AFC/M23 yashyizeho ikigo cy’imari kigiye kuba kifashishwa muri Goma

Umutwe w’inyeshyamba M23 / AFC wongeye gufungura, kuri uyu wa Gatatu, itariki 26 Werurwe, Ikigega cyo kuzigama no kuguriza (CADECO) Sarl muri Goma. Uyu mutwe wigaruriye umujyi kuva muri Mutarama, watangaje ko hanashyizweho abayobozi bashya ku buyobozi bw’iyi sosiyete ya Leta. Nk’uko bamwe mu babikurikiranira hafi babivuga, AFC / M23 yashaka kuzenguruka Kinshasa ishyiraho uburyo […]
Abatwara abagenzi kuri moto bibukijwe uruhare rwabo mu gusigasira umutekano wo mu muhanda

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Werurwe, Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’Igihugu ngenzura mikorere(RURA) n’abandi bafatanyabikorwa, bagiranye inama n’abatwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali. Ni inama yabereye kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele mu Karere ka Nyarugenge, yitabiriwe n’abasaga 6000 bibumbiye muri Koperative ‘Umurimo unoze motari’ ihuza abatwara moto bakorera mu Mujyi […]
Umujyi wa Liège wafashe icyemezo cyo kutazibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Umujyi wa Liège muri uyu mwaka ntuzizihiza isabukuru y’imyaka 31 ishize habaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata-Nyakanga 1994. Imihango yo kwibuka yagombaga kuba ku itariki ya 12 Mata, ariko ngo uko ibintu byifashe ku rwego mpuzamahanga byakonjesheje umujyi n’abapolisi bawo. Umwaka ushize, ku isabukuru y’imyaka mirongo itatu, habaye inama yabereye kuri City Hall. […]
Nigeria: Nibura abasirikare 4 barimo komanda wa brigade biciwe mu bitero by’ibyihebe

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agera ku Biro Ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, avuga ko byibuze abasirikare bane ba Nigeria bishwe ubwo abakekwaho kuba abarwanyi ba kisilamu bagabaga ibitero icya rimwe ku birindiro bibiri bya gisirikare byo mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Borno. Abarwanyi ba Boko Haram na Leta ya Kisilamu mu Ntara ya Afurika y’Iburengerazuba (ISWAP) bakunze […]
Nyarugenge: Umugore akurikiranweho gukubita umugabo we bikamuviramo urupfu

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Nyarugenge bwaregeye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge dosiye iregwamo umugore utuye mu karere ka Nyarugenge, mu murenge wa Muhima wakubise umugabo we bikamuviramo urupfu. Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku itariki ya 03 Gashyantare 2025 ubwo nyuma yo gushyamirana n’umugabo we, yafashe icyuma akimukubita mu gatuza ku ruhande rw’iburyo aramukomeretsa. Abari ku irondo […]
Abatutsi b’Abanyekongo bari bafungiwe i Goma nta n’umwe wahasanzwe M23 ihafata

Amakuru atangazwa n’imiryango y’Abanyekongo b’Abatutsi aravuga ko Abatutsi bari mu magereza atandukanye yo mu Mujyi wa Goma, bamwe bafatiwe muri uyu mujyi, abandi baturuka i Kalehe, Masisi, Rutshuru na Nyiragongo, bimurirwa i Goma nyuma yo gufatwa na FARDC, Wazalendo na FDLR, nta n’umwe wahasanzwe ubwo M23 yinjiraga mu Mujyi wa Goma. Nk’uko bitangazwa n’umuryango ukurikiranira […]
U Burusiya na Ukraine byemeranyije guhagarika imirwano mu Nyanja Yirabura

U Burusiya na Ukraine byiyemeje guhagarika intambara mu mazi mu Nyanja Yirabura mu masezerano atandukanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’iminsi itatu y’ibiganiro by’amahoro muri Arabia Saoudite. Washington yavuze ko impande zose zizakomeza gukora kugira ngo hagerwe ku “mahoro arambye ” mu matangazo avuga kuri ayo masezerano, azafungura inzira y’ubucuruzi y’ingenzi. White House […]
Abanyeshuri mu bice bigenzurwa na M23 bakoze ibizamini bya leta

Nubwo byari bigoye kwitegura, abanyeshuri bo muri Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo barekana ko biruhukije kuko uyu mwaka w’amashuri utakibabereye impfabusa, nyuma y’aho bemerewe gukora ibizamini bya leta byari byarasubitswe. Kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 25 Werurwe, muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, habaye ibizamini bidasanzwe bya Leta ku banyeshuri bize amasomo y’amashuri yisumbuye […]
Nta kuvanga cyangwa gusubizwamo, FARDC izasenywa yose – Corneille Nangaa

