Muhanga: Arashinjwa gusambanya umwana we bakanabyarana kabiri

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo wâimyaka 52 ukekwaho gusambanya umwana we wâumukobwa bakaza no kubyarana abana babiri umuhungu nâumukobwa. Uregwa utuye mu kagari ka Gihara, umurenge wa Runda, mu Karere ka Kamonyi mu bihe bitandukanye yagiye asambanya umwana we wâumukobwa kuva afite imyaka 14 kugeza ubu afite 22. Ubwo yamusambanyaga yamubwiraga ko […]
Kwanga kuganira na M23 ubwabyo biragaragaza ko hari ikibazo – ECC

“Ni ibisanzwe rwose (kuri Perezida Tshisekedi kuvuga ko atazigera aganira na M23). Ibi biremeza ko turi mu bihe by’amakimbirane n’ibibazo â, uyu ni Umuvugizi w’Itorero rya Kristo muri Congo (ECC), avugana na Top Congo FM ku byerekeye itangazo riheruka ry’umukuru w’igihugu wongeye kubishimangira, imbere y’abagize umuryango we wa politiki, ko atavugana na M23, yakunze kwita […]
Cape Town: Inama ya G20 yananiwe kumvikana ku itangazo riyisoza

Inama ya ba ministri bâimari nâabakuru ba banki mu bihugu 20 bikize kurusha ibindi ku Isi bananiwe kumvikana ku itangazo risoza inama. Incamake yâiri tangazo yanditswe na Afurika yâEpfo yakiriye iyi nama, yashimangiye kurwanya ikumirwa ryâibicuruzwa bituruka mu bindi bihugu. Iyi ncamake ivuga ko ibi bihugu bishyigikiye ubucuruzi burangwa no kubahiriza amategeko, butavangura, bwemerewe bose, […]
Gasabo: Bakurikiranweho kwica umwana babyaranye bakamuta mu bwiherero

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwakiriye dosiye yâumwana wâumukobwa wâimyaka 17 wabyaye umwana akamuniga yarangiza akamuta mu musarane, icyo gikorwa cyâubunyamaswa akaba yaragifashijwemo nâumusore wâimyaka 33 wamuteye inda. Amakuru yamenyekanye ku itariki ya 16 Gashyantare 2025 mu Murenge wa Ndera, Akagali ka Kibenga, Umudugudu wa Rugazi.  Abaturage bemeza ko uwo mukobwa yabyaye tariki ya […]
Bukavu: Ibisasu bibiri byaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23

Ibisasu bibiri byaturikiye ahaberaga inama ya AFC/M23 kuri Place de lâIndĂ©pendance. Corneille Nangaa na Bertrand Bisimwa bari bavuye aho. Nibura abasivili 5 bakomeretse benshi bajyanywe mu bitaro bya Bukavu. Umutwe wa M23 wari watangaje ko bitarenze iminsi ibiri iri imbere uzaba washyizeho Guverineri mushya wâIntara ya Kivu yâAmajyepfo. Byatangajwe nâumuhuzabikorwa wâIhuriro Alliance Fleuve Congo, Corneille […]
Ni inde wategetse iyicwa rya General Michel Rukunda alias Makanika?

Mu gihe benshi bakomeje kwibaza ku rupfu rutunguranye rwa General Michel Rukunda, uzwi ku izina rya Makanika, wishwe mu buryo bubi na FARDC, amakuru atangazwa n’urubuga campaignforpeacedrc.com agararagaza ko ibimenyetso bihari bihurira ku itsinda ryitwa Akagara rya General Pacifique Masunzu, uyobora Zone ya 3 inashinjwe ibikorwa muri Kivu y’Amajyepfo. Nkâuko aya makuru abitangaza, iri tsinda […]
Uvira: FDNB yiteguye kubuza M23 kwegera imipaka y’u Burundi

Mu burasirazuba bwa DRC, Ingabo zâu Burundi zikomeje koherezwa, nubwo hari ibihuha bivuga ko zavuyeyo. Zoherejwe gushyigikira FARDC kugirango bahagarike AFC / M23, nkuko bitangazwa n’abatangabuhamya benshi. Abatangabuhamya bavuga ko Ingabo zâu Burundi ziri ku Muhanda wâigihugu No 5, cyane cyane kuri axe ya Luvungi-Uvira, ku birometero 10 gusa uvuye ku birindiro bya AFC / […]
Tshisekedi yategetse Guverineri Pelusi kuyoborera Kivu y’Amajyepfo muri Uvira

