Rwamagana: Hagaragajwe impamvu zituma amakimbirane yiyongera mu ngo

Mu biganiro byabaye kuwa Gatanu Tariki ya 7 Werurwe mu karere ka Rwamagana, byahuje Abadepite bagize Ihuriro ry’Abanyarwandakazi bari mu Nteko Ishingamategeko FFRP n’abayobozi mu nzego zitandukanye . Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana bwagaragaje Ibibazo bitera amakimbirane bunasaba abayobozi kuyakumira hadahutajwe abayafitanye. Ibyo biganiro byabaye mu murenge wa Muhazi,byibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere n’urw’abagize umuryango […]
MIFOTRA yatangaje impinduka mu mikorere y’ibizamini by’akazi

Minisiteri y’imirimo ya leta, MIFOTRA iramenyesha abashaka kwinjira mu kazi ka Leta, ko bagiye kujya bakora ikizamini cy’isuzumabushobozi (psychometric test). Iki ni cyo kizamini kizajya kibanza, uwagize nibura amanota 50/100 ni we uzakomeza ku bindi bizamini (icyanditse na interview). Itangazo rya MIFOTRA rivuga Iki kizamini giteganywa mu ngingo ya 7 y’Iteka rya Perezida N° 128/01 […]
Centrafrica: Gen Nyakarundi yasuye Ingabo za Minusca

Kuri uyu wa Kane, itariki 6 Werurwe 2025, Umugaba Mukuru w’Ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, hamwe n’Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga, Umuyobozi ushinzwe Amahugurwa muri RDF, Lt Col Laurent Kabutura, hamwe n’abayobozi b’Ingabo z’u Rwanda zikorera ku cyicaro gikuru cya MINUSCA, basuye Umuyobozi w’Ingabo za Minusca, Lieutenant General Humphrey Nyone ku […]
Rwamagana: Umugore ari gusohorwa mu nzu n’umuryango w’umugabo we wishwe n’impanuka

Mu Kagali ka Cyanya, mu Murenge wa Kigabiro, mu Karere ka Rwamagana, kuri uyu wa Gatanu haravugwa umuryango wapfushije umutware wishwe n’impanuka none havutse impaka za ngo turwane nyuma yaho umuryango wa nyakwigendera uhageze ugashaka gusohora umugore wabanaga nawe banabyaranye uvuga ko utamuzi, ndetse ugashaka kujya gushyingura mu Karere ka Ngoma aho kumushyingura i Rwamagana […]
Uwayoboye Komisiyo ya EU aremeza ko kwinjiza Ukraine muri NATO byaba ari ikosa

Jean-Claude Juncker wahoze ari Perezida wa Komisiyo y’u Burayi, yaburiye ko Ukraine idakwiye kwinjira muri NATO kuri ubu mu rwego rw’umutekano kuko bishobora guteza intambara yeruye hagati yabo n’u Burusiya. Juncker wanabaye Minisitiri w’Intebe wa Luxembourg, yatangaje ko kwinjira mu Muryango wa NATO kwa Ukraine bishobora gukurura ingingo ya 5 (article 5), ingingo ya NATO […]
Sudani yajyanye UAE mu Rukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera

Sudani irashinja Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) jenoside. Mu kirego cyatanzwe kuri uyu wa Kane, itariki 6 Werurwe 2025, imbere y’Urukiko Mpuzamahanga rw’Ubutabera, urwego rw’ubucamanza rukuru rwa Loni, Khartoum irasaba gutegeka ingamba zihutirwa. Khartoum irasaba abacamanza gutegeka Abu Dhabi kubuza imitwe yitwara gisirikare ishyigikira gukora jenoside. Abayobozi ba Sudani barashinja Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kurenga […]
Tanzania: Perezida Samia yemeye arena ya miliyoni 172 $ yo guhangana na BK Arena

Mu ntambwe ishimishije yo kuzamura ibikorwa remezo bya siporo n’imyidagaduro muri Tanzania, Perezida Samia Suluhu Hassan yatangaje ishoramari rya miliyoni 172 z’amadolari yo kubaka ikibuga cya siporo n’imyidagaduro cy’imbere mu nzu. Uyu mushinga ukomeye ugamije kubaka inyubako yo guhangana n’iy’u Rwanda imaze kumenyekana cyane izwi nka BK Arena no gushyira Tanzaniya ku rutonde rw’ahantu ha […]
Micomyiza yasabye ibimenyetso bimushinjura biri ku cyicaro cya FPR

