Diamond atewe agahinda n’uko yabujiwe kubonana n’abana be
 Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka muri Tanzania aratangaza ko muri iki gihe nta buryo na bumwe afite bwo kubonana n’abana be yabyaranye n’umuherwe w’umugandekazi Zari Hassan. Aba bana bakaba baherereye muri Afurika y’epfo. Diamond akaba avuga ko afite agahinda gakomeye kubera kutabonana n’abana be.Diamond yabyaranye na Zari abana babiri aribo Tiffah na Nillan . Aba […]
Urubyiruko rusaga 1000 rwatekewe umutwe kuri Kigali Convention Center
Kuri uyu wa kabiri Urubyiruko rubarirwa mu bihumbi rwagiye mu cyumba cy’inama cy’inyubako ya Kigali Convention Centre mu nama rwatanzeho amafaranga ngo rwitabire, ariko rusanga rwishyuye abavugwa ko ari abatekamutwe. Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko buri umwe yishyuraga 4,500Frw yo kwiyandkisha akoresheje telefone (Mobile Money), abandi bishyuye kuri Internet, abandi bishyuye kuri uyu wa […]
Yatawe muri yombi nyuma yo kumara imyaka 3 yiyita umugore ari umusore
Igipolisi cya Uganda mu Karere ka Kagadi cyataye muri yombi umusore w’imyaka 22 wari umaze imyaka 3 abeshya ko ari umugore. Uyu witwa John Mark Bukenya yafatiwe mu Mujyi wa Muhorro, aho yakoraga mu kabari nk’umukozi muri Lodge iherereye ahitwa Muhorro. Itabwa muri yombi rye ryaje rikurikira urwara uwitwa Charles Mugisa Busigiriko yariye nyiri iyi […]
Perezida Kagame yasabye Abanyaburayi kurekeraho gukomeza kwishyira hejuru
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yabwiye Abanyaburayi ko bakwiye kureka gukomeza kwishyira hejuru bumvikanisha ko ari bo bonyine bazi kubahiriza uburenganzira bwa muntu, avuga ko barwaniye ubwigenge bw’abaturage b’u Rwanda kurusha abandi kandi ibimaze kugerwaho byivugira. Ni mu kiganiro muri weekend ishize na Televiziyo y’Abafaransa, France 24. Iki kiganiro cyatambukijwe kuri France 24 muri iyi […]
Intego yacu nyamukuru ni ukugera ku butegetsi — Hon. Frank Habineza
“ Umutwe wa politiki ujyaho kugirango uzabone ubutegetsi. Niyo ntego nyamukuru y’umutwe wa Politiki ,” ibi ni ibiherutse gutangazwa na Hon. Frank Habineza, Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi n’ibidukikije mu kiganiro aherutse kugirana na Radio Flash, aho yemeje ko nabo intego yabo nyamukuru ari ukugera ku butegetsi. Hon. Dr Frank Habineza ariko nubwo yemera ko intego […]
Naterewe inda mu gitaramo cy’Ubunani n’umusore ntazi none umwana amereye nabi ambaza se- Nkore iki?
Hari ku itariki ya 31 Ukuboza 2012, twari mu gitaramo cyari cyabereye muri Kaminuza i Butare, icyo gihe nanjye niho nigaga, kubera ibyishimo n’umunezero nahamenyaniye n’umusore birangiye anteye inda ntamuzi. Twamenyaniye mu gitaramo, kirangiye dukomereza mu mujyi wa Butare ahari habereye After Party, twanyonye inzoga ya likeli njyewe mvanga na Fanta, naje gucika intege abona […]
Kirehe: Imiryango ibiri y’abarokotse Jenoside itishoboye yahawe ubufasha
Muri gahunda yo kwibuka ku ncuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango urwanya ruswa n’akarengane (Transparency International Rwanda) wunamiye abasaga ibihumbi 59 bari mu rwibutso rwa Nyarubuye, inaremera imiryango ibiri y’abarokotse itishoboye. Ni igikorwa ngarukamwaka uyu muryango ukora, mu gihe cy’iminsi ijana yahariwe kwibuka , aho uyu mwaka bahisemo bwa mbere kwerekeza mu […]
Umugabo yafashwe amashusho arimo gusambanya intama
Umugabo utamenyekanye amazina wo mu gihugu cya Nigeria yagaragaye mu mashusho arimo gusambanya intama y’umukara n’umweru. Uyu mugabo bivugwa ko ari uwo mu bwoko bw’aba Fulani yari mu gashyamba aho yari yaryamishije intama ifite ibara ry’umweru n’umukara arimo kuyisambanya. Mu kurangiza igikorwa cye nk’uko Cnnaija.com ibitangaza, uyu mugabo ahita yambara agakomeza urugendo mu gihe intama […]
