Dr Minani yaburiye abafashe icyemezo cyo gufatira imitungo y’abarwanya Leta ya Nkurunziza

Umuyobozi Mukuru w’Impuzamashyaka CNARED, Dr Minani Jean yaburiye abafashe icyemezo cyo gufatira imitungo y’abatavuga rumwe na Leta y’u Burundi bahunze, ko n’ubwo hashira imyaka myinshi batarataha ko n’abuzukuru cyangwa abuzukuruza babo bazayibaryoza. Muri iki cyumweru nibwo itangazo ryashyizwe hanze n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Burundi na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge, bategetse ko imitungo y’abantu 32 batavuga rumwe na […]

USA: Abafite ababo bavuga ko bishwe n’Abanyarwanda muri Uganda batunguwe no kumva ko bidegembya

Abafitanye isano na bamukerarugendo babiri b’Abanyamarika biciwe mu ishyamba rya Bwind muri Uganda mu 1999 baguye mu kantu nyuma yo kumva ko batagifunzwe. Abanyarwanda babiri Leonidas Bimenyimana na Innocent Nyaminani bakekwaho uruhare mu rupfu rwa ba mukerarugendo umunani bemerewe gutura muri Australia mu Gushyingo 2018. Ikinyamakuru Politico gitangaza ko aba bagabo bavanwe mu Rwanda bakajyanwa […]

RDC: Abaturage bakuwe umutima no kubona FDLR mu gace batuyemo

Abaturage bo mu gace ka Bunyakiri, Teritwari ya Kalehe, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko bafite impungenge z’ubuzima bwabo, nyuma yo kuhabona inyeshyamba za FDLR. Inyeshyamba za FDLR zikomoka mu Rwanda zikaba zimaze imyaka igera kuri 25 ziba mu mashyamba ya Congo, aho zikorera ibikorwa bitandukanye bya kinyeshyamba, nk’ubwicanyi, gufata abagore n’abakobwa ku […]

Uganda ivuga ko umupaka wa Gatuna 'wafunzwe' ku mpamvu za politiki, ikagira icyo inenga u Rwanda

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Uganda, Sam Kutesa Kahamba mu byo yise ifungwa ry’umupaka wa Gatuna byatewe n’impamvu za politiki. Mu kiganiro n’abadipolamate  kuri uyu wa 17 Gicurasi 2019, Kutesa yavuze ko icyi cyemezo cyafashwe n’u Rwanda rwonyine kandi ko igihugu cye cyatunguwe. Itangazo ryashyizwe ahagaragara na minisiteri ayoboye riragira riti “ Icyemezo cyafashwe n’u Rwanda […]

Rusizi: Umugabo w’imyaka 36 yapfuye yiyahuje umuti wica udukoko

Mu murenge wa Nzahaha, mu karere ka Rusizi haravugwa urupfu rwa Ahishakiye Félicien w’imyaka 36, wiyahuje umuti uterwa mu myaka, ubuyobozi bw’uyu murenge  bukaba  busaba abaturage kudakemuza ibibazo bafite kwiyambura ubuzima kuko mu minsi mike ishize muri uyu murenge na none undi mugabo yari yiyahuye mu buryo nk’ubu. Nk’uko Bwiza.com  yabitangarijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka […]

Ubufaransa: Umuganga arashinjwa kuroga abarwayi 17

Umuganga w’impuguke mu gutera ikinya, Frederic Pechier yatangiye gukorerwaho iperereza nyuma yo gushinjwa kuroga abarwayi 17. BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko uyu muganga atari ubwa mbere ashinjwa ndetse agakorerwaho iperereza ku birego byuburozi. Ngo yigeze kuroga abarwayi 7, icyenda barapfa. Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byose yabikoze abigambiriye ngo kuko yashakaga kugaragaza ubuhanga bwe. Pechier […]

Rayon Sports yandagaje Musanze FC bituma ikomeza kwicara ku ntebe y’icyubahiro

  Ikipe ya Rayon sport ikomeje kwicara ku mwanya wa mbere muri shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda (ARPL) nyuma yo kwihanangiriza ikipe ya Musanze Fc ikayitsinda ibitego bitatu kuri kimwe(3:1). Uyu mukino wahuje Rayon Sports na Musanze FC wari umukino wo ku munsi wa 28 wa shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.Uyu mukino ukaba wabereye kuri […]