Ubwo yongeraga kwitaba urukiko kuri uyu wa Kane, itariki ya 6 Werurwe 2025, Micomyiza Jean Paul uregwa ibyaha bya jenoside yavuze ko kuba mbere ya jenoside yaragiye ku Mulindi ahari ikicaro gikuru cya FPR ari ikimenyetso cy’uko nta rwango yari afitiye Abatutsi. Umwe mu bunganira Micomyiza MaĂ®tre Salomon Karuranga yavuze ko abatangabuhamya bashinjura Micomyiza ishinjwa […]
Ni Joseph Kabila uri inyuma ya AFC, M23 n’Inyeshyamba za Mobondo – Jean-Pierre Bemba

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 5 Werurwe 2025, Minisitiri w’Intebe wungirije akaba na Minisitiri w’Ubwikorezi, Jean-Pierre Bemba Gombo, yashinje, uwahoze ari perezida wa DRC, Joseph Kabila Kabange, kuba ari we watangije inyeshyamba za M23, Alliance Fleuve Congo ya Corneille Nangaa. Ibi yabivuze mu nama yabereye i Kikwit (Kwilu), aho yakanguriye urubyiruko kujya mu gisirikare […]
Ubushinjacyaha bwakiriye dosiye iregwamo umugabo wakubise  Umwanditsi w’Urukiko

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye iregwamo umugabo wakubise  Umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo aramukomeretsa cyane. Ibyo byabaye tariki ya 27 Gashyantare 2025 ku Rukiko rw’Ibanze rwa gasabo ruherereye mu mudugudu wa Rugero, akagali ka Kibagabaga, umurenge wa Kimironko, mu karere ka Gasabo ubwo uyu muturage yari aje gukurikirana iby’urubanza rwe nkuko iyi […]
CEDEAO yatangiye kwingingira Mali, Burkina Faso na Niger kugaruka mu muryango

Nyuma y’amezi atatu yongeye gutorerwa kuba umuyobozi wa Ghana, John Dramani Mahama yari mu ruzinduko rw’akazi i Abidjan ku wa Gatatu, aho yavuganye na mugenzi we Alassane Ouattara. Ku murongo w’ibyigwa: gushimangira umubano w’ibihugu byombi, ubufatanye mu bukungu n’ibibazo by’umutekano mu karere. Ikirenze byose, abakuru b’ibihugu byombi batangiye gusaba Mali, Burkina Faso na Niger kongera […]
Gasabo: Urukiko rwaburanishije uwasambanyije umukobwa w’imyaka 16 akamutera inda

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwaburanishije urubanza ruregwamo umusore w’imyaka 22 y’amavuko wasambanyije umwana w’umukobwa w’imyaka 16 amutera inda. Uregwa utuye mu murenge wa Mayange, akagari ka Kagenge, umudugudu wa Biryogo, mu bihe bitandukanye yasambanye uyu mwana w’imyaka 16 bigera n’ubwo amutera inda ubu akaba atwite.  Mu rubanza, uregwa yemera icyaha ndetse akagisabira imbabazi. Nyuma yo […]
Kinshasa: Kayikwamba yashimiye abadipomate b’ibihugu bimaze gufatira u Rwanda ibihano

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 5 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Congo, ThĂ©rèse Kayikwamba Wagner, yavuganye n’Abadipolomate bemewe muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu rwego rwo gushima ibihugu bimaze gufatira u Rwanda ibihano. ThĂ©rèse Kayikwamba yashimiye itsinda ry’Abadipolomate ku nkunga idahwema bari gutera DRC muri ibi bihe , ashimangira akamaro k’ubufatanye mpuzamahanga kugira […]
Lesotho: Batunguwe no kumva Trump avuga ko nta muntu uzi igihugu cyabo

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 5 Werurwe, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Lesotho yavuze ko yatunguwe kandi akumva atutswe na Perezida wa Amerika Donald Trump watangaje ko nta muntu numwe wigeze wumva iki gihugu cya Afurika, maze aramutumira ngo azagisure. Ku mugoroba wo kuwa Kabiri, Trump yavuze Lesotho mu ijambo yagejeje kuri Kongere ya Amerika ubwo […]
Rusizi: Hafashwe uwageragezaga gutanga ruswa ngo ahabwe icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka

Polisi y’u Rwanda mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Werurwe, yafatiye mu Karere ka Rusizi, umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, wageragezaga guha umupolisi ruswa y’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 50, kugira ngo ahabwe icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka. Yafatiwe mu murenge wa Kamembe, ahakorera imashini yimurwa y’Ishami rya Polisi rishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga mu rwego […]
Tshisekedi yari yizeye kuzamura ibendera rya RDC i Kigali – Kabarebe

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Gen (Rtd) Kabarebe yatangarije abagize inteko Ishinga Amategeko ko Tshisekedi, FDLR n’abajenerali be bemeranyije ko bazatera u Rwanda nyuma yo kwirukana abarwanyi ba M23 mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bagakuraho ubutegetsi bw’u Rwanda, ndetse ko Tshisekedi yizeraga ko azazamura ibendera rya RDC i Kigali. Yabitangaje kuri uyu wa […]
Kampala: Batatu bapfuye abandi bajyanwa mu bitaro nyuma y’inkongi yibasiye Sunrise Hotel

Nibura abantu 3 bimaze kwemezwa ko bapfuye mu gihe abandi benshi bakomeretse nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye Sunrise Hotel mu Mujyi wa Kampala rwagati. Abayobozi baravuga ko imibare ishobora kuzamuka nyuma y’inkongi y’umuriro yadutse kuri uyu wa Gatatu, i Kampala mu murwa mukuru wa Uganda, hataramenyekana icyayiteye. Itsinda rishinzwe gushakisha no gutabara ryageze aha mu rwego […]
Bangui: Gen. Nyakarundi azitabira umuhango wo gusoza imyitozo yatanzwe na RDF

Ku wa Kabiri, itariki ya 4 Werurwe, Perezida Faustin-Archange TouadĂ©ra wa Repubulika ya Centrafrica, yahuye n’intumwa z’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ziyobowe n’Umugaba w’ingabo zirwanira ku butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi, ari kumwe n’Umuvugizi w’Ingabo, Brig Gen Ronald Rwivanga hamwe n’umuyobozi ushinzwe imyitozo, Lt Col L Kabutura. Hamwe n’Umuyobozi mukuru w’Ingabo za Centrafrica (FACA) Gen ZĂ©phirin […]
Sudani y’Epfo: Intambara yongeye gututumba hagati ya Perezida Kiir na V/P Machar

Igisirikare cya Sudani y’Epfo cyafashe umuyobozi mukuru w’ingabo ukomoka mu ruhande rwa Visi Perezida wa Mbere, Riek Machar, kandi cyohereza ingabo kugota urugo rwa Machar, ibishobora guhungabanya amasezerano y’amahoro yo mu 2018 yarangije intambara hagati y’abenegihugu nkuko byatangajwe n’Umuvugizi we. Sudani y’Epfo yari ifite amahoro urebye kuva amasezerano yo mu 2018 yarangiza amakimbirane yari amaze […]
U Rwanda rwagize icyo rwibutsa u Budage bwarufatiye ibihano

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye icyemezo cya Guverinoma y’u Budage kuri uyu wa Kabiri bwiyongereye ku bihugu bimaze kurufatira ibihano, runenga ukuntu ubufatanye mu iterambere bukomeje kugirwa igikoresho cya politiki ndetse rwibutsa u Budage uruhare rwabwo mu mateka y’amakimbirane akomeje kugaragara mu karere. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Leta y’u Rwanda ivuga ko […]
Intambara yo mu burasirazuba bwa DRC yahungabanyije ubucuruzi bwambukiranya imipaka n’u Burundi

Mu gihe amakimbirane akomeje kwiyongera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC), ubucuruzi bwambukiranya imipaka hagati y’iki gihugu n’u Burundi bugenda burushaho kuzamba. Ubucuruzi bwari bumaze gutera imbere, ubu bubangamiwe n’umutekano muke, bikabangamira ubukungu bwaho ndetse n’imibereho y’abacuruzi. Kuva muri Mutarama na Gashyantare 2025, intambara mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo […]
Abakomeje gushaka igisubizo cyo mu burasirazuba bwa DRC bahuye na Museveni

Itsinda rigizwe n’Inama y’igihugu y’Abepiskopi ya Congo (CENCO) n’Itorero rya Kristo muri Congo (ECC) ryagiranye inama, kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 4 Werurwe, na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, mu rwego rw’umugambi wo gushaka igisubizo cy’amahoro ku bibazo b’iri mu burasirazuba bwa Congo. Iyi nama irangiye, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yagaragaje ko ashyigikiye […]
U Budage bwafatiye u Rwanda ibihano ariko bwongeraho ko impungenge zarwo zigomba gufatanwa uburemere