Ubuyobozi Mukuru w’Ihuriro AFC/M23, Corneille Nangaa, arameza ko Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kizasenywa cyose uko cyakabaye kandi ishami rya gisirikare rya M23, ArmĂ©e RĂ©volutionnaire Congolaise (ARC) ari yo izasigara ari igisirikare cy’igihugu. Ibi Corneille Nangaa yabitangaje kuwa Mbere, itariki ya 24 Werurwe 2025 ubwo hasozwaga amahugurwa ku ngengabitekerezo y’ihuriro muri Kivu […]
Huye: Uwari ukurikiranweho kwica umugore we yakatiwe igifungo cya burundu

Urukiko Rwisumbuye rwa Huye, ruri ku cyicaro cyarwo i Huye, rwasomye urubanza Ubushinjacyaha bwari bukurikiranyemo Umugabo w’imyaka 44 wishe umugore babanaga amutemesheje umuhoro rumuhanisha igihano cy’ igifungo cya burundu. Uwari ukurikiranweho icyaha, mu ijoro ryo ku itariki ya 25 Mutarama 2025, ari iwe mu rugo mu mudugudu wa Gisagara, Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Maraba, […]
Ndatekereza ko Guverinoma ya Congo ihagaze nabi – Hon. Ronny ukubutse Kinshasa na Kigali

Umudepite w’Umunyamerika w’Umurepubulikani, Ronny Jackson, uherutse gusura Kinshasa na Kigali mu buryo bwihariye yatangaje ko atizera ko ifite ubushobozi bwo kugenzura uburasirazuba bw’igihugu kandi ko niba ikibazo cy’Abanyekongo baho bavuga Ikinyarwanda kidakemutse ibintu bizakomeza kugorana. Ibi Ronny Jackson ukuriye Komisiyo ya serivisi za gisirikare y’inteko ishinga amategeko ishinzwe ubutasi n’ibikorwa bidasanzwe yabitangarije mu nteko kuri […]
Sudani y’Epfo: Visi Perezida arashinja Uganda kurenga kuri embargo yafatiwe igihugu cye
Visi Perezida wa mbere wa Sudani y’Epfo, Riek Machar, yashinje Uganda kurenga ku cyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye kibuza kwinjiza intwaro mu gihugu (embargo), yinjiza mu gihugu ingabo zirwanira mu kirere n’ibikoresho, ndetse no kugaba ibitero by’indege hirya no hino mu gihugu. Mu ibaruwa yandikiye Umuryango w’Abibumbye, Afurika Yunze Ubumwe n’Umuryango w’akarere ka IGAD, Machar yavuze ko […]
Ituri: Imirwano hagati ya CODECO na UPDF yaguyemo nibura abantu 9

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko byibuze abarwanyi icyenda ba CODECO kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 25 Werurwe, bishwe abandi bane barakomereka mu mirwano hagati yabo n’Ingabo za Uganda (UPDF), mu Mudugudu wa Beteleem muri Fataki, muri Teritwari ya Djugu, mu Ntara ya Ituri, mu gihe UPDF ibabajwe n’umusirikare wakomeretse bikabije. Nk’uko aya […]
Cabo Delgado: Ingabo za RDF na FADM zatabaye abaturage bari bashimuswe

Ku Cyumweru gishize, inzego z’umutekano za Mozambique n’u Rwanda zaburijemo umugambi wo gushimuta abasivili mu Karere ka Macomia, Intara ya Cabo Delgado, nk’uko amakuru aturuka muri ako gace yabitangarije Lusa. Ibi byabaye ahagana mu ma saa kumi za mu gitondo ku muhanda munini uhuza imidugudu ya Chai na V Congresso ku Muhanda w’igihugu 380, ubwo […]
Gahunda z’ibanga z’igisirikare cya Amerika zashyizwe ku karubanda mu kiganiro mu itsinda

Kuri uyu wa Mbere, itariki 24 Werurwe 2025, White House yemeje ko abayobozi mu buyobozi bwa Trump, batabigizemo uruhare, bashyize umunyamakuru mu kiganiro cy’itsinda ku byerekeye gahunda z’Ingabo za Amerika. Ikiganiro kuri porogaramu yo kohererezanya ubutumwa ku bijyanye n’ibitero bya gisirikare biri imbere bivugwa ko cyari kirimo abantu benshi bagize Guverinoma ya Perezida Donald Trump, […]
SADC-EAC: Hashyizweho itsinda ry’abahuza bashya mu bibazo bya DRC

Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 24 Werurwe, abakuru b’ibihugu bya SADC na EAC bashyizeho itsinda ry’abahuza bashya batatu mu kibazo cy’iburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, mu rwego rw’ibiganiro byahurijwe hamwe bya Luanda na Nairobi. Abahuza bashya batatu ni Kgalema Motlanthe wahoze ari Perezida wa Afurika y’Epfo, Catherine Samba Panza wahoze ari Perezida […]
Umujenerali wa Sudani yavuze ko bashobora gutera Tchad na Sudani y’Epfo

Sudani y’Epfo na Tchad byamaganye iterabwoba ryakozwe n’umujenerali wo muri Sudani wo hejuru, baburira ko hashobora kwiyongera amakimbirane mu karere. Mu ijambo rye ku mugoroba wo ku Cyumweru, Umugaba mukuru wungirije w’Ingabo za Sudani, General Yasir al-Atta, yavuze ko ibibuga by’indege bya Tchad muri N’Djamena na Amdjarass bashobora kubigabaho “ibitero bya gisirikare byemewe” kandi ashinja […]
U Bubiligi bwohereje abakomando hafi 500 mu burasirazuba bwa DRC

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru The Great Lakes Eye aravuga ko ku itariki ya 17 Werurwe, Guverinoma y’u Bubiligi yohereje ingabo, ibifaru na drone muri DRC kugira ngo zitoze kandi zongere ingufu Ingabo za Congo, FARDC n’imitwe bafatanya ya Wazalendo na FDLR, kugira ngo birukane inyeshyamba za AFC / M23 ubu zigenzura uduce twinshi two mu burasirazuba […]
Indege z’intambara 6 gusa nizo zikora, South African Air Force igeze aharindimuka

Imirwano iherutse kubera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo (DRC) yashyize ahagaragara ibibazo bikomeye mu ngabo z’igihugu cya Afurika y’Epfo (SANDF), ariko ngo ikibazo ni kibi cyane kuruta uko byatekerezwaga. News24 iherutse gukora iperereza ku miterere y’igisirikare kirwanira mu kirere cya Afurika y’Epfo (SAAF), itanga ishusho y’ubushobozi bw’igihugu mu bijyanye n’ubwirinzi bwo mu kirere. Nk’uko […]
Cibitoke: Impunzi z’Abanyekongo zanze kwimurirwa kure y’imipaka ya Congo

Hashize iminsi itari mike, hari amakimbirane akomeje kubera kuri site y’impunzi z’Abanyekongo i Rugombo, mu Ntara ya Cibitoke mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’u Burundi. Impunzi zigera ku 40.000 zanze kwimurirwa mu nkambi ya Musenyi, iherereye mu birometero 204 uvuye aho, muri Komini ya Giharo, Intara ya Rutana mu majyepfo y’uburasirazuba. Impamvu ni imibereho babona ko itemewe […]
Al shabab yishe abapolisi batandatu ba Kenya

Polisi yavuze ko abapolisi batandatu bo muri Kenya bishwe n’abakekwaho kuba aterabwoba ba Al Shabab bagabye igitero ku kigo cy’inkeragutabara. Ku Cyumweru, umuvugizi yatangarije abanyamakuru ko umutwe w’iterabwoba wateye inkambi y’abapolisi i Biyamadhow mu Ntara ya Garissa ku mupaka na Somaliya. Iki gitero cyabaye mu gitondo cyo ku Cyumweru maze umuvugizi avuga ko “abakekwaho kuba […]
Umugaba mukuru wa FARDC mu butumwa bwo kugenzura ingabo i Kisangani

Lt. Gen. Jules Banza, Umugaba Mukuru w’Ingabo za FARDC, yageze ku Cyumweru, itariki ya 23 Werurwe 2025, i Kisangani, umurwa mukuru w’Intara ya Tshopo, mu rwego rwo kugenzura ingabo no kureba ko ziteguye kurinda uyu Mujyi ushobora gufatwa na M23 mu minsi iri imbere. Ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kisangani, yakiriwe na Lt. Gen. […]
U Rwanda rurashima ibyo M23 na FARDC byiyemeje

