CECAFA Kagame cup: Rayon Sports yisanze mu itsinda rimwe n’igihangange TP Mazembe

Ikipe ya Rayon Sports yisanze mu itsinda rimwe n’ikipe y’igihangage muri Afurika TP Mazembe muri tombora y’uko amakipe azahura mu irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019 izabera mu Rwanda muri Nyakanga uyu mwaka. Kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Kamena 2019 nibwo habaye iyi tombora yasize Rayon sports yatwaye igikombe cya shampiyona mu Rwanda […]

UFC: Umurwano uzahuza Justin Bieber na Tom Cruise witezweho umubare w'abafana udasanzwe

Icyamamare mu muziki, Justin Bieber n’icyamamare muri filime, Tom Cruise bemeranyije kurwana. Ni umukino witezweho abafana benshi baturutse muri udu duce tw’imyidagaduro dukunzwe cyane. Bieber ubwe yihamagariye Tom Cruise uri mu bakinnyi ba filimi binjiza akayabo, amubwira ko bagomba guhurira ku kibuga cya Octagon  gikinirwamo imikino njyarugamba muri iyi shampiyona ya UFC. Ubu butumwa bwarebaga […]

Ubusabe bwa Lt. Joel Mutabazi bwo gufungurwa by’agateganyo urukiko rwabuteye utwatsi

kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2019, Urukiko rw’ubujurirre rwatesheje agaciro icyifuzo cya Liyetona Joel Mutabazi wasabaga kurekurwa by’agateganyo akaburana ubujurire ari hanze . Lt Mutabazi yajuririye uru rukiko avuga ko atemera igifungo cya burundu yakatiwe n’urukiko rwa gisirikare, igihano yahawe mu 2014. Yabwiye urukiko ko afunze mu buryo bunyuranye n’amategeko anasaba ko […]

Tariki 21 Kamena: Umunsi mukuru w’igitunguru mu Bufaransa

 Nubwo tariki 21 Kamena yitiriwe umunsi mukuru w’ igitunguru mu Bufaransa nta muntu urasobanura impamvu yabyo, gusa iki gihingwa kirubashwe kuko gikoreshwa nk’ imboga cyangwa deseri . Tariki 21 Kamena yabarwaga nk’ umunsi wa gatatu w’ ukwezi  kwitiriwe Messidor  kuri kalendari y’ Abarepubulikani (calendrier rĂ©publicain) mu Bufransa bakawita umunsi w’ igitunguru (le jour de l’oignon) […]

Rutsiro: Amaso yaheze mu kirere bategereje kuzurizwa uruganda rusya ibigori

Abaturage bo mu Murenge wa Mushubati, mu Karere ka Rutsiro, bavuga ko hashize imyaka ine bubakiwe uruganda rusya ibigori, na n’ubu rukaba rutaruzura kubera ko aho rwubatse hatagera umuriro w’amashanyarazi. Ni uruganda rugizwe n’ibyumba bibiri, icyari kigenewe kwakira umusaruro w’ibigori n’icyo gushyiramo imashini zitunganya umusaruro, byose nta kibikorerwamo mu gihe imyaka ine ishize. Uyu muturage […]

Papa ni pasiteri, natwaye inda none arashaka ko njya kubyarira mu mahanga umwana nkamutayo- Nkore iki?

Muraho neza! Ndi umunyarwandakazi papa akaba ari pasiteri ukomeye mu gihugu ku buryo muri iyi minsi atabasha gutora agatotsi nyuma yo kumenya ko ntwite. Mfite inda y’amezi abiri, ntabwo yari yagaragara, nayitewe n’umusore dukundana ariko utarabona ubushobozi ngo tunane, kubera iyo mpamvu papa arimo kumbwira ko agiye kunjyana mu mahanga, nkabyarirayo umwana tukamusiga muri famille […]

Rihanna mu ntambara y'ubucuruzi na se

Umuhanzikazi w’Umunyamerika, Rihanna Fenty yareze se mu rukiko amushinja gukoresha izina rye ry’ubucuruzi (business brand). Uyu musaza na we yamusubije asaba ko urukiko rwahagarika iki kirego. Rihanna na se, Ronald Fenty barapfa izina rya ‘Fenty’. Iri zina Rihanna yarihaye ubucuruzi bwe bw’ibirungo bisigwa ku mubiri. Ise na we amusubiza ko burya iri zina yarikoresheje mu […]