Nyuma yo guhunga Umujyi wa Bukavu, umurwa mukuru wa Kivu y’Amajyepfo, na Mbere y’uko Inyeshyamba za AFC/M23 ziwugeramo, guverineri wâiyi ntara, Jean-Jacques Purusi, yakiriwe, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 26 Gashyantare 2025, i Kinshasa, na Perezida wa Repubulika, FĂ©lix Tshisekedi Tshilombo. Nkâuko byatangajwe na Guverineri wa Kivu y’Amajyepfo nkuko tubikesha Perezidansi ya Repubulika ya […]
Muhanga: Uwashinjwaga kwicisha umugore we ikibando yakatiwe imyaka 25 y’igifungo

Urukiko Rwisumbuye rwa Muhanga rwasomye urubanza ruregwamo umugabo wishe umugore we akoresheje ikibando rumuhanisha igihano cyâigifungo cyâimyaka 25. Isomwa ryâuru rubanza ryabereye mu ruhame imbere yâabaturage aho icyaha cyakorewe mu murenge wa Nyabinoni mu Karere ka Muhanga. Icyaha uregwa akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 07/12/2024 ubwo yagiranaga amakimbirane nâumugore we nyuma yo gutaha ageze mu […]
Perezida Trump yayoboye inama y’abaminisitiri ya mbere

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Gashyantare 2025, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yayoboye inama y’abaminisitiri ya mbere y’iyi manda ye. Mu byo yibanzeho harimo kugabanya cyane abakozi ba guverinoma yo ku rwego rw’igihugu. Gukoresha inama nyuma yâukwezi bitewe nâuko Sena igenda yemerera buhoro buhoro Perezida Trump abo ayisaba gukorana nawe […]
Musanze: Abayobozi b’amashuri ya gisirikare mu Rwanda, Libya, na TZ bahuriye mu nama ya TROIKA

Abayobozi b’amashuri makuru ya gisirikare yo mu Rwanda, Libya, na Tanzaniya bateraniye mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare ryâu Rwanda (RDFCSC) i Nyakinama mu Karere ka Musanze mu nama ya TROIKA y’Inama Nyafurika ya ba Komanda b’Amashuri Makuru ya Gisirikare. Iyi nama yari igamije gutegura Inama ya 19 Nyafurika ya ba Komanda b’amashuri nkaya (ACoC), iteganijwe […]
Nyagatare: Urubyiruko rwaganirijwe ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore nâabakobwa

Urubyiruko rwiganjemo abangavu nâababyeyi bateraniye mu Karere ka Nyagatare mu kiganiro bagiranye nâinzego zitandukanye aho bagejejweho ibiganiro byibanda kugukumira no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abagore nâabangavu. Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatatu taliki 26 Gashyantare 2025 giteguwe nâumuryango Empower Rwanda , aho baganirije urubyiriko ku kwirinda inda zitateguwe mu nsanganyamatsiko igira itiâ […]
Muhanga: Akurikiranyweho kwica umugore we

Ubushinjacyaha ku rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugabo wâimyaka 56 ukekwaho kwica umugore we wâimyaka 50 babanaga batarasezeranye amukubise isuka mu mutwe. Â Nkuko bitangazwa n’Ubushinjacya Bukuru dukesha iyi nkuru, icyaha cyakozwe ku itariki 19 Gashyantare 2025 mu Mudugudu wa Rugazi, akagari ka Ruyenzi, umurenge wa Runda, mu karere ka Kamonyi. Uregwa, ubwo yarari mu nzira […]
Amashyaka 11 ya politiki akorera mu Rwanda yamaganye ibihano byafatiwe u Rwanda

Amashyaka 11 ya politiki akorera mu Rwanda yamaganye byimazeyo ibihano byafatiwe u Rwanda n’abayobozi barwo kubera ibirego byo kugira uruhare mu ntambara ibera mu burasirazuba bwa DRC. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Kabiri, itariki ya 25 Gashyantare 2025, Ihuriro ryâigihugu ngishwanama ryâimitwe ya politiki (NFPO) ryavuze ko ayo mashyaka âyamaganye icyifuzo cyâakarengane […]
Sudani: Maj. Gen. Bahr Ahmed yapfiriye mu mpanuka y’indege ya gisirikare yahitanye abarenga 46

Indege ya gisirikare ya Sudani yaguye mu gace gatuwe ko mu nkengero z’umurwa mukuru, Khartoum, ihitana abasirikare benshi bakuru ndetse n’abasivili. Nkâuko amakuru aturuka mu gisirikare agera ku Biro Ntaramakuru Reuters abitangaza, ngo iyi ndege yakoze impanuka kuri uyu wa Kabiri, itariki 25 Gashyantare 2025, ubwo yahagurukaga ku kibuga cy’indege cya gisirikare cya Wadi Seidna […]
Imirwano hagati y’abaturage ba Kenya na Ethiopia yaguyemo bamwe abandi barabura

