Uganda: Umuhinde yiyahuye nyuma yo kuribwa mu rusimbi amafaranga y’ikigo yakoreraga

Umugabo ukomoka mu Buhinde yasanzwe amanitse mu cyumba cya hotel yari acumbitsemo iherereye mu mujyi wa Mubende mu gihugu cya Uganda, aho bivugwa ko yaba yiyahuye kubera urusimbi. Amakuru aturuka mu gipolisi cyo muri Mubende aravuga ko uyu muhinde mu kwiyahura yasize urupapuro rw’impamvu yiyahuye mu mizigo ye. Norbert Ochom, umuvugizi w’igipolisi mu karere ka […]

REBA AMAFOTO: Kizito Mihigo na Ingabire Victoire basohoka muri gereza

Nyuma yaho bitangarijwe ko umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire, bari mu mfungwa 2,140 zahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu, Pauk Kagame, basohotse muri gereza. Mu gitondo cyo kuri uyu wa 15 Nzeri 2018, nibwo Ingabire Victoire na Kizito bagaragaye basohoka muri gereza ya Mageragere iri mu karere ka Nyarugenge, mu mujyi wa Kigali. Umuryango KMP (Kizito […]

Kayonza: Kutagira uruhare mu kugena igiciro ku musaruro bidindiza abahinzi-borozi

Abahinzi b’umuceri n’ibigori ndetse n’aborozi b’inka mu karere ka Kayonza bavuga ko iyo basuzumye neza uburyo bagurisha umusaruro wabo ku isoko basanga ibiciro bidahura n’ibyo bashoye. Ngo ibiciro by’umusaruro bijyaho akenshi ari ukugereranya ubundi hakabaho gutera forufe  hagendewe ku ngano y’umusaruro umuhinzi-mworozi afite n’uko isoko rimeze. Ibi bituma akenshi umuguzi yishyiriraho ibiciro bye bishobora gutuma […]

Urukiko Rukuru rwivanyeho urubanza rw'abayoboke ba FDU Inkingi baregwa iterabwoba

Abayobozi n’abarwanashyaka b’ishyaka FDU Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bari mu maboko y’ubutabera bakurikiranweho ibyaha bitandukanye bagiye kuzaburanishwa n’urundi rukiko nyuma y’aho kuri uyu wa Gatanu, itariki 14 Nzeri, Urukiko Rukuru rutangarije ko rudafite ububasha bwo kubaburanisha. Umucamanza yahisemo kohereza uru rubanza mu rugereko rwihariye ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka kuko […]

Uganda: Abagore babiri bafatiwe mu nteko ishinga amategeko bamaze gukuramo inda

Umucamanza mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa gatanu yashinje abagore babiri kugambanira gukuriramo inda mu nyubako y’Inteko ishinga Amategeko bahita boherezwa muri Gereza ya Luzira. Abo bagore ni uwitwa Phiona Natumanya, umukozi ushinzwe isuku mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse n’umuvandimwe we Evas Kyasimiire. Aba ariko barahakana akagambane mu gukora icyaha gikabije no gukuramo inda […]

Bumbogo: Inzoga yitwa Muriture, imbogamizi ku mutekano

Abaturage bo mu kagari ka Ngara, umurenge wa Bumbogo,  mu karere ka Gasabo, bibukijwe ko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere n’imibereho myiza, basabwa kugira uruhare mu kuwubungabunga barwanya ibishobora kuwuhungabanya birimo ibiyobyabwenge n’inzoga z’inkorano. Abatuye muri aka kagari bemeza ko umutekano bafite uhagije, gusa ngo rimwe na rimwe nabo bagira uruhare mu kuwuhungabanya. Umwe muri bo […]

Nyamasheke: Bamaze imyaka 7 biruka ku ngurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’amashanyarazi

Abaturage 38 b’utugari tune tw’umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bamaze imyaka 7 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’amashanyarazi Bushenge-Mugera, amaso akaba yaraheze mu kirere,bagashinja akarere intege nke mu kubishyuriza amafaranga yabo, bakanashinja REG kubasiragiza. Nk’uko bamwe muri bo babitangarije Bwiza.com, ngo ubwo  aya mashanyarazi yageraga mu murenge wabo wa Shangi muri […]