Kwita ku mibereho myiza y'abagore ni inshingano za OIF- Louise Mushikiwabo

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, Louise Mushikiwabo, aravuga ko ibihugu byose bigize uyu muryango bifite inshingano zo kuvugurura imibereho y’abagore. Inama Mpuzamahanga ku burezi bw’Abakobwa no guhugura abagore yateguwe n’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa, OIF, yabereye I Ndjamena muri Tchad yarangiye kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 19 Kamena. Muri iyi nama, OIF yahamagariye amahanga […]

Burundi: Umuvunyi Mukuru yavuze ko nta bindi biganiro bihuza Abarundi bizongera kuba

Umuvunyi Mukuru w’u Burundi, Edouard Nduwimana, aratangaza ko nta bindi biganiro hagati y’abatavuga rumwe mu Burundi bizongera kuba. Ibi Bwana Nduwimana yabitangarije mu itangazo yasomye kuri uyu wa Gatatu ushize, aho yamaganaga ibyatangajwe n’Akanama k’Umutekano ka Loni gahamagarira Abarundi gusubira ku meza y’ibiganiro. Edouard Nduwimana aravuga ko nta bindi biganiro bizongera kuba ahubwo abanyapolitiki batangira […]

Kuboneza urubyaro birinda umugore gupfa- Min. Gashumba

Minisitiri w’Ubuzima, Dr Diane Gashumba avuga ko hari byinshi Guverinoma y’u Rwanda yakoze ikangurira Abanyarwanda kuboneza urubyaro, na serivisi zijyanye n’iyi gahunda zikaba zaregerejwe abaturage. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Kamena 2019, mu Nteko Ishinga Amategeko ubwo harabera inama ku mikoranire y’inzego zita kuri gahunda y’ubuzima bw’imyororokere no kuboneza urubyaro, nibwo […]

RNC iravuga ko itarabona igisubizo cya Guverinoma y’u Rwanda ku biganiro yasabye

Ishyaka RNC ritavuga rumwe n’ubutegetsi rikorera hanze y’igihugu kuri uyu wa Gatatu ushize ryatangaje ko ritarabona igisubizo cya Guverinoma y’u Rwanda nyuma yo kuyandikira bayisaba ibiganiro. Ni mu gihe u Rwanda rwakomeje kwemeza ko rudateze kugirana ibiganiro n’abanyabyaha babuza umudendezo igihugu n’akarere. Mu itangazo bashyize ahagaragara nk’uko tubikesha Daily Monitor, Jean Paul Turayishimye, Umuvugizi wa […]

Ikipe y'Uburundi yemerewe akayabo k'amafaranga iramutse itsinze Nigeria

Umuyobozi w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi, FFB, RĂ©vĂ©rien Ndikuriyo yemereye ikipe y’igihugu akayabo k’amafaranga iramutse itsinze Nigeria, akikuba kabiri uko izaba igeze mu kindi cyiciro cy’irushanwa rya CAN 2019. Bwana Ndikuriyo, abicishije kuri Facebook yanditse ati: “Abakinnyi basabwe kwereka Nigeria ko Uburundi bukeneye igikombe. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ryateganyije ishimwe ringana na miliyoni 150.000.000 […]

Mudugudu yitumye mu rugo rwanjye- umuturage w'AKarere ka Nyabihu

Umuturage utarashatse ko amazina ye atangazwa yatubwiye ko atuye mu Kagari ka Rurembo, Umurenge wa Rugera, Akarere ka Nyabihu yatwandikiye atubwira ko umuyobozi w’umudugudu atuyemo yitumye mu rugo rwe ndetse asaba ko yakweguzwa ku mirimo ye. Uyu muturage yifashishije imeli yacu, info@bwiza.com yavuze ko uyu muyobozi yari yasinze yabaye ibyatsi nyuma akajya kwituma mu ruhavu […]

Ibintu ntibyifashe neza mu rugo rwa Harmonize

Umubano wa Harmonize n’umukunzi we, Sarah ntumeze neza bitewe n’amakuru yasakaye avuga ko uyu muhanzi yaba afitanye umwana n’undi mugore. Sarah usanzwe azwi nk’umuterankunga akaba n’umukunzi wa Harmonize yamenye iby’aya makuru, yatangiye gusaba ibisobanuro. Amakuru yatumye Sarah ahaguruka yamenyekanye nyuma y’aho bimenyekanye ko mu byumweru bike bishize, umukobwa witwa Ashanti yibarutse umwana w’umukobwa yabyaranye na […]

Ni iki Perezida Kagame avuga ku kwihuza kw'ishyaka rya Rusesabagina na Twagiramungu?