Guverinoma y’u Rwanda yashimye icyemezo cya AFC/M23 cyo kuvana ingabo zayo mu Mujyi wa Walikale no mu nkengero zaho mu rwego rwo kubahiriza agahenge kemeranyijwe kuwa 22 Gashyantare no gushyigikira ibiganiro by’amahoro mu gukemura ibibazo bya Congo. Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigira riti: “U Rwanda rwishimiye itangazo rya M23 ku bijyanye no gukura ingabo […]
Joseph Kabila ntabwo ari umuhungu wa M’zee LD Kabila, nyina n’Umunyarwandakazi – Bemba

Visi Minisitiri w’Intebe wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo akaba na Minisitiri w’ubwikorezi, Jean-Pierre Bemba umaze iminsi yibasira Joseph Kabila wahoze ari perezida, kuri iyi nshuro yatangaje ko atari n’Umunyekongo ahubwo ababyeyi be ari Abanyarwanda. Ibi, Jean-Pierre Bemba yabitangarije mu nama yabereye i Kintambo, kuri uyu wa Gatandatu ushize, aho akomereje uruzinduko amazemo iminsi hirya […]
FARDC yijeje ko igiye kwirinda gutera AFC/M23 yemeye kuva muri Walikale

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, FARDC, kiratangaza ko nacyo kigiye kwirinda kugaba ibitero ku mutwe wa M23, nyuma y’aho uyu mutwe kuwa Gatandatu wemeye kuva ku bushake mu Mujyi wa Walikale wari wigaruriye mbere yaho gato. Umuvugizi wa FARDC, Gen. Major Sylvain Ekenge yatangaje ko bamenye icyemezo cya AFC / M23 cyo kuva […]
Igitero cy’indege cya Israel cyahitanye undi muyobozi wa Hamas muri Gaza

Umuyobozi muri Hamas yatangarije BBC mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, ko igitero cy’indege cya Israel mu Mujyi wa Khan Younis mu majyepfo ya Gaza cyahitanye Umuyobozi Mukuru wa politiki wa Hamas, Salah al-Bardaweel. Abenegihugu bavuga ko igitero cy’indege cyahitanye Bardaweel, umwe mu bagize ibiro bya politiki by’uyu mutwe ndetse n’umugore we. Abayobozi ba Israel […]
U Budage bwafunze ambasade yabwo i Juba mu gihe hikangwa indi ntambara

Ku wa Gatandatu, ibiro bishinzwe ububanyi n’amahanga by’u Budage byavuze ko bizafunga by’agateganyo ambasade yabwo mu murwa mukuru wa Sudani y’Epfo, Juba, bitewe n’ihohoterwa rishya kandi rikomeje kwiyongera. Mu gihe Perezida Salva Kiir Mayardit na Visi Perezida Riek Machar bahanganye bashinze guverinoma ihuriweho y’ubumwe bw’igihugu mu 2020, ariko ubu ayo masezerano hari impungenge ko ashobora […]
Kayonza: Polisi yaburijemo ikwirakwizwa ry’urumogi rupima ibiro 30

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’abaturage mu Karere ka Kayonza, yaburijemo igikorwa cyo gukwirakwiza ikiyobyabwenge cy’urumogi rungana n’ibiro 30, rwafatanywe umugabo w’imyaka 40 y’amavuko. Yafashwe aruhetse kuri moto yo mu bwoko bwa TVS, ifite nimero RG 852 V, mu murenge wa Kabare, akagari ka Rubumba mu mudugudu wa Gakenyeri, ahagana saa tatu z’ijoro ryo ku […]
Papa Francis arasohoka mu bitaro nyuma y’ukwezi kurenga

Papa Francis arava mu bitaro bya Gemelli biri i Roma kuri iki Cyumweru kandi azakenera nibura amezi abiri yo kuruhuka i Vatican, nk’uko abaganga barimo kumuvura babitangaje, nyuma yo kwinjira mu bitaro ku itariki 14 Gashyantare afite uburwayi bukomeye bw’ibihaha byombi. Dr Sergio Alfieri uri mu baganga barimo kumuvura yavuze ko mu byumweru bitanu bishize […]
Perezida wa Tunisia yirukanye Minisitiri w’Intebe