Lusenda: Impunzi z’Abarundi zirashinja Ingabo za Congo kuzijyana ku rugamba ku ngufu
Impunzi z’abarundi zo mu nkambi ya Lusenda muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ziravuga ko zirimo kujyanwa ku rugamba ku ngufu n’ingabo za Congo ngo zibafashe mu mirwano iki gisirikare gihanganyemo n’imitwe itandukanye. Izi mpunzi zivuga ko zihangayikishijwe n’imirwano ibera mu misozi ikikije iyi nkambi ya Lusenda. Ziremeza ko mu bantu bahanganye muri iyo mirwano […]
Amafoto: Zari  yagaragaye akurura igitsina cy’umugabo
Uwahoze ari umukunzi wa Diamond Platnumz, Zari Hassan yagaragaye akurura iigitsina cy’igishushanyo bamamarizaho imyenda. Uyu mugore w’imyaro eshanu yashyize amafoto ku rukuta rwa rwa Instagram ndetse ashyiraho n’andi amagambo. Yagize ati “ Uziko nta gitsina gabo kigira Norma [mugenzi we bari kumwe amubaza ibyo arimo gukora].” Abajijwe na mugenzi we, impamvu ari gukurura ahakabaye ubugabo […]
Leta y’u Burundi irashinja u Rwanda kubuza impunzi zabwo gutaha
Umuyobozi wungirije muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga mu Burundi, Tharcisse Niyongabo atangaza ko u Rwanda rubuza gutaha impunzi z’Abarundi zaruhungiyemo. Uyu muyobozi yatangaje ibi ashinja u Rwanda mu birori by’umunsi mpuzamahanga wahariwe impunzi, wizihijwe ku wa 20 Kamena, aho ashimangira ko impunzi z’abarundi ziri muri Tanzania zikomeje gutaha ariko iziri mu Rwanda zikimwa ubwo burenganzira. Niyongabo […]
Uburengerazuba: Abayobozi bashya ba FPR/ Inkotanyi barasabwa kunoza imikorere
Mu mahugurwa y’umunsi umwe y’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bagera kuri 236 baherutse gutorwa ku rwego rw’intara y’uburengerazuba n’uturere tuyigize, bongeye kwibutswa amahame uyu muryango ugenderaho nka moteri ya Guverinoma mu guteza imbere abanyarwanda bose, basabwa kuba intangarugero mu bikorwa by’umuryango n’ibya Guverinoma muri rusange biri mu cyerekezo cy’umuryango, kunoza imikorere n’imikoranire no gushyira ingufu by’umwihariko […]
CPI igiye gutanga umwanzuro ku rubanza rwa Gen Bosco Ntaganda
Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (CPI) ruzatanga umwanzuro warwo ku rubanza rwa Gen Bosco Ntaganda ku itariki 08 Nyakanga 2019, ku isaha ya saa tatu I Kinshasa, ku cyicaro cy’uru rukiko ruherereye I La Haye mu Buholandi. Ubwo hazaba hatangwa umwanzuro, Icyumba cy’urugereko rwa mbere rw’uru rukiko mpuzamahanga Mpanabyaha kizatangaza niba uwari ukurikiranwe (Gen Bosco Ntaganda)ari umwere […]
Kurikira filime y'uruhererekane “Indyamirizi” izajya itambuka kuri BwizaTv
BwizaTV ifatanyije na Inkindi Films ikigo gikora ibijyanye no gufata amashusho y’ibirori, filime nibindi,  babateguriye filime y’uruhererekane yitwa “Indyamirizi” izajya itambuka kuri BwizaTV gatatu mu cyumweru ni ukuvuga buri wa gtanu no kuwa gatandatu no kucyumweru. Nyuma ya filimi nyinshi zagiye zitambuka kuri BwizaTV zigakundwa nabatari bake, itahiwe ni filimi y’uruhererekane izagaragaramo bamwe mubakinnyi […]
RDC: Abantu barenga 1500 bamaze guhitanwa na Ebola
Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iratangaza ko umubare w’abamaze kwicwa n’icyorezo cya Ebola umaze kurenga 1500. Abantu bagera ku 2,239 nibo byamenyekanye ko banduye iyi ndwara. Iyi ndwara ni iya kabiri ikaze muri Afurika imaze guhitana abantu benshi ,nyuma y’iyo muri 2014 yadutse mu bihugu byo mu burengerazuba bwa Afurika ikahica abantu […]
Ibyemezo by'Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yo ku wa 24 Kamena 2019