Perezida Paul Kagame wari witabiriye inama y’Uburayi y’iterambere, yabajijwe ibibazo bitandukanye n’ikinyamakuru TAZ cyo mu Budage, banakomoza ku kwihuza kw’ishyaka rya Rusesabagina na Twagiramungu. Ku wa Kane tariki ya 20 Kamena 2019, Perezida Kagame wari mu Budage, yatangarije iki kinyamakuru ko Twagiramungu na Rusesabagina, barwanya Leta y’u Rwanda, bagizwe n’itangazamakuru gusa. Ati ” Ibi byahozeho […]

Si mbona ko byashoboka- Perezida Kagame avuga intambara hagati y’u Rwanda na Uganda

Perezida Kagame avuga ko n’ubwo umubano hagati y’u Rwanda n’igihugu cya Uganda utifashe neza, bitagera aho ibi bihugu byombi birwana nk’uko bamwe babitekereza. Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’itangazamakuru ryigenga ryo mu Budage, Die Tageszeitung rizwi TAZ, nyuma y’inama yiga ku iterambere ry’Uburayi ‘European Development Days’ yabereye i Buruseli mu Bubiligi, yitabiriye, nibwo yatangaje ko […]

Min. Mutimura avuga ko imyuga ari umurimo ukomeye kandi ufasha gutanga akazi ku bawize

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugene Mutimura avuga ko haba mu Rwanda ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika, imyuga ari ingirakamaro ku bayize bityo ko Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gushyira imbaraga mu kugira ngo izamure umubare w’abanyeshuri bitabira amashuri y’imyuga n’ubumenyingiro(TVET). Minisitiri w’Uburezi yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Kamena 2019, ubwo yagezaga ku […]

Gerald Mbanda yamuritse igitabo cya mbere mu mateka kivuga ku Bushinwa n’u Rwanda

“ Ubuyobozi bukora neza bw’u Bushinwa n’u Rwanda ni urufunguzo ku miyoborere izana impinduka ”, uyu ni umutwe w’Igitabo cya Gerald Mbanda, umuyobozi w’ishami rishinzwe ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho mu Kigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere (RGB) mu Cyongereza yise ” China and Rwanda: Effective Leadership is Key to Transformational Governance “, Ambasaderi w’u Bushinwa mu Rwanda, Rao Hongwei, […]

Urubanza rwa Rukeratabaro: Baregeye indishyi batazabona hagamijwe gufasha ubushinjacyaha

Abantu ku giti cyabo n’imiryango iharanira inyungu z’abarokotse  Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bishyize hamwe baregera indishyi mu rubanza rwa Rukeratabaro Theodore. Mu by’ukuri bari bazi neza ko nta ndishyi zizaruvamo, kuko uyu yaburanye nk’umuntu utishoboye (wo mu cyiciro cya mbere) byose abikorerwa na Leta ya Suwede ; ahubwo bari bagamije gufasha ubushinjacyaha kubona amakuru y’urubanza. […]

Ikigo AFD cy’Abafaransa kigiye gusubukura ibikorwa byacyo mu Rwanda byari byahagaze mu 2000

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Abafaransa cy’Iterambere (AFD) Remy uri mu ruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda, aho yaje mu biganiro ku hantu u Bufaransa n’u Rwanda byagirana ubufatanye mu rwego rwo kurushaho gukaza umubano hagati y’ibihugu byombi. Iki kigo kikaba cyifuza gusubukura ibikorwa byacyo byari byahagaze hagati muri 2000 nyuma y’igitotsi mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa. […]

Rwamagana: Polisi yagaruje amafaranga yari yibwe umucuruzi

Umusore witwa Nsabimana Silas w’imyaka 27 yafashwe na Polisi ikorera mu karere ka Rwamagana mu murenge wa Gishari kuri uyu wa 19 Kamena, ubwo yari amaze kwiba umukozi wa MTN Uwimana Gaudance w’imyaka 22 ibihumbi 135,000Frw akoresheje telefone. Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Inspector of Police (CIP) Hamudun Twizeyimana yavuze ko uyu musore […]

Manzi Thierry yasabye Rayon Sports kongera kuyikinira

Manzi Thierry wayoboye abakinnyi ba Rayon Sports kugeza ubwo yatwaye igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka, aherutse kwandikirwa ibaruwa imusezerera muri iyi kipe. Yasabye imbabazi ubuyobozi, asaba ko bwamureka akongera akayikinira mu mikino y’igikombe cy’amahoro. Manzi Thierry yatangiye ashimira ubuyobozi ku bw’amahirwe bamwifurije mu yindi kipe azajyamo, ashimira imibanire ye n’ikipe byayigejeje ku nsinzi. Yageze […]