Juventus yirukanye uwari umutoza wayo Massimiliano Allegri

  Ikipe ya Juventus de Turin yo mu Butariyani yamaze kwirukana uwari umutoza wayo Massimiliano Allegri wari umaze imyaka itanu ayitoza nyuma yo kugira umusaruro mubi mu mikino ya EUFA Champions League. Ikipe ya Juventus ntabwo yitwaye neza mu mikino ya Champions League muri uyu mwaka , dore ko yaviriyemo muri ¼ cy’irangiza nyuma yo […]

Tanzania: Minisitiri yasabye abagabo kurya ubunyobwa bitewe no kwitwara nabi mu buriri

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda muri Tanzania, Joseph Kakunda yasabye abagabo bo muri iki gihugu gushyira imbaraga mu kurya ubunyobwa kugira ngo akabariro kajye kagenda neza. Minisitiri Kakunda avuga ko atangazwa cyane n’uburyo abaturage b’iki gihugu bacitse ku muco wo kurya ubunyobwa kandi ari ingirakamaro mu kongeza ingufu z’abagabo. Aganira n’abanyamakuru kuwa 16 Gicurasi nk’uko Bongo Five […]

U Burundi bwamaganye ibihugu birimo u Bufaransa n’u Bwongereza

Ambasaderi w’u Burundi mu Muryango w’Abibumbye (ONU) aranenga ibihugu bitanu mu bigize akanama gashinzwe umutekano ku isi, avuga ko byasabye ko habaho inama itari iteganyijwe ku Burundi. Ambasaderi Albert Shingiro avuga ko u Bubiligi, u Bufaransa, u Bwongereza, u Budage na Pologne biri muri 15 bigize aka kanama ka ONU, byasabye ko habaho inama yiga […]

RDC: FARDC yivuganye inyeshyamba eshatu i Minembwe izindi zirafatwa

Inyeshyamba eshatu ziciwe mu mirwano yazihuje n’igisirikare cya Congo, FARDC, kuwa Kabiri ushize muri Teritwari za Fizi na Minembwe, ho muri Kivu y’Amajyepfo nk’uko amakuru yashyizwe ahagaraga n’igisirikare avuga. Aya makuru akaba avuga ko izindi nyeshyamba enye zafashwe ari nzima ndetse intwaro zazo zigafatwa. Igitero cya mbere cyagabwe ku muhanda uzwi nka Route nationale No […]

Kwibuka25: Hibutswe Abatutsi bazize Jenoside bo mu zahoze ari Komine Mutura na Rwerere

Kuwa gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019, mu Murenge wa Kanzenze, Akarere ka Rubavu habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwiharko abazize Jenoside bo mu zahoze ari Komine Mutura na Rwere. Kuri ubu ni Umurenge wa Bigogwe mu Karere ka Nyabihu na Kanzenze mu Karere ka Rubavu. Ni igikorwa cyabimburiwe […]

RIB yatangaje ko bitarenze kuri uyu wa Gatanu dosiye ya Sankara ishyikirizwa Ubushinjacyaha

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubushinjacyaha yasobanuye impamvu Sankara ataragezwa imbere y’amategeko ashimangira kandi ko afunzwe mu buryo bwubahirije nk’uko biteganywa n’itegeko numero 46/2018 yo ku itariki 13/08/2018 mu ngingo yaryo ya 12, ndetse yemeza ko dosiye ye ishyikirizwa ubushinjacyaha bitarenze kuri uyu wa Gatanu. Ibi Umuvugizi wa RIB, Modeste Mbabazi yabitangaje kuri uyu munsi ubwo urwego […]

France: Perezida Kagame aritabira inama ngaruka mwaka ku ikoranabuhanga ya Viva Tech

  Kuri uyu wa gatanu tariki ya 17 Gicurasi 2019, perezida wa repubulika Paul Kagame yitabiriye inama ngaruka mwaka ku ikoranabuhanga yitwa Viva Technology Conference bakaba bakunda kuyita Viva Tech iri kubera mu mugi wa Paris mu Bufaransa. Iyi ni inama yo ku rwego rwo hejuru ihuza abayobozi bakuru n’abagize ibigo by’ikoranabuhanga no guhanga udushya […]

Australia yahakanye ko Abanyarwanda babiri bishe ba mukerarugendo muri Uganda

Minisitiri w’Intebe wa Australia, Scott John Morrison kuri uyu wa Gatanu yashwishurije itangazamakuru ko Abanyarwanda babiri bemerewe gutura muri iki gihugu bashinjwa kwica bamukerarugendo muri Uganda mu 1999. Aba banyarwanda, Leonidas Bimenyimana na Gregoire Nyaminani bashinjwa kwica ba mukerarugendo umunani bari mu ishyamba rya Bwindi. Ikinyamakuru cyo muri Amerika, Politico kivuga ko aba bagabo bahoze […]