Kenya yohereje ingabo nyinshi n’abapolisi ku mipaka yayo na Ethiopia nyuma yâigitero cyagabwe nâabantu bitwaje intwaro, mu cyo abayobozi basobanura nkâubushyamirane bwambukiranya imipaka. Kipchumba Murkomen, Minisitiri wâubutegetsi bwâigihugu wa Kenya, yatangaje ko guverinoma irimo gufatanya nâabayobozi ba Ethiopia gushakisha abaturage babuze nk’uko inkuru yashyizwe ahagaragara na AFP ivuga. Amakuru ahari kugeza ubu avuga ko abaturage […]
IGP Namuhoranye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Nigeria

Umuyobozi Mukuru wa Polisi yâu Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye ari mu ruzinduko rw’akazi muri Nigeria, aho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 25 Gashyantare, yitabiriye inama n’umwiherero bihuza ba Ofisiye bakuru ba Polisi muri icyo gihugu. Umuhango wa gufungura ku mugaragaro iyi nama nâumwiherero bibaye ku nshuro ya gatanu byayobowe na Visi-Perezida wa Repubulika […]
Polisi yafashe abagabo babiri bakurikiranweho kwangiza ibikorwaremezo

Polisi yâu Rwanda ku bufatanye nâinzego zâibanze nâabaturage kuri iki cyumweru tariki ya 23 Gashyantare, hafashwe abagabo babiri bakurikiranyweho kwangiza ibikorwaremezo rusange mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali no mu Karere ka Ngororero mu Ntara yâIburengerazuba. Aba bagabo bombi bafite imyaka 43 yâamavuko bafatanywe ibikoresho byâamashanyarazi birimo; insinga, mubazi, […]
Kirundo: Hashyizweho amasaha yo gutaha kubera kwikanga intambara

Kuva mu ntangiriro za Gashyantare, Intara ya Kirundo mu majyaruguru yâu Burundi, ihana imbibi nâu Rwanda, hashyizweho isaha yo gutahiraho ibuza abamotari nâabaturage kugenda nyuma y’amasaha yagenwe. Ni icyemezo cyafashwe kubera impamvu z’umutekano, ariko kikaba kitavuzweho rumwe. Kuva mu ntangiriro za Gashyantare, abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara ya Kirundo bashyize mu bikorwa ingamba zigamije gushimangira […]
Umushinjacyaha Mukuru wa ICC yageze i Kinshasa mu rwego rw’iperereza

Umushinjacyaha Mukuru wâUrukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC), Karim Khan, yageze i Kinshasa, kuri uyu wa Mbere, itariki ya 24 Gashyantare 2025, mu rwego rwâiperereza ry’ibanze ku byaha byâintambara, ibyaha byibasiye inyoko muntu nâibyaha bya jenoside byakorewe mu burasirazuba bwa DRC. Yasezeranije ibihano abakoze ibyaha byose bidasobanutse byakorewe mu burasirazuba bwa DRC, mu kiganiro yatanze i Kinshasa. […]
Butembo: Hatangiye kumvwa urubanza rw’abasirikare bahunze urugamba

Abasirikare bagera kuri ijana bâAbanyekongo bagejejwe imbere yâurukiko rwa gisirikare rwa Butembo-Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Iburanisha ryatangiriye i Musienene, muri Teritwari ya Lubero, rireba abasirikare baregwa ibyaha byinshi birimo ubwicanyi, kwambura abantu, gufata ku ngufu, ubujura, gusahura, gukwirakwiza amasasu yâintambara, guhunga umwanzi, gutakaza intwaro nâubutasi. Umunsi wa mbere wâiburanisha wahariwe kumenya abaregwa. Muri […]
Amerika yagiye iruhande rw’u Burusiya kabiri mu matora ya Loni

Amerika yagiye ku ruhande rw’u Burusiya inshuro ebyiri mu matora mu Muryango wâAbibumbye mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka itatu ishize u Burusiya buteye Ukraine, ngo bigaragaza ko ubuyobozi bwa Trump bwahinduye imyumvire ku ntambara. Ubwa mbere Amerika yarwanyije icyemezo cyateguwe nâu Burayi cyamagana ibikorwa bya Moscou no gushyigikira ubusugire bwâigihugu cya Ukraine, itora kimwe […]
EU yirinze kwihutira gufatira ibihano u Rwanda