Rutshuru: Imirwano hagati ya FDLR n’abasirikare ba FARDC yahitanye abandi babiri

Imirwano yatangiye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 14 Nzeri 2018, hagati y’inyeshyamba za FDLR n’abasirikare ba Leta ya Congo (FARDC) yahitanye ubuzima bw’abasivile babiri. Ahagana saa kumi n’imwe z’igitondo (05:30) cyo ku wa 14 Nzeri 2014, ngo nibwo abasirikare ba Leta baguye mu gico cy’inyeshyamba za FDLR mu duce twa Bushenge, Budyuku […]

Umuhanzi Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bafunguwe

Umunyapolitiki Ingabire Umuhoza  Victoire n’umuhanzi Kizito Mihigo bari mu mfungwa 2,140 Perezida Paul Kagame yahaye imbabazi. Itangazo ryagiye ahabona ku wa Gatanu tariki ya 14 Nzeri 2018, riturutse muri Minisiteri y’ubutabera, rivuga ko icyo cyemezo cyafatiwe mu nama y’Abaminisitiri, iyobowe na Perezida Kagame. Abahawe imbabazi ngo ni abujuje iibiteganywa n’amategeko. Ingabire asanzwe ayobora ishyaka ritavuga […]

Amaherezo u Bufaransa bwemeye ko bwakoresheje iyicarubozo muri Algeria

Igihugu cy’u Bufaransa ku nshuro ya mbere cyemeye ko cyakoresheje iyicarubozo mu gihe cy’intambara yo guharanira ubwigenge muri Algeria mu myaka ya za 50. Kuri uyu wa kane, itariki 13 Nzeri, Perezida Emmanuel Macron yavuze ko Maurice Audin (ku ifoto), umwe mu mpirimbanyi z’ubwigenge zagenderaga ku matwara ya Gikomunisiti waburiwe irengero mu 1957, yapfuye azize […]

Rusizi: Barasaba ubuyobozi guhagurukira ikibazo cya ’Banki Lambert’

Bamwe mu batuye umujyi wa Rusizi barasaba ubuyobozi bw’aka karere n’inzego z’umutekano zihakorera guhagurukira ubucuruzi bw’amafaranga butemewe bita ‘’ Banki Lambert’’ mu ndimi z’amahanga, burushaho kwiyongera, bunarushaho gukenesha abaturage,aho ngo bamwe baterezwa ibyabo cyamunara cyangwa  bakajyanwa mu nkiko kubera amafaranga baba bafashe bagomba kwishura inyungu zirenze urugero bakayabura. Nk’uko bamwe mu bacuruzi n’abakunda gufata aya […]

Afurika y’Epfo: Umugore yabyariye rimwe abana batanu- AMAFOTO

Mu bitaro bya Clinix Botshelong Empilwe byo muri Afurika y’Epfo umugore utatangajwe amazina yahabyariye abana batanu. Ubuyobozi bw’ibi bitaro butangaza ko ari inshuro ya gatatu kuva mu 1960, umugore abashije kubyara abana batanu muri ibi bitaro. Butangaza kandi ko ari ibisanzwe ko atari ubwa mbere umugore abyaye abana barenze umwe, buri mwana ngo akaba yagiye […]

Intara y'Uburengerazuba yakusanyije imisoro ya miliyari 8.350Frw ugereranyije n'intego ya miliyari 7,2 yari yihaye

Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, ushinzwe iterambere ry’abaturage, Harelimana Cyriaque atangaza ko gusora neza bituma Igihugu kirushaho kwigira ntikibeshweho n’imisoro y’abaturage b’ibindi bihugu. Ibi yabitangaje mu muhango Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyateguye wo gushimira abasora bo mu Ntara y’Iburengerazuba, wabereye mu Karere ka Rutsiro ku wa 12 Nzeri 2018, aho abasora neza kandi ku […]

Chris Brown ntagikura ijisho ku mafoto ya Rihanna

Umuhanzi Chris Brow ntagikura ijisho ku mafoto y’uwo bahoze bakundana, Rihanna by’umwihariko ayo uyu mukobwa ashyira ku mbuga nkoranyambaga. Imwe mu nshuti za hafi z’uyu muhanzi yatangarije ikinyamakuru Hollywoodlife dukesha iyi nkuru ko Breezy nk’uko bakunda kumwita abiterwa no kuba abona Rihanna ateye amebengeza muri ibi bihe kurusha mu minsi ishize. Iyi nshuti yagize iti”  […]

