migi yavuze ku byo kuba yararebye imyitozo ya Rayon Sports ku mbaraga ashinjwa
LUmutoza wungirije wa Musanze FC, Mugiraneza Jean Baptiste ‘Migi’ yanyomoje ibyo ashinjwa byo kuba yarakoroganye n’abantu bo muri Rayon Sports kugeza arebye imyitozo y’iyi kipe ku mbaraga. Ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize ni bwo Rayon Sports yakoreye imyitozo ku kibuga cya Stade Ubworoherane, mbere yo kuhatsindirwa na Musanze FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa […]
Musanze FC yasubiriye Rayon Sports, yisubiza umwa wa mbere
Ikipe ya Musanze FC yisubije by’agateganyo umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, nyuma yo gutsinda Rayon Sports igitego 1-0. Iyi kipe yo mu majyaruguru yari yakiriye Rayon Sports kuri Stade Ubworoherane, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona. Ni Rayon Sports yari yasubiye kuri kimwe mu bibuga bijya biyigora cyane, dore ko nko muri […]
Masisi: M23 irigamba guha isomo FARDC n’abarimo FDLR bagakwira imishwaro
Umutwe wa M23 urigamba guha isomo no gukwiza imishwaro Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo FARDC n’imitwe irimo FDLR bakorana, nyuma y’imirwano ikomeye yasakiranyije impande zombi kuri iki cyumweru. Ni imirwano yaramukiye mu duce tugize Teritwari ya Masisi nka BWIZA, Kitshanga na Burungu; guhera saa Saba z’igicuku. M23 biciye mu bayobozi bakuru bayo yemeje […]
Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yibasiye Miss Mutesi Jolly nyuma y’igifungo cyahawe Prince Kid
Umunyamakuru Nkundineza Jean Paul yibasiye Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w’u Rwanda muri 2016; nyuma y’uko Ishimwe Dieudonné ‘Prince Kid’ wahoze ategura irushanwa rya Miss Rwanda yari amaze gukatirwa igifungo. Ku wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira ni bwo Prince Kid yakatiwe imyaka itanu y’igifungo anacibwa ihazabu ya Frw miliyoni 2, nyuma yo guhamywa ibyaha byo […]
Afite ubwanwa bujya ku ngana n’ubwa Osama Bin Laden kandi ari umugore
Coral Renaie, umugore w’imyaka 30 ukomoka i Kansas, muri Leta zunze ubumwe za Amerika, yatangiye urugendo rwo kwiyakira nyuma y’uko isura ye itamirijwe ubwana kugeza aho buruta n’ubwa bamwe mu bagabo. Uyu mugore avuga ko yabanje kujya abwogosha ariko biba iby’ubusa maze ahitamo kubureka bugakura atangira amahitamo yo kwikunda. Renaie ahura nibibazo bya buri munsi […]
Uwahoze ari Perezida wa AS Muhanga yapfuye
Ndayisaba Jean Damascène wahoze ari Perezida wa AS Muhanga, yapfuye azize uburwayi. Ndayisaba yayoboye iyi kipe yo mu majyepfo hagati ya 2017 na 2023. Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 14 Ukwakira 2023. Yaguye mu bitaro byitiriwe umwami Faisal. Amakuru avuga ko uyu mugabo yazize kanseri y’umwijima yari […]
Indege z’intambara z’Igisirikare cya Nigeria zivuganye amabandi yitwaje intwaro arenga 100
Igisirikare cya Nigeria cyatangaje ko Ingabo zacyo zirwanira mu kirere zivuganye amabandi yitwaje intwaro arenga 100, nyuma yo kuyagabaho ibitero ku wa Kabiri w’iki cyumweru. Ni ibitero Ingabo za Nigeria zagabye muri Leta ya Zamfara iherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’iki gihugu. Zamfara ni Leta imaze imyaka myinshi irangwamo urugomo rw’amabandi yitwaje intwaro, aho agaba […]
Niger:Bazoum aracyategereje gusubira ku butegetsi nyuma yo kubona umwavoka
Perezida Mohamed Bazoum uherutse guhirikwa ku butegetsi muri Niger atangaza ko agifite icyizere cyo gusubira ku butegetsi nyuma y’uko ngo abonye abamwunganira mu mategeko. Ku ya 18 Nzeri, Mohamed Bazoum yahisemo kohereza ikirego cye mu nkiko zo muri Afurika y’Iburengerazuba kugira ngo asabe ko yarekurwa kandi agasubizaho itegeko nshinga muri Nigeriya.Ni nyuma yo kumara hafi […]
Perezida Andrzej Duda ategerejwe i Kigali