Nyuma y’ibihugu nka Amerika, u Bwongereza, na Canada, u Budage nabwo bwiyongereye mu bihugu byahagaritse inkunga byateraga u Rwanda rushinjwa gufasha umutwe wa M23 uhanganye na na Guverinoma ya Leta ya Congo, ariko bwongeraho ko impungenge z’u Rwanda ku mutekano warwo zigomba gufatanwa uburemere. Itangazo rya Guverinoma y’u Budage rivuga ko bugiye gusuzuma ubufatanye buriho […]
Rwamagana: Imihindagurikire y’ikirere irasaba guhindura ingamba mu buhinzi

Ubwo hatangizwaga igihembwe cy’ihinga 2025B, abaturage bo mu karere ka Rwamagana basabwe n’ubuyobozi, gufata neza ibikorwa remezo bubakiwe, hagamijwe kongera umusaruro ndetse no guhinga ubutaka bwose bushobora kuhirwa mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere. Iki gihembwe cy’ihinga 2025B cyatangirijwe mu Gishanga cya Nyirabidibiri mu Murenge wa Nzige cyatunganyijwe mu mwaka w’ingengo y’Imari 2016/2017. Abaturage […]
Kenya: Abagabo babiri bakurikiranweho kwica Umwongereza

Urukiko rwo muri Kenya rwemereye abapolisi iminsi 21 yo gufunga abantu babiri bakekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’umwenegihugu w’Ubwongereza Campbell Scott. Umurambo w’imyaka 58 wavumbuwe mu gikapu ku ya 22 Gashyantare, nyuma y’iminsi mike ageze muri Kenya mu nama. Abayobozi bavuga ko Scott aheruka kugaragara ava muri hotel ye hamwe n’umugabo utaramenyekana mbere yo gufata […]
Uganda: Umusirikare wa UPDF yishe arashe umugore we kubera amafunguro

Umusirikare wa Uganda, L / Cpl Sserunkuma Denis, ukorera ku Ishuri ry’imyitozo ya gisirikare rya Kaweweta, yarashe umugore we, Kebirungi Kella Adyeeri aramwica. Ibi byabaye ku wa Mbere, itariki ya 3 Werurwe 2025, bibera kuri iri shuri riherereye Nakaseke. Amakuru abanza yerekana ko ukekwaho icyaha yari yarashakanye na nyakwigendera kandi babana, kandi kuva mu gitondo […]
U Rwanda na Ghana byasinyanye amasezerano y’imikoranire mu by’ikoranabuhanga mu by’imari

Banki ya Ghana na Banki Nkuru y’u Rwanda byashyize umukono ku masezerano y’ubwumvikane hagamijwe gutangiza icyitwa ‘licence passporting framework’ n’ubwishyu bwambukiranya imipaka ku bucuruzi. ‘Licence Passeport framework’ ni uburyo bwemerera ikigo cyanditswe mu karere k’ubukungu runaka gukora ubucuruzi mu kindi gihugu bitabaye ngombwa ko habaho uruhushya rushya rutangwa n’icyo gihugu. Ibi byakozwe mu rwego rwo […]
Umunyarwanda Anthony Ngororano yagizwe Umuhuzabikorwa wa Loni muri Madagascar

Ku itariki ya 1 Werurwe 2025, Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, AntĂłnio Guterres, yashyizeho Anthony Ngororano wo mu Rwanda nk’Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abibumbye muri Madagascar, nkuko byemejwe na Guverinoma yamwakiriye. Anthony Ngororano afite uburambe bw’imyaka irenga 20 mu iterambere rirambye mu nshingano z’ubuyobozi muri gahunda y’Umuryango w’Abibumbye kandi mbere y’ibi yabaga mu bikorera. Vuba aha, yabaye uhagarariye […]
Ruhango: Polisi yafashe hafi 30 bakekwaho kujujubya abaturage

Polisi y’u Rwanda yataye muri yombi abantu hafi 30 bakekwaho ibyaha by’ubugizi bwa nabi, mu rwego rwo guhashya ibikorwa bitemewe, nk’ubujura mu Karere ka Ruhango. Aba 28 bakekwaho kuba barashikuje telefone zigendanwa abantu mu mihanda kandi binjira mu mazu, n’ibindi byaha. Harimo abagore bakekwaho kugira uruhare muri ibyo byaha bahisha abajura n’ibicuruzwa byabo. Kuri uyu […]
Amerika yahagaritse inkunga ya gisirikare yahaga Ukraine