Abaminisitiri bâUbubanyi nâAmahanga bâUbumwe bwâibihugu byâu Burayi ntibemeye guhita bafatira ibihano u Rwanda kubera uruhare rushinjwa mu makimbirane yiyongera mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ariko bugiye kongera gusuzuma iby’amasezerano bagiranye n’u Rwanda ku bijyanye n’amabuye y’agaciro. Uhagarariye Umuryango wâUbumwe bwâibihugu byâu Burayi, Kaja Kallas, yatangaje ko uyu muryango uzongera gusuzuma amasezerano […]
Gasabo: Umuganga n’umugore we bashinjwaga ubwicanyi bakatiwe gufungwa burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rwasomye urubanza rwâumuganga nâumugore we wâumuforomokazi ndetse nâabandi bantu batanu bakurikiranyweho kwica umwana wâumukobwa wakoraga mu rugo rwâuwo muganga. Urukiko rwemeje ko ikirego cyatanzwe nâUbushinjacyaha gifite ishingiro. Rwemeje ko abaregwa badahamwa nâicyaha cyo gushyiraho umutwe wâabagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo. Rwemeje Kandi ko abaregwa bahamwa nâicyaha cyo gucura umugambi wâubwicanyi buturutse […]
RCS yungutse abakozi bashya basaga 500

Kuri uyu wa Mbere,itariki 24 Gashyantare 2025, Urwego rwâigihugu rushinzwe Igorora, RCS, rwakiriye abakozi bashya bato basoje amasomo 546; abagore 200 abagabo 346 bamaze amezi icyenda biga mu ishuri rya RCS riherereye mu Karere ka Rwamagana. Umuhango witabiriwe na Minisitiri w’Umutekano mu gihugu, Dr Vincent Biruta, Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi, Guverineri w’Intara […]
New Zealand: Minisitiri yeguye ku kazi nyuma yo gukorakora umukozi

Minisitiri wâubucuruzi muri New Zealand, Andrew Bayly yeguye ku mirimo ye nyuma yo gushyira ikiganza ku kuboko kâumwe mu bakozi be mu cyumweru gishize, mu byavuzwe ko ari imyitwarire mibi ikabije. Kuri uyu wa Mbere, Bayly yavuze ko ababajwe cyane n’ibyabaye, avuga ko atari impaka ahubwo ko ari “ibiganiro bifatika”. Hagati aho azakomeza kuba umudepite […]
RSF n’abafatanyabikorwa biyemeje gushinga guverinoma ibangikanye n’iya Sudani

Ku wa Gatandatu, umutwe wa Rapid Support Forces wagiranye amasezerano nâindi mitwe ya politiki nâiyitwaje intwaro bishyize hamwe kugira ngo hashyirweho “guverinoma yâamahoro nâubumwe”, nk’uko abasinye, al-Hadi Idris na Ibrahim al-Mirghani babitangarije Reuters. Mu bashyize umukono kuri aya masezerano harimo Abdelaziz al-Hilu, umuyobozi ukomeye wâinyeshyamba ugenzura uturere twinshi nâingabo muri Leta ya Kordofan yâAmajyepfo, kandi […]
RDC: Umusirikare yishwe na mugenzi we mu kigo cy’imyitozo ya gikomando

Ku Cyumweru, itariki ya 23 Gashyantare, abasirikare babiri bo mu Ngabo zâigihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) basanzwe bapfuye mu kigo cyâimyitozo ya Commando muri Camp Lwama, giherereye mu Mujyi wa Kindu, mu Ntara ya Maniema. Minisitiri wâumutekano mu Ntara, Lawamo Selemani Taylor, yasuye aho hantu yemeza ko ibyabaye byabaye igihe umusirikare wari […]
Karongi: Babiri bashinjwaga kwica umuntu bakatiwe imyaka 25 y’igifungo

Urukiko Rwisumbuye rwa Karongi rwasomeye mu ruhame urubanza ruregwamo abasore babiri bakurikiranwagaho icyaha cyo kwica umuntu rubakatira igifungo cyâimyaka 25 kuri buri wese. Icyaha bari bakurikiranyweho bagikoze ku itariki ya 28 Ukuboza 2024 mu mudugudu wa Gituntu, akagali ka Nyarunyinya, umurenge wa Murambi, mu karere ka Karongi. Kuri uwo munsi, abaregwa uko ari babiri bateze […]
Burundi: Icyoba ni cyose mu gihe intambara yo muri Congo ikomeje gusatira imipaka

Mu gihe intambara yo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) ikomeje, ingaruka zayo ziri kugaragara mu Burundi, cyane cyane mu Ntara za Cankuzo, Muyinga na Ruyigi, ahagaragaye ibikorwa byo gusaka mu nkambi zâimpunzi, urujya n’uruza rw’abasirikare rudasanzwe no kwiyongera kwâimvugo zibiba amacakubiri ashingiye ku moko, abahatuye bakaba bafite impungenge z’umutekano wabo. Muri utu turere, […]
Bukavu: Abapolisi n’abasirikare ba Congo hafi 3000 binjiye muri AFC/M23