Callixte Sankara wigambaga ibitero mu majyepfo yeretswe itangazamakuru

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki 17 Gicurasi, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rweretse itangazamakuru Callixte Sankara, umuvugizi w’umutwe wa FLN, wakunze kwigamba guhungabanya umutekano w’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, uherutse gutabwa muri yombi. Sankara yeretswe itangazamakuru ku cyicaro cya RIB ku Kimihurura, ahari hateraniye abanyamakuru benshi bari babukereye bagiye kureba uwo mugabo wakunze kwigamba […]

Umuryango wa Seth Sendashonga wasabye Kenya gusubiramo urubanza ku iyicwa rye

Cyrie Nikuze Sendashonga, umufasha wa Seth Sendashonga wigeze kuba minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu w’u Rwanda, yandikiye Leta ya Kenya ayisaba kongera gukurikirana abakekwaho kwica umugabo we mu ibaruwa yagiye ahagaragara kuri uyu wa Kane, itariki 16 Gicurasi, nyuma y’imyaka 21 Sendashonga arasiwe I Nairobi. Ijwi rya Amerika dukesha iyi nkuru ryabajije Cyrie Sendashonga niba koko ari […]

Burundi: Umunyamakuru Hassan Ruvakuki wahoze akorera Bonesha FM yarusimbutse

Umunyamakuru Hassan Ruvakuki wahoze akorera Radio Bonesha FM mu gihugu cy’u Burundi kuri uyu wa kabiri ushize yararusimbutse nyuma y’abantu bagerageje kumwivugana. Biravugwa ko abantu bitwaje ibirwanisho bateye iwe mu rugo mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri ushize mu gace ka Kajaga, Komini Mutimbuzi, mu Ntara ya Bujumbura, mu burengerazuba bw’igihugu. Inshuti za Ruvakuki […]

Kamonyi: Abashoferi babiri ba Fuso bafashwe bagerageza gutanga ruswa

Kuri uyu wa 15 Gicurasi Polisi ikorera mu karere ka Kamonyi yafashe abagabo babiri bageragezaga guha abapolisi ruswa y’amafaranga 35000 ngo barekure imodoka zabo zari zafatiwe mu makossa. Abo bagabo bombi bose bari batwaye imodoka zo mu bwoko bwa Fuso zavaga mu karere ka Kamonyi zerekeza mu mujyi wa Kigali harimo uwitwa Ngizamahoro Fabien  w’imyaka […]

Bukavu: Abanyeshuri bo muri kaminuza eshatu bigaragambirije ibura ry’umuriro

Uyu munsi, tariki ya 16 Gicurasi, abanyeshuri bo muri kaminuza eshatu mu mugi wa Bukavu muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, bigaragambije nyuma y’igihe kinini bamaze nta muriro w’amashanyarazi. Izo kaminuza ni Univeristé Officiel de Bukavu (UOB), Institut Supérieur des Techniques Médicales (ISTM) na Institut Supérieur de Development Rural (ISDR). Aba banyeshuri bafunze umuhanda wa […]

Mu gihe CNDD-FDD izaba ikiyoboye u Burundi nta ntambara izongera kuhaba- Ndayishimiye Evariste

Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi mu Burundi, Ndayishimiye Evariste avuga ko igihe cy’amatora atari icy’intambara, ahubwo ko ari igihe cyiza ku baturage cyo kwihitiramo abayobozi beza babona hari icyo bazabagezaho. Evariste yatangarije ibi kuri radiyo y’igihugu ubwo yagiraga byinshi avuga ku igeragezwa rya kudeta ryabayeho ku wa 13 Gicurasi 2015, bikaza kurangira umugambi […]

Museveni aremeza ko ubucuruzi n’u Rwanda butahagarara nubwo bwakorwa magendu

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yatangaje ko ifungwa ry’umupaka uyihuza n’u Rwanda ritazadindiza akarere, aho yemeje ko nubwo ufunze ubucuruzi buzakomeza nubwo buzakorwa magendu. “Ntushobora guhagarika ubucuruzi binyuze mu miyoborere y’umupaka. Abaturage bahitamo magendu. Abandi bahisemo kohereza ibicuruzwa byinshi muri Sudani y’Epfo, Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Kenya, Tanzania n’ahandi.” Ibi ni ibyatangajwe na Museveni […]