Umukozi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavuze ko Trump yifuza ko Perezida Zelenskyy yiyemeza kugirana amasezerano y’amahoro n’u Burusiya. Perezida Donald Trump yategetse “guhagarika” ubufasha bwa gisirikare Amerika iha Ukraine nyuma y’inama yagenze nabi igihe Trump yashakaga guhatira Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, kugirana ibiganiro by’amahoro n’u Burusiya. Umukozi muri perezidansi yavuze […]
Umuryango w’Abibumbye urashinja M23 gushimuta abarwayi

Kuri uyu wa Mbere, itariki 03 Werurwe 2025, Umuryango w’Abibumbye wavuze ko inyeshyamba M23 zishyigikiwe n’u Rwanda zagabye igitero mu burasirazuba bwa Congo zashimuse byibuze abagabo 130 barwaye n’abakomeretse mu bitaro bibiri byo mu Mujyi wa Goma mu cyumweru gishize. Nk’uko byatangajwe n’Umuvugizi w’Ibiro by’uburenganzira bwa muntu by’Umuryango w’Abibumbye, Ravina Shamdasani, ngo abarwanyi ba M23 […]
Korea ya Ruguru yateguje igisubizo ku bwato bw’intambara Amerika yohereje muri Korea y’Epfo

Kim Yo Jong, mushiki w’umuyobozi wa Korea ya Ruguru, Kim Jong Un, yise kohereza ubwato bwa gisirikare, USS Carl Vinson ari “ugushaka intambara kwa Amerika ndetse n’ibikoresho byayo.” Ubu bwato butwara indege z’intambara yageze i Busan ku Cyumweru. Kuri uyu wa Kabiri, Kim Yo Jong, mushiki w’umuyobozi wa Korea ya Ruguru, umukurikira mu buhangange, yatangaje […]
Umurenge Kagame Cup: Bugesera yaterewe mpaga ku kibuga cyayo

Kuwa Gatandatu Tariki ya 1 no kucyumweru tariki ya 2 Werurwe 2025,Mu Ntara y’Iburasirazuba habaye imikino ya 1/4 mu Irushanwa ryo kwimakaza imiyoborere myiza ryitiriwe Umukuru w’Igihugu , Umurenge Kagame Cup. Imikino yabaye ku rwego rw’Intara n’Iburasirazuba yabereyemo ibyatunguranye ,aho ikipe y’Umurenge wa Kamabuye yari ihagarariye Akarere ka Bugesera yabuze abakinnyi yinjirana mu kibuga iterwa […]
U Bufaransa, Ukraine na UK bari gukora kuri gahunda y’amahoro bazamurikira Amerika

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza Keir Starmer yavuze ko u Bwongereza, u Bufaransa na Ukraine byemeye gukora kuri “proposal” yo guhagarika imirwano bazamurikira Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Starmer yavuze ko yemera ko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ashaka amahoro arambye muri Ukraine kandi akomeza avuga ko hakenewe kwizezwa umutekano na Amerika […]
Uganda: Ebola imaze guhitana babiri barimo umuforomo

Nyuma y’uko ku wa Kabiri ushize, Uganda yemeje ko imaze kwandika abantu icumi banduye virusi ya Ebola yo mu bwoko bwo muri Sudani, babiri barimo umuforomo wo mu Bitaro by’igihugu bya Mulago, bamaze gupfa. Uwa kabiri uhuzwa n’itsinda rya mbere, umwana w’umuhungu w’imyaka ine n’igice, Kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki ya 1 Werurwe, hamenyekanye […]
Paris: Ubutabera bwatangiye gukurikirana Alphonse K. ushinjwa uruhare muri jenoside

Uwahoze ari umuyobozi w’ishami ry’ubuvuzi ry’iyari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare, kuwa Gatanu, itariki ya 28 Gashyantare, i Paris yashinjwe ibyaha bya jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu n’umugambi wo gukora ibyo byaha. Umugabo w’imyaka 74, Alphonse K., umaze imyaka 25 aba mu Bufaransa, ubu yashyizwe mu maboko y’ubucamanza. Arakekwaho kuba yaragize uruhare muri Jenoside […]
Abarwanyi barenga 40 ba al Shabaab biciwe mu gikorwa cy’Ingabo za Somaliya