None kuwa Mbere, tariki ya 24 Kamena 2019, Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateraniye muri Village Urugwiro, iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME. 1. Inama y’Abaminisitiri yemeje imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yo ku itariki ya 7 Kamena 2019. 2. Inama y’Abaminisitiri yemeje politiki, ingamba n’amasezerano bikurikira: o Politiki yo kurinda umwana ingaruka zikomoka ku bwisanzure mu […]
Isabukuru: Amateka yimbitse ya Messi n'uduhigo kuva mu bwana kugeza ku myaka 32 yujuje
Tariki ya 24 Kamena, ni umunsi w’amavuko wa Lionel Messi ukinira ikipe ya FC Barcelona n’iy’igihugu ya Argentine. Turavuga ku bigwi n’uduhingo twe, ku musozo w’inkuru, turavuga byimbitse ku mateka ye kuva i Rosario mu myaka 5 y’amavuko kugeza muri Barcelona. Amaze imyaka 15 akina umupira w’amaguru kuko yatangiye akinira ikipe ya FC Barcelona yamurereye […]
Nyamasheke: Abakobwa biga muri G.S FAK batagira icumbi ryo kuraramo baremwe agatima
Ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke n’ubw’itorero MĂ©thodiste Libre mu Rwanda buravuga ko bukomeje guhangayikishwa bikomeye n’uburyo abana biga muri GS Frank Adamson de Kibogora( GSFAK) bararamo kugeza ubu nyuma y’uko inyubako bararagamo ifatiwe n’inkongi y’umuriro. B ukizeza abana n’ababyeyi babo ko hari uburyo bumaze gukusanywa, imirimo yo kubaka inyubako nshya ikaba igiye gutangira mu gihembwe cya […]
Yifuje ko turyamana ndanga none ngo azandogera mu mafoto- Nkore iki?
Umusore twari tumaze umwaka dukundana twatandukanye kubera ingeso mbi nabonye atangiye kunzanaho, yifuje ko dusambana ndanga none ubu twarashwanye bityo ubu akaba arimo kunshyira ku iterabwoba ko azandogera mu mafoto. Hari amafoto yanjye afite nk’uko nanjye mfite aye, ubu buri munsi ambwira ko yiteguye kumpemukira ngo ku buryo nzifuza ko turyamana igihe kitagishoboka. Mungire inama […]
Musanze: Bavuga ko bubakiwe ubwiherero bwiza kurusha inzu babamo
Imiryango 10 yahoze ituye mu nzu za Nyakatsi ikaza kuzikurwamo igatuzwa mu Mudugudu wa Gakuku, mu Murenge wa Gataraga, mu karere ka Musanze, ivuga ko yubakiwe imisarani ikomeye kurusha inzu babamo bemeza ko zenda kubagwira. Iyi miryango yose ibarizwa mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, zimwe mu nzu ibamo zagiye zisenyuka, bakagenda basesekamo ibitambaro n’imifuka byashaje […]
Ubutumwa bwa Museveni na Gen. Muhoozi ku isabukuru ya Janet Museveni
Tariki ya 24 Kamena buri mwaka, ni isabukuru y’umufasha wa Perezida wa Uganda, Janet Museveni, akaba n’umubyeyi wa Gen. Muhoozi. Perezida n’umuhungu, babicishije ku rubuga rwabo rwa Twitter bageneye ubutumwa uyu mubyeyi umaze kugira imyaka 71 y’amavuko. Museveni yagize ati: ” Isabukuru nziza kuri wowe Mama Janet Museveni. Uri inkingi y’umuryango wacu, ukaba n’umubyeyi nyakuri […]
Rwanda/DRC: Perezida Kagame asanga umubano w'ibihugu byombi utanga icyizere
Perezida Kagame yagaragaje ko aho mugenzi we, Felix Tshisekedi atorewe kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, iki gihugu gifitanye umubano mwiza n’ U Rwanda ndetse unatanga icyizere. Ni amezi atandatu ashinze Perezida Tshisekedi atorewe kuyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, muri iki gihe gishize, Perezida Kagame avuga ko hari ibimaze gukorwa hagati y’ibihugu byombi bimwe […]
Yansambanyije tujyanye gushaka impano y’ umukunzi we
Nahuye n’ umugabo mu mujyi ansaba ko namufasha gutoranya impano yishakaga gushyira umugore we ndabyemera maze kuyimwereka ambwira kujya kuyipima birangira ansambanyije. Hari mu mwaka wa 2007, ahagana saa saba za manywa ubwo nari mvuye mu rugo ngiye guhaha mu mujyi nkihagera numva umuntu anturutse inyuma ambwira ati” wahagaze gato nkagira icyo nkusaba” n’ uko […]
Ishyaka rya Me Ntaganda ryiyemeje gusaba amahanga gushyira igitutu ku Rwanda