Perezida wa Tunisia, Kais Saied, yirukanye Minisitiri w’Intebe, Kamel Maddouri, nyuma y’igihe kitarenze umwaka amushyizeho mu gihe ubukungu bwifashe nabi ndetse n’ikibazo cy’abimukira biyongera baturuka mu bihugu byo muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara. Maddouri yasimbuwe na Sara Zaafarani, injeniyeri wari minisitiri w’ibikoresho n’imiturire kuva mu 2021.Ni minisitiri w’intebe wa gatatu wa Tunisia mu […]
Gicumbi: Umukobwa w’imyaka 22 arashinjwa kubyara umwana akamutera icyuma

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gicumbi, kuwa Kabiri, itariki 18 Werurwe, bwaregeye Urukiko rw’ Ibanze rwa Byumba ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, Umukobwa w’imyaka 22 y’amavuko utuye mu Karere ka Gicumbi, Umurenge wa Rutare, ukurikiranyweho icyaha cyo kwica Umwana yibyariye amuteye icyuma. Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku itariki 25 Gashyantare 2025 ubwo yabyaraga umwana ugejeje igihe cyo […]
Tanzaniya: Impunzi y’Umurundi yasanzwe yishwe yaciwe umutwe hafi y’inkambi

Ubwoba bwongeye kwibasira inkambi y’impunzi ya Nduta muri Tanzaniya, nyuma y’uko RĂ©my Ndayikeza, impunzi y’Umurundi iri mu kigero cy’imyaka 30, basanze yapfuye kandi yaciwe umutwe nyuma yo kuburirwa irengero hamwe na bagenzi be babiri mu byumweru bibiri bishize. Umurambo we watangiye kwangirika wavumbuwe mu mudugudu uri hafi aho, bitera impungenge z’ibyaha byateguwe. Nk’uko ubuhamya butandukanye […]
Wigeze wumva ninjiye mu bitaro mu myaka 38 maze ndi Perezida? – Museveni

Ku wa Gatatu, itariki ya 19 Werurwe 2025, Perezida Yoweri Kaguta Museveni yahuye n’abanyamakuru bo mu Karere ka Bunyoro kuri State Lodge muri Masindi, aho yavuze ku bibazo by’ingenzi birimo ubuvuzi, kurwanya ubukene, kwimura abantu ku butaka no guhindura ubukungu. Aha ni naho yatangarije ko mu myaka hafi 40 amaze ku butegetsi atarajyanwa mu bitaro. […]
Kinshasa: Urubanza rw’abasirikare bahunze M23 byatangiye rushyizwe mu muhezo

Urukiko Rukuru rwa Gisirikare i Kinshasa rwemeje, kuri uyu wa Kane, itariki ya 20 Werurwe, ko iburanisha ry’urubanza rw’abasirikare bakuru ba FARDC na Polisi y’igihugu cya bashinjwa cyane cyane guhunga umwanzi, M23, no guta ibikoresho i Goma na Bukavu rizakomereza mu muhezo mu gihe ubwo ryatangiraga kuwa 13 Werurwe 2025 ryari ryashyizwe mu ruhame. Abanyamakuru […]
Abayobozi b’ingabo muri RDF na UPDF bahuriye mu nama i Mbarara

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) bahuriye mu nama ya kane y’abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’imipaka kuva ku itariki ya 20-22 Werurwe 2025 mu Mujyi wa Mbarara, muri Uganda. Bagamije gusuzuma uko umutekano uhagaze ubu, gukemura ibibazo n’ibyuho bigira ingaruka ku mipaka hagamijwe kubungabunga umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda. […]
Rubavu: Abapolisi basoje amahugurwa y’ibanze mu gucunga umutekano wo mu mazi

Kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Werurwe, mu Karere ka Rubavu habereye umuhango wo gusoza amahugurwa ajyanye n’ibikorwa byo gucunga umutekano wo mu mazi no kurohora abarohamye (Basic diving course), yari amaze amezi atatu abera mu kiyaga cya Kivu. Ni amahugurwa yitabiriwe n’abapolisi 10 bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi […]
U Rwanda rwamaze gufunga ambasade yarwo mu Bubiligi

Nyuma yo guhagarika umubano ushingiye kuri za ambasade n’u Bubiligi, byemejwe ku itariki ya 17 Werurwe 2025, Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yatangaje ko Ambasade y’u Rwanda i Buruseli yafunze imiryango kandi itazongera gutanga serivisi yatangaga ku butaka bw’u Bubiligi. Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga rikomeza rivuga ko serivisi za ambasade zizatangwa na Ambasade y’u Rwanda mu […]
Sudani: Ingabo za leta ziravuga ko zenda kwambura RSF ingoro ya perezida