Abarwanyi barenga 40 bo mu mutwe witwaje intwaro wa kisilamu wa al Shabaab biciwe mu gikorwa cya gisirikare cy’Ingabo z’igihugu cya Somaliya muri iyi weekend. Ni igikorwa Ingabo z’igihugu cya Somaliya zakoranye n’abafatanyabikorwa mpuzamahanga ku Cyumweru mu gace ka Biya Cadde muri leta ya Hirshabelle, nk’uko Televiziyo y’igihugu ya Somaliya yabitangaje mu nyandiko yanyujije kuri […]
Ibura ry’amafaranga ryatumye ab’i Goma baza kuyashaka mu Rwanda

Ubu hashize ukwezi kurenga umutwe witwaje intwaro M23 wigaruriye Goma, umurwa mukuru w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) kandi, ukwezi kurenga kurashize ibigo by’imari bitarongera gufungura imiryango. Mu guhangana n’ikibazo cyo kubura amafaranga, abaturage barimo gushakisha no bakabona ibisubizo bindi, cyane cyane nko kwambuka umupaka bakajya kuyashaka mu […]
Israel yahagaritse kwinjiza imfashanyo muri Gaza

Ibiro bya Minisitiri w’Intebe Benjamin Netanyahu byatangaje ko Israel ihagarika kwinjiza inkunga y’ibanze mu karere ka Gaza guhera kuri iki Cyumweru. Iki cyemezo ni igisubizo cy’ibyo ibiro bya Netanyahu byise “Kwanga kwa Hamas” kwemera gahunda yo gusubukura ibiganiro by’amahoro yatanzwe n’Intumwa ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff. Icyiciro cya […]
FARDC yise General Gakwerere wa FDLR umukozi w’u Rwanda

Nyuma y’uko kuri uyu wa Gatandatu itariki 01 Werurwe 2025, umutwe wa M23 ushyikirije u Rwanda abarwanyi ba FDLR wafatiye ku rugamba barimo General Ezechiel Gakwerere ukurikiranweho ibyaha bya jenoside, no kubona ukuri ku byakunze kuvugwa na Leta ya Kigali ku bufatanye bwa FARDC na FDLR gukomeje kujya ahagaragara, Igisirikare cya Congo kihanukiriye cyemeza ko […]
Tshisekedi yahaye imbabazi abanyapolitiki 2 bari bafunzwe

Kuri uyu wa Gatandatu, itariki ya 1 Werurwe 2025 ninjoro umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Seth Kikuni, perezida w’Ishyaka Piste pour l’émergence du Congo, ni umwe mu bantu 3 bahawe imbabazi na Perezida Tshisekedi. Uyu wari wafunzwe kuva muri Kanama 2024 agakatirwa igifungo cy’umwaka 1, ari mu bantu ba mbere bahawe uburenganzira bwo kwishyira ukizana mu […]
China: Abasirikare bakuru basaga 10 bamaze guhagarikwa kubera ruswa

Abayobozi batari bake mu nzego z’Igisirikare cyangwa izifite aho zihuriye nacyo mu Bushinwa, bamaze kugenda mu nkubiri yo kurwanya ruswa ikomeje muri uru rwego. Kuri ubu biravugwa ko abasirikare bakuru bagera kuri 12 batazaboneka mu ikoraniro rihuza abategetsi bakuru mu nzego za politike n’iza gisirikare riteganijwe mu cyumweru gitaha. Mbere y’iri koraniro riteganijwe kuva ku […]
Gasabo: Batatu bafatanwe magendu y’inkweto za caguwa n’amasashe arenga ibihumbi 500

Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Gasabo, mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki 28 Gashyantare, abantu batatu bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu amasashe n’ibicuruzwa bya magendu. Abafashwe ni abagabo babiri n’umugore umwe bose b’imyaka 40 y’amavuko, bafatanywe imifuka ipakiyemo amapaki y’amasashe 2800 yose hamwe arimo angana n’ibihumbi […]
Zimbabwe: Inama y’abaminisitiri ya EAC na SADC yasubitswe

Amakuru aturuka mu badipolomate batandukanye agera kuri RFI aravuga ko inama y’abaminisitiri ba EAC na SADC yari iteganyijwe kuri uyu wa Gatanu, itariki 28 Gashyantare 2025, itakibaye. Intumwa z’u Rwanda zivuga ko zitabonye ubutumire bwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Zimbabwe, igihugu cyari kwakira iyi nama. Izindi ntumwa zari zitegerejwe i Harare nazo ntizigeze zijyayo. I Kinshasa, […]
Lubero: Abana hafi 200 bamaze kwinjizwa mu mitwe y’inyeshyamba ku ngufu