Ku wa Gatandatu, itariki 22 Gashyantare 2025, imbaga yâabapolisi ba Congo bimukiye mu mutwe wâinyeshyamba wa M23 bakomye amashyi bacinya akadiho mu Mujyi wa Bukavu wigaruriwe, bitegura gusubira mu myitozo iyobowe nâinyeshyamba zikomeje kugaragaza ko zidafite gahunda yo gusubira inyuma. Inyeshyamba za M23 zakomeje kwegera imbere mu cyumweru gishize mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi […]
RDC: Umupadiri yifuje ko intambara yo muri Lubumbashi yaba nk’iyo mu 1997

Padiri Timothy Mutonji wâi Lubumbashi ari mu masengesho ahoraho kugirango amahoro agaruke muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, aho yizera ko ituze rizakomeza, nubwo M23-AFC yakwigarurira Umujyi wa Lubumbashi, nkâuko byagenze mu 1997 igihe AFDL yinjiranaga na Laurent Kabila. Uyu mupadiri mu kiganiro na Deutsche Welle yagize ati: âIgihe Kabila yigaruriraga Lubumbashi, nta bantu bapfuye. […]
Papa Francisco umaze icyumweru mu bitaro akomeje kuremba

Vatikani yatangaje ko Papa Francisco yari amerewe nabi kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 22 Gashyantare nyuma y’ikibazo amaranye igihe kirekire mu buhumekero cya asima gisaba kongererwa umwuka wa ogisijeni. Vatikani yavuze ko ku myaka 88, Francisco umaze icyumweru kirenga mu bitaro bya Gemelli byâi Roma, aho ari kwivuriza indwara zâibihaha,yanatewe amaraso nyuma yâuko ibizamini […]
Twirwaneho yavuye mu byo kwirinda yinjira mu rugamba rwo kubohoza RDC

Umutwe wa “Twirwaneho” ugizwe n’Abanyamulenge ukorera muri Kivu y’Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo wemeje ko ugiye kuva mu by’ubwirinzi ukinjira mu rugamba rwo kubohoza igihugu. Ni nyuma yo gutangaza ku mugaragaro ko Twirwaneho yifatanyije nâinyeshyamba za M23 nâihuriro AFC mu kurwanya ubutegetsi bwa Congo. General de Brigade Charles Sematama, wagizwe ubuyobozi […]
Muhanga: Umugore n’umuhungu we w’imyaka 15 bakurikiranweho kwica umuntu

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye umugore wâimyaka 43 yâamavuko ukekwaho kwica umugabo we wâimyaka 47 afatanije nâumwana we wâumuhungu we wâimyaka 15 bakoresheje umwase. Icyaha cyakozwe mu ijoro ryo ku wa 08 Gashyantare 2025 mu Mudugudu wa Gasovu, Akagari ka Nyarunyinya, Umurenge wa Cyeza, mu Karere ka Muhanga ubwo uregwa yatahanaga nâumugabo we […]
Haratangira Tour du Rwanda iba ku nshuro ya 17

Guhera kuri iki Cyumweru, itariki ya 23 Gashyantare 2025, mu Rwanda haratangira isiganwa Mpuzamahanga ryâamagare âTour du Rwandaâ ku nshuro ya 17 rizabera mu turere dutandukanye twâigihugu. Polisi yâu Rwanda iributsa abaturarwanda kwirinda ikintu cyose cyabera imbogamizi iri siganwa rizazenguruka u Rwanda, mu turere 23, ahareshya nâibilometero 804. Umuvugizi wa Polisi yâu Rwanda, Assistant Commissioner […]
Gasabo: Umukecuru w’imyaka 60 akurikiranweho kwica umugabo we

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye yâumukecuru wâimyaka 60 wishe umugabo we abifashijwemo nâumuhungu we nâabandi bagabo babiri bagishakishwa bapfa amakimbirane yo mu murwango ashingiye ku mitungo. Icyaha cyabereye mu murenge wa Rusororo, akagari ka Ruhanga, umudugudu wa Rugende ku itariki ya 13 Gashyantare 2025, ubwo uyu mukecuru wâimyaka 60 nâumuhungu we wâimyaka […]
Sudani yahamagaje ambasaderi wayo i Nairobi nyuma y’umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi

Abategetsi ba Sudani bafite icyicaro muri Port-Sudan kuva intambara y’abenegihugu yatangira, bahamagaje ambasaderi wabo muri Kenya nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ejo, ku wa Kane, itariki 20 Gashyantare, ivugana n’Ibiro Ntaramakuru SUNA. Iki cyemezo gikurikira inama bivugwa ko yabereye i Nairobi muri iki cyumweru yari igamijwe gushyiraho guverinoma ibangikanye n’iya Sudani. Umushinga watangijwe na […]
Minembwe: Hagabwe ibitero bikaze nyuma y’iyicwa rya Gen. Makanika

Nyuma y’iminsi ibiri umuyobozi wawo yishwe na drone y’igisirikare cya FARDC, umutwe wa Twirwanaho uravuga ko mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 21 Gashyantare 2025, abaturage ba Minembwe bagabweho ibitero by’ubugome mu midugudu ya Gihanama na Evomi. Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuhuzabikorwa wa Twirwaneho, Kamasa Ndakize Welcome, rivuga ko ibi bitero byakoreshejwemo intwaro ziremereye […]
FARDC irashinjwa gukangaranya no gusahura abaturage ba Lubero

Kuri uyu wa Kane, Igisirikare cya Congo cyahamagariye abatorotse igisirikare kongera gusubira mu mitwe yabo, mu gihe abasirikari b’abanyarugomo barasaguraga ndetse bagasahura uduce tumwe na tumwe two mu burasirazuba bw’Umujyi wa Lubero nyuma yo guhunga imirwano yari hafi aho hamwe n’inyeshyamba za M23. Ibi nk’uko tubikesha Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza birerekana imidugararo ikomeje kwiyongera mu Ngabo […]
Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, na Uganda bateraniye i Kigali mu nama yo guhuriza hamwe ubwirinzi

Kuri uyu wa Kane, itariki 20 Gashyantare 2025, ibihugu bigize Umuryango wâibikorwa byo guhuza Umuhora w’Amajyaruguru (NCIP) Kenya, u Rwanda, Sudani y’Epfo, na Uganda byateraniye i Kigali mu nama y’abafite aho bahuriye n’ibikorwa by’ubwirinzi (Defence Cluster meeting). Iyi nama igamije gusuzuma ibyagezweho no gusuzuma ingamba zikomeje mu bijyanye n’ingamba zihuriweho z’ubwirinzi hagati yâibihugu byâabafatanyabikorwa. Muri […]
Gen. Kizimu yasabye abatuye Kinshasa kwirinda kubona Abanyarwanda ahantu hose

Mu gihe urwikekwe ryiyongereye mu minsi yashize i Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bishisha abaturage bavuga ururimi rwâigiswahiri kubera amakimbirane yo mu burasirazuba, Umuyobozi wâakarere ka 14 ka gisirikare akaba nâumuyobozi wâitsinda rishinzwe umujyi / intara arahamagarira abaturage ba Kinshasa kwirinda gushyira abantu mu kebo kamwe. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryo […]
Gasabo: Umusore w’imyaka 26 akurikiranweho gusambanya umukobwa w’imyaka 17 akamutera inda

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo bwakiriye dosiye yâumusore wâimyaka 26 wasambanyije umwana wâumukobwa ufite imyaka 17 yâamavuko amutera inda. Icyaha cyabaye ku itariki ya 19/09/2023 mu Karere ka Kicukiro, umurenge wa Masaka, akagari ka Gitaraga, Umudugudu wa Gitaraga. Uregwa yemera icyaha, akavuga ko yakundanaga nâuwo mwana wâumukobwa, ndetse aza kumusaba ko yamusura bararyamana amutera […]
Uvira: Imirwano hagati ya FARDC na Wazalendo imaze kugwamo abantu 17

Abatuye mu Mujyi wa Uvira babyukiye mu bwoba kuri uyu wa Kane kubera amasasu akomeje kumvikana nyuma yâiminsi ibiri y’imirwano hagati yâabasirikare ba Congo, FARDC, nâinyeshyamba za Wazalendo, basanzwe bafatanya, imaze guhitana abantu barenga 17. Nkâuko amakuru aturuka muri ako gace abivuga, muri uyu mujyi hagaragaye imirongo myinshi yâabasirikare. Bari baturutse mu kibaya cya Ruzizi […]
Igisubizo cy’u Rwanda ku bakomeje kwibasira ubufatanye nka “Visit Rwanda”

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye kugerageza guherutse kwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) guhungabanya ubufatanye mpuzamahanga bw’u Rwanda binyuze mu makuru y’ibinyoma ndetse n’igitutu cya politiki. “Izi mbaraga ntizigaragaza ukuri gusa ahubwo zibangamiye urufatiro rwâamahoro, umutekano, nâubufatanye mu bukungu twakoranye umwete kugira ngo twubake”, nkuko bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku rubuga rwa RDB. Iri […]
Kayonza: Ibigo by’amashuri byasabwe gukora ubukangurambaga bukundisha abana ishuri