Kuri uyu wa Kane, Televiziyo ya Leta ya Sudani yavuze ko ingabo ziri hafi kwigarurira ingoro ya Perezida i Khartoum ziyambura ingabo z’umutwe wa Rapid Support Forces, ibyo bikaba bigaragaza impinduka zikomeye mu ntambara imaze imyaka ibiri mu gihugu. Kuri uyu wa Gatatu, imirwano ikomeye yadutse hafi y’ingoro, ahumvikanye iturika ry’ibisasu ndetse n’igitero cy’indege ingabo […]
Ibigega u Rwanda rufite ubu byazigama ibikomoka kuri peteroli byakoreshwa ukwezi kumwe gusa

“Ibigega byo kuzigama ibikomoka kuri peteroli dufite ubu mu gihugu bifite ubushobozi bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli byakoreshwa mu gihe cy’ukwezi kumwe gusa, bingana na litiro miliyoni 66.4. Ikibazo cy’ubushobozi bukeya bwo kuzigama ibikomoka kuri peteroli ahanini giterwa n’ububiko cyangwa ibigega bidahagije,” ibi ni ibikubiye mu mushinga w’itegeko rihindura itegeko rishyiraho amahoro kuri lisansi na […]
U Budage bwaburiye abaturage babwo bajya muri Amerika nyuma yo gufunga batatu

Igihugu cy’u Budage cyavuguruye inama kigira abadage bakorera ingendo muri Amerika, kibibutsa ko Berlin kugira viza yo kujya muri Amerika cyangwa uruhushya rwo kwinjira bidatanga uburenganzira bwo kuhinjira ku baturage b’u Budage. Ibi bitangajwe nyuma y’uko Abadage batatu bafunzwe bagerageza kwinjira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Budage nk’uko […]
Abadepite bagaragaje impungenge mu kongera umusoro kuri lisansi na mazutu bitumizwa

Kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 19 Werurwe, abadepite bagaragaje impungenge z’icyifuzo cya guverinoma cyo gushyiraho umusoro wa 15% ku bikomoka kuri peteroli, baburira ko bishobora kongera igiciro cy’ibicuruzwa na serivisi ku baguzi. Iki cyifuzo kiri mu mushinga w’itegeko rigamije kwagura uburyo buriho bwo gusoresha lisansi na mazutu hashyirwaho kandi umusoro wa buri mwaka ku […]
Macron yakiriye abihaye Imana bo muri Congo bakomeje gushaka amahoro

Nyuma yo guhura n’abanyapolitiki batandukanye bo muri Congo n’abayobozi bo mu karere k’akarere, Inama y’Abepiskopi y’igihugu cya Congo (CENCO) n’Itorero rya Kristo muri Congo (ECC) bakiriwe muri ÉlysĂ©e kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 19 Werurwe na Perezida Emmanuel Macron. Iri tsinda ryashyikirije Perezida w’u Bufaransa gahunda yabo yiswe “Amasezerano mbonezamubano agamije amahoro no kubana neza […]
Umusirikare uri ku rugamba afata nibura 500$ – Tshisekedi wemeza ko FARDC ari agatogo

Perezida FĂ©lix Antoine Tshisekedi wa RDC mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Le Figaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Werurwe, yagaragaje ko yishimiye kuba umushahara w’abasirikare ba FARDC wariyongereye, ku buryo nk’abasirikare bari ku rugamba bavuye kuri $100 bahabwaga bakagera kuri $500. Yashimangiye nta kwivuguruza ko umushahara w’umusirikare wiyongereye uva ku madolari 100 ugera ku […]
Abadepite beretswe imbogamizi abahinzi bagifite zikeneye ubuvugizi

Abadepite bagize Komisiyo y’Ubuhinzi, Ubworozi n’Ibidukikije bakomeje gusura ibikorwa byerekeranye n’ubuhinzi hirya no hino mu gihugu aho abaturage babagaragarije zimwe mu mbogambizi zihari zisabirwa ubuvugizi. Imbogamizi abahinzi bakomeje kugaragazq zirimo: Ubuhunikiro bwubatse kure ugereranije n’aho umusaruro uturuka Ubwanikiro buke ugereranyije n’umusaruro uboneka Isuri itera imyuzure mu bishanga bidatunganije. Usibye izo mbogamizi zavuzwe haruguru, mu bihe […]
Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongereyeho 8,9% mu 2024 – NISR