Amakuru aturuka muri Libero aravuga ko abana bagera ku ijana binjijwe mu gisirikare n’inyeshyamba kuva mu mpera za 2024 nkuko imiryango itegamiye kuri leta ivuga ishimangira ko n’abanyeshuri bavanwe mu byabo n’imirwano na bo binjizwa mu nyeshyamba ku gahato. Mu karere, byibuze abanyeshuri 190 bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye 190 yafunze imiryango kuva mu mpera […]
Afurika y’Epfo: Guhagarika inkunga ya Amerika bishobora guhitana abantu barenga 500.000

Kuri uyu wa Kane, itariki 27 Gashyantare 2025, Umuyobozi wa Fondasiyo ya Sida ya Desmond Tutu, Linda-Gail Bekker, yatangarije abanyamakuru ko kugabanya inkunga ya Amerika mu kurwanya agakoko gatera SIDA muri Afurika y’Epfo bishobora guhitana abantu barenga 500.000 mu myaka 10 gusa iri imbere. Nyuma yuko amatsinda yo muri Afurika y’Epfo amenyeshejwe ko azabura inkunga […]
Kabarebe yahuye n’Intumwa Idasanzwe y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi mu Biyaga Bigari

Ku munsi w’ejo kuwa Kane, Umunyamabanga wa Leta, Gen. (Rtd) James Kabarebe yahuye n’Intumwa Idasanzwe y’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi (EU) mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Ambasaderi Johan Borgstam, uri mu ruzinduko rw’akazi i Kigali. Inama yatanze umusaruro kandi ibamo kungurana ibitekerezo aho u Rwanda rwazamuye ingingo zikurikira nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara: • Ibibera mu […]
Muhanga: Arashinjwa gusambanya umwana we bakanabyarana kabiri

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 52 ukekwaho gusambanya umwana we w’umukobwa bakaza no kubyarana abana babiri umuhungu n’umukobwa. Uregwa utuye mu kagari ka Gihara, umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi mu bihe bitandukanye yagiye asambanya umwana we w’umukobwa kuva afite imyaka 14 kugeza ubu afite 22. Ubwo yamusambanyaga yamubwiraga ko […]
Kwanga kuganira na M23 ubwabyo biragaragaza ko hari ikibazo – ECC

“Ni ibisanzwe rwose (kuri Perezida Tshisekedi kuvuga ko atazigera aganira na M23). Ibi biremeza ko turi mu bihe by’amakimbirane n’ibibazo ”, uyu ni Umuvugizi w’Itorero rya Kristo muri Congo (ECC), avugana na Top Congo FM ku byerekeye itangazo riheruka ry’umukuru w’igihugu wongeye kubishimangira, imbere y’abagize umuryango we wa politiki, ko atavugana na M23, yakunze kwita […]
Cape Town: Inama ya G20 yananiwe kumvikana ku itangazo riyisoza

Inama ya ba ministri b’imari n’abakuru ba banki mu bihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi bananiwe kumvikana ku itangazo risoza inama. Incamake y’iri tangazo yanditswe na Afurika y’Epfo yakiriye iyi nama, yashimangiye kurwanya ikumirwa ry’ibicuruzwa bituruka mu bindi bihugu. Iyi ncamake ivuga ko ibi bihugu bishyigikiye ubucuruzi burangwa no kubahiriza amategeko, butavangura, bwemerewe bose, […]
Gasabo: Bakurikiranweho kwica umwana babyaranye bakamuta mu bwiherero

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwakiriye dosiye y’umwana w’umukobwa w’imyaka 17 wabyaye umwana akamuniga yarangiza akamuta mu musarane, icyo gikorwa cy’ubunyamaswa akaba yaragifashijwemo n’umusore w’imyaka 33 wamuteye inda. Amakuru yamenyekanye ku itariki ya 16 Gashyantare 2025 mu Murenge wa Ndera, Akagali ka Kibenga, Umudugudu wa Rugazi.  Abaturage bemeza ko uwo mukobwa yabyaye tariki ya […]
Bukavu: Ibisasu bibiri byaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23

Ibisasu bibiri byaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23 kuri Place de l’IndĂ©pendance. Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa bari bavuye aho. Nibura abasivili 5 bakomeretse benshi bajyanywe mu bitaro bya Bukavu. Umutwe wa M23 wari watangaje ko bitarenze iminsi ibiri iri imbere uzaba washyizeho Guverineri mushya w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo. Byatangajwe n’umuhuzabikorwa w’Ihuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille […]
Ni inde wategetse iyicwa rya General Michel Rukunda alias Makanika?