Abaminisitiri ntibemera ko Mitterrand yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Abari abaminisitiri 23 muri guverinoma y’Ubufaransa, baranenga Raphaà«l Glucksmann wavuze ko Franà§ois Mitterrand yagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Nk’uko BBC yabitangaje kuri uyu wa 16 Gucurasi, ibi babigaragarije mu nyandiko irimo imikono y’aba baminisitiri uko ari 23 barimo Jack Lang, Michel Charasse, Hubert Védrine, Bernard Cazeneuve, Elisabeth Guigou, Edith Cresson, Roland Dumas […]

Ni gute wahangana n’ibibazo urimo-Igice cya 2 — Rev./ Ev. Eustache Nibintije

Umukozi w’Imana Rev. / Ev. Eustache Nibintije, umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika, abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “ Nibintije Evangelical Ministries” asigaye adufasha mu kugabura ijambo ry’Imana nkuko yamuhaye umuhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro mu gihe gisa n’iki. Uyu munsi yaduteguriye inyigisho yahaye […]

RDC: Abanyamulenge bari bazengerejwe n’inyeshyamba ubu barinzwe n’igisirikare cya FARDC

Ku wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019, nibwo uhagarariye ingabo mu gace k’imisozi miremire ka Minembwe, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yabatangarije ko ubuyobozi bukuru bw’ingabo za Congo (FARDC) bwabemereye kurasa ku nyeshyamba za Mai Mai zari zimaze iminsi zibagabaho ibitero. Uhagarariye ingabo muri aka gace, Gen Simon yatanze ihumure ku Banyamulenge nyuma […]

Umusore ankutirijeho ansaba ko twazakorana ubukwe yarabanje kuntera inda, ubu mbyemere?

Nitwa Jeanne iwacu ni mu Ntara y’Iburasirazuba nkaba mfite imyaka 26, nize amashuri yisumbuye ndayarangiza ubu nkaba mfite n’akazi kampemba amafaranga aciriritse. Ndi umukobwa ubu uri mu rukundo ariko runarimo ikigeragezo. Mfite umukunzi w’umusore rwose dufitanye gahunda ikaze irimo no gukorana ubukwe mu mpera z’uyu mwaka, imyiteguro tuyirimo, kujya mu murenge ni mu kwezi kwa […]

Perezida Trump yagaragaje ubwoba afitiye Ubushinwa ku birebana n'ikoranabuhanga

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ibihe bidasanzwe mu gihugu mu kurinda mudasobwa zo muri Amerika abo yita “abanyamahanga b’abanzi” . Yashyize umukono ku itegeko-teka ribuza kompanyi zo muri Amerika gukoresha kompanyi zo mu mahanga zikora mu by’itumanaho byemezwa ko ziteje ibyago ku mutekano w’igihugu. Iri tegeko-teka nta kompanyi n’imwe ryavuze […]

Ingabire Victoire yamaze amasaha ane ahatwa ibibazo na RIB mbere yo kurekurwa

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha(RIB) kuri uyu wa Kabiri ushize rwahase umunyapolitiki Ingabire Victoire ibibazo mu gihe cy’amasaha agera kuri ane mbere yo kumurekura mu masaha y’umugoroba ngo asubire iwe aho yabazwaga  ku magambo y’amacakubiri yaba yaravugiye mu nama yakoresheje atabisabiye uruhushya. Ingabire Victoire yari aherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, Paul Kagame nyuma y’imyaka […]

Imitungo y’abashatse guhirika Perezida Nkurunziza ku butegetsi igiye gufatirwa na Leta

Ubutabera bw’u Burundi bwategetse ko imitungo y’abasirikare, abapolisi n’abanyapolitiki 32, bashinjwe kugira uruhare mu gikorwa cyari kigamije guhirika ku butegetsi Perezida Nkurunziza mu mwaka wa 2015, ishyirwa mu maboko ya Leta. Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubushinjacyaha bukuru bw’u Burundi na Perezida w’Urukiko rw’Ikirenge, bategetse ko iyi mitungo y’abatavuga rumwe na Leta barimo abanyapolitiki, Impirimbanyi z’uburengangiza […]

Bugesera: Ubuyobozi bwirije abaturage ku Murenge kubera amabendera yibwe

Mu Murenge wa Mwogo, mu  karere ka Bugesera, haravugwa abaturage biriwe bicaye ku Murenge kubera amabendera abiri yaraye yibwe.  Abaturage bahiriwe ni ab’Akagari ka Kagasa umurenge wubatsemo, ari nako kibwemo ayo mabendera. Kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2019, mu Kagari ka Kagasa nta muturage wagiye mu mirimo ye uko bisanzwe.  Bose bicaye ku […]