Ishyaka ritavuga rumwe na Leta y’u Rwanda ‘Partie Social Imberakuri’ riyobowe na Me Bernard Ntaganda ryatangaje ko kuri uyu wa mbere tariki ya 24 Kamena 2019, ritangiza icyumweru cy’imfungwa ryise iza politiki mu Rwanda, by’umwihariko ngo rikaba rigiye gusaba amahanga gushyira igitutu ku Rwanda zigafunurwa. Iri shyaka ririho kuva mu 2008 ariko rikaba ritemewe mu […]
Umumotari yashakaga kundeba ubwambure ubwo yari antwaye- umugore w’i Kigali
Umugore witwa Grace Mutoni (amazina yahinduwe) avuga ko yatunguwe n’uburyo umumotari yamutwaye ariko akagenda ahengura miruwari agamije kumureba ubwambure. Yanditse agira ati “ Basomyi ba Bwiza.com, maze iminsi mbona abandi bohereza ubuhamya bwabo, nanjye ndagira ngo mbabwire ibyambayeho ubwo nategaga moto mva mu Mujyi njya Nyabugogo.” Yakomeje agira ati “ Hari ku gicamunsi, nateze umumotari […]
RDC: Perezida Tshisekedi yasabye Imana imbabazi
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, FĂ©lix Tshisekedi, yasabye Imana imbabazi ku bw’amaraso y’inzirakarengane z’abaye Congo yagiye amenwa mu bihe bitandukanye. Mu gikorwa cy’amasengesho cyabereye kuri sitade y’i Kinshasa (Stade des Martyrs de Kisnhasa), Perezida Tshisekedi, yasenze asaba Imana ngo ibonekera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bityo akayisaba imbabazi ku bw’amaraso ya benshi yamenwe. […]
“Ntawe utema ishami ry’ igiti yicayeho”-Ikiganiro na Prof. Dr Habumuremyi wabaye Minisitiri w’Intebe
Igice cya kabiri Mu ikiganiro kihariye , Bwiza TV na Bwiza.com byagiranye na Prof.Dr Damien Habumuremyi wabaye Minisitiri w’ Intebe wa Cyenda kuva u Rwanda rwabona ubwigenge. Avuga ku barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barabaye abayobozi, nyuma bagahunga , banagera hanze bakavuga ibitagenda mbere batavugaga bakiri abayobozi. Nk’inararibonye muri politike, ku buzima bw’igihugu, avuga ko bibabaje […]
Haribazwa uri gutera inkunga inyeshyamba zikomeje kwica Abanyamulenge
Mu gihe imirwano irimbanyije muri Kivu y’Amajyepfo by’umwihariko mu gace gatuwemo n’Abanyamulenge, haribazwa aho izi nyeshyamba za Red- Tabara na Mai Mai zikomora amikoro y’intambara. Kuri ubu nk’uko Chimpreports ibitangaza, izi nyeshyamba ku Cyumweru  zagabye igitero mu duce twa Irumba na Kaseke ndetse zica abatari bacye. Aya makuru yemejwe n’Umuyobozi w’Ishyaka IFUCD, Alex Byicaza wagize […]
Intambara y'ibitutsi by'urukozasoni hagati ya Trump na Kim yaba igana ku musozo
Nyuma y’igihe kitari gito mu bitangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga bitandukanye hagaragara ibitutsi n’uguhangana hagati ya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump na Kim Jon-un wa Koreya ya Ruguru, kuri ubu bitangazwa ko umwe yandikiye undi ibaruwa yiswe ishimishije. Igitangazamakuru cya leta ya Koreya ya Ruguru gitangaza ko Kim Jong-un, yabonye ibaruwa yandikiwe na […]
Amarangamutima kuri The Ben nyuma yo kumva ubutumwa bwa Fabien ucuranga atabona
Amarangamutima yabanye menshi Mugisha Benjamin tuzi nka The Ben nyuma yo kumva ubutumwa Hagenimana Fabien ucuranga atabona yamugeneye. TV 10 yashyize ku rubuga rwayo rwa Instagram agace k’amashusho agize ikiganiro yagiranye na Maniragena Fabien. Bamubajije intumbero ye, asubiza ko yemera cyane ibihangano bya The Ben ku buryo yifuza no gukorana indirimbo na we. Yavuze ko […]
Amerika yagabye igitero cyabujije gukora mudasobwa z'igisirikare cya Irani
Ibitangazamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bivuga ko Amerika yagabye igitero cyo kuri mudasobwa ku ntwaro za Irani, mu gihe Perezida Donald Trump yisubiragaho ku bitero by’indege kuri iki gihugu. Icyo gitero cyabujije gukora mudasobwa z’igisirikare cya Irani zigenzura iterwa ry’ibisasu bya roketi na misile, nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru the Washington Post. Cyakozwe mu kwihimura […]