Amadayimoni turayicaza, nkayafata nkayirukana: Umuvuzi gakondo w'i Kigali

Ni umuvuzi gakondo utuye mu mujyi wa Kigali, ni umukecuru witwa Nyirasafari Patricie, ufite imyaka 77 y’amavuko, akaba amaze imyaka myinshi avura gakondo. Avuga ko amadayimoni ahangana nayo, yaba ari mu muntu akayirukana akagenda. Ashimangira ko n’ubwo atanga imiti ituma ayo madayimoni agenda, ko anifashisha n’amasengesho. Ngo hari igihe umuntu aterwa n’amadayimoni yohererejwe n’abo mu […]

Umuryango nyarwanda ukwiye kongera ingufu mu kwita ku burere bw’abana-Minisitiri Nyirahabimana Sorina

Umuryango nyarwanda ukwiye kongera ingufu mu kwita ku burere bwiza bw’abana babo hatekerezwa ku cyagirira abana b’abanyarwanda akamaro kugira ngo ibibazo biri mu bana, bikumirwe kandi ingamba zifatwe zo gushaka ibisubizo bituma abana b’abanyarwanda bamererwa neza. “Ku gihugu, ingufu z’abana b’abanyarwanda nizo ziba zitegerejwe mu kuzasubukura ikivi abakuze baba batarushije. Abana , igihugu kiba kibatezeho […]

Abateguye jenoside babanje gusenya ubumuntu – Lt. Col. Sam Rwasanyi

Lt. Col. Sam Rwasanyi uyobora ingabo mu rwego rw’Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, avuga ko ku ikubitiro abateguye bakanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi babanje gusenya ubumuntu bagamije gutesha agaciro, asaba urubyiruko gusigasira indangagaciro muri bo kugira ngo Jenoside ntizongere kubaho ukundi. Umuyobozi w’Ingabo mu karere ka Kicukiro yabisabye abanyeshuri n’abayobozi ba kaminuza […]

Paris:Nicolas Sarkozy , araregwa ruswa, uburiganya no kumviriza telefone ntaburenganzira

Ubutabera bwo mu Bufaransa bwemeje  ko Nicolas Sarkozy wahoze ari Perezida w’ Ubufransa mu gihe cya vuba yongera kwitaba urukiko kubera ibyaha akurikiranweho birimo ibya ruswa  no kumviriza telefone ni ibindi biri muri dosiye y’ umuherwe Bettencourt  . Iperereza ryakozwe n’ ubutabera ryagaraje ko Nicolas Sarkozy yajyaga avugana kuri telefone mu ibanga na Thierry Herzog […]

Minisiteri y'ubuhinzi irasaba abikorera kuyifasha gukwirakwiza imbuto n'inyongeramusaruro

Mu gihe abahinzi bakomeje kugaragaza ikibazo cyo kugerwaho n’imbuto igihe cy’ihinga cyarenze zanabageraho ngo zikabageraho zihenze, ikibazo bavuga ko kiri no ku nyongeramusaruro. Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iravuga ko iki kibazo kizakemurwa n’abikorera basabwa kwinjira mu bucuruzi bw’imbuto n’inyongeramusaruro bagafasha iyi Minisiteri.   Ikibazo cyo kutabona imbuto n’inyongeramusaruro, ni bimwe mu bibazo bikunze kugarukwaho n’abahinzi hirya […]

RDC: Abasirikare batatu n’abasivili babiri biciwe mu mirwano

Abantu batanu barimo abasivili babiri biciwe mu mirwano yadutse mu rukerera kuri uyu wa Kane hagati y’ingabo za Congo, FARDC n’abantu bitwaje intwaro ahitwa Nyamamba, igiturage giherereye mu birometero 7 uvuye Tchomia, ku nkengero z’Ikiyaga cya Albert. Biravugwa ko agatsiko k’abantu bitwaje intwaro gakondo ndetse n’iza kizungu, kagabye igitero gitunguranye mu giturage cya Nyamamba imvura […]

Mbaye nka Perezida namushyiramo- Hon. Tito Rutaremera avuga gushyira Frank Habineza muri Guverinoma

Nyuma y’aho Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije (Green Party), ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, Depite Franka Habineza atangarije ko rinyotewe kwinjira muri Guverinoma, Hon Tito Rutaremara ubarizwa mu Muryango wa FPR/Inkotanyi na Perezida Kagame abarizwamo, avuga ko mu gihe yaba yemera gushyigikira politiki ya Perezida, abaye ari nka we yamushyiramo. Mu kiganiro […]