Bamwe mu banyamakuru barashinja Urwego rw’Umuvunyi kuba hari inzego rutinya

Bamwe mu banyamakuru bo mu Rwanda baravuga ko urwego rw’umuvunyi hari inzego rutinya gukurikirana mu gihe zanze gufasha umunyamakuru kubona inkuru ashaka nk’uko biteganywa n’itegeko rishya rigenga itangazamakuru, aho bemeza ko kenshi bimwa amakuru bagasiragizwa n’abo bayasaba mu gihe itegeko riteganya ko bagomba koroherezwa kubona amakuru. Ni mu gihe uru rwego rwo rwemeza ko mu […]

Umwuka mubi muri ADEPR/Uganda utumye bamwe bigumura

Ubuyobozi bw’Itorero rya Pentecote mu Rwanda (ADEPR) bwandikiwe ibaruwa n’abagize komite y’Ururembo PCIU/ADEPR (Pentecote Church International of Uganda) babamenyesha ko bagendeye ku bibazo biri muri iri torero, bahisemo kwigenga. Muri iyi baruwa yandikiwe ubuyobozi bukuru bwa ADEPR, bwamenyeshejwe ko kwigenga babitewe n’ibibazo bavuga ko biri mu itorero muri Uganda, biyemezo guhindura amazina, kwikemurira ibibaza bashinja […]

Louise Mushikiwabo yakiriye ubusabe bwa Angola bwo kwinjizwa muri OIF

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, kuri uyu wa Gatatu nyuma ya saa sita yakiriye w’ububanyi n’amahanga wa Angola, Manuel Domingos Augusto, wari ugiye kumushyikiriza ubusabe bw’igihugu cye bwo kuba umunyamuryango w’indorerezi muri uyu muryango. Igihugu cya Angola kikaba cyaragize igitekerezo cyo kuba umunyamuryango wa OIF mu 2018 ubwo muri Gicurasi Perezida […]

Abanyarwanda babiri bashinjwa kwicisha amashoka ba mukerarugendo muri Uganda batujwe muri Australia mu ibanga

Abanyarwanda babiri  bashinjwa kwica ba mukerarugendo umunani mu Isyamba rya Bwindi muri Uganda batujwe muri Australia mu buryo bw’ibanga hagati ya Amerika n’abayobozi bakuru b’iki gihugu. Aba Banyarwanda ari bo  Leonidas Bimenyimana na Gregoire Nyaminani,  bashinjwa kwica bamukeraugendo barimo Abanyamerika babiri mu 1999 nk’uko ikinyamakuru 10 Daily dukesha iyi nkuru kibitangaza. Ikinyamakuru Politico ari nacyo […]

Ubukangurambaga bwiswe 'Gerayo Amahoro' bwakomereje mu bigo by'amashuri

Muri gahunda y’Ubukangurambaga bw’ibyumweru 52 bwo kurwanya impanuka zo mu muhanda, kuri uyu wa 15 Gicurasi Polisi n’abafatanyabikorwa bayo babukomereje mu bigo by’amashuri bitandukanye hirya no hino mu gihugu bigisha abanyeshuri n ‘abarezi uruhare rwabo mu kwicungira umutekano wo mu muhanda. Ubu bukangurambaga mu mujyi wa Kigali bwabereye mu rwunge rw’amashuri rwa  Kagugu, urwa Camp […]

Urugomo mu Madini (violence dans les religions)- Igice cya 1

Urugomo rukorwa n’abitwaje idini cyangwa abiyitirira idini rukomeje guhitana abantu n’ibintu byabo hirya nohino ku isi. Ibyo biravugwa kandi amadini yose avuga akanemeza ko ishingiro ryayo ari Imana y’urukundo, y’Amahoro. Urugomo cyangwa violence si umugani uriho turarubona kuko nta munsi w’ubusa uhita tutumvise aho bagaritse ingogo ngo mu izina ry’Idini cyangwa se mu izina ry’Imana. […]

Perezida Kagame yahamagariye Abanyafurika kutemera kuba isoko ry’amahanga mu by’ikoranabuhanga

  Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame arahamagarira Abanyafurika kutemera kuba isoko ry’amahanga mu by’ikoranabuhanga kubera ko nabo bafite ububasha n’ubushobozi bwo guhanga ibishya bikababera isoko y’ubukire n’iterambere. Ibi umukuru w’igihugu yabigarutseho kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019 ubwo yatangizaga ku mugaragaro inama nyafurika ku ikoranabuhanga ya’’ Transform Africa Summit ’’. […]