Hari gusuzumwa umushinga w’itegeko rishya rigena uburyo bw’isoreshwa
Komisiyo y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko irimo gusuzuma itegeko rigena uburyo bw’isoreshwa, aho kuwa Gatatu ushize yaganiriye n’abagize imiryango itari iya leta, bagaragarije abagize inteko ishinga amategeko ko ibihano bicibwa abatishyura neza umusoro wa leta bikomeje kuba hejuru bikaba bibangamiye umusoreshwa Abasoreshwa banyuranye bakunze kugaragaza ko amategeko yo mu Rwanda arebana no gusora […]
Yavuye i Kigali ajya i Butare ngo aryamane n’uwo bahuriye kuri Facebook
Umukobwa utarashatse ko Bwiza.com itangaza amazina ye yanditse avuga ko mu 2017 yavuye mu Mujyi wa Kigali akajya i Butare aho yari guhurira n’umuhungu bahuriye kuri Facebook avuga ko yumvaga yamukunze. Avuga ko uyu muhungu akomoka mu Karere ka Nyaruguru ariko ko bashatse guhurira ahaboroheye bombi. Uyu muhungu yari yaramubwiye ko adakunda abakobwa b’irabura ariko […]
EACJ igiye gutanga umwanzuro ku kirego cy’u Burundi ku itorwa rya Martin Ngonga
Ku itariki 02 Nyakanga, Urukiko rw’Ubutabera rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EACJ) ruzatanga umwanzuro ku kirego cyatanzwe n’u Burundi buvuga ko habayeho amatora atubahirije amategeko yagejeje ku buyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA), Umunyarwanda Martin Ngoga. Iyi nkuru dukesha Chimpreports iravuga ko nibasanga amatora atarubahirije amategeko, bizaba ngombwa ko EALA isubira mu matora kandi bishobora […]
Weasel arateganya kugira icyo akora ku bw’urukundo rwa Teta
Umuhanzi wo muri Uganda, Weasel biravugwa ko agiye gushyira hanze indirimbo yahimbye bitewe n’urukundo ahabwa n’Umunyarwandakazi, Teta Sandra. Aba bombi bamaze igihe bavugwa mu bitangazamakuru byo mu Rwanda no muri Uganda ku bwo kugaragaza ko bari mu rukundo mu ruhame. Ikinyamakuru Bigeye gitangaza ko aba bombi basigaye babana mu nzu imwe kandi ko Weasel arimo […]
Umuvugizi wa Perezida Nkurunziza aremeza ko Imana ari yo yamusabye kutaziyamamariza indi manda
Umujyanama wa Perezida w’u Burundi, Jean Claude Karerwa, aremeza ko Perezida Nkurunziza adashobora kwisubiraho ku cyemezo yafashe cyo guhatanira indi manda mu 2020 kuko ngo Imana ari yo yamuhishuriye ko atagomba kubikora. Mu kiganiro n’abavugizi b’inzego zitandukanye z’u Burundi cyo kuwa Gatanu ushize, itariki 21 kamena, umuvugizi wa Perezida w’u Burundi yavuze ko urubyiruko rw’Imbonerakure […]
Jean Pierre Bemba yasesekaye i Kinshasa
Jean Pierre Bemba umaze igihe atavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira demukarasi ya Congo yageze mu murwa mukuru wa Kinshasa saa mbiri kuri uyu wa 23 Kamena. Biteganywa ko saa kenda arakora inama kuri Sainte ThèrĂ©se mu karere ka Ndjili ari kumwe n’abaturage ndetse n’abagize ihuriro ry’ishyaka LAMUKA rigizwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Bemba yatangaje ko […]
Rusizi: Imirenge ya Butare na Bweyeye yugarijwe n’igwingira n’imirire mibi ku bana bari munsi y'imyaka 5
Ubuyobozi bw’ubuzima mu karere ka Rusizi buvuga ko nubwo no mu yindi mirenge y’akarere ka Rusizi irimo na Kamembe,Gihundwe na Mururu y’umujyi ikigaragaramo abana bari munsi y’imyaka 5 bafite ibibazo by’igwingira n’imirire mibi,ariko imirenge ya Butare na Bweyeye yo ifite ibipimo biri hejuru cyane ugereranije n’indi,ababyeyi n’abayobozi baho bagasabwa ingamba zihariye ngo bahangane n’iki kibazo […]
Ethiopia: Umugaba mukuru w'ingabo yarasiwe mu gitero cyari kigamije guhirika ubutegetsi