Perezida Andrzej Duda wa Pologne, ategerejwe i Kigali aho agomba kugirira uruzinduko rw’akazi. Ni amakuru byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, ubwo ku wa Gatatu w’iki cyumweru yaganiraga n’abahagarariye ibihugu byabo ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda. Perezida Andrzej Duda byitezwe ko azagera i Kigali mu mpera z’uku kwezi. Biruta yashimye umubano ukomeje kugenda […]
Ubukwe bwa The Ben na Pamela bwahumuye
Nyuma y’uko umuhanzi The Ben n’umukunzi we basezeranye kubana imbere y’amategeko mu mwaka ushize, kuri ubu hari andi makuru avuga ko indi mihango y’ubukwe igiye gukurikiraho . Mu mashusho yasohotse y’uyu muhanzi hariho inyandiko igaragaza ko ibirori byo gusaba no gukwa biteganyijwe taliki 23 Ukuboza 2023. Ni mu gihe urukundo rw’aba bombi rwatangiye kunugwanugwa mu […]
Bisi nshya u Rwanda rwakiriye ngo zikemure ikibazo cy’ingendo zabaye nk’igitonyanga mu nyanja
Ku wa Gatanu ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamurikiye abawugendamo bisi nshya 20 ziheruka kugurwa, mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’ingendo cyabaye agatereranzamba. Bisi zamuritswe ni izaguzwe na sosiyete itwara abagenzi ya Jali Transport, zikaba zarakorewe mu gihugu cy’u Bushinwa. Umuyobozi w’iyi sosiyete, Col (Rtd) Twahirwa Dodo, yabwiye itangazamakuru ko izi bisi uko ari 20 zatwaye […]
Abanyarwanda nibabura ibyo kurya, leta bizayigora kubayobora bashonje: Depite Habineza
Umuyobozi w’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije (Democratic Green Party), Dr. Frank Habineza, asanga Leta y’u Rwanda ikwiriye kongera nkunganire itanga ku biciro birimo ibikomoka kuri Peteroli, mu rwego rwo guca intege ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro bikomeje gutumbagira ku masoko. Depite Habineza yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki ya 13 Ukwakira, ubwo yari mu karere ka […]
Victor Mbaoma yababaje Mukura VS ku munota wa nyuma
Ikipe ya APR FC yatsinze bigoranye Mukura VS igitego 1-0, ihita ifata umwanya wa mbere by’agateganyo ku rutonde rwa shampiyona. Iyi kipe y’Ingabo z’Igihugu yari yakiriye Mukura kuri Kigali Pele Stadium, mu mukino w’umunsi wa karindwi wa shampiyona. Ni umukino umutoza Thierry Froger n’abasore be basabwaga gutsinda ku kabi n’akeza, nyuma yo gutakaza amanota abiri […]
RDC:Mboso uyobora Inteko Ishinga Amategeko arashinja Kabila kugira Congo ingwate
Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Christophe Mboso, yibasiye Joseph Kabila wahoze ari Perezida wa RDC mu nteko rusange y’Ihuriro ry’Amashyaka FCC ashyigikiye Kabila. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukwakira 2023 aho yamushinje kugeza Congo aharindimuka. Ati”Mu myaka irenga 20, wafashe igihugu cyacu n’umutungo wacyo ho ingwate, […]
Amashusho ashinja Titi Brown nk’ikimenyetso gishya yateje impaka
Kuri uyu wa Gatanu taliki 13 Ukwakira 2023,mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge nibwo hasubukuwe urubanza umubyinnyi Ishimwe Thierry uzwi nka Titi Brown ushinjwa gusambanya umukobwa utaruzuza imyaka y’ubukure, nyuma y’uko mu kwezi gushize rwari rwarusubitswe kugira ngo hazaburanwe ku bindi bimenyetso bishya ubushinjacyaha bwagaragaje. Ubusanzwe icyaha Brown akurikiranyweho n’icyo gusambanya umwana utaragira imyaka y’ubukure gusa […]
Ibi nanjye byambayeho: Nshobozwa wihanganishije umusaza ufite umwana ‘wavukijwe kujya muri Bayern Munich’
Nshobozwabyosenumukiza Jean Jacques Wilson ukinira APR BBC ndetse n’ikipe y’Igihugu ya Basketball, yihanganishije umusaza wo mu karere ka Huye uvuga ko umwana we yavukijwe amahirwe yo kujya mu irerero rya Bayern Munich; avuga ko na we hari ubwo byigeze kumubaho. Mu ntangiriro z’iki cyumweru ni bwo umusaza witwa Izabitegeka Innocent wo mu murenge wa Kinazi […]