Ibi byasabiwe mu bukangurambaga bwahariwe gukangurira abanyeshuri kwirinda guta ishuri, mu kigo cya G.S Mukarange Catholique giherereye mu kagari ka Nyagatovu karere Kayonza,kuwa Gatatu tariki 19 Gashyantare 2025. Ubwo bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’umunyeshuri mu kwirinda guta ishuri n’umusingi w’uburezi kuri bose.” Bwari bumaze igihe kirenga ukwezi bukorwa mu biganiro no mu […]
U Rwanda rwasabye Ingabo z’amahanga zose ziri mu burasirazuba bwa Congo kuhava kuko ari ikibazo ku mutekano warwo

Ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye, Ernest Rwamucyo, yatangarije mu Kanama k’umutekano ko Ingabo z’amahanga zose ziri mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo zigomba kuhava kuko zibangamiye umutekano warwo, agaragaza ko u Rwanda nta yandi mahitami rufite usibye gukaza ubwirinzi bwarwo Kandi ruzakomeza kubikora. Ni kuri uyu wa Gatatu, i New York mu […]
Amaherezo Macron na Starmer batumiwe muri White House mu biganiro ku kibazo cya Ukraine

Umujyanama mu byâumutekano wa Amerika, Mike Waltz, yatangaje ko abayobozi bombi bâibihugu byâi Burayi bazagira icyicaro ku meza yâimishyikirano nyuma y’uko abayobozi bâUbumwe bwâibihugu byâu Burayi bazamuye impungenge zâuko Donald Trump Ari gukemura ikibazo cy’intambara yo muri Ukraine. Ese urusimbi rwa Perezida wâu Bufaransa, Emmanuel Macron, rutangiye kwishyura? Nyuma yo gutegura inama ebyiri zihutirwa muri […]
Trump yise Zelensky umunyagitugu

Perezida wa Amerika, Donald Trump, yamaze umunsi yibasira Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky, amwita “umunyagitugu” ndetse akomeza kuzamura umwuka usanzwe utari mwiza hagati y’abayobozi bombi. Ibyo bitero bye bibaye nyuma yâuko Zelensky, anenze ibiganiro bya Amerika nâu Burusiya muri Arabia Saoudite aho Kyiv itatumiwemo, avuga ko Perezida wa Amerika ” atuye mu Isi y’amakuru y’ibinyoma” […]
Gicumbi: Umusore wâimyaka 27 yâamavuko, yafatanywe ipikipiki akekwaho kwiba

Polisi yâu Rwanda yashimiye abaturage bagaragaza ubufatanye mu kurwanya ibyaha byâubujura batanga amakuru abwerekeyeho, iburira nâababwishoramo ko amayeri yose bakoresha azatahurwa bagafatwa bakabiryozwa. Ni ubutumwa butanzwe nyuma yâuko ku bufatanye nâabaturage bo mu Karere ka Gicumbi, umusore wâimyaka 27 yâamavuko, yafatanywe ipikipiki akekwaho kwiba yo mu bwoko bwa TVS Victor, ku mugoroba wo ku wa […]
Bujumbura: Inkongi y’umuriro yibasiye Isoko rya Gatoki yangije byinshi

Inkongi y’umuriro yibasiye, mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 19 Gashyantare, igice cy’Isoko rya Gatoki, riherereye hafi y’ahahoze Isoko Rikuru rya Bujumbura, muri Komini ya Mukaza. Iyi mpanuka yateje igihombo kinini, cy’ibicuruzwa bibarirwa agaciro k’amamiliyoni menshi y’Amafaranga y’u Burundi nkuko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru Iwacu-Burundi ivuga. Nkâuko byatangajwe […]
Huye: Umusore w’imyaka 25 akurikiranweho gusambanya umwana w’imyaka 3

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye bwashyikirije Urukiko Rwisumbuye rwa Huye dosiye yâumusore wâimyaka 25 ukekwaho gusambanya umwana wâimyaka 3 yâamavuko. Icyaha uregwa akurikiranyweho cyakozwe ku itariki ya 08/02/2024 mu gihe cya sa yine zâamanywa mu mudugudu wa Rusuma, akagari ka Kabusanza,umurenge wa Simbi, mu karere ka Huye. Mu ibazwa rye, uregwa asobanura ko yabonye […]
Commonwealth irasaba Leta ya Uganda gufungura umunyapolitiki Kizza Besigye