U Burundi bwasubiye inyuma imyaka 30 muri demokrasi- Indorerezi

Nyuma yaho Perezida Pierre Nkurunziza yivuguruje akavuga ko aziyamamariza 2020 kongera gutegeka , indorerezi mpuzamahanga zikurikirana ubuzima bwa politike na demokrasi  by’ u  Burundi zivuga ko iki gihugu cyasubiye inyuma imyaka 30. Bemeza ko kimwe no mu myaka 30 irangiye , u Burundi bwagiraga ishyaka rimwe rukumbi kandi nta muntu warivuguruzaga.Ni muri urwo rwego basohoye […]

Iran yahanuye indege ya Drone  ya Amerika

Igisirikare cya Iran (Iran’s Islamic Revolution Guards Corps , ISRGC) cyatangaje ko cyahanuye indege ya Drone ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yari yinjiye mu kirere cyayo. Ibitangazamakuru bya leta muri Iran byanditse ko igisirikare cya Iran cyarashe iyo drone mu ntara ya Hormozgan iri mu majyepfo y’icyi gihugu. Iyi Drone yarashwe ikaba iri mu […]

Madamu Jeannette Kagame avuga ko umusanzu w’abana ari ingenzi mu muryango

Umufasha wa Perezida wa Repubulika, Madamu Jeannette Kagame avuga ko mu iterambere ry’umuryango nyarwanda n’umusanzu w’abana ari uw’ingenzi. Ni ubutumwa yatanze abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, kuri uyu wa 20 Kamena 2019, ubwo mu Rwanda hizihizwa Umunsi w’Umwana w’Umunyafurika, akaba anashishikariza kwimakaza umuhate wo gushaka ubumenyi mu bana b’u Rwanda ari nako hakomezwa umuryango. […]

Pasiteri yahanuye umusore ngo yeretswe ko tugomba kubana ndamwanga none sinorohewe mu muryango-Nkore iki?

Mbanje kubiseguraho kuko ntabwo nifuje ko amazina yanjye atangazwa, iwacu ni mu Karere ka Kamonyi, muri Runda. Ndi umukobwa w’imyaka 27. Ndi umukirisito ariko nabwo ndongera kubiseguraho kuko nirinze kuvuga itorero nsengeramo. Ubwo rero turi mu materaniro, Pasiteri aba arihanikiriye arampanuriye, aba avuze ko mfite ubukwe vuba. Ubwo bukwe bwabaye nk’ubuntunguye cyane, kuko yavuze umusore […]

Burundi: Abapolisi babiri barasiwe mu gitero cyagabwe n’abitwaje intwaro

Abantu bitwaje intwaro bataramenyekana, mu ijoro ryo ku wa 17 Kamena 2019, bagabye igitero muri Komini Gihanga, Intara ya Bubanza, barasana n’abapolisi, babiri muri bo bakomeretswa n’amasasu. Abagabye igitero baturutse mu ishyamba kimeza rya Rukoko. Imibare itangazwa na Leta y’u Burundi ikagaragaza ko aria bantu batanu bakomeretse barimo abapolisi babiri. Nk’uko bitangazwa na RPA, ngo […]

Musanze: Umubyeyi ufite abana bane arara mu gisambu

Umubyeyi w’abana bane, Ntamfurayishavu Speciose, utuye mu Murenge wa Nkotsi, mu Karere ka Musanze, avuga  ko amaze icyumweru aba mu Rutoki, nyuma y’aho aho yari yakodesherejwe n’ubuyobozi bw’Umurenge bahamwirukanye bitewe n’uko yari amaze amezi 3 atishyura. Ni muri metero icumi uvuye ku muhanda Musanze-Vunga, niho Ntamfuyishavu Speciose yashinze ibiti bito asesekamo ibirere hejuru asasaho inzitiramibu.Uyu […]

Umusaza w’imyaka 70 ari mu mazi abira azira gutera ibuye imodoka ya Museveni

Umusaza w’imyaka 70 y’amavuko yafatiwe mu gace ka Arua, muri Uganda akaba ashinjwa gutera ibuye imodoka yari itwaye Perezida Museveni, riyimena ikirahuri. Polisi yatumyeho uyu musazwa witwa Omar Risasi Amabua ku wa Kabiri w’iki cyumweru, kugira ngo akorerwe dosiye kuri iki kibazo cyabayeho mu mezi 10 ashize. Nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Dailymonitor, ngo umuyobozi wa Polisi, […]