Kuri uyu wa Gatatu, itariki 19 Werurwe 2025, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wazamutse ukagera kuri miliyari 18,785 Frw muri 2024 uvuye kuri miliyari 16,626 Frw mu mwaka wa 2023 . Raporo yashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu, igaragaza ko Serivisi zatanze 48 ku ijana muri GDP, ubuhinzi bwatanze 25 ku […]
U Burusiya na Ukraine byubuye imirwano nyuma yo kwanga gahunda y’agahenge ya Trump

U Burusiya na Ukraine byagabye ibitero by’indege byangiza ibikorwaremezo kuri buri ruhande nyuma y’uko Perezida Vladimir Putin yanze icyifuzo cya Amerika cyo guhagarika imirwano iminsi 30. Abayobozi ba Ukraine bavuga ko ingabo z’u Burusiya zagabye ibitero by’indege zitagira abadereva ku bitaro bibiri byo mu majyaruguru y’Akarere ka Sumy. Ku wa Kabiri, Putin yari yemeye guhagarika […]
Muhanga: Umugabo w’imyaka 75 akurikiranweho gusambanya umwuzukuru

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Muhanga bukurikiranye  umugabo w’imyaka 75 ukekwaho gusambanya umwuzukuru we w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko. Icyaha akurikiranyweho bivugwa ko yagikoreye, ku itariki ya 27 Gashyantare 2025, mu Mudugudu wa Njamena, Akagari ka Kibaga, mu Murenge wa Rungendabari nk’uko iyi nkuru dukesha Ubushinjacyaha bukuru ivuga. Mu gitondo cyo kuri uwo munsi, uyu mwana […]
Somaliya: Perezida Hassan Mohamoud yarokotse igitero ku modoka ze

Igitero cya bombe cyibasiye imodoka za Perezida Hassan Sheikh Mohamud muri Somaliya kuri uyu Kabiri ushize, ariko perezida yahavuye nta nkomyi. Igitero cyabereye hafi y’isangano rya Ceel-Gaabta, ubwo perezida yari mu rugendo mu rwego rwo kuzenguruka igihugu cyose. Umujyanama mu by’umutekano mu gihugu, Xuseen Sheekh Cali yemeje ko perezida yari afite umutekano nyuma y’icyo gisasu […]
Umwicanyi Kazungu Denis agiye kujuririra igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe

Umwicanyi ruharwa Kazungu Denis wahamwe n’icyaha yiteguye gusubira mu rukiko kujuririra igihano cy’igifungo cya burundu yakatiwe n’Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge muri Werurwe 2024. Kazungu w’imyaka 36 yahamijwe icyaha cyo kwica byibuze abantu 13, abenshi muri bo bakaba ari abagore maze abashyingura mu rwobo yari yacukuye mu gikoni cyo hanze y’inzu yakodeshaga mu Busanza, mu Karere […]
Trump yashyize ahagaragara amadosiye ibihumbi ku iyicwa rya Perezida JF Kennedy

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Werurwe 2025, ubuyobozi bwa Trump bwasohoye inyandiko ibihumbi n’ibihumbi zari zaragizwe ibanga ku bijyanye n’iyicwa ry’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, John F. Kennedy. Ibi byaje bikurikira itegeko nyobozi ryashyizweho umukono na Perezida Donald Trump nyuma gato y’uko atangira imirimo ye, ryo kurekura dosiye z’ibanga za […]
Umuyobozi wungirije wa MONUSCO yaganiriye n’abayobozi ba AFC / M23

Umuyobozi wungirije wa MONUSCO, Bruno Lemarquis, yasuye abayobozi ba AFC / M23 mu gihe amakimbirane akomeje mu burasirazuba bwa Congo. Bruno Lemarquis, Umuyobozi wungirije w’Ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga Umutekano muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, unakora kandi nk’Umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’Ubutabazi muri DRC, kuri uyu wa Kabiri itariki 18 Werurwe 2025, nibwo yasuye abayobozi ba […]
Ese koko hari hateguwe kugerageza kwica intumwa za AFC / M23 i Luanda ?