Umukobwa yiyahuye agendeye ku bitekerezo by’abamukurikira kuri Instagram

Umukobwa utatangajwe amazina wo muri Malaysia yiyahuye asimbutse amagorofa atatu nyuma yo gusaba abamukukurikira kuri Instagram kumufatira umwanzuro. Polisi yo mu Mujyi wa Kuching muri Leta ya Sarawak, itangaza ko ibi byabereye mu Kirwa cya Borneo, aho uyu mukobwa mu masaha abiri yari yabanje yanditse ku rukuta rwe rwa instagram ati “ Ibi ni ingenzi […]

Abantu 10,000 bamaze gukurwa mu byabo n’imirwano iri kubera i Minembwe

Abantu bagera ku 10,000 bamaze guteshwa ibyabo kubera imirwano ikomeje kubera mu misozi ya Minembwe muri Kivu y’amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo nk’uko byemezwa na BBC. Ni imirwano irimo guhuza amoko atandukanye y’abaturage ba Congo arimo Ababembe, Abanyindu n’Abafurero bahanganye n’Abanyamulenge, ariko kugeza ubu icyo kibazo ngo kiracyagoye kumva neza. Abayobozi […]

Tanzania: Abakozi babiri b’Urwego rw’Ubutasi rw’u Burundi bafatiwe mu Nkambi y'Impunzi ya Nduta

Abakozi babiri b’urwego rw’ubutasi rw’u Burundi, SNR, bafatiwe mu nkambi y’impunzi mu gihugu cya Tanzania, aho abapolisi bashinzwe umutekano w’inkambi babaguye gitumo mu ijoro ryo kuwa Mbere rishyira kuwa Kabiri. Ibi byabaye nyuma y’aho abapolisi bahawe amakuru y’uko abagabo babairi batazwi bari mu Nkambi ya Nduta. Nk’uko abari bahari babitangarije SOSMediasBurundi dukesha iyi nkuru, ngo […]

Reka twe kuba ingunguru zirimo ubusa- Perezida Kagame abwira abitabiriye 'Transfrom Africa Summit'

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame avuga ko ikoranabuhanga rihuza Isi mu buryo butigeze bubaho, bityo ko izi mpinduka zishingiye ku ikoranabuhanga ritavuze kwibagirwa uburyo nk’Abanyafurika basanzwe bakoramo ibintu. Perezida Kagame yabitangaje atangiza ku mugaragaro inama ya Gatanu yiga ku kwihutisha iterambere rishingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika izwi nka ‘Transform Africa Summit’ iteraniye i Kigali kuri […]

Rusizi: Urubyiruko rwitabiriye ubworozi ruva mu bushomeri no kwandagara

Mu mirenge yose y’Akarere ka Rusizi, ubu harabarurwa amakoperative y’urubyiruko rwatojwe arenga 23 yitabiriye ubworozi bw’inkoko n’ingurube, bibarinda ubushomeri n’ubwomanzi. Byagize kandi uruhare mu kwihaza mu biribwa no kurwanya imirire mibi ndetse no guhaza isoko ryambukiranya imipaka. Ni inkomezamihigo zatozwe mu byiciro bitandukanye, zafashe umugambi wo kwishakamo ibisubizo, maze bishyira hamwe. Bahereye ku bushobozi buke, […]

RDC: Abasirikare babiri ba FARDC barimo Liyetona bishwe n’inyeshyamba

Abasirikare babiri ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bishwe mu ijoro ryo ku wa Kabiri rishyira ku wa Gatatu tariki ya 15 Gicurasi 2019, mu gace ka Atute, Walendu, muri Teritwariya Djugu. Itsinda ry’abantu batandatu ngo nibo bagabye igitero ku birindiro bya FARDC mu gace ka Atute, ubwo impande zombi zakozanyagaho nibwo abasirikare babiri barimo […]

Gakenke: Abarokotse Jenocide yakorewe Abatutsi barasaba ko hagaragazwa imibiri y’ababo bishwe muri Jenoside

Mu gikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, by’umwihariko abiciwe ku yahoze ari Superefegitura ya Busengo,mu Karere ka Gakenke, abacitse ku icumu bo muri aka gace basabye bagenzi babo kubohoka bagatanga amakuru y’ahantu hajugunywe imibiri y’ababo bazize Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro,kuko ngo imibiri imaze kuboneka ari mike cyane […]

Yabonye umuryango we nyuma y'imyaka 33 atawe ku kibuga cy'indege ari uruhinja

Mu gihe yari afite iminsi 10 y’amavuko, Steve Hydes ni bwo yatawe ku kibuga cy’indege cya Gatwick mu mugi wa Londre. Ni ibyishimo byinshi kuri we nyuma yo kubona umuryango we yashatse imyaka 15. Hashize imyaka 33 Steve Hydes atowe mu bwiherero bw’abagore kuri iki kibuga, afubitswe ikiringiti. Hari mu 1986. Yarezwe n’undi muryango wari […]