Kiyovu Sports na AS Kigali zaba zigiye kuba ikipe imwe

Mu ibaruwa yakomeje gucicikana igaragaza ko, ubuyobozi bw’ikipe ya AS Kigali n’ubwa Kiyovu Sports, bwandikiye ubuyobozi bw’umugi wa Kigali bubasaba ko aya makipe yombi yahuzwa akagirwa ikipe imwe y’umugi wa Kigali. Hari hashize iminsi bihwihwiswa ko aya makipe yombi ashobora kwihuza agakora ikipe imwe ikomeye ihagarariye umujyi wa Kigali. Byaje kuba impamo ubwo ubuyobozi bw’amakipe […]

UN iratangaza ko umubare w’impunzi ku isi warushijeho kwiyongera

Umuryango w’Abibumbye utangaza ko umubare w’impunzi ku isi warushijeho kwiyongera mu buryo butigeze bubaho mu myaka 70 ishami ryita ku mpunzi (HCR ) rimaze ribayeho. Ubu hirya no hino ku isi habarurwa impunzi zirenga gato miliyoni 70 z’ahunze intambara . Ni inshuro ya mbere mu mateka y’ishami rya HCR habayeho umubare uri hejuru cyane  ugereranije […]

Loni ifite ibimenyetso ku ruhare rw'Igikomangoma bin Salman mu iyicwa ry’umunyamakuru Khashoggi

Ibimenyetso bishya biragaragaza ko Igikomangoma Mohamed bin Salman n’abandi bayobozi bakuru, muri Arabia Saoudite, bagize uruhare mu iyicwa ry’umunyamakuru Jamal Khashoggi nk’uko impuguke ya Loni mu iperereza ku burenganzira yatangaje kuri uyu wa Gatatu. Ntacyo Arabia Saoudite yahise ivuga kuri ibi nubwo yohererejwe raporo y’amapaji 100 ku byagezweho mu iperereza, ariko ubu bwami bwakunze guhakana […]

Umugabo yasambanyije imbwakazi, umugore we ari gufata mashusho

Kuwa 14 Kamena 2019, umugabo ufite imyaka 29 y’ amavuko yatawe muri yombi na polisi nyuma yo gufatwa asambanya imbwakazi ye y’ imyaka 3. Aya mahano yabereye mu Bufaransa yemezwa n’ amashusho yafashwe n’ umugore w’ umugabo wasambayije imbwakazi ye ubwo imbwakazi yari iziritse amapingu ku maguru ndetse n’ amaboko, nk’ uko tubikesha actu.fr. Ubwo […]

Runaniza Amza yashyize umukono ku masezerano mu ikipe ya Rayon Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports butangaza ko bwagiranye amasezerano n’umukinnyi Runaniza Amza, wari usanzwe akinira ikipe ya Marines Fc. Iyi kipe ibicishije ku rukuta rwayo rwa Twitter, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2019, yagize iti “ Rayon Sports iratangaza ku mugaragaro isinya ry’amasezerano ry’umusore Runanira Hamza, uzifatanya na Gikundiro mu mukino ya […]

Maze amezi abiri ndara ukubiri n’umugabo ngo ni uko ntagira amavangingo- Mungire inama

Ndabaramukije, mfite imyaka 34 nkaba ndi umubyeyi w’abana babiri, umukobwa n’umuhungu. Umugabo wanjye tumaranye imyaka umunani tubana. Hashize imyaka ibiri umugabo wanjye tutabanye neza nyuma y’aho ntangiye kumubonaho ingeso z’ubusambanyi, aho anca inyuma akaryamana n’abandi bagore kandi nkabimenya. Twakomeje kubana gutyo tutumvikana neza, ariko bigeze mu kwezi kwa Kane biba akarusho kuko ubu yanyirukanye ku […]

Inteko igiye kwiga ku mushinga wa Facebook wo gushyiraho ifaranga ry'ikoranabuhanga(cryptocurrency)

Ikigo cya Facebook cyatangaje ko kigiye gushyiraho uburyo bw’ifaranga ry’ikoranabuhanga rizwi nka ‘cryptocurrency’ rizajya rikora mu buryo bwihuse, bwizewe kandi budasaba ikiguzi. Ariko inteko ishinga amategeko y’Amerika yavuze ko hazabanza inyigo mbere y’uko ryemererwa gukora. Inkuru dukesha CNN ivuga ko ejo tariki ya 19 Kamena ari bwo iki kigo cyatangaje ku mugaragaro uko ubu buryo […]