Amakuru agaragara ku mbuga nkoranyambaga tutabasha gusuzuma aravuga ko haba hari hateguwe umugambi wo kwica cyangwa gushimuta intumwa za M23 zari kwitabira ibiganiro by’amahoro byari biteganyijwe kuri uyu wa Kabiri, i Luanda muri Angola. Kivu Today ibinyujije kuri X, yatangaje ko yakiriye amakuru yizewe agaragaza umugambi w’ubwicanyi wateguwe na Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya […]
RD Congo irifuza ko u Rwanda runavanwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro

Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko yishimiye ibihano byafatiwe Ikigo cy’ u Rwanda gishinzwe Mine ivuga ko u Rwanda rukwiye no gukumirwa mu bikorwa byo kubungabunga amahoro. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Kabiri itariki 18 Werurwe 2025, n’Umuvugizi wa Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya, abinyujije kuri X. Yanditse ati: “Guverinoma […]
Washington: Abanyamulenge n’Abahema bazindukiye mu myigaragambyo yamagana ubutegetsi bwa Tshisekedi

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Werurwe 2025, Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge n’Abahema baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bahuriye i Washiungton DC, mu myigaragambyo yo kwamagana Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo no gusaba ubutegetsi bwa Trump gufasha abantu babo kurekeraho gutsembwa muri gakondo yabo. Abigaragambya bavuga ko ubutegetsi bwa Tshisekedi […]
RDC ikwiye kuvugurura imiyoborere ya yo no kwitandukanya na FDLR – U Bubiligi

Ku nshuro ya mbere nyuma y’uko u Rwanda ruhagaritse umubano nacyo, igihugu cy’u Bubiligi cyasabye Repubulika ya Demokarasi ya Congo gufata inshingano zayo bitari mu gushaka gukemura amakimbirane gusa, ahubwo ko ikwiye kuvugurura imiyoborere yayo kandi igahagarika gufatanya na FDLR itibagiwe guhana ibikorwa byibasira Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Mbere, itariki 17 […]
Igihugu cya Niger cyivanye mu Muryango wa Francophonie

Ku wa Mbere, itariki ya 17 Werurwe, igihugu cya Niger kiyobowe n’abasirikare bahiritse ubutegetsi, cyatangaje ko kiyivanye mu Muryango w’Ibihugu bukoresha Igifaransa (Organisation Internationale de la Francophonie). Minisiteri y’ububanyi n’amahanga yagize iti: “Guverinoma ya Niger yafashe icyemezo mu bwisanzure cyo kuvana Niger mu Muryango Mpuzamahanga wa Francophonie.” Niger yari yarahagaritswe muri uyu Muryango nyuma y’ihirika […]
Hatangijwe ibikorwa by’ubufatanye bwa Polisi n’Ingabo z’u Rwanda bigamije guteza imbere abaturage

Ku bufatanye bwa Polisi y’u Rwanda n’Ingabo z’igihugu (RDF), kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, hatangijwe ibikorwa bigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (Citizen Outreach Programme-COP25). Ni ibikorwa bizakorerwa mu gihugu hose ku nsanganyamatsiko igira iti: “Ubufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano mu kwizihiza kwibohora31 n’imyaka 25 y’imikoranire na Polisi y’u Rwanda”. Bizakorwa mu […]
U Bubiligi buremeza ko nabwo bugiye kwirukana abadipolomate b’u Rwanda

Nyuma y’uko u Rwanda rutangaje ko rucanye umubano n’u Bubiligi ndetse rugaha abadipolomate babwo bari mu Rwanda amasaha 48 yo kuhava, u Bubiligi buravuga ko bubabajwe n’iki cyemezo ariko, ukugereye mu kebo nawe ukamugeramo. Ni muri urwo rwego Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi abinyujije kuri X, yatangaje ko nabwo bugiye guhambiriza abadipolomate b’u Rwanda bari […]
Nyagatare: Inzobere mu by’ubuvuzi za RDF na RNP zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Inzobere z’abaganga bo mu Gisirikare n’Igipolisi by’u Rwanda, batangiye gutanga serivisi zo kuvura indwara zitandukanye mu Karere ka Nyagatare, muri gahunda y’ibikorwa by’inzego z’umutekano bigamije iterambere n’imibereho myiza y’abaturage. Ibi bikorwa by’ubuvuzi, byatangirijwe ku Bitaro bya Gatunda mu Karere ka Nyagatare ku rwego rw’igihugu, aho byitabirwa na Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, inzego z’umutekano (Ingabo […]
Tshisekedi yakiriye intumwa idasanzwe ya Perezida Trump

Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, kuri iki Cyumweru, itariki 16 Werurwe, yahuye n’umudepite wo muri Amerika, Ronny Jackson, kugira ngo baganire ku mirwano ibera mu burasirazuba bw’igihugu ndetse n’amahirwe yo gushora imari kuri Amerika cyane cyane mu bijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Iyi nama yabaye nyuma y’icyumweru kimwe Washington ivuze ko yiteguye […]