Burundi:Umushumba w'Abadivantiste ku isi arasabira abayoboke baherutse gufungwa

Umuyobozi w’itorero ry’Abadivantiste b’Umunsi wa Karindwi ku Isi, Ted Wilson arasaba abayoboke gusengera abayoboke b’idini barimo n’abayobozi  22 baherutse gufungwirwa mu Burundi. BBC dukesha iyi nkuru, ivuga aba bahagaritswe bakanafungwa nyuma y’amezi atandatu iyi leta yivanga mu miyoborere y’iri dini. Ubwo ni kuva mu Gushyingo 2028. Mu ibaruwa Ted yanditse ku wa 13 Gicurasi, harimo […]

Akarere ka Huye kaza ku isonga mu kugira umwenda mwinshi w’Ibitaro by’ i Ndera

Ubuyobozi bw’ibitaro bivura indwara zo mu Mutwe bya Ndera butangaza ko bufitiwe  umurengera w’amafaranga  n’uturere ungana na miliyoni 116 Frw. Kuri iyi ngingo, Akarere ka Huye kaza ku isonga na miliyoni 26 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari 2018/2019. Umuyobozi Mukuru  w’Ibitaro bya Ndera, Frere Charles Nkubili avuga ko iyi myenda ituruka ku barwayi baba bavuye […]

Nyagatare: Minisitiri yasabye RIB na Polisi guhiga aborozi  babangamiye ubuziranenge bw’amata

Minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi, Gerardine Mukeshimana, kuwa mbere tariki ya 13 Nzeri 2019 yagiranye inama n’abafite aho bahuriye n’ubworozi n’ubuyobozi bw’inzego hagamijwe gufata ingamba zo guteza imbere ubworozi mu turere twa Gatsibo, Nyagatare na Kayonza mu biganiro yagiranye n’abitabiriye inama yasabye Polisi y’igihugu n’urwego rw’ubugenzacyaha RIB gushakisha ababangamira ubuziranenge bw’amata. Guvereneri Mufulkye Fred uyobora intara y’iburasirazuba […]

Tanzania: Mu nkambi y’impunzi z’Abarundi hagabwe igitero

Mu ijroro ryo ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2019, mu nkambi y’impunzi z’Abarundi ya Nduta, muri Tanzania hagabwe igitero n’abantu bitwaje intwaro. Amasasu yatangiye kumvikana muri iyi nkambi ahagana saa moya z’ijoro, iki gitero ngo kikaba cyari kigendereye abacuruzi b’impunzi z’Abarundi baba muri zone ya Karindwi. Nk’uko bitangazwa na SOS Medias/ Burundi, ngo […]

Nyamasheke/ Rangiro: Abanyeshuri n’abarezi baratabaza kubera amashuri bakeka ko yabagwa hejuru

Abanyeshuri, abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri ribanza rya Rangiro, mu Murenge wa Rangiro mu kKarere ka Nyamasheke, baratabaza akarere ka Nyamasheke, itorero Méthodiste Libre mu Rwanda  na MINEDUC kubera amashuri abanyeshuri bigiramo  yasataguritse impande zose ku buryo ibikuta bishobora kuriduka umwanya uwo ari wo wose bikabagwaho. Nk’uko  Bwiza.com  yabitangarijwe n’abanyeshuri, abarezi babo n’ubuyobozi bw’ishuri, ngo aya mashuri […]

Perezida Salva Kiir yahaye imbabazi Dr Riek Machar amusaba gusubira mu gihugu

Perezida Salva Kiir wa Sudani y’Epfo yatangaje ko yababariye byuzuye uwahoze ari Visi Perezida we, Dr Riek Machar anamusaba gusubira mu gihugu. Uyu kuri ubu akaba abarizwa I Khartoum muri Sudani. Perezida Salva Kiir yaboneyeho gusaba kumwongerera amezi atandatu mbere yo gushing Guverinoma y’Ubumwe bw’Igihugu. Ibi yabitangarije inteko ishinga amategeko kuri uyu wa Kabiri aho […]

Dufite gahunda ko uzajya asohoka muri gereza atazagarukamo- Minisitiri Busingye

Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya leta Johnson Busingye aratangaza ko mu mpinduka u Rwanda rwifuza muri za gereza, ari uko imfungwa n’abagororwa bazisohokamo bafite impamba y’ubumenyi n’imyuga bizabafasha kwibeshaho mu gihe barangije igihano. Ibi minisitiri Busingye yabitangaje kuri uyu wa kabiri mu ruzinduko yakoreye muri gereza ya Rubavu. Minisitiri Busingye akaba avuga ko leta […]