Imbwa yatangaje benshi ubwo yamaraga iminsi 3 umutwe wayo waheze mu icupa

Imbwa yahawe izina rya Cheeto yavugishije benshi amangambure mu gace ka Michigan nyuma yo kumara iminsi itatu umutwe wayo waraheze mu icupa risanzwe ripakirwamo amavuta akomoka ku nka nka(Formage). Iyi mbwa ibyayo byasaga n’ibyayirangiranye kuko yari imaze gucika intege nyuma yo kutagira ibiryo cyangwa amazi ibona mu minsi itatu ubwo umutwe wayo wafataga. Abashinzwe ubutabazi […]
Gitifu wa Rambura yatawe muri yombi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rambura mu karere ka Nyabihu, ku wa Kane tariki ya 12 Ukwakira yatawe muri yombi na RIB akekwaho kunyereza amafaranga yo gusana inzu z’abaturage basenyewe n’ibiza. Uru rwego rw’ubugenzacyaha ruvuga ko Frw miliyoni 6.9 ari yo Gitifu Kabarisa Salomon akekwaho kunyereza. Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko […]
Umuhanzi Weazel akomeje gutsimbarara ku mwanya wa Radio muri Good Life
Douglas Mayanja uzwi nka Weasel Manizo akaba n’umuririmbyi usigaye wa Good Lyfe Crew, yahakanye burundu ko hashobora kubaho undi muntu wasimbura nyakwigendera Mozey Radio. Uyu muhanzi yavuze ko agiye kuba umuhanzi wenyine mu buzima bwe bwose ariko yiteguye gukorana n’abahanzi batandukanye mu mishinga mishya n’abandi bisanzwe ariko ngo ntabwo azasimbuza nyakwigendera. Ati”Nyakwigendera Radio yari umuhanzi […]
Nyuma yo kotswa igitutu, Tshisekedi ngo agiye gukuraho état de siège muri Ituri na N.Kivu
Perezida Félix Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yafashe icyemezo cyo koroshya “gahoro gahoro kandi mu byiciro” ubutegetsi bwa gisirikare mu ntara ebyiri mu burasirazuba bw’igihugu. Amakuru avuga ko ngo nyuma yo kubiganiraho n’abakuriye inzego za leta no n’inama nkuru ya gisirikare, yafashe icyemezo cyo kwerekeza abaturage b’intara za Ituri na Kivu ya Ruguru […]
Kera kabaye U Rwanda rwakiriye Bisi zitwara abagenzi rwari rutegereje
U Rwanda rwamaze kwakira icyiciro cya mbere cya bisi zitwara abagenzi u Rwanda rwari rwaratumije, zikaba zitezeho kuziba icyuho cyari kimaze igihe kirekire kigaragara mu gutwara abagenzi. Mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye tariki ya 27 Gashyantare 2023, Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Uwase Patricie, yatangaje ko mu gihe kitarenze amezi atatu uhereye uwo munsi, bisi […]
Amerika yaburiye FARDC na M23
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zagaragaje ko zihangayikishijwe n’imirwano imaze iminsi yubuye hagati ya FARDC na M23; ziburira impande zombi ko kurwana nta gusubizo bizigera bizana. Amerika yabitangaje biciye mu itangazo Ambasade yayo i Kinshasa yasohoye kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Ukwakira. Ku Cyumweru tariki ya 1 Ukwakira ni bwo imirwano hagati y’Ingabo […]
Blinken yatangaje umubare w’Abanyamerika bamaze gupfira muri Israel
umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Antony Blinken, yatangaje ko Amerika izahora iri inyuma ya Israel mu buryo ubwari bwo bwose .Ni nyuma y’uko iki gihugu cyugarijwe n’intambara igihuza n’umutwe w’iterabwoba wa Hamas. Ni mu kiganiro yagiranye na Minisitiri w’intebe wa Israel Netanyahu aho yizeje igihugu cye ubufasha ubwaribwo bwose. Ati” Igihe cyose Amerika […]
Mpaga Etincilles FC yatewe na Musanze FC yakoze kuri SG wayo
Umunyamabanga Mukuru w’Ikipe ya Etincilles FC, Kabanda Innocent, yeguye ku nshingano ze nyuma y’imunsi ibiri iyi kipe itewe mpaga na Musanze FC. Ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo iriya kipe y’i Rubavu yatewe mpaga y’ibitego 3-0 na Musanze FC yari yayisuye, nyuma yo kubura imbangukuragutabara ku kibuga cya Stade Umuganda. Kabanda yeguye nyuma y’uburangare […]