Gereza eshanu mu gihugu zigiye kubakwamo amashuri 10 y’ubumenyingiro

Urwego rw’ubutabera rw’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri rwahawe n’Ubwami bw’u Buholandi inkunga ya miliyoni 9.3 z’Amayero (Miliyari 9.4 frw) yo kubaka amashuri y’ubumenyingiro mu magereza yo mu Rwanda. Amasezerano y’iyi nkunga yashyizweho umukono hagati y’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi ry’ubukungu muri Minisiteri y’Imari na Ambasaderi w’u Buholandi mu Rwanda, Frederique de Man. Nk’uko ayo […]

Gatsibo/Ngarama: Min. Busingye yashimye abaturage bujuje ibiro by’abunzi

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa nkuru ya Leta, Busingye Johnston arashimira abaturage bo mu Murenge wa Ngarama, mu Karere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba, bubakiye abunzi ibiro bazajya bakoreramo. Ni ibiro abunzi bazajya bakoreramo Minisitiri Busingye yatashye ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 19 Kamena 2019, aho yashimye iki gikorwa ndetse ko cyakabaye isomo ku […]

Kigali-Kimironko: Ntucikwe ni inzu igurishwa amafaranga make

Iyi nzu iherereye Kimironko kwa Mushimire iragurishwa amafaranga make 80.000.000 mu kumvikana , iyi nzu ifite ibyumba 4, salon, salon a manger, cuisine, stock, douches+toilettes 2. ikagira igikoni, douche, toilettes na magazine hanze. Ifite kandi Igipangu giparikwa mo imodoka 5. Uyikeneye yahamagara kuri iyi nimero : 0783115677

Nyaruguru: Nyirabahutu waririmbiraga Perezida Kagame akanyurwa yitabye Imana

Nyirabahutu Daphrose, umukecuru wo mu Karere ka Nyaruguru benshi bari bazi ku izina ry’Umukecuru wa Perezida, yitabye Imana aguye mu bitaro bya Kaminuza by’i Butare (CHUB). Aya makuru yemezwa n’ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru, avuga ko Nyirabahutu yari amaze iminsi arwariye kwa muganga. Urupfu rwe ngo rukaba ari igihombo ku Karere ka Nyaruguru n’igihugu muri rusange. […]

Umunyapolitiki Faustin Twagiramungu yifatanyije na Paul Rusesabagina mu ihuriro MRCD-Ubumwe

Ishyaka RDI-Rwanda Rwiza ry’umunyapolitiki Faustin Twagiramungu kuri ubu ryinjiye mu ihuriro MRCD-Ubumwe riyobowe na Paul Rusesabagina, aho ubu iri huriro ryahise rigira amashyaka ane atavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda akorera hanze arigize. Impuzamashyaka MRCD-Ubumwe yari igizwe n’amashyaka atatu; CNRD-Ubwiyunge (igice kitandukanyije na FDLR), PDR-Ihumure na RRM. Itangazo rigenewe abanyamakuru ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa 18 […]

DJ Lenzo ntiyaripfanye ku bivugwa ko ari mu rukundo na Anitha Pendo

Umwe mu basore bavanga imiziki (DJ), Dj Lenzo yavuze ku makuru yacicikanye avuga ko yaba ari mu rukundo na Anitha Pendo, umushyushyarugamba akaba n’umunyamakuru. Mu kiganiro na Isango Star TV, Dj Lenzo kuri uyu wa 18 Kamena uyu mwaka yatangaje ko iby’aya makuru ntacyo abiziho ko ahubwo na we yabibonye ku mbuga nkoranyambaga. Ati “ […]

Nyamasheke/ Mahembe: Bifuza inganda ziciriritse zibasha kongerera agaciro umusaruro wabo

Abaturage b’umurenge wa Mahembe mu karere ka Nyamasheke bishimira aho bageze mu musaruro w’ubuhinzi n’ubworozi nyuma y’uko ubuyobozi bubakanguriye gahunda zo kongera umusaruro bihaza mu biribwa,bakababazwa n’uko uwo musaruro wabo ugenda upfa ubusa kubera ko werera rimwe ukazagira igihe uburira rimwe kandi batarawungutsemo,bakifuza ko babona  inganda ziciriritse ziwongerera agaciro kuko ari bwo bashobora kunguka. Mu […]

USA: Perezida Trump yatangije ku mugaragaro ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, itariki 18 Kamena yatangaje ku mugaragaro ko atangije ibikorwa byo kwiyamamariza manda ya kabiri mu kwiyamamaza kwabereye mu Mujyi wa Orlando, muri Leta ya Florida yakuyemo amajwi menshi mu 2016. Perezida Trump yishingikirije ibyo yakoze nko mu bukungu, umutekano […]