Tariki ya 22 Kamena, umuyobozi wa leta ya Amhara, Ambachew Mekonnen n’umujyanama we muri Ethiopia biciwe mu gitero cyari kigamije guhirika ubutegetsi. Amakuru avuga ko n’umugaba mukuru w’iki gihugu yarasiwemo. Ibitangazamakuru byo muri iki gihugu byavugaga ko hataramenyekana abagabye iki gitero muri iyi leta iherereye mu majyaruguru y’umurwa mukuru Addis Ababa ariko Brigadier General Tefera […]
Sudani: Abayoboye abigaragambya bemeye inama za Ethiopia
Abayoboye abigaragambya muri Sudani kuri uyu wa Gatandatu bavuze ko bemeye ishyirwaho rya guverinoma yiganjemo abasivili, yayobora igihugu mu gihe cy’inzibacyuho nk’uko byasabwe na Etiyopiya. Uko bisabwa, hashyirwaho itsinda ry’abantu 15 ryashyiraho ubuyobozi bwa gisivili bwaba bugizwe n’abasivili 8 n’abasilikare 7. Inteko ya gisilikare iri ku buyobozi muri Sudani, ntabwo yari yatanga umwanzuro wayo ku […]
Gakenke: Abantu bane bafashwe bibye amabuye y’agaciro
Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gakenke mu murenge wa Ruli kuri uyu wa 20 Kamena, yafashe abasore 4 bamaze kwiba ibiro 20 by’amabuye y’agaciro azwi nka “coltan’’ bibye mu kirombe gicukurwamo amabuye y’agaciro giherereye mu Karere ka Gakenke umurenge wa Ruli. Abafashwe ni Hakuzimana Froduard w’imyaka 24, Niyigena Celestin w’imyaka 25, Habineza Egide […]
Gukora amasaha menshi byongera ibyago byo kurwara imitsi y’ubwonko-Ubushakashatsi
Abashakashatsi bavuga ko gukora amasaha menshi biteza ibyago byinshi byo kurwara indwara y’imitsi yo mu bwonko. Ubu bushakashatsi bwakozwe n’abashakashatsi bo mu Bufaransa, bugaragaza ko amasaha menshi ari arenze amasaha 10 y’akazi ku munsi mu minsi nibura 50 mu mwaka. Abantu bakoreweho ubu bushakashatsi, abakoze amasaha menshi mu gihe kirenga imyaka 10 aribo bari bafite […]
CAN 2019: Uganda yafatwaga nk'umwana mu irushanwa yandagaje RDC
Ikipe y’umupira w’amaguru ya Uganda yandagaje Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu mikino y’igikombe cy’Afurika cy’Ibihugu (CAN 2019). Uganda yaje muri iri rushanwa mu Misiri nta bigwi ifitemo ugeranyije na RDC yatwaye ibikombe inshuro ebyiri. Abenshi bahaga iyi kipe iri mu burengerazuba bw’Afurika amahirwe menshi yo gutsinda Uganda ariko si ko byagenze. Uganda irangije umukino […]
Uganda yongeye gushinjwa gucuruza abangavu barimo abanyarwandakazi
Nyuma yaho mu mpera za 2018, Ambasade y’u Rwanda muri Uganda ivuga ko yatangiye  gukurikirana ikibazo cy’abakobwa b’abanyarwanda bivugwa ko bagurishwa bakajya kuba abagore b’abagabo mu gace ka Mityana, iyindi raporo yasohotse yemeje ko Uganda yahindutse isoko icururizwamo abangavu. Muri raporo yashyizwe ahagaragara na Ecpat kuwa 21 Kamena 2019, Umuyobozi mukuru wa gahunda irwanya uyu […]
Amaherezo nkoze ubukwe n'inshuti y'akadasohoka-Harry Kane
Tariki ya 21 Kamena, umukinnyi wa Tottenham Hotspur n’ikipe y’igihugu y’Ubwongereza, Harry Kane yakoze ubukwe n’umukunzi we babanye kuva mu bwana. ” Amaherezo nkoze ubukwe n’umukunzi wange w’akadasohoka, ndagukunda Kate.” ni yo magambo yashyize ku rubuga rwa Instagram. Nta kindi abamukurikira bamwifurije, keretse kumushimira no kwifuriza urugo rwa Harry Kane na Kate Goodland ishya n’ihirwe. […]
Rusizi: Umunyeshuri yaguye mu cyobo cya metero 16 arapfa
Amakuru aturuka muri santere y’ubucuruzi ya Nyakabuye mu murenge wa Nyakabuye mu karere ka Rusizi aravuga urupfu rw’umwana w’imyaka 14 witwaga Batware Profime wigaga mu wa mbere w’ayisumbuye muri GS Nyakabwende, waguye mu cyobo cya metero 16 z’ubujyakuzimu cyari cyaracukuriwe kugirwa ubwiherero ariko butaruzura, kiri mu rupangu rw’inyubako y’ubucuruzi y’uwitwa Kayumba Ferdinand. Mu kiganiro na […]
Umukobwa yansezeranije kumpa Miliyoni 2,5 tumaze gusezerana mu Murenge none yayanyimye – Nkore iki?