Umuryango wâibihugu bikoresha Icyongereza, Commonwealth, wahamagariye Uganda, kimwe mu bihugu 56 bigize uyu muryango, kurekura umunyapolitiki utavuga rumwe nâubutegetsi Kizza Besigye, uvuga ko ifungwa rye ryabangamiye demokarasi nâuburenganzira bwa muntu. Patricia Scotland, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, yavuze ko ifungwa rya Besigye, umwunganizi we nâuwo bafatanyije muri politiki, byatesheje agaciro “amahame ya demokarasi, uburenganzira bwa muntu […]
Huye: Urukiko rwagumijeho igifungo cya burundu cyahawe Jean Mitzig kubera jenoside

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Munyaneza Jean de Dieu alias Jean Mitzig wâimyaka 54 mu rwego rwâubujurire, rugumishaho igihano cyâigifungo cya burundu yari yarakatiwe nâUrukiko rwâIbanze rwa Busasamana ku wa 29/12/2022 nyuma yo guhamwa nâicyaha cya Jenoside nâicyaha cyibasiye inyoko-muntu. Ibyaha Munyaneza Jean de Dieu alias Jean Mitzig akurikiranyweho yabikoze hagati […]
Igisubizo cy’u Bubiligi ku bihano bwafatiwe n’u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Prevot Maxim, yagize icyo atangaza ku cyemezo cy’ u Rwanda cyo guharika gahunda y’ubutwererane rwari rufitanye n’u Bubiligi, mu kwikura mu isoni avuga ko nabo bari barimo kubisuzuma. Abinyujije kuri X, Prevot Maxim yavuze ko bamenye icyemezo cy’u Rwanda cyo guhagarika gahunda y’ubufatanye hagati yarwo n’u Bubiligi. Akomeza agira ati: […]
Mozambique: Ambasaderi w’u Bwongereza yasuye Ingabo za RDF muri Cabo Delgado

Uyu munsi, kuwa Kabiri itariki ya 18 Gashyantare 2025, Umuyobozi wâIngabo zâu Rwanda ziri muri Mozambique, Maj Gen Emmy K Ruvusha, yakiriye Ambasaderi w’u Bwongereza muri Repubulika ya Mozambique, Madamu Helen Lewis nâintumwa yari ayoboye. Ibiganiro byabo nkuko byatangajwe na Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda, byibanze ku kibazo cyâumutekano mu Ntara ya Cabo Delgado mu majyaruguru […]
UDPS iravuga ko abayoboke bayo bari kwicwa mu bice byigaruriwe na M23

Ishyaka riharanira Demokarasi nâIterambere ryâImibereho (UDPS), riri ku butegetsi muri Repubulika ya Demokarasi Congo mu itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, itariki 17 Gashyantare, ryamaganye ibyo ryita ubwicanyi buri gukorerwa abayoboke baryo mu turere twigaruriwe nâinyeshyamba za M23. UDPS ivuga ko ibi byatangiye kuva muri Mutarama 2025 nyuma y’intambara muri Kivu y’Amajyaruguru n’Amajyepfo. […]
Antonio Guterres asanga ibyo Nangaa avuga byo kugera i Kinshasa ari ukwikinira

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yatangaje ko ibyo Umuyobozi w’Ihuriro AFC, Corneille Nangaa, avuga by’uko bazakomeza urugamba kugeza bageze i Kinshasa bagakuraho ubutegetsi bwa Tshisekedi, ari ugukina bitashoboka. Ibi Guterres yabitangaje mu kiganiro yahaye France 24 kuri uyu wa Mbere, itariki 17 Gashyantare 2025, ubwo yabazwaga aho abona urugamba rwa AFC/M23 ruzagarukira nyuma yo […]
Impanuka ku Kibuga cy’indege cya Toronto yakomerekeje 18

Indege ya Sosiyete ya Delta yibiranduye mu gihugu cya Canada ubwo yageraga ku wa Mbere ku Kibuga cy’Indege cya Toronto Pearson nyuma y’imvura y’amahindu, hakomereka abantu 18 muri 80 bari bayirimo nkuko byatangajwe n’ubuyobozi. Abantu batatu muri iyi ndege, yari ivuye ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Saint-Paul i Minneapolis muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, […]
Uvira: Urujijo ku rusaku rw’amasasu rwakomeje kumvikana mu Kibaya cya Rusizi

Bamwe mu Banyekongo basaga 300 kuri uyu wa Mbere bambutse umupaka wa Bugarama – Kamanyola bavuga ko bahungiye i Bukavu kubera imirwano ibera mu Kibaya cya Rusizi yakomeje guteza urujijo. Aba Banyekongo barimo abagabo, abagore nâabana, kandi ubona ko bahangayitse cyane, bamwe bavuga ko bahunze imirwano irimo kubera mu Kibaya cya Rusizi ku ruhande rwa […]