Kigali: Umukobwa yansabye ko mutera inda ngo umwana azamwirerera

Ndi umusore w’imyaka 26 ntuye mu Mujyi wa Kigali. Umukobwa usanzwe tuziranye bisanzwe yansabye ko namutera inda ngo umwana azamwirerera. Ubwo twaganiraga nk’uko bisanzwe, Olive w’imyaka 23 yarambwiye ati “ Reka dukore umuti, ndamubaza nti umeze ute? Arambwira ati nshaka ko twazajya kwipimisha noneho nkabara iminsi y’uburumbuke yanjye neza noneho ukantera inda kuko nkeneye umwana,” […]

Kaminuza y'u Rwanda igiye gusubizaho amafaranga agenerwa abimenyereza umwuga

Kaminuza y’u Rwanda ku bufatanye n’Inama y’Amashuri makuru na kaminuza (HEC) bigiye kureba ukuntu basubizaho amafaranga ahabwa abanyeshuri bimenyereza umwuga babikwiye. Dr. Charles Murigande, umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere muri Kaminuza y’u Rwanda, yabwiye The New Times ku wa mbere ko ku bufatanye na Minisiteri y’Uburezi n’iy’Imari n’Igenamigambi, bazajya baha abanyeshuri bakeneye ubufasha amafaranga 30,000 rwf. […]

Kayonza: “Ndagiye ndagarutse” ituma bagira uruhare mu mihigo y’Akarere

Abahinzi n’aborozi bo mu karere ka Kayonza mu burasirazuba bw’u Rwanda barishimira cyane uruhare bagira mu igenamigambi ry’ubuhinzi mu karere kabo. Imihigo yabo ishyirwa mu ikayi bita “Ndagiye ndagarutse”, bisobanuye ko baba bafite icyizere ko izashyirwa mu y’akarere. Umugambi wo gukangurira abahinzi kugira uruhare mu mihigo y’akarere, abaturage ba Kayonza bawufashwamo n’umuryango mpuzamahanga urwanya ruswa […]

Minisiteri y'ubuzima isobanura iby'indwara yibasiye abakobwa mu mashuri

Hari indwara yiswe ‘iy’amayobera’ yibasiye abakobwa mu bigo by’amashuri bibiri.  Minisiteri y’Ubuzima ivuga ku gitera iyi ndwara nyuma yo kwiyambaza inzobere. Iyi ndwara yibasiye ibigo bya Rambura mu Burengerazuba bw’igihugu na NEGA mu ntara y’Uburasirazuba nk’uko BBC ibitangaza, yafataga mu mavi, bigatuma aba bakobwa batabasha no kugenda. Yayobeye abaganga bo kuri aya mashuri, bamwe bakavuga […]

Imitangire ya Gahunda 'Rendez-Vous' zihabwa abarwayi iranengwa

Bamwe mu basaba serivisi kwa muganga barinubira ko gahunda bahabwa n’abaganga(Rendez-vous) zitinda bigatuma barembera mu rugo. Aba baturage bavuga ko baterwa agahinda no kuba hari ubwo bazana umurwayi urembye, ariko ntahite avurwa agahabwa gahunda ya kure. Umwe ati “Ejo bundi njye twaranatonganye. Urabona turiho uyu munsi? Ngo genda uzagaruke ku yindi tariki nyuma y’ukwezi. Naramubwiye nti […]

Rusizi: Yafatanywe udupfunyika dusaga 400 tw’urumogi nyuma yo kumara imyaka 5 afunze ari rwo azira

Polisi ikorera mu karere ka Rusizi mu murenge wa Kamembe yafatanye  Sibomana Bosco  w’imyaka 35 y’amavuko udupfunyika 446 tw’urumogi, mu gihe yari  yarafunguwe mu kwezi kwa mbere nyuma y’ imyaka itanu afungiye icyaha cyo gucuruza urumogi. Uyu mugabo yafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 17 Kamena, bavuga ko n’ubwo yavuye […]

Ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge bugereranywa na jenoside

Abaturage bo mu bwoko bw’Abanyamulenge bagera kuri 40 biciwe mu gitero cy’abitwaje intwaro. Ubu bwoko burashinja leta kuba ntacyo biyibwiye, bakabona ko ubu bwicanyi ntaho butandukaniye na jenoside. Abanyamulenge bavuga ko baterwa n’abantu bafite aho bahuriye n’imitwe y’iterabwoba, yatojwe gisirikare. Ngo baza bafite intwaro, bagatwika, bakica; abaturage bamwe bagahungira mu mashyamba ku bwo kurinda amagara […]