Ndi umusore w’imyaka 33, nkaba narubatse ariko inzu yanjye ikaba itari yuzura. Ubu mfite ikibazo nshaka ko mungiraho inama. Umukobwa twari tuziranye, buhoro buhoro tugenda kumenyana birushijeho, bigera n’aho tujya tuganira n’iby’urukundo, ruba rutangiye rutyo. Kera kabaye yaje kumbaza impamvu ntarongora kandi mfite inzu nubwo bwose ituzuye, namubwije ukuri ko nabuze ubushobozi bwo kuyirangiza. Byaje […]
RDC: Umudepite ushinjwa kuba umuyobozi w’agatsiko k’abagizi ba nabi yatawe muri yombi
Umwe mu badepite ba Congo ku rwego rw’Intara arashinjwa kuba umuyobozi w’abagizi ba nabi nyuma y’aho kuwa Gatatu afatanywe ibiro 12 bya zahabu agerageza kujya kubicuruza muri Uganda. Kuri uyu wa kane ushize, itariki 20 Kamena, Igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo cyasohoye itangazo ryemeza ko umudepite wo ku rwego rw’intara, Didier Boyoko, watowe […]
Igitutu cya politiki n’intambara byatumye Perezida Habyarimana arekura igisirikare
Kuva mu mwaka w’ 1965 Juvenal Habyarimana yakoraga nk’ umugaba mukuru w’ ingabo ndetse na Minisitiri w’ ingabo, imyanya yombi yaje kurekura kuwa 31 Ukuboza 1991, ubwo Leta yari ayoboye yaje kwemera politiki y’ amashyaka menshi. Hari hashize hafi umwaka umwe FPR/Inkotanyi itangiye urugamba ndetse n’ abanyapolitiki bari mu gihugu botsa  Perezida Habyarimana igitutu nibwo […]
Kigali-Rutonde: Imyitwarire y’abashoferi iranengwa, bagasabirwa kugororwa
Abagenzi batega imodoka zikorera mu muhanda Kigali(Nyabugogo)-Nzove-Rutonde, bavuga ko abashoferi bawukoreramo bakwiye kujyanwa mu itorero bakigishwa imyitwarire yabo igahinduka. Imyitwarire y’aba bashoferi yagarutsweho cyane mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2019, nyuma y’aho imodoka ebyiri za R.F.T.C zari zigonganye kubera imwe yashakaga guca ku yindi, ubwo zari zigeze mu Nzove […]
Uganda: Igipolisi kiremeza ko igihugu gishobora kugabwaho ibitero by’iterabwoba
Nyuma y’Iminsi ibiri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziburiye abaturage bazo ko hari ibitero by’iterabwoba biri gutegurwa byo kwibasira ahantu hahurira abantu benshi, Igipolisi cya Uganda nacyo cyaburiye abaturage kibasaba kuba maso mu gihe bakurikirana imikino y’Igikombe cya Afurika mu tubari no mu tubyiniro. Itangazo ryasohowe n’Umuyobozi wa polisi ushinzwe kurwanya iterabwoba, Abas […]
Impunzi z'Abanye Congo ziri mu Rwanda nta cyizere cya vuba zifite cyo gutaha
Impunzi z’Abanye Congo zicumbikiwe mu Rwanda zivuga ko zifite icyizere cy’uko igihugu cyabo kizagira amahoro bityo na bo bagataha, ariko ngo bikazatwara igihe kitari gito. Icyo cyizere bamwe mu mpunzi bagishingira ku bushake bw’Umukuru w’Igihugu mushya Felix Tshisekedi, bwo gufatanya n’ibihugu byo mu karere kurwanya imitwe yitwaje intwaro ikomeje kuyogoza Kongo Kinshasa. Ku rundi ruhande […]
Gahunda yo gutera Iran twari twamaze kuyitegura- Donald Trump
Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donlad Trump atangaza ko gahunda yo gutegura ibitero ku gihugu cya Iran ariko nyuma iza gusubikwa. Iran na Amerika birarebana ay’ingwe kurushaho nyuma y’aho Iran ihanuye indege itagira umupilote (drone) ya Amerika. Aganira na televiziyo yitwa NBC kuri uyu wa Gatanu, Trump yavuze ko yiteguye kujya mu biganiro […]
Abashaka guhungabanya umutekano [w’u Rwanda] bose ntacyo bageraho- Col. Rugambwa
Umuyobozi w’Ingabo mu Turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Rwamagana, Col. Albert Rugambwa, arasaba urubyiruko kurushaho gukunda igihugu cyarubyaye birinda kugwa mu mitego y’abanzi ishobora kubashora mu migambi mibi yo kukigambanira. Col. Albert Rugambwa wagejeje izi mpanuro ku rubyiruko rwari rusoje umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2019, mu Murenge wa […]
Mme Jeannette Kagame arasaba abagore bikorera kuba umusemburo wo kurandura amakimbirane yo mu ngo
Madamu Jeannete Kagame ubwo yifatanyaga n’Urugaga rw’Abagore bikorera mu Rwanda, mu gitaramo cyo kwizihiza ibyagezweho, yabasabye kuba umusemburo wo kurandura burundu amakimbirane n’ihohoterwa bikigaragara mu muryango Nyarwanda. Ni igitaramo cyabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Kamena 2019,  i Kigali muri Convention Centre, gifite insanganyamatsiko igira iti “Lighting the future for […]
Kureka gukururana n' inshuti yanjye amaze kurushinga byamufashije kurwubaka
Hashize umwaka umwe inshuti yanjye ikoze ubukwe ariko mu bihe bya mbere yumvaga twajya tubonana buri munsi nk’ uko byari bisanzwe nubwo nari ntuye kure nawe ariko buri mugoroba yakoraga uko ashoboye akampamagara kuri telefoni tukavugana. Gusa naje gusanga bigomba guhinduka kuko we yifuzaga ko twakomeza kubana nk’ uko twabanaga mbere atarashaka akumva twakomeza gukururana […]
Amafoto: U Rwanda rwafunguye ku mugaragaro ambasade yarwo muri Mozambique
Ambasade y’u Rwanda I Maputo muri Mozambique yafunguye imiryango yayo mu muhango wayobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane, Dr Richard Sezibera, hari na Ambasaderi wa Mozambique mu Rwanda, Monica Patricio Clemente, n’ukuriye abadipolomate bari muri iki gihugu, Umunyekongo, Ambasaderi Antoine Kola Masala n’abandi badipolomate batandukanye. Ambasade y’u Rwanda muri Mozambique yafunguye imiryango yayo, kuri uyu […]
Umugore wanjye ambuza gukora siporo ngo ndamubangamira mu gihe cy’akabariro
Umugabo witwa Sam Kagabo (amazina yahinduwe) yandikiye Bwiza.com avuga ko umugore we ari kumusuba guhagarika siporo ijyanye no guterura ibyuma kuko ngo amubabaza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina. Mu butumwa yaduhaye mu buryo bwa imeli (email) yagize ati “ Umugore wanjye arimo kunsaba kureka guterura ibyuma. Namubajije impamvu ambwira ko abona biri mu bituma ntinda kurangiza […]
Burundi: Ishyaka CNL rya Agathon Rwasa rishobora gufatirwa ibihano
Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu mu Burundi iratangaza ko ishobora gufatira ibihano ishyaka CNL (Congres Nationale pour la Liberte) rya Agathon Rwasa, Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko . Umuvugizi w’iyi minisiteri, Tharcisse Niyongabo, yatangarije ibi mu kiganiro cy’abavugizi b’inzego za leta cyabereye mu Ntara ya Muyinga, mu majyaruguru y’uburasirazuba bw’u Burundi. Radio Ijwi rya Amerika dukesha iyi […]
Gasabo: Yafashwe yambura abaturage yiyita umukozi wa REG
Kuri uyu wa 20 Kamena, umugabo witwa Uwizeyimana Innocent ufite imyaka 33 y’amavuko utuye mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jali yafashwe na Polisi ikorera muri uyu murenge ubwo yajyaga mu baturage akabatwara Mubazi (Cashpower) zabo yiyita umukozi w’ikigo gishinzwe amashanyarazi(REG). Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police (CIP) Marie […]