Mu gihe benshi bakomeje kwibaza ku rupfu rutunguranye rwa General Michel Rukunda, uzwi ku izina rya Makanika, wishwe mu buryo bubi na FARDC, amakuru atangazwa n’urubuga campaignforpeacedrc.com agararagaza ko ibimenyetso bihari bihurira ku itsinda ryitwa Akagara rya General Pacifique Masunzu, uyobora Zone ya 3 inashinjwe ibikorwa muri Kivu y’Amajyepfo. Nk’uko aya makuru abitangaza, iri tsinda […]
Uvira: FDNB yiteguye kubuza M23 kwegera imipaka y’u Burundi

Mu burasirazuba bwa DRC, Ingabo z’u Burundi zikomeje koherezwa, nubwo hari ibihuha bivuga ko zavuyeyo. Zoherejwe gushyigikira FARDC kugirango bahagarike AFC / M23, nkuko bitangazwa n’abatangabuhamya benshi. Abatangabuhamya bavuga ko Ingabo z’u Burundi ziri ku Muhanda w’igihugu No 5, cyane cyane kuri axe ya Luvungi-Uvira, ku birometero 10 gusa uvuye ku birindiro bya AFC / […]
Tshisekedi yategetse Guverineri Pelusi kuyoborera Kivu y’Amajyepfo muri Uvira

Nyuma yo guhunga Umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, na Mbere y’uko Inyeshyamba za AFC/M23 ziwugeramo, guverineri w’iyi ntara, Jean-Jacques Purusi, yakiriwe, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 26 Gashyantare 2025, i Kinshasa, na Perezida wa Repubulika, FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo. Nk’uko byatangajwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo nkuko tubikesha Perezidansi ya Repubulika ya […]
Muhanga: Uwashinjwaga kwicisha umugore we ikibando yakatiwe imyaka 25 y’igifungo

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye urubanza ruregwamo umugabo wishe umugore we akoresheje ikibando rumuhanisha igihano cy’igifungo cy’imyaka 25. Isomwa ry’uru rubanza ryabereye mu ruhame imbere y’abaturage aho icyaha cyakorewe mu murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga. Icyaha uregwa akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 07/12/2024 ubwo yagiranaga amakimbirane n’umugore we nyuma yo gutaha ageze mu […]
Perezida Trump yayoboye inama y’abaminisitiri ya mbere

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Gashyantare 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yayoboye inama y’abaminisitiri ya mbere y’iyi manda ye. Mu byo yibanzeho harimo kugabanya cyane abakozi ba guverinoma yo ku rwego rw’igihugu. Gukoresha inama nyuma y’ukwezi bitewe n’uko Sena igenda yemerera buhoro buhoro Perezida Trump abo ayisaba gukorana nawe […]
Musanze: Abayobozi b’amashuri ya gisirikare mu Rwanda, Libya, na TZ bahuriye mu nama ya TROIKA

Abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo mu Rwanda, Libya, na Tanzaniya bateraniye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ry’u Rwanda (RDFCSC) i Nyakinama mu Karere ka Musanze mu nama ya TROIKA y’Inama Nyafurika ya ba Komanda b’Amashuri Makuru ya Gisirikare. Iyi nama yari igamije gutegura Inama ya 19 Nyafurika ya ba Komanda b’amashuri nkaya (ACoC), iteganijwe […]
Nyagatare: Urubyiruko rwaganirijwe ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore n’abakobwa

Urubyiruko rwiganjemo abangavu n’ababyeyi bateraniye mu Karere ka Nyagatare mu kiganiro bagiranye n’inzego zitandukanye aho bagejejweho ibiganiro byibanda kugukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore n’abangavu. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Gashyantare 2025 giteguwe n’umuryango Empower Rwanda , aho baganirije urubyiriko ku kwirinda inda zitateguwe mu nsanganyamatsiko igira iti” […]
Muhanga: Akurikiranyweho kwica umugore we

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo w’imyaka 56 ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 50 babanaga batarasezeranye amukubise isuka mu mutwe.  Nkuko bitangazwa n’Ubushinjacya Bukuru dukesha iyi nkuru, icyaha cyakozwe ku itariki 19 Gashyantare 2025 mu Mudugudu wa Rugazi, akagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi. Uregwa, ubwo yarari mu nzira […]