Abanyarwanda 2 muri Gereza ya Luzira bashinjwa gutunga imbunda n’ubutasi

Abanyarwanda babiri mu gihugu cya Uganda bashinjwe gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n’amategeko mu gihe imibanire hagati ya Uganda n’u Rwanda ikomeje kugaragaramo igitotsi cyiyongera aho kugabanyuka. Ikinyamakuru Chimpreports kivuga ko mu myaka mikeya ishize imibanire y’u Rwanda na Uganda yarushijeho kwangirika bigaha icyuho imyiteguro y’amakimbirane yeruye yavamo imirwano hagati y’ibihugu byombi. Kunanirwa gucyemura ibibazo […]

Urutonde rw’inyubako 10 nziza muri Afurika- AMAFOTO

Uko iterambere rikomeza kwihuta mu bihugu bimwe na bimwe byo muri Afurika ni nako ibikorwaremezo nabyo byiyongera bityo hakaba hari inyubako ziza ku isonga mu bwiza ku mugabane wa Afurika. 1.  Inyubako ya 15 Alice Lane Towers (Johannesburg) Ni inyubako ibarizwa muri Afurika y’Epfo, mu gace ka Sandton i Johannesburg, iyi nyubako, iyi nyubako ngo […]

Uganda: Inteko Ishinga Amategeko yasabye guverinoma ibisobanuro ku bikorwa bikomeje gukorerwa Abanyarwanda

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Rebecca Kadaga, kuri uyu wa Gatatu ushize, itariki 12 Nzeri, yasabye guverinoma ibisobanuro ku itabwa muri yombi rinyuranyije n’amategeko no gusubizwa iwabo bikomeje gukorerwa Abanyarwanda. Icyemezo cya perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda kije nyuma y’aho bamwe mu badepite bagaragarije ko iri tabwa muri yombi no gusubiza iwabo Abanyarwanda […]

Guverinoma irateganya kuzaba yisubije ubutaka bwayo bwigaruriwe bitarenze muri Kamena 2019

Kugeza mu kwezi kwa Kamena mu mwaka utaha wa 2019 ngo Guverinoma y’u Rwanda izaba yamaze kugaruza ubutaka bwayo bwigaruriwe ndetse bukandikwa ku mazina y’abantu ku giti cyabo n’abayobozi b’ibanze nk’uko bitangazwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imicungire n’Imikoreshereze y’Ubutaka (RLMUA). Mu ntangiriro z’uku kwezi, RLMUA nibwo yasubukuye igikorwa cyo kubarura ubutaka bwa leta ku bufatanye n’abafatanyabikorwa […]

Uwahoze akundana na Eddy Kenzo yasabye ko hazirikanwa ibihe byiza bagiranye

Uwahoze ari umugore wa Eddy Kenzo, Rema Namakula yatangaje ko uwahoze ari umugabo we batigeze bamarana igihe gihagije kandi ngo bahe agaciro k’ibihe byihariye bagiranye ubwo bari bakiri kumwe. Abinyujije ku rubuga rwe rwa Instagram kuwa 14 Nzeri, Rema mu mvugo igaragaza agahinda  yavuze ko  bibabaje uburyo umuntu akunda cyane amara igihe yishimana n’abandi bantu […]

Resitora yahombye miliyoni 190 z’amadorali kubera imbeba yaguye mu isosi

Resitora izwi cyane mu Bushinwa yatakaje miliyoni 190 z’amadolari y’Amerika ku isoko ry’imari n’imigabane nyuma yaho umugore utwite asanze imbeba yapfuye mu isosi ye. Imigabane ya resitora Xiabu Xiabu yaguye igera ku kigero cyo hasi cyane itari yarigeze igeraho mu gihe kigera hafi ku mwaka, nyuma yaho amafoto agaragaza iyo mbeba yapfuye iri gukurwa mu […]

Uganda: Umunyamerika ukiri muto yasanzwe aho yari acumbitse yapfuye

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane, itariki 13 Nzeri, abayobozi mu gihugu cya Uganda basanze umusore w’imyaka 21 w’Umunyamerika yapfiriye mu icumbi yari acumbitsemo muri Entebbe. Uyu musore basanze yitwa James Crow, biravugwa ko yaba yiyahuriye mu cyumba cye mu icumbi rizwi nka Entebbe Zoo Hostel, aho yari acumbitse kuva kuwa Mbere ushize. Abayobozi […]

Karongi: Polisi yafashe ibikoresho by’ikoranabuhanga byari byibwe muri kompanyi y’Abashinwa

Ku italiki ya 12 Nzeri, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Karongi, mu murenge wa Rubengera, akagari ka Gacaca,yafashe umusore ukekwaho kwiba ibikoresho by’ikoranabuhanga Kompanyi y’Abashinwa  “Hunan Road and Blidge Construction Company Limited Group”(HRBCCLG), ikora umuhanda Gatsibo- Kayonza. Ibikoresho byibwe bigizwe na  Mudasobwa 2 n’ibikoresho byazo. Bikaba byaribwe n’umusore witwa Ndahayo Gilbert w’imyaka 27 […]

RDC: Abatavuga rumwe na Leta baburiye Perezida Kabila

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika Iharanira Demokaarasi ya Congo baburiye Leta ya Kabila ko yazaryozwa ingaruka zaterwa n’amatora y’ikinamico barimo gutegura. Ibiro ntaramakuru AFP biratangaza ko abakuru b’abatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo basabye Perezida Joseph Kabila kurinda iki gihugu “akavuyo” bavuga ko gashobora guterwa no kutubahiriza amategeko agenga amatora. Byavuzwe n’abakandida-perezida […]

Rwamagana: Umubyeyi w’umwana wagwiriwe n’igiti arasiragira asaba ubufasha

Bihame Jean Paul  arasabwa miliyoni esheshatu ngo avuze umwana we wagwiriwe n’igiti cyo ku muhanda, naho akarere ka Rwamagana kakamuha ibihumbi 150 byo kumufasha mu ngendo. Uyu ni umubyeyi w’umwana Uwase Yvonne wahuye n’iyi mpanuka ajya ku ishuri. Umwana byamusigiye ubumuga, ku buryo hakenewe miliyoni eshanu n’ibihumbi magana atandatu na bine (5.604.000 frws) mu bitaro […]

Uganda: Umugabo yatemaguye umugore  utwite n’umukobwa yibyariye

Umugabo  w’imyaka 25 utuye mu karere ka Nwoye byamenyekanye ko yatemaguye umugore we w’imyaka 20, Grace Awuma w’imyaka 20 amuryoza kuba yaba yaramwanduje Sida. Uyu mugabo nk’uko  inkuru dukesha Dailymonitor ibitangaza, yatemaguye umwana we w’umukobwa, Angel avuga ko ngo nta mpamvu yo kubaho ufite umwana kandi utegereje urupfu. Uyu mugabo yabwiye abakozi b’iperereza ko yabishe […]

Kimisagara: Abafite ubumuga bakina ruhago barasaba ubufasha bwa Leta mu kurwanya akato

Abafite ubumuga bagendera ku mbago bakina umupira w’ amaguru  bakinira kuri Maison Des Jeunes ku Kimisagara,barasaba ko Leta y’  u Rwanda ko yabafasha kurwanya akato bakorerwa binyuze mu myidagaduro. Aba bakinnyi b’ umupira w’ amaguru bavuga ko babonye ibikoresho bikenewe nk’ imipira yo gukina, imyenda ,inkweto  ndetsen’ ikibuga cyabugenewe byabafasha kwagura impano zabo ndetse bakanahura […]

Dore impamvu 10 zitera abagabo benshi kwifuza kuryamana n’abakobwa bafite ikibuno kinini

Buri muntu agira amarangamutima ye, nk’uko nta muntu uteye nkundi, ariko hari ibyo usanga abantu benshi bahurizaho nubwo aba atari 100%, ni muri urwo rwego uzasanga abagabo benshi bahorana irari ryo kuryamana n’abakobwa/gore bafite ikibuno kinini. Dore impamvu zitandukanye: 1.Kwibwira ko aribo baryoshya imibonano: Abagabo benshi iyo babona abakobwa cyangwa abagore banini, uko bakaraga ikubuno […]

Isesengura: Ese Kizito Mihigo yanze kugwa mu mutego washibukanye Ingabire Victoire ?

Nyuma yaho Umuyobozi w’ishyaka  FDU-Inkingi,  Ingabire Umuhoza Victoire akatiwe igifungo cy’imyaka umunani nyuma yo guhamwa n’ibyaha  byo kugambanira igihugu, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, akaza kujurira maze agatirwa n’urukiko rw’ikirenga imyaka cumi n’itanu, bishoboka ko Mihigo na we yasanze ko  aramutse ajuriye ashobora  kugererwa mu kebo kamwe na Ingabire. Isesengura ry’igenga rya Bwiza.com ribona ko […]

Rusizi: Haravugwa ubwumvikane buke hagati y’abarobyi n’umushinga ‘pĂ ÂȘche‘

Hamaze iminsi havugwa ikibazo cyo kutumvikana hagati y’umushinga pĂ ÂȘche (Projet  pĂ ÂȘche) n’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Rusizi buri ruhande rushinja urundi kurubangamira no kutubahiriza amasezerano bagiranye, hakaba ngo hari impungenge ko bidakemutse mu buryo bwa burundu uku kutumvikana kwavamo amakimbirane yageza no ku mirwano. Nk’uko Bwiza.com yacukumbuye iki kibazo, ngo ubu bwumvikane buke buva […]

Burundi: Agathon Rwasa yashinze irindi shyaka

Umunyapolitiki Agathon Rwasa usanzwe ari umuyobozi w’ishyaka FNL (Front National de Liberation), aratangaza ko yashinze undi mutwe wa politiki anahamagarira Abarundi kuwinjiramo. Agathon Rwasa ni umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta iriho mu Burundi, by’umwihariko akaba ari Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko. Ku wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, mu nama yakoresheje yari yitabiriwe n’abayoboke be […]

Maneja Braun yahishuye ko Justin Bieber  yashoboraga gupfa bitunguranye mu myaka mike ishize

Maneja wa Justin Bieber, Scooter Braun yatunguranye ubwo yavugaga ko Justin Bieber yashoboraga gupfa isaha iyo ari yo yose bitewe n’ibintu yaryaga mu myaka mike ishize. Ibi yabitangarije mu kiganiro cyitwa ‘Red Pill Podcast’ nk’uko Hollywoodlife ibitangaza. Braun muri iki kiganiro avuga ko yagize impungenge z’uko uyu muhanzi mu myaka mike ishize yashoboraga kuryama agahita […]

Uganda: Gen. Kale Kayihura ku rutonde rw’abahigirwa kwicwa

Uwahoze ari umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Gen Kale Kayihura ngo afite impungenge z’umutekano w’ubuzima bwe, nyuma y’iyicwa rya hato na hato rya bagenzi be bo mu ngabo na polisi, bafite amapeti yo hejuru. Ibi umuryango we wabitangaje ku wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, hagarukwa ku bwicanyi bukomeje kugaragara muri Uganda, buhitana ubuzima […]

Musanze: Guverineri Gatabazi arasaba abaturage kwirinda icyabateza amakimbirane

Kuri uyu wa 11 Nzeri  Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Musanze ku bufatanye n’ubuyobozi  bw’Intara y’Amajyaruguru  basuye inteko z’abaturage bo mu mirenge ya Cyuve na Kinigi yose yo mu karere ka Musanze. Muri ibi biganiro abayobozi basabye abaturage  kurwanya ikintu cyose cyateza amakimbirane mu miryango,yaba yanabaye bakihutira kuyacyemura nta muturage uyaguyemo cyangwa ngo […]

Kuvuga nabi Perezida Nkurunziza n’Imbonerakure biviriyemo abakozi 3 ba Loni gukumirwa

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Burundi yasohoye itangazo ribuza abakozi batatu b’umuryango w’Abibumbye kwinjira ku butaka bw’u Burundi. Abo bakozi ni Doudou Diene ukomoka muri Senegale, Lucy Asuagbor ukomoka muri Senegal ndetse na Francoise Hampton wo mu Bwongereza. Bari mu bayoboye komisiyo ya Loni ishinzwe gukora iperereza ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu, bakaba baherutse gutunga agatoki Perezida […]

Inkomoko y'insigamigani 'Guteza ubwega'

Uyu mugani bawuca iyo bumvise umuntu uvuga yamagirira cyane kugira ngo rubanda imugoboke; ni bwo bavuga ngo “Umva naka arateza ubwega”, wadukanwe na Rugaju rwa Mutimbo ari ku Rutabo rwa Kinazi mu Mayaga (Gitarama),ahasaga umwaka wa 1800. Rimwe Yuhi Gahindiro yaraje inkera mu gitaramo cy’imihigo haza kubamo impaka ndende; bamwe bahiga ubugabo, abandi bahiga amatungo, […]

ICC yasubije Leta Zunze Ubumwe za Amerika nyuma yo kuyishyiraho iterabwoba

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kuri uyu wa kabiri rwatangaje ko imirimo yarwo izakomeza nta mpungenge nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitereye ubwoba abacamanza barwo bashaka gukurikirana Abanyamerika bashinjwa ibyaha by’intambara muri Afghanistan. Ibihugu by’u Bufaransa n’u Budage nabyo byagaragaje ko bishyigikiye ICC nyuma y’aho umujyanama wa perezida Donald Trump, John Bolton avugiye ko […]

Cameroun: Ibiyobyabwenge byatahuwe mu ishusho ya Bikira Mariya

Ku kibuga cy’indege cy’i Douala muri Cameroun, hafatiwe ibiro bitatu by’ibiyobyabwenge byo mu bwoko bwa ‘Methamphetamine’ bikaba byari bihishe mu ishusho ikoreshwa na bamwe mu bemera kiristu nk’urwibutso rwa Bikira Mariya. Iyi shusho yari yinjijwe muri Cameroun, yari ukuwe muri Philippine, yacishijwe mu nzira y’iposita. Umuyobozi w’ikipe y’abashinzwe gusaka ku kibuga cy’indege cy’i Douala, Roger […]

Ni iki cyaba gikurura amakimbirane hagati y'Abasilamu n'Abanyaburayi?

Umunyarwanda, Ntagengwa Servil Omar uba mu gihugu cy’u Bubiligi akaba asanzwe asengera mu idini ya Islam, aratanga igitekerezo cye ku mibanire y’iri dini n’abaturage b’ibihugu by’u Burayi bw’i Burengerazuba. Arasobanura impamvu eshatu zigaragaza uburyo iri dini n’ibi bihugu bibanye bisa n’ibihanganye. Mu gitekerezo cye, atangira agira ati ‘Ni iyihe mpamvu ituma usanga Ubusilamu busa n’ubuhanganye na […]

Ubushinjacyaha mu Bubiligi bwafunze dosiye bwari bukurikiranyemo Moise Katumbi

Ubushinjacyaha bwa Halle-Vilvoorde mu gihugu cy’u Bubiligi bwasubitse kugeza imbere y’urukiko umunyapolitiki, Moise Katumbi, bwari bukurikiranyeho gukoresha uruhushya rw’inzira (passport) byakekwaga ko ari impimbano. Iperereza ryakozwe kuri Moise Katumbi ntirizageza aho ashinjwa nk’uko byemejwe n’Uwungirije Umushinjacyaha wa Halle-Vilvoorde mu kiganiro na Jeune Afrique, kubera ko habuze ibimenyetso bihagije bimushinja icyaha akaba ari yo mpamvu dosiye […]

Inkundura irakomeje hagati ya Chris Brown n’uwo babyaranye

Mu gihe umuhanzi Chris Brown adakozwa ibyo kongera amafaranga y’indezo y’umukobwa we Royalty, umunyamategeko wa Nia Guzman, ari we babyaranye  yamaze kwemeza ko uyu mugabo agomba kongera aya mafaranga binyuze mu rukiko. Umunyamategeko wa Guzman ari we  Lisa Bloom  yatangarije ikinyamakuru The People ko asanga indezo y’umwana ikwiye kuva ku $5,000 akaba $ 18,000 ni […]

Nyamagabe: Uwicishije umugore we ishoka yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu

Ubushinjacyaha Urwego Rwisumbuye rwa Nyamagabe, mu minsi ishize bwatsinze urubanza bwari bukurikiranyemo umugabo witwa Sibomana FĂ©licien alias Rasta wahamwe n’icyaha cyo kwica umugore we  witwaga Musabyimana Veneranda wahanishijwe igihano cy’igifungo cya burundu. Ubu bwicanyi bwabaye tariki ya 12 Nyakanga 2018 saa moya z’ijoro mu Mudugudu wa Minini, Akagari ka Gakanka, Umurenge wa Kibumbwe, mu Karere […]

Ibyishimo byari byose ubwo Ethiopia na Eritrea byongeraga gufungura umupaka ubihuza – Amafoto

Kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Nzeri 2018, ibyishimo byari byose ku bayobozi n’abaturage b’ibihugu bya Ethiopia na Eritrea, ubwo byongeraga gufungura ku mugaragaro umupaka ubihuza abaturage babyo bakemererwa kongera kujya no kujyana ibicuruzwa byabo ku ruhande rumwe cyangwa urundi mu bwisanzure, nyuma y’imyaka isaga 20 ibihugu byombi bidacana uwaka. Amafoto atandukanye yagiye akwirakwizwa kuri […]

Rwamagana: Umugabo yitwikiye mu nzu yari amaze kwiciramo umugore

Umugabo witwa Munyaneza Seth wari ufite imyaka 42 y’amavuko, yitwikiye mu nzu bivugwa ko yari amaze kwiciramo umugore we witwaga Kayitesi Jeannette. Ibi byabaye ahagana saa Moya z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 12 Nzeri 2018, mu Mudugudu wa Biraro, Akagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro, mu karere ka Rwamagana, uyu mugabo n’umugore […]

Umuryango wa T.I mu rungabangabo ku makimbirane ari hagati ya Nick Minaj na Cardi B

Umuraperi T.I n’umugore we, Tameka Harris uzwi nka Tiny  bavuga ko kugeza ubu nta ruhande babogamiyeho ku makimbirane ari hagati ya Nick Minaj na Cardi B bitewe n’uko bakunda aba bahanzi bombi. Mu kiganiro cy’ihariye imwe mu nshuti z’uyu muryango itatangajwe amazina yagiranye na Hollywooflife, yavuze ko mu by’ukuri byagoye T.I n’umukunzi we kugira uwo […]

Bujumbura: Amazi y’Ikiyaga cya Tanganyika yatangiye kugarura ibara ryayo yari yataye

Guhera kuri uyu wa kabiri, itariki 11 Nzeri, amazi y’Ikiyaga cya Tanganyika mu Burundi yari yahinduye ibara agasa nk’icyatsi kibisi muri iyi weekend ishize yongeye kugarura ibara ry’ayo ku nkengero zimwe na zimwe mu gihe abaturage ba Bujumbura bari batangiye guhangayika ndetse bamwe mu bizera ijambo ry’Imana batangira kuvuga ko ari ikimenyetso cy’imperuka. Amazi y’ikiyaga […]

Muhanga: Ibibazo mu miryango bituma abana bava kwiga bakajya gusabiriza

Abana basaga icumi bo mu mudugudu umwe wa Kamazuru, bava ku ishuri baboneza mu muhanda gusabiriza abahisi n’abagenzi mu mujyi wa Muhanga, cyane cyane i Kabgayi. Ubukene, ubupfubyi, amakimbirane mu miryango n’ibindi bivugwa nka zimwe mu mpamvu zitera aba bana kugana umuhanda. Ni mu mugoroba w’akabwibwi, imbere ya Katedrali Immaculate Virgini i Kabgayi. Abana babiri […]

Diamond Platnumz arashaka umukunzi

Umuhanzi Diamond ukorera umuziki mu gihugu cya Tanzaniya yatangaje ko akeneye umuntu wamuhundagazaho urukundo cyane ko muri iyi minsi ari wenyine mu rukundo nkuko abyitangariza. Ibi abitangaje nyuma yaho hamaze iminsi havugwa umwuka mubi hagati ye na Hamisa Mobetto ashinja ku mujyana mu bapfumu nubwo uyu mugore abihakana. Abinyujije kuri instagram ye Diamond Platnumz yatangaje […]

Nyanza: Litiro zisaga 300 z'inzoga z'inkorano zizwi nka Muriture zamenewe mu ruhame

Kuri uyu wa kabiri taliki ya 11 Nzeri,Kubufatanye bw’Inzego z’ Ibanze,Polisi  n’abaturage mu karere ka Nyanza, mu murenge wa Busoro, akagari ka Kimirama, habereye igikorwa cyo kumenera mu ruhame litiro 380 z’inzoga z’inkorano zizwi ku izina rya  (Muriture) zitemewe n’amategeko. Izi nzoga zamenewe mu ruhame zafatiwe mu midugudu ibiri yo mu kagari ka Kimirama, ariyo […]

Umuryango wa Rwigara urasaba kudahezwa mu rubanza rw'abanyamigabane b'uruganda rwabo

Abunganira mu mategeko uruganda rukora itabi rw’umuryango wa Assinapol Rwigara barasaba ko uru ruganda rutahezwa mu rubanza ikigo cy’imisoro kiregamo abanyamigabane barwo. Ikigo cy’imisoro kirega abanyamigabane ko bacunze nabi uruganda rukora itabi rwa Premier Tobacco Company bigatuma inanirwa kwishyura imisoro. Gusa abahagarariye uru ruganda bo bagasanga nta kuntu rwahezwa mu rubanza kandi na rwo rufite […]

Abakinnyi ba filimi 10 ba mbere muri Bollywood bakurura igitsinagore kurusha abandi

Mu gihugu cy’u Buhinde hari bamwe mu bakinnyi ba filimi bagize uruhare mu kuzamura uruganda rwa cinema rwaho bidatewe no gukora cyane kwabo gusa ahubwo hiyongeraho n’uburanga bwabo bukurura abagore batari bakeya bikaba byarabafashije kwamamara ku Isi yose. Ni muri urwo rwego Bwiza.com yabahitiyemo abakinnyi 10 bo muri Bollywood bakurura igitsinagore cyane kurusha abandi. 01. […]

RDC: Tshisekedi wifuza kuzahatana mu matora ya perezida aravugwaho gutanga icyemezo cya kaminuza cy’igihimbano

Icyemezo cya kaminuza cy’umukandida w’ishyaka UDPS, Felix Tshisekedi, witegura guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Congo, biravugwa ko byasanzwe atari umwimerere kuko no mu ishuri avuga ko yakuyemo impamyabumenyi bavuga ko icyo cyemezo atari bo bagitanze. Nk’uko bigaragara muri dosiye ya kandidatire yatanze, Felix Tshisekedi yongeyemo icyemezo (attestation) cy’ishuri rikuru ry’I Buruseli mu Bubiligi […]

Amerika yahaye gasopo Urukiko Mpuzamahanga CPI

Nyuma  y’aho Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa CPI rutangarije ipererea righomba gukorwa ku byaha by’intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakoreye muri Afuganistan, iki gihugu cy’igihangange cyabigaramye, ndetse cyihanangiriza bikomeye uru rukiko. Mu kwezi k’Ugushyingo 2017 nibwo Fatou Bensouda Umushinjacyaha Mukuru w’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha yavuze ko hagomba gukorwa iperereza ku byaha by’intambara binyuranye byakozwe na Leta […]

Mugabo, niba ukunda kunyaza umugore mu gihe cy’imibonano, dore ibintu 7 ugomba kwitondera

Abagabo benshi kuvuga ijambo kunyaza mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina biraborohera ariko kubishyira mu bikorwa bikabananira. Ku babibasha, dore ibyo mugomba kwitondera. Izi nyigisho zigenewe abubatse ingo ndetse n’abari mu nzira yo kurushinga, kunyaza mu gihe cy’imibonano ni byiza kuko bitera umuneza ababikora, ariko bishobora no kubyara ibibazo ku wabikoze nabi. 1.Pozisiyo: Pozisiyo zose ntabwo ariko […]

Ubufatanye nibwo bwadufashije kugera ku Isoko Rimwe Rihuriweho n'Ibihugu bya Afurika- Perezida Kagame

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame akaba n’umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe(AU) avuga ko ubufatanye hagati ya Leta n’abashoramari, aribwo bwafashije mu gushyiraho isoko rimwe rihuriweho n’ibihugu bya Afurika. Ibi, umukuru w’igihugu yabitangaje ku wa Kabiri tariki ya 11 Nzeri 2018, ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye Ihuriro ku Iterambere n’Ubukungu ryateguwe na Banki y’Isi. Iri […]