Zambia: Abagore binubiye abagabo batarangiza bitewe no kunywa ‘Konyagi’

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe iby’Imiti muri Zambia (ZAMRA) cyatangiye ubushakashatsi ku kinyobwa cyitwa ‘Konyagi’ gikorerwa muri Tanzania bitewe n’impungenge zagaragajwe n’abagore bafite abagabo banywa iki kinyobwa. Abaturage ba Zambia by’umwihariko abagore bamaze iminsi bataka, binubira akabariro k’ingufu nyinshi baterwa n’abagabo babo iyo banyoye iki kinyobwa cya Konyagi. Inkuru dukesha Daily Mail  Zambia ivuga ko abagore bavuze […]

WhatsApp iraburira abayikoresha nyuma y’igitero yagabweho

Abagizi ba nabi bo kuri murandasi (hackers) baciye mu cyuho WhatsApp babasha gushyira muri telefone ziyikoresha uburyo bwo kugenzura benezo, byatumye WhatsApp iburira abayikoresha. WhatsApp, isanzwe ifitwe na kompanyi ya Facebook, yatangaje ko yatewe n’umuhanga mu bya murandasi agendereye umubare runaka w’abayikoresha. Bivugwa ko iki gitero cyakozwe n’ikigo cy’iby’umutekano cyo muri Israel kitwa NSO Group, […]

Uganda: Abana ba Minisitiri ushinzwe amazi bapfiriye muri Pisine

Ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2019, abana babiri b’impanga ba Minisitiri wo muri Uganda ushinzwe amazi, bapfuye barohamye mu bwogero (piscine) bw’iwabo mu rugo. Bitangazwa ko umuryango wa Ronald Kibuule, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’amazi ya Uganda, avuga ko izo mpanga z’imyaka ibiri n’igice y’amavuko ari Roman Kato na Raiding Wasswa. Ikinyamakuru […]

Perezida Paul Kagame agiye gusubira mu Bufaransa nyuma y’umwaka avuyeyo

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame agiye gusubira I Paris mu Bufaransa, aho azaba yitabiriye indi nama ya Viva Technology nk’iyo yitabiriye umwaka ushize yanabonaniyemo na mugenzi we w’u Bufaransa Emmanuel Macron. Ni ku nshuro ya kabiri, Perezida Paul Kagame azaba yitabiriye inama ya VivaTech, aho muri uyu mwaka wa 2019 biteganyijwe ko izatangira kuwa kane, […]

Igiciro cy’ibicuruzwa byavaga muri Uganda cyazamutseho 40% mu Rwanda

Igiciro cy’ibicuruzwa bimwe na bimwe byavaga muri Uganda bigacuruzwa mu Rwanda byazamutseho 40% ku isoko ry’u Rwanda. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikinyamakuru The Chronicles, bugaragaza ko kuva habaho ikendera ry’urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Uganda  kuwa 28 Gashyantare 2019, byatumye habaho izamuka ry’ibiciro ku buryo hari n’ibyazamutse  hejuru ya 40%. Ibi bikomeje kugira ingaruka ku bukungu […]

Burundi/ Ngozi: Bazengerejwe n’Imbonerakure zibahatira kujya mu ishyaka CNDD-FDD

Bamwe mu batuye ku musozi wa Shinge, Zone Birambi, Komini Nyamurenza, mu Ntara ya Ngozi, bavuga ko bazengerejwe n’Imbonerakure zibahatira kwinjira mu ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, nazo zibarizwamo. Aba baturage bavuga ko batorohewe n’Imbonerakure bashinja kubatoteza bya hato na hato, basaba ko umutekano wabo wabungwabungwa. Babwirwa kwinjira muri iri shyaka cyangwa kuva muri aka […]

Rusizi: Umugabo na bagenzi be bafatanyije kwica umugore we bahawe igihano

Urukiko Rwisumbuye rwa Rusizi mu cyumweru gishize rwahamije  umugabo witwa Habigeni Claude hamwe n’abo bafatanyije icyaha cy’ubwicanyi yakoreye umugore we  hamwe n’icyaha cyo guca imyanya y’umubiri ku murambo we , maze rukatira  buri wese igihano cy’igifungo cya burundu. Habigeni Claude wo mu murenge wa Cyato, Akarere ka Nyamasheke afatanyije na Nzamwitakuze Pierre na Nsabimana Vincent